Nubwo biri uko, hari bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rutsiro mu mirenge ya Gihango na Mushonyi basigaye bakomeza ibikorwa byabo by'ubuhinzi mu gihe cy'impeshyi kuko imirima yabo yamaze kugeramo ibikorwaremezo bifasha kuhira.
Niyitegeka Cyprien wo mu Murenge wa Mushonyi ni umwe mu bahinzi bafite imirima yamaze kugezwamo ibikorwaremezo bifasha kuhira.
Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko mu mpeshyi ya 2025 yasaruye amashu akuramo ibihumbi 450 Frw mu gihe uwo murima wa hegitari imwe mu mpeshyi atawuhingaga, yawuhingamo ibijumba mu gihe cy'imvura agakuramo ibihumbi 100 Frw gusa.
Ati “Twahingaga imyaka isanzwe irimo ibijumba, amateke, imyumbati, tukagira ikibazo cy'imihindagurikire y'ikirere, hakaba hari igihe twiteze imvura ugasanga izuba riravuye turarumbije. Mu mpeshyi bwo wasangaga imisozi yose yumye, tukaba aho twicaye, turya nta kintu cyo gukora dufite”.
Kuri ubu nubwo mu Rwanda impeshyi irimbanyije, umurima wa Niyitegeka uhinzemo ibinyomoro 1300 na poivron 2500. Iyi myaka iratoshye kubera ko ayuhira, ndetse ateganya gusarura miliyoni 12Frw mu binyomoro na miliyoni 2Frw muri poivron.
Ati “Dukurikije uko ibintu byari byifashe aya mazi ataraza n'uko bimeze ubu, dusanga aya mazi ageze hirya no hino ikibazo cy'inzara cyazagera igihe gikemuka burundu”.
Bambuzurwaho Razaro, uyobora itsinda Tuzamurane, rigizwe n'abahinzi 37 bafite imirima igezwamo amazi n'umuyoboro wafatiwe k'umugezi wa Nangumurimbo, avuga ko umwaka ushize ubwo umuryango wa ARCOS wita ku bidukikije wabagezagaho uwo muyoboro, abaturage batinye guhinga mu mpeshyi.
Ati 'Twahinze turi babiri gusa, abandi baratinya. Nahinze intoryi nkuramo ibihumbi 400Frw, mugenzi wanjye Niyitegeka ahinga amashu akuramo ibihumbi 450Frw bituma n'abandi bahinzi batinyuka guhinga mu mpeshyi ubu iki gihembwe twahinze turi abahinzi barenga 30'.
Aimable Hategekimana, umukozi wa ARCOS ushinzwe imirimo rusange n'ubuyobozi avuga ko uyu muyoboro wo mu Murenge wa Mushonyi uje usanga undi bakoze mu murenge wa Gihango ndetse ko yombi ikoze mu buryo butangiza ibidukikije kuko amazi yitwara hadakoreshejwe moteri ya mazutu.
Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko imiyoboro yo kuhira imyaka ihinze imusozi yatumye ubuso buhingwa mu mpeshyi muri aka Karere bwiyongera bugera kuri hegitari 85 zivuye kuri hegitari 50 mu myaka ibiri ishize.
Ati 'Turasaba abaturage gufata neza iyi miyoboro, no guhinga ibihingwa byera vuba kandi bitanga amafaranga menshi, kugira ngo babashe guhinga ibihembwe bitatu'.
Rutsiro ni kamwe mu turere tugizwe n'imisozi miremire ibituma kuhira imyaka ihinze imusozi bisaba imbaraga nyinshi, gusa abahinzi baho bavuga ko bikozwe byagira uruhare mu kubafasha kwihaza mu biribwa.
Guverinoma y'u Rwanda yihaye intego y'uko bitarenze mu 2029 umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi uzongerwa ku kigero cya 50% mu rwego rwo gukomeza kwihaza mu biribwa n'iterambere ry'ubukungu bw'igihugu, inagaragaza ibizarufasha.
Mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi hazongerwa ubuso bw'ubutaka bwuhirwa bukava kuri hegitari zirenga gato ibihumbi 74.375 bukagera ku 132.171 mu 2029.
Mu gufasha abahinzi, guverinoma ibunganira kubona bikoresho byo kuhira ku buso buto butarenze hegitari 10, aho itanga itanga 50% by'ikiguzi cy'ibikoresho nk'imashini zuhira, umuhinzi na we akishyura 50%.

Leave a Reply