Author: webrwanda

  • Miliyari 30 Frw yishyuwe nk'ingurane ku mitungo y'ahari kwagurwa umuhanda Giporoso-Masaka – #rwanda #RwOT

    RTDA yavuze ko imitungo isaga 530 ari yo yagenwe ko igomba kwishyurwa kubera ibikorwa byo kwagura uyu muhanda. Umushinga wose uzatwara amafaranga arenga miliyari 130 Frw, aho uzaba ugizwe no kuvugurura umuhanda ufite uburebure bwa kilometero 10,4.

    Uyu muhanda uri mu mishinga yatewe inkunga mu rwego rw'ubufatanye hagati y'u Rwanda n'u Bushinwa mu guteza imbere ibikorwaremezo by'imijyi. U Bushinwa bwatanze miliyari 95 Frw, mu gihe Guverinoma y'u Rwanda izatanga miliyari 35 Frw mu bikorwa bitandukanye by'uyu mushinga.

    Imirimo izakorwa ikubiyemo kwagura ibice by'umuhanda, kubaka ibiraro, imiyoboro y'amazi, amatara yo ku muhanda, ndetse no kunoza uburyo bwo gucunga urujya n'uruza rw'ibinyabiziga. Igice cya mbere gifite kilometero 1,37 kizavugururwa kivuye ku muhanda w'imirongo ibiri ugahinduka umuhanda w'ibisate bine, mu gihe ikindi gice cya kilometero 9,04 na cyo kizagurwa kigahinduka umuhanda w'ibisate bine.

    Ubundi imirimo yo kwagura no kuvugurura umuhanda Prince House-Giporoso-Masaka yatangiye ku wa 30 Kanama 2026, izamara amezi 30, ni ukuvuga imyaka ibiri n'igice.

    Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Col Claudien Bizimungu yasabye
    abazagira uruhare mu kwagura no kuvugurura uyu muhanda gushyiramo imbaraga ku buryo bashobora gusoza iyi mirimo mbere y'amezi 20 cyangwa 15.

    Ati 'Hari ibiteganywa mu masezerano y'uko umuhanda ugomba kurangira mu mezi 30 ariko turasaba kandi birashoboka mu bufatanye bwacu n'abagiye kutwubakira y'uko byihutirwa abantu bakabirangiza mu gihe gito gishoboka kugira ngo abaturage, abakoresha uyu muhanda haba abajya ku kazi, abajyana abana ku ishuri n'abandi bongere kuwukoresha.'

    Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi yavuze ko yishimiye ko ubufatanye hagati ya Guverinoma y'u Rwanda n'iyu Bushinwa mu guteza imbere ibikorwaremezo by'ubwikorezi no gushyigikira iterambere rirambye ry'igihugu bukomeje gukomera binyuze mu mishinga itandukanye.

    Mu minsi ishize Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda yashyikirije Minisiteri y'Ubuzima Ibitaro bya Masaka bivuguruye, bizimukiramo Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali.

    Ati 'Mu bitaro niho abantu bivuriza indwara zitandukanye bikaba byabafasha kurinda ubuzima bwabo ikindi ni uyu muhanda twatangije kumugaragaro ibikorwa byo kuwubaka ukaba uteganyijwe ko uzagira uruhare mu izamuka ry'ubukungu bw'igihugu.'

    Imitungo y’ahari kwagurirwa umuhanda Giporoso-Masaka yishyuwe arenga miliyari 30 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-30-frw-yishyuwe-nk-ingurane-ku-mitungo-y-ahari-kwagurwa-umuhanda

  • Iran ihangayikishijwe n'ibura rw'imiti n'ibiciro bikomeje gutumbagira #rwanda #RwOT

    Ibinyamakuru byo muri Iran byatangaje ko imiti ikoreshwa mu kuvura kanseri n'izindi ndwara zikomeye ikomeje gushira , mu gihe urwego  rushinzwe imiti muri icyo gihugu ruhanganye n'ikibazo gikomeye.

    Ibi bibaye mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje gushyira igitutu kuri Iran binyuze mu ngamba za gisirikare, ibihano by'ubukungu ndetse no kugota inzira z'ubwikorezi bwo mu nyanja, mu rwego rwo kongera igitutu ku Banya-Iran.

    Hadi Ahmadi, umuvugizi w'ishyirahamwe ry'abacuruza imiti muri Iran, yavuze ko kuri ubu imiti igera kuri 800 iri kubura hirya no hino mu gihugu. Muri iyo miti, 90 ni imiti y'ingenzi kandi ikenerwa mu kurokora ubuzima.

    Yatangarije ibitangazamakuru byo muri Iran mu cyumweru gishize ko imiti igera kuri 400 muri iyo 800 ikorerwa imbere mu gihugu.

    Ikigo cya Leta gishinzwe itangazamakuru, Mehr News Agency, cyatangaje mu cyumweru gishize ko igiciro cya Gabapentin, umuti ukoreshwa mu kuvura igicuri no kugabanya ububabare bw'imitsi, cyazamutseho 220% ugereranyije n'umwaka ushize.

    Umuti wa Acetaminophen, ukoreshwa mu kugabanya ububabare no kugabanya umuriro, wazamutseho 375%. Amoxicillin, umuti urwanya indwara ziterwa na bagiteri, wazamutseho 285%, mu gihe Fluoxetine, umuti ukoreshwa mu kuvura indwara yo kwiheba, wazamutseho 100%.

    Insuline, umuti wa buri munsi ukenerwa n'abarwayi ba diyabete, ubu ishobora kugura inshuro zigera kuri esheshatu z'igiciro yari ifite mu mwaka ushize.

    Iri zamuka ry'ibiciro ni kimwe mu bigize ikibazo rusange cy'izamuka rikabije ry'ibiciro muri Iran. Igipimo cy'izamuka ry'ibiciro muri icyo gihugu kiri mu biri hejuru cyane ku isi. Kugeza muri Kanama, ibiciro by'ibiribwa by'ibanze byari byazamutseho hejuru ya 123% ugereranyije n'umwaka ushize, mu gihe ibicuruzwa bimwe by'ibanze, nk'amavuta yo guteka, byari bimaze kurenza inshuro eshatu igiciro byari bifite mbere.

    Mu myaka myinshi ishize, Iran yakomeje gushyira imbere gahunda yo kwihaza mu gukora imiti, nk'uko yabigenje no mu zindi nzego z'ubukungu. Iki gihugu cyubatse ubushobozi bwo gukora imbere mu gihugu ibikoresho by'ibanze bikoreshwa mu gukora imiti, ibikoresho by'inganda ndetse n'imiti yamaze gutunganywa.

    Nubwo bimeze bityo, urwego rw'imiti muri Iran ruracyashingira cyane ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga, cyane cyane ku bintu bimwe na bimwe by'ingenzi bikoreshwa mu gukora imiti, ibikoresho by'inganda ndetse n'imiti idakunze kuboneka.

    Source : https://flash.rw/2026/09/09/iran-ihangayikishijwe-nibura-rwimiti-nibiciro-bikomeje-gutumbagira/

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n'umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, 'Amavubi', Stephen Constantine, yahamagaye abakinnyi 28 azifashisha mu mikino iteganyijwe mu minsi iri imbere, aho u Rwanda ruzahura na Liberia ndetse na Mali mu rugendo rwo gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika cya 2027.

    Uru rutonde rwatangajwe ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri 2026, rugaragaraho Niyomugabo Claude udafite ikipe muri iki gihe, mu gihe Hakim Sahabo ukinira AEK Athens yo mu Bugereki atarimo.

    Mu bakinnyi 28 bahamagawe harimo abanyezamu bane ari bo Niyongira Patient wa Police FC, Hakizimana Adolphe wa APR FC, Ntwari Fiacre ukinira Kruger United ndetse na Mugisha Yves wa Rayon Sports. Kwizera Olivier udafite ikipe na we ntabwo ari kuri uru rutonde.

    Abugarira izamu

    Abakinnyi bakina mu mutima w'ubwugarizi ni Mutsinzi Ange wa Zira FK, Niyigena Clement wa Smouha SC, Kavita Phanuel wa Birmingham Legion na Nkulikiyimana Nganji Darryl wa Standard Liège.

    Ku mpande z'ubwugarizi no mu kibuga, Constantine yahamagaye Imanishimwe Emmanuel wa Chennaiyin FC, Mickels Leroy wa Waldhof Mannheim, Emeran Noam wa FC Stade Lausanne Ouchy, Niyomugabo Claude, Kwizera Jojea wa Rhode Island FC, Byiringiro Jean Gilbert wa APR FC, Uwumukiza Obed wa Rayon Sports na Mugisha Gilbert wa Jwaneng Galaxy.

    Abakina hagati

    Mu bakinnyi bakina hagati harimo Mugisha Bonheur wa Al-Hazem, Bizimana Djihad wa CS Constantine, Gueulette Samuel wa UTA Arad, Hamis Hakim wa Kiyovu SC, Nsanzimfura Keddy wa Kiyovu SC na Muhire Kevin wa Jamus FC.

    Abataha izamu

    Abakinnyi bitezweho ibitego ni Nshuti Innocent wa Al Wafaq Ajdabia, Mbonyumwami Taiba wa Ethiopian Coffee SC, Biramahire Abeddy wa Al Batin FC, Mickels Joy Lance wa Sabah FK, Uwiyaremye Fidal wa APR FC na Mickles Slayd wa Hibernians.

    Abakinnyi batagaragaye ku rutonde

    Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange', uheruka gutorwa nk'umukinnyi mwiza wa CECAFA Kagame Cup nyuma yo gufasha Rayon Sports kwegukana iri rushanwa, ntabwo ari mu bakinnyi bahamagawe.

    Mu batagaragaye kandi harimo Muhoza Daniel, wari umaze igihe mu makipe y'abato y'igihugu, ndetse na Manzi Thierry, wakiniraga Al Ahli Tripoli yo muri Libya ariko kuri ubu akaba adafite ikipe nyuma yo gutandukana na yo.

    Iradukunda Elie Tatou wa Rayon Sports na Nshimiyimana Yunusu wa APR FC, usanzwe uhamagarwa mu ikipe y'igihugu, na bo ntibagaragaye kuri uru rutonde.

    Amavubi yitegura Liberia na Cap-Vert

    Amavubi azatangira imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika cya 2027 yakira Liberia ku wa 25 Nzeri 2026, mu mukino uzabera mu Rwanda.

    Nyuma y'iminsi ine gusa, ku wa 29 Nzeri 2026, Amavubi azerekeza i Praia muri Cap-Vert, aho azakina umukino wa kabiri w'itsinda.

    U Rwanda ruri mu itsinda ririmo kandi Mali, Liberia na Cap-Vert, aho iyi mikino izaba ari ingenzi mu rugendo rwo gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika cya 2027.

     

    Image

    Source : https://rushyashya.net/abakinnyi-19-muri-28-bahamagawe-numutoza-stephen-constantine-witegura-gukina-na-liberia-na-cap-vert-bakina-hanze-yu-rwanda/

  • Amavubi yageze muri 1/4 cy’Igikombe cya Afurika #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’abatrengeje imyaka 20 yageze muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika cya Handball kiri kubera muri Côte d’Ivoire, nyuma yo gutsinda Zimbabwe ibitego 32-16.

    Wari umukino usoza Itsinda A wabereye muri Salle Polyvalente ya Abidjan ejo hashize ku wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri 2026.

    Izi ngimbi z’u Rwanda nyuma yo gutsindwa na Guinea ibitego 36-25 zigatsinda Côte d’Ivoire ibitego 30-25 zasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo zigere muri 1/4.

    Baje kwitwara neza batsinda Zimbabwe ibitego 32-16 bahita babona itike ya 1/4 aho bazamutse ari aba kabiri n’amanota 4 muri iri tsinda A inyuma ya Côte d’Ivoire ifite 6.

    Amavubi U23 yageze muri 1/4

    Uyu munsi u Rwanda ruraza gukina umukino wa 1/4 na Angola saa 14h30′ ku isaha y’i Kigali mu Rwanda.

    Source : http://isimbi.rw/amavubi-yageze-muri-1-4-cy-igikombe-cya-afurika.html

  • Bakame na Boateng bakuwe mu ikipe y’igihugu bitunguranye #rwanda #RwOT

    Umutoza w’abanyezamu, Ndayishimiye Eric Bakame n’umutoza wongereraga imbaraga abakinnyi, Niyonkuru Ramadhan Boateng bari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, bakuwe mu mwiherero w’iyi kipe bitunguranye barasimbuzwa.

    Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 imaze iminsi mu mwiherero aho barimo gushaka abakinnyi bazakina CECAFA y’abato izabera i Kigali mu Kwakira 2026.

    Iyi kipe iyobowe na Jimmy Mulisa nk’umutoza mukuru na Alain Kirasa umwungirije, bari bamaranye igihe na Ndayishimiye Eric Bakame nk’umutoza w’abanyezamu na Niyonkuru Ramadhan benshi bazi nka Boateng nk’umutoza wongerera imbaraga abakinnyi, akazi asanzwe akora no muri Mukura VS.

    Aba batoza bakaba basimbujwe aho Bakame yasimbujwe Amir Khan, umutoza w’abanyezamu b’Intare FC n’aho Boateng asimbuzwa Nshimiyimana Amdoun usanzwe ari umutoza wungirije muri Marine FC akaba ari bo bagiye gukomeza akazi batangiye.

    Amakuru avuga ko aba batoza bongewemo bari basanzwe ari bo bahawe akazi ariko kuko umwiherero wari utaratangira ku buryo bwemewe bari basabye Boateng na Bakame kuba baza gufasha mu myitozo kuko abandi bari bataraboneka.

    Boateng asanzwe ari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi muri Mukura VS

    Bakame bitunguranye yasimbujwe

    Source : http://isimbi.rw/boateng-na-bakame-bakuwe-mu-ikipe-y-igihugu-bitunguranye.html

  • Element Eleéeh yateguje indirimbo ishingiye ku nkuru mpamo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba na Producer, Element Eleéeh yateguje indirimbo nshya yise ‘My Dear’ avuga ko ari indirimbo ishingiye ku nkuru mpamo.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu muhanzi umaze iminsi abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyizeho ‘post’ abwira abakunzi be kuri iyi ndirimbo ya ‘My Dear.’

    Element Eleéeh ‘post’ yayiherekeresheje amagambo asobanura byinshi kuri iyi ndirimbo avuga ko ishingiye ku nkuru mpamo.

    Ati “Ishingiye ku nkuru mpamo. Hari ibintu bimwe byoroha kuvuga binyuze mu ndirimbo. Iyi nayegereje umutima.”

    Element Eleéeh ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane bitewe n’indirimbo ze zanyuze benshi nka ‘Kashe’ bivugwa ko yasohoye ayikoreye uwo bakundanaga ariko mbere yo kuyisohora baza gutandukana, ariko n’ubundi ahitamo kuyisohora.

    Agiye gusohora iyi ndirimbo mu gihe yaherukaga gusohora ‘Ayayaah’ mu mezi ane ashize yakoranya na Bien na Joshua Baraka.

    Element agiye gusohora indirimbo My Dear

    Source : http://isimbi.rw/element-eleeeh-yateguje-indirimbo-ishingiye-ku-nkuru-mpamo.html

  • Umunyamakuru wa BTN yasohoye indirimbo nshya #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umunyamakuru wa BTN TV, Elisa Tugirumukiza yasohoye indirimbo nshya yise Umugisha.

    Elisa Tugirumukiza ni umwe mu banyamwuga bahuza itangazamakuru n’umuziki wo kuramya Imana. Usibye kuba akora umwuga w’itangazamakuru kuri BTN TV, afite n’impano yo kuririmba no kwandika indirimbo zihimbaza Imana, akaba amaze kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye zirimo Mwuka Wera, Inzira y’Ukuri, Komeza Imbere, Ni Yesu Ugira Neza, Ibyiringiro na Cya Gitare.

    Mu ndirimbo ye nshya, Elisa yibanze ku gisobanuro cy’umugisha w’Imana, avuga ko umugisha nyakuri udakwiye kureberwa gusa ku mutungo, amafaranga cyangwa ku ntsinzi umuntu aba yagezeho.

    Ati 'Umugisha ni indirimbo yibutsa abantu ko umugisha nyakuri udashingiye gusa ku byo umuntu atunze cyangwa ku ntsinzi yo mu buzima, ahubwo ushingiye ku kuba umuntu afitanye umubano mwiza n’Imana.'

    Elisa avuga ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ari ubwo kwibutsa abantu ko Imana ishaka kubayobora, kubagirira neza no kubabera isoko y’ibyiringiro.

    Elisa avuga ko ubuhamya yagiye ahabwa n’abakunzi b’indirimbo ze ari kimwe mu bintu byamwongereye imbaraga zo gukomeza gukora umuziki wo kuramya Imana.

    Ati 'Ibyo byanyeretse ko ibyo turirimba atari amagambo gusa, ahubwo bishobora kuba igikoresho Imana ikoresha gukomeza no guhumuriza abantu.'

    Yize amashuri yisumbuye muri Kampala Secondary School (KSS), akomeza kwiga Finance muri ULK, Theology and Leadership muri Africa College of Theology (ACT), ndetse aniga amasomo y’ubumisiyoneri muri YWAM Jinja Missionary School muri Uganda.

    Yakoze kandi amasomo ajyanye n’umuziki muri Uganda n’andi mahugurwa yamufashije kurushaho guhuza ubumenyi bwe n’umurimo wo kuramya Imana.

    Elisa Tugirumukiza yasohoye indirimbo nshya

    Source : http://isimbi.rw/umunyamakuru-wa-btn-yasohoye-indirimbo-nshya.html

  • APR FC na Rayon Sports zinjiye mu mwiherero #rwanda #RwOT

    Amakipe abiri ahagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup, APR FC na Rayon Sports zinjiye mu mwiherero zitegura imikino yo kwishyura y’ijonjora ry’ibanze.

    APR FC izakina na Les Aigles du Congo mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League uzaba ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026 kuri Stade Amahoro.

    Umukino ubanza wabereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Aigles du Congo yatsinze 1-0, APR FC ikaba isabwa gutsinda kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro.

    APR FC ikaba irimo gukorera imyitozo i Shyorongi aho isanzwe ikorera ikaba yanatangiye umwiherero ejo hashize ari nabwo basubukuraga imyitozo.

    Ku rundi ruhande, Rayon Sports na yo ejo hashize yasubukuye imyitozo yetegura umukino wo kwishyura izakina na Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun.

    Ni umukino uzaba tariki ya 12 Nzeri 2026 kuri Stade Amahoro aho nayo isabwa gutsinda kuko umukino ubanza banganyije 1-1.

    Iyi kipe ikaba irimo gukorera imyitozo ku kibuga cya FERWAFA nayo ikaba yageze mu mwiherero yitegura uyu mukino.

    Rayon Sports yasubukuye imyitozo ininjira mu mwiherero

    APR FC nayo yasubukuye imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-na-rayon-sports-zinjiye-mu-mwiherero.html

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya #rwanda #RwOT

    Ijambo 'inkota ya menge' cyangwa 'inkota ya menje/menjye' rikoreshwa mu muco cyangwa mu migani y'imigenurano n'amateka yo mu Rwanda, aho nko muri Bibiliya (igitabo cya Yeremiya 46) havugwa ngo 'urarye uri menge, inkota yabiciye impande zawe', bisobanura kuba maso cyangwa kwitonda mu gihe cy'akaga n'ibyago.

    Hari n'insigamugani yitwa 'Murarye muri menge!' ifite inkomoko ku ngoma z'abami n'abagaragu babo aho bagenzuraga ibintu bihishe cyangwa bari maso, ndetse bikaba bifitanye isano n'ibiganiro cyangwa ibisigo by'amateka nyarwanda ariko rero hagati aho Umuryango wagaruye irage ry'ubwiru bw'u Rwanda rikuriwe na Col Rtd Nyirimanzi Gerard ndetse na Muzehe Nyirishema basobanura Menje/Menjye/Menge  nko kumenya cyangwa se Kumenjya nkuko tubisanga mu birari byahitiriwe ayo mazina nko mu Kamenjye/Agasozi ka Menjye, Umugaba w' Inkotanyi n' 'Inkota ya Menge' isohora ry' ibyari biteganijwe n' Ubwiru bwugariwe na Gihanga ubwo yari i Buhanga. Ni muri ubu buryo nyine harimo ubwiru bwinshi ariko ikiruta byose Inkota isobanura Ijambo (Aka mukandike ahantu basomyi bacu)

     

     

    Ubwo rero Nterahamwe namwe bigarasha uyu muburo ntubasige mutize ko uwagerageje guhirahira ashaka guhirika Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda yemeye gusiga amoko inyuma yadutanyaga, uwo atamenye ikimukubise ntitubisubiramo ingero ni uruhuri kandi namwe murabizi ko Perezida Afande Kagame ari umuriro Hadui yotera kure, no mu kirere iz'amarere zirahari ku butaka ntimuzirushye

     

    Reka twinjire mu nkuru rero ararekwa ntashira, Ubwo Sultan Haitham bin Tarik wa Oman yahaga Perezida Paul Kagame inkota gakondo yo muri Oman mu ruzinduko yagiriye i Salalah, iyo mpano yari ifite igisobanuro kirenze kuba urwibutso rusanzwe, kuko yisunze amateka amaze ibinyejana, imigenzo y'Ubwami bwa Oman n'umwihariko w'iki gihugu.

    Iyo nkota yahawe Perezida Kagame mu musangiro yakiriwemo na Sultan Haitham mu Ngoro ya Al Hosn ku wa 7 Nzeri 2026, aho abayobozi bombi bahererekanyije impano z'urwibutso. Oman yatangaje ko uko guhererekanya impano kwagaragazaga 'ubucuti bwimbitse n'umubano ukomeye' hagati y'ibihugu byombi.

    Perezida Kagame yahaye Sultan Haitham impano y'inkoni ya kinyarwanda iriho amasaro. Mugenzi we, yamuhaye inkota.

    Nubwo ubuyobozi bwa Oman butigeze butangaza ku mugaragaro icyo inkota yahawe Perezida Kagame isobanura by'umwihariko, ifite umwanya ukomeye mu mateka y'icyo gihugu.

    Ikirango cy'Igihugu cya Oman kigizwe n'inkota ebyiri zisobekeranye, hejuru yazo hari inkota ngufi igoramye izwi nka khanjar. Icyo kimenyetso gikomoka ku kirango cy'Ubwami bw'ingoma ya Al Bu Said, imaze kuyobora Oman kuva mu kinyejana cya 18, mbere y'uko gihinduka kimwe mu bimenyetso bikomeye biranga igihugu.

    Ingoma ya Al Bu Said yashinzwe mu 1744 na Ahmad bin Said Al Busaidi, wabaye Imam wa Oman, ashyiraho urufatiro rw'umuryango w'ubwami Sultan Haitham abarizwamo kugeza uyu munsi.

    Muri ayo mateka, inkota ntiyabaye gusa ikimenyetso cy'intambara. Yagiye ihuzwa n'ububasha, icyubahiro, ubwigenge bw'igihugu n'indangagaciro z'Abanya-Oman. Inkota gakondo na khanjar byakomeje kugaragara mu mihango ikomeye, ku bimenyetso by'igihugu no mu buryo Oman igaragaza umurage wayo.

    Ni muri urwo rwego inkota yahawe Perezida Kagame ishobora gusobanurwa mbere na mbere nk'ikimenyetso cy'icyubahiro, aho Oman yahaye umukuru w'igihugu wayisuye ikintu gifitanye isano ikomeye n'amateka n'indangamuntu byayo.

    Perezida Paul Kagame n'itsinda ry'abayobozi b'u Rwanda barikumwe, bakiriwe ku meza na Sultan Haitham bin Tariq wa Oman, mu musangiro wabereye mu Ngoro ya Al-Husn Al-Amir, i Salalah.

    Uyu musangiro wateguwe mu guha icyubahiro Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw'iminsi ibiri muri Oman. Wabaye ku mugoroba wo ku wa 7 Nzeri 2026.

    Mbere y'uko utangira, Perezida Kagame na Sultan Haitham bin Tariq bahererekanyije impano z'urwibutso, nk'ikimenyetso cy'ubucuti n'umubano mwiza urangwa hagati y'u Rwanda na Oman.

    Perezida Kagame yageze i Salalah ku wa 7 Nzeri 2026, yakirwa na Sultan Haitham bin Tariq, atangira uruzinduko rw'iminsi ibiri muri icyo gihugu.

    Ni ubwa mbere Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda agiriye uruzinduko muri Oman. Rugamije gushimangira umubano w'amateka uri hagati y'ibihugu byombi no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.

    Uru ruzinduko rwatangijwe n'umuhango wo kwakira Perezida Kagame, ukurikirwa n'ibiganiro byihariye yagiranye na Sultan Haitham bin Tariq ndetse n'ibyahuje intumwa z'ibihugu byombi.

    Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X rw'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, buvuga ko 'abayobozi bombi bashimangiye umubano w'amateka uri hagati y'u Rwanda na Oman, amahirwe uru ruzinduko rutanga yo kubakira kuri uwo musingi, harimo ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, ubwikorezi no kwihaza mu biribwa.'

    Muri uru ruzinduko kandi hateganyijwe gusinywa amasezerano mu nzego zitandukanye, hagamijwe kurushaho kwagura imikoranire y'ibihugu byombi.

    Ku munsi wa kabiri w'uruzinduko, Perezida Kagame ateganyijwe gusura Museum of the Frankincense Land, iri muri Al Baleed Archaeological Park, ahantu hashyizwe ku rutonde rw'Umurage w'Isi rwa UNESCO.

    Iyo nzu ndangamurage igizwe n'ibice bibiri by'ingenzi. Heritage Hall igaragaza amateka y'ibisigaratongo, umurage w'akarere n'uruhare ubucuruzi bw'imibavu ya 'frankincense' bwagize ku mibereho n'ubukungu bw'akarere ka Dhofar.

    Maritime Hall yo igaragaza amateka ya Oman mu bijyanye n'ingendo n'ubucuruzi bwo mu nyanja.

    Perezida Kagame ateganyijwe kandi gusura Razat Royal Farm, umurima wa cyami ufite ubuso burenga hegitari 404. Ni kimwe mu bigo by'ingenzi by'ubuhinzi muri Dhofar Governorate, kinifashishwa mu bukerarugendo bushingiye ku buhinzi no mu bikorwa by'uburezi.

    U Rwanda na Oman bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku mateka, aho ibihugu byombi byatangiye umubano ushingiye kuri dipolomasi mu 1982.

     

    Perezida Kagame yageze i Salalah ku wa 7 Nzeri 2026, yakirwa na Sultan Haitham bin Tariq

     

     

    Si ubwa mbere Sultan Haitham ahaye inkota umuyobozi ukomeye w'igihugu cy'amahanga.

    Mu 2022, yahaye Umwami Philippe w'u Bubiligi inkota mu ruzinduko yagiriye muri icyo gihugu. Muri uwo mwaka kandi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, na we yahawe inkota ya Oman na Sultan Haitham nyuma y'uko abayobozi bombi bahererekanyije imidali n'impano z'urwibutso.

     

    Source : https://rushyashya.net/irabu-ibigarahamwe-mwitege-iyi-nkota-ya-menge-ivuye-muri-oman-nimukoronge-ariko-nimurenga-wa-murongo-izabarya/

  • I Kinyanya hatashywe urugo mbonezamikurire rwakira abana barenga 100 – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye ku wa 8 Nzeri 2026 mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama.

    Iki kigo cyubatswe na Imbuto Foundation ku bufatanye na Mount Kigali University. Gifite ibyumba bitatu by'amashuri, ndetse n'icyumba cyo kuryamishamo abana.

    Umubyeyi urerera muri iki kigo, Mukeshimana Delphine, yagaragaje ko mbere ahari iki kigo hari ishuri rimwe ryigishirizwamo abana 80 icyarimwe ariko ubu byakemutse.

    Ati 'Mbere abana ntibigaga neza rimwe na rimwe basibaga ishuri bakaza bakirirwana natwe mu mirimo yacu ya buri munsi bagasiba amasomo. Ariko ubu abana babonye ibyumba bihagije, bariga neza kandi bisanzuye ku buryo n'abarimu babona uko babakurikirana.'

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yavuze ko uru rugo ruzabera ababyeyi umufatanyabikorwa mwiza mu rugendo rwo kurera abana.

    Ati 'Dukomeze kurufata neza, turubungabunge kandi dufatanye n'abarezi kugira ngo abana bacu barukuriremo neza. Uruhare rwa buri wese ni ingenzi kugira ngo rukomeze kugirira akamaro abana n'imiryango yacu.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta, yagaragaje ko uru rugo ruje rwiyongera ku zindi 32.755 ziri hirya no hino mu gihugu aho muri zo 374 n'uru rurimo ari izi cyitegererezo.

    Agaragaza ko ibi bigaragaza ko serivisi mbonezamikurire zitangwa mu buryo bukomatanyije ari umusingi wo kubakiraho imikurire myiza y'umwana mu buryo bwuzuye.

    Ati 'Iyo umwana ahabwa serivisi mbonezamikurire zifite ireme harimo imirire, ubuzima, isuku, agakangurwa ubwonko, akarindwa, agahabwa uburere buboneye bimwubakira umusingi ukomeye w'ubuzima bwe aho akura neza haba mu gihagararo, mu bwenge, mu mibanire n'abandi ndetse no mu mivungire ye. Ni yo mpamvu gushora imari muri serivisi mbonezamikurire y'abana bato ari imwe mu nkingi z'ingenzi zo kubaka Igihugu gifite abaturage bafite ubuzima bwiza kandi bafite ubushobozi.'

    Umuyobozi watangije Mount Kigali University, Prof Simon Gicharu, yagaragaje ko uru rugo rufite ubushobozi bwo gufasha umwana kwiga neza kandi mu buryo bugezweho kuko rufite ibikoresho byose umwana akenera ngo abone ubumenyi.

    Ati 'Kubigishiriza mu mashuri agezweho bizatuma bakura bazi gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga mu buryo bwiza kandi buboneye. Kubaka inyubako nk'izi ni kimwe, ariko gutuma zikoreshwa neza na byo ni ikindi. Tugomba gushaka uburyo n'ingamba byatuma ababyeyi bashishikarira kuzana abana muri izi ngo.'

    Uru rugo kugeza uyu munsi rurimo abana 109 bigishwa guhera mu gitondo kugeza saa munani bagataha.

    Uru rugo rufite ibyicungo bifasha abana gukina no gusabana

    Imbuto Foundation yatashye urugo mbonezamikurire rwa Kinyinya rwakira abarenga 100

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yagaragaje ko urugo mbonezamikurire rugira uruhare rukomeye mu mikurire y’umwana

    Uru rugo rufite igikoni kirufasha gutegurira amafunguro abana barurererwamo

    Umuyobozi Mukuru wa Mount Kigali University, Simon Gicharu, yagaragaje ko uru rugo rufite ibikoresho byose bizafasha abana gukurira mu Isi y’ikoranabuhanga

    Mukeshimana Delphine yagaragaje ko mbere abana babo bigaga bacucitse ariko ubu byakemutse

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta, yagaragaje ko uru rugo rwiyongereye ku zindi 374 z’ikitegererezo ziri mu gihugu

    Abana mu mafunguro bahabwa harimo amata n’igikoma bibafasha gukura neza

    Abana bagira umwanya wo kuruhuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-kinyanya-hatashywe-urugo-mbonezamikurire-rwakira-abana-barenga-100