Author: webrwanda

  • Amarangamutima ya Nyambo Jesca nyuma yo kwambikwa impeta ya fiançailles #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Nyambo Jesca, wamamaye nka Miss Nyambo, ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo guterwa ivi n’umukunzi we, avuga ko yumva Imana yamusubije ibyo yari yarayisabye byose ku muntu bazabana.

    Nyambo yemereye umusore w’Umunyarwanda usanzwe akorera hanze y’u Rwanda kumwambika impeta y’urukundo, nyuma y’uko bamaze hafi umwaka bakundana. Ubu bombi bitegura kurushinga.

    Ni umuhango wabaye mu ibanga rikomeye ndetse n’abawitabiriye babujijwe gufata amashusho n’amafoto.

    Mu butumwa bwuzuye amarangamutima, Nyambo yavuze ko ubuzima bwe bwinjiye mu kindi cyiciro, ndetse agaragaza ko yahisemo umuntu yujuje indangagaciro yari yarasabye Imana.

    Yagize ati “Ubu ngubu ndi fiancée w’umuntu. Ariko Imana ni nziza pe. Nta kintu cyiza nko kuba umukunzi w’umuntu ukunda, wujuje ibintu wasengeye ku mugabo nyine. Birarenze. Ririya joro ryari ryiza cyane, ry’ibyishimo. Nubwo hatari inshuti zanjye nyinshi kubera ko umugabo wanjye ataziranye na zo, kandi nubwo abantu b’inshuti zanjye batari bahari, bo nta kibazo bafite.”

    Aya magambo yatumye benshi bamwifuriza ishya n’ihirwe, cyane cyane abakurikiranaga ubuzima bwe bw’urukundo mu myaka yashize.

    Guterwa ivi kwa Nyambo kwabaye nyuma y’igihe havugwa inkuru zitandukanye zamuhuzaga n’umubyinnyi Titi Brown. Mu minsi ishize,wari uherutse gutangaza ko nawe yigeze gushaka kwambika impeta umukobwa bakundanaga, ariko akabyanga.

    Nyambo Jesca yambitswe impeta ya fiançailles

    Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-ya-nyambo-jesca-nyuma-yo-kwambikwa-impeta-ya-fiancailles.html

  • UBUHINDE, UGANDA NA KENYA MU BIHUGU BIZITABIRA AMARUSHANWA YA SKETTE I KIGALI #rwanda #RwOT

    Mu gihe U Rwanda rukataje mu guteza imbere impano binyuze mu mikino itandukanye, ni nako hakomeje kugaragara imikino mishya itamenyerewe mu Rwanda nk'umukino wo gusiganwa kuri Skette.

    Kuri iki Cyumweru tariki 26 Nyakanga Inyamirambo kuri Pele stadium hazabera amarushanwa yo gusiganwa hifashishijwe inkweto zifite amapine ibizwi nka Skette mu ndimi z'amahanga. Ni ku nshuro ya kane aya marushanwa agiye kuba akaba ku nshuro ya mbere agizwe mpuzamahanga dore ko mbere yitabirwaga n'abanyarwanda gusa.

    Byusekenge Jean de Dieu asobanura iby'amarushanwa

    Mu Kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu ku kigo cy'urubyiruko cya Kimisagara, Byukusenge Jean de Dieu ukuriye abategura aya marushanwa yavuze ko kuri iyi nshuro bashatse gukuza iri rushanwa baboneraho kwakira abandi bakinnyi bazaturuka mu bihugu nk'Ubuhinde,Uganda na Kenya mugihe abagombaga guturuka mu gihugu cy'abaturanyi cya Congo batazitabira kubera icyorezo cya Ebola kiri kuvuza ubuhuha muri icyo gihugu.

    Abagera kuri 90 biganjemo abakiri bato nibo bamaze kwemeza ko bazitabiraba mugihe ubuyobozi buvuga ko kwiyandikisha bigikomeje.

    Abakiri bato biteguye guhatana

    Nubwo umukino ukuri mushya kandi n'amikoro akaba ari make, abategura aya marushanwa bavuga ko bashimira Leta ishishikariza abantu guhanga ibishya haba mu mikino n'ibindi kandi bakanashimira abandi bafatanyabikorwa barimo ababaha ibibuga byo kwifashisha nka Maison de Juenes n'abandi.

    Mu rwego rwo gukundisha abakinnyi uyu mukino, abazatsinza bazahembwa mu byiciro bitatu aho hazahembwa ikipe ya mbere, iya kabiri n'iya gatatu naho abakinnyi ku giti cyabo nabo bakazahabwa imidali n'andi mashimwe atahise atangazwa.

    Abategura aya marushanwa kandi baboneyeho gusaba abanyarwanda kuzaza kubashyigikira banasaba abagira impungenge ku mutekano w'uyu mukino kumva ko ari umukino nk'indi yose bityo bakarushaho kuwitabira.

    Source : https://flash.rw/2026/07/24/ubuhinde-uganda-na-kenya-mu-bihugu-bizitabira-amarushanwa-ya-skette-i-kigali/

  • Ntitwemeranya n'Urukiko rwa ICC- Makolo ku Munyamerika wavuze ko rwafashije u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye nyuma y'ubutumwa Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yashyize ku rubuga rwa X, aho yasangije amagambo y'Umunyamabanga wa Leta wa Amerika ushinzwe ububanyi n'amahanga, Marco Rubio, wanenze imikorere ya ICC.

    Mu butumwa yashyize kuri X ku wa 21 Nyakanga 2026, Ambasade ya Amerika i Kigali yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika itazemera guhara ubusugire bwayo hejuru y'uru rukiko ishinja imikorere idahwitse, ivuga ko yatangiye ibikorwa bigamije kurwanya icyo yise 'kwivanga gukabije' kwa ICC.

    Aya magambo yari ashingiye ku butumwa Marco Rubio yari yashyize kuri X, aho yavuze ko ICC ishaka kuba urwego rushobora gukurikirana no gufata abaturage b'ibihugu cye uko rubishaka, ashimangira ko rushaka kubangamira ubusugire bwa Amerika.

    Nyuma y'ubutumwa bwa Ambasade ya Amerika, Cameron Hudson yavuze ko atumva uburyo ubutumwa bwo kunenga ICC buva kuri Ambasade ya Amerika iri mu Rwanda, igihugu avuga ko cyungukiye cyane mu butabera mpuzamahanga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Hudson yavuze ko u Rwanda ari igihugu gikunze gutangwa nk'urugero mu biganiro byerekeye impamvu hashyizweho ICC, kubera ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi habayeho uburyo bwo gukurikirana abayigizemo uruhare.

    Yavuze ko kunenga ICC gusa, ariko ntihagaragazwe agaciro k'ubutabera mpuzamahanga, bishobora gutanga ubutumwa bubi ku bantu bakoresha imbaraga mu guhungabanya amahoro n'umutekano.

    U Rwanda si urugero rukwiye niba ushaka kuvugira ICC

    Mu kumusubiza, Yolande Makolo yavuze ko Hudson yakoresheje urugero rutari rwo mu kurengera ICC, asobanura ko u Rwanda rumaze igihe rutemeranya n'imikorere y'uru rukiko, kuko rwibasira Abanyafurika.

    Makolo yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwakoresheje uburyo bwa Gacaca nk'ubutabera bwubakiye ku mateka n'umuco, hagamijwe kwishakamo ibisubizo.

    Ati 'U Rwanda ni urugero rutari rwo wakoresha mu kurengera ICC. Twakomeje kurwanya ICC nk'urwego rutoranya, rwihunza inshingano, kandi rwagiye rukoreshwa mu kwibasira Abanyafurika mu buryo budakwiye.'

    Makolo yavuze ko Gacaca yafashije gukemura imanza hafi miliyoni ebyiri mu myaka 10, ifasha mu kugaragaza ukuri, guhana abakoze ibyaha no gutuma abaturage bongera kubana, anavuga ko yagize uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside.

    Ati 'Urukiko rwa kure kandi rubogama nka ICC ntabwo rwashoboraga gutanga ubutabera no gufasha mu bwiyunge kuri icyo kigero, ntabwo twari kuzabibonesha amaso.'

    Cameron Hudson ni umusesenguzi wibanda ku mutekano wa Afurika, imiyoborere n'ingaruka za politiki mpuzamahanga. Ubu akorera 54 Advisors, ikigo gitanga inama ku bijyanye na politiki n'ishoramari.

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko ICC atari yo yatanze ubutabera ku bakoze Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntitwemeranya-n-urukiko-rwa-icc-makolo-ku-munyamerika-wavuze-ko-rwafashije-u

  • Imbuto Foundation yatangije 'Imbuto Hubs', gahunda izahindura ubuzima bw'Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Umuryango Imbuto Foundation watangije ku mugaragaro gahunda ya 'Imbuto Hubs' izaba ikubiyemo ibikorwaremezo byubakiwe gufasha imiryango mu iterambere n'imibereho myiza.

    Umuhango wo gutangiza iyi gahunda wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2026 mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

    Muri aka Karere ka Bugesera Madamu Jeannette Kagame yafunguye ikigo cyiswe 'Imbuto Hub' kizajya gitanga serivisi zirimo iz'ubujyanama ku buzima n'imibereho, iz'imikino n'imyidagaduro, iz'ikoranabuhanga, ahigirwa imyuga, irerero n'izindi, kandi byose bikorwe nta kiguzi.

    Izi serivisi zirimo izigenewe abana, urubyiruko n'abakuru.

    Nubwo iyi gahunda ya Imbuto Hubs yatangiriye i Bugesera, nyuma izagezwa mu Karere ka Kicukiro, aka Rwamagana n'aka Muhanga.

    Imbuto Foundation ifite gahunda y'uko ibigo bya Imbuto Hubs bizubakwa nibura muri buri karere mu myaka itanu iri imbere, kugira ngo bifashe mu iterambere ry'imiryango n'imibereho myiza y'abayigize.

    Ni mu gihe kuri ubu, Ikigo cy'Urubyiruko cya Kimisagara cyamaze kuvugururwa kigashyirwaho izi serivisi zose ziboneka muri 'Imbuto Hub'.

    Umushinga wa Imbuto Hubs watekerejwe n'Umuryango Imbuto Foundation mu gihe wizihizaga imyaka 25 ishize utangijwe.

    Ufatwa nk'uburyo bushya bwo kwegera imiryango, hagashyirwaho ahantu hashobora kuboneka serivisi zirimo izigenewe abana bato baba bari kumwe n'ababyeyi babo cyangwa bari bonyine. Imbuto Hub y'i Bugesera, yashyizwemo ibibuga byifashishwa muri siporo, ahantu h'imyidagaduro, aho kunguranira ibitekerezo, isomero n'ibindi.

    Muri ibi bigo kandi hazajya habonekamo abajyanama mu bijyanye n'imishinga n'ubucuruzi, abafasha abahanga ibishya, abafatanyabikorwa mu iterambere, abafite ibyo bagezeho byafasha kubera urugero abakiri bato n'ibindi.

    Ni mu gihe urubyiruko rukuze ruzajya rwigisha imyuga irimo kudoda, gutunganya imisatsi, ububaji, ubukorikori, kwiga gusoma no kwandika n'ibindi.

    Ku rundi ruhande ariko, imyuga yigishwa cyangwa serivisi zizajya zishyirwa muri ibi bigo bya Imbuto Hubs, zizajya zitandukana bitewe n'icyo abantu bo muri ako gace bakeneye.

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yavuze ko gushyiraho 'Imbuto Hubs' bigamije kubaka umuryango. Yavuze ko bigomba gukorwa binyuze mu mikino, imyidagaduro, kwigisha abato gusoma, ikoranabuhanga ndetse n'ibindi.

    Ati 'Kubera ko uyu ari umuco dushaka kubaka, ntabwo ari umuco wa Imbuto Foundation gusa. Ni ahantu hafite imizi mu muryango.'

    Yakomeje agira ati 'Ntabwo ari inyubako gusa. Inyubako ubwazo ntabwo zihindura imibereho y'umuryango, ahubwo abantu, abafatanyabikorwa ni bo babikora. Urwo ni urugendo tubasaba kudushyigikiramo, ntabwo tubasaba kudufasha kubaka inyubako, ahubwo turabasaba kugira uruhare mu kubaka umuryango.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko umushinga wa 'Imbuto Hubs' wubatswe muri aka karere ari intambwe iganisha ku iterambere ry'urubyiruko, kuzamura impano z'abakiri bato n'imiyoborere myiza.

    Ati 'Kubaka iki kigo ni umusaruro w'ubufatanye bwahereye ku isesengura ry'ibyo abana n'urubyiruko bakeneye, bigera kuri iyi porogaramu y'ibibuga bya siporo, imyidagaduro n'ibindi.'

    Meya Mutabazi yavuze ko mbere, abakiri bato mu Karere ka Bugesera batari bafite ibikorwaremezo birimo ibibuga ndetse n'ibyari bihari byari bishaje.

    Ati 'Turishimira ko urubyiruko rwacu rubonye ikigo kigezweho kizarufasha kwagura ubumenyi, guhanga udushya no kwitegura kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbuto-foundation-yatangije-imbuto-hubs-gahunda-izahindura-ubuzima-bw

  • Ukwezi kwa Nyakanga kwabonetsemo ubushyuhe burenze ubwari busanzwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Raporo y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw'Ikirere (Meteo Rwanda) igenewe abahinzi n'aborozi igaragaza ko kuva ku wa 11 kugeza ku wa 20 Nyakanga 2026, ubushyuhe bwari hejuru y'ikigereranyo gisanzwe ugereranyije n'ibipimo by'imyaka 30 ishize.

    Raporo ya Meteo Rwanda igaragaza ko muri iyo minsi icumi, imvura yaguye yari nyinshi mu bice byinshi by'igihugu ugereranyije n'ikigereranyo cy'impuzandengo y'imvura yaguye muri ayo matariki mu gihe cy'imyaka myinshi ishize.

    Gusa hari ibice byagaragayemo kugabanyuka kw'imvura birimo ahenshi mu Mujyi wa Kigali, ibice bimwe na bimwe by'Intara y'Amajyepfo n'iy'Amajyaruguru ndetse n'uturere twa Kayonza, Nyagatare na Nyamasheke.

    Meteo Rwanda yavuze ko aho imvura yabonetse yaguye hagati y'umunsi umwe n'iminsi itanu. Imvura nyinshi yabonetse mu bice bimwe na bimwe by'uturere twa Nyamasheke, Nyaruguru, Musanze na Nyabihu.

    Ku bupimiro bwa Busogo ISAE mu Karere ka Musanze, hapimwe imvura ingana na milimetero 40,9, yaguye mu minsi ibiri. Ku bwa Ntendezi mu Karere ka Nyamasheke hapimwe milimetero 37,7 yaguye mu minsi itanu, naho ku bwa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru hapimwe milimetero 31,2 yaguye mu munsi umwe.

    Muri icyo gihe, hari ibice bimwe na bimwe by'Umujyi wa Kigali, Intara y'Uburasirazuba, Intara y'Amajyepfo n'Intara y'Amajyaruguru bitabonye imvura.

    Ubushyuhe bwo hejuru bwarenze impuzandengo isanzwe

    Meteo Rwanda yagaragaje ko mu bice byinshi by'igihugu, ubushyuhe bwo hejuru bwari hejuru y'ikigero cy'impuzandengo y'ubushyuhe bwo hejuru busanzwe buboneka hagati ya tariki ya 11 na 20 Nyakanga.

    Ubushyuhe bwo hejuru buke bwapimwe ku bupimiro bwa Kinigi bwo mu Karere ka Musanze, aho bwari 20,7 °C. Ubushyuhe bwo hejuru bwinshi bwapimwe ku bupimiro bwa Bugarama bwo mu Karere ka Rusizi, aho bwageze kuri 32,1°C.

    Muri rusange, Meteo Rwanda yavuze ko mu Karere ka Rusizi, cyane cyane mu Kibaya cya Bugarama, ari ho habonetse ubushyuhe bwo hejuru bwinshi kurusha ahandi mu gihugu muri icyo gihe.

    Raporo igaragaza kandi ko ubushyuhe bwo hasi ahenshi mu gihugu bwari hejuru y'ikigero cy'impuzandengo y'ubushyuhe bwo hasi busanzwe buboneka hagati ya tariki ya 11 na 20 Nyakanga.

    Ubushyuhe bwo hasi buke bwapimwe ku bupimiro bwa Busogo mu Karere ka Musanze, aho bwari 12°C, mu gihe ubushyuhe bwo hasi bwinshi bwapimwe ku bupimiro bwa Bugarama mu Karere ka Rusizi, aho bwari 19,9°C.

    Meteo Rwanda yagaragaje ko Uturere twa Musanze, Burera na Nyabihu ari two twagaragayemo ubukonje bwinshi kurusha ahandi mu gihugu muri icyo gihe.

    Meteo Rwanda yagiriye abahinzi inama yo gukomeza kugisha inama abashinzwe ubuhinzi babegereye no gukora imirimo ijyanye n'igihembwe cy'ihinga C, harimo guhinga mu bishanga no kuhira aho bishoboka.

    Abahinzi kandi basabwe gutegura igihembwe cy'ihinga A cya 2027, mu gihe aborozi basabwe kwegera abaveterineri kugira ngo babagire inama ku buryo bwo kubungabunga amatungo hashingiwe ku kirere giteganyijwe ndetse n'ibihe by'impeshyi.

    Meteo Rwanda yasabye abaturage gukomeza gukurikirana amakuru y'iteganyagihe no kuyifashisha mu igenamigambi ry'ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi.

    Ukwezi kwa Nyakanga kwabonetsemo ubushyuhe burenze ubwari busanzwe mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ukwezi-kwa-nyakanga-kwabonetsemo-ubushyuhe-burenze-ubwari-busanzwe-mu-rwanda

  • Kirehe: Kuvugurura Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye kizatwara miliyari 5 Frw bigeze kuri 80% – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z'Ugushyingo 2025 ni bwo Leta y'u Rwanda yatangije imirimo yo kubaka no kongerera ubushobozi Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye kugira ngo gitangire gutanga serivisi nk'iz'ibitaro.

    Ni imirimo izarangira hatanzwe miliyari zirenga 5 Frw bikazafasha imirenge itandatu n'inkambi ya Mahama kubona serivisi z'ubuzima zivuguruye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Nizrabatinya Modeste, yabwiye IGIHE ko kuri ubu imirimo yo kubaka iki kigo Nderabuzima igeze kuri 80% aho nicyuzura kizafasha mu kugabanya umubare w'abakoraga ingendo ndende bajya kwivuriza ku bitaro by'Akarere ka Kirehe.

    Ati 'Ubu imirimo igeze kuri 80%. Kiriya kigo nderabuzima nicyuzura kizagabanya ingendo abaturage bakoraga bajya ku bitaro by'Akarere muri kiriya gice, kuko serivisi zijyanye n'ubuvuzi inyinshi zizaba zitangirwa hariya. Bizanagabanya n'umubare munini w'abaganaga ibitaro, ibyatumaga bigorana kubavura.''

    Visi Meya Nzirabatinya yavuze ko ibigo nderabuzima birimo icya Nasho, Nyarubuye, Mushikiri, Nyabitare, Murindi byose bizajya byohereza abarwayi kuri ibi bitaro bya Nyarubuye. Yavuze ko kandi impunzi zavaga i Mahama zikajya kwivuriza ku bitaro by'Akarere na zo zizajya zifashisha ibi bitaro kuko bizegereye ugereranyije n'urugendo zakoraga.

    Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyatangiye gukora bwa mbere mu 1951, kuri ubu nikimara kuvugururwa kigatangira gutanga serivisi nk'izitaro (Medicalazed Health Centre) kizafasha abo mu mirenge ya Nyarubuye, Mushikiri, Mpanga, Kigina ndetse na Mahama.

    Kuvugurura Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye bizatwara miliyari 5 Frw

    Imirimo yo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye irarimbanyije

    Kubaka Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye bigeze kuri 80%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-kuvugurura-ikigo-nderabuzima-cya-nyarubuye-kizatwara-miliyari-5-frw

  • Ababyeyi batiyitaho mu bituma Intara y'Iburengerazuba iyobora mu kugira abana benshi bagwingiye – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije i Karongi ku wa 23 Nyakanga 2026, mu nama nyunguranabitekerezo ku kurwanya imirire mibi no kugabanya igwingira mu Ntara y'Iburengerazuba yayobowe na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée

    Igwingira ry'abana bari munsi y'imyaka itanu ni kimwe mu bibazo bihangayikishije u Rwanda, kuko inzobere zigaragaza ko umwana wagwingiye mu mwaka itanu ya mbere bimugiraho ingaruka mu buzima bwe bwose mu bijyanye n'ubushobozi bwe bw'ubwonko.

    Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y'ingo mu Rwanda bwagaragaje ko mu Ntara y'Iburengerazuba abana bagwingiye ari 32,7% mu gihe ku rwego rw'igihugu ari 27% mu gihe intego ari uko umubare w'abana bagwingiye ugomba kuzaba utarenze 15% mu 2029.

    Guverineri Ntibitura yagize ati 'Twasanze igwingira n'imirire mibi mu Ntara yacu biterwa ahanini no kutabona indyo yuzuye, kandi ihangije ku bana n'ababyeyi, isuku n'isukura bidahagije, … ababyeyi batwite n'abonsa batiyitaho uko bikwiye, kutitabira serivisi z'ubuzima,ubumenyi buke ku mirire iboneye n'amakimbirane yo mu ngo'.

    Nubwo muri rusange Intara y'Iburengerazuba ifite igipimo kiri hejuru cy'abana bagwingiye, Akarere ka Ngororero kashimiwe ko kuva mu 2021 kashoboye kugabanya umubare w'abana bagwingira uva kuri 51% ugera kuri 33%.

    Minisitiri Uwimana Consolée yavuze ko Intara y'Iburengerazuba ikwiye gufata ingamba zidasanzwe zo kugabanya igwingira n'imirire mibi ariko ikanashyira imbaraga mu byafashije uturere twagabanyije cyane umubare w'abana bagwingira.

    Ati 'Dukwiye kwita cyane ku buhinzi abantu bakabona ibiryo bihagije. Tugomba gukomeza kwigisha abantu uburyo bategura indyo yuzuye buri mubyeyi wese akamenya icyo akwiye kuba aha umwana'.

    Mu ntara y'Iburengerazuba kuva mu 2020 kugera mu 2025 umubare w'abana bagwingira wagabanutseho 7,3% ugera kuri 32,7%. Mu gihe mu turere twa Rusizi na Karongi ho igwingira aho kugabanuka ahubwo ryiyongereyeho gato.

    Guverineri Ntibitura yagaragaje ko mu bituma Intara y’Iburengerazuba igira abana benshi bagwingira harimo amakimbirane yo mu ngo

    Umuyobozi wa NCDA yavuze ko konsa bikwiye biri kugenda bigabanuka asaba ababyeyi kwikubita agashyi kuko kutonsa umwana bishobora gutuma agwingira

    Minisitiri Uwimana Consolée yavuze ko hakwiye kongerwa imbaraga mu buhinzi hakaboneka ibiribwa bihagije byo kurwanya igwingira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababyeyi-batiyitaho-mu-bituma-intara-y-iburengerazuba-iza-imbere-mu-kugira

  • Beza toni 18 z'ibirayi kuri hegitari:Umwihariko w'imurikabikorwa ry'ubuhinzi i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni imurikabikorwa ngarukamwaka ritegurwa na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, aho muri uyu mwaka ryitabiriwe n'abamurika barenga 600 barimo abantu ku giti cyabo, ibigo n'amatsinda.

    Muri abo bari kumurika ibyo bakora harimo n'abahawe inkunga n'imishinga itandatu ikorera muri RAB ari yo SAIP, CDAT, KIWIIP, SAPMP, RDDP na PRISM.

    Iyo mishinga yose yagiye ikorana n'abahinzi cyangwa aborozi mu kubafasha kunoza ibyo bakora ndetse umusaruro baje kumurika ugaragaza intambwe nziza ibyo bakora byateye.

    Iyakaremye Wenceslas ubarizwa muri Koperative Kowabimuru, ihinga ibirimo ibirayi mu turere twa Karongi na Rutsiro, yavuze ko batangiriye ari amatsinda yo kwizigamira ariko nyuma baza kwihuza babyara koperative mu 2018 ubwo bahuraga n'umushinga SAIP.

    Uyu mushinga wabafashije guhinga neza, babasha kongera umusaruro bava kuri toni zitarenga zirindwi z'ibirayi bezaga kuri hegitari imwe bagera kuri toni zirenga 18 kuri hegitari.

    By'umwihariko, SAIP yabahaye imashini esheshatu zuhira, amagare yo gutwara umusaruro n'ibikoresho byo gutera imiti mu byo bahinga n'ibindi, bituma n'ubuso bahingagaho bwaguka buva kuri hegitari 161 bugera kuri hegitari zirenga 200.

    Yongeyeho ati 'Ku giti cyanjye nageze ku rwego mbasha gukorana n'ibigo by'imari. Ubu mperutse gufata inguzanyo ya miliyoni 12 Frw kandi nanjye mpinga kuri hegitari ebyiri cyangwa eshatu zanjye bwite kandi nkabona umusaruro mwiza.'

    Uzamukunda Yikunda uyobora koperative y'ubuhinzi n'ubworozi mu Karere ka Muhanga yavuze ko batangiye gukora mu 2007 ariko ko batari bafite ibikorwa bifatika kugeza batangiye kubona inkunga y'umushinga CDAT, none ubu bafite uruganda rw'akawunga ndetse bohereza imiteja mu mahanga kandi biri kurushaho kubateza imbere.

    Rukera Christine washinze akaba anayobora ikigo cyitwa CF Premium gikora ubuhinzi bw'urusenda mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko ibyo yaje kumurika umushinga SAIP ubifitemo uruhare runini kuko wamufashije gukora yunguka.

    Yagaragaje ko mbere yahingaga urusenda kuri hegitari 22 agakuramo toni zitarenze umunani, ariko SAIP iza kumufasha guhinga yuhira ndetse yongera ubuso ahinga bugera kuri hegitari 30, none ubu yeza toni 14 kuri hegitari.

    Mugisha Eric uyobora koperative ihinga imbuto mu Karere ka Kayonza yavuze ko umushinga KIWIIP ari wo watumye batangira ibikorwa mu 2021 none bamaze guhabwa agera kuri miliyoni 300 Frw, bakaba ubu babasha kohereza avoka mu mahanga kandi na bo batera imbere.

    Ati 'Abanyamuryango icyo bazanye ni ubutaka gusa, kandi mbere babuhingagaho amasaka n'ibindi babonaho atarenze 200.000 Frw kuri hegitari, ariko ubu bafata agera kuri miliyoni 2 Frw mu gihembwe kimwe.'

    Abo bahinzi n'aborozi, uretse ibyo bari baje kumurika i Kigali bigaragara ko bibereye ijisho, bahuriza ku kuba iri murikabikorwa ribafasha kubona amasoko mashya kandi bakigira ku bandi icyo babarusha na bo bakavugurura ibyo bakora.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yavuze ko kumenyekanisha ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi ari ingenzi cyane mu kubaka ubufatanye n'imikoranire ituma haboneka ibisubizo bikenewe bijyanye n'igihe.

    Ati 'Ibyo bigaragaza ko umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi utagerwaho hatabayeho guhanga ibishya cyangwa ngo tugire ubufatanye mu gukemura ibibazo byugarije ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda.'

    Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi igaragaza ko ubuhinzi n'ubworozi bugize hafi 19% by'umusaruro mbumbe w'Igihugu, kandi 70% by'inganda ziri mu Rwanda zitunganya umusaruro ubukomokaho.

    Muri gahunda ya gatanu y'impinduramatwara mu buhinzi y'imyaka itanu (PSTA5) u Rwanda ruzakoreshamo miliyari 5,4 $ mu guteza imbere uru rwego.

    Imishinga iterwa inkunga na RAB-SPIU yiganjemo ikora ibijyanye n’ubuhinzi

    Abagera kuri 200 batewe inkunga n’imishinga yo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi bari kumurika ibyo bakora

    Abafatanyabikorwa ba RAB -SPIU bitabiriye imurikabikorwa ry’imishinga bateye inkunga

    Ikoranabuhanga ryo guhinga ubwatsi mu gihe gito na ryo riri kumurikwa

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yavuze ko kumenyekanisha ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi ari ingenzi cyane mu kubaka ubufatanye n'imikoranire ituma haboneka ibisubizo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/beza-toni-18-z-ibirayi-kuri-hegitari-umwihariko-w-imurikabikorwa-ry-ubuhinzi-i

  • Abanyamakuru barasabwa kutitandukanya n'Ubunyamwuga #rwanda #RwOT

    Mu mahugurwa y'iminsi 3 agamije kongerera Ubumenyi Abanyamakuru ku gutara, Gutunganya no gutangaza inkuru z'Ibyaha(Crime Reporting), yateguwe n'Umushinga Rwanda Media Program, uterwa inkunga na FOJO Media institute aho ashyirwa mu bikorwa na AFRI Media Ltd, Abayitabiriye barasabwa gukomeza Ubunyamwuga haba mu bigo by'Itangazamakuru bakorera ndetse no ku mbuga nkoranyambaga(Social Media), zaba izabo bwite ndetse n'izabandi bakoresha. Basabwe kwirinda icyo aricyo cyose cyatuma bagaragara mu masura 2 atandukanye.

    Muri aya mahugurwa, Abanyamakuru bagaragarijwe ko hari bamwe usanga uko bigaragaza mu bitangazamakuru bakorera, bitandukana cyane n'uko bigaragaza iyo bari ku mbuga nkoranyambaga nka; YouTube, Facebook, Instagram, X n'izindi.

    Me Jean Paul Ibambe, Umunyamategeko akaba n'umwe mu bahuguye Abanyamakuru, yababwiye ko hari bamwe mu banyamakuru bigaragaza nk'Abanyamakuru b'Umwuga mu gihe bari ku bitangazamakuru bakorera, ariko bagera ku mbuga nkoranyambaga ugasanga bigaragaje mu yindi sura. Ati' Abanyamakuru basabwa Ubunyamwuga haba mu bitangazamakuru bakorera, haba no ku mbuga nkoranyambaga(Social Media). Basabwa kutitandukanya n'Ubunyamwuga'.

    Akomeza ati' Usanga Umunyamakuru wahawe ikarita Y'Itangazamakuru( Press Card) aza mu gitangazamakuru akorera ashaka Protection( Ubwirinzi) hanyuma akajya ku mbuga nkoranyambaga (Social Media) gushakirayo amafaranga atitaye ku bunyamwuga'.

    Me Ibambe, ahamya ko imikorere iteye ityo ku munyamakuru iteza urujijo ku bamukurikira, ituma kandi nawe ubwe yitakariza icyizere ku bamukurikira kuko abigaragariza mu buryo butandukanye, aho usanga hamwe agaragara nk'Umunyamwuga ahandi akigaragaza ukundi. Ahamya ko ibyo byica ubunyamwuga, biwutesha agaciro ndetse bikagatesha n'Umunyamakuru ubwe.

    Me Jean Paul Ibambe, yasabye Abanyamakuru guhora bazirikana ko bahamagariwe kuba Abanyamakuru b'Umwuga, gutangaza amakuru afitiye gihamya kandi y'ukuri atagize aho abogamira.

    Yibukije kandi ko Umunyamakuru atari; Umugenzacyaha, atari Umushinjacyaha, ko atari Umucamanza, ndetse ko atahamagariwe kurangiza imanza, ko ahubwo akazi k'Umunyamakuru ari Ugutara, Gutunganya no Gutangaza Inkuru kinyamwuga.

    Muri aya mahugurwa agamije kongerera Ubumenyi Abanyamakuru ku gutara no gutangaza inkuru z'Ibyaha, Abanyamakuru bibukijwe ko mu gukora izi nkuru haba hagenderewe cyane ku gufasha abaturage kumva no kumenya ukuri, Ukubazwa inshingano ku bo bireba, Kugaragaza ikibazo, Kwigisha Sosiyeti, Kurwanya no gukumira Ibyaha, Kuzamura Imyumvire icyizere cy'Abaturage mu nzego z'Ubutabera.
    Théogène Munyaneza

    The post Abanyamakuru barasabwa kutitandukanya n'Ubunyamwuga first appeared on Intyoza.

    The post Abanyamakuru barasabwa kutitandukanya n'Ubunyamwuga appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/07/24/abanyamakuru-barasabwa-kutitandukanya-nubunyamwuga/

  • Nakuze nkunda Rayon Sports ariko ubu nkunda APR FC – Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga #rwanda #RwOT

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda akaba na perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Domitilla Mukantaganzwa yavuze ko yakuze akunda Rayon Sports ariko ubu akunda APR FC.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’Imvaho Nshya kibanze ku rugendo rw’Ubucamanza n’Ubutabera mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyagezweho mu myaka 32 ishize mu kubaka inzego z’ubutabera.

    Ubwo bari bageze ku musozo, yaboneyeho kumubaza utuntu n’utundi, aho yamubajije niba ajya agira umwanya wo gukurikirana Siporo, aho yavuze ko akunda umupira w’amaguru cyane.

    Ati “Zose ziranyura ariko cyane cyane umupira w’amaguru, ntabwo nyikina ariko nkunda umupira w’amaguru cyane, ni umukino nkunda.”

    Yakomeje avuga ko yakuze akunda Rayon Sports ariko ubu yayivuyeho asigaye akunda APR FC, niyo afana.

    Ati “Kera nigeze gufana Rayon Sports, uko umuntu akura bigenda bishira ubu mfana APR FC, ni yo nkunda.”

    Uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2024 APR FC ikaba iri butangire imikino ya CECAFA Kagame Cup ikina Gor Mahia.

    Domitilla Mukantagazwa yavuze ko akunda APR FC

    Source : http://isimbi.rw/nakuze-nkunda-rayon-sports-ariko-ubu-nkunda-apr-fc-perezida-w-urukiko-rw-ikirenga.html