Author: webrwanda

  • U Rwanda na Oman byemeranyije gufungura ambasade ku mpande zombi – #rwanda #RwOT

    Ibi biri mu myanzuro yatangajwe nyuma y'uruzinduko rw'akazi Perezida Paul Kagame, yagiriye mu Bwami bwa Oman kuva ku wa 7- 8 Nzeri 2026, ku butumire bwa Sultan Haitham bin Tariq wa Oman.

    Mu biganiro byahuje aba bayobozi bombi, bashimangiye ko umubano w'ibihugu byombi ugomba kurushaho kwaguka, hibandwa ku nzego zirimo ishoramari, ubwikorezi, ingufu, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubukerarugendo, ubucuruzi, itumanaho ndetse na serivisi z'imari.

    Itangazo rihuriweho n'impande zombi rigira riti 'Impande zombi zemeranyije gufungura ambasade muri buri gihugu, gushyiraho Komisiyo ihuriweho n'ibihugu byombi ndetse n'Inama y'ubucuruzi ihuriweho, bizafasha gukurikirana no guteza imbere imishinga y'ubutwererane.'

    Impande zombi kandi zemeranyije gushyiraho gahunda y'ubufatanye mu by'ubumenyi n'ikoranabuhanga, hagamijwe kongera imikoranire hagati y'inzego za Leta n'abikorera.

    Muri uru ruzinduko, ibihugu byombi byasinye amasezerano n'imyanzuro itandukanye irimo ayerekeye korohereza abafite pasiporo z'akazi mu ngendo, kwirinda gusoresha kabiri, ubufatanye mu biganiro bya politiki, guteza imbere ubwikorezi n'ibikorwaremezo by'ibyambu, ubuhinzi, guteza imbere ishoramari ndetse no gushimangira ubufatanye mu by'ubucuruzi.

    Perezida Kagame na Sultan Haitham bin Tariq bashimiye intambwe imaze guterwa mu mubano w'ibihugu byombi, by'umwihariko mu bijyanye n'ubwikorezi, itumanaho n'ikoranabuhanga.

    Aba bayobozi banaganiriye ku bibazo byo mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga, bashimangira ko bashyigikiye gukemura amakimbirane mu mahoro no kubahiriza amahame y'amategeko mpuzamahanga.

    Perezida Kagame yashimiye Oman uruhare igira mu guteza imbere ibiganiro n'amahoro mu karere, mu gihe Sultan Haitham bin Tariq yashimye u Rwanda ku ruhare rwarwo mu kubungabunga amahoro no gushakira ibisubizo ibibazo byugarije akarere.

    U Rwanda na Oman byemeranyije gufungura ambasade ku mpande zombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-oman-byemeranyije-gufungura-ambasade-ku-mpande-zombi

  • Ibyo wamenya ku mpano y'inkota Sultan Haitham yahaye Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Iyo nkota yahawe Perezida Kagame mu musangiro yakiriwemo na Sultan Haitham mu Ngoro ya Al Hosn ku wa 7 Nzeri 2026, aho abayobozi bombi bahererekanyije impano z'urwibutso. Oman yatangaje ko uko guhererekanya impano kwagaragazaga 'ubucuti bwimbitse n'umubano ukomeye' hagati y'ibihugu byombi.

    Perezida Kagame yahaye Sultan Haitham impano y'inkoni ya kinyarwanda iriho amasaro. Mugenzi we, yamuhaye inkota.

    Nubwo ubuyobozi bwa Oman butigeze butangaza ku mugaragaro icyo inkota yahawe Perezida Kagame isobanura by'umwihariko, ifite umwanya ukomeye mu mateka y'icyo gihugu.

    Ikirango cy'Igihugu cya Oman kigizwe n'inkota ebyiri zisobekeranye, hejuru yazo hari inkota ngufi igoramye izwi nka khanjar. Icyo kimenyetso gikomoka ku kirango cy'Ubwami bw'ingoma ya Al Bu Said, imaze kuyobora Oman kuva mu kinyejana cya 18, mbere y'uko gihinduka kimwe mu bimenyetso bikomeye biranga igihugu.

    Ingoma ya Al Bu Said yashinzwe mu 1744 na Ahmad bin Said Al Busaidi, wabaye Imam wa Oman, ashyiraho urufatiro rw'umuryango w'ubwami Sultan Haitham abarizwamo kugeza uyu munsi.

    Muri ayo mateka, inkota ntiyabaye gusa ikimenyetso cy'intambara. Yagiye ihuzwa n'ububasha, icyubahiro, ubwigenge bw'igihugu n'indangagaciro z'Abanya-Oman. Inkota gakondo na khanjar byakomeje kugaragara mu mihango ikomeye, ku bimenyetso by'igihugu no mu buryo Oman igaragaza umurage wayo.

    Ni muri urwo rwego inkota yahawe Perezida Kagame ishobora gusobanurwa mbere na mbere nk'ikimenyetso cy'icyubahiro, aho Oman yahaye umukuru w'igihugu wayisuye ikintu gifitanye isano ikomeye n'amateka n'indangamuntu byayo.

    Si ubwa mbere Sultan Haitham ahaye inkota umuyobozi ukomeye w'igihugu cy'amahanga.

    Mu 2022, yahaye Umwami Philippe w'u Bubiligi inkota mu ruzinduko yagiriye muri icyo gihugu. Muri uwo mwaka kandi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, na we yahawe inkota ya Oman na Sultan Haitham nyuma y'uko abayobozi bombi bahererekanyije imidali n'impano z'urwibutso.

    Perezida Kagame yashyikirijwe impano y’inkota ifite igisobanuro kinini mu mateka ya Oman

    Perezida Kagame yahaye Sultan Haitham bin Tarik wa Oman impano y’inkoni

    Sultan Haitham bin Tarik wa Oman yakiriye Perezida Kagame ku wa Mbere ubwo yatangiraga uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri

    Mu kirango cya Oman harimo ikimenyetso cy’inkota ebyiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-mpano-y-inkota-sultan-haitham-yahaye-perezida-kagame

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina #rwanda #RwOT

    Byansi Samuel Baker wahisemo kwisunga abarwanya Leta y'u Rwanda ndetse n'abafitiye imigambi mibisha u Rwanda bahora barukwizaho ibinyoma ngo babone indonke ari nako bavuganira Abajenosideri akomeje kuvuza iya bahanda aharabika igihugu cy'amavuko ya nyina, u Rwanda.

    Mu by'ukuri semuhanuka uyu akomeje gutangaza ibinyoma avuga ko ari inzirakarengane bikabije kandi nyamara ari we Nyirabayazana w'ibibazo ubwe yiteje byo kwishyira mu ntambwe zo kwisunga abagabo mbwa ndetse no gutera umugongo umuryango we kugeza nubwo se yishwe n'agahinda

    Byinshi mu ngero z'ibinyoma utamenye ku Mutekamutwe Byansi ni urugero nk'amazina ye nyakuri, ni Kawama Sam, Baker, yabitse Mama we Inshuro Eshatu akiraho, Baker burya yize amashuri 3 yisumbuye gusa y'icyiciro rusange(Tronc Commun), Baker Yafunzwe imyaka 4 i Bugande azira ubujura, Baker Diplome ya kaminuza agenderaho, ni impimbano yacurishije i Bugande aho bita Nasser Road. Ibi byo ntabwo ari bishya, kuko yigeze kuyisabisha akazi ko kwigisha muri East Africa University Nyagatare bamuhakanira bivuye inyuma.

    Byinshi ku Butekamutwe bwa Kawama Sam wiyise Baker, Mushiki we Esther Mugabekazi Kawoma, yabishyize hanze ubwo yatangazaga ko yavuze ko nyuma Byatsi ageze mu Buholandi, yabuze ibyangombwa byo kwiga no guturayo, yigira inama yo kurongora umugore w'umuzungu.

    Ati 'Nyuma amakuru namenye ni uko yagezeyo ibyangombwa byo gutura no kwiga biranga, numva ngo yabonye umugore w'umuzungu. Nigeze kumuhamagara kuri video aramunyereka.'

    Umugore w'isezerano wa Byansi yaje kubimenya ahita arakara ajya mu Bubiligi ata umwana w'amezi abiri.

    Esther Mugabekazi yavuzeko adatungurwa no kubona ibyo Byatsi akora ko yanagurisha abavandimwe be bavukana munda ariko akagaragarea we akabaho.

    Nyuma yo kugera i Burayi, Byansi yatangiye kumvikana cyane mu mvugo zisebya u Rwanda n'abayobozi barwo, ndetse atangira gukorana bya hafi n'abari basanzwe mu migambi yo kururwanya.

    Agaruka ku cyaba cyarateye musaza we iyi myitwarire, Mugabekazi yagize ati 'Yabitewe no kudahaga n'inda nini no kutumva ko ibyo afite bimuhagije no kugira ngo abone ibyangombwa muri ibyo bihugu aho yahungiye.'

    Yakomeje ati 'Umuntu usebya igihugu cya nyina na se aba ari ikigwari.'

    Mugabekazi yavuze ko iyi myitwarire ya Byansi n'ibyo atangaza ku Rwanda bitamutungura kuko kuva kera yari umubeshyi.

    Yavuze ko mu bihe bitandukanye, Byansi yagiye abeshya ko nyina yapfuye akiri muzima, ubundi akavuga ko yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati 'Hari n'inkuru nigeze kumva ngo mama yaryaga inyama zo muri Supermarket, ni zo zamuteye kanseri, nza kumva inkuru ko mama yishwe muri Jenoside. Njye ibyo byose nari mbizi, nzi ko ari umubeshyi. Biriya yarabivugaga kubera ko njye muzi ngasigara mwita umubeshyi.'

    Yakomeje avuga ko nk'umuryango ibitangazwa na Byansi bibababaza.

    Ati 'Njye byangizeho ingaruka nyinshi kuko nize ko gukunda igihugu ari cyo cya mbere, umuntu wabyize ntabwo nakwanga igihugu cyanjye ako kageni. Igihugu cyandeze, igihugu cyampaye ibyo kurya, igihugu cyampaye umusingi. Igihugu cyamugize kuriya kugira ngo amenyekane, nageze aho ndababara cyane ndavuga nti 'Ubwo umuntu ugera aho ahemukira igihugu cyamukoreye ibyo byose, ubwo twe abavandimwe be byagenda gute'?'

    Nyuma yo kubona ko yayobotse inzira yo kurwanya u Rwanda, Mugabekazi yaburiye musaza we, ariko undi amubwira ko niba ari ibyo atangiye atazongera kuba mushiki we.

    Ati 'Naramubwiye pe! namubwiye ko nadahinduka nzashaka uburyo mvuga ukuri, nkabwira Abanyarwanda ukuri. Yambwiye ko ntazongera mu mateka kuba mushiki we.'

    'Inama namugira yibuke inama mama yajyaga atugira, yibuke intego ababyeyi bacu bari bafite, ntabwo ari ugusenya igihugu, habe n'umunsi n'umwe.'

    Samuel Baker Byansi ni umwe mu bafashe umurongo wo guharabika ubutegetsi bw'u Rwanda ndetse n'abayobozi barwo, ku mpamvu benshi bemeza ko zigamije amaramuko.

    Uyu musore wamenyekanye mu itangazamakuru ry'u Rwanda aho yiyitaga umunyamakuru w'inkuru zicukumbuye, hashize imyaka mike yimukiye i Burayi, aho yiyita impunzi ya politike.

    Umwe mu bazi neza Byansi Samuel Baker ni Esther Mugabekazi kuko ari mushiki we kwa se no kwa nyina.

    Ababyeyi babo ni Byansi Samuel Baker na Muteteri Eva. Mugabekazi ni we mukuru agakurikirwa na Byansi. Bavukana n'abandi bana barindwi kuri se na nyina, bose hamwe bakaba icyenda.

    Nk'umuntu wakuranye na Byansi, Mugabekazi yavuze ko amafuti ya musaza we yahereye ku kwihinduza amazina, atangira gukoresha aya se kandi na we afite aye.

    Ati 'Byansi Samuel Baker ni izina rya papa, Sam (Byansi) yitwa Sam Kama, ni yo mazina ababyeyi be bamwise. Mu muryango wacu abahungu bitwa Kama, abakobwa bakitwa Kawama.'

    Mu kiganiro uyu mugore yagiranye na Igicaniro TV, yavuze ko umuryango we watewe agahinda n'imigambi musaza wabo yinjiyemo yo guharabika igihugu.

    Yavuze ko yafashe icyemezo cyo gutangaza byinshi kuri Byansi Baker nyuma yo kubona ko akomeje kurenga igaruriro.

    Akigera muri Uganda, Byansi yijanditse mu bujura ndetse bumuviramo gufungwa imyaka ine.

    Mugabekazi ati 'Arangije ajya muri Uganda arafungwa kwa mukuru wacu data yabyaye ahandi […] agiyeyo arahemuka birimo ubujura baramufata, baramufunga. Bamufunze imyaka ine. Ntabwo yongeye gusubira ku ishuri.'

    Gufungurwa kwa Byansi byaturutse ku kuba ngo yarisiramuje (gukebwa) abikoreye muri gereza, ararwara, bisaba ko bahamagara se ngo ajye kumufata.

    Mugabekazi yavuze ko nyuma yo gufungurwa, Byansi yatashye mu Rwanda, ariko ntiyakomeza ishuri. Amaze gukira ngo yigiriye inama yo gusubira muri Uganda gushaka impapuro mpimbano zigaragaza ko yarangije amasomo ya kaminuza.

    Samuel Baker Byansi, watangiye itangazamakuru mu 2016, abeshya ko yagiye atabwa muri yombi inshuro zirenga enye. Yatanze urugero rw'uko mu 2022 yafunzwe iminsi ine azira tweet yari yashyize kuri Twitter ivuga ko umwanditsi w'Umunya-Uganda Kakwenza Rukirabashaija wari wahunze Uganda. Ibyo byatumye gahunda yari afite yo gusaba umukunzi we ko babana ihagarara, aha rero arabeshya nk'inzozi kuko umuhango wabereye muri UBUMWE GRANDE HOTEL iruhande rwa Piscine ndetse abitabiriye uwo muhango we barahari.

    Samuel kandi avuga ko hari abayobozi bamwegereye bashaka ko akorana na Leta nka maneko (ariko yeee yasetsa nuvuye guta nyina), ngo bakamushukisha amafaranga, amafunguro, ubufasha mu kwishyura imisoro n'izindi nyungu. Avuga ko ibyo bishobora gutuma umunyamakuru atakaza ubwisanzure n'ubunyamwuga bwe.

    Akomeza avuga ku Itorero ry'Igihugu, Samuel avuga ko yarinyuzemo, ndetse rikaba ryarigishaga indangagaciro z'Umunyarwanda mushya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi (aka ko ubanza yarabuze icyo atuka inka).

    Sam Kawama rero mwana wa Mwalimu inama wagirwa ni uko akarenze umunwa karushya ihamagara kandi ntabwo ari wowe wa mbere utashye I Rwanda nk'uwamburiwe Mbarara witegure umuvumo wa so yakuvumye mbere y'uko yitaba Imana abaturanyi be Rukundo ya Bugaragara muri Rwimiyaga bakamuherekeza udahari nkaho atabyaye.

    Source : https://rushyashya.net/byatsi-baker-yongeye-kwikirigita-araseka-mu-mugambi-we-wa-mpemuke-ndamuke-akomeje-wo-kwambara-urubwa-rwo-gusebya-u-rwanda-rwabyaye-nyina/

  • Amafaranga arahari ariko imirimo igenda buhoro: Imbere mu mishinga y'imihanda ya miliyari 39 Frw – #rwanda #RwOT

    Imihanda ya miliyari 39 Frw mu mihigo: Umwaka uzarangira iri kuri 5% na 15%

    Isesengura ry'imihigo ya Minisiteri y'Ibikorwa Remezo, MININFRA, y'umwaka wa 2026/27 rigaragaza ko imishinga itanu y'imihanda ifite uburebure bwa kilometero hafi 149 yagenewe hamwe amafaranga agera kuri miliyari 39,4 Frw, nyamara biteganyijwe ko umwaka uzarangira imirimo yayo igeze hagati ya 5% na 15% gusa.

    Iyo mihanda ni Kigali–Muhanga wa kilometero 45, Prince House–Giporoso–Masaka wa kilometero 10, Shyira–Vunga–Musanze–Cyanika wa kilometero 51,2, Kinigi–Kora wa kilometero 28, ndetse n'imihanda ibiri yo mu Mujyi wa Kigali ifite kilometero 14,73, ihuza Zindiro, Masizi, Birembo, Kami, Gasanze, Cyamitsingi na Bibare.

    Kuba iyi mishinga izarangiza umwaka igeze ku gipimo gito ntibisobanuye ko nta bikorwa bizaba byarayikozweho. Gahunda ya MININFRA igaragaza ko kuri myinshi muri yo, 2026/27 uzaba ari umwaka wo kuyivana mu byiciro byo gutegura no gutanga amasoko, ikinjira mu mirimo nyir'izina y'ubwubatsi.

    Mbere y'uko imashini zitangira imirimo ikomeye, hari amasoko agomba kurangira, amasezerano agasinywa, abaturage bafite imitungo izangizwa n'imishinga bakishyurwa, ibikorwa remezo birimo imiyoboro y'amazi, amashanyarazi n'itumanaho bikimurwa, ndetse n'abatsindiye amasoko bakabona aho bashyira ibikoresho n'abakozi.

    Umuhanda Kigali–Muhanga ni umwe mu mishinga igaragaza neza uko ibyo byiciro bizagenda.

    Kigali–Muhanga: Amasezerano y'ubwubatsi ashobora gusinywa mu gihembwe cya gatatu

    Leta iteganya kuvugurura no kwagura kilometero 45 za mbere z'umuhanda mugari Kigali–Muhanga–Akanyaru ufite kilometero 157.

    MININFRA yagennye hafi miliyari 6,36 Frw kuri uyu mushinga mu mwaka wa 2026/27.

    Imibare igaragaza ko uyu mushinga utaratangira kubakwa kuko urwego uriho rugaragazwa nk'urw'inyigo irambuye aho kuba urw'imirimo y'ubwubatsi.

    Mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka w'ingengo y'imari biteganyijwe ko amasoko azaba akomeje, mu cya kabiri akazaba ageze kure, naho mu gihembwe cya gatatu hakazasinwa amasezerano yo kubaka.

    Ni mu gihembwe cya kane gusa hateganyijwe gutangira kubona igipimo gifatika cy'imirimo y'ubwubatsi, umwaka wose ukazarangira umushinga ugeze ku 8%.

    Ibi bivuze ko igice kinini cy'umwaka w'ingengo y'imari kizakoreshwa mu gushyiraho ibyangombwa byose bituma imirimo y'ubwubatsi itangira, aho kuba mu kubaka umuhanda ubwawo ku kigero kinini.

    Mu bikorwa biteganyijwe harimo kurangiza amasoko no gutangira imirimo y'ubwubatsi. Uturere twa Nyarugenge na Muhanga tuzagira uruhare mu bukangurambaga no mu korohereza ibikorwa byo kwimura no kwishyura abaturage bazagirwaho ingaruka n'umushinga.

    Gahunda y'imihigo ihura n'ibikorwa by'amasoko byari byaratangiye muri RTDA. Iki kigo cyatangaje isoko ry'imirimo yo kubaka Kigali–Muhanga ku wa 8 Kamena 2026, nyuma ku wa 4 Kanama 2026 gitangaza ko igihe cyo gutanga inyandiko z'ipiganwa cyongerewe.

    Uyu mushinga uri mu igenzurwa rya RTDA binyuze muri gahunda yayo y'ubwikorezi bwo mu mijyi no guteza imbere imihanda ihuza u Rwanda n'akarere, ikubiyemo kandi umuhanda ugana ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga gishya cya Bugesera, Nyacyonga–Mukoto na Prince House–Masaka.

    Prince House–Giporoso–Masaka wagenewe amafaranga menshi kurusha indi mihanda

    Umuhanda Prince House–Giporoso–Masaka ufite kilometero 10 ni wo ufite umwihariko ukomeye kurushaho.

    Mu mwaka wa 2026/27, uyu mushinga wagenewe hafi miliyari 22,26 Frw.

    Aya mafaranga yonyine arenga kimwe cya kabiri cy'ingengo y'imari ya miliyari 39,4 Frw yagenewe imishinga itanu y'imihanda twasesenguye turebye mu mihigo y'iyi minisiteri.

    MININFRA iteganya ko uzagera kuri 6% mu gihembwe cya mbere, 8% mu cya kabiri, 12% mu cya gatatu, hanyuma ukarangiza umwaka ugeze kuri 15%.

    Ibikorwa byo gutangiza nyir'izina kwagura uyu muhanda, biteganyijwe kuri uyu wa Kabiri.

    Shyira–Vunga–Musanze–Cyanika

    Umuhanda Shyira–Vunga–Musanze–Cyanika ufite kilometero 51,2 ni urundi rugero rugaragaza ko igice kinini cy'umwaka kizakoreshwa mu bikorwa by'amasoko.

    Utangira umwaka wa 2026/27 ugeze kuri 0% y'imirimo y'ubwubatsi, ukaba wagenewe hafi miliyari 2,82 Frw.

    MININFRA iteganya ko amasoko azatangizwa mu gihembwe cya mbere, agakomeza mu cya kabiri, naho amasezerano yo kubaka agasinywa mu gihembwe cya gatatu.

    Umwaka wose uzarangira umuhanda ugeze kuri 5% gusa.

    Uretse amasoko, RTDA igomba kwishyura abaturage bazagirwaho ingaruka n'umushinga ndetse igatangira gutegura aho imirimo izakorerwa, kuzana abakozi n'ibikoresho.

    Uturere twa Musanze na Nyabihu duteganyijwe kugira uruhare mu korohereza ibikorwa byo kwimura no kwishyura abaturage, gukurikirana umushinga no gufasha mu gukemura ibibazo byavuka mu ishyirwa mu bikorwa.

    Muri Kamena 2026 RTDA yongereye igihe cyo kwakira inyandiko z'abapiganira imirimo yo kuvugurura no kubaka kilometero 51,2 z'uyu muhanda.

    Kinigi–Kora na wo uzarangiza umwaka kuri 5%

    Umuhanda Kinigi–Kora, ufite uburebure bwa kilometero hafi 28. MININFRA yawugeneye hafi miliyari 4,57 Frw.

    Utangira umwaka ugeze kuri 0%, mu gihe intego y'umwaka wose ari 5%.

    Biteganyijwe ko amasoko azatwara ibihembwe bibiri bya mbere, amasezerano agasinwa mu gihembwe cya gatatu, naho imirimo ya mbere y'ubwubatsi igatangira mu gihembwe cya kane.

    Imihanda ya Zindiro izagera kuri 10%

    Undi mushinga uteganyijwe kumara igice kinini cy'umwaka mu bikorwa by'amasoko ni uwo kuvugurura imihanda ibiri yo mu Karere ka Gasabo.

    Umuhanda wa mbere ufite kilometero 10,23, uva Zindiro unyuze Masizi, Birembo na Kami ukagera Gasanze, mu gihe undi ufite kilometero 4,5 uhuza Cyamitsingi, Bibare na Zindiro.
    Yombi hamwe ifite kilometero 14,73.

    Mu mwaka wa 2026/27, iyi mihanda yagenewe hafi miliyari 3,37 Frw.

    Urwego iriho ubu rugaragazwa nk'urw'inyigo irambuye.

    Amasoko azaba akomeje mu gihembwe cya mbere, ageze kure mu cya kabiri, amasezerano asinywe mu gihembwe cya gatatu.

    Nyuma yaho ni bwo imirimo izatangira, umwaka ukazarangira umushinga ugeze kuri 10%.

    Akarere ka Gasabo kazagira uruhare mu korohereza ibikorwa byo kwimura no kwishyura abaturage, mu gihe RTDA izaba ishinzwe amasoko no gutangiza imirimo y'ubwubatsi.

    Base–Butaro–Kidaho wo ufite ikibazo gitandukanye n'indi

    Umuhanda Base–Butaro–Kidaho wo ufite umwihariko utandukanye n'indi.

    Uyu muhanda ufite kilometero 63 ntabwo utangirira kuri zeru.

    Imihigo ya 2026/27 igaragaza ko ugeze kuri 57,1%, ukaba wagenewe hafi miliyari 8,29 Frw muri uyu mwaka.

    Icyakora, MININFRA iteganya ko uzakomeza kuba kuri 57,1% mu gihembwe cya mbere, icya kabiri n'icya gatatu, hanyuma ukagera kuri 60% gusa mu mpera z'umwaka.

    Mu Ugushyingo 2024, RTDA yatangaje ko umuhanda Base–Butaro–Kidaho wari ugeze kuri 38,2%, icyo gihe ikavuga ko wari uteganyijwe kurangira mu mpera za 2025.

    Raporo yakurikiyeho y'ishyirwa mu bikorwa ry'ingengo y'imari ya Leta yagaragaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2025/26 umushinga wari ugeze kuri 55,3%, urenze gato intego ya 55% yari yarashyizweho.

    Gahunda nshya ya 2026/27 ishyira aho umushinga ugeze kuri 57,1%, ariko ikagaragaza ko nta terambere rinini ry'imirimo riteganyijwe mbere y'uko isoko rishya rirangira.

    Uyu muhanda ufite akamaro kanini mu Ntara y'Amajyaruguru, unyura mu Turere twa Rulindo na Burera, ukoroshya ingendo zijya i Butaro no ku bikorwa remezo bikomeye birimo Ibitaro bya Butaro ndetse na University of Global Health Equity.

    Si imihanda yose minini izagenda gahoro

    Kuba hari imishinga izarangiza umwaka igeze ku gipimo gito ntibikwiye gufatwa nk'ikimenyetso cy'uko gahunda yose y'u Rwanda yo kubaka imihanda izagenda gahoro muri 2026/27.

    Hari indi mishinga iri muri gahunda imwe ya MININFRA ifite intego zikomeye cyane.

    Umuhanda Ngoma–Ramiro ufite kilometero 52,8, urugero, utangira umwaka ugeze kuri 71,6%, ukaba uteganyijwe kugera kuri 100%.

    Imirimo y'inyongera ku gice cya Base–Rukomo cya kilometero 15,5 hagati ya Byumba na Ngondore izava kuri 50% igere kuri 100%.

    Umuhanda Nyacyonga–Mukoto wa kilometero 36 uteganyijwe kuva kuri 56% ukagera kuri 95%.
    Imihanda Masaka–Kabukuba–Riziyeri na Kabukuba–Nyamata/Gahembe–Kindama izava kuri 5% igere kuri 60%.

    Umuhanda Bugarama–Bweyeye ufite kilometero 60,11 n'uwa Kazabe–Rutsiro ufite kilometero 55,3, yombi izatangira kuri zeru ariko iteganyijwe kugera kuri 30% mu mwaka umwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amafaranga-arahari-ariko-imirimo-igenda-buhoro-imbere-mu-mishinga-y-imihanda-ya

  • Perezida Kagame yasuye Inzu Ndangamurage ya Frankincense n'Ubworozi bwa Royal Razat – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yasuye Inzu Ndangamurage ya Frankincense Land, aho yatemberejwe mu byumba bitandukanye byayo, anasobanurirwa mu buryo burambuye ibyerekanwa bigaragaza amateka n'umurage ndangamuco bya Oman.

    Iyi nzu ndangamurage igaragaza amateka maremare ya Oman, umuco n'imigenzo byaranze iki gihugu uko ibihe byagiye bihinduka, igafasha abayisura gusobanukirwa inkomoko yacyo n'umurage kimaze ibinyejana gisigasira.

    Perezida Kagame kandi yasuye Ubworozi n'Ubuhinzi bwa Royal Razat, aho yagaragarijwe uburyo Oman iri kuvugurura urwego rw'ubuhinzi.

    Yasobanuriwe amateka y'aho hantu, intego zabwo, ibikorwaremezo ndetse n'ibikoresho bikoreshwa mu guteza imbere umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi.

    Royal Razat ikoresha uburyo bugezweho mu buhinzi n'ubworozi, ariko umwihariko wayo ni uko itagarukira gusa ku gutanga umusaruro. Yanashyizweho ku buryo ubuhinzi buhuzwa n'ubukerarugendo.

    Binyuze muri ubu buryo buzwi nka agritourism, ibikorwa by'ubuhinzi bihindurwa kimwe mu bikurura ba mukerarugendo, bikanafasha urwego rw'ubuhinzi kugira uruhare rwagutse mu guteza imbere ubukerarugendo n'ubukungu.

    Ibi biri mu murongo wa gahunda ya Oman yo kuvugurura no guteza imbere ubuhinzi, ikanashaka uburyo bushya bwo kongera agaciro k'ibikorwa bikorerwa muri uru rwego.

    Perezida Kagame yasobanuriye byinshi ku mateka ya Oman


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasuye-inzu-ndangamurage-ya-frankincense-n-ubworozi-bwa-royal

  • U Rwanda na Oman byasinyanye amasezerano y'ubufatanye umunani – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yasinyiwe mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Oman.

    Aya masezerano yasinywe ku wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri 2026, mu Ngoro ya Al Hosn i Salalah, aho Perezida Kagame yagiriye ibiganiro na Sultan Haitham bin Tarik.

    Gusinya aya masezerano byakurikiye ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byahuje abayobozi bombi ku munsi wabanje, byibanze ahanini ku buryo umubano w'u Rwanda na Oman warushaho kwinjira mu cyiciro cy'ubufatanye bushingiye ku bukungu n'ishoramari.

    Amasezerano abiri yashyizweho umukono arimo ajyanye no gukuriraho visa abafite pasiporo za dipolomasi, iz'akazi ka Leta n'izidasanzwe, ndetse n'amasezerano agamije gukuraho gusoresha kabiri.

    Inyandiko esheshatu z'imikoranire zasinywe zo zireba ubuhinzi; ibijyanye n'ubwikorezi n'ibikoresho birimo guteza imbere ibyambu no guteza imbere serivisi zijyanye n'uruhererekane rw'ibicuruzwa; guteza imbere ishoramari; umurimo; ubufatanye bw'igihe kirekire ku rwego rw'ingamba; ndetse no gushyira mu bikorwa no kwihutisha ishoramari.

    Amasezerano ajyanye no gukuraho visa ntabwo asobanuye ko Abanyarwanda n'Abanya-Oman bose bashobora gutemberana hagati y'ibihugu byombi nta visa. Yibanda by'umwihariko ku bafite pasiporo za dipolomasi, iz'akazi ka Leta n'izidasanzwe.

    Ni intambwe ikomeye kuko ikuraho zimwe mu mbogamizi zo mu rwego rw'ubuyobozi ku bayobozi n'abandi bafite izo pasiporo, mu gihe ingendo n'imikoranire hagati ya Guverinoma zombi bigenda birushaho kwiyongera.

    Amasezerano yo kwirinda gusoresha kabiri agamije gutuma inyungu cyangwa amafaranga umuntu cyangwa ikigo cy'ubucuruzi cyinjije mu bihugu bibiri adasoreshwa kabiri, ndetse akanagena neza igihugu gifite ububasha bwo gusoresha ubwoko runaka bw'amafaranga yinjiye.

    Mbere y'uruzinduko rwa Perezida Kagame, Minisiteri y'Ubukungu ya Oman yari yagaragaje ko u Rwanda rushobora kuba irembo ry'ishoramari ry'abashoramari bo muri Oman bashaka kugera ku isoko ryo muri Afurika y'Iburasirazuba.

    Mu byiciro by'ubukungu byagaragajwe nk'ibifite amahirwe harimo ubukerarugendo n'amahoteli, ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubuzima n'imiti, ikoranabuhanga n'itumanaho, ibyanya byahariwe ibikorwa by'ubukungu ndetse n'ibikorwaremezo.

    Kimwe mu bimenyetso bigaragara cyane by'umubano ugenda ukomera ni ishyirwaho ry'ingendo z'indege hagati ya Kigali na Muscat.

    Muri Nyakanga 2026, SalamAir yatangiye ingendo z'indege zitaziguye hagati y'imijyi mikuru y'ibihugu byombi, zikaba zikorwa kabiri mu cyumweru.

    Abayobozi ba Oman bagaragaje ko iyo nzira ari ingenzi mu guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi n'ishoramari hagati y'u Rwanda na Oman.

    Izi ngendo zifite agaciro karenze gutwara abagenzi gusa.

    Kugira ngo ubucuruzi n'ishoramari bikure, abashoramari n'abayobozi bakeneye uburyo bworoshye kandi buhoraho bwo kugenda hagati y'ibihugu byombi.

    Indege zishobora kandi guteza imbere ubucuruzi bw'ibicuruzwa bifite agaciro kanini cyangwa bisaba kugera ku isoko vuba, ubukerarugendo n'ingendo z'ubucuruzi.

    Zishobora kandi guhuza Kigali, binyuze muri Oman, n'andi masoko yo mu Kigobe Oman iherereyemo, Aziya no mu Burasirazuba bwo Hagati.

    Ku ruhande rwa Oman, u Rwanda rushobora kuyifungurira isoko ryo muri Afurika y'Iburasirazuba riri kugenda rirushaho kwihuza.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yasinye amasezerano ajyanye no gukuraho Visa hagati y’ibihugu byombi

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ni Juliana Kangeli Muganza, nawe yashyize umukono ku masezerano hagati y’u Rwanda na Oman

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa, ni umwe mu bashyize umukono ku masezerano

    Mu bitabiriye uyu muhango harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-oman-byasinyanye-amasezerano-y-ubufatanye-umunani

  • Impamvu Kecapu ashimira Bamenya gusa #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Mukazayire Djalia Nelly wamamaye nka Kecapu yavuze ko mu buzima bwe ashimira Benimana Ramadhan [Bamenya] kuko yamugize uwo ari we uyu munsi.

    Kecapu yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ya ‘Bamenya’ ya Benimana Ramadhan na we akinamo yitwa Bamenya.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Kecapu yavuze ko umuntu ashimira mu buzima bwe ari Bamenya kuko yamufashe akaboko.

    Ati “Ni Bamenya. Impamvu mpisemo Bamenya yamfashe akaboko atuma mba Kecapu wa wundi izina rigaburira, kuva igihe narifatiye kugeza uyu munsi.”

    “Rero Bamenya yamfashe akaboko na mbere hose bitarakunda akajya anjyana nkabona n’ayo mafaranga iryo zina ritaraza. Kugera aho izina rije, ibaze kuva icyo gihe imyaka Bamenya imaze kugera uyu munsi, hari amafaranga ndya kuko nitwa Kecapu. Rero umuntu nshimira mu buzima bwanjye, ni we pe.”

    Yakomeje amubwira ko amushimira cyane ndetse ko nta mpano abona yamuha uretse kumusabira umugisha ku Mana.

    Ati “Benima, ndagushimira, hari benshi wari uzi, hari benshi mwari muziranye wari bufate akaboko ukagira aho ubageza, ukabikora nk’uko wabikoze, njya ntekereza ko yamfashe akaboko avuga ngo reka ibi bintu tubijyemo afite ibyo atekereza, uyu Nelly arakuramo amafaranga ariko nkeka atatekerezaga ko bizagera aha.”

    Yakomeje agira ati “Warakoze! Njye nk’umuntu nta mafaranga runaka naguha, nta kintu runaka nakuzanira nko kugushimira, mpora ngusabira umugisha kwa Nyagasani. Icyiza cya Benimana iyo abonye ntabwo yibagirwa abari inyuma, arazirikana uko azirikana ni nako nanjye muzirikana, ni byinshi cyane tuziranyeho, Imana ijye imuha umugisha, imurinde kuba mu banyabihombo.”

    Kecapu kandi yavuze ko iyo adahura na Bamenya ubu ashobora kuba yari atakiba mu Rwanda yaragiye gushakira ubuzima hanze y’u Rwanda.

    Kecapu yashimiye Bamenya

    Source : http://isimbi.rw/impamvu-kecapu-ashimira-bamenya-gusa.html

  • Al Hilal SC yemeye korohereza Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Al Hilal SC yemeye korohereza Rayon Sports kwimura amasaha y’umukino wayo na Aigle Noir nyuma y’uko aya makipe yisanze agomba gukinira ku kibuga kimwe, umunsi umwe n’amasaha amwe.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2026 nibwo Al Hilal SC izakira Aigle Noir yo mu Burundi ni mu gihe na Rayon Sports izakina na Panthere Sportive yo muri Cameroun.

    Iyi mikino yose yo kwishyura y’imikino Nyafurika ikaba iteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro aho yari no ku isaha imwe.

    Haje kubaho ikibazo aho muri CAF Al Hilal SC yatanze ko izakinira muri Stade Amahoro ni mu gihe Rayon Sports yo yari yaratanze ko izakinira Kigali Pele Stadium, nyuma iza guhindura itwara umukino muri Stade Amahoro.

    Yaje gusaba Al Hilal SC ko yakwimura amasaha igakina saa 15h ariko mu nama yahuje aya makipe ejo hashize, yabiteye utwatsi ibabwira ko bidashoboka ni mu gihe na Rayon Sports nayo itabikozwa guhindura isaha.

    Ibiganiro bikaba byaje gukomeza aho kugeza ubu Al Hilal SC yemeye kuzana umukibi saa 15h00′ maze Rayon Sports ikaba izakina nyuma saa 18h00′.

    Al Hilal SC yorohereje Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/al-hilal-sc-yemeye-korohereza-rayon-sports.html

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y'igihugu y'u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania #rwanda #RwOT

    Cassa Mbungo André yagizwe Umutoza w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Abatarengeje imyaka 20, anahamagara abakinnyi azifashisha mu mikino ya CECAFA yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika izabera muri Tanzania.

    Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje abatoza ndetse n'abakinnyi b'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' U-20.

    Abatoza bashyizweho ni Cassa Mbungo André nk'Umutoza Mukuru, Ntamuhanga Tumaini nk'umwungiriza we, Peter Otema akaba uwongerera imbaraga abakinnyi, mu gihe Ndizeye Aimé Désiré 'Ndanda' ari we utoza abanyezamu.

    Aba batoza bahise banahamagara abakinnyi bazatoza iyi kipe, by'umwihariko mu mikino ihuza ibihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba n'iyo Hagati (CECAFA), mu gushaka itike y'Igikombe cya Afurika.

    Abanyezamu bahamagawe ni Kabera Bonheur (MARINE FC), Nsengumuremyi Alfa (Mahembe FTC) na Mugisha Claude (Gasogi United).

    Ba myugariro ni Ukwiyegukundwa Aloys (Motard FC), Igiraneza David (Police FC), Gisubizo Emmanuel (FC Bayern Academy), Tuyishimwe Kennedy (Mukura FC), Ishimwe Fredy (Tony FC), Cyusa Fiston (Police FC), Sheja Djibril (Tony Academy), Niyompano Pacifique (Gasogi United).

    Abakina mu kibuga hagati bahamagawe ni Nkundukuri M. Léon (Gasogi United), Mugisha Irene (AS Kigali), Byiringiro Thierry (Gasogi United), Taufick Manzi (Police FC), Ndungutse Assouman (APR FC), Nshimiyimana K. Celestin (Gorilla FC), Dushime Claude (Tony Academy).

    Ba rutahizamu ni Ishimwe Aimée Thierry (Gorilla FC), Uwineza René (Intare FC), Mutembe Poul (Police FC), Mugunga Daniel (Tony Academy), Nshimiyimana Olivier (FC Bayern Academy), Nshimiyimana Obed (Kiyovu SC) na Hagenimana Eric (Marine FC).

    Ikipe y'u Rwanda iri mu Itsinda A, aho iri kumwe na Ethiopia na Tanzania izakira irushanwa, yatinze gutangira imyitegura ku mpamvu z'uko hari hataraboneka ingengo y'imari izatuma yitabira, ariko ku bufatanye bwa FERWAFA na Minisiteri ya Siporo, iraboneka bihabwa umurongo.

    Iri rushanwa rizakinwa kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 25 Nzeri 2026, ribere ku kibuga cya Uhuru Stadium iri Dar es Salaam muri Tanzania. Iki kibuga cyavuguruwe mu rwego rwo kwitegura Igikombe cya Afurika cya 2027.

    Itsinda B irimo Uganda, Sudani na Djibouti, naho Itsinda C rikabamo Sudani y'Epfo, u Burundi na Kenya.

    Amakipe atatu azitwara neza akayobora amatsinda muri iri rushanwa, azahita abona itike yo gukina imikino ya ½, kongeraho ikipe yabaye iya kabiri nziza kurusha izindi.

    Amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma, azahita ahagararira Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba n'iyo Hagati, mu Gikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Ghana.

    Image

    ImageImageImageImage

    Source : https://rushyashya.net/cassa-mbungo-yahamagaye-ikipe-yigihugu-yu-rwanda-u20-banatangira-imyitozo-yitegura-imikino-ya-cecafa-izabera-muri-tanzania/

  • Hafidh Ameir Hassan Umugabo wa Perezida wa Tanzania yashyinguwe i Kizimkazi #rwanda #RwOT

    Hafidh Ameir Hassan, umugabo wa Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, yashyinguwe ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, mu gace ka Kizimkazi gaherereye mu majyepfo y'ikirwa cya Unguja, muri Zanzibar.

    Umuhango wo kumushyingura wabereye mu irimbi ryo muri Kizimkazi, ahantu hafite amateka akomeye ku muryango wa Hafidh Ameir. Ni ho inkomoko y'umuryango we iri, ari na ho yashyinguwe imbere y'abagize umuryango, abayobozi n'abandi baje kumusezeraho bwa nyuma.

    Mbere yo kumushyingura, habaye isengesho ryo kumusabira riyobowe na Mufti Mukuru wa Zanzibar, Sheikh Saleh Omar Kaabi. Umuhango witabiriwe n'abayobozi bakuru ba Tanzania ndetse n'abandi banyacyubahiro.

    Mu bayobozi bakuru bitabiriye uwo muhango harimo Visi Perezida wa Tanzania, Deogratius Ndejembi, Perezida wa Zanzibar, Dr Hussein Ali Mwinyi, ndetse na Minisitiri w'Intebe wa Tanzania, Mwigulu Nchemba.

    Ishyingurwa rya Hafidh Ameir ryabaye nyuma y'uko yari amaze kwitaba Imana ku wa 7 Nzeri 2026. Umuryango wa Perezida Samia n'abaturage ba Tanzania bari bateraniye i Kizimkazi kumusezeraho bwa nyuma.

    Uretse abayobozi ba Tanzania bitabiriye ishyingurwa ubwaryo, Perezida Samia yari amaze guhabwa ubutumwa bw'akababaro n'abakuru b'ibihugu byo mu karere no muri Afurika, barimo Perezida wa Kenya William Ruto, Perezida w'u Rwanda Paul Kagame, Perezida w'u Burundi Évariste Ndayishimiye, Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed, Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema na Perezida wa Somalia Hassan Sheikh Mohamud.

    Icyakora, ibinyamakuru byo muri Tanzania bitandukanya abitabiriye umuhango wo gushyingura i Kizimkazi n'abayobozi bohereje ubutumwa bwo kwihanganisha Perezida Samia. Bityo, amazina y'abayobozi b'ibihugu yavuzwe haruguru ntiyagomba gufatwa nk'aho bose bari bahari ku giti cyabo muri Kizimkazi.

    Umuhango wo gushyingura Hafidh Ameir Hassan wasojwe i Kizimkazi, aho yashyinguwe mu cyubahiro imbere y'umuryango we, abayobozi n'abaturage bari baje kumusezeraho.

    Source : https://flash.rw/2026/09/08/hafidh-ameir-hassan-umugabo-wa-perezida-wa-tanzania-yashyinguwe-i-kizimkazi/