Umufana wa Rayon Sports akwiye gukunda ikipe ye kuruta uwo bakoze ubukwe – Bulldogg yishimiwe i Nyamirambo #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuraperi ukunzwe na benshi mu Rwanda, Bulldogg yahishuye ko ari umwe mu mabare munini w’abihebeye Rayon Sports ndetse ko umukunzi wayo akwiye kuyikunda kuruta ikindi cyose.

Ibi yabigarutseho ubwo yataramiraga abakunzi ba Rayon Sports bitabiriye Rayon Day 2026 yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2026.

Uyu munsi w’Igikundiro wabereye muri Kigali Pelé Stadium.

Bulldogg ni umwe mu bahanzi bagombaga gususurutsa abakunzi b’iyi kipe, agihamagarwa yakiranywe urugwiro rwinshi n’abakunzi ba Rayon Sports.

Bulldogg wishimiwe n’abakunzi ba Rayon Sports, yatunguranye ababwira ko Umu-rayon akwiye gukunda ikipe ye kuruta n’uwo bashakanye.

Ati “Uko mbyumva, umufana wa Rayon Sports agomba kubanza gukunda Rayon kurusha n’uwo bakoze igikwe, kereka uwo bakoze ubukwe na we ari umurayon.”

Yakomeje avuga ko kandi umukunzi wa Rayon Sports agomba gukunda igihugu.

Ati “Umurayon kandi agomba gukunda igihugu kuko Rayon ni ishema ry’igihugu. Umurayon kandi agomba gutunga ubwisungane mu kwivuza.”

Nta guca ku ruhande yahishuye ko na we ari umukunzi wa Rayon Sports kuva kera cyane.

Ati “Nanjye ndi umurayon umwe w’indani wa kera, natangiye gufana Rayon muri za 2000 icyo gihe yakinagamo abarimo Jeannot Witakenge, Nseko Sefu, Kalisa Claude…”

Bulldogg akaba yaririmbiye abakunzi be indirimbo nyinshi zirimo Igikomere yakoranye na Tom Close, Puta, Ikibonezamvugo, Sinema n’izindi.

Bulldogg yashimishije abakunzi ba Rayon Sports

Aba-Rayon bari benshi

Source : http://isimbi.rw/umufana-wa-rayon-sports-akwiye-gukunda-ikipe-ye-kuruta-uwo-bakoze-ubukwe.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *