Byabaye mu ijoro ryo ku wa 17 rishyira ku wa 18 Nyakanga 2026, mu Mudugudu wa Rusisiro, Akagari ka Matyazo, Umurenge wa Ngoma, ho mu Karere ka Huye.
Abageze aho byabereye mbere bavuze ko uyu muzamu yasanzwe mu bwiherero yubitsemo umutwe, iduka yarindaga ryatobowe, rinibwamo ibintu byinshi.
Dusabimana Rosine, wakoreshaga uyu muzamu muri iri duka yabwiye IGIHE ko bari bamaranye amezi ane, kandi yari umwizerwa mu kazi k'umutekano yakoraga.
Uyu mubyeyi yayuze ko ubwo babyukaga bahurujwe n'abaturanyi mu gitondo, batunguwe no gusanga umuzamu wabo yapfuye ari mu bwiherero bwa butiki, bigaragara ko yishwe.
Yavuze ko abamwibye bacukuye inzu baturutse inyuma bakinjira bagatwara ibintu bitandukanye birimo inkweto, ibyo kunywa bidasembuye, amavuta yo kwisiga no guteka ndetse n'ibindi byinshi bifite agaciro k'ibihumbi 850 Frw.
Undi muturage uri no mu nzego z'ibanze zishinzwe umutekano utashatse kwivuga, yavuze ko ikibazo cy'umutekano mucye mu Matyazo gikeneye izindi mbaraga za Polisi n'Ingabo kuko kitakiri icy'irondo risanzwe.
Yavuze ko intonde z'ibisambo n'abanywi b'ibiyobyabwenge nka kanyanga muri Matyazo zizwi, ariko ikibura ari ubufasha bw'inzego zifite ububasha zo kubahashya, anasaba ko abakunze gufatwa bahita barekurwa, bityo bigaca intege abaturage mu gukomeza gutanga amakuru.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko na bo amakuru bayamenye ndetse bihutiye kujyayo bari kumwe na RIB basanga umuzamu wari mu kigero ki myaka 61 warindaga iduka koko yishwe n'abagizi ba nabi, bahita bafata umurambo.
Ati 'Umurambo wajyanwe ku bitaro bya CHUB mu gihe ubugenzacyaha bwatangiye iperereza . Ubu Polisi ku bufatanye n'izindi nzego ndetse n'abaturage bakomeje gushakisha ababigizemo uruhare.''
Yakomeje avuga ko Polisi yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, aboneraho no kwibutsa abishobora mu bikorwa bigayitse bihungabanya umutekano n'ituze ry'abaturage kubihagarika kuko Polisi itazabihanganira, kandi ko kubahiriza amategeko bireba buri wese.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-umusaza-wararaga-izamu-yasanzwe-mu-bwiherero-yapfuye
Leave a Reply