Author: webrwanda

  • Ibyishimo by'abacuruzi b'i Nyagatare babonye agatubutse kubera 'MTN Iwacu Muzika Festival' – #rwanda #RwOT

    Ibi babitangaje ku wa 18 Nyakanga 2026, ubwo kuri Stade y'Akarere ka Nyagatare, hakomerezaga ibi bitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival 2026'.

    Ibi bitaramo biri kuba ku nshuro ya karindwi, aho byatumiwemo abahanzi batwaye 'Primus Guma Guma Super Star', biri kuzenguruka mu mijyi irindwi y'u Rwanda kuva ku wa 20 Kamena 2026 kugeza ku wa 1 Kanama 2026.

    Umujyi wa Nyagatare wakiriye igitaramo cya Gatanu uyu mwaka, nyuma y'ibyabereye mu Turere twa Huye, Ngoma, Muhanga, Karongi twakiriye ibi bitaramo biheruka.

    Bamwe mu bacuruzi bo mu Karere ka Nyagatare by'umwihariko abafite ibikorwa by'ubucuruzi ahegereye Stade ya Nyagatare, baganiriye na IGIHE, bavuze ko bungutse byinshi kubera igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, gitegurwa na East African Promoters (EAP) gitumirwamo abahanzi benshi bakomeye mu Rwanda.

    Dushimirimana Angelique ucuruza ibinyobwa hafi ya Stade y'Akarere ka Nyagatare yavuze ko amafaranga asanzwe yinjiza yikubye inshuro 10 kubera ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival.

    Ati 'Ubundi mu buzima busanzwe kuva mu gitondo kugeza mu ma saa munani mba ninjije ibihumbi 5000 Frw gusa ubungubu kuva mu gitondo kugeza aya masaha nshobora kuba maze kwinjiza amafaranga ari hagati ya 40000 Frw na 50000 Frw.'

    Manirafasha Jean Marie Vianney yavuze ko yari amaze igihe atunguka cyane kubera ko nk'ikarito y'ikinyobwa cya 'Energy' yajyaga ayimarana iminsi ibiri itarashira gusa kuri uyu munsi habareye ibitaramo bya MTN Iwacu na Muzika Festival, yaranguye amapaki arenga atatu ndetse n'ibindi bicuruzwa.

    Ibi abihurizaho na John Ndayisaba ukorera muri Hoteli ya Demi Sheraton iherereye mu Murenge wa Nyagatare wavuze ko abantu basanzwe bakira mu macumbi yabo ndetse na restaurant biyongereye ku kigero cyo hejuru kubera ibi bitaramo.

    Ati 'Ibi bitaramo bitugirira akamaro gakomeye cyane kubera ko nko ku ruhande rwacu ibyumba byari byashize kubera abantu bitabiriye ibi bitaramo baturutse mu bice bitandukanye ndetse n'abakoresha restaurant biyongereye cyane kubera ko bavuye kuri 50 dusanzwe twakira bagera kuri 200.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Matsiko Gonzague, yavuze ko ibitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival' bigira akamaro gakomeye karenze kubinjiriza agatubutse gusa kuko bibafasha gusoza icyumweru neza.

    Ati 'Ibitaramo nk'ibi byongera umunezero n'ibyishimo ku baturage bacu ndetse bikanabafasha gusoza icyumweru neza ibituma basubira mu kazi bameze neza babonye umwanya wo kuruhuka'

    Yakomeje avuga ko ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bifasha kuzamura impano z'abahanzi bakiri bato bo mu Karere ka Nyagatare kuririmbira imbere y'abantu benshi ndetse no kubinjiriza agatubutse.

    Ab’i Nyagatare bitabiriye ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival ku bwinshi ndetse bitezemo kunguka byinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyishimo-by-abacuruzi-b-i-nyagatare-babonye-agatubutse-kubera-mtn-iwacu-muzika

  • FIFA WORLD CUP: Ubwongereza bwihanije Ubufaransa mu mukino w'amateka wabonetsemo ibitego 10 #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'Ubwongereza yegukanye umwanya wa gatatu mu Gikombe cy'Isi cya FIFA 2026 nyuma yo gutsinda Ubufaransa ibitego 6-4 mu mukino udasanzwe waranzwe n'ibitego 10.

    Ubwongereza bwinjiye mu mukino bwihuta cyane, bwerekana umukino mwiza wo gusatira. Declan Rice yafunguye amazamu, mbere y'uko Hansa atsinda igitego cya kabiri. Bukayo Saka wakomeje kwigaragaza atsinda ibitego bitatu (hat-trick), mu gihe Jude Bellingham yashyizemo igitego cya gatandatu cyemeje intsinzi y'Abongereza.

    Ku ruhande rw'Ubufaransa, nubwo bwagerageje kwigaranzura umukino, ntibyabubujije gutsindwa. Kylian Mbappé yatsinze ibitego bibiri, Bradley Barcola atsinda kimwe, naho Ousmane Dembélé atsinda igitego cya kane.

    Uyu mukino wabaye umwe mu mikino itazibagirana muri iri rushanwa kubera uburyo amakipe yombi yakinaga asatira ndetse n'ibitego 10 byawuranze. Bukayo Saka ni we wabaye umukinnyi wigaragaje kurusha abandi nyuma yo gutsinda hat-trick, afasha Ubwongereza gusoza irushanwa ku mwanya wa gatatu.

     

    Source : https://flash.rw/2026/07/19/fifa-world-cup-ubwongereza-bwihanije-ubufaransa-mu-mukino-wamateka-wabonetsemo-ibitego-10/

  • Rayon Sports yatsinze Gor Mahia, abakinnyi bamwe barigaragaza #rwanda #RwOT

    Ibitego bibiri byatsinzwe na Antonio Atisso Kodjo na Nkundimana Fabio byafashije Rayon Sports gutsinda Gor Mahia mu mukino wa gicuti.

    Ni umukino wabaye mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Igikundiro (Rayon Day 2026) wabaye uyu munsi ku wa Gatandatu aho yerekanye abakinnyi n’abatoza izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2026-27.

    Nyuma yo kwerekana abakinnyi nibwo uyu mukino wa gicuuti mpuzamahanga wabaye muri Kigali Pelé Stadium.

    Mu bakinnyi Rayon Sports yabanjemo bari biganjemo abashya nk’umunyezamu Dande Junior, Muderi Akbar, Ibrahim Djingarey, Issa Djiguiba, Antonio Atisso Kodjo na Boris Gbenou, Nizeyimana Moubarak, Charles Tchouplaou na Matumona Wakonda Kanda Abel.

    Nshimiyimana Emmanuel Kabange na Ishimwe Elie Ganijuru nibo bakinnyi basanzwe mu ikipe babanjemo.

    Rayon Sports ikaba yatangiye ishaka igitego ndetse ishyira igitutu kuri Gor Mahia, gusa umunyezamu wayo abyitwaramo neza.

    Gor Mahia nayo yakinaga ariko ikinira mu kibuga cyayo cyane ariko ubona ko irimo kwiga imikinire ya Rayon Sports.

    Mu minota 15 ya nyuma y’igice cya mbere, Gor Mahia yashyize igitutu kuri Rayon Sports ndetse ibona n’amahirwe akomeye ariko umunyezamu Dande Junior awukuramo.

    Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere cyatsinzwe na Antonio Atisso Kodjo ku mupira yari ahawe na Nizeyimana Moubarak.

    Muri iki gice cya mbere, Rayon Sports yakoze impinduka aho Boris Gbenou yavuye mu kibuga yagize imvune asimburwa na Iradukunda Elie Tatu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Rayon Sports kandi yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka Dande Junior, Nizeyimana Moubarak na Matumona Wakonda Kanda Abel baha umwanya Drissa Kouyate, Ndikumana Asman na Nshuti Didier.

    Yakomeje kugenda ikora izindi mpinduka nka Antonio Atisso Kodjo, Ibrahim Djingarey na Nshimiyimana Emmanuel Kabange, Issa Djiguiba, Elie Tatu, Ndikumana Asman, Muderi Akbar bavuyemo.

    Hajyamo Tony Kitoga, Ndayishimiye Didier, Muhoza Daniel, Nisingizwe Christian, Tambwe Gloire Ngongo, Nkundimana Fabio na Kameni Herman.

    Gor Mahia yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura ndetse ibona amahirwe ariko biranga ni nako na Rayon Sports yashatse icya kabiri ikibona mu minota y’inyongera gitsinzwe na Nkundimana Fabio ku mupira yahawe na Kameni Herman. umukino warangiye ari 2-0.

    Nubwo bigoye guca urubanza ku mukino wa mbere ariko mu bakinnyi bashya ba Rayon Sports abigaragaje bishimiwe n’abafana barimo; Nizeyimana Moubarak, Antonio Atisso Kodjo, Ibrahim Djingarey, Muderi Akbar, Iradukunda Elie Tatu, Muhoza Daniel na Dande Junior.

    Issa Djiguiba ntabwo yiyeretse abakunzi ba Rayon Sports neza

    Kabange ni we kapiteni

    Antonio Atisso Kodjo yatangiye neza muri Rayon Sports atsinda

    Bishimira igitego kimwe rukumbi cyabonetse

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yatsinze-gor-mahia-abakinnyi-bamwe-barigaragaza.html

  • Huye: Umusaza wararaga izamu yasanzwe mu bwiherero yapfuye – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu ijoro ryo ku wa 17 rishyira ku wa 18 Nyakanga 2026, mu Mudugudu wa Rusisiro, Akagari ka Matyazo, Umurenge wa Ngoma, ho mu Karere ka Huye.

    Abageze aho byabereye mbere bavuze ko uyu muzamu yasanzwe mu bwiherero yubitsemo umutwe, iduka yarindaga ryatobowe, rinibwamo ibintu byinshi.

    Dusabimana Rosine, wakoreshaga uyu muzamu muri iri duka yabwiye IGIHE ko bari bamaranye amezi ane, kandi yari umwizerwa mu kazi k'umutekano yakoraga.

    Uyu mubyeyi yayuze ko ubwo babyukaga bahurujwe n'abaturanyi mu gitondo, batunguwe no gusanga umuzamu wabo yapfuye ari mu bwiherero bwa butiki, bigaragara ko yishwe.

    Yavuze ko abamwibye bacukuye inzu baturutse inyuma bakinjira bagatwara ibintu bitandukanye birimo inkweto, ibyo kunywa bidasembuye, amavuta yo kwisiga no guteka ndetse n'ibindi byinshi bifite agaciro k'ibihumbi 850 Frw.

    Undi muturage uri no mu nzego z'ibanze zishinzwe umutekano utashatse kwivuga, yavuze ko ikibazo cy'umutekano mucye mu Matyazo gikeneye izindi mbaraga za Polisi n'Ingabo kuko kitakiri icy'irondo risanzwe.

    Yavuze ko intonde z'ibisambo n'abanywi b'ibiyobyabwenge nka kanyanga muri Matyazo zizwi, ariko ikibura ari ubufasha bw'inzego zifite ububasha zo kubahashya, anasaba ko abakunze gufatwa bahita barekurwa, bityo bigaca intege abaturage mu gukomeza gutanga amakuru.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko na bo amakuru bayamenye ndetse bihutiye kujyayo bari kumwe na RIB basanga umuzamu wari mu kigero ki myaka 61 warindaga iduka koko yishwe n'abagizi ba nabi, bahita bafata umurambo.

    Ati 'Umurambo wajyanwe ku bitaro bya CHUB mu gihe ubugenzacyaha bwatangiye iperereza . Ubu Polisi ku bufatanye n'izindi nzego ndetse n'abaturage bakomeje gushakisha ababigizemo uruhare.''

    Yakomeje avuga ko Polisi yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, aboneraho no kwibutsa abishobora mu bikorwa bigayitse bihungabanya umutekano n'ituze ry'abaturage kubihagarika kuko Polisi itazabihanganira, kandi ko kubahiriza amategeko bireba buri wese.

    RIB yihutiye kugera ahabereye icyaha gutangira iperereza

    Abatuye mu Kagari ka Matyazo no mu nkengero zaho, bifuza ko umutekano waho wakazwa kuko ubugizi bwa nabi bubibasiye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-umusaza-wararaga-izamu-yasanzwe-mu-bwiherero-yapfuye

  • Abagabo 55% batageze mu ishuri ntibisiramuje – #rwanda #RwOT

    Ni imibare ikubiye muri raporo yakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima, yasohotse ku wa 30 Kamena 2026.

    Igaragaza uko gusiramurwa kw'abagabo bihagaze mu Rwanda nk'imwe mu ngamba zo kwirinda indwara gukwirakwiza ubwandu bw'agakoko gatera SIDA, igihugu cyashyizemo ingufu kuva mu myaya ishize.

    Ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo 6.548 bafite imyaka iri hagati ya 15 na 59, ariko isesengura rirambuye rishingiye ku myaka, aho batuye, urwego rw'uburezi n'idini ryo ryakorewe ku bagabo 5.891 bafite imyaka kuva kuri 15-49.

    Muri rusange bugaragaza ko abagabo 72% bafite imyaka kuva kuri 15 kugeza kuri 49 mu Rwanda basiramuwe mu gihe 28% ari bo badasiramuye.

    Iyo ni intambwe nini yatewe kuko mu 2020 RBC yatangaje ko mu Rwanda abagabo bari barisiramuje muri rusange bari 40% bavuye kuri 29,6% mu 2015 mu gihe mu 2010 bari 13% gusa.

    RDHS ya 2025 igaragaza ko abagabo batigeze biga ari bo bisiramuje ku kigero cyo hasi kuko muri bo 44,5% ari bo basiramuwe, mu gihe 55.5% batasiramuye.

    Mu bize amashuri abanza, abasiramuwe ni 63,8%, mu gihe 36% batasiramuye naho abize amashuri yisumbuye basiramuwe ku gipimo cya 89,8%, abize hejuru y'amashuri yisumbuye bisiramuje bo bagera kuri 90,5%.

    Ku bijyanye n'ubukungu, ubushakashatsi bugaragaza ko abagabo bo mu miryango ikennye cyane ari bo bafite igipimo cyo gusiramurwa kiri hasi.

    Mu bari mu cyiciro cy'ubukungu cyo hasi cyane, 55,9% ni bo basiramuwe, mu gihe 44,1% batasiramuye. Uko ubukungu burutana iyo mibare irazamuka kuko mu bakize cyane bwasanze abasiramuye ari 86,2%.

    Umujyi wa Kigali ni wo urimo abagabo benshi bisiramuje, aho abagera kuri 81,5% mu bahatuye bafite imyaka 15 kugeza kuri 49 basiramuwe.

    Intara y'Iburasirazuba ikurikiraho n'igipimo cya 74,2%, Intara y'Iburengerazuba ikagira 71,2%, Intara y'Amajyepfo ifite abagabo bisiramuje 66,2%, naho Intara y'Amajyaruguru irimo abagabo 65,6% bisiramuje.

    Abakiri bato ni bo basiramuwe ku bwinshi

    Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abakiri bato bafite igipimo cyo gusiramurwa kiri hejuru ugereranyije n'abakuru.

    Mu bafite imyaka 15 kugeza kuri 19, abasiramuwe ni 86,3%, mu gihe abafite imyaka 20 kugeza kuri 24 ari 90%.

    Ariko uko imyaka izamuka ni ko umubare w'abasiramuwe ugabanyuka kuko mu bafite imyaka 40 kugeza kuri 44, abasiramuwe ni 44%, naho mu bafite imyaka 45 kugeza kuri 49 abasiramuwe ni 41,9%.

    Ku bijyanye n'amadini, ubushakashatsi bugaragaza ko abagabo b'Abayisilamu ari bo bafite igipimo cyo gusiramurwa kiri hejuru ugereranyije n'abandi kuko abagera kuri 95,7% bavuga ko basiramuwe.
    Abadivantiste b'Umunsi wa karindwi ni bo bakurikiraho kuko mu bagabo bahasengera abagera kuri 75,3% bari hagati ya 15 na 49 basiramuye.

    Ni mu gihe abagabo b'Abaprotestant barimo abasiramuye 72,2%, naho Abagatolika basiramuye ni 69,5% mu gihe abagabo bavuga ko nta dini bafite, abasiramuwe ari 68,2%.

    Ubushakashatsi ntibugaragaza impamvu zitera iri tandukaniro hagati y'ibyiciro by'abagabo basiramuye n'abadasiramuye.

    Abagabo batize ni bo biganjemo abadasiramuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagabo-55-batageze-mu-ishuri-ntibisiramuje

  • Wasili yinjiye bidasanzwe acokoza APR FC, Faustinho abura bitunguranye – Rayon Sports yerekanye abakinnyi #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2026-27 ariko mu buryo butunguranye kubera uburwayi, umunyamakuru Mugenzi Faustin (Faustinho Simbigarukago) ntabwo yagaragaye nk’umushyushyarugamba nk’uko bimaze kumenyerwa.

    Uyu munsi ku wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2026 nibwo habaye Rayon Day 2026, umunsi iyi kipe ya Rayon Sports yerekaniyeho abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2026-27.

    Ni Rayon Day yari yihariye aho berekanye abakinnyi ariko noneho kuri iyi nshuro ntabwo berekanye nimero bazambara.

    Mu buryo bwatunguye benshi ntabwo Faustinho wagomgaga kuba MC kuri uyu munsi nk’uko bimaze kumenyerwa ntabwo yabonetse kubera uburwayi.

    Yahise asimbuzwa Muhoza Maxime gusa ntabwo byamworoheye, icyuho cya Faustinho cyagaragaye, afite ukuntu ibintu yamaze kubishyira ku rundi rwego ku buryo kumusimbura bitakoroha.

    Ni umunsi wabimburiwe n’umukino wa gicuti wahuje abakanyujijeho muri iyi kipe (Legends) n’ikipe ya Inyange aho warangiye amakipe yombi anganyije 3-3.

    Byari bimaze kugera hafi saa 16h, hahise hakurikiraho igikorwa cyo kwerekana abakinnyi Rayon Sports y’abagore izakoresha mu mwaka w’imikino utaha.

    Iki gikorwa kikaba cyayobowe na Maxime wari umushyushyarugamba kuri uyu munsi afatanyije n’umunyamakuru Ishimwe Muhayimpundu Adelaide Ida.

    Nyuma y’iminota irenga 30 abantu bicaye ubona nta kintu kiba aho gushyushya abafana byari hasi cyane.

    Saa 16h48′ nibwo abakunzi ba Rayon Sports bongeye gushyuha ubwo Wasili yinjiragaga aje gufatanya na Maxime.

    Yinjiye mu buryo budasanzwe aho yaje mu kamodoka kakamwinjiza mu kibuga yakirwa n’abakunzi ba Rayon Sports.

    Wasili uzwiho gucokoza umukeba, APR FC nabwo ntiyaripfanye..

    Uyu wari wambaye imikara, yahise agira ati “Ntimukangwe n’uko nambaye imikara, hari ikipe nkuru hano mu Rwanda yambara iri bara ariko nta munsi igira, ntibagire ikibazo rero irahagarariwe.”

    Uwizeyimana Sylvestre uzwi nka Wasili na Muhoza Maxime bahise bahamagara ikipe izakoreshwa mu mwaka w’imikino wa 2025-26 babereka abafana.

    Dore abakinnyi Rayon Sports izakoresha na nimero bazambara

    35 Dande Junior
    32 Mugisha Yves
    23 Drissa Kouyaté
    33 Muvunyi Aime Christian
    2 Alexandre Bikorimana
    16 Ishimwe Elie Ganijuru
    5 Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’
    28 Nshimimana Fabrice
    3 Uwumukiza Obed
    22 Nshuti Didier
    19 Matumona Wakonda Kanda Abbel
    18 Charles Tchouplaou
    26 Tambwe Gloire
    20 Nkundimana Fabio
    6 Nisingingizwe Christian
    4 Muderi Akbar
    13 Ndayishimiye Didier
    8 Ibrahim Djingarey
    10 Issa Djiguiba
    17 Ndikumana Asman
    11 Boris Gbenou
    7 Antonio Atisso Kodjo
    21 Muhoza Daniel
    40 Iradukunda Elie Tatou
    39 Hakizimana Zuberi
    25 Junior Kameni Herman
    Uwimana Ami
    Niyonzakorera Alpha
    Imanayonyine Pierre
    Ishimwe Brain

    Rayon Sports izatozwa na Haringingo Francis azungirizwa na Habimana Sosthene na Dusange Sacha mu gihe umutoza wongera imbaraga ari Mwambari Serge n’aho umutoza w’abanyezamu ari Hugo Tricárico

    Mbere y’umukino wa Gor Mahia na Rayon Sports hagiyeho abahanzi Bulldogg, Kitoko na Chorale de Kigali basusurukije abakunzi ba Rayon Sports.

    Abakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2026-27

    Ni uku yinjiye muri Stade

    Yari yambaye imikara avuga ko ahagarariye APR FC

    Bitunguranye Faustinho yarwaye ntiyagaragara kuri Rayon Day ari we wagombaga kuyikora

    Abafana bari benshi

    Source : http://isimbi.rw/wasili-yinjiye-bidasanzwe-acokoza-apr-fc-faustinho-abura-bitunguranye-rayon.html

  • Umufana wa Rayon Sports akwiye gukunda ikipe ye kuruta uwo bakoze ubukwe – Bulldogg yishimiwe i Nyamirambo #rwanda #RwOT

    Umuraperi ukunzwe na benshi mu Rwanda, Bulldogg yahishuye ko ari umwe mu mabare munini w’abihebeye Rayon Sports ndetse ko umukunzi wayo akwiye kuyikunda kuruta ikindi cyose.

    Ibi yabigarutseho ubwo yataramiraga abakunzi ba Rayon Sports bitabiriye Rayon Day 2026 yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2026.

    Uyu munsi w’Igikundiro wabereye muri Kigali Pelé Stadium.

    Bulldogg ni umwe mu bahanzi bagombaga gususurutsa abakunzi b’iyi kipe, agihamagarwa yakiranywe urugwiro rwinshi n’abakunzi ba Rayon Sports.

    Bulldogg wishimiwe n’abakunzi ba Rayon Sports, yatunguranye ababwira ko Umu-rayon akwiye gukunda ikipe ye kuruta n’uwo bashakanye.

    Ati “Uko mbyumva, umufana wa Rayon Sports agomba kubanza gukunda Rayon kurusha n’uwo bakoze igikwe, kereka uwo bakoze ubukwe na we ari umurayon.”

    Yakomeje avuga ko kandi umukunzi wa Rayon Sports agomba gukunda igihugu.

    Ati “Umurayon kandi agomba gukunda igihugu kuko Rayon ni ishema ry’igihugu. Umurayon kandi agomba gutunga ubwisungane mu kwivuza.”

    Nta guca ku ruhande yahishuye ko na we ari umukunzi wa Rayon Sports kuva kera cyane.

    Ati “Nanjye ndi umurayon umwe w’indani wa kera, natangiye gufana Rayon muri za 2000 icyo gihe yakinagamo abarimo Jeannot Witakenge, Nseko Sefu, Kalisa Claude…”

    Bulldogg akaba yaririmbiye abakunzi be indirimbo nyinshi zirimo Igikomere yakoranye na Tom Close, Puta, Ikibonezamvugo, Sinema n’izindi.

    Bulldogg yashimishije abakunzi ba Rayon Sports

    Aba-Rayon bari benshi

    Source : http://isimbi.rw/umufana-wa-rayon-sports-akwiye-gukunda-ikipe-ye-kuruta-uwo-bakoze-ubukwe.html

  • Rwamagana: Umugore witeguraga kubyara yapfuye azize kwanga kwivuza kubera imyemerere – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore byamenyekanye ko yapfuye mu ntangiriro z'iki Cyumweru aho yari atuye mu Mudugudu wa Karubisha mu Kagari ka Nkomangwa mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana. Bivugwa ko ubwo yari akuriwe yafashwe n'uburwayi butamenyekanye ariko yanga kujya kwa muganga.

    Abaturage bo muri uyu Mudugudu bavuga ko uyu mugore wari ugiye kwibaruka umwana wa gatatu, yageze muri uyu Mudugudu mu mezi make ashize, avuye mu Karere ka Ruhango ari na ho bivugwa ko yari atuye.

    Umujyanama w'ubuzima mu Mudugudu wa Karubisha witwa Nsengimana yavuze ko bakimara kubona ko atwite bagiye kumusura inshuro nyinshi bamushishikariza kujya gupimisha iyo nda ariko arabyanga.

    Ati 'Yatwandikiye urwandiko atubwira ko atagomba kujya kwipimisha cyangwa kubyarira kwa muganga kubera imyemerereye ye.''

    Uretse uyu mujyanama w'ubuzima hari n'abandi baturage bavuga ko hari itorero yasengeragamo ku buryo ibijyanye no kujya kwa muganga batabyitaho cyane, ahubwo bizerera mu kwivura bakoresheje imiti gakondo. Iryo torero abaturage bavuga ko ryitwa 'Abagenzi'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza, Umutoni Jeanne, yavuze ko bagikurikirana iki kibazo ariko ko na bo babyumvise ko yanze kujya kwipimisha kubera imyemerereye ye.

    Yagize ati 'Kuba ari imyemerere byo ntabwo mbizi, icyo nzi ni uko bibabaje kumva ko umuntu yitabye Imana atagiye kwa muganga, n'abaturanyi babimenye batinze kuko abo bantu bari bashya aho batuye ku buryo natwe tugikurikirana ukuntu bitamenyekanye.''

    Visi Meya Umutoni yasabye abaturage gushyira ubuzima imbere y'imyemerere, yabasabye kandi kujya batanga amakuru ku baturage baba bafite iyi myizerere kugira ngo ubuyobozi bubafashe guhindura iyi myemerere.

    Yasabye abaturage kandi kujya batangira amakuru ku gihe cyane cyane ku bantu bashya binjira mu midugudu batuyemo.

    Kuri ubu ubuyobozi buvuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekanye niba koko imyemerere ariyo yabujije uyu mugore wari utwite kujya kwivuza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umugore-witeguraga-kubyara-yitabye-imana-azira-kwanga-kwivuza-kubera

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y'igifungo mu Bufaransa #rwanda #RwOT

    Urukiko rwa Rubanda rwa Paris (Cour d'Assises de Paris) rwahamije Dr Eugène Rwamucyo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rumukatira igifungo cy'imyaka 27. Ni umwanzuro wafashwe nk'intambwe ikomeye mu rugendo rwo guha ubutabera abarokotse Jenoside no gukomeza guhangana n'umuco wo kudahana.

    Uyu mwanzuro usoje imyaka myinshi y'urubanza rwakurikiranywe n'abarokotse Jenoside, imiryango y'abishwe ndetse n'abaharanira ko abakekwaho uruhare muri Jenoside baryozwa ibyo bakoze, aho bari hose ku isi.

    Urukiko ntirwemeye ibisobanuro bye

    Mu iburanisha, Dr Rwamucyo yahakanye ibyaha byose yashinjwaga. Yavuze ko nta Batutsi bishwe muri Centre Universitaire de Santé Publique (CUSP) yayoboraga cyangwa muri CHUB i Butare, ndetse anavuga ko abaganga batagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako karere.

    Icyakora, urukiko rwasesenguye ibimenyetso byinshi n'ubuhamya bwatanzwe n'abatangabuhamya batandukanye, maze rusanga ibyo birego bifite ishingiro.

    Mu batangabuhamya bumviswe harimo n'abahoze bakorana na Dr Rwamucyo, abarokotse Jenoside ndetse n'abanyamahanga bakoreraga mu Butare mu gihe cya Jenoside.

    Ibimenyetso byagaragaje uruhare rwe

    Mu rubanza hagaragajwe ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abakozi benshi b'ibigo by'ubuzima byo mu Butare ndetse n'abarwayi b'Abatutsi bishwe. Hagaragajwe kandi ko nyuma ya Jenoside hakusanyijwe amazina y'abakozi n'abarwayi b'Abatutsi bishwe muri CHUB, barenga 80, bakaba buri mwaka bibukwa muri icyo kigo.

    Ubuhamya bwatanzwe n'abakoraga muri Médecins Sans Frontières bwerekanye ko hagati y'abantu 150 na 200, barimo abakozi n'abarwayi b'Abatutsi, bakuwe mu bitaro bakicwa n'interahamwe, abasirikare n'abari basanzwe bakorana na bo.

    Abaganga n'abandi bakozi b'ubuzima na bo bagize uruhare muri Jenoside

    Urubanza rwagaragaje ko mu Mujyi wa Butare, inkiko Gacaca zahanishije abaganga, abaforomo n'abandi bakozi b'ubuzima benshi bazira uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibyo byahakanye imvugo ya Dr Rwamucyo yavugaga ko nta muganga cyangwa umukozi wo mu rwego rw'ubuzima wagize uruhare muri Jenoside.

    Jenoside ntiyasize Gatonde

    Urukiko rwumvise kandi ibimenyetso bihinyuza indi mvugo ya Rwamucyo yavugaga ko Jenoside itabaye mu Murenge wa Gatonde, aho akomoka, kubera ko ngo nta Batutsi bahabaga.

    Abatangabuhamya n'inyandiko zashyikirijwe urukiko zagaragaje ko Abatutsi bahabaga bishwe kuva muri Mata 1994, bakicirwa ahantu hatandukanye harimo ku biro bya Sous-préfecture ya Busengo, kuri Paruwasi ya Janja, no mu nzuzi za Mukungwa na Nyabarongo.

     

    Intambwe ikomeye mu kurwanya kudahana

    Abakurikiranye uru rubanza bavuga ko uru rubanza rwongeye kwerekana ko Jenoside ari icyaha kidasaza kandi ko ababigizemo uruhare bashobora kubibazwa aho bari hose ku isi.

    Mu myaka ishize, inkiko zo mu Bufaransa zakomeje kuburanisha no guhamya ibyaha abantu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari barahungiyeyo, bikaba biri mu ishyirwa mu bikorwa ry'ihame mpuzamahanga ryo guhana ibyaha bya Jenoside.

    Nubwo igihano kidashobora gusubiza ubuzima bw'abazize Jenoside cyangwa gukuraho intimba y'abarokotse, umwanzuro wafashwe n'Urukiko rwa Paris ufatwa nk'ikimenyetso cy'uko ubutabera bukomeza kugera ku bakoze Jenoside, n'iyo haba hashize imyaka irenga 30 nyuma y'ibyaha bakoze.

     

     

    Source : https://rushyashya.net/dr-eugene-rwamucyo-yahamijwe-ibyaha-bya-jenoside-yakorewe-abatutsi-akatirwa-imyaka-27-yigifungo-mu-bufaransa/