Author: webrwanda

  • Uko byagenze ngo Umudepite wo muri Gabon akubitire umukozi wa RwandAir i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ibi byagezweho nyuma y'ibiganiro bya dipolomasi hagati y'ibihugu byombi. Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya Gabon, Michel Régis Onanga Ndiaye, yavuze ko Yembi yarekuwe n'ubutabera bw'u Rwanda, agashyikirizwa inzego za Gabon.

    Yembi yari afungiye mu Rwanda ategereje kuburanishwa ku byaha akekwaho by'urugomo ku mukozi wa RwandAir wo ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali. Inzego z'u Rwanda zamwemereye kuva mu gihugu ku wa 6 Nzeri.

    Inteko Ishinga Amategeko ya Gabon yavuze ko ibi byashobotse kubera imbaraga za dipolomasi zashyizwe mu kibazo n'ibihugu byombi, ndetse n'umubano uri hagati ya Perezida wa Gabon Brice Clotaire Oligui Nguema na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame nk'uko ibinyamakuru byo muri Gabon bibitangaza.

    Uko byagenze kugira ngo afungwe

    Amashusho yakwirakwijwe n'ibinyamakuru byo muri Gabon agaragaza uyu mudepite akubita urushyi umukozi wo ku Kibuga cy'Indege. Ntabwo higeze hasobanurwa impamvu y'iyi myitwarire.

    Bivugwa ko Depite Yembi yageze mu Rwanda ari mu rugendo rumwerekeza mu kindi gihugu (transit). Akigera i Kanombe, kuko yari afite amasaha menshi yo gutegereza indi ndege, yahisemo gusohoka ajya muri hoteli.

    Igihe cy'urugendo rwe kigeze, yagarutse ku Kibuga cy'Indege nk'abandi bagenzi, arasakwa, ahabwa itike imwinjiza mu ndege (Boarding Pass). Hari amakuru avuga ko ubwo yari kuri hoteli, yafashe ibinyobwa bisembuye, agaruka ku Kibuga cy'Indege afite agasamusamu.

    Nyuma yo guhabwa Boarding Pass, hakurikiyeho umwanya wo gutegereza kujya mu ndege, ageze ku muryango wa nyuma, ari na wo umuntu asohokamo yinjira mu kibuga cy'indege, yasabwe kwerekana Boarding Pass ye na Passport ariko arinangira ntiyabitanga.

    Yashatse guhatiriza kugira ngo agende atabyerekanye, ni bwo guhita abirambika ku meza, akubita umukozi wo ku Kibuga cy'Indege urushyi.

    Yahise afatwa arafungwa, inzego z'u Rwanda zibimenyesha iza Gabon, hatangira ibiganiro byanagejeje ku ifungurwa rye.

    Gusubizwa muri Gabon kwa Yembi ntibisobanuye ko ikibazo cye kirangiye. Biteganyijwe ko ashyikirizwa ubutabera bwa Gabon, kugira ngo bugenzure uko ibyabaye byagenze kandi bugene ikizakurikiraho.

    Inteko Ishinga Amategeko ya Gabon yatangaje ko igitegereje ko ishyikirizwa dosiye ku mugaragaro mbere yo gufata icyemezo ku byemezo bishobora gufatirwa Yembi ku bijyanye n'umwanya we nk'umudepite, by'umwihariko ku budahangarwa ahabwa n'amategeko.

    Rwanda has released Gabonese MP Augustin Lobelle Yembi. He will face trial at home, not in Kigali.

    On 3 September 2026, police stopped him at Kigali International Airport. Officials say he attacked a RwandAir supervisor in a sudden airport fight.

    A video shared online appears… pic.twitter.com/239RgxAUcA

    — 97.8 Kazo FM Omushomesa (@978KazoFM) September 8, 2026

    Depite wo muri Gabon, Augustin Lobelle Yembi, yakubise umukozi wa RwandAir wari umusabye kwerekana Passport ye na Boarding Pass


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-byagenze-ngo-umudepite-wo-muri-gabon-akubitire-umukozi-wa-rwandair-i-kigali

  • Rutsiro: Umurambo wasanzwe mu Kivu nyuma y'iminsi ibiri aburiwe irengero – #rwanda #RwOT

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko Habimana n'umuryango we bari batuye mu Murenge wa Murunda, Akagari ka Rugeyo ho mu Mudugudu wa Rusongati. Ibura rye ryabaye ku Cyumweru tariki 6 Nzeri 2026, ubwo yavaga mu rugo agiye gusenga Misa ya mbere ariko birangira adatashye.

    Ku munsi wakurikiyeho, ku wa Mber, mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Nyarubuye ho mu Mudugudu wa Bwinyana ku masaha y'umugoroba ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu hatoraguwe imyambaro, irimo ipantaro, inkweto n'ishati.

    Umurambo we waje kuboneka, kuri uyu wa Kabiri, mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Remera ho mu Mudugudu wa Kinunga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, mu kiganiro na IGIHE yagaragaje inzego zibifitiye ububasha zatangiye iperereza.

    Ati 'Amakuru y'urupfu rwa Habimana twayamenye, kandi inzego zibifitiye ububasha zatangiye iperereza ku cyateye urupfu rwe.'

    Yanaboneyeho kwibutsa abaturage kwirinda kujya mu mazi batazi koga.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzumwa mbere y'uko ushyingurwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-umurambo-wasanzwe-mu-kivu-nyuma-y-iminsi-ibiri-aburiwe-irengero

  • Imbamutima z'abaturage bagiye kubakirwa umuhanda Prince House-Giporoso-Masaka – #rwanda #RwOT

    Ibi bikunze gutuma harangwamo n'ibinyabiziga byinshi, byahurirana n'imiterere y'uyu muhanda y'uko ari muto bigatuma habaho umuvundo w'imodoka, ibikunze kugira ingaruka ku bawukoresha bagiye mu bikorwa bitandukanye birimo akazi, kujyana abana ku ishuri ndetse n'ibindi.

    Nyuma y'uko abaturage bagaragaje ibi bibazo, Guverinoma y'u Rwanda yashakishije uburyo bwo kwagura no kuvugurura uyu muhanda wa Prince House-Giporoso-Masaka.

    Kuri uyu wa 8 Nzeri 2026, nibwo Minisiteri y'Ibikorwaremezo na Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda batangije kumugaragaro imirimo yo kwagura uyu muhanda ukunze gukoreshwa cyane.

    Ubwo byatangizwaga IGIHE yegereye bamwe mu baturage baturiye ahagiye gukorwa uyu muhanda, bayibwira zimwe mu mbogamizi bakundaga guhura nazo kubera umuvundo w'imodoka zikunze kurangwa muri uyu muhanda ndetse banagaragaza inyungu biteze mu kuba ugiye gukorwa.

    Nkundimana Innocent ukora mu i Garage yavuze ko yishimiye ko uyu muhanda ugiye gukorwa kuko bizafasha kugabanya imbogamizi n'ingorane bakundaga guhura nazo igihe babaga bari gusuzuma imodoka bakoze muri uyu muhanda.

    Ati 'Hari igihe nakoze imodoka noneho ngiye kuyisuzuma inkwamiraho mu gihe Abapolisi n'abaturage bageragezaga kumfasha kuyisunika. Mu gihe turimo dusunika imodoka yahise inuruka inyuma ingoga ikirenge. Ibyo byose byabaye kubera umuvundo waruri muri uyu muhanda gusa kuba ugiye gukorwa umuvundo w'imodoka ugiye kugabanyuka kandi ube mwiza kurushaho.'

    Yagaragaje ko nyuma yo gusobanukirwa uko uwo muhanda uzaba wubatsemo yabonye ko u Rwanda rugiye kuba rumeze nko mu bihugu bikomeye byo hanze.

    Ati 'Sindagera Dubai ariko ndabona hano hagiye kuba nka Dubai, hazaba hakeye, umuhanda usobanutse, umubyigano w'imodoka wagabanyutse ku buryo abantu bazajya bajya mu kazi mu buryo bworoshye bitabagoye.'

    Mucyo Denis utuye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro ariko akaba akunda gukoresha uyu muhanda kubera akazi akora ko kurangira abantu ibibanza n'inzu zo guturamo muri Masaka, yavuze ko yigeze kubura ikiraka kubera umubyigano ukunze kurangwa muri uyu muhanda wa Prince House-Giporoso-Masaka.

    Ati 'Hari ikibanza nari nabonye i Masaka noneho nyirangira umuntu ariko agezeyo asanga ngewe ntarahagera gusa yatangiye kumamagara ngeze muri uyu muhanda ariko hari habayemo umubyigano w'imodoka nyinshi. Nagezeyo nsanga uwo naringiye kurangira ikibanza bamurangiye undi kubera ko natinze kuhagera.'

    Yagaragaje ko kuba hagiye kwagurwa no kuvugurura uyu muhanda hari inyungu nyinshi bazungukiramo nk'abaturage bahatuye.

    Ati 'Inyungu zizagaragara mu kubaka uyu muhanda ni nyinshi kubera ko hazaba harimo ibyiciro byinshi by'imihanda. Wasangaga bamwe bashaka kujya i Masaka bakoresha umuhanda umwe ugasanga umuvundo w'imodoka wabaye mwinshi ariko nishimiye ko ugiye kubakwa mu buryo bugezweho ku buryo uzaba ujyanye n'icyitegererezo tugezemo.'

    Kubaka umuhanda Prince House-Giporoso-Masaka bishobora kumara amezi 15 gusa

    Ubundi imirimo yo kwagura no kuvugurura umuhanda Prince House-Giporoso-Masaka yatangiye ku wa 30 Kanama 2026, izamara amezi 30, ni ukuvuga imyaka ibiri n'igice.

    Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Col Claudien Bizimungu yasabye
    abazagira uruhare mu kwagura no kuvugurura uyu muhanda gushyiramo imbaraga ku buryo bashobora gusoza iyi mirimo mbere y'amezi 20 cyangwa 15.

    Ati 'Hari ibiteganywa mu masezerano y'uko umuhanda ugomba kurangira mu mezi 30 ariko turasaba kandi birashoboka mu bufatanye bwacu n'abagiye kutwubakira y'uko byihutirwa abantu bakabirangiza mu gihe gito gishoboka kugira ngo abaturage, abakoresha uyu muhanda haba abajya ku kazi, abajyana abana ku ishuri n'abandi bongere kuwukoresha.'

    Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi yavuze ko yishimiye ko ubufatanye hagati ya Guverinoma y'u Rwanda n'iyu Bushinwa mu guteza imbere ibikorwaremezo by'ubwikorezi no gushyigikira iterambere rirambye ry'igihugu bukomeje gukomera binyuze mu mishinga itandukanye.

    Mu minsi ishize Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda yashyikirije Minisiteri y'Ubuzima Ibitaro bya Masaka bivuguruye, bizimukiramo Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali.

    Ati 'Mu bitaro niho abantu bivuriza indwara zitandukanye bikaba byabafasha kurinda ubuzima bwabo ikindi ni uyu muhanda twatangije kumugaragaro ibikorwa byo kuwubaka ukaba uteganyijwe ko uzagira uruhare mu izamuka ry'ubukungu bw'igihugu.'

    Yagaragaje ko impamvu ubu bufatanye hagati y'u Bushinwa n'u Rwanda bukomeza gutera imbere uko bwije n'uko bukeye ahanini bishingira ku kuba ibihugu byombi bihuriye ku ntego zo guteza imbere abaturage babituye.

    Uyu mushinga uzatwara amafaranga arenga miliyari 130 Frw, harimo miliyari 95 Frw zizatangwa na Guverinoma ya Repubulika y'Abaturage y'u Bushinwa, mu gihe Guverinoma y'u Rwanda yo izatanga miliyari 35 Frw.

    Uyu muhanda ureshya n'ibilometero 10,3 uzahabwa ibice bine. Ubusanzwe wari ufite ibice bibiri binyuramo ibinyabiziga bijya mu byerekezo binyuranye.

    Uzashyirwaho igice cyo hejuru mu rwego rwo kugabanya umuvundo uwugaragaramo. Ni igice kizaba kireshya na kilometero 1,3.

    Biteganyijwe ko hazakorwamo ibikorwa binyuranye kubaka ibiraro bica hejuru y'indi mihanda, kuvugurura amasangano y'imihanda, inzira zica munsi y'imihanda n'ibindi.

    Urubyiruko rwahawe akazi mu bikorwa byo kwagura no kuvugurura Umuhanda wa Prince House-Giporoso-Masaka

    Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda n’igihugu cye bukomeje kwaguka mu mishinga itandukanye irimo iy’ubuvuzi no kubaka ibikorwaremezo

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Col Claudien Bizimungu, yavuze ko kuvugurura uyu muhanda no kuwagura bizagira uruhare rukomeye mu koroshya urujya n'uruza

    Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda, yavuze ko biteguye gukurikirana ibikorwa byo kubaka uyu muhanda wa Prince House-Giporoso-Masaka

    Hafashwe ifoto y’urwibutso nyuma yo gutangiza ibikorwa byo kwagura no kuvugurura umuhanda Prince House-Giporoso-Masaka

    Amafoto: Elie Ntirenganya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-abaturage-bagiye-kubakirwa-umuhanda-prince-house-giporoso-masaka

  • Gatsibo: Bakora urugendo rw'isaha bagiye gushaka amazi mabi – #rwanda #RwOT

    Bavuga ko hari igihe bamara isaha irenga mu nzira, bikabagiraho ingaruka zirimo gukererwa kw'abana ku ishuri, isuku nke ndetse n'impungenge z'indwara ziterwa n'isuku nke.

    Aba baturage bahuriza ku kuba ikibazo cy'amazi kibabangamiye, cyane cyane ku bafite intege nke batabasha gukora ingendo ndende bajya kuvoma, bityo bagasaba inzego bireba kubafasha gushaka umuti urambye w'icyo kibazo.

    Samuel Hakizimana utuye mu Mudugudu wa Kanyinya, mu Kagari ka Murambi, avuga ko urugendo rwo gushaka amazi rutorohereza abafite imbaraga nke.

    Yagize ati 'Kujya gushaka amazi bidutwara igihe kinini kuko tujya mu mubande hasi. Hari igihe umara isaha cyangwa irenga mu nzira bitewe n'imbaraga zawe. Ku muntu ufite intege nke biragora cyane kuhagera.'

    Mukandayishimiye Liberatha utuye mu Mudugudu wa Munanira we avuga ko ikibazo kitagarukira ku kuba amazi ari kure, ahubwo ko n'ayo babona atari meza.

    Ati 'Amazi tuvoma mu mubande ntabwo aba ari meza. Ariko kubera ko nta yandi dufite, turayatekesha, tukayameshesha kandi tukayanwa. Twifuza ko twabona amazi meza.'

    Ku babyeyi bafite abana biga, urugendo bakora rugira ingaruka ku myigire yabo, kuko uwaraye atavomye, abagerageje mu gitondo atabasha kugera ku ishuri nk'uko bigarukwaho na Munsanga Jeanette utuye mu Mudugudu wa Kanyinya.

    Yagize ati 'Abana bajya kuvoma mu gitondo bakererwa ishuri, bisaba kugira ngo umwana arare avomye, murumva biragira ingaruka ku myigire. Kubera kutabona umwanya wo kwitegura amasomo.'

    Nkunzimana na we agaragaza ko kubura amazi meza bigira ingaruka zirimo isuku nke kandi bishobora kuba intandaro y'indwara zikomoka ku mwanda.

    Yagize ati 'Kubera ko amazi ari kure kandi akaba make, isuku na yo iragorana. Hari ubwo abantu batabasha gukoresha amazi uko bikwiye, bityo bikagira ingaruka zirimo n'indwara.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko hakomeje kubakwa imiyoboro y'amazi mu bice bitandukanye by'akarere kugira ngo abaturage batarabona amazi meza bayegerezwe.

    Ati 'Amazi aracyari ikibazo, ariko hari imishinga minini turimo gukora, irimo urugomero rurimo kubakwa. Umuyoboro wa Gihengeri ugeze kuri 30%, biteganyijwe ko mu gihe cy'umwaka uzaba warangiye.'

    Gasana Richard avuga ko imiyoboro mishya y'amazi iri mu bikorwa akarere gakomeje gushyira mu bikorwa, harimo n'umuyoboro wa Muhazi uzageza amazi meza ku baturage. Ati 'Imishinga yombi nirangira, izatanga ibisubizo birambye.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo butangaza ko kugeza amazi meza ku baturage biri mu bikorwa biri gukorwa, ndetse ko akarere kageze ku kigero cya 86% mu kugeza amazi meza ku baturage.

    Abaturage b’i Gatsibo bakora urugendo rw'isaha bagiye gushaka amazi mabi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-bakora-urugendo-rw-isaha-bagiye-gushaka-amazi-mabi

  • Bakame na Boateng bakuwe mu ikipe y’igihugu bitunguranye #rwanda #RwOT

    Umutoza w’abanyezamu, Ndayishimiye Eric Bakame n’umutoza wongereraga imbaraga abakinnyi, Niyonkuru Ramadhan Boateng bari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, bakuwe mu mwiherero w’iyi kipe bitunguranye barasimbuzwa.

    Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 imaze iminsi mu mwiherero aho barimo gushaka abakinnyi bazakina CECAFA y’abato izabera i Kigali mu Kwakira 2026.

    Iyi kipe iyobowe na Jimmy Mulisa nk’umutoza mukuru na Alain Kirasa umwungirije, bari bamaranye igihe na Ndayishimiye Eric Bakame nk’umutoza w’abanyezamu na Niyonkuru Ramadhan benshi bazi nka Boateng nk’umutoza wongerera imbaraga abakinnyi, akazi asanzwe akora no muri Mukura VS.

    Amakuru avuga ko ku itegeko rya Visi Perezida wa FERWAFA, Me Gasarabwe Claudine urimo ukora nk’umuyobozi wungirije wa FERWAFA kuko Shema Ngoga Fabrice afunzwe, aba batoza baje gusimbuzwa.

    Ni icyemezo atumvikanyeho na benshi mubo bakorana kuko nta mpamvu ihari igaragara yo kubasimbuza.

    Aba batoza bakaba basimbujwe aho Bakame yasimbujwe Amir Khan, umutoza w’abanyezamu b’Intare FC n’aho Boateng asimbuzwa Nshimiyimana Amdoun usanzwe ari umutoza wungirije muri Marine FC akaba ari bo bagiye gukomeza akazi batangiye.

    Boateng asanzwe ari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi muri Mukura VS

    Bakame bitunguranye yasimbujwe

    Source : http://isimbi.rw/bakame-na-boateng-bakuwe-mu-ikipe-y-igihugu-bitunguranye.html

  • Adrien Misigaro na Richard Nick Ngendahayo bageze muri Australia #rwanda #RwOT

    Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro na Richard Nick Ngendahayo bageze muri Australia aho bafite ibitaramo bitatu.

    Igitaramo cya mbere aba bahanzi bazakora kizabera mu Mujyi wa Brisbane ku wa 12 Nzeri 2026 babone gukomereza mu kizabera i Melbourne ku wa 19 Nzeri 2026 basoreze ibitaramo byabo i Sydney ku wa 26 Nzeri 2026.

    African Gospel Echoes yateguye ibi bitaramo yahisemo aba bahanzi baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo guhuza Abanyafurika binyuze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Richard Nick Ngendahayo ni umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo nka “Yambaye Icyubahiro”, “Mbwira Ibyo Ushaka”, “Ibuka”, “Gusimba Umwonga”, “Si Umuhemu”, “Ijwi Rinyongorera”, “Sinzakwitesha”, “Wemere Ngushime” n’izindi nyinshi.

    Adrien Misigaro yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Ntacyo Nzaba”, “Niyo Ndirimbo”, “Nkwite Nde”, “Nkurikira” n’izindi.

    Adrien Misigaro na Richard Nick Ngendahayo bageze muri Australia

    Source : http://isimbi.rw/adrien-misigaro-na-richard-nick-ngendahayo-bageze-muri-australia.html

  • Niyomugabo Claude umwe mu batunguranye mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Stephen Constantine yahamagaye abakinnyi 28 azifashisha mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

    Ni imikino ibiri afitanye na Liberia i Kigali tariki ya 25 Nzeri 2026 na Cape Verde muri Cape Verde tariki ya 29 Nzeri 2026.

    Umutoza Stephen Constantine akaba yahamagaye abakinnyi 28, iyo urebye nta gutungurana kunini kwabayemo mu bakinnyi bahamagawe.

    Niyomugabo Claude udafite ikipe muri iyi minsi ni we mukinnyi usa n’uwatunguranye.

    Abakinnyi 28 umutoza Stephen Constantine yahamagaye

    Abanyezamu:

    1. NIYONGIRA Patient – POLICE FC
    2. HAKIZIMANA Adolphe – APR FC
    3. NTWARI Fiacre – KRUGER UTD
    4. MUGISHA Yves – RAYON SPORTS

    Ba Myugariro bo hagati:

    1. MUTSINZI Ange – ZIRA FK
    2. NIYIGENA Clement – SMOUHA SC
    3. KAVITA Phanuel – BIRMINGHAM LEGION
    4. NKULIKIYIMANA NGANJI Darryl – STANDARD LIEGE

    Ba Myugariro bo ku mpande n’abasatira banyuze ku mpande :

    1. IMANISHIMWE Emmanuel – CHENNAIYIN FC
    2. MICKELS Leroy – WALDHOF MANNHEIM
    3. EMERAN Noam – FC STADE LAUSANNE OUCHY
    4. NIYOMUGABO Claude – (-)
    5. KWIZERA Jojea – RHODE ISLAND FC
    6. BYIRINGIRO Jean Gilbert – APR FC
    7. UWUMUKIZA Obed – RAYON SPORTS
    8. MUGISHA Gilbert – JWANENG GALAXY

    Abakina Hagati:

    1. MUGISHA Bonheur – AL HAZEM
    2. BIZIMANA Djihad – CS CONSTANTINE
    3. GUEELETTE Samuel – UTA ARAD
    4. HAMIS Hakim – KIYOVU SC
    5. NSANZIMFURA Keddy – KIYOVU SC
    6. MUHIRE Kevin – JAMUS FC

    Ba Rutahizamu:

    1. NSHUTI Innocent – AL WAFAQ AJDABIA
    2. MBONYUMWAMI Taiba – ETHIOPIAN COFFEE SC
    3. BIRAMAHIRE Abeddy – AL BATIN FC
    4. MICKELS Joy Lance – SABAH FK
    5. UWIYAREMYE Fidal – APR FC
    6. MICKLES Slayd – HIBERNIANS

    Amavubi yahamagawe

    Source : http://isimbi.rw/niyomugabo-claude-umwe-mu-batunguranye-mu-mavubi.html

  • Abagabo bo mu Rwanda baramutinya, iyo abonye uwo yakunze arahunga – Sherrie Silver #rwanda #RwOT

    Umubyinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Sherrie Silver yavuze ko impamvu atarashaka umugabo ari uko adakunze guhura nabo cyane kandi ngo iyo agize uwo yiyumvamo ahita amuhunga.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, asubiza umuntu wari umubajije impamvu adafite umugabo.

    Sherrie Silver yavuze ko iki kibazo akunda kukibazwa ariko na we atazi impamvu kuko ni umuntu udahura n’abagabo cyane ariko n’iyo bahuye baba baganira akazi gusa.

    Ati “Abantu bakunze kumbaza impamvu ntarashaka. Mu by’ukuri, sinjya mpura n’abagabo benshi, kandi iyo mpuye na bo akenshi ibiganiro byacu biba bifitanye isano n’akazi. Nanone ndi umuntu ugira isoni cyane kandi rimwe na rimwe nkagira n’uburyo bwo kwitwara butanoze mu gihe ndi kumwe n’umuntu mushya.'

    Yakomeje avuga ko iyo abonye umuhungu akumva aramukunze ahita yigira busy ikindi ngo bamubwiye ko abanyarwanda bamutinya.

    Ati 'Iyo mbonye umusore mwiza, mpita mva aho ndi, nkajya gushaka ikindi kintu nkora gituma mpuga (busy). Musengere mwese. Hari uwambwiye ngo niba nshaka kubona umugabo nkwiye kumara igihe gito mu Rwanda kuko abagabo bo mu Rwanda barantinya.”

    Uyu mubyinnyi kandi abona kuba atabona umwanya uhagije wo kuba yagira umuntu bagirana umubano wihariye kuko ahora mu ngendo kubera imiterere y’akazi ke ari kimwe mu bituma ashobora kuba atajya mu rukundo.

    Sherrie Silver ku mpamvu adashaka umugabo

    Ngo agira isoni nyinshi

    Source : http://isimbi.rw/abagabo-bo-mu-rwanda-baramutinya-iyo-abonye-uwo-yakunze-arahunga-sherrie-silver.html

  • Icyerekezo cy'uburezi bw'u Rwanda mu myaka itanu mu mboni za Minisitiri Nsengimana – #rwanda #RwOT

    Mu bihe bitandukanye hagiye hakorwa impinduka mu burezi zigamije kuzamura ireme ry'uburezi, kugeza ku zitangiranye n'umwaka w'amashuri wa 2026/27 zijyanye no kuzamura urwego rw'abarimu bigisha mu mashuri abanza bakazagera ku rwego rwa kaminuza mu bihe biri imbere

    Hari kandi ibikorwa byunganira integanyanyigisho byagaragaye ko iyo bigenewe umwanya bifasha umunyeshuri gufata neza no gukoresha mu buzima busanzwe ibyo yigishwa na mwarimu.

    Minisitiri w'Uburezi Joseph Nsengimana yabwiye IGIHE ko iyo urebye impinduka ziri gukorwa mu burezi, mu myaka itanu iri imbere abana bazaba barangiza imyaka itatu ya mbere bazi gusoma no kwandika.

    Ati 'Mu myaka itanu, ni uko umwana azajya arangiza umwaka wa gatatu w'amashuri abanza azi gusoma, azi kwandika, mu Kinyarwanda no mu Cyongereza, azi kuvuga Icyongereza ku buryo avuga akaganira n'umuntu bakumvikana, akaba ashobora gukora imibare yo kuri rwa rwego rw'amashuri abanza mu mwaka wa gatatu kandi akaba asobanukiwe na siyansi kuri urwo rwego.'

    Isuzuma ry'imyigire mu mashuri yo mu Rwanda, Learning Achievement in Rwandan Schools 2025, LARS 2025 rigaragaza ko mu gusoma igika cy'amagambo akurikiranye, 70,8% bageze kuri icyo gipimo, bafite impuzandengo y'amagambo 45 ku munota.

    Ariko ikibazo gikomeye kigaragara mu gusobanukirwa. Ku rwego rw'igihugu, 43,6% gusa by'abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu ni bo bashoboye gusubiza neza nibura ibibazo bitandatu muri birindwi byo gusobanukirwa ibyo bari bamaze gusoma.

    Minisitiri Nsengimana ati 'Ariko cyane cyane gusoma kwandika, kumva ibyo yasomye mu Cyongereza no mu Kinyarwanda. Tubigezeho ku buryo umwana wese urangije mu mwaka wa gatatu w'abanza aba yabigezeho, icyo gihe tuzaba duhagaze neza. Ikindi ni uko umwana uzaba urangije amashuri abanza azaba afite umusingi ufatika wo kugira ngo ashobore kwiga amashuri yisumbuye ndetse na wawundi urangije amashuri yisumbuye ashobore kuba ari umuntu ushobora kujya kuri kaminuza akihitiramo icyo yiga, akacyiga akagitsinda, akajya mu kazi kandi agakora bishimishije.'

    Yasobanuye ko n'utagiye muri kaminuza agahita ajya mu kazi, ari uwize TVET, agomba kujya arangiza akora ibintu bifite ireme.

    Ati 'Ari na wawundi wiga amasomo asanzwe agakora ibintu bifite ireme, ari wawundi wize ubuforomo cyangwa ibaruramari agakora ibintu bifite ireme.'

    'Kugira ngo uvemo ufite ubumenyi muri ibyo byiciro byose, icyo gihe ni bwo tuzavuga ko twateye intambwe mu kuzamura ireme ry'uburezi. Mu myaka itanu ndakeka ko ibi twavuze dushaka ko umwana urangije umwaka wa gatatu w'amashuri abanza, wawundi urangije amashuri abanza agiye mu yisumbuye, wawundi urangije ayisumbuye agiye muri kaminuza, ibyo tugomba kuba twabigezeho mu myaka itanu.'

    Mu mpinduka zakozwe mu burezi harimo kuzamura imyaka abiga mu mashuri nderabarezi ku buryo bazajya biga imyaka itanu bakarangiza bafite A1.

    Ati 'Nubwo tuzaba tutararangiza kuko ba barimu bazaba batangiye kuza bafite A1 ariko na babandi basanzwe bigisha na bo bazaba bageze kuri iki cyiciro rero ireme ry'uburezi rizahita rizamuka. Na kaminuza izajya isohora abantu atari abo abantu binubira ahubwo ari abantu baza bafite n'ubumenyi bugaragara ku buryo ahita atangira gutanga umusaruro.'

    Kaminuza zizajya zerekana abo zigisha aho bajya

    Minisitiri Nsengimana yavuze ko kuva mu 2026, kaminuza zigomba kujya zikora intonde z'abanyeshuri bazo barangije bari mu mirimo cyangwa abayihangiye.

    Ati 'Ubu kaminuza zose zigiye kujya zikora igenzura ku banyeshuri zigishije kugira ngo zerekane nko mu mezi atatu, atandatu, mu mezi icyenda bamenye muri ayo mezi muri abo barangije ni bangahe babonye akazi? Ni bangahe bihangiye umurimo? Noneho babigeze kuri HEC na yo ibitangaze, ababyeyi, abanyeshuri n'abandi barebe uburyo buri kaminuza ikora n'abayivuyemo umusanzu batanga mu guteza igihugu imbere. Bizatuma n'ibyo bigisha kuri kaminuza turushaho kubikora mu buryo bufatanyije n'abikorera cyangwa se akazi bazajya gukora bitume n'ako kazi bajya kugakora bagateze imbere.'

    Abanyamahanga biga muri kaminuza zo mu Rwanda muri Kamena 2026 barengaga ibihumbi 13.

    Kugeza mu 2024/25 mu Rwanda habarizwaga amashuri makuru na kaminuza 39 zivuye kuri 37 mu mwaka wari wabanje.

    Mu myaka 10 iri imbere u Rwanda MINEDUC iteganya ko abantu bajya muri kaminuza bazaba ari benshi kandi abanyamahanga na bo bakiyongera.

    Ati “Ubu hari abanyamahanga biga mu Rwanda barenga ibihumbi 13 muri za kaminuza z'u Rwanda ariko turashaka ko uwo mubare wiyongera ku buryo u Rwanda ruzaba ahantu abantu bose bifuza kujya kwiga. Aho ni mu cyiciro cya kaminuza ariko nanone abenshi bazaba ari Abanyarwanda.”

    Minisitiri Nsengimana yavuze ko mu myaka itanu iri imbere abanyeshuri barangiza amashuri bazajya baba bafite ubumenyi bujyanye n’umwaka bagezemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyerekezo-cy-uburezi-bw-u-rwanda-mu-myaka-itanu-mu-mboni-za-minisitiri

  • Nyaruguru: Igwingira ry'abana ryagabanyutseho 16% mu myaka itanu – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo kumurika ibyagezweho muri manda y'imyaka itanu y'Imana Njyanama y'akarere yatangiye mu mpera za 2021, igiye kurangira mu Ukwakira 2026.

    Hazamuwe kandi ubworozi bw'amatungo atandukanye arimo n'inka zahawe abatishoboye ku bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye bituma abatezaga bongera umusaruro w'ibiribwa n'amafaranga mu ngo zabo.

    Zimwe mu ngero z'ababigezeho zigaragaramo Uwimana Clémence wo mu Murenge wa Kibeho, Akagari ka Mpanda worojwe inka, nyuma y'igihe kinini yamaze ahinga nabi nta fumbire.

    Ibi byatumaga arumbya, kuko nk'aho yagomga gusarura ibilo 500 b'ibigori, yahakuraga ibitarenze 120 gusa, ndetse bikanatuma ajya gushakisha ibishingwe yahirira mu biraro by'abandi, bikamuviramo imvune nyinshi, ariko nyuma yo guhabwa inka yongera umusaruro.

    Ati 'Inka nahawe yazanye agaciro mu buryo bwinshi kuko ibasha kumpa ibishingwe imirima ikarumbuka, amata y'abana akaboneka, urugo rukazamuka. Yanduhuye kujya gusasa mu biraro by'abandi nshaka ibishingwe, nsigaye mbyibonera ku yacu kandi bihagije.'

    Iri terambere ryageze no kuri Ndagijimana Jean Marie Vianney w'imyaka 35 wo mu Murenge wa Mata, wavuze ko mu bihe bitambutse iwabo hataragera imishinga yo guhinga icayi, yigeze gutekereza kugurisha ubutaka bwe kubera ubukene abona nta kibweraho, ariko kuva mu 2021 aho atangiye gufashwa gutera icyayi kuri hegitari 1,37, ubu yabaye umukoresha w'abandi kuko akigirigita ifaranga ritubutse.

    Ati 'Ubu mu 2026 nsigaye mfite amatungo, abana bariga kandi natanze n'akazi, nkoresha abakozi barenga 10 buri munsi. Icyayi cyampaye icyizere cy'ubuzima bw'ejo hazaza, nta mirire mibi iwanjye.'

    Perezida w'Inama Njyanama mu Karere ka Nyaruguru, Ingabire Vénéranda, yavuze mu gihe we na bagenzi be bamaranye mu nshingano mu gihe cy'imyaka itanu, bafashe ibyemezo bisaga 240, byabyaye umusaruro ku kugabanya igwingira mu bana kubera imbaraga zashyizwe mu kuzamura umusaruro w'ubuhinzi cyane cyane ubumaze kwamamara muri Nyaruguru burimo ubw'ibirayi, icyayi na kawa, kongera uturima tw'igikoni n'ibindi.

    Ati 'Twishimira cyane ibipimo bitwereka iterambere ry'umuturage byazamutse birimo igabanyuka ry'igwingira ry'abana aho bavuye kuri 39% muri 2021 bakaba 23% muri 2025. Ni intambwe yatewe, ariko kandi turifuza ko ikomeza kujya mbere n'abo basigaye bakayivamo kuko nabo ni abana b'igihugu.'

    Ingabire, yavuze ko ibi byashobotse bihereye mu izamuka ry'ubukungu, uburezi, ubuvuzi, kwegerezwa amazi nk'aho ubu muri Nyaruguru bageze hejuru ya 80% bamaze kwegerezwa amazi, ibyo avuga ko byerekanye ko mu myaka itanu hari impinduka zishoboka.

    Ingabire, yasabye ko abazabasimbura bazakomerezaho kugira ngo imibereho myiza y'abatuye i Nyaruguru ikomeza kuzamuka, bityo iterambere igihugu cyifuriza buri munyarwanda rigerweho.

    Perezida w’Inama Njyanama icyuye igihe, Ingabire Vénéranda, yagaraje ko igwingira ry'abana ryagabanutseho 16% mu myaka itanu ishize bigizwemo uruhare n’ingamba zo kurwanya ubukene

    Ubuhinzi bw’ibirayi i Nyaruguru nabwo bwazamuye imibereho myiza i Nyaruguru, bituma igwingira rigabanuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-igwingira-ry-abana-ryagabanyutseho-16-mu-myaka-itanu