Author: webrwanda

  • APR FC mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Zamalek #rwanda #RwOT

    APR FC yamaze kumenyeshwa na CAF ko umukinnyi wayo wo mu kibuga hagati, Ssekiganda Ronald atazakina umukino ubanza wa Zamalek FC kubera ikarita itukura yabonye ku mukino wa Les Aigles du Congo.

    Ku wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2026 nibwo APR FC izakira Zamalek FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, ni umukino uzabera kuri Stade Amahoro.

    Gusa mu buryo busa n’ubutunguranye, APR FC yamenyeshejwe ko uyu mukinnyi w’Umugande, Ronald Ssekiganda atazakina uyu mukino ubanza.

    Ronald Ssekiganda umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, APR FC yari yasubiyemo Les Aigles du Congo, umukino warangiye APR FC itsinzwe 1-0, yahise ahabwa ikarita itukura.

    Ubwo uyu mukino wari urangiye nibwo yabonye ikarita itukura, bisa nk’aho hari amagambo yari abwiye umusifuzi.

    Mu busanzwe yagombaga gusiba umukino, yaranawusibye, akaba ari umukino wo kwishyura wa Les Aigles du Congo wabereye i Kigali.

    Gusa muri raporo y’umusifuzi yatanze muri CAF, yavuze ko yamubwiye amagambo akomeye cyane, amutuka ari nayo mpamvu ibihano bye byiyongereye, bamuhanisha undi mukino, azakina umukino wo kwishyura uzabera mu Misiri.

    Ronald Ssekiganda ntabwo azakina na Zamalek FC

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-mu-ihurizo-rikomeye-mbere-yo-guhura-na-zamalek.html

  • Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abarimo Perezida wa FIA na F1 – #rwanda #RwOT

    Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro ku wa 13 Ukwakira, bugaragaza ko uyu musangiro wabaye nyuma y'igikorwa cyo kwemeza u Rwanda nk'igihugu kizakira Formula 1 African Grand Prix kuva mu 2030.

    Buti 'Nyuma yo gutangaza ko u Rwanda ruzakira Formula 1 African Grand Prix, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, Perezida wa F1, Stefano Domenicali, abayobozi b'ibigo byigenga ku mugabane n'abafatanyabikorwa bo mu muryango w'abasiganwa mu modoka.'

    African Grand Prix izaba isiganwa rya 24 ku ngengabihe ya Formula One yari isanzweho Grand Prix 23 zibera ku migabane itandukanye y'Isi. Iyo mu Rwanda ni yo yonyine izajya ibera muri Afurika.

    Ikibuga kizakinirwaho iyi mikino kigiye gutangira kubakwa mu Bugesera hafi y'Ikibuga cy'Indege gishya cya Kigali.

    U Rwanda rwemejwe nk'igihugu kizakira iyi mikino ku wa 13 Ukwakira 2026, hanasinywa amasezerano y'imyaka yo kugarura ku Mugabane wa Afurika Shampiyona y'Isi y'amasiganwa y'imodoka ya Formula 1, ategurwa ku bufatanye n'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Imikino y'Imodoka (FIA).

    Aya masezerano y'igihe kirekire ateganya ko isiganwa rya mbere rya Formula 1 mu Rwanda rizaba nyuma yo kurangiza kubaka ikibuga cyihariye cy'amasiganwa y'imodoka mu Karere ka Bugesera. Biteganyijwe ko iki kibuga kizaba cyuzuye mu ntangiriro za 2030.

    Ni ikibuga kizubakwa hubahirijwe ibisabwa n'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Imikino y'Imodoka (FIA) ku bibuga byo ku rwego rwa mbere, bizwi nka FIA Grade 1, ari na rwo rwego rukenewe kugira ngo ikibuga cyemererwe kwakira amasiganwa ya Formula 1.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika byari byatanze kandidatire yo kwakira iri siganwa, mu bindi birimo Afurika y'Epfo. Rumaze igihe rushyira imbaraga mu bikorwa bigamije guteza imbere siporo, ndetse rwakiriye amarushanwa akomeye arimo Shampiyona y'Isi y'Amagare, Shampiyona ya Basketball muri Afurika, BAL n'andi.

    Rwakiriye kandi Inama y'Inteko rusange ya FIFA yo mu 2023 ndetse n'Inteko Rusange ya FIA n'umuhango wo gutanga ibihembo bya FIA byabaye mu 2024.

    Isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix, rizaterwa inkunga na Visit Rwanda, rifatwa nk'indi ntambwe ikomeye mu cyerekezo cy'u Rwanda cyo kuba igicumbi cya siporo, ubukerarugendo, ibishya n'ubucuruzi kizwi ku rwego mpuzamahanga.

    Ntihatangajwe amakuru arambuye ajyanye n'itariki isiganwa rya mbere rizaberaho, ibyiciro byo kubaka ikibuga cy'amasiganwa ndetse na gahunda y'ibikorwa bizajya biba mu mpera z'icyumweru cy'amarushanwa.

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abayobozi batandukanye

    Perezida Kagame n’abayobozi barimo uwa FIA na F1 bafatanyije gutangaza ko u Rwanda ruzakira Formula 1 African Grand Prix kuva mu 2030


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-na-madamu-jeannette-kagame-bakiriye-ku-meza-abarimo-perezida-wa

  • Perezida Kagame yasubije abumva ko F1 irenze ubushobozi bw'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Yabivuze agaruka ku nyungu u Rwanda n'urubyiruko rwa Afurika bashobora gukura mu kwakira Formula One kuri uyu mugabane.

    Ni nyuma y'uko kuri uyu wa 13 Ukwakira 2026, u Rwanda rwahawe kuzira Grand Prix ya F1 guhera mu 2030, mu gihe cy'imyaka 10.

    Iri siganwa ry'imodoka nto zigendera ku muvuduko uri hejuru ryari rimaze imyaka 33 ritabera ku Mugabane wa Afurika.

    Abajijwe ku batekereza ko ari igikorwa kinini kirenze urwego n'ubushobozi bw'u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko kiri mu ishusho y'ibyo igihugu kigomba gukora.

    Ati 'Ndabwira abo bantu guhumeka cyane, bagatuza noneho bagategereza kureba ikigiye kuza. Mbere na mbere turi abantu nk'abandi bo mu bice bisigaye by'Isi, nta kintu cyangwa igikorwa kiruta abantu. Turi igihugu gito ariko turi abantu. Ni byo rwose Formula One ni ikintu kinini, ariko ni ishusho nini y'ibyo u Rwanda rugomba gukora.'

    Yavuze ko nubwo iri rushanwa rizajya ribera mu Rwanda, ariko zizafungurira amahirwe Afurika muri rusange.

    Ati 'Hari ibintu byinshi u Rwanda rwiyemeje gukora, twateye imbere nk'igihugu, nk'abantu, ariko by'umwihariko nko kuri iyi Formula One nka siporo ifite aho ihuriye na Afurika, ntituri kureba ku Rwanda gusa, turi kureba ku Rwanda mu ishusho y'umugabane kandi dufite intego zo kwinjizamo abandi bavandimwe b'Abanyafurika ngo bitabire.'

    Perezida Kagame yatanze ingero z'ibindi bikorwa bikomeye u Rwanda rumaze kwakira, birimo Basketball Africa League, Inteko Rusange ya FIFA na Shampiyona y'Isi y'Amagare.

    Yongeyeho ati 'Hari n'ibindi bizaza. Twishimiye kwakira Formula One kandi tuzagerageza kumvisha abo batabyumva ko bashobora kubigiramo uruhare bakabibonamo inyungu.'

    Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko u Rwanda ruzafatanya n'abikorera n'abashoramari bo mu bihugu binyuranye.

    Ati 'Tuzagira abashoramari, mu by'ukuri hazabamo uruhare rukomeye rw'abikorera ku giti cyabo. Dufite inshuti hano zaje kwifatanya natwe n'izindi bitakunze, ariko zashakaga kuba ziri hano. Rero ni igikorwa cy'u Rwanda, ni icya Afurika kandi ni igikorwa gikomeye twishimiye kuba dufite aho duhuriye na cyo.'

    Perezida Kagame yashimangiye ko kwakira African Grand Prix bizatuma abafana ba Formula One bayegera kurushaho, aho kuyirebera gusa kuri televiziyo.

    Ati 'Hari abafana benshi ba Formula One n'izindi gahunda zijyanye n'imikino yo gusiganwa mu modoka. Bahoraga bayarebera kure, bayarebera kuri televiziyo, ariko bashaka kuyagiramo uruhare. Twavugaga ko ibi ari ukuyabegereza, kubafasha kuyagiramo uruhare.'

    Yavuze ko amahirwe azanagira uruhare mu guhanga imirimo no guteza imbere ubumenyi bw'urubyiruko.

    Ati 'Abafana bakiri bato ntibazaryoherwa no kureba ibiri kuba gusa, bazabigiramo uruhare nk'aba-engineers, abakanishi, noneho habe abashoramari n'abandi bakora ibitandukanye bisaba amagana cyangwa ibihumbi by'abantu. Ibi ni byo urubyiruko rwa Afurika rukwiye kandi turavuga ko bari mu bibigize, turi kubizana hafi yabo muri Afurika.'

    Yakomeje agira ati 'Tugomba gukora ku buryo ibyo tuvuga biva mu magambo bikagaragara kandi abaturage bacu bakabyungukiramo. U Rwanda n'ahandi hasigaye ku mugabane, bazabyungukiramo. Turashaka ko n'abandi babigiramo uruhare. Ni yo mpamvu imipaka yacu ifunguye, gukuraho ibisabwa bya viza byakozwe ku bushake, si ibintu byabaye ku bw'impanuka.'

    Perezida Kagame yavuze ko Formula One ari ishusho y’ibintu binini u Rwanda rwifuza gukora

    U Rwanda rwahawe kwakira F1 guhera mu 2030, mu gihe cy’imyaka 10


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasubije-abumva-ko-f1-ari-nini-ku-rwanda

  • ULK yatangije amasomo ya PhD, yakira abanyeshuri bashya baziga mu 2026/2027 – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabaye ku wa 12 Ukwakira, ku cyicaro gikuru cy'iyi kaminuza giherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

    ULK yahaye ikaze abanyeshuri bashya baje kwiga amasomo atandukanye y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's programmes) n'icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master's programmes).

    ULK kandi yatangaje ko yatangije gahunda yo kwigisha abashaka gukorera impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) mu masomo ya accounting, finance na management.

    Iyi kaminuza yahise iba iya mbere yigenga mu Rwanda igiye gutanga impamyabumenyi ziri kuri uru rwego.

    ULK Polytechnic Institute na yo yakiriye abanyeshuri bazahabwa amasomo y'icyiciro cya mbere n'icya kabiri cya kaminuza mu mashami atandukanye y'ubumenyingiro na tekiniki.

    Uyu muhango kandi wabaye umwanya wo gushimira no kwifuriza ishya n'ihirwe abanyeshuri basoje umwaka wa nyuma w'amasomo yabo, bitegura kujya ku isoko ry'umurimo.

    Umuyobozi wa ULK, Prof. Onuorah Onyukwelu, yabwiye abanyeshuri bashya ko gutegura ejo hazaza habo heza bitagomba gutangira ku munsi bazasorezaho amasomo, ahubwo ko bigomba gutangira ku munsi wa mbere.

    Ati' Kugira impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi byagufungurira amarembo y'amahirwe ariko ubushobozi bwo guhangana hamwe n'imyitwarire ni byo bigena icyo ayo mahirwe yakubyarira'.

    Yabagaragarije ko kuba bemerewe kwiga muri iri shuri bidahagije, ahubwo ko bakwiye gushyira umwete n'umurava mu masomo yabo, kugira ngo ubumenyi bazahabwa buzababere impamba y'ubuzima.

    Umuyobozi wa ULK Polytechnic Institute, Eng. Musabyimana Jean Pierre, yabwiye abanyeshuri bagiye kwiga ubumenyingiro na tekiniki ko bagiye ku isoko y'ubumenyi bukenewe, buzatuma babasha gutanga ibisubizo ku bibazo biri muri sosiyete.

    Yagaragaje ko iri shuri rifite ibikenewe byose kugira ngo umunyeshuri abashe kwiga no gushyira mu bikorwa ibyo yiga mu buryo bufatika.

    Ati ' Dutegurira abananyeshuri ingendoshuri aho twagiranye ubufatanye n'ibigo n'inganda bitandukanye bikora ibikenerwa n'ubumenyi bwa tekiniki twigisha. Ubu bufatanye kandi butuma abanyeshuri bacu boroherwa no kubona aho bimenyereza umwuga'.

    Prof. Dr Rwigamba Balinda, washinze ULK na ULK Polytechnic Institute, yasabye abakozi, abarimu n'abanyeshuri bahasanzwe kwakira neza abanyeshuri bashya no kubafasha kumenya amahame n'indangagaciro biboneye.

    Yabwiye abanyeshuri baturutse hanze y'u Rwanda ko bazafatwa neza, abamenyesha ko bari mu gihugu gitekanye, gifite ubuyobozi bwiza buyobowe na Perezida Paul Kagame.

    Ati ' Muje kuvoma hano uburezi bufite ireme buzatuma muhangana ku isoko ry'umurimo. Mukwiye kugira indangagaciro ziboneye n'ikinyabupfura ni byo bizatuma ubumenyi muzakura hano bubabera umusingi muzubakiraho ubuzima'.

    ULK imaze imyaka 30 ishinzwe, kuko yatangiye gutanga ubumenyi mu 1996.

    Mu 2014, yashinze ULK Polytechnic Institute nk'ishami ryayo ritanga amasomo y'ubumenyingiro na tekiniki.

    Kuva yashingwa, ULK imaze gushyira ku isoko ry'umurimo abarenga ibihumbi 42, mu gihe ULK Polytechnic Institute na yo imaze gushyira ku isoko ry'umurimo abagera ku 2.400.

    Ibi bigo byombi kandi bimaze kwakira abanyeshuri b'abanyamahanga basaga ibihumbi bitanu, baturutse mu bihugu 42, birimo n'ibyo hanze ya Afurika.

    Umuyobozi wa ULK, Prof.Onuorah Onyukwelu yabwiye abanyeshuri bashya ko gutegura ejo hazaza bigomba gutangira ku munsi wa mbere

    Umuyobozi wa ULK Polytechnic, Musabyimana Jean Pierre yavuze ko bafite ibicyenerwa byose bizatuma abanyeshuri bahabwa ubumenyi bufatika

    Prof. Dr Rwigamba Balinda yasabye ko abanyeshuri bashya bakirwa neza, bagafashwa kumenya no kubahiriza indangagaciro ziboneye

    Iyi kamuza iri mu zigira abanyamahanga benshi bigamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ulk-yatangije-amasomo-ya-phd-yakira-abanyeshuri-bashya-baziga-mu-2026-2027

  • Uturere twa Huye, Nyanza na Gisagara tubimburiye udufite benshi bahamijwe ibyaha bya Jenoside n'Inkiko Gacaca – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yatangiye muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye atangiza ibiganiro ngarukamwaka by'abagize amahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa, baturutse mu Turere twa Huye, Nyanza na Gisagara ku wa 13 Ukwakira 2026 yavuze ko uturere twa Huye, Nyanza na Gisagara ari two dufite umubare munini w'abahamijwe n'Inkiko Gacaca uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Imibare igaragaza ko Huye iri ku mwanya wa mbere mu gihugu, ifite abantu 81.126 bahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyanza iza ku mwanya wa kabiri n'abantu 68.566, naho Gisagara ikaza ku wa gatatu n'abantu 63.200.

    Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko guhangana n'ingaruka za Jenoside bisaba ibisubizo byihariye, bishingiye ku mateka y'u Rwanda n'uburemere bw'ibibazo rwahuye na byo.

    Yasobanuye ko Jenoside ari icyaha kidasanzwe, bityo guhangana n'ingaruka zayo bikaba bisaba imitekerereze ihambaye n'ibisubizo bihuye n'umwihariko wazo.

    Dr. Bizimana yavuze ko ku Gipimo cy'Ubumwe n'Ubudaheranwa, Nyanza iri ku mwanya wa kane, Gisagara ku wa 26, naho Huye ikaba ku wa 28, imbere ya Nyarugenge na Rusizi.

    Yagaragaje ko umwanya wa Nyanza ari mwiza, ariko asaba ko muri Huye na Gisagara hashyirwa imbaraga nyinshi mu kurandura ibisigisigi by'ingengabitekerezo ya Jenoside. Yavuze ko kuba utu turere tutari ku rwego rwifuzwa mu bumwe n'ubudaheranwa bigaragaza, mu isesengura rye, ko iyo ngengabitekerezo itararanduka burundu.

    Ku karere ka Huye, yagarutse ku ruhare rwa bamwe mu bari muri Kaminuza mu gucura umugambi w'ingengabitekerezo ya Jenoside, avuga ko ibisigisigi byayo bigikeneye kurandurwa.

    Ati 'Mwumve ko ubucurabwenge bwa Jenoside hamwe mu ho bwakorewe, hano i Huye, ibisigisi by'iyo ngengabitekerezo ya jenoside ntibiraranduka.'

    Ku karere ka Gisagara, yagarutse ku mateka y'urwango n'ishingwa rya APROSOMA, asaba kongera imbaraga mu guhangana n'ibisigisigi byayo.

    Ati 'Na Gisagara naho ni ku ivuko ry'urwango rwa APROSOMA. Kuba iri ku mwanya wa 26 bivuze ko hakenewe kongeramo ingufu ngo ibyo bisigisigi birandurwe.'

    Minisitiri Dr. Bizimana yasabye abitabiriye ibiganiro kuvugisha ukuri ku bugome bwaranze ayo mateka no ku babugizemo uruhare, aho kwirinda kubugarukaho mu buryo bweruye.

    Ati 'Ni byiza rero ko tubwizanya ukuri, n'utanga igitekerezo ntace ku ruhande, atubwire ukuri k'ubugome bwaranze aya mateka n'ababigizemo uruhare. Igihugu cyacu cyubakiye ku kuri kw'amateka, tutakubakiyeho ibi bibazo byakongera bigasubira.'

    Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène yavuze ko ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu turere twa Huye, Gisagara na Nyanza bikihagaragara

    Abo muri utu turere basabwe kuvugisha ukuri ku byerekeye ingengabitekerezo ya Jenoside n’uburyo bwo kuyirandura burundu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uturere-twa-huye-nyanza-na-gisagara-tubimburiye-udufite-benshi-bahamijwe-ibyaha

  • Rutsiro: Yishe mukuru we bapfuye ifu y'igikoma – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro rishyira tariki 13 Ukwakira 2026, mu masaha ashyira saa Saba z'ijoro mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kagusa ho mu Mudugudu wa Rugasa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel yabwiye IGIHE ko hakekwa ko bapfuye ifu y'igikoma.

    Ati “Ni byo koko yishe mukuru we amukubise ikintu mu mutwe, kubera bararaga mu cyumba kimwe twahageze tuhasanga ifuni ubanza ari yo yamukubise. Nyina yavuze ko bashwaniye ifu y'igikoma yari yasize aguze ajya kwisurira bagenzi be, avuyeyo asanga batetse igikoma barakimara.”

    'Yatejee akavuyo abaza impanvu batamusigiye, nyina arabyuka mu ijoro mu masaha ashyira saa Saba ajya kuyigura kuri butiki agarutse asanga yamukubise ifuni aratoroka.'

    Gitifu Ndayambaje yavuze ko uyu mubyeyi akimara kubona ibibaye yatabaje abaturanyi bamujyana kwa muganga bamugezayo yamaze gupfa.

    Yanaboneyeho gusaba abaturage kwirinda urugomo, kuko ruvamo ingaruka zitari nziza, asaba abaturage bafitanye ibibazo kujya begera ubuyobozi bukabafasha kubikemura.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa, aho asize umwana w'umwaka n'amezi yari yarabyariye iwabo. Mu gihe ukekwaho kumwica agishakishwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-yishe-mukuru-we-bapfuye-ifu-y-igikoma

  • MINEMA yaburiye Abanyarwanda ku ngaruka zishobora guterwa na El Niño – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa 13 Ukwakira 2026, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n'Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kugabanya ingaruka z'ibiza.

    Uyu mwaka wa 2026, ufite insanganyamatsiko igira iti 'Kubaka ubudahangarwa ku biza bitangirira mu ngo zacu.'

    Minisitiri , Gen Maj (Rtd) Murasira yavuze ko uyu munsi usanze u Rwanda rukomeje kwitegura ibihe bishobora kurangwa n'ingaruka za El Niño ndetse hakaba hakenewe uruhare rwa buri muryango mu gukumira ingaruka zabyo.

    Ati 'Uyu munsi usanze dukomeje ibikorwa byo gutegura ibihe bishobora kurangwa n'ingaruka za El Niño, hakaba hakenewe ko buri rugo n'umuryango mugari, bakomeza kuba maso no gufata ingamba hakiri kare.'

    Yashishikarije buri muryango kwitwararika, bakagenzura aho batuye ko hadashobora kwibasirwa n'ingaruka z'ibiza binyuze mu kuzirika ibisenge, gusana ahangiritse, kuzibura inzira z'amazi ndetse no gukomeza ingamba zo kurwanya isuri no kwirinda gukubitwa n'inkuba.

    Ati 'Ni ngombwa ko buri muryango ugira gahunda y'icyo wakora igihe habaye ibiza. Kandi buri wese agakurikiza amabwiriza n'ubutumwa buburira butangwa n'inzego zibifitiye ububasha.'

    Yagaragaje ko MINEMA igiye gukomeza gukorana n'inzego z'ibanze, abafatanyabikorwa, abikorera n'abaturage kugira ngo hatezwe imbere imiturire ishobora guhangana n'ingaruka z'ibiza.

    Ati 'Ndasaba buri Munyarwanda guhera iwe akamenya ibiza bishobora kumugeraho, akitegura uko yabikumira hakiri kare. Ibiza biduteza ibihombo byinshi, bikadindiza iterambere, kubaka ubudahangarwa ku biza no kubyirinda ni inshingano yanjye nawe.'

    El Niño ni ikinyagihe giterwa n'ubushyuhe budasanzwe bw'amazi yo mu Nyanja ya Pacifique, bushobora guteza imihindagurikire y'ikirere. Muri Afurika, ishobora gutera amapfa mu bice bimwe, mu gihe ahandi hagwa imvura nyinshi.

    U Rwanda ruheruka gusaba inkunga ya miliyoni 86,2$, ni ukuvuga arenga miliyari 126,6 Frw, kugira ngo rwongere ubushobozi bwo kwitegura no gutabara mu bice byugarijwe cyane n'ibiza.

    Minisitiri Murasira yasabye Abanyarwanda kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’imvura nyinshi iteganyijwe muri iki gihe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minema-yaburiye-abanyarwanda-ku-ngaruka-zishobora-guterwa-na-el-nino

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy'imyaka 10 uhereye muri 2030 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino wo Gusiganwa mu Modoka, FIA, ryemeje ko u Rwanda ruzakira Grand Prix mu ntangiro za 2030 mu gihe cy'imyaka 10, irushanwa rizaba ryitwa Africa Grand Prix, rizajya riba ku bufatanye na Visit Rwanda.

    African Grand Prix igiye kuba isiganwa rya 24 ku ngengabihe ya Formula One yari isanzweho Grand Prix 23 zibera ku migabane itandukanye y'Isi. Iyo mu Rwanda ni yo yonyine izajya ibera muri Afurika.

    Ikibuga kizakinirwaho iyi mikino, kigiye gutangira kubakwa mu Bugesera hafi y'Ikibuga cy'Indege.

    Kwemeza u Rwanda nk'igihugu kigiye kwakira African Grand Prix, byabereye muri BK Arena kuri uyu wa Kabiri, tariki 12 Ukwakira. Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi bakuru bari bitabiriye iki gikorwa.

    Ni mu muhango wasinyiwemo amasezerano y'imyaka 10 yo kugarura ku Mugabane wa Afurika Shampiyona y'Isi y'amasiganwa y'imodoka ya Formula 1, ategurwa ku bufatanye n'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Imikino y'Imodoka (FIA).

    Ni intambwe ikomeye mu mateka ya Formula 1, kuko aya marushanwa agiye kongera kubera ku Mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere kuva mu 1993.

    Kugarura amasiganwa ya Formula 1 muri Afurika ni icyifuzo cyari kimaze igihe kirekire. Mu mpera za 2024, ni bwo Perezida Kagame yatanze kandidatire y'u Rwanda yo kwakira, Formula One.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kuba umufatanyabikorwa mwiza mu guteza imbere isiganwa ry'imodoka ku mugabane wa Afurika.

    Ati 'Uyu munsi, nishimiye gutangaza ku mugaragaro ko u Rwanda rumaze igihe rushyira imbaraga nyinshi mu myiteguro yo kwakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix mu ntangiriro z'imyaka ya 2030.'

    Yakomeje agira ati 'U Rwanda rwishimiye kandi rufite amatsiko yo kugira uruhare muri uru rugendo ruzahindura uburyo Afurika ibonwa mu ruhando rwa siporo ku Isi.'

    Stefano Domenicali, Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, yavuze ko umunsi utari uwo gutangaza gusa ko hagiye kuba Grand Prix muri Afurika, 'ahubwo uyu munsi ni intangiriro y'igice gishya mu mateka ya Formula 1.'

    Yavuze ko amarushanwa ya Formula 1 asanzwe abera mu bice bitandukanye cyane kandi hafite amateka akomeye ku Isi gusa mu gihe kirekire, 'hari umugabane umwe wari utarabona umwanya ukwiriye muri uru rugendo rwacu, uwo ni Afurika'.

    Yavuze ko Afurika ari 'umugabane ukungahaye ku mateka, umuco, udushya, impano n'amahirwe menshi. Ni umugabane urangwa n'imbaraga, ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo ndetse n'ubushobozi butagira imipaka bwo gukomeza gutera imbere.'

    'Tumaze imyaka myinshi tuvuga ko twifuza kugaruka muri Afurika, ariko buri gihe twashimangiraga ko tugomba kubikora mu buryo bukwiye, dufite icyerekezo gikwiye kandi dufatanyije n'umufatanyabikorwa ukwiriye. Uwo mufatanyabikorwa ni u Rwanda.'

    Aya masezerano y'igihe kirekire ateganya ko isiganwa rya mbere rya Formula 1 mu Rwanda rizaba nyuma yo kurangiza kubaka ikibuga cyihariye cy'amasiganwa y'imodoka mu Karere ka Bugesera. Biteganyijwe ko iki kibuga kizaba cyuzuye mu ntangiriro za 2030.

    Ni ikibuga kizubakwa hubahirijwe ibisabwa n'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Imikino y'Imodoka (FIA) ku bibuga byo ku rwego rwa mbere, bizwi nka FIA Grade 1, ari na rwo rwego rukenewe kugira ngo ikibuga cyemererwe kwakira amasiganwa ya Formula 1.

    Uyu mushinga uri muri gahunda ngari iyobowe n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), igamije guteza imbere siporo, ubukerarugendo, ibikorwaremezo n'ubucuruzi.

    Ikibuga kizubakwa mu bilometero bigera kuri 40 mu majyepfo y'Umujyi wa Kigali, hafi y'ahari kubakwa Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali gishya mu Bugesera.

    Imiterere yacyo izashingira ku miterere karemano y'aho kizubakwa, ku buryo imihanda izakoreshwa mu masiganwa izajya inyura ahantu hari ubutumburuke butandukanye.

    Ibi bizatuma abapilote b'imodoka bahura n'imbogamizi zidasanzwe mu gihe cy'amasiganwa, ari na ko abakunzi b'uyu mukino bazaba bafite ahantu heza ho gukurikiranira uko imodoka zisiganwa.

    Biteganyijwe ko kizajya cyakira andi marushanwa mpuzamahanga y'imodoka, ibirori bikomeye, inama n'ibikorwa by'imyidagaduro.

    Ibi bizafasha gukurura ishoramari, guteza imbere ubucuruzi no kuzamura ubukungu bw'akarere mu gihe kirekire.

    Aya masezerano asinywe nyuma y'imyaka myinshi y'ibiganiro n'ubufatanye, hagamijwe gushyiraho urufatiro rukomeye no kubona umufatanyabikorwa ukwiriye, kugira ngo hategurwe isiganwa rya Grand Prix riri ku rwego mpuzamahanga, rizagenda neza kandi rifite inyungu zirambye ku bisekuru bizaza.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika byari byatanze kandidatire yo kwakira iri siganwa, mu bindi birimo Afurika y'Epfo. Rumaze igihe rushyira imbaraga mu bikorwa bigamije guteza imbere siporo, ndetse rwakiriye amarushanwa akomeye arimo Shampiyona y'Isi y'Amagare, Shampiyona ya Basketball muri Afurika, BAL n'andi.

    Rwakiriye kandi Inama y'Inteko rusange ya FIFA yo mu 2023 ndetse n'Inteko Rusange ya FIA n'umuhango wo gutanga ibihembo bya FIA byabaye mu 2024.

    Isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix, rizaterwa inkunga na Visit Rwanda, rifatwa nk'indi ntambwe ikomeye mu cyerekezo cy'u Rwanda cyo kuba igicumbi cya siporo, ubukerarugendo, udushya n'ubucuruzi kizwi ku rwego mpuzamahanga.

    Ntabwo higeze hatangazwa amakuru arambuye ajyanye n'itariki isiganwa rya mbere rizaberaho, ibyiciro byo kubaka ikibuga cy'amasiganwa ndetse na gahunda y'ibikorwa bizajya biba mu mpera z'icyumweru cy'amarushanwa.

    IGIHE

    ImageImageImageImage

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwahawe-kwakira-irushanwa-rya-grand-prix-mu-gihe-cyimyaka-10-uhereye-muri-2030/

  • Perezida Kagame yasubije abavuga ko u Rwanda ari agahugu gato kukwakira Formula1 #rwanda #RwOT

    Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko abatekereza ko u Rwanda ari agahugu gato katakwakira Formula One, icyo yababwira ari ukwicara bagatuza bakareba ibigiye kuba.

    Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2026 mu muhango wo gutangaza kumugaragaro ko u Rwanda ruzakira Formula One African Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye 2030.

    Perezida Kagame yakomoje kubavuga ko u Rwanda ari agahugu gato ku kwakira iri siganwa ry’amamadoka ryo ku rwego rw’Isi rya Formula One, yabasabye gutuza ubundi bakirebera ibigiye kuba.

    Ati 'Nabwira abo bantu guhumeka, batuze ubundi bategereze ibigiye kuza. Icya mbere turi abantu, nk’abantu bo ku bindi bice by’Isi, nta kintu, nta gikorwa kiruta abantu. Turi igihugu gito ariko turi abantu. Formula One ni nini rwose ariko ntabwo Formula One ari yo ntego yonyine ubwayo, Formula One iri mu ishusho ngari u Rwanda rugomba gukora.'

    Yakomeje avuga ko kwakira iri rushanwa atari u Rwanda gusa, ahubwo ari Umugabane ndetse anifuza ko n’ibindi bihugu byo muri Afurika byazaza bikitabira.

    Ati 'Twateye imbere nk’igihugu, nk’abaturage ariko by’umwihariko no ku bw’iyi Formula One nka siporo muri Afurika. Ntabwo turimo kubireba nk’u Rwanda gusa. Turimo kubireba nk’u Rwamda ariko mu buryo bw’Umugabane kandi dufite intego zo kuzana abandi bavandimwe b’Abanyafurika kuza kwitabira. Ni Umunyarwanda, ni Umunyafurika, ni ikintu kinini twishimiye kwihuza nacyo.'

    Formula One African Grand Prix ibaye isiganwa rya 24 ku ngengabihe ya Formula One yari isanzweho Grand Prix 23 ibera ku migabane itandukanye y’Isi. Iyo mu Rwanda ni yo yonyine izajya ibera muri Afurika.

    Perezida Kagame yavuze ko abavuga ko u Rwanda rutari ku rwego rwo kwakira Formula1 bazatungurwa

    Source : http://isimbi.rw/perezida-kagame-yasubije-abavuga-ko-u-rwanda-ari-agahugu-gato-kukwakira.html

  • U Rwanda rwahawe kwakira F1 mu 2030 – #rwanda #RwOT

    African Grand Prix igiye kuba isiganwa rya 24 ku ngengabihe ya Formula One yari isanzweho Grand Prix 23 zibera ku migabane itandukanye y'Isi. Iyo mu Rwanda ni yo yonyine izajya ibera muri Afurika.

    Ikibuga kizakinirwaho iyi mikino, kigiye gutangira kubakwa mu Bugesera hafi y'Ikibuga cy'Indege.

    Kwemeza u Rwanda nk'igihugu kigiye kwakira African Grand Prix, byabereye muri BK Arena kuri uyu wa Kabiri, tariki 12 Ukwakira. Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi bakuru bari bitabiriye iki gikorwa.

    Ni mu muhango wasinyiwemo amasezerano y'imyaka 10 yo kugarura ku Mugabane wa Afurika Shampiyona y'Isi y'amasiganwa y'imodoka ya Formula 1, ategurwa ku bufatanye n'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Imikino y'Imodoka (FIA).

    Ni intambwe ikomeye mu mateka ya Formula 1, kuko aya marushanwa agiye kongera kubera ku Mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere kuva mu 1993.

    Kugarura amasiganwa ya Formula 1 muri Afurika ni icyifuzo cyari kimaze igihe kirekire. Mu mpera za 2024, ni bwo Perezida Kagame yatanze kandidatire y'u Rwanda yo kwakira, Formula One.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kuba umufatanyabikorwa mwiza mu guteza imbere isiganwa ry'imodoka ku mugabane wa Afurika.

    Ati 'Uyu munsi, nishimiye gutangaza ku mugaragaro ko u Rwanda rumaze igihe rushyira imbaraga nyinshi mu myiteguro yo kwakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix mu ntangiriro z'imyaka ya 2030.'

    Yakomeje agira ati 'U Rwanda rwishimiye kandi rufite amatsiko yo kugira uruhare muri uru rugendo ruzahindura uburyo Afurika ibonwa mu ruhando rwa siporo ku Isi.'

    Stefano Domenicali, Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, yavuze ko umunsi utari uwo gutangaza gusa ko hagiye kuba Grand Prix muri Afurika, 'ahubwo uyu munsi ni intangiriro y'igice gishya mu mateka ya Formula 1.”

    Yavuze ko amarushanwa ya Formula 1 asanzwe abera mu bice bitandukanye cyane kandi hafite amateka akomeye ku Isi gusa mu gihe kirekire, 'hari umugabane umwe wari utarabona umwanya ukwiriye muri uru rugendo rwacu, uwo ni Afurika'.

    Yavuze ko Afurika ari 'umugabane ukungahaye ku mateka, umuco, udushya, impano n'amahirwe menshi. Ni umugabane urangwa n'imbaraga, ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo ndetse n'ubushobozi butagira imipaka bwo gukomeza gutera imbere.'

    'Tumaze imyaka myinshi tuvuga ko twifuza kugaruka muri Afurika, ariko buri gihe twashimangiraga ko tugomba kubikora mu buryo bukwiye, dufite icyerekezo gikwiye kandi dufatanyije n'umufatanyabikorwa ukwiriye. Uwo mufatanyabikorwa ni u Rwanda.'

    Aya masezerano y'igihe kirekire ateganya ko isiganwa rya mbere rya Formula 1 mu Rwanda rizaba nyuma yo kurangiza kubaka ikibuga cyihariye cy'amasiganwa y'imodoka mu Karere ka Bugesera. Biteganyijwe ko iki kibuga kizaba cyuzuye mu ntangiriro za 2030.

    Ni ikibuga kizubakwa hubahirijwe ibisabwa n'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Imikino y'Imodoka (FIA) ku bibuga byo ku rwego rwa mbere, bizwi nka FIA Grade 1, ari na rwo rwego rukenewe kugira ngo ikibuga cyemererwe kwakira amasiganwa ya Formula 1.

    Uyu mushinga uri muri gahunda ngari iyobowe n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), igamije guteza imbere siporo, ubukerarugendo, ibikorwaremezo n'ubucuruzi.

    Ikibuga kizubakwa mu bilometero bigera kuri 40 mu majyepfo y'Umujyi wa Kigali, hafi y'ahari kubakwa Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali gishya mu Bugesera.

    Imiterere yacyo izashingira ku miterere karemano y'aho kizubakwa, ku buryo imihanda izakoreshwa mu masiganwa izajya inyura ahantu hari ubutumburuke butandukanye.

    Ibi bizatuma abapilote b'imodoka bahura n'imbogamizi zidasanzwe mu gihe cy'amasiganwa, ari na ko abakunzi b'uyu mukino bazaba bafite ahantu heza ho gukurikiranira uko imodoka zisiganwa.

    Biteganyijwe ko kizajya cyakira andi marushanwa mpuzamahanga y'imodoka, ibirori bikomeye, inama n'ibikorwa by'imyidagaduro.

    Ibi bizafasha gukurura ishoramari, guteza imbere ubucuruzi no kuzamura ubukungu bw'akarere mu gihe kirekire.

    Aya masezerano asinywe nyuma y'imyaka myinshi y'ibiganiro n'ubufatanye, hagamijwe gushyiraho urufatiro rukomeye no kubona umufatanyabikorwa ukwiriye, kugira ngo hategurwe isiganwa rya Grand Prix riri ku rwego mpuzamahanga, rizagenda neza kandi rifite inyungu zirambye ku bisekuru bizaza.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika byari byatanze kandidatire yo kwakira iri siganwa, mu bindi birimo Afurika y'Epfo. Rumaze igihe rushyira imbaraga mu bikorwa bigamije guteza imbere siporo, ndetse rwakiriye amarushanwa akomeye arimo Shampiyona y'Isi y'Amagare, Shampiyona ya Basketball muri Afurika, BAL n'andi.

    Rwakiriye kandi Inama y'Inteko rusange ya FIFA yo mu 2023 ndetse n'Inteko Rusange ya FIA n'umuhango wo gutanga ibihembo bya FIA byabaye mu 2024.

    Isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix, rizaterwa inkunga na Visit Rwanda, rifatwa nk'indi ntambwe ikomeye mu cyerekezo cy'u Rwanda cyo kuba igicumbi cya siporo, ubukerarugendo, udushya n'ubucuruzi kizwi ku rwego mpuzamahanga.

    Ntabwo higeze hatangazwa amakuru arambuye ajyanye n'itariki isiganwa rya mbere rizaberaho, ibyiciro byo kubaka ikibuga cy'amasiganwa ndetse na gahunda y'ibikorwa bizajya biba mu mpera z'icyumweru cy'amarushanwa.

    U Rwanda rwahawe kwakira Grand Prix ya F1 mu 2030

    Igikorwa cyo gutangaza u Rwanda nk’igihugu kizagira F1 African Grand Prix mu 2023 cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa Kabiri

    Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kuba umufatanyabikorwa mwiza mu guteza imbere isiganwa ry'imodoka ku Mugabane wa Afurika

    Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, yashimye intambwe yatewe hagati y’u Rwanda na Formula One

    Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, Stefano Domenicali, yavuze ko kugira isiganwa mu Rwanda ari ntangiriro y'igice gishya mu mateka ya Formula 1

    Imiterere y’ikibuga cya F1 kigiye kubakwa mu Bugesera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwahawe-kwakira-f1-mu-2030