Author: webrwanda

  • Nadine Nana yambitswe impeta nk’umukunzi we uba hanze y’u Rwanda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Filime, Nadine Nana yambitswe impeta y’urukundo n’umusore bari bamaze igihe bakundana nawe arabyemera.

    Uyu mukobwa wamenyekanye muri sinema nyarwanda nka Nadine yifashishije urukuta rwe rwo ku rubuga rwa Instagram mu kwerekana imbamutima ze nyuma y’iyi ntambwe idasanzwe ateye mu buzima bwe.

    Mu butumwa yaherekesheje amafoto yafashwe ubwo yambikwaga iyi mpeta tariki ya 15 Nyakanga 2026, Nana yagize ati 'Dore umugabo w’iteka ryose roho yange yari imaze igihe itegereje.'

    Uyu mukobwa wamenyekanye muri Filime nka 'Hurts Harder', “City Maid' na ' Stain,” ubwo aheruka kuganira n’ikinyamakuru Isimbi yahishuye y’uko uyu musore utuye hanze y’u Rwanda bari bamaze igihe kinini bakundana.

    Nana Nadine yambitswe impeta ya fiançailles

    Source : http://isimbi.rw/nadine-nana-yambitswe-impeta-nk-umukunzi-we-uba-hanze-y-u-rwanda-amafoto.html

  • Umwihariko wa Album ya Bosco Nshuti agiye kumurika #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Nshuti Bosco agiye kumurika Album ya gatanu azafatanya no gukora ‘live recording’ ya Album ya 6.

    Kumurika uyu muzingo w’indirimbo (Album Launch) bizaba ku Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2026 muri Serena Hotel.

    Mu gutera amatsiko abakunzi be, yirinze kuvuga izina rya Album ya 5 baziramenya bahageze.

    Ati “Izina rirahari, ariko abantu bazaza mu gitaramo bazataha barimenye.”

    Yakomeje avuga ko kimwe mu bintu abantu bagomba kwitega muri iki gitaramo ni uko hari indirimbo zitarasohoka kuri iyi Album bazumvira mu gitaramo.

    Ati “Hari indirimbo zimwe na zimwe zasohotse ariko hari n’izindi zitarasohoka zizasohoka uriya munsi. Ni Album izaba igizwe n’indirimbo 8, 5 zamaze gusohoka, eshatu zisigaye abantu bazazumvira mu gitaramo.”

    Bosco Nshuti kandi yavuze ko kandi hari indirimbo azaririmba nyinshi kandi abantu batazi.

    Ati “Nzaririmba indirimbo zo kuri Album ya 5 ndirimbe n’izindi abantu batigeze bumva, nzaziririmba mu buryo bwa live.”

    Muri iki gitaramo, Bosco Nshuti azakora ‘Record’ mu buryo bwa ‘Live’ (Live Recording) indirimbo zigize Album ye ya gatandatu.

    Iki gitaramo kikaba kizatangira saa 17h, kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10 ndetse n’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Nshuti Bosco agiye kumurika Album ya gatanu

    Source : http://isimbi.rw/umwihariko-wa-album-ya-bosco-nshuti-agiye-kumurika.html

  • Abaforomo n'ababyaza bongerewe ubumenyi butahura kare ibimenyetso bya kanseri y'ibere no kuyivura – #rwanda #RwOT

    Kanseri iri mu ndwara zigenda ziyongera mu Banyarwanda n'abatuye Isi muri rusange, ndetse Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko buri mwaka hagaragara abarwayi bashya ba kanseri miliyoni 20, mu gihe abo ihitana ari miliyoni 10 ku mwaka.

    Kanseri y'ibere nta kiyitera kizwi ariko akenshi ngo bijyana n'imiterere ya muntu nko kuba ari umugore cyangwa umugabo, imyaka umuntu afite kuko yibasira cyane abakuze, uruhererekane rw'imiryango n'ibindi.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) kigaragaza ko mu 2023 abagore bashya barwaye kanseri y'ibere bari 719 mu gihe abagabo bayisanzwemo ari 32.

    Mu rwego rwo guhangana n'iyi ndwara, Leta y'u Rwanda yashyize imbaraga mu kongera ubushobozi bw'amavuriro ndetse n'abaganga bayakoramo.

    Hari indwara zavurwaga n'abaganga zirimo Kanseri gusa binyuze muri iyi gahunda yo kurwanya izi ndwara, MINISANTE yashyizeho gahunda yo guhugura abaforomo n'ababyaza ku bijyanye na yo.

    Iyi ni yo mpamvu Ubuyobozi bw'Urugaga bw'Urugaga rw'Abaforomo n'Ababyaza (RNMU) bwahuguye bwateguriye amahugurwa abanyamuryango barwo bo mu Karere ka Rubavu yo kubongerera ubumenyi ku bijyanye n'uburyo bakwiriye kuvura indwara ya kanseri y'ibere.

    Visi Perezida wa mbere wa RNMU akaba n'Umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Mukeshimana Madeleine yavuze ko impamvu imibare y'abarwayi ba kanseri ikunze kwiyongera ari ukubera ko abarwayi bakunze kumenya ko bayirwaye batinze kandi bamwe mu bo bahura bwa mbere, haba harimo abaforomo.

    Yagaragaje ko iyo ari yo mpamvu bateguye aya mahugurwa nubwo hari ibyo bari basanzwe bazi kuri iyi ndwara ya kanseri.

    Ati 'Turimo turabibutsa uko bakwiriye gusuzuma amabere. Uko bamenya ko umuntu afite kanseri y'ibere hakiri kare kugira ngo umwohereze aho agomba kuvurirwa kubera ko burya iyo ivuwe irakira.'

    Prof Mukeshimana yibukije aba baforomo ko nubwo baba bafite inshingano zo kwita ku barwayi, bakwiriye kuzajya babanza kureba ubuzima bwabo kuko na bwo buba bufite agaciro.

    Yababwiye ko bakwiriye kuzajya bibuka gukora siporo, kurya indyo yuzuye, kwirinda inzoga cyangwa kuzireka ndetse n'ibindi bizajya bibafasha ndetse ababwira ko izo nama bakwiriye kuzajya bazigira ababagana.

    Ndagijimana Jonathan yavuze ko aya mahugurwa yabafashije kubongerera ubumenyi ndetse bakazabwifashisha mu gufasha abarwayi bakira.

    Ati 'Muri aya mahugurwa twabonye ko kanseri ari ikibazo gikomeye kandi gihangayikishije igihugu. Ibi bizadufasha kuzajya dusuzuma abaje batugana mu buryo bukwiriye, kubatega amatwi, uburyo bukwiriye bwo kubaha amakuru ndetse n'ibindi.'

    Uwingeneye Marie Louise ukorera mu Bitaro bya Gisenyi usanzwe ukora muri serivisi yo kwita ku mpinja 'néonathologie' yavuze ko kubera kutagira ubumenyi buhagije ku ndwara zitandukanye zirimo iza kanseri, ababyeyi bajyaga bababwira ibibazo bafite bakabura uko babafasha.

    Ati 'Nubwo nkora mu bijyanye no kuvura abana duhura n'abayeyi cyane kuko ni bo badufasha kurwaza izo mpinja, hari igihe umubyeyi akugera imbere ugasanga yagize ikibazo cy'ibere, akakubwira ko yabuze amashereka ndetse n'ibindi byatugoraga kumenya kubera ko nta bumenyi buhagije twari tubifiteho.'

    Aya mahugurwa bayahawe na Hitayezu Jean Bosco akaba afite ubunararibonye mu bijyanye n’ubuforomo n’ububyaza

    Bakoze imyitozo ngiro y’uburyo bazajya basuzuma indwara ya kanseri

    Bigishijwe uko bakwiriye gusuzuma indwara ya kanseri y’ibere ndetse n’izindi ndwara zikunze kurifata

    Visi Perezida wa mbere wa RNMU akaba n'Umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Mukeshimana Madeleine yasabye abaforomo n’ababyaza kugira uruhare mu guhangana n’indwara ya kanseri y’ibere yugarije u R

    Abanyamuryango ba RNMU bo mu Karere ka Rubavu bahuguwe ku buryo bwo gusuzuma indwara ya kanseri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaforomo-n-ababyaza-bongerewe-ubumenyi-mu-gutahura-kare-ibimenyetso-bya

  • Rayon Sports yasinyanye n’umuterankunga uzishyura arenga miliyari 5 Frw #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze gusinyana n’umuterankunga mushya, BK amasezerano y’imyaka itanu n’igice ifite agaciro k’arenga miliyari 5 Frw.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2026 nibwo impande zombi zatangaje ku mugaragaro iyi mikoranire yari imaze amezi 6 aho iyi Banki ya Kigali yari imaze kwishyura miliyoni 170 Frw, yayishyuye mu mwaka w’imikino ushize.

    Perezida wa Rayon Sports Murenzi Abdallah yagize ati 'Ubufatanye tugiye kugirana ni ubufatanye bugiye guhindura ubuzima bw’amikoro muri Rayon Sports. Buzamara imyaka mu mpapuro, ariko turashaka ko buba burundu. Ku mafaranga yo kudutera inkunga, yaduhaye arenga miliyoni 170 Frw mu mezi atandatu.'

    Yirinze kuvuga agaciro kose aya masezerano afite ariko agaragaza icyiciro buri muterankunga muri Rayon Sports afite.

    Ati “Muri Rayon Sports hari ibyiciro bitatu aho buri cyiciro gifite agaciro kacyo. Hari icyiciro cya Platnum (Gold) umuterankunga w’imena, uwo aba yishyura arenga miliyari Frw ku mwaka. Hari icyiciro cya Bronze kijyaho uwishyura arenga miliyoni 500 Frw ku mwaka. Hari n’icyiciro cya Silver kijyaho uwishyura hejuru ya miliyoni 300 Frw.”

    BK ikaba ari umuterankunga mukuru uri mu cyiciro cya Platnum aho azajya anambarwa imbere mu gatuza kuri Jersey y’abakinnyi.

    Murenzi Abdallah kandi yavuze ko hari ibintu byinshi bazakorana bizahindura ubuzima bwa Rayon Sports.

    Ati “Hari ibintu byinshi tuzakorana bidafite ikiguzi cy’amafaranga ariko bizahindura ubuzima bwa Rayon Sports.”

    Hakaba hanashyizweho ikarita yiswe ‘Gikundiro Card’ aho umurayon uzayitunga akajya ayikoresha maze buri kintu yishyuye hakagira ijanisha rijya muri Rayon Sports.

    Ati “Umukunzi wa Rayon Sports uzakora transaction binyuze muri ubu bufatanye, hifashishijwe iyi karita, Rayon Sports hari icyo izajya ibona.”

    “Tube turetse kujya muri byinshi ariko muri ubu bufatanye tuzakuramo amafaranga menshi, buri mwaka tuzajya tubereka ibyavuyemo.”

    Iyo urebye agaciro k’aya masezerano y’imyaka 5 ni uko Rayon Sports izakuramo amafaranga y’u Rwanda miliyari 5 na miliyoni zikabakaba 200.

    Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Banki ya Kigali

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yasinyanye-n-umuterankunga-uzishyura-arenga-miliyari-5-frw.html

  • Perezida Kagame yakebuye abarebera amakosa ashobora kudindiza u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni impanuro Perezida Kagame yagarutseho kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026 mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama ya Biro Politiki y'Umuryango FPR Inkotanyi.

    Iyi nama yahurije hamwe abarenga 2.000 yitabiriye ahanini n'abagize Umuryango FPR-Inkotanyi, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n'abahagarariye imitwe ya politike ikorera mu Rwanda.

    Perezida Kagame yagaragaje ko Abanyarwanda bakwiriye kwiyubakamo ubushobozi bwo kwanga ikibi.

    Ati 'Buriya umuntu ariyubaka, yishyiramo imbaraga, umuco, ubushake ndetse n'imbaraga zo kurwanya ibibi. Abyiyubakamo bigakunda. Nk'u Rwanda rero ibyo birakenewe cyane. Kwiyubakamo ubushobozi nk'abantu, ariko iyo tubikoze nk'abantu, nk'igihugu bitugeza kuri byinshi.'

    Yakomeje avuga ko 'Ikindi mu mikorere ya buri munsi, ibyo tuvuga, hari amategeko, kubazwa inshingano…hari ibintu tuzi tugomba kuba tudakora n'ibyo tutagomba gukora. Mugomba kwiyubakamo ubushobozi bw'ibintu tuzi ko tugomba gukora, ibintu tudakwiriye kuba tudakora turabizi, dukwiriye kubirwanya.'

    Perezida Kagame yibukije abitabiriye iyi nama ko uretse kwirinda gukora ikibi, badakwiriye no kwihanganira kukireba gikorwa n'undi.

    Ati 'Nubona umuntu ukora ibidakwiriye, kuki ushidikanya kumubwira ko ibyo bidakwiriye, kuki utabwira inshuti yawe uti ntukwiriye kuba ukora ibi, kuki ugenda ntacyo ubikozeho? Urabizi ko niba bibaye kenshi, bizakugiraho ingaruka, igihugu ntabwo kizatera imbere mu gihe ibintu bibi bizakomeza kwisubiramo, ukabirebera. Nta kabuza bizakugiraho ingaruka. Ikiruse byose, bizagira ingaruka ku bantu bacu benshi.'

    'Ukwiriye guhora iteka uri maso, witeguye gukorana n'abandi, kandi ni ingenzi ko ukwiriye kwamagana ibigomba kwamaganwa utitaye ku wabikoze. Mube abantu babishyizeho umutima, mukora ibintu kuko ari ngombwa kugira ngo iri terambere dukwiriye dukomeze kurigeraho.'

    Ikindi cy'ingenzi Perezida yagaragaje ni uko abantu badakwiriye gucika intege, ahubwo bagahora bahatana kuko bazi icyo bashaka kugeraho, nubwo haba hari ababaca intege.

    Ati 'Nta byera ngo de, keretse ahari mu yindi si, muri iyi si ntabwo ibintu bizagenda neza nk'uko tubyifuza. Icyo twakora ni iki, ni uko ugomba guhora ukora itandukaniro, komeza ugerageza, nutanagera ku cyo wifuza, wongere ugerageze. Ntuve ku izima, nubwo abantu bakubwira ngo rekeraho, komeza kugeza igihe ugeze ku cyo wifuza. Iyo ni yo nzira yonyine yizewe yo kugera ku iterambere.'

    Uretse impanuro z'Umukuru w'Igihugu, muri iyi nama urubyiruko rwahawe umwanya wo gusangiza abandi ubuhamya ndetse n'ubutumwa bwafasha abandi.

    Ni ibiganiro byatanzwe n'abarimo Queen Kalimpinya ukina umukino wo gusiganwa mu modoka, Nkurunziza Patrick, wahoze ari umurwanyi w'umutwe w'iterabwoba wa FDLR ndetse na AIP David Shumbusho ukora mu ishami ry'inozamubano n'itangazamakuru muri Polisi y'u Rwanda.

    Queen Kalimpinya wavutse mu 1998, ubu akina umukino wo gusiganwa mu modoka. Yasangije abitabiriye Biro Politiki urugendo rwe muri uwo mukino n'amasomo amaze kuwigiramo.

    Yashishikarije urubyiruko kugira inzozi zagutse, gukorera hamwe no guharanira kugera ku ntego nk'uko Umuryango FPR Inkotanyi uhora ubishishikariza urubyiruko.

    Nkurunziza Patrick wavukiye mu mashyamba ya Congo mu 1997, yavuze Uko yashimuswe afite imyaka 14 avanwa aho yigaga i Rutshuru, ajyanwa mu nkambi ya FDLR muri Walikale kwigishwa igisirikare.

    Ubwo yafataga icyemezo cyo gutaha, umuryango we wose wahise wicirwa muri Congo. Ageze mu Rwanda, yasanze ivanguramoko yari yarigishijwe ritaharangwa.

    Yarize ararangiza, ubu arakora kandi agakoresha n'impano ye yo kuririmba atanga bwo guhamagarira abakiri mu mashyamba gutaha.

    Yasabye urubyiruko rw'u Rwanda kwiga guhatana no kudacika intege, rugaharanira kugeza Igihugu ku byiza.

    AIP David Shumbusho uri mu bashinzwe Inozabubanyi n'Itangazamakuru muri Polisi y'u Rwanda, yavukiye mu Karere ka Rwamagana mu 2001 mu muryango ufite amikoro aciriritse. Yakuze afite inzozi zo kuba umunyamakuru cyangwa umuyobozi.

    Yabwiye urubyiruko ko ibyatumye agera ku nzozi ze harimo kumenya icyo ashaka no kudacika intege. Yavuze ko yirinze ubusinzi n'izindi ngeso umuntu ashobora kwigira ku mbuga nkoranyambaga.

    Yashimiye ubuyobozi bwiza buha abana bose amahirwe yo kwiga bukanabafasha kugera ku nzozi zabo.

    Perezida Kagame yibukije abitabiriye iyi nama ko uretse kwirinda gukora ikibi, badakwiriye no kwihanganira kukireba gikorwa n'undi

    AIP David Shumbusho uri mu bashinzwe Inozabubanyi n'Itangazamakuru muri Polisi y'u Rwanda, yavukiye mu Karere ka Rwamagana mu 2001

    Nkurunziza Patrick wavukiye mu mashyamba ya Congo mu 1997, yavuze Uko yashimuswe afite imyaka 14

    Queen Kalimpinya wavutse mu 1998, ubu akina umukino wo gusiganwa mu modoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakebuye-abarebera-amakosa-ashobora-kudindiza-u-rwanda

  • Kamonyi: Impungenge ku Kigage n'Urwagwa ku banyabirori ni zirangire ku baturage #rwanda #RwOT

    Iminsi ishize ari myinshi bamwe mu baturage b'Akarere ka Kamonyi bagaragaza kutishimira ndetse no kutanyurwa n'ibyemezo bitandukanye bibabuza Gushigisha Ikigage, Gutara no Kwenga ibitoki ngo batare kandi bavunure Urwagwa, byose biva mu masaka n'Ibitoki bahinga.

    By'Umwihariko, Urwagwa n'Ikigage ni bimwe mu binyobwa bigaragara kuva mu mateka yo hamwe y'u Rwanda, aho byakoreshwaga mu birori bitandukanye ibi binyobwa binyaruzungu bitaragera I Rwanda.

    Ikigage n'Urwagwa, ni ibinyobwa kandi wasangaga mu Miryango myinshi yaba iy'abifite n'abatifite, byaba mu birori bitandukanye ariko kandi no mu Ngo bwite, aho abantu babitunganyaga bakabinywa mu muryango cyangwa se babyakiriza Abashyitsi.

    Hashize Iminsi hirya no hino mu Gihugu abatari bake mu baturage binubira kubuzwa Kwenga Ikigage ariko kandi n'abafite Insina babuzwa Kwenga Ibitoki ngo bakuremo urwagwa nk'uko byahoze.

    Abaturage ku Mugina mu Ijoro bareba Umupira w'Igikombe cy'Isi 1/2, aho bari kumwe na Meya Dr Nahayo Sylvere n'abandi bayobozi.

    Ibintu bisa n'ibyahinduye isura y'uko byafatwaga;

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere ubwo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2026 yataramanaga n'Abaturage b'Umurenge wa Mugina bakanarebana Umupira w'Igikombe cy'Isi aho ikipe y'Igihugu ya Argentine yakinaga n'Iy'Ubwongereza muri 1/2, mu butumwa yahaye Abanyamugina n'Abanyakamonyi muri rusange, yaciye amarenga agaragaza ko Ikigage n'Urwagwa bitabujijwe mu baturage, ariko agaragaza inzira n'uburyo ushaka gutunganya kimwe muri ibyo cyangwa byombi akwiye kunyura.

    Yababwiye, ati ' Ibirori mugiye gukora mu rugo mubanze mumenyeshe Ubuyobozi kugira ngo buze bubagire inama, kugira ngo buze kubafasha kugira ngo Ibirori byanyu bize kugenda neza kandi nta nakimwe cyahungabanya Umudendezo wacu, nta n'umwe wahaburira Ubuzima cyangwa se ngo hagire ingaruka ziturutse ku kuba hari ibitanoze. Ubuyobozi turahari kugira ngo dufatanye! Mutwegere, mutubwire, mutumenyeshe ibirori mugiye gukora'.

    Mu matsiko menshi, umunyamakuru wa intyoza.com yabajije uyu muyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Silvere niba Ubutumwa yatanze budaca amarenga ko Ikigage n'Urwagwa bitabujijwe, ko ahubwo ikibazo ari uburyo n'Inzira bikorwamo.

    Yasubije ati' Bisabirwa Uburenganzira. Bagasurwa bakagirwa inama y'uburyo bwo kubitegura bakazabona guhabwa Uburenganzira. Ni mu gihe umuntu yaba afite Urubanza mu Muryango ariko Business( Ubucuruzi) byo bisabirwa icyemezo cy'Ubuziranenge'.

    Imvugo Ihumuriza ikanaremya Agatima abaturage ku Rwagwa n'Ikigage byabo, yanashimangiwe na Bwana Yumva Jean Paul, Umukozi wa Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu(MINALOC), ubwo nawe yari ku Mugina mu ijoro ryo gutaramana n'Abanyamugina bakanarebana umukino wa ½ cy'Igikombe cy'Isi.

    Yababwiye, ati' Ibyo binyobwa hari Amabwiriza agenga uburyo bigomba gukorwa. Niba hari umuntu ushaka kubyenga ngo abikoreshe mu birori bye mu rugo abisabira Uburenganzira. Abimenyesha Ubuyobozi mu nyandiko hanyuma akabikora, akabikoresha mu rubanza rwe mu rugo cyangwa se mu munsi mukuru, mu birori ariko bizwi, agasabwa rero nawe niba agiye kubikora kubikorana Isuku kugira ngo bitaza kugira Ingaruka ku mibiri cyangwa se ku Buzima bw'abari bubifate'.

    Yakomeje ati' Iyo bigize Ingaruka ku Buzima bw'abantu babifashe uwo muntu nyiri ugutegura ibyo birori, nyiri ugutegura ibyo binyobwa ubwo arabibazwa. Ayo mabwiriza nicyo avuga. Biremewe y'uko wategura Urwagwa, wategura Ubushera, wategura Umutobe uza kwakiriza abantu mu birori ariko ukamenyesha Ubuyobozi mu Nyandiko hanyuma ukabikorera Isuku. Ibyo ntabwo bireba babandi bafite utubari. Abafite utubari bacuruza Urwagwa cyangwa umuturage washaka kurwenga kugira ngo arusengereze abacuruza mu tubari, Ntabwo byemewe'.

    Yababwiye, ati' Ntabwo byemewe kubyenga ugiye kubigurisha. Nta n'ubwo byemewe gucuruzwa mu tubari. Ushaka kubikora gutyo, kubicuruza  aca mu nzira zemewe zo gusaba uburenganzira bwo kubicuruza hanyuma akabyemererwa'.

    Amagambo nk'aya, imvugo nk'izi z'aba bayobozi zisa n'izaremye agatima abaturage, zibagarurira icyizere nyuma y'igihe kitari gito batazi aho bahagaze ku Kigage n'Urwagwa benshi bazi nka bimwe mu binyobwa biri mu muco n'Amateka by'u Rwanda mu kwiyakira mu rugo no kwakiriza abashyitsi ariko bikaba byasaga n'ibyaciwe.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi: Impungenge ku Kigage n'Urwagwa ku banyabirori ni zirangire ku baturage first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi: Impungenge ku Kigage n'Urwagwa ku banyabirori ni zirangire ku baturage appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/07/17/kamonyi-impungenge-ku-kigage-nurwagwa-ku-banyabirori-ni-zirangire-ku-baturage/

  • Kamonyi-Mugina: Abaturage bataramanye n'Ubuyobozi barebana Igikombe cy'isi, basigirwa Ubutumwa #rwanda #RwOT

    Ku mukino w'Umupira w'Amaguru w'Igikombe cy'Isi wabaye mu Ijoro ryo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2026, aho Ikipe y'Igihugu ya Argentine ndetse n'Ikipe y'Igihugu y'Ubwongereza bakinaga 1/2, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere hamwe n'abandi bayobozi batandukanye barebanye uyu mukino n'Abaturage b'Umurenge wa Mugina, ku Isoko. Mu kurebana uyu mukino, hari hagamijwe cyane kubakangurira kwitabira kwishyura Mituweli, ariko kandi banasabwa kwirinda inzoga zitujuje Ubuziranenge bazirikana ko ahazaza habo hashingiye ku kugira Amagara mazima. Bibukijwe kugira Isuku, banakangurirwa kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha.

    Meya Dr Nahayo Sylvere, aganira n'Abanyamugira bari bateraniye ku Mugina ahabera isoko bareba uyu mukino, yabibukije ko mbere y'ibindi byose bakora birimo no kujya kunywa agacupa, bakwiye kubanza kwishyura Ubwisungane mu kwivuza /Mituweli.

    Ati' Mugerageze mbere yo kujya kunywa agacupa mubanze mwishyure Ubwisungane mu kwivuza/Mituweli. Ni icyo twifuza, ni icyo tubakangurira mugerageze ibishoboka byose'. Yababwiye ko nta Mituweli, Nta Buzima.

    Yakomeje abibutsa kandi ko nk'Ubuyobozi bari no mu bukangurambaga bwo kwibutsa abanywa inzoga, kunywa gake/TUNYWE LESS, ndetse n'aho bishoboka abanywa ngo bareke kunywa ibinyobwa bisembuye.

    Yasabye kandi abanywa Inzoga guhagarika kunywa izitujuje Ubuziranenge. Ati' Niba hari umuntu ukinywa Inzoga itujuje Ubuziranenge, turamusabye abihagarikire aho ng'aho. Tubasabe rero ko inzoga zitujuje Ubuziranenge tuzireka kugira ngo tugire amagara mazima'.

    Meya Dr Nahayo, yabwiye Abanyamugina kwibuka kugira Isuku aho batuye, aho bagenda, aho bakorera ndetse no ku Mubiri. Ntabwo twifuza ko umuntu yajya kunywa Ikinyobwa cyujuje Ubuziranenge ariko aho akinywereye ugasanga nta Suku ihari. Tugire Isuku mu ngo, Tugire Isuku aho tugenda, tugire Isuku aho dukorera, Tugire Isuku ku mubiri, Tugire Isuku muri byose'.

    Yababwiye kandi ko mu gihe hari abafite ibirori mu ngo bakwiye kubibwira Ubuyobozi kugira ngo bubagire inama hagamijwe ko ibyo birori byabo bigenda neza. Ati' Hanyuma ni tujya kunywa ako gakeya twavuze habaye nk'ibirori, Ibirori bize kuba byamenyeshejwe ubuyobozi. Ibirori mugiye gukora mu rugo mubanze mumenyeshe Ubuyobozi kugira ngo buze bubagire inama, kugira ngo buze kubafasha kugira ngo Ibirori byanyu bize kugenda neza kandi nta nakimwe cyahungabanya Umudendezo wacu, nta n'umwe wahaburira Ubuzima cyangwa se ngo hagire ingaruka ziturutse ku kuba hari ibitanoze. Ubuyobozi turahari kugira ngo dufatanye! Mutwegere, mutubwire, mutumenyeshe ibirori mugiye gukora tubimenye tuzaze nk'Ubuyobozi tube hafi kugira ngo dufashanye, kugira ngo bize kurushaho kugenda neza'.

    Muhire Sylvere, Umuturage mu Kagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko ari ibyishimo byinshi kuri we ndetse no ku baturage bagenzi be kubona bataramana n'ubuyobozi kandi bakarebana Igikombe cy'isi.

    Ati' Turishimye cyane kuba Akarere kadutekerejeho ka kaza kutwereka Umupira w'igikombe cy'isi hano kandi bakicara tukawurebana, ni iby'Agaciro kuri twe. Ibyishimo nk'ibi tuba tubikeneye nk'abaturage kandi tukabisangira n'Abayobozi b'Akarere kuko ntabwo bihoraho. Aha, nkuyemo Isomo ryo gusabana no kubona ko Ubuyobozi butwegereye, buturi hafi kandi n'Ubutumwa batugeneye igihe nk'iki tubwumva cyane'.

    Muri Iki gitaramo cyahuje Abanyamugina ndetse n'Ubuyobozi bakanarebana Umukino wa ½ cy'Igikombe cy'Isi, Meya Dr Nahayo Sylvere yasabye by'umwihariko urubyiruko kwibuka no kuzirikana ko aribo mbaraga z'Igihugu kandi zubaka vuba. Yabasabye ko muri iki gihe bari mu biruhuko bakwiye kwirinda Ibiyobyabwenge ndetse n'ikindi icyo aricyo cyose gishobora ku bangiza. Yababwiye ko bakwiye kuzasubira ku Ishuri nta kibazo bahuye nacyo, bagaharanira kwiga neza, Gukura neza baharanira kuba Abanyarwanda beza, Abayobozi beza mu byiciro bitandukanye kuko aribo Igihugu gitezeho Icyerekezo cyiza cy'Ejo hazaza.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Mugina: Abaturage bataramanye n'Ubuyobozi barebana Igikombe cy'isi, basigirwa Ubutumwa first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Mugina: Abaturage bataramanye n'Ubuyobozi barebana Igikombe cy'isi, basigirwa Ubutumwa appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/07/16/kamonyi-mugina-abaturage-bataramanye-nubuyobozi-barebana-igikombe-cyisi-basigirwa-ubutumwa/

  • Amaze imyaka 32 ashakisha abana be yabuze muri Jenoside: Agahinda ka Mukamulindwa – #rwanda #RwOT

    Abo bana be batatu ni Mudacumura Alain Flavien, wari mukuru muri bo akaba yari agiye kuzuza imyaka 13 mu 1994; Ngwinondebe Aline, wari ufite imyaka 11; ndetse n'umuto muri bo, Uwase Rwagasana Nadege, wari ufite imyaka icyenda.

    Abisengeneza ba Mukamulindwa babuze ni Uwineza Alice, wari ufite imyaka umunani, na murumuna we, Umuhoza Mutabazi Marie Noël, bakundaga kwita Kubwayo.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Mukamulindwa Béatrice yavuze ko mu 1994 umugabo we, Rwagasana Erneste (baratandukanye) ndetse n'abo bana babo batatu bari batuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, hafi ya Stade Régional, ubu yahindutse Kigali Pelé Stadium.

    Muri Mutarama 1994, Rwagasana Erneste yabonye buruse yo kujya kwiga mu Bubiligi. Mukamulindwa Béatrice yashakaga ko bajyana, ariko arabisubika ategereza ko abana bajya mu biruhuko by'amashuri kugira ngo abone gusanga yo umugabo we. Abo bana batatu bigaga kuri APE Rugunga.

    Muri Werurwe 1994 ni bwo Mukamulindwa yasanze uwo wari umugabo we mu Bubiligi, abana abasigira musaza we, Mutabazi Théodore, wabaga mu Mayaga mu cyari Komini Ntyazo (ubu ni mu Karere ka Nyanza). Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye aba babyeyi bombi batari mu Rwanda.

    Nyuma y'uko Jenoside ihagaritswe, Rwagasana Erneste yahise asubira mu Rwanda ajya ku Mayaga gushaka amakuru y'aho abo bana babo bari, ariko kugeza magingo aya nta wamenye amakuru y'ibyababayeho.

    Musaza wa Mukamulindwa wasigaranye abo bana ndetse n'umuryango we bahungiye muri ISAR Songa, muri iki kigo hakaba harahungiye Abatutsi basaga ibihumbi 25.

    Ubwo ISAR Songa yaraswagaho amasasu abahahungiye baratatanye ndetse benshi muri bo baricwa, mu bari bahari baburiwe irengero habamo n'abo bana batatu ba Mukamulindwa n'abisengeneza be.

    Mukamulindwa ati ''Harokotse abantu bake cyane, bose twarahuye twaraganiriye. Bakakubwira bati 'Nta muntu n'umwe wakubwira ibintu byabereye muri ISAR, duheruka Jenoside itaraba bataraza kuturasaho, turibuka musaza wawe ni we wari wahise afata inshingano y'ibintu by'isuku kugira ngo abantu bataza kwibasirwa n'indwara z'ibyorezo, twarabibonaga ko afite abana barimo abakuru batari abe, ariko nyuma bimaze gukubita (ibisasu) nta wongeye kugira ikintu na kimwe amenya'.''

    Mu muryango wa Mutabazi Théodore akaba musaza wa Mukamulindwa, harokotsemo umwana wari ufite amezi 18. Birumvikana ko yari muto cyane ku buryo nta kintu azi ku byabaye ngo abe yabitangaho ubuhamya.

    Gusa hari umuntu wakoranaga na Mutabazi Théodore witwa Rosette ubu uba mu Bufaransa, ni we wabwiye umugabo wa Mukamulindwa ko yabashije kwiruka ava muri ISAR Songa ahungana na babiri mu bana be, batandukanira hafi y'u Burundi ahitwa i Mbogo mu yari Komini Muyaga batandukanijwe n'igico baguyemo.

    Mukamulindwa ati ''Ni ho njye nahereye mvuga nti 'Niba bataraguye muri ISAR, bakaba bataraguye kuri izo bariyeri zose bagiye bacaho, ku bwanjye hari icyizere gicye cyane wenda ariko nkumva gihari, y'uko bashobora kuba barabashije kuharenga.''

    ''Ikintu cyatumye nshyiramo imbaraga naravuze nti 'Aho kugira ngo umwana abe ariho ari mu buzima budasanzwe bubi cyane abure uwamufata akaboko, abure uwamutabariza, nahitamo ko nirukanga imisozi nkayimara, namubona bikaba ari amahirwe, ntamubona, ariko nkaba nzi ko amahirwe yose nayashyize aho yo kuba namutabara igihe cyose bishoboka.''

    Rosette yavuze ko muri abo bana batatu, ubwo bakomezaga guhunga yari yajyanye na Mudacumura Alain Flavien ndetse na Uwase Rwagasana Nadege.

    Abana bashakishwa ni Mudacumura Alain Flavien (Umuhungu), Ngwinondebe Aline umukurikira, n’umuto muri bo, Uwase Rwagasana Nadege

    Yazengurutse ibihugu bitandukanye abashaka

    Mukamulindwa Béatrice yahereye mu 1995 ashakishiriza abana be no mu bindi bihugu, ahera i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akomereza i Goma amaze kubwirwa ko hari inkambi y'abana, akurikizaho na Congo Brazzaville ndetse no mu bindi bihugu.

    Yabitewe n'uko amakuru bamuhaga, yahuzaga n'uko wasangaga hari abana benshi baburanye n'imiryango yabo mu bihugu bahungiyemo cyane cyane mu bituranye n'u Rwanda.

    Ati ''Nagiye i Burundi, nagiye muri Canada, ahantu hose bandangiraga abantu bashobora kuba bari kumwe na bo muri ISAR Songa.''

    Nko mu 2008 nabwo ubwo yari mu cyumba cy'amasengesho, Mukamulindwa yahahuriye n'umubyeyi wari uhungutse avuye muri Congo Brazzaville bombi baziranye n'umukozi w'Imana bari bari gusengana, baganiye ku nkuru z'ababo babuze, uwo mubyeyi avuga ko hari umwana bari kumwe ahitwa Rukolera witwa Mudacumura, gusa ntiyibuka irindi zina rye.

    Mukamulindwa ati ''Twumva aravuze ati 'Njya nibuka umwana twari kumwe ahitwa Rukolera witwa Mudacumura', noneho mu kumuvuga uko yari ateye, uko yaganiraga n'iki, ukumva mbese biraganisha kuri uwo mwana wacu. […] Nafashe urugendo njya i Brazzaville nsura abantu bose aho basengeraga kuko yavugaga ko ari muri korali y'abana, njya aho basengeraga abantu bose bakakubwira bati 'Mudacumura turamwibuka ariko nta muntu n'umwe wibuka irindi zina rye'.''

    Ibibazo Mukamulindwa Béatrice yahuye na byo byatumye ashinga Umuryango witwa Cri du Cœur d'une Mère qui Espère (CCMES ), ugamije gufasha ababyeyi babuze abana babo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo bashakishe abana babo mu gihe nta makuru yabo bigeze bamenya.

    Ati ''Imbarutso rero njya gutangira umuryango, hari umwana wabonetse ku Nyundo mu kigo kirera imfubyi mu Ukuboza 2010 hashize imyaka 16 n'igice. Kandi uwo mwana akaba yari afite se. Nyina yarapfuye ariko yari afite se hano muri Kigali.''

    ''Ndavuga nti 'burya birashoboka ko hari abandi babyeyi batazi uko abana babo byabagendekeye', cyane cyane ko nzi imbaraga abantu bashyiragamo banca intege bati 'Ibyo urimo ni ibiki, ni uko utari uhari ngo urebe ibyabaye, abantu bose byararangiye, abo utabonye barapfuye', ubwo rero ni bwo natangiye gutekereza ku gutangiza umuryango.''

    Kuva mu 2015 Umuryango CCMES washingwa kugeza ubu, umaze guhuza abana 32 n'imiryango yabo bari baraburanye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Gusa uyu muryango wahuye n'imbogamizi z'uko hari abandi basaba 200 baburanye n'imiryango yabo ariko badafite amakuru na make kuri yo, kuko usanga harimo n'abatazi amazina iwabo bari barabise.

    Mukamulindwa Béatrice avuga ko uwagira amakuru amenya kuri abo bana be ndetse n'abisengeneza be, yayatanga yifashishije nimero za telefoni ari zo +32484479572, +250791434431, +250783232747 ndetse no kuri +25079225327.

    Aha Mukamulindwa Béatrice yari ari kumwe n’abana be yabuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Mukamulindwa Béatrice ashakisha kandi abisengeneza be ari bo Uwineza Alice na Umuhoza Mutabazi Marie Noël bakundaga kwita Kubwayo

    Mukamulindwa Béatrice yahishuye uko yageze muri Congo-Brazzaville ashaka abana be

    Mukamulindwa Béatrice yashakiye abana be mu bihugu bitandukanye, ariko ntarabona amakuru yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amaze-imyaka-32-ashakisha-abana-be-yabuze-muri-jenoside-agahinda-ka

  • Inyungu zitezwe mu mikoranire y'u Rwanda na Aston Villa mu mboni za Minisitiri Mukazayire – #rwanda #RwOT

    Ibi Mukazayire yabigarutseho mu butumwa yashyize kuri X kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2026.

    Mukazayire yagaragaje ko iyi mikoranire ari intambwe ikomeye mu rugendo rw'u Rwanda rwo kubaka urwego rwa siporo rushobora guhangana ku rwego mpuzamahanga, aho izafasha mu gutanga amahirwe ku rubyiruko rufite impano no kubafungurira inzira zo kugera ku rwego rwo hejuru.

    Ati 'Ubufatanye bwa Visit Rwanda na Aston Villa bufungura amahirwe mashya mu guteza imbere umupira w'amaguru, kuzamura impano no gusangira ubumenyi, bikarushaho gukomeza icyerekezo cy'u Rwanda cyo kubaka urwego rwa siporo rushobora guhangana no guha urubyiruko rufite impano inzira zo kugera ku rwego mpuzamahanga.'

    Yakomeje avuga ko 'Twiteguye amahirwe azaturuka muri ubu bufatanye mu guteza imbere umupira w'amaguru no gutera imbaraga abakinnyi b'Abanyarwanda b'ahazaza.'

    Ku ruhande rw'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), rwatangaje ko ubu bufatanye bwa Visit Rwanda na Aston Villa ari indi ntambwe mu cyerekezo cy'u Rwanda cyo kwiyubaka nk'igihugu cy'ingenzi mu bukerarugendo, ishoramari, ubucuruzi n'ibikorwa mpuzamahanga.

    RDB yavuze ko gukorana n'imwe mu makipe afite izina rikomeye ku Isi mu mupira w'amaguru bizafasha gukoresha imbaraga za siporo mu kwamamaza u Rwanda no kurushaho kurushyira ku ikarita y'Isi.

    Ubufatanye bwa Visit Rwanda na Aston Villa buje bukurikira izindi gahunda z'u Rwanda zo gukoresha siporo nk'umuyoboro wo guteza imbere ubukungu, guteza imbere impano z'urubyiruko no kongera umubare w'abamenya igihugu ku rwego mpuzamahanga.

    Ubufatanye bwa Visit Rwanda na Aston Villa bwatangajwe ku wa 14 Nyakanga 2026.

    Minisitiri Mukazayire, yavuze ko ubufatanye bwa Visit Rwanda na Aston Villa buzafungura amahirwe mashya mu iterambere rya siporo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyungu-zitezwe-mu-mikoranire-y-u-rwanda-na-aston-villa-mu-mboni-za-minisitiri

  • Imihanda irimo kaburimbo yarenze kilometero 4000 – #rwanda #RwOT

    Imihanda mishya ya kaburimbo u Rwanda rufite harimo Base-Rukomo-Nyagatare ureshya na kilometero 124,3, Huye-Kitabi w'ibilometero 53, Ngoma-Ramiro w'ibilometero 53, ndetse ab'i Save bari bararembejwe n'icyondo ubu bajya gusenga kuri misiyoni y'imfura mu Rwanda batanyeranyereza nka kera.

    Abibuka neza kujya i Kibeho mbere y'uko hashyirwa kaburimbo bazi ivumbi no kugenda nabi byari mu mihanda yaho, ariko ubu agace kabaye nyabagendwa n'amahoteli atangira kuhubakwa.

    Uko ni ko Abanya-Kigali babaga bibaza igihe ku kiraro cya Nyabarongo haba hatari kugendwa inzira yabafasha kujya mu Majyepfo, ariko ubu umuhanda Bugesera-Nyanza wabaye igisubizo ndetse abawukoresha bemeza ko nta muvundo w'ibinyabiziga uwubamo.

    Imihanda ya kaburimbo yubatswe mu mijyi itandukanye yunganira Kigali, ndetse no mu nsisiro zo mu mujyi wa Kigali nko mu Gitega, Mageragere kugeza no ku Igororero rya Nyarugenge ivumbi barisezeraho.

    Imibare igaragaza ko mu 2017 mu Rwanda hari imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 1305.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampenda ubwo yari muri PAC mu mpera za Kamena 2026, yavuze ko imihanda ya kaburimbo mu Rwanda yiyongereye mu myaka 10 ishize.

    Yagize ati “Mu myaka 10 tumaze gukuba inshuro ebyiri imihanda yacu. Uyu munsi tuvugana imihanda yacu ya kaburimbo irenzeho gatoya 4000 mu gihugu hose, tukaba dufite imihanda y'ibitaka tugomba kwitaho no kubungabunga irenga ibilometero ibihumbi 18.'

    Gahunda ya Guverinoma y'imyaka itanu yagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko mu 2025, igaragaza ko hazubakwa hanasanwe ibilometero bisaga 300 by'imihanda ku rwego rw'igihugu.

    Hazanakorwa ibilometero birenga 500 by'imihanda y'imigenderano hagamijwe korohereza abahinzi n'abacuruzi kugeza umusaruro n'ibindi bicuruzwa ku masoko.

    RTDA ivuga ko nko mu mwaka w'ingengo y'imari warangiye muri Kamena 2025, yari ikeneye arenga miliyari 120 Frw yo gusana no kwita ku mihanda, ariko bahawe make kuri ayo.

    Umuhanda Rukomo- Nyagatare woroheje imigenderanire hagati y’Intara y’Amajyaruguru n’Iburasirazuba

    Amasaha y’urugendo rujya i Nyagatare yahise agabanyuka

    Imihanda y’imihahirano yubatswe mu bice binyuranye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imihanda-irimo-kaburimbo-yarenze-kilometero-4000