Imbuto Foundation yatangije 'Imbuto Hubs', gahunda izahindura ubuzima bw'Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuryango Imbuto Foundation watangije ku mugaragaro gahunda ya 'Imbuto Hubs' izaba ikubiyemo ibikorwaremezo byubakiwe gufasha imiryango mu iterambere n'imibereho myiza.

Umuhango wo gutangiza iyi gahunda wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2026 mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Muri aka Karere ka Bugesera Madamu Jeannette Kagame yafunguye ikigo cyiswe 'Imbuto Hub' kizajya gitanga serivisi zirimo iz'ubujyanama ku buzima n'imibereho, iz'imikino n'imyidagaduro, iz'ikoranabuhanga, ahigirwa imyuga, irerero n'izindi, kandi byose bikorwe nta kiguzi.

Izi serivisi zirimo izigenewe abana, urubyiruko n'abakuru.

Nubwo iyi gahunda ya Imbuto Hubs yatangiriye i Bugesera, nyuma izagezwa mu Karere ka Kicukiro, aka Rwamagana n'aka Muhanga.

Imbuto Foundation ifite gahunda y'uko ibigo bya Imbuto Hubs bizubakwa nibura muri buri karere mu myaka itanu iri imbere, kugira ngo bifashe mu iterambere ry'imiryango n'imibereho myiza y'abayigize.

Ni mu gihe kuri ubu, Ikigo cy'Urubyiruko cya Kimisagara cyamaze kuvugururwa kigashyirwaho izi serivisi zose ziboneka muri 'Imbuto Hub'.

Umushinga wa Imbuto Hubs watekerejwe n'Umuryango Imbuto Foundation mu gihe wizihizaga imyaka 25 ishize utangijwe.

Ufatwa nk'uburyo bushya bwo kwegera imiryango, hagashyirwaho ahantu hashobora kuboneka serivisi zirimo izigenewe abana bato baba bari kumwe n'ababyeyi babo cyangwa bari bonyine. Imbuto Hub y'i Bugesera, yashyizwemo ibibuga byifashishwa muri siporo, ahantu h'imyidagaduro, aho kunguranira ibitekerezo, isomero n'ibindi.

Muri ibi bigo kandi hazajya habonekamo abajyanama mu bijyanye n'imishinga n'ubucuruzi, abafasha abahanga ibishya, abafatanyabikorwa mu iterambere, abafite ibyo bagezeho byafasha kubera urugero abakiri bato n'ibindi.

Ni mu gihe urubyiruko rukuze ruzajya rwigisha imyuga irimo kudoda, gutunganya imisatsi, ububaji, ubukorikori, kwiga gusoma no kwandika n'ibindi.

Ku rundi ruhande ariko, imyuga yigishwa cyangwa serivisi zizajya zishyirwa muri ibi bigo bya Imbuto Hubs, zizajya zitandukana bitewe n'icyo abantu bo muri ako gace bakeneye.

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yavuze ko gushyiraho 'Imbuto Hubs' bigamije kubaka umuryango. Yavuze ko bigomba gukorwa binyuze mu mikino, imyidagaduro, kwigisha abato gusoma, ikoranabuhanga ndetse n'ibindi.

Ati 'Kubera ko uyu ari umuco dushaka kubaka, ntabwo ari umuco wa Imbuto Foundation gusa. Ni ahantu hafite imizi mu muryango.'

Yakomeje agira ati 'Ntabwo ari inyubako gusa. Inyubako ubwazo ntabwo zihindura imibereho y'umuryango, ahubwo abantu, abafatanyabikorwa ni bo babikora. Urwo ni urugendo tubasaba kudushyigikiramo, ntabwo tubasaba kudufasha kubaka inyubako, ahubwo turabasaba kugira uruhare mu kubaka umuryango.'

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko umushinga wa 'Imbuto Hubs' wubatswe muri aka karere ari intambwe iganisha ku iterambere ry'urubyiruko, kuzamura impano z'abakiri bato n'imiyoborere myiza.

Ati 'Kubaka iki kigo ni umusaruro w'ubufatanye bwahereye ku isesengura ry'ibyo abana n'urubyiruko bakeneye, bigera kuri iyi porogaramu y'ibibuga bya siporo, imyidagaduro n'ibindi.'

Meya Mutabazi yavuze ko mbere, abakiri bato mu Karere ka Bugesera batari bafite ibikorwaremezo birimo ibibuga ndetse n'ibyari bihari byari bishaje.

Ati 'Turishimira ko urubyiruko rwacu rubonye ikigo kigezweho kizarufasha kwagura ubumenyi, guhanga udushya no kwitegura kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu.'


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbuto-foundation-yatangije-imbuto-hubs-gahunda-izahindura-ubuzima-bw

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *