Gusoza iryo rushanwa ku rwego rw'Igihugu byabereye muri BK Arena, byitabirwa n'abanyeshuri 120 batsinze ku rwego rw'uturere.
Irushanwa ryatangiye muri Gicurasi 2026, aho buri kigo cy'amashuri ya Leta n'afatanya na Leta ku bw'amasezerano cyaryitabiriye.
Abarushanwaga ni abiga mu byiciro byombi by'amashuri yisumbuye, ukuyemo abo mu mwaka wa nyuma muri buri cyiciro, ndetse buri cyiciro cyarushanwaga ukwacyo binyuze mu ngeri zinyuranye zo kuvugira mu ruhame nk'imbwirwaruhame.
Aya marushanwa yahereye ku rwego rw'ibigo, akomereza ku mirenge no ku turere, aho buri karere katoranyije bane ba mbere ari bo bahurijwe i Kigali, babanza kumara iminsi itatu mu mwiherero kuva ku wa 14 Nyakanga 2026.
Umuhango wabaye none ni uwo gutangaza abatsinze ndetse no gutanga ibihembo kuko irushanwa ryari ryararangiye.
Aba banyeshuri 120 bose bahembwe kuzishyurirwa ishuri umwaka utaha wose, mu gihe 30 barimo 15 bo mu cyiciro kimwe na 15 bo mu kindi ari bo bazajya mu Bwongereza muri Kanama 2026 bamareyo ibyumweru bibiri.
Mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, uwa mbere mu kuvugira mu ruhame Icyongereza yabaye Abatoni Keza Briella wiga muri ENDP Karubanda, mu gihe mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye uwa mbere yabaye Mutara Anabella wiga muri Lycée Notre Dame de Cîteaux.
Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko intego ya mbere y'iryo rushanwa ari ugufasha abanyeshuri kunguka ubumenyi mu Cyongereza kugira ngo bibafashe no gusobanukirwa neza andi masomo.
Ati 'Ururimi rw'Icyongereza ni rwo twigishamo, rero iyo barumenye neza n'ibindi biga nk'Imibare na Siyansi birushaho kuborohera.'
Yongeyeho kandi ko iryo rushanwa ari igice cya gahunda ngari ya Minisiteri y'Uburezi yo kongera ubumenyi mu Cyongereza, harimo no guhugura abarimu kugira ngo kucyigisha no kugisobanukirwa birusheho koroha.
By'umwihariko yagaragaje ko uko irushanwa ryagenze byerekanye ko hari aho abanyeshuri bageze mu kongera ubumenyi, ariko ko hakiri urugendo rusaba izindi mbaraga.
Ati 'Turacyafite intambwe ndende cyane yo gutera, turasabwa gukora cyane kurushaho. Iyo ugerageje ikintu ntigikunde, ntuterera iyo ahubwo ushyiramo imbaraga kugira ngo ubutaha ugitsinde. Ni yo mpamvu hari abatsinze bari hano n'abandi batakomeje, ariko ubutaha birashoboka.'
Mutara Anabella wabaye uwa mbere mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye, yavuze ko ibyo byamushimishije ariko binamuha inshingano zo gukomeza gukora cyane, anagaragaza icyamufashije kumenya Icyongereza.
Ati 'Ibi birabera icyitegererezo bagenzi banjye na bo bashyireho umuhate. Umubyeyi wanjye ni umuntu wadufashije cyane gushyiraho umuhate ngo twige Icyongereza. Ikindi nabwira abarezi n'abandi bana ni uko kwiga Icyongereza gusa bidahagije, ahubwo bisaba no kugikoresha ukivuga.'
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah yabwiye urubyiruko ko kumenya Icyongereza ari inkingi ikomeye mu rugendo rw'uburezi n'andi mahirwe abagenewe.
Ati 'Gahunda tugira zigenewe urubyiruko zihera ku myaka 16 kugeza kuri 30, kandi iyo ruteguwe neza turwakira rubasha kuzikoresha neza rugatsinda. Ushobora kugira umushinga mwiza mu by'ikoranabuhanga, ariko ukananirwa kuwusobanura mu marushanwa, umuntu wateguye utaruta uwawe akaba ari we utsinda kuko wowe udashobora kuvuga Icyongereza.'
Yaboneyeho no kubashishikariza gahunda y'Intore mu Biruhuko izatangira mu cyumweru gitaha izajya iba gatatu mu cyumweru mu rwego rwo kubarinda kujya mu bikorwa bishobora kubangiza bitewe n'uko batari mu ishuri.










Leave a Reply