Author: webrwanda

  • Uko RIB isobanura impamvu abakekwaho ikoreshwa ry'Ibiyobyabwenge umwe yafungwa undi ntafungwe #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha/RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko hari impamvu zishobora gutuma abantu 2 bakekwaho ikoreshwa ry'Ibiyobyabwenge, umwe ashobora gufungwa undi ntafungwe, ahubwo akajyanwa mu kigo giherereye I Huye kirogora ubumara bw'Ibiyobyabwenge kandi kigafasha abasabitswe nabyo kubicikaho, kubivaho(Isange Rehabilitation Centre).

    Dr Murangira B. Thierry, avuga ku cyo Ubugenzacyaha/RIB bagenderaho bagena abajyanwa mu kigo cya Isange Rehabilitation Centre ndetse n'abajya gufungwa( Gereza/Igororero), yagize ati' Buriya ikintu cy'Ibiyobyabwenge!, Igihe cyose unywa Ibiyobyabwenge abifatiwemo abinywa bidafite ikindi cyaha bihuje, tuvuge yakubise arakomeretsa baramupima basanga anywa ibiyobyabwenge, urumva ko kunywa Ibiyobyabwenge bifitanye isano no gukubita no gukomeretsa, uwo ng'uwo rwose ni inzira yo kujya kugororwa mu Igororero(Gereza). Muri Rehab, ni igihe yapimwe agasangwamo ibiyobyabwenge ariko nta kindi cyaha bifitanye isano'.

    Akomeza ati' Ikindi ni uko uwo ujyanwa Rehab, nawe ubwe uretse kuba nta kindi cyaha bisanishwa nabyo, nawe ubwe aba ababajwe n'ibiri ku mubaho agasaba ko yafashwa kandi agatanga Isezerano ry'uko azisubiraho. Kuba kandi nawe ubwe ashaka kubivamo kuko iyo byakugize imbata hari igihe Umutima uba ushaka ariko umubiri bikanga. Uwo rero ni ufashwa nawe akagaragaza ko ababajwe n'ibiri ku mubaho'.

    Dr Murangira B. Thierry, akomeza avuga ko uwo wafashijwe akajyanwa muri Rehab bitavuze ko ibye biba birangiriye aho kuko Dosiye ye ihora ifunguye. Iyo nyuma bigaragaye ko yongeye, agafatwa agapimwa agasangwamo ingano irenze iyamusanzwemo mbere, nta kabuza arafatwa agashyikirizwa amategeko kuko n'amahirwe yahawe mbere aba yarayapfushije ubusa.

    Mu kigo cya Isange Rehabilitation Centre kiri I Huye, Uretse gufasha ababaswe n'Ibiyobyabwenge nk'Urumogi, banafasha ababaswe n'Inzoga, Cocaine n'ibindi biyobyabwenge. Bafasha kandi ababaswe n'Imikino y'Amahirwe (Betting) ndetse n'ababaswe n'Imibonano mpuzabitsina idasanzwe, harimo nko kwikinisha n'ibindi.

    Théogène Munyaneza

    The post Uko RIB isobanura impamvu abakekwaho ikoreshwa ry'Ibiyobyabwenge umwe yafungwa undi ntafungwe first appeared on Intyoza.

    The post Uko RIB isobanura impamvu abakekwaho ikoreshwa ry'Ibiyobyabwenge umwe yafungwa undi ntafungwe appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/09/14/uko-rib-isobanura-impamvu-abakekwaho-ikoreshwa-ryibiyobyabwenge-umwe-yafungwa-undi-ntafungwe/

  • U Rwanda rwashyizwe mu bihugu byorohereza abanyamahanga kubyinjiramo ku Isi – #rwanda #RwOT

    Imibare y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) igaragaza ko amafaranga yinjijwe n'ubukerarugendo mu 2025 ari miliyoni 685$ (miliyari 1Frw), avuye kuri miliyoni 647$ (miliyoni 953,9Frw) zari zinjizwe mu 2024. Angana n'izamuka rya 6%.

    Ni mu gihe umubare w'abasura u Rwanda na wo wazamutseho 9% ugera ku bantu miliyoni 1,49 mu 2025.

    Ibi byashimangiwe n'urutonde ngarukamwaka rwa The Henley Passport Index, rugaragaza uko pasiporo z'ibihugu ziba zihagaze mu mwaka.

    Uru rutonde rugaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 20 mu bihugu 199 byorohereza abanyamahanga kubyinjiramo, mu gihe pasiporo yarwo iri ku mwanya wa 128 mu zifite agaciro gakomeye ku Isi.

    Raporo kandi igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 120 mu bihugu 159 bigize Umuryango Mpuzamahanga w'Ubucuruzi (WTO) mu bijyanye no korohereza abanyamahanga kurwinjiramo. Ruri ku mwanya wa 45 mu bihugu 56 bigize Commonwealth, no ku mwanya wa 75 mu bihugu 132 bya G77.

    Mu bihugu 60 bikoresha Icyongereza nk'ururimi rwemewe n'amategeko, u Rwanda ruri ku mwanya wa 48.

    Mu bihugu 29 bikoresha Igifaransa, ruri ku mwanya wa cyenda, na ho mu bihugu bine bikoresha Igiswahili, ruri ku mwanya wa gatatu.

    Ni mu gihe mu bihugu 57 biyoborwa na ba Perezida, u Rwanda ruri ku mwanya wa 36.

    Ku bijyanye no gukuraho viza, raporo igaragaza ko ibihugu 127 bifite pasiporo zishobora kwinjira mu Rwanda nta visa, hakoreshejwe uruhushya rw'ikoranabuhanga cyangwa visa itangwa bageze mu Rwanda, mu gihe abafite pasiporo y'u Rwanda basabwa visa kugira ngo bajye muri ibyo bihugu.

    Muri ibyo bihugu harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza, u Budage, u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Australia n'u Buyapani.

    Raporo igaragaza ko Tuvalu ari cyo gihugu cyihariye muri iki cyiciro, kuko abafite pasiporo yacyo basabwa visa kugira ngo binjire mu Rwanda, mu gihe Abanyarwanda bashobora kujyayo nta visa, hakoreshejwe eTA cyangwa visa itangwa bagezeyo.

    Uko Abanyarwanda boroherezwa

    Pasiporo y'u Rwanda ifite amanota 71 ku bijyanye n'ibihugu uyifite ashobora kugeramo ku Isi, ahwanye na 35,9% by'aho ishobora kugera ku Isi.

    Ibihugu 33 byinjirwamo n'Abanyarwanda nta visa, 35 bikabemerera kubona visa babigezemo cyangwa bagakoresha ubundi buryo bworoshye bwo kwinjira, mu gihe ibindi bitatu bikoresha uruhushya rwa Electronic Travel Authorization.

    Ku rundi ruhande, ibihugu 127 bisaba ko abafite pasiporo y'u Rwanda babanza kubona visa mbere yo kubyinjiramo.

    Muri Afurika, pasiporo y'u Rwanda ifite igipimo cyo kugera mu bindi bihugu kingana na 71,7%.

    Raporo igaragaza ko ibihugu 20 byo muri Afurika byinjirwamo n'Abanyarwanda nta visa, ibindi 16 bikaba bibemerera kubona visa babigezemo cyangwa bakabona ubundi buryo bworoshye bwo kwinjira, mu gihe ibihugu bibiri bisaba uruhushya rwa Electronic Travel Authorization.

    Ibihugu 15 byo muri Afurika ni byo bisaba ko Abanyarwanda babanza kubona visa mbere y'urugendo.

    Ibi bishyira u Rwanda ku mwanya wa 17 muri Afurika mu bihugu 54, ari na wo mwanya rufite mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

    Mu bihugu byorohereza Abanyarwanda kubyinjiramo, ku isonga haza Kenya ibemerera kumarayo iminsi 180.

    Benin, u Burundi, Côte d'Ivoire, Gambia, Malawi, Mauritius, Senegal, Tanzania na Uganda byo bitanga iminsi 90; mu gihe Angola, Nigeria, Somalia na Togo bitanga iminsi 30, na ho São Tomé & Príncipe itanga iminsi 15.

    Ghana iri mu cyiciro cya eTA, aho Abanyarwanda bemererwa kumarayo iminsi 60, na ho Seychelles ikaba isaba eTA no kwiyandikisha nk'umukerarugendo, aho umugenzi ashobora kumarayo iminsi 90.

    Mu Burayi na Aziya yo Hagati biracyagoranye

    Mu Burayi, igipimo cyo kwinjira ku Banyarwanda mu buryo bworoshye kiri kuri 0,0%, kuko ibihugu 47 byose bigize uyu mugabane bisaba abafite pasiporo y'u Rwanda kubona visa mbere y'urugendo.

    No muri Aziya yo Hagati ni ko bimeze kuko ibihugu byose uko ari bitanu bisaba visa mbere y'urugendo.

    Muri rusange, Oceania ifite igipimo cya 50%, Ibirwa bya Carraïbes bikagira 43,8%, Aziya ni 34,0%, Amerika y'Amajyaruguru ni 26%, Amerika y'Amajyepfo ni 25,0%.

    Mu Burasirazuba bwo Hagati ho ni 17,6%, naho ibihugu byo mu Kigobe bikagira 16,7%.

    Muri Aziya, Philippines, Palestine na Singapore biri mu bihugu Abanyarwanda bashobora kwinjiramo nta visa. Singapore isaba ikarita yo kuhagera kandi ikemerera Abanyarwanda kumarayo iminsi 30.

    Sri Lanka ni cyo gihugu cyonyine cyo muri ako karere kiri mu cyiciro cya eTA, aho gitanga iminsi 30.

    U Rwanda rwashyizwe mu bihugu byorohereza abanyamahanga kubyinjiramo ku Isi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwashyizwe-mu-bihugu-byorohereza-abanyamahanga-kubyinjiramo-ku-isi

  • ACP Rutikanga yibukije abagenzi kutihanganira abamotari n'abashoferi babatwara nabi – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Nzeri 2026, ACP Rutikanga yavuze ko gahunda ya Turindane Tugereyo Amahoro ikwiye kuva mu magambo igashyirwa mu bikorwa.

    Ati 'Niba ugendera kuri moto, ibutsa umumotari kugenda neza no kubahiriza amategeko y'umuhanda. Niba uri mu modoka rusange, ibutsa umushoferi kubatwara neza kandi yirinde kurenza umuvuduko wagenwe.'

    Yibukije abagenzi ko bishyura serivisi yo gutwarwa, bityo bakwiye kugera iyo bajya mu mutekano.

    Ati 'Muri abakiliya, ntabwo mugendera ubuntu, mugomba gutwarwa neza kandi mu mutekano.'

    Umwe mu basubije ubwo butumwa yavuze ko hari abamotari cyangwa abashoferi bagaragaza ko batishimira kwibutswa kugenda neza.

    ACP Rutikanga yamusubije ko mu gihe bibaye, abagenzi bashobora gufata amashusho cyangwa amajwi, bakandika na nimero ya pulake y'ikinyabiziga, bakabiha Polisi kugira ngo ikibazo gikurikiranwe.

    Imibare ya Polisi y'u Rwanda yo mu 2024 yerekana ko muri uwo mwaka mu Rwanda habaye impanuka ibihumbi 22, zica abantu 1.047. Aba barimo 34% by'abanyamaguru, 27% by'abari kuri moto na 23% by'abari ku magare.

    Ubukangurambaga bwa Turindane Tugereyo Amahoro bwatangijwe ku mugaragaro ku wa 7 Ugushyingo 2025 na Polisi y'u Rwanda, hagamijwe gukebura abakoresha umuhanda kwirinda impanuka zo mu muhanda, guhindura imyitwarire no gusangira inshingano haba ku bakoresha umuhanda bagenda n'amaguru, abatwara amagare n'abakoresha ibinyabiziga.

    ACP Rutikanga yibukije abagenzi kutihanganira abamotari n’abashoferi babatwara nabi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/acp-rutikanga-yibukije-abagenzi-kutihanganira-abamotari-n-abashoferi-babatwara

  • Uzajya wishyingura- Gen (Rtd) Ibingira yaburiye abasirikare batatira igihango – #rwanda #RwOT

    Yatangiye ubu butumwa ubwo we n'abandi basirikare bakuru muri RDF barimo Umugaba Mukuru, Gen Mubarakh Muganga, bari mu mugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Capt (Rtd) Butare Rogers uheruka kwitaba Imana.

    Gen (Rtd) Ibingira yavuze ko kuba abasirikare bakuru muri RDF bitabiriye iki gikorwa ari uko Capt (Rtd) Butare atigeze anyuranya n'amahame yatumye abasirikare ba RPA bafata imbunda, bakabohora u Rwanda.

    Ati “Iyo Butare anyuranya n'amahame yacu yatumye dufata imbunda tukarwana, muri twe nta n'umwe wakahabonye. N'uzabikora muri bagenzi bacu twicaye aha, uzajya wishyingura. Ibyo nta soni zo kubivuga kuko uba wanyuranyije n'amahame, uba watatiriye igihango.”

    Yasobanuye ko umusirikare ashobora gukomereza ubuzima mu kindi gihugu nka Capt (Rtd) Butare wabaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ko ibyo bitavuze ko mu gihe agezeyo agomba kwibagirwa impamvu we na bagenzi be babohoye u Rwanda.

    Uyu musirikare kandi yagaragaje ko iyo umusirikare yitabye Imana, bagenzi be basigaye bamuvuga ibigwi kubera ko yagumye mu murongo mwiza, ntabe umwanzi w'igihugu.

    Ati “Ariko se ubu mbaye ikigarasha, nkaba adui, ni nde wamvuga koko? Abantu bajye bamenya ibyo ngibyo. Iyo tuvuga rero kuri mugenzi wacu wabaye umusirikare, ni yo mpamvu tumuvugana izo mbaraga kubera ko afite ibyo yakoze.”

    Gen (Rtd) Ibingira yasabye abo mu muryango wa Capt (Rtd) Butare ko bagomba kumubanira, ntibatatire igihango cye kuko bashukishijwe amafaranga, ababwira ko inzara ishobora gushira ariko igihemu cyo ntigishire.

    Gen (Rtd) Fred Ibingira yatangaje ko nta musirikare wa RDF uzashyingura uwahindutse umwanzi w’igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uzajya-wishyingura-gen-rtd-ibingira-yaburiye-abasirikare-batatira-igihango

  • Umusaruro w'amata wiyongereyeho 6% mu 2025- RAB – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wungirije w'agateganyo ushinzwe iterambere ry'ubworozi muri RAB, Dr Mupenzi Mutimura yabwiye IGIHE ko mu mwaka wa 2025 u Rwanda rwabonye umusaruro w'amata ungana na litiro 1.152.514.000 uvuye kuri litiro 1.092.430.000 mu 2024.

    Ibi bivuze ko umusaruro w'amata wiyongereyeho hafi 6% mu mwaka umwe.

    Uyu muyobozi yavuze ko hari ibihe by'umwaka usanga umusaruro w'amata ugabanuka, cyane cyane mu gihe cy'impeshyi bigatuma amazi ahabwa inka aba make.

    Yagize ati “Iyo inka zibuze amazi ahagije bigira ingaruka ku mukamo. Niyo mpamvu ikibazo cy'amazi n'ubwatsi bw'amatungo ari bimwe mu by'ingezi byitabwaho kugira ngo umusaruro ukomeze kwiyongera no mu gihe cy'impeshyi”.

    Yongeyeho ko kuri ubu Leta yashyizeho gahunda zo gufasha aborozi kubona ibikoresho byo gufata no kubika amazi, birimo ibigega by'amazi, ndetse no gucukura amariba yo kuhira aho bishoboka.

    Ati “Aborozi kandi barashishikarizwa guhunika amazi n'ubwatsi mu gihe cy'imvura kugira ngo haboneke ubwo bazakoreshwa mu gihe cy'impeshyi”.

    RAB ivuga ko guhunika amazi n'ubwatsi bifasha mu kugabanya ihindagurika ry'umusaruro w'amata cyane cyane mu gihe cy'impeshyi.

    Umusaruro w'amata mu Rwanda wiyongereyeho 6% mu 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-w-amata-wiyongereyeho-6-mu-2025-rab

  • Mu Rwanda haguye imvura nke ugereranyije n'iyari yitezwe – #rwanda #RwOT

    Mu bupimiro 44 bwakurikiranwe, 43 bwagaragaje imvura iri munsi y'isanzwe igwa. Ubupimiro bwa Nyagatare ni bwo bwonyine bwapimiweho imvura irenze isanzwe igwa muri iyo minsi.

    Meteo Rwanda ivuga ko ubupimiro bwa Nyagatare bwapimye imvura ya milimetero 32,5 mu minsi ibiri, bukurikirwa n'ubwa Kagitumba, na bwo bwo muri ako karere, bwapimye milimetero 20,5 mu minsi ibiri.

    Mu Mujyi wa Kigali, mu bice byinshi by'Intara y'Iburengerazuba, iy'Amajyepfo, iy'Amajyaruguru n'iy'Iburasirazuba, nta mvura yaguye. Aho yabonetse, yaguye hagati y'umunsi umwe n'ibiri.

    Iyo raporo igaragaza kandi ko ubushyuhe bwari hejuru y'ubusanzwe bupimwa mu ntangiriro za Nzeri mu bice byinshi by'igihugu. Ibihe by'izuba byatumye ubuhehere bw'ubutaka bukomeza kugabanuka ahenshi.

    Meteo Rwanda iteganya ko hagati ya tariki ya 11 n'iya 20 Nzeri hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 10 na 64. Yagiriye abahinzi inama yo kwegera abashinzwe ubuhinzi kugira ngo bitegure igihembwe cy'ihinga A 2027.

    Mu Ntara y'Iburengerazuba, mu bice byinshi by'Amajyaruguru no mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, imvura izaba iri ku kigero cy'isanzwe igwa muri icyo gihe. Mu bindi bice by'igihugu, hateganyijwe imvura iri munsi gato y'isanzwe igwa.

    Mu minsi isigaye y’ukwezi kwa Nzeri, mu Rwanda hitezwe imvura nyinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-haguye-imvura-nke-ugereranyije-n-iyari-yitezwe

  • Rulindo: Amafaranga ajya mu mifuka y'abahinzi b'icyayi yageze kuri miliyari 9 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutseho mu gikorwa cyo kumurika ibyagezweho muri manda y'imyaka itanu y'Imana Njyanama y'akarere yatangiye mu mpera za 2021, igiye kurangira mu Ukwakira 2026, cyabaye ku wa 10 Nzeri 2026.

    Ubuyobozi bwagaragaje ko amafaranga yinjiye mu mifuka y'abaturage bayakesha ubuhinzi bw'icyayi yavuye kuri 5.186.934.395 Frw yariho mu 2021 agera kuri 9.261.304.506 Frw mu 2026.

    Ni mu gihe amafaranga yinjiye mu mifuka y'abaturage akomotse ku gihingwa cya kawa yavuye kuri 566.716.420 Frw yariho mu 2021 agera kuri 1.378.520.500 Frw mu 2026.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith avuga ko mu byo bishimira bagezeho mu myaka itanu ishize harimo no kuzamura umusaruro w'ibihingwa byoherezwa mu mahanga.

    Ati 'Mu 2021 umusaruro w'icyayi wari toni 3.292 ku mwaka, none uyu munsi mu 2026 bageze kuri toni 4.953 ku mwaka muri 2026, ni mu gihe umusaruro w'ikawa mu 2021 wari kuri toni 302 ku mwaka none uyu munsi ugeze kuri toni 430 ku mwaka, uku guteza imbere ubuhinzi bw'ibyoherezwa mu mahanga byafashije abaturage kwinjiza amafaranga no guhindura imibereho yabo.'

    Muri aka karere kandi bazamuye umusaruro w'urusenda uva kuri toni 248 wariho mu 2021, ugera kuri toni 441 ku mwaka mu 2026.

    Bazamuye kandi umusaruro w'imiteja uva kuri toni 336 ku mwaka bariho mu 2021, bagera kuri toni 420 ku mwaka mu 2026.

    Meya Mukanyirigira yanagaragaje ko aka karere gakungahaye ku mabuye y'agaciro, aho muri 2026 bageze ku bilo 4.801.716 ku mabuye ya Wolfram, ni mu gihe ku mabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti bageze ku bilo 2.867.460.

    Mu bikorwa remezo byorohereza abaturage kugeza umusaruro w'ibi bihingwa byoherezwa mu mahanga ku isoko muri aka karere mu myaka itanu ishize hubatswe imihanda ireshya n'ibilometero 81.1, ni mu gihe hubatswe ibiraro bishya 16 birimo 12 byo mu kirere.

    Manda y'imyaka itanu y'inama njyanama y'Akarere ka Rulindo yatangiye inshingano mu mpera za 2021 yafashe ibyemezo 622, muri byo ibigera kuri 580 byashyizwe mu bikorwa.

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bamurikiwe ibyagezweho i Rulindo mu myaka itanu ishize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-amafaranga-ajya-mu-mifuka-y-abahinzi-b-icyayi-yageze-kuri-miliyari-9

  • Sheebah Karungi yahishuye uko yagiye gusenga akabikubitirwa #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi ukomoka muri Uganda, Sheebah Karungiye yahishuye ku nshuro ya mbere ajya mu rusengero yabikubitiewe bituma atongera kujya gusenga.

    Ni mu butumwa burebure yanyijije ku rukuta rwe rwa X bwagarukaga ku buzima bwe no gusenga n’impamvu yabicitseho.

    Ati “Uyu munsi, nagiye ku rusengero mbishaka ku nshuro ya mbere mu buzima bwanjye, navutse ndi umuyisilamu, ku nshuro ya mbere njya ku rusengero ndi umwana, narabikubitiwe. Sinigeze nsubirayo.”

    Gusa yakomeje avuga ko yagiye ajya mu rusengero inshuro nyinshi ariko atagiye gusenga ahubwo ari ho yabonaga ubuhungiro.

    Ati “Nagiye mu rusengero inshuro nyinshi ariko nko gushaka ubuhungiro atari ugusenga. Kuva ku myaka 14 ubwo ntari nzi aho ndi buryame cyangwa aho najya nkaba ntekanye, urusengero rwabaye ahantu ho kujya. Rimwe na rimwe nacungaga abandi basohotse mu rusengero nkahita ninjira, nkajya mu nguni nkaryamayo. Rimwe na rimwe najyagayo mpunga ubwana bwanjye, nkumva umuziki, nkashaka amahoro nkahumeka.”

    Yavuze ko uko yumvaga Imana ari nako bimeze uyu munsi, ngo nubwo atajyaga gusenga ariko iyo asubije amaso inyuma abona icyo gihe cyose yabaga ari mu rusengero Imana yabaga iri kumwe na we.

    Gusa ngo ejo hashize ku Cyumweru byari bitandukanye kuko “Nagiyeyo kuko nashakaga kuba ndi ahantu nigeze kujya mpahungira ngo mbone umutekano, kuri iyi nshuro ni ugushimira Imana.”

    “Uyu mwaka yarandinze mu buzima, urupfu, yasubije amasengesho na buri kimwe Imana yampaye na mbere y’uko menya ko mbikwiriye. Nashakaga kuvuga ngo warakoze.”

    Sheebah Karungi yemeje ko yahisemo kujya gusengera mu rusengero rwa Pastor Wilson Bugembe kubera ko yiyumvamo ko hari umubano afitanye n’Imana kuko yagiye amusengera iwe mu rugo no mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwe ari n’aho yagiye yiyumvamo hari imbaraga z’umwuka afite.

    Kubona abantu bateraniye hamwe barimo basingiza Imana, bafite icyizere byari byiza, niyumvise neza kandi ko ntacyahindutse kuri we akiri wa wundi ariko akunda Imana.

    Sheebah Karungi yavuze ko umunsi wa mbere ajya mu rusengero yabikubitiwe

    Source : http://isimbi.rw/sheebah-karungi-yahishuye-uko-yagiye-gusenga-akabikubitirwa.html

  • Amafoto y’ubukwe bwa Bob Pro n’umuhanzikazi Kelliah #rwanda #RwOT

    Ndayambaje Emmanuel wamamaye nka Bob Pro mu gutunganya no gukora 'Mastering’ z’indirimbo z’abahanzi, yakoze ubukwe na Tuyizere Kelia [Kelliah].

    Ni ubukwe bwabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2026, aho Bob Pro yasabye anakwa Kelliah maze banasezerana kubana nk’umugabo n’umugore, nyuma y’igihe bari bamaze mu munyenga w’urukundo.

    Bob Pro yarambitse ibiganza ku ndirimbo nyinshi zakunzwe hano mu Rwanda nka 'Ndi Ready’ ya Kevin Kade, 'Gake Gake’ ya Bwiza, 'Eva’ ya Kitoko n’izindi.

    Kelliah washakanye na Bob Pro ni umuhanzikazi nyarwanda uzwi nka 'Renge’, 'Mon Bébé’, 'Gitego’, 'Together’.

    Bob Pro yakoze ubukwe na Kelliah

    Kelliah umugore wa Bop Pro

    Source : http://isimbi.rw/amafoto-yaranze-ubukwe-bwa-bob-pro.html

  • Ingimbi z’u Rwanda zageze muri Côte d’Ivoire #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihungu ya Handball y’abatarengeje imyaka 18, yageze muri Côte d’Ivoire aho yitabiriye Igikombe cya Afurika cya 22 (Africa Men’s Youth Championship).

    Ku mugoroba w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2026, nibwo iyi kipe yageze muri iki gihugu aho bagiye gukina iki gikombe kizatangira ejo ku wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2026.

    Iki Gikombe kikaba kizaba guhera tariki ya 15 kugeza 22 Nzeri 2026, u Rwanda rukaba ruri mu itsinda C aho ruri kumwe na Marocco na Libya.

    Aba bakinnyi b’umutoza Bagirishya Anaclet bagiye gutangira irushanwa mu gihe bakuru babo batarengeje imyaka 20 bo bitagenze neza mu Gikombe cya Afurika cy’abatarengeje 20 cyari kimaze iminsi kibera Côte d’Ivoire.

    Umukino wa mbere u Rwanda ruzawukina ejo ku wa Kabiri na Maroc saa 19h00′ ni mu gihe ku wa Gatatu saa 17h00′ ruzakina na Libya.

    Ikipe y’igihugu yageze muri Cote d’Ivoire

    Source : http://isimbi.rw/ingimbi-z-u-rwanda-zageze-muri-cote-d-ivoire.html