Ikigo cy'ubwishingizi 'Kenya Re' gishaka kwinjira ku isoko ry'u Rwanda – #rwanda #RwOT

Written by

in

Kenya Re yatangiye gahunda yo gushaka aho izakorera mu Mujyi wa Kigali no muri Dar es Salaam muri Tanzania, mu rwego rwo kwegera amasoko yo muri aka karere no kongera ibikorwa byayo, nk'uko Capital FM yabitangaje kuri uyu wa Mbere.

Iki kigo kandi kiri gushaka umujyanama uzagifasha gushyiraho ibi biro byacyo mu Rwanda.

Ibi biri mu rugendo rwo kwagura ibikorwa bya Kenya Re hirya no hino muri Afurika y'Iburasirazuba, aho ibigo bitandukanye bikorera mu rwego rw'ubwishingizi bikomeje gushaka uburyo bwo kwegera amasoko mashya no kongera serivisi bitanga.

Kenya Re yatangaje ko yatangiye gutanga amasoko yo gukodesha aho ibiro byayo bizakorera muri Kigali na Dar es Salaam, ndetse n'ayo gushaka umujyanama uzayifasha mu gushyiraho ibiro byo mu Rwanda. Aya masoko ateganyijwe gufungwa muri Kanama 2026.

Iki kigo cyasobanuye ko abifuza gupiganira ayo masoko bashobora kubona inyandiko zibisobanura ku rubuga rwacyo ku buntu, bakazatanga ubusabe bwabo mbere y'igihe ntarengwa cyagenwe.

Kwagura ibikorwa kwa Kenya Re mu Rwanda na Tanzania kuje mu gihe urwego rw'ubwishingizi muri Afurika y'Iburasirazuba rukomeje gutera imbere, bitewe n'ubwiyongere bw'ibikenerwa muri serivisi z'ubwishingizi, ishoramari mu bikorwaremezo ndetse n'ubucuruzi bukomeje kwiyongera hagati y'ibihugu byo muri aka karere.

Kenya Re ishinzwe gutanga serivisi z'ubwishingizi ku bigo by'ubwishingizi, aho gifasha ibyo bigo gucunga neza ibyago bishobora guterwa n'indishyi nini z'ubwishingizi.

Yashinzwe mu 1970 kandi ni kimwe mu bigo bikomeye muri Afurika mu rwego rw'ubwishingizi bw'ibigo (reinsurance), kikaba gitanga serivisi mu nzego zitandukanye zirimo ubwishingizi bw'ubuzima, ibinyabiziga, imitungo, ubucuruzi n'ibikorwaremezo.

Kenya Re itanga serivisi z'ubwishingizi ku bigo by'ubwishingizi birenga 482 biri mu bihugu birenga 83 byo muri Afurika, Uburasirazuba bwo Hagati na Aziya.

Mu bihugu byo muri Afurika ikoreramo harimo Kenya ari na ho hari icyicaro gikuru, Uganda, Zambia na Côte d'Ivoire.

Kenya Re ifite Icyicaro gikuru i Nairobi


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikigo-cy-ubwishingizi-kenya-re-gishaka-kwinjira-ku-isoko-ry-u-rwanda

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *