Author: webrwanda

  • Ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi byinjirije u Rwanda miliyari 18,97 Frw mu minsi itanu – #rwanda #RwOT

    Ikawa yoherejwe ku isoko mpuzamahanga muri iki cyumweru ni toni 816, yinjije miliyoni 5,51$, bingana na hafi 42,5% by'amafaranga yose yinjiye muri icyo cyumweru.

    Ibindi bicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi byinjije miliyoni 4,76$, yavuye muri toni 7.404 zoherejwe hanze. Ibi bicuruzwa byoherejwe cyane cyane muri Bangladesh no mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

    Icyayi kiri ku mwanya wa gatatu mu kwinjiza amafaranga menshi, aho hoherejwe toni 437 zinjije miliyoni 1,27$.

    U Rwanda kandi rwohereje hanze toni 576 z'imboga, zinjiza 563.649$. Izo mboga zoherejwe mu Bwongereza, u Buholandi, u Buhinde, u Bufaransa no mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

    Imbuto na zo zinjije 472.759$ zivuye kuri toni 443 zoherejwe muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, u Bushinwa no mu bihugu bya Afurika.

    Ibikomoka ku matungo byinjije 349.313$ bivuye muri toni 220 zoherejwe mu bihugu bya Afurika.

    Indabo zoherejwe ni toni eshanu, zinjije 30.938$. Zoherejwe muri Nigeria, u Buholandi no mu Bwongereza.

    Biteganyijwe ko muri 2029, ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi bizaba byinjiriza u Rwanda Miliyari 1,5$.

    Avoka ziri mu bihingwa u Rwanda rwohereza cyane mu mahanga

    Ikawa ni igihingwa kimaze imyaka myinshi cyinjiriza u Rwanda amadovize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikomoka-ku-buhinzi-n-ubworozi-byinjirije-u-rwanda-miliyari-18-97-frw-mu-minsi

  • REB yaburiye ibigo by'amashuri bishakira inyungu z'umurengera mu banyeshuri – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n'Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson, mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa 20 Kanama 2026.

    Muri Nzeri 2022, Minisiteri y'Uburezi yashyizeho amabwiriza agena imisanzu y'ababyeyi mu mashuri y'inshuke, abanza n'ayisumbuye, yatangiye gukurikizwa mu mwaka w'amashuri wa 2022/23.

    Ni amabwiriza yagennye ingano y'amafaranga y'ishuri ahuriweho mu mashuri ya Leta yose n'afatanya na Leta ku bw'amasezerano.

    Agaragaza ko ibikoresho nkenerwa ku mashuri acumbikira abanyeshuri birimo umwambaro w'ishuri, ibikoresho by'isuku, ibikoresho byo ku meza, ibiryamirwa n'inzitiramubu ababyeyi bagomba kugura.

    Muri urwo rutonde nta bindi bikoresho ibigo byemerewe kongeramo kandi ababyeyi bafite uburenganzira busesuye bwo kubigurira ahantu bashaka hashingiwe ku miterere ikigo cyagennye noneho abana bakabijyana cyangwa bagahitamo kubigurira ku kigo ariko atari itegeko.

    Mu buryo bunyuranye n'ubwo, ibigo bimwe byinjiye mu bucuruzi bw'ibi bikoresho, ndetse kubihagurira bibigira itegeko, nubwo usanga ibiciro byabyo bihanitse.

    Urugero, mu kigo cy'ishuri kimwe cy'i Rwamagana umuti w'isabune ugura 1.500 Frw ku isoko, abanyeshuri bategekwa kuwugura 2.000 Frw.

    Dr. Mbarushimana yasobanuye ko abayobozi b'ibigo by'amashuri ubundi batemerewe gushyiraho ibiciro uko bishakiye, ahubwo ko ibyemezo bijyanye n'inyongera z'amafaranga bigomba kunyuzwa mu nama z'ababyeyi cyangwa muri Minisiteri y'Uburezi.

    Ati 'Iyo hari ikintu kijyanye no kongera amafaranga, binyuzwa mu nama y'ababyeyi, kandi iyo ishuri rigize icyo rishaka kongeraho mu buryo budasanzwe, Minisiteri y'Uburezi igomba kubitangaho umurongo ikariha n'uburenganzira.'

    Yongeyeho ko aya mabwiriza azongera akagezwa ku bigo by'amashuri mu rwego rwo gukebura ibyagiye biyarengaho.

    Yaboneyeho kandi kwibutsa ababyeyi ko ibindi bikorwa nk'ubwubatsi bw'inzitiro z'ibigo, kugura imodoka n'ibindi bidafite aho bihuriye n'uburezi bitagomba kwishyurwa mu mafaranga basabwa gutanga ku bigo by'amashuri, mu rwego rwo kubarinda kuremerwa n'umusanzu wabo.

    Kugeza ubu, mu Rwanda hari ibigo by'amashuri 4.996, birimo ibirenga 2.000 bifatanya na Leta ku bw'amasezerano n'ibindi birenga 1.500 bya Leta byuzuye hamwe n'ibirenga 1.300 byigenga.

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson, yamaganye ibigo by'amashuri bitegeka abanyeshuri kuhagurira ibikoresho ku giciro cy'umurengera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/reb-yaburiye-ibigo-by-amashuri-bishakira-inyungu-z-umurengera-mu-banyeshuri

  • Ibirwa byo mu Kivu bishobora guhindurwa pariki – #rwanda #RwOT

    Ikiyaga cya Kivu kirimo ibiyaga 113, birimo 42 byo mu Karere ka Rutsiro bibumbatiye amateka ashobora gukurura ba mukerarugendo kuko bimwe bigituwe, ibindi bikorerwaho ibikorwa bya muntu nk'ubuhinzi n'ibindi.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Umuryango Ubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima mu Rwanda (Rwanda Wildlife Conservation Association-RWCA) Dr Deo Ruhagaze, yavuze ko inyigo iri gukorwa n'inzobere zirenga 30 ziturutse mu bihugu bihugu bitandukanye, ziga ku birwa byagirwa pariki kuko byose bitazahindurwa pariki.

    Ati 'Amakuru turi gushaka hano ni ayo kureba ibirwa tugiye kwigaho ni ibihe, turajya kubyigaho dushingiye ku ki n'ibindi kuko ntabwo ari ko ibirwa byose bizagirwa pariki.'

    Umukozi muri RDB, Frank Dushimimana, yagaragaje ko hashize amezi ane bakora iyi nyigo ndetse bizeye ko ibizayivamo ari ibifitiye abaturage inyungu kuko biteganyijwe ko iyi nyigo izarangira mu 2027.

    Ati 'Hashize igihe kigeze nko ku mezi nk'ane dukora iyi nyigo yimbitse, izayobora uru rugendo rwo kureba ko bimwe mu birwa by'ikiyaga cya Kivu byahindurwa koko ibyanya bikomye cyangwa Pariki y'Igihugu, ku buryo inyigo izaba ibereye umuturage uturiye ikiyaga cya Kivu ariko inabereye igihugu muri rusange.'

    Inzobere mu bidukikije, Dr Ange Imanishimwe, yagaragaje ko hari hageze ngo ibi birwa bibungabungwe ndetse bitangire no kubyazwa umusaruro.

    Ati 'Nibiramuka bibungabunzwe icya mbere urusobe rw'ibinyabuzima bihari bizabungabungwa neza, ibiti n'ibyatsi bihari bizatoha neza, bivuze ko bizagira n'uruhare mu kurwanya imyuka ihumanya ikirere ariko n'ababisura binjize amafaranga.'

    Niyomugabo Maurice ukora umwuga wo gutembereza abantu mu kiyaga cya kivu akoresheje ubwato yagaragaje ko nibura muri koperative ayoboye batembereza ba mukerarugendo 1000 mu kwezi biganjemo abanyamahanga.

    Muri Gahunda ya Kabiri y'Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), u Rwanda rwiyemeje gukuba kabiri inyungu ziva mu bukerarugendo zikagera kuri miliyari 1,1 z'Amadolari ya Amerika bitarenze mu 2029.

    Ibirwa byo mu kiyaga cya Kivu bishobora guhindurwa Pariki y’Igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibirwa-byo-mu-kivu-bishobora-guhindarwa-pariki

  • POLISI Y'U RWANDA N'IYA KOREA BASINYE AMASEZERANO Y'IMIKORANIRE. #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda na Polisi ya Koreya y'Epfo (KNPA), kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2026, basinye amasezerano y'imikoranire (MoU) agamije guteza imbere ubufatanye bwa Polisi zombi.


    Aya masezerano yasinyiwe i Seoul, muri Repubulika ya Koreya y'Epfo, hagati y'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, na Commissioner General YOO Jae-Sung, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Koreya y'Epfo.
    Umuhango wo gusinya aya masezerano wanitabiriwe n'Ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika ya Koreya y'Epfo, Nkubito Manzi Bakuramutsa.

    Ni amasezerano ashyiraho uburyo bw'ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka bikorwa n'imitwe y'abagizi ba nabi, gusangira amakuru n'ubumenyingiro, amahugurwa, ndetse n'izindi gahunda zo kongerera ubushobozi Polisi, hagamijwe kurushaho guteza imbere ubushobozi bw'inzego za Polisi z'ibihugu byombi.

    Source : https://flash.rw/2026/08/20/polisi-yu-rwanda-niya-korea-basinye-amasezerano-yimikoranire/

  • Ikibazo cy'Ubuzima n'Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y'Abagabo 2026 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe Nyafurika ry'Umukino wa Volleyball (CAVB) ryatangaje ko Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y'Abagabo 2026 yimuriwe i Tunis muri Tunisia, aho kuba i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk'uko byari biteganyijwe.

    CAVB yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y'uko amashyirahamwe ya Volleyball yo mu bihugu bitandukanye muri Afurika agejeje ku buyobozi bwabo impungenge ku bijyanye n'ubuzima n'umutekano by'amatsinda yabo mu gihe azaba yerekeje i Kinshasa.

    Nyuma yo gusuzuma iki kibazo, Inama y'Ubuyobozi ya CAVB yafashe icyemezo cyo kwimurira iri rushanwa muri Tunisia, ishimangira ko icyemezo cyafashwe kubera impamvu z'ubuzima n'umutekano gusa.

    Amatariki mashya ya Shampiyona izabera i Tunis kuva ku wa 13 kugeza ku wa 26 Nzeri 2026.

    13 Nzeri: Amakipe azagera muri Tunisia

    14 Nzeri: Inama ya tekiniki

    15–25 Nzeri: Gutangira nyirizina kw'imikino Nyafurika

    26 Nzeri: Amakipe azasubira mu bihugu byayo

    Mbere, iri rushanwa ryari riteganyijwe kubera i Kinshasa kuva ku wa 7 kugeza ku wa 21 Nzeri 2026, hakaba ari naho hari kuzashakirwa uwanya w'itike y'Imikino Olempike n'Igikombe cy'Isi

    Iyi Shampiyona izaba ifite agaciro gakomeye kuko izanatanga amahirwe yo gushaka itike y'Imikino Olempike ya Los Angeles 2028 (LA2028) ndetse n'Igikombe cy'Isi cya Volleyball 2027.

    Nyuma yo kwimurirwa muri Tunisia, amakipe y'ibihugu azakomeza imyiteguro y'iri rushanwa rikomeye, rizaba rihuza ibihugu bikomeye muri Volleyball muri Afurika ndetse rifite n'uruhare mu gushaka itike y'amarushanwa abiri akomeye ku rwego rw'Isi.

    ImageImage

    Source : https://rushyashya.net/ikibazo-cyubuzima-numutekano-muri-repubulika-iharanira-demokarasi-ya-kongo-iki-gihugu-cyambuwe-kwakira-shampiyona-nyafurika-ya-volleyball-yabagabo-2026/

  • Impamvu udakwiye gucikwa na CECAFA y’abagore izabera mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Uretse kuba ari umupira w’amaguru, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rivuga ko iyi CECAFA igiye kuba izaba irimo ibindi bikorwa nk’imyidagaduro abantu bakwishimira kureba.

    Kuva ku wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2026 mu Rwanda hazaba habera CECAFA y’Abagore izasiga hamenyekanye ikipe izahagararira Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati muri CAF Women Champions League.

    Umunyamabanga wa FERWAFA, Bonnie Mugabe yavuze ko nubwo utagereranya iyi CECAFA n’andi marushanwa yakira, gusa ngo hari urwego nayo izaba iriho.

    Ati “Buri rushanwa twakira riba riri ku rwego rwaryo, FIFA Series hari urwego yari iriho, CECAFA Kagame Cup yari ku rwego rwayo na CECAFA y’abagore hari urwego izaba iriho ntutekereze ko ibyashowe muri CECAFA Kagame Cup ari byo bizashorwa muri CECAFA y’abagore.”

    Yakomeje avuga ko bazagerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo abantu bazaryoherwe n’iri rushanwa.

    Ati “Gusa tuzakora ibishoboka byose kugira ngo abantu baryoherwe yaba mu myidagaduro n’abafana kubigiramo uruhare. “

    Yavuze kandi ko nka Rayon Sports izahagararira u Rwanda yiteguye neza.

    Ati “Rayon Sports WFC yiteguye neza kuzahagararira u Rwanda. Irushanwa ry’abagore ntirisobanura ko twitegura ku rwego rwo hasi. Abafana nibaze twuzuze Stade dushyigikire bashiki bacu.'

    Imikino izabera kuri Kigali Pelé Stadium uretse umukino umwe wo mu itsinda A uzaba usoza iy’amatsinda. Mu itsinda rya mbere hazazamukamo amakipe kuko harimo ane mu gihe mu rya Kabiri n’irya gatatu hazavamo imwe agahita yuzura ane azahurira muri ½.

    JKT Queens yo muri Tanzania, ni yo ibitse igikombe giheruka mu irushanwa ryaereye muri Kenya, yegukanye itsinze Rayon Sports WFC igitego 1-0. Ikipe yegukanye igikombe cy’iri rushanwa, ihita ikatisha itike yo kuzakina CAF Women’s Champions League ihagarariye igice cya CECAFA.

    Bonnie Mugabe yavuze ko hari ibintu byinshi bituma abantu baryoherwa na CECAFA y’abagore

    Bavuze ko ibintu bimeze neza

    Source : http://isimbi.rw/impamvu-udakwiye-gucikwa-na-cecafa-y-abagore-izabera-mu-rwanda.html

  • Manzi Thierry yatandukanye na Al Ahli Tripoli asigiye ibikombe 7 #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda, Manzi Thierry yamaze gutandukana na Al Ahli Tripoli yo muri Libya nyuma y’imyaka itatu yari ayimazemo.

    Mu itangazo iyi kipe yashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kanama 2026 yamushimiye ubwitange, ubunyamwuga yagaragaje mu gihe yari muri iyi kipe.

    Bakaba bahisemo gusesa amasezerano bari bafitanye ku bwumvikane aho yari asigaranye umwaka umwe.

    Umwaka ushize w’imikino, ntabwo uyu myugariro w’Amavubi yagize umwanya uhagije wo gukina muri Al Ahli Tripoli, inshuro nyinshi yabaga ari ku ntebe y’abasimbura ubundi agahindurirwa umwanya.

    Atandukanye nayo ayisigiye ibikombe 7 birimo bitatu bya Shampiyona, bibiri by’Igikombe cy’Igihugu na bibiri bya Super Cup.

    Manzi Thierry yakiniye amakipe atandukanye arimo Marine FC, Rayon Sports, APR FC na AS Kigali zo mu Rwanda.

    Manzi Thierry yatandukanye na Al Ahli Tripoli

    Source : http://isimbi.rw/manzi-thierry-yatandukanye-na-al-ahli-tripoli-asigiye-ibikombe-7.html

  • Nyanza: Umwarimu wahamijwe icyaha cyo gusambanya abana nyuma yo gusanga amasohoro mu makariso yabo yajuriye #rwanda #RwOT

    Umwarimu wo mu Karere ka Nyanza wahamijwe icyaha cyo gusambanya abana babiri, agakatirwa igifungo cy'imyaka 10, yajuririye mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza.

    Uyu mwarimu witwa Ntivuguruzwa Thomas, w'imyaka 50 y'amavuko, yigishaga ku Ishuri ry'Imyuga rya Nyanza, riherereye mu Kagari ka Butansinda, mu Murenge wa Kigoma, mu Karere ka Nyanza.

    Ubushinjacyaha buvuga ko ibyabaye byahereye ku wa 30 Werurwe 2024, mu masaha y'umugoroba, ubwo Ntivuguruzwa yahuraga n'abana b'abakobwa babiri, umwe w'imyaka 15 undi w'imyaka 17, bari gucururiza amasambusa akozwe mu birayi mu gasantere ka Butansinda.

    Buvuga ko icyo gihe yabajyanye aho yari acumbitse mu macumbi y'ishuri, ababwira ko agiye kubagurira amasambusa bari bacuruje. Bamaze kugera mu nzu, binjiyemo, arafunga, atangira kurya amasambusa yabo.

    Ubushinjacyaha buvuga ko abana bamwishyuye amafaranga 1.200 Frw ngo batahe, ariko ntiyayabaha, ahubwo ababwira ko barara. Ngo yabajyanye mu cyumba, bararyama, aranabasambanya. Bukeye abasiga mu nzu, arayifunga.

    Bugaragaza ko ibyabaye byamenyekanye nyuma y'uko abana bavugije induru, maze bakingurirwa n'umukozi ukora isuku mu nzu z'abarimu. Uwo mukozi yahise amenyesha ubuyobozi ibyabaye, maze Ntivuguruzwa atangira gukurikiranwa.

    Mu rubanza, ubushinjacyaha bwari bwasabiye Ntivuguruzwa Thomas gufungwa imyaka 25, ariko we akaburana ahakana icyaha aregwa.

    Uyu mwarimu yavuze ko yasize umuzamu ukora amasuku, akajya ku nshuti ye. Avuyeyo, ngo yasanze abana bicaranye n'umukozi mu ruganiriro.

    Ntivuguruzwa kandi yavuze ko nyuma imvura yaguye, akanga kubohereza, ahubwo akareka bakaryama. Yavuze ko abyutse mu gitondo yahaye urufunguzo umukozi, akamubwira ko abana nibashaka gutaha abafungurira bagataha. Ngo agarutse yasanganye iwe inzego z'umutekano.

    Uyu mwarimu yavuze ko atigeze abaza abana ibyo bari bagiye gukora aho yari atuye, kuko bwari bwije, kandi ngo nta nimero z'ubuyobozi yari afite kugira ngo abumenyeshe ibyabaye. Yasabye urukiko ko rwamugira umwere.

    Urukiko rwasesenguye urubanza rusanga hari raporo y'ibimenyetso bya gihanga yerekana ko basanze ibisa n'amasohoro mu ikariso y'umwe mu bana, ndetse no mu gitsina cy'umwana imbere habonetse amasohoro, hakabonekamo n'uturemangingo ndangasano tw'igitsina gore n'igitsina gabo.

    Urukiko rwashingiye kuri iyo raporo kuko, nk'uko rwabigaragaje, nta wundi mugabo wari kumwe n'umwana uretse Ntivuguruzwa.

    Ikindi urukiko rwashingiyeho ni uko Ntivuguruzwa yemera ko yari kumwe n'aba bana. Mu bugenzacyaha kandi yari yemeye ko ari we wenyine wararanye na bo muri iyo nzu.

    Kubera ibyo bimenyetso, urukiko rwashimangiye ko Ntivuguruzwa yakoze icyaha kandi ko akwiye kugihanirwa.

    Icyakora, hashingiwe ku kuba ari ubwa mbere uyu mugabo yari akurikiranwe n'inkiko, urukiko rwabifashe nk'impamvu nyoroshyacyaha, maze rwemeza ko ahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 10.

    Amakuru avuga ko Ntivuguruzwa yajuririye iki cyemezo yafatiwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, bikaba biteganyijwe ko azaburanira mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza. Gusa kugeza ubu, nta tariki y'urubanza aragenerwa.

    Source : https://flash.rw/2026/08/20/nyanza-umwarimu-wahamijwe-icyaha-cyo-gusambanya-abana-nyuma-yo-gusanga-amasohoro-mu-makariso-yabo-yajuriye/

  • Haringingo Francis yavuze kuri APR FC yikuye muri Super Cup #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian Mbaya yavuze ko nubwo APR FC yikuye muri Super Cup ariko n’ubundi bazahura.

    Ni nyuma yo gutsinda Alahly Sports Club Wadmadani 2-1 mu mukino wa gicuti waraye ubereye kuri Kigali Pelé Stadium.

    Haringingo Francis ubwo yari abajijwe niba atari cyo gihe cyo kwihorera kuri APR FC iheruka kumutwara igikombe cy’Amahoro, yavuze ko mu mupira nta kwihorera kubamo.

    Ngo yaramutsinze bakaba bari bagiye gukina ariko akaba atari ihame ko bari kuyitsinda, rero ngo n’ubundi bazahura.

    Ati “Mu mupira nta kwihorera kubamo. Ntekereza ko badutsinze, ariko natwe twarabatsinze. Ubu twari tugiye mu mukino wa Super Cup. Si ihame ko twari kuyitsinda [APR FC] ariko wari kuba ari umukino ukomeye, gusa n’ubundi tuzahura.'

    Yakomeje avuga ko yiteguye neza Super Cup cyane ko atari igikombe cyoroshye kuko bazahura n’amakipe yo mu Rwanda yiteguye, bazakora ibishoboka byose bakegukane.

    Haringingo Francis yavuze ko n’ubundi APR FC bazahura

    Source : http://isimbi.rw/haringingo-francis-yavuze-kuri-apr-fc-yikuye-muri-super-cup.html

  • Ese aho bukera AI ntiri busubize abahanzi nyarwanda ku isuka? #rwanda #RwOT

    Ubwenge buhangano (AI) bukomeje guhindura uruganda rw’umuziki rwo mu Rwanda no hirya no hino ku Isi, aho ibigo mpuzamahanga bikomeye n’abahanzi bamwe babona ko bushobora gufungura imiryango mishya y’amafaranga, mu gihe abandi batinya ko bushobora gutesha agaciro umurimo w’ubuhanzi ku buryo wahinduka uwa buri umwe wese wabyifuza.

    Guhera mu mwaka ushize, umuziki wakozwe na AI wavuye ku kuba ikintu abantu barebaga nk’urwenya cyangwa igerageza ry’ikoranabuhanga rishya, utangira kugira uruhare rugaragara ku isoko kugeza ku ndirimbo benshi bakunze hano mu Rwanda yitwa 'Let Me Be’ yakozwe na AI nk’uko nyirayo Elivin Cena yabyemeje.

    Usibye n’iyi ndirimbo, hari n’izindi zakozwe na AI zageze ku rutonde rw’indirimbo zakunzwe kuri Spotify, ndetse n’umuhanzi Xania Monet agirana amasezerano n’ikigo cy’umuziki.

    Ibi byatumye impungenge ziyongera mu bahanzi batinya ko ikoranabuhanga rishobora gukoresha ibihangano byabo mu kwigisha AI, hanyuma ikabyifashisha ikora umuziki mushya usa n’uwabo.

    Nkubwo urubuga rwa AI rushobora gusesengura umuziki mwinshi, rukiga amajwi, imiterere n’uburyo indirimbo zikorwa, ubundi umuntu agatanga amabwiriza mu magambo cyangwa mu ijwi AI ikamukorera indirimbo mu kanya nk’ako guhumbya.

    Mbere, ibigo bikomeye by’umuziki byari byaragiye mu nkiko bishinja Suno na Udio gukoresha ibihangano by’abahanzi nta burenganzira. Gusa nyuma yaho habaye impinduka, aho Universal Music Group yagiranye ubufatanye na Udio, Warner Music Group ikorana na Udio na Suno, ndetse Sony Music na yo yinjira mu masezerano na Klay.

    Ibi bigo bivuga ko amasezerano agamije kurengera uburenganzira bw’abahanzi no kubaha amahirwe mashya yo kubona amafaranga mu gihe ibihangano byabo bikoreshejwe na AI. Klay na yo ivuga ko abahanzi bazajya bahabwa ingurane igihe ibikorwa byabo bikoreshejwe.

    Ariko bamwe mu bahanzi ntibabyumva kimwe. Hari abatinya ko koroshya uburyo umuntu wese ashobora gukora cyangwa guhindura indirimbo bishobora gutuma umurimo w’umuhanzi usanzwe utakaza agaciro. Abahagarariye abahanzi banagaragaje impungenge ku kuba amasezerano hagati y’ibigo by’umuziki n’ibya AI atarajya ahagaragara mu buryo burambuye.

    Ese AI yasimbura umuhanzi?

    Nubwo AI ishobora gukora umuziki usa neza n’uwakozwe n’umuntu, ikibazo gikomeye ni ukumenya niba ishobora gusimbura ubuhanga n’amarangamutima by’umuhanzi.

    Umuziki w’umuntu akenshi ushingira ku rukundo, kubura uwo yakundaga, ibyishimo, intimba n’ibindi bihe umuntu anyuramo. AI yo ntigira ubuzima cyangwa amarangamutima yo kubaho muri ibyo bihe. Ni na yo mpamvu umuziki w’abahanzi nka The Beatles, Prince na Kendrick Lamar wagiye urenga ku buryo busanzwe bwo gukora indirimbo, ugahindura uko abantu batekereza ku muziki.

    Hari n’impungenge z’uko AI ishobora gukoresha ibihangano by’abahanzi mu kwiga uburyo bakora umuziki, hanyuma ikabyifashisha mu gukora ibindi bihangano.

    AI ishobora kuba umufatanyabikorwa

    Ku rundi ruhande, hari ababona ko AI itagomba gufatwa nk’umwanzi w’umuhanzi, ahubwo nk’igikoresho gishobora kumufasha. Umuhanzi ashobora kuyikoresha mu gushaka ibitekerezo, kwihutisha umusaruro cyangwa kunoza amajwi.

    Bamwe mu bahanzi bamaze kugerageza ubu buryo. Grimes yakoresheje AI mu bikorwa bijyanye n’umuziki n’ijwi, mu gihe David Guetta na we yigeze gukoresha AI mu gukora indirimbo yigana ijwi rya Eminem.

    Ibi bigaragaza ko ahazaza umuhanzi ashobora gukorana na AI aho kuyisimbuzwa. AI ishobora kuba umufasha mu guhanga, ariko umuhanzi akagumana igitekerezo, ubuzima n’ubutumwa bwihariye biha indirimbo uburemere.

    Ikibazo cy’uburenganzira gikomeje kuba ingume

    Nubwo ibigo by’umuziki bivuga ko ubufatanye na AI bushobora guha abahanzi andi mahirwe yo kubona amafaranga, hari abahanzi bagifite impungenge ku burenganzira bwabo n’uburyo amasezerano akorwa. Bamwe mu bahagarariye abahanzi banenze kutagira amakuru ahagije ku bijyanye n’amasezerano hagati y’ibigo by’umuziki na AI.

    Ikindi kibazo ni uko uko AI izagenda irushaho gutera imbere, bizagorana gutandukanya umuziki wakozwe n’umuntu n’uwakozwe n’ikoranabuhanga. Hari n’abatinya ko ibyo bishobora gutuma agaciro k’ibihangano by’abantu kagabanuka.

    Nubwo bimeze bityo, umuziki ukomeje kuba igikoresho cyo guhuza abantu no kubagezaho inkuru n’amarangamutima. AI ishobora gukora injyana nziza cyangwa amagambo yumvikana, ariko igice cy’umuntu gituma indirimbo igirana isano n’ubuzima bw’abayumva kiracyafite umwanya wacyo.

    Elvin Cena yemeje ko indirimbo ye yifashishije AI

    Source : http://isimbi.rw/ese-aho-bukera-ai-ntiri-busubize-abahanzi-nyarwanda-ku-isuka.html