Kamonyi: Impanuka ikomeye yahitanye abantu icyenda, ikomerekeramo 14 – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni impanuka yabaye kuri iki Cyumweru ahagana Saa Yine zishyira Saa Tanu. Yabereye mu Murenge wa Musambira, Akagari ka Karengera, mu Mudugudu wa Nyagatovu.

Iyi Hiace yavaga mu cyerekezo cya Kigali yari itwaye abantu 21 yagonganye n'ikamyo yari irimo abantu bibiri, na yo yavaga mu cyerekezo cy'i Muhanga, maze abantu icyenda baburira ubuzima muri iyi mpanuka.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo sylvère yabwiye IGIHE ko imibiri y'abapfuye yajyanywe mu buruhukiro mu Bitaro bya Kabgayi, mu gihe abandi 14 bayikomereyemo bajyanywe mu bitaro bitandukanye birimo Remera Rukoma, CHUK na Kabgayi kuvurwa.

Ati 'Abantu icyenda bahise bitaba Imana, naho abakomeretse barimo kwitabwaho n'abaganga. Mu bari muri Hiace, hapfuyemo icyenda abandi basigaye barakomereka, naho babiri bo mu ikamyo bakomeretse byoroheje.''

Meya Dr. Nahayo yakomeje ashimira abaturage b'i Musambira bagaragaje umuco mwiza wo gutabara abagize impanuka, batagamije kubabangamira.

Ati 'Bagaragaje umuco mwiza wo gutabara, kuko hari abahageze mbere bikiba, bakoze ibishoboka byose kugira ngo bafashe abari mu kaga, kugeza inzego z'umutekano zihageze.'

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n'umushoferi wa Hiace washatse kunyura ku modoka yari imuri imbere, abikora atashishoje birangira agonze iyi kamyo.

Ati 'Iyi modoka yari itwaye abantu 21, ku bw'amahirwe make abantu icyenda bahita bahasiga ubuzima. Ni impanuka yari ikomeye […] hari abakomeretse cyane ariko bageze kwa muganga bagihumeka.'

Uyu muyobozi yaboneyeho no kwihanganisha imiryango yabuze ababo, yifuriza n'abakomeretse gukira.

Iyi mpanuka yabereye mu Karere ka Kamonyi


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-impanuka-ikomeye-yahitanye-abantu-icyenda-ikomerekeramo-14

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *