Nakuze nkunda Rayon Sports ariko ubu nkunda APR FC – Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga #rwanda #RwOT

Written by

in

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda akaba na perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Domitilla Mukantaganzwa yavuze ko yakuze akunda Rayon Sports ariko ubu akunda APR FC.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’Imvaho Nshya kibanze ku rugendo rw’Ubucamanza n’Ubutabera mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyagezweho mu myaka 32 ishize mu kubaka inzego z’ubutabera.

Ubwo bari bageze ku musozo, yaboneyeho kumubaza utuntu n’utundi, aho yamubajije niba ajya agira umwanya wo gukurikirana Siporo, aho yavuze ko akunda umupira w’amaguru cyane.

Ati “Zose ziranyura ariko cyane cyane umupira w’amaguru, ntabwo nyikina ariko nkunda umupira w’amaguru cyane, ni umukino nkunda.”

Yakomeje avuga ko yakuze akunda Rayon Sports ariko ubu yayivuyeho asigaye akunda APR FC, niyo afana.

Ati “Kera nigeze gufana Rayon Sports, uko umuntu akura bigenda bishira ubu mfana APR FC, ni yo nkunda.”

Uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2024 APR FC ikaba iri butangire imikino ya CECAFA Kagame Cup ikina Gor Mahia.

Domitilla Mukantagazwa yavuze ko akunda APR FC

Source : http://isimbi.rw/nakuze-nkunda-rayon-sports-ariko-ubu-nkunda-apr-fc-perezida-w-urukiko-rw-ikirenga.html

Comments

2 responses to “Nakuze nkunda Rayon Sports ariko ubu nkunda APR FC – Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga #rwanda #RwOT”

  1. Utazwi Avatar
    Utazwi

    Akose umukobwa apfa kuvuga ko yasambanyijwe umuntu agahita afungwa??????? Abagabo mujye murega guharabika….

  2. Utazwi Avatar
    Utazwi

    Ese ko shaddyboo bamujyanye rihab uyu we agafungwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *