Author: webrwanda

  • Perezida Kagame yaganiriye na Gen Muhoozi ku mutekano w'akarere – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro byahuje impande zombi byabereye i Kigali ku wa 25 Nyakanga 2026, ubwo Gen Muhoozi yagiriraga uruzinduko rw'akazi mu Rwanda.

    Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko rw'iminsi ibiri, Gen Muhoozi azaganira n'abayobozi bakuru mu Ngabo z'u Rwanda ku kongerera imbaraga umubano w'ingabo z'ibihugu byombi.

    Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu Village Urugwiro bugira buti 'Perezida Kagame yakiriye Umugaba w'Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba. Ibiganiro byabo byibanze ku mubano ukomeye uri hagati y'u Rwanda na Uganda, amahoro n'umutekano mu karere.'

    Gen Muhoozi yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2025. Icyo gihe yaganiriye n'abayobozi bakuru mu ngabo z'u Rwanda ku bufatanye bw'impande zombi, asura Ishuri Rikuru rya gisirikare rya Nyakinama riri mu Karere ka Musanze.

    Muri iri shuri, Gen Muhoozi yatanze amasomo ku bufatanye bw'ibihugu bya Afurika mu kubungabunga amahoro n'umutekano.

    Andrew Mwenda (uhagaze iburyo bwa Perezida Kagame) yari kumwe na Gen Muhoozi

    Abayobozi ku mpande zombi banaganiriye ku mutekano n’amahoro mu karere

    Perezida Kagame yaganiriye na Gen Muhoozi ku mubano ukomeye urangwa hagati y’u Rwanda na Uganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-gen-muhoozi-ku-mutekano-w-akarere

  • Ambasade ya Sudani yakoze Umuganda, ihiga kuwugeza i Khartoum – #rwanda #RwOT

    Ku wa 25 Kamena 2026, Abanya-Sudani barenga 150, bifatanyije n'Akarere ka Gasabo gukora umuganda wo kubaka Akagari ka Kabuye, mu rwego rwo kwifatanya n'Abanyarwanda muri gahunda yo kwishakamo ibisubizo.

    Ambasaderi Khalid yavuze ko muri Sudan naho bagira ibikorwa rusange biteza imbere igihugu, ariko ashima gahunda y'umuganda n'uburyo ukorwa mu Rwanda, avuga ko utuma abantu bafatanya kandi bagasabana, by'umwihariko ukaba utuma abantu bose bareshya, aboroheje n'abakomeye bose bagahurira mu gikorwa kimwe.

    Yashimangiye ko n'Abanya-Sudani bari kubyigiraho, kugirango nibasubira iwabo bazajyane uwo muco.

    Yagize ati ' twazanye ngo bige kuri iyi gahunda nziza y'u Rwanda, …kuko urubyiruko rwacu rwifuza kuyigiraho… nibasubira iwabo bashobora kujyana iyi gahunda nziza rwose. '

    Abanya-Sudani na bo bishimiye icyo gitekerezo, bavuga ko Umuganda babonye ari igikorwa cyiza cyongera gukunda igihugu, kigateza imbere ubumwe n'ubufatanye, bigafasha abaturage kubaho mu mahoro bishimye, bakanateza imbere imibereho myiza yabo, bityo bakaba bakwishimira kuwugeza mu gihugu cyabo.

    Umunya-Sudani uba mu Rwanda witwa Ahmed Sufyan Abdalla, yagize ati' njyewe ndabishyigikiye ko tuwujyana iwacu. Umuganda utuma abantu bagira ubumwe kandi bakishimira ubuzima bafite amahoro.'

    Umuyobozi wa kaminuza ya ALU ikorera mu Rwanda, Sidee Dlamini na we yavuze ko Umuganda ushobora kuzagera igihe ukorwa muri Afurika yose.

    Ati ' umunsi umwe mushobora kumva Afurika yose iri gukora umuganda kandi biturutse ku Rwanda…iki gikorwa ni cyiza.'

    Ambasade ya Sudani yatanze ibikoresho bizifashishwa mu bwubatsi no mu bikorwa by'umuganda birimo amasuka, amapiki, ibitiyo n'ingorofani, inifatanya n'abandi kubaka fondasiyo y'akagari.

    Abatuye mu murenge wa Jabana bashimye ubu bufatanye, bavuga ko bibanezeza kubona abanyamahanga na bo biyumvamo inshingano zo guteza imbere igihugu cyabakiriye.

    Ntawukigiruwe Seraphine utuye mu Kagari ka Kabuye yagize ati 'Twishimye kubona abanyamahanga baje kudufasha kubaka akagari kacu, tugafata isuka na bo bakayifata.'

    Ambasade ya Sudani yavuze ko yiteguye kwitabira ibikorwa, gutanga umusanzu no kwigira ku Rwanda.

    Gahunda yo kubaka akagari ka Kabuye yatangirijwe mu muganda

    Ambasaderi wa Sudan mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla yabonye umuganda ukwiye kugezwa mu gihugu cyabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasade-ya-sudani-yakoze-umuganda-ihiga-kuwugeza-i-khartoum

  • RCS yasabwe kubyaza umusaruro umutungo wayo upfa ubusa – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Nyakanga 2026, yasozaga ku mugaragaru umwiherero w'abayobozi bakuru ba RCS bamazemo iminsi itatu, mu Ishuri rya Gisirikare ry'i Gako mu Karere ka Bugesera.

    Ni umwiherero wari ugamije gusubiza amaso inyuma no gutekereza ku nshingano abayobozi bafite, urugendo banyuzemo, ibyo bagezeho, imbogamizi bagifite, ndetse n'icyerekezo bakwiye gukomeza kugenderamo mu gutanga serivisi z'Igorora zinoze.

    Muri uyu mwiherero haganiriwe ku ngingo 12 zitandukanye ndetse hafatwa imyanzuro 48 izashyirwa mu bikorwa kugira ngo imikorere y'uru rwego ikomeze gutera imbere mu buryo bwose bushoboka.

    Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, yashimiye Ubuyobozi bwa RCS ku bikorwa bitandukanye bamaze kugeraho byo guteza uru rwego imbere.

    Yabashimiye uburyo bashyize imbaraga mu gukora amavugurura mu magororero atuma serivisi z'igorora zishyira imbere uburenganzira bwa muntu no kugorora aho kwibanda ku guhana.

    Mu bindi RCS yashimiwe harimo no kuba yarashyize imbaraga mu bijyanye no kubaka ndetse no kuvugurura amagororero mu gihugu hose, ibyatumye ubushobozi bwo kwakira abagororwa bwiyongera.

    Dr. Biruta yongeye gushimira RCS ku ntambwe ifatika imaze gutera mu myigishirize y'imyuga n'ubumenyingiro mu igororero kuko byafashije abagororwa kunguka ubumenyi bubafasha kwiteza imbere iyo batashye.

    Ati 'Ubumenyingiro ni ingenzi mu kugabanya isubiracyaha ku bantu bafunguwe kuko bibaha amahirwe yo kwihangira imirimo no kubona akazi.'

    Gusa ku rundi ruhande Dr. Biruta yavuze ko hakiri ibikwiriye gushyirwamo imbaraga cyane cyane ibijyanye no kuzamura umusaruro ukomoka ku bikorwaremezo by'uru rwego.

    Ati 'Nekereza ko hari aho tutari twagera mu bintu bijyanye no kuzamura umusaruro. Tugomba kuganira tukareba uburyo twabinoza dukoresheje uburyo butandukanye, kubera ko RCS ifite ubutaka hirya no hino.'

    Yababwiye ko mu myanzuro bafashe bakwiriye kwita cyane ku bijyanye no kwishakamo ibisubizo, ku buryo ibikorwaremezo uru rwego rufite bizajya bibyazwamo umusaruro.

    Ati 'Dukwiriye gushyiraho igenabikorwa rifatika, tugashyiraho abazabikora n'igihe bazabikorera, hanyuma buri gihembwe tukazajya tureba aho bigeze, ku buryo nitwongera kugira umwiherero nkuyu umwaka utaha tuzareba aho duhagaze.'

    Uyu mwiherero wabaye mu gihe cy'iminsi itatu, wahurije hamwe abayobozi b'amagorero atandukanye baturutse hirya no hino mu gihugu abayobozi bakuriye amashami atandukanye ndetse n'abandi baturutse ku Cyicaro Gikuru cy'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora.

    Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, yashimiye Ubuyobozi bwa RCS ku bikorwa bitandukanye bamaze kugeraho byo guteza uru rwego imbere

    Uyu mwiherero wahurije hamwe abayobozi batandukanye bo muri RCS


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rcs-yasabwe-kubyaza-umusaruro-umutungo-wayo-upfa-ubusa

  • Meya Dusengiyumva yasabye abo muri Vision City kubungabunga ibikorwaremezo – #rwanda #RwOT

    Ni umuganda wabaye kuri uyu wa 25 Nyakanga 2026, ukorerwa muri Vision City, mu Kagari ka Gacuriro, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, witabirwa n'abayobozi bo nzego za leta iz'umutekano, n'abaturage bahatuye.

    Meya Dusengiyumva yavuze ko uko Vision City yatashywe imeze ari nako igomba kuguma, yaba imihanda, ibyapa, ubusitani, amarangi yakoreshejwe, byose bigomba kuhaguma kandi bikavugururwa kugira ngo bihorane isuku.

    Yagize ati 'Iyo tuvuze isuku mu Mujyi wa Kigali, tuba tuvuze hose. Iyo isuku ba nyirubwite batayigizemo uruhare, ntikunda. Ni mwebwe bireba cyane, nimubigire ibyanyu nimwe bigomba guheraho kuko ari mwe muhatuye. Ibi bikorwaremezo nimutabyitaho bizakomeza kwangirika kandi ni mwe bizagiraho ingaruka.'

    Yabasabye gufatanya kugira ngo isuku irusheho kwimakazwa muri Vision City, kurangwa n'umuco ukwiye kuranga Abanyarwanda, kwamagana abakoresha ibiyobyabwenge, ndetse no gutoza abana babo kwambara imyambaro itabambika ubusa.

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Rugemanshuro Regis, yasabye abatuye muri Vision City ko gukoresha Mituweli kuko ubu indwara zasabwaga kwivuza 100% kuri ubu byoroshye ku bayifite, abashishikariza kwishyura bagendeye ku nzego barimo.

    Yanabasabye kujya bizigamira muri Ejo Heza by'umwihariko urubyiruko kuko bigira inyungu iri hagati ya 11% na 13% ku mwaka.

    Yavuze ko ku myaka 55 uwizigamiye ahabwa pansiyo, umugaye mbere y'imyaka 55 ashobora gusaba pansiyo ye y'ubumuga, naho uwizigamye yitabye Imana, abasigaye bemewe n'amategeko bahabwa ubwizigame bwa nyakwigendera.

    Mu gihe uwizigamiye muri Ejo Heza akarenza Miliyoni 4 Frw ubwizigame burengaho aba ashobora gusaba 40% yayo akayakoresha mbere y'uko agera ku myaka ya pansiyo 55, mu kwishyura ishuri, gushaka icumbi, ndetse no kuba yagirwa ingwate muri banki.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard , yashimiye abitabiriye umuganda, ashishikariza abatuye muri Vision City kurangwa n'isuku no kwimakaza umutekano, cyane ko ari yo ntero y'Umujyi wa Kigali, anabasaba gufatanya gutegura no kuzitabira umunsi mukuru w'umuganura uzaba ku wa 7 Kanama 2026, kugira ngo bazarusheho kugaragaza ubudasa bw'u Rwanda nka kimwe mu bigize umuco w'Abanyarwanda.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard , yashimiye abitabiriye umuganda, ashishikariza abatuye muri vision city kurangwa n'isuku no kwimakaza umutekano

    Nyuma y’umuganda, Abatuye muri Vision City banahuguriwe ku buryo bakoresha mu guhangana n’inkongi itewe ahanini na Gaz zikoreshwa mu rugo

    Meya w'Umujyi wa Kigali yifatanyije n'abatuye muri Vision City mu muganda, abasaba kurushaho kugira isuku

    Meya w’Umujyi wa Kigali ubwo yafatanyaga n’Umuyobozi wa RSSB gusiga amarangi

    Abatuye muri Vision City bakoze umuganda wo gusiga amarangi

    Meya Dusengiyumva mu kiganiro yatanze nyuma y'umuganda yavuze ko uko Vision City yatashywe imeze ari nako igomba kuguma

    Ni umuganda witabiriwe n'abayobozi bo nzego za leta iz'umutekano, n'abaturage bahatuye.

    Nyuma y’umuganda abatuye muri Vision City bakurikiye ibiganiro bahabwaga n’abayobozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meya-dusengiyumva-yasabye-abo-muri-vision-city-kubungabunga-ibikorwaremezo

  • Amafoto utabonye ya Nyambo yambikwa impeta ya fiançailles #rwanda #RwOT

    Hamaze kujya hanze amafoto yaranze umuhango wo kwambikwa impeta ya fiançailles umukinnyi wa filime Nyarwanda, Nyambo Jesca.

    Mu ijoro ryo ku wa 23 Nyakanga 2026 nibwo hatangiye kujya hanze amakuru y’uko Nyambo Jesca yaba yambitswe impeta Uwiragiye Richard bitegura kurushinga.

    Ni umuhango wabaye mu ibanga rikomeye aho nta foto cyangwa amashusho yari yemewe gufatwa kereka abahawe akazi.

    Uyu mukunzi wa Nyambo Jesca, Uwiragiye Richard akaba asanzwe akorera hanze y’u Rwanda aho aba muri Australia.

    Nyuma yo kwambikwa impeta, Nyambo Jesca yavuze ko ari ibintu bidasanzwe mu buzima bwe.

    Amakuru ISIMBI yemenye ni uko Nyambo yamaze no kujya kwerekana umukunzi we iwabo.

    Nyambo Jesca yambitswe impeta ya fiançailles

    Source : http://isimbi.rw/amafoto-utabonye-ya-nyambo-yambikwa-impeta-ya-fiancailles.html

  • Biteye isoni n’ikimwaro gikomeye, ibihunduka bihunduke – Agahinda k’abahoze bakinira APR FC #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bahoze bakinira APR FC, bagaragaje agahinda batewe n’igisebo iyi kipe bakiniye yahuye nacyo inyagirwa na Gor Mahia 5-0 mu mukino ufungura CECAFA Kagame Cup.

    Ku myaka ufite uwakubaza igihe uherukira kubona APR FC itsindwa ibitego bingana gutya nta gukoramo byagusaba umwanya, byaherukaga 2023 ubwo yatsindwaga na Pyramids FC 6-1 muri CAF Champions League.

    Ejo hashize mu mukino ufungura CECAFA Kagame Cup wabarebwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, irushanwa atera inkunga, APR FC yatsinzwe na Gor Mahia 5-0.

    Bamwe mu bakinnyi bahoze bakinira APR FC nka Rusheshangoga Michel, Imran Nshimiyimana na Kimenyi Yves bagaragaje ko iki ari igisebo gikomeye ndetse ko ari ibihunduka byahinduka mu maguru mashya.

    Kimenyi Yves yagize ati “Ibi bintu ariko narabivuze ni uko abantu bamwe bashakira impamvu aho zidahari, nk’ubu abakinnyi bagiye n’abo bazanye mbwiza ukuri ko hari na 10/100 kuri bo? Mureke ibyo bintu mujye muri reality ya football cyangwa nimba mutabizi mujye gushaka ababizi babafashe bitabaye ibyo bamwe mu bakunzi banyu barababara cyane, umupira w’amaguru warahindutse. Bihunduke rwose.”

    Nshimiyimana Imran we yavuze ko iki ari igisebo gikomeye cyane ku ikipe nka APR FC.

    Ati “Mufatire hafi kuko ni igisebo gikomeye. Nta rukundo, nta kurwana, nta mutima ni ukuruhukira muri uyu mwambaro. Ni bibi cyane.”

    Rusheshangoga Michel we ati “Niba hari icyo gukosorwa gikosorwe vuba hakiri kare, ibi biteye isoni kandi si yo sura cyangwa urwego APR FC ikwiriye kugaragaza.”

    Gusa nubwo bavuga ibi, umutoza Talib Abderrahman we yavuze ko nta byacitse kuko nta gihe gihagije yabonye cyo gutegura ikipe ye.

    Nshimiyimana Imran yanenze abakinnyi ba APR FC

    Kimenyi Yves abona abantu badakeneye kwiga

    Rusheshangoga yasabye impinduka zihuse

    Source : http://isimbi.rw/biteye-isoni-n-ikimwaro-gikomeye-ibihunduka-bihunduke-agahinda-k-abahoze-bakinira-apr-fc.html

  • Ikigo gishya cyo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima n'ingamba zo guhanga ibishya mu byerekeye ibiribwa -Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa 24 Nyakanga 2026, iyobowe na Perezida Paul Kagame. Yafatiwemo ibyemezo binyuranye bigamije kwihutisha icyerekezo cy'u Rwanda.

    Itangazo ry'ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri

    . Inama y'Abaminisitiri yagejejweho ingamba z'ingenzi zigamije kwihutisha icyerekezo cy'u Rwanda cyo kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi, ikoranabuhanga n'ihererekanya ry'amafaranga hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga. Muri izo ngamba harimo ishyirwaho ry'lkigo cy'u Rwanda cyigisha Ikoranabuhanga rya Mudasobwa (RIC), kuvugurura
    ibikorwaremezo by'itumanaho tukava ku ikoreshwa ry'umuyoboro wa 2G/3G tukajya kuri 4G/5G, no gutangiza ikoreshwa rya eKash nk'urubuga rw'lgihugu ruhuriweho mu kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwagura serivisi z'imari no koroshya ihererekanya ry'amafaranga.

    . Inama y'Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry'lkigo cy'lgihugu gishinzwe Kubungabunga Urusobe rw'lbinyabuzima (Rwanda Nature Foundation – RNF), kizibanda ku bikorwa byo kurengera, kubungabunga no gucunga mu buryo burambye ibinyabuzima byo mu gasozi n'ibyanya birinzwe.

    . Inama y'Abaminisitiri yemeje Ingamba z'lgihugu zo Guhanga ibishya mu byerekeye Ibiribwa n'ishyirwaho ry'lkigo cy'Ubufatanye bwo Guhanga ibishya mu byerekeye ibiribwa mu Rwanda, hagamijwe kwihutisha guhanga ibishya mu rwego rw'ibiribwa binyujijwe mu kunoza amategeko n'amabwiriza abigenga, kureshya ishoramari, guhanga imirimo, no guteza imbere ukwihaza mu biribwa n'imirire iboneye.

    . Inama y'Abaminisitiri yemeje umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y'inguzanyo hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'lkigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere, yerekeye inguzanyo y'inyongera ya kabiri igenewe umushinga wo gufasha ibigo by'ubucuruzi kubona imari yo kwiyubaka no kugira ubudahangarwa, yashyiriweho umukono i Kigali, ku wa 25 Kamena 2026.

    . Inama y'Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri ryerekeye impushya zirebana n'intambi cyangwa ibijyana na zo.

    . Inama y'Abaminisitiri yemeje politiki, ingamba na porogaramu zikurikira:

     Itangwa ry'Ubwenegihugu Nyarwanda.

     Amasezerano y'ubufatanye hagati ya Guverinoma y'u Rwanda na Sosiyete y'Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro yitwa JSC National Mining Company “Tau-Ken Samruk” (TKS), agamije gushinga sosiyete ihuriweho n'impande zombi izakora ibikorwa by'ubushakashatsi n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda.

     Amasezerano hagati ya Guverinoma y'u Rwanda na InipasvalleyRw Ltd yerekeye umushinga w'ibihingwa byifashishwa cyane mu rwego rw'ubuvuzi.

     Ivugururwa ry'Amasezerano hagati ya Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe gutunganya, gukwirakwiza no kugurisha amashanyarazi (EUCL) na Nyirahindwe HPP, yerekeye kubaka no gukoresha Urugomero rw'Amashanyarazi rwa Nyirahindwe I ruherereye mu Karere ka Nyamasheke.

    . Inama y'Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu n'lmiryango Mpuzamahanga bakurikira:

     Madamu Jirusaya Birananda, Ambasaderi w'Ubwami bwa Thailand mu Rwanda, afite. icyicaro i Nayirobi.

     Madamu Marie Goreth Nizigama, Uhagarariye Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bagore mu Rwanda.

     Bwana Anton Buttigieg, usabirwa guhagararira inyungu z'u Rwanda muri Repubulika ya Malta.
    Mu bindi

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ku itariki ya 7 Kanama 2026 hazizihizwa Umunsi Mukuru w'Umuganura.

    Minisitiri w'Imari n'lgenamigambi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 31 Kanama kugeza ku ya 5 Nzeri 2026, u Rwanda ruzakira Inama ya 26 y'Abaminisitiri bo mu bihugu bigize Umuryango ugamije kurwanya iyezandonke muri Afurika y'lburasirazuba n'iy'Amajyepfo (ESAAMLG).

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 4 Nzeri 2026, u Rwanda ruzakira Inama Nyafurika yiga ku bijyanye n'lbiribwa (AFSF), hakazanizihizwa imyaka 20 iyi Nama imaze igira uruhare mu guhindura urwego rw'ibiribwa muri Afurika.

    Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’lkigo cy’lgihugu gishinzwe Kubungabunga Urusobe rw’lbinyabuzima


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikigo-gishya-cyo-kubungabunga-urusobe-rw-ibinyabuzima-n-ingamba-zo-guhanga

  • Guhindura ubuzima bw'umuntu ntibisaba igitangaza- Madamu Jeannette Kagame – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 24 Nyakanga 2026 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro umushinga Imbuto Hubs ukubiyemo kubaka mu turere twose tw'igihugu ibigo bitangirwamo serivisi zirimo iz'uburezi, ubuzima, imyuga, ikoranabuhanga n'imikino.

    Ni umushinga wa Imbuto Foundation wabimburiwe no gutaha ku mugaragaro Imbuto Hub ya Bugesera iri mu Murenge wa Nyamata muri aka Karere imaze amezi atatu ikorerwamo ikaba ari na yo ya mbere yubatswe.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko imyaka 25 Imbuto Foundation imaze ikora yamweretse ko abantu benshi bataburaga ubushobozi bwo kugera ku nzozi zabo, ahubwo baburaga amahirwe yo kubugaragaza.

    Ati “Kugira ngo ubuzima bw'umuntu buhinduke na byo ntibisaba igitangaza. Bisaba umuntu umwe wenyine ukumva, ukwizera akaguha amahirwe ya mbere. Twagiye twumva ubuhamya bw'abavuga bati 'Icyamfashije si inkunga gusa, ahubwo ni uko hari uwambwiye ngo urashoboye.' Hari urubyiruko rwatubwiye ko icyabahinduye atari igishoro, ahubwo ko umuntu yabonye ubushobozi batari bazi ko bafite.”

    Yavuze ko ayo mahirwe ari yo atuma umuntu yitekerezaho akiyizera ndetse akabona ubushobozi bwo kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu; iyo ikaba ari yo nkingi nyamukuru umuryango Imbuto Foundation wubakiyeho.

    Ati “Igiti gitangira ari urubuto rushyirwa mu butaka, ariko iyo urwo rubuto rubonye ifumbire, rukuhirwa, rugahabwa urumuri, rurakura rukaba igiti cy'inganzamarumbo. Ngiyo 'philosophie' ituranga muri Imbuto Foundation. Twemera ko buri muntu ari urubuto. Iyo tumuhaye iby'ingenzi nk'uburezi, ubuzima, indangagaciro n'amahirwe, ashobora gukura neza agahindura umuryango we n'igihugu.”

    Yibukije ko urugendo rw'uyu muryango mu myaka 25 ishize rwagaragaje ko gushora mu bantu bitanga umusaruro urambye, aho bamwe mu rubyiruko rwafashijwe ubu bamaze kugera kure mu iterambere.

    Ati 'Ndibuka amarushanwa yahaye urubyiruko uburyo bwo kugaragaza impano no guhanga imishinga ikemura ibibazo. Uyu munsi bamwe muri bo ni ba rwiyemezamirimo bafite ibigo bitanga imirimo. Ibyo byose twarabibonye bituma twibaza tuti 'twakora iki kugira ngo amahirwe nk'ayo agere kuri benshi kurushaho?'”

    Ni muri uwo murongo havutse igitekerezo cyo kubaka Imbuto Hubs, aho urubyiruko n'abakuru bazajya bahurira bagakora ibikorwa bibubaka.

    Ati “Umwana ukeneye ishuri akeneye no kugira ubuzima bwiza. Twabonye ko urubyiruko rukeneye ubumenyi ariko runakeneye ubujyanama, indangagaciro n'urubuga rwo guhanga udushya. Twabonye ko umuryango ukeneye amakuru n'ibiganiro biwuhuza kugira ngo urere neza. Imbuto Hub rero si inkuta, ni urugo.”

    Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kuzabyaza umusaruro amahirwe rugiye kubona muri iki kigo no kwigirira icyizere cy'ejo hazaza.

    Ati “Twifuza ko muva aha mwemera ko mufite ubushobozi bwo kugera ku ntego zanyu, ko mushoboye kandi mufite uruhare mu kubaka ejo hazaza heza.”

    Imbuto Hubs zizajya itangirwamo serivisi zirimo iz'ubujyanama ku buzima n'imibereho, aho abantu bashobora kuyigana bagahabwa inama ku buzima bwo mu mutwe, gupimwa indwara zitandura, aho bibaye ngombwa bakoherezwa kwa muganga, serivisi zo kuboneza urubyaro n'izindi.

    Mu mikino harimo ibibuga byo gukiniramo volleyball, basketball, umupira w'amaguru n'imikino njyarugamba. Kirimo kandi ahigirwa imyuga n'ubumenyingiro mu mezi atandatu, harimo ubudozi aho kuri ubu higamo abantu 30, n'ibijyanye n'ubwiza biri kwigwa n'abantu 60.

    Hari kandi abiga ibijyanye n'ikoranabuhanga rya mudasobwa mu mezi atandatu, hakaba irerero n'isomero ry'abana bato, ndetse n'aho abana bigira imikino inyuranye nka karate, umupira w'amaguru, volleyball bigamije kubafasha kuvumbura impano bifitemo.

    Mu minsi ibiri mu cyumweru, iki kigo cyakira ababyeyi bageze mu zabukuru bakahahukira ndetse bakidagadura n'ibindi bibafasha kunanura umubiri. Hanatangirwa serivisi zijyanye no kwigisha indangagaciro nyarwanda n'ibijyanye no gusigasira umuco binyuze mu kuwigishwa.

    Izo serivisi zose zitangwa ku buntu, ndetse ku minsi itandukanye mu cyumweru bitewe n'imiterere ya serivisi, kandi zimaze amezi atatu zitangwa.

    Abagenerwabikorwa b'izi serivisi bahamya ko bazajya bifashisha iki kigo mu kubaka iterambere ryabo, mu gihe abahaturiye muri rusange bavuga ko Imbuto Hub Bugesera iziye igihe kuko ibikorerwamo byose batari bafite ahantu haboneye babikorera.

    Umuhuzabikorwa wa Imbuto Hub Bugesera, Bayingana Jean Bosco, ati “Rimwe na rimwe nk'urubyiruko usanga rutekereza ko kubona serivisi z'ubuzima bw'imyororokere ku kigo nderabuzima birutera isoni kuko ruhahurira n'abantu baruzi. Uyu munsi turuha izo serivisi hano mu buryo bw'ibanga.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko Imbuto Hub Bugesera ari igisubizo gikuraho imbogamizi urubyiruko rwari rufite zo kutagira aho rukorera ibikorwa rukeneye.

    Ati “Mbere inyubako n'ibibuga urubyiruko rwakoreshaga byari bishaje cyane ndetse byanashyiraga mu kaga umutekano n'ubuzima. Uyu munsi, turishimira ko urubyiruko rwacu rubonye ikigo kigezweho gifite ibikorwaremezo biboneye, kizabafasha guteza imbere impano zarwo, ndetse no kongera ubumenyi no kwitegura kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu.'

    Iki kigo cyubatswe ahahoze ikigo cy'urubyiruko cyari gishaje i Nyamata, ndetse kiri muri gahunda ngari ya Imbuto Foundation yo kubaka Imbuto Hubs mu turere dutandukanye, ihereye kuri eshanu muri uyu mwaka ariko gahunda ni uko zizagera muri buri karere.

    Mu mezi atatu ashize kuva Imbuto Hub Bugesera itangiye gutanga serivisi, yakira nibura urubyiruko 200 buri munsi. Muri iki gihe, abantu barenga 960 bamaze kugana isomero ryayo, 875 bahawe ubujyanama ku buzima n'imibereho kandi 117 bahakorera imyitozo ngororamubiri mu buryo buhoraho. Irerero ry'abana na ryo rimaze kwakira abagera ku 1402.

    Abageze mu zabukuru bashimiye Madamu Jeanette Kagame wabatekerejeho muri Imbuto Hubs

    Ibyamamare binyuranye byitabiriye igikorwa cyo gufungura Imbuto Hubs

    Madamu Jeanette Kagame yifatanyije n’abana mu Isomero rya Imbuto Hub ya Bugesera yafunguwe ku mugaragaro

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko guhindura ubuzima bw’umuntu bidasaba ibitangaza cyangwa ubushobozi budasanzwe, ahubwo bisaba gutanga amahirwe

    Muri Imbuto Hub Bugesera harimo isomero ry’abana

    Gutangiza Imbuto Hubs byitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye

    Abana biga karate muri Imbuto Hub Bugesera berekanye ubumenyi bamaze kuhahererwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhindura-ubuzima-bw-umuntu-ntibisaba-igitangaza-madamu-jeannette-kagame

  • Nyamagabe: Imiryango irenga 12.000 itishoboye yatangiye gukurwa mu bukene binyuze muri GiraWigire – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda yakoreshejwemo ingengo y'imari irenga miliyari 4 Frw mu 2025/2026, ndetse ubu hateganyijwe asaga miliyari 6Frw mu mwaka w'ingengo y'imari ya 2026/2027.

    Gahunda ya GiraWigire igamije gufasha ingo ziri mu bukene bukabije kubuvamo binyuze mu kongera ubushobozi bwo kwihangira umurimo, kwizigamira no kubona serivisi z'imibereho myiza.

    Ku rwego rw'igihugu, iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa no gutangazwa mu 2024, iyobowe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC) nk'ingamba nshya zo gufasha abaturage kwikura mu bukene mu buryo burambye.

    Mu Karere ka Nyamagabe, abagezweho n'iyi gahunda ni 12.500 harimo abahawe amafaranga, amatungo, abahawe akazi muri gahunda zitandukanye.

    Nsabimana Cassien wo mu Mudugudu wa Munombe, Akagari ka Kigeme, Umurenge wa Gasaka muri Nyamagabe, ni umwe mu bagezweho n'iyi gahunda mu 2025. Uyu mugabo uyoboye umuryango w'abantu batandatu, yabwiye IGIHE ko mbere yo gufashwa yari umukene no kurya bigoye.

    Nyuma y'aho aherewe inkunga y'ibihumbi 800 Frw, yahise agura igice cy'isambu yongera ku gace gato yari afite, andi ayaguramo inka yamuhaye afumbire maze atangira guhinda neza.

    Ati 'Bwabaye ubwa mbere mpinze igice cya hegitari cy'ibirayi ndetse nyuma mpinga igice ya hegiteri cy'ibigori. Ubu nabwo nahinze umugende munini w'amashu, hari n'izindi mboga namaze gusarura nagemuriraga ibigo by'amashuri. Mu by'ukuri nsigaye nsagurira isoko, ndi kugana mu nzira yo kuba rwiyemezamirimo ufatika.'

    Nsabimana yakomeje avuga ko iyi nkunga yamukuye habi, kandi yumva azakomeza kugana aheza, ashima ko mbere yo guhabwa amafaranga yabanje guhabwa amahugurwa yo kuyakoresha neza, kandi agakomeza gukurikiranwa n'ubuyobozi bw'ibanze ku mikorere ye.

    Ubwo abayobozi bose b'uturere turindwi dusigaye tugize Intara y'Amajyepfo bakoreraga urugendoshuri mu Karere ka Nyamagabe, ku wa 23 Nyakanga 2026, hagamijwe kuhigira uburyo bwo kuvana abaturage mu bukene, hagaragajwe ko gahunda ya 'Nyamagabe GiraWigire' yagaragaje umusaruro ufatika mu gufasha abaturage kwivana mu bukene binyuze mu bufatanye bw'inzego zitandukanye ndetse n'abafatanyabikorwa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, yavuze ko iyi gahunda yagizwe iya buri wese, abayobozi b'amashami, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'abakozi b'akarere bose bayigira inshingano zabo.

    Yagaragaje ko buri muyobozi w'ishami asabwa kugenera nibura 30% by'ingengo y'imari akoresha imishinga n'ibikorwa abona byafasha abagenerwabikorwa ba guhunda ya Nyamagabe GiraWigire, ndetse n'abafatanyabikorwa bose bakagaragaza uruhare rwabo berekana abo bafashije kwivana mu bukene, byanatumye ingengo y'imari igenerwa iyi gahunda izamuka.

    Ati 'Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026, Akarere ka Nyamagabe kashoye asaga miliyari 4 Frw muri iyi gahunda, mu gihe mu mwaka wa 2026/2027 hateganyijwe ko aya mafaranga aziyongera akagara kuri miliyari 6 Frw, hagamijwe gufasha abaturage 12.500 bari muri Nyamagabe GiraWigire, kongera umuvuduko mu iterambere.'

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko Akarere ka Nyamagabe katoranyijwe nk'akarere ko kwigirwaho bitewe n'uko gahunda yako Nyamagabe GiraWigire yagaragaje umusaruro ufatika mu gufasha abaturage kwivana mu bukene binyuze mu bufatanye bw'inzego zitandukanye ndetse n'abafatanyabikorwa.

    Ati' Nyamagabe GiraWigire yagaragaje ko iyo gahunda yo kuvana abaturage mu bukene ishyizwe mu bikorwa neza kandi ikagirwa iya buri wese, itanga umusaruro ugaragara. Turasaba utundi Turere kwigira kuri ubu buryo kugira ngo bukomeze gutanga ibisubizo birambye mu Ntara y'Amajyepfo yose, bityo abaturage bose barusheho kwigira.'

    Kugeza ubu, Mu Ntara y'Amajyepfo habarurwa imiryango 79.980 iri mu rugendo rw'iterambere mu gihe cy'imyaka ibiri.

    Meya Niyomwungeri Hildebrand uyobora Nyamagabe, yavuze ko buri gikorwa kigamije gufasha, harebwa ko byibura 30% by’abafashwa bari muri gahunda ya Nyamagabe GiraWigire

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye abayobozi b’uturere dutandukanye mu Majyepfo, kwigana Nyamagabe kugira ngo barusheho gufasha abakiri mu bukene aho bayobora

    Wabaye umwnya mwiza wo kwigiranaho nk’abayobozi mu rugamba rwo guteza imbere abaturage

    Meya w’Akarere ka Muhanga (iburyo) na Meya w’Akarere ka Nyaruguru (ibumuso) bakurikiye impanuro z’uko Nyamagabe yitaye mu bikorwa byo gukura abaturage mu bukene

    Gahunda zo gufasha abaturage kuva mu bukene i Nyamagabe ziri mu zitaweho cyane muri iyi myaka ibiri, kuva 2025 kugeza 2027

    Ba Meya b’uturere twa Huye (iburyo) na Gisagara (ibumoso) bari bitabiriye uru rugendoshuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-imiryango-irenga-12-000-itishoboye-yatangiye-gukurwa-mu-bukene

  • APR FC yanyagiwe na Gor Mahia 5-0 #rwanda #RwOT

    Mu mukino ufungura irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 warebwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, APR FC yanyagiwe na Gor Mahia yo muri Kenya 5-0.

    APR FC yatangiye umukino ubona irimo ikina neza ishyira igitutu kuri Gor Mahia ishaka igitego.

    Ku munota wa kane Byiringiro Gilbert yagerageje ishoti ariko umupira umunyezamu arawufata.

    APR FC yihariye iminota ya mbere y’umukino iba yabonye igitego ku munota 26 ku mupira Cheikh Djibril Ouattara yahinduriye Amani Michel ariko umunyezamu arawubatanga.

    Nyuma y’iyi minota, APR FC wahise ubona imbaraga ziyishiranye aho Gor Mahia amahirwe ya mbere yabonye ku munota wa 34 yahise itsinda igitego cya Mikel Evans Kibwage n’umutwe.

    Ku makosa ya Seidu Yussif Dauda watakaje umupira mu kibuga hagati, ku munota wa 35 Patrick Essombe yayitsindiye igitego cya kabiri bajya kuruhuka ari 2-0.

    APR FC yagerageje gukora impinduka Dauda, Togui na Amani Michel bavamo hajyamo Mamadou Traore, Uwiragiye Fidali na Hakim Kiwanuka.

    Gusa ntacyo zafashije kuko ku munota wa 64, Paul Okoth Odhiambo yahise ayitsindira igitego cya gatatu.

    Iki gitego cyagiyemo nyuma y’umunota umwe gusa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ageze muri Stade Amahoro aje kureba uyu mukino.

    Byaje kuba bibi cyane ku munota wa 80 ubwo Otieno Owino yatsindiraga Gor Mahia Igitego cya kane

    Hari mbere y’uko ku munota wa 87 Ebenezer Assifuah atsindira agashinguracumu. Umukino warangiye ari 5-0.

    Undi mukino wo mu itsinda A wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2026 ari nabwo CECAFA Kagame Cup yatangiye, Vipers FC yatsinze Garde Républicaine yo muri Djibouti 3-0.

    APR FC yanyagiwe na Gor Mahia

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yanyagiwe-na-gor-mahia-5-0.html