Rwamagana: Umugore witeguraga kubyara yapfuye azize kwanga kwivuza kubera imyemerere – #rwanda #RwOT

Written by

in

Uyu mugore byamenyekanye ko yapfuye mu ntangiriro z'iki Cyumweru aho yari atuye mu Mudugudu wa Karubisha mu Kagari ka Nkomangwa mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana. Bivugwa ko ubwo yari akuriwe yafashwe n'uburwayi butamenyekanye ariko yanga kujya kwa muganga.

Abaturage bo muri uyu Mudugudu bavuga ko uyu mugore wari ugiye kwibaruka umwana wa gatatu, yageze muri uyu Mudugudu mu mezi make ashize, avuye mu Karere ka Ruhango ari na ho bivugwa ko yari atuye.

Umujyanama w'ubuzima mu Mudugudu wa Karubisha witwa Nsengimana yavuze ko bakimara kubona ko atwite bagiye kumusura inshuro nyinshi bamushishikariza kujya gupimisha iyo nda ariko arabyanga.

Ati 'Yatwandikiye urwandiko atubwira ko atagomba kujya kwipimisha cyangwa kubyarira kwa muganga kubera imyemerereye ye.''

Uretse uyu mujyanama w'ubuzima hari n'abandi baturage bavuga ko hari itorero yasengeragamo ku buryo ibijyanye no kujya kwa muganga batabyitaho cyane, ahubwo bizerera mu kwivura bakoresheje imiti gakondo. Iryo torero abaturage bavuga ko ryitwa 'Abagenzi'.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza, Umutoni Jeanne, yavuze ko bagikurikirana iki kibazo ariko ko na bo babyumvise ko yanze kujya kwipimisha kubera imyemerereye ye.

Yagize ati 'Kuba ari imyemerere byo ntabwo mbizi, icyo nzi ni uko bibabaje kumva ko umuntu yitabye Imana atagiye kwa muganga, n'abaturanyi babimenye batinze kuko abo bantu bari bashya aho batuye ku buryo natwe tugikurikirana ukuntu bitamenyekanye.''

Visi Meya Umutoni yasabye abaturage gushyira ubuzima imbere y'imyemerere, yabasabye kandi kujya batanga amakuru ku baturage baba bafite iyi myizerere kugira ngo ubuyobozi bubafashe guhindura iyi myemerere.

Yasabye abaturage kandi kujya batangira amakuru ku gihe cyane cyane ku bantu bashya binjira mu midugudu batuyemo.

Kuri ubu ubuyobozi buvuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekanye niba koko imyemerere ariyo yabujije uyu mugore wari utwite kujya kwivuza.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umugore-witeguraga-kubyara-yitabye-imana-azira-kwanga-kwivuza-kubera

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *