U Rwanda rutuwe n'abarenga 65% bari mu cyiciro cy'urubyiruko, bakanabarizwa cyane mu bakoresha ibinyobwa bisembuye no kwishora mu biyobyabwege.
Mu mwaka wa 2022-2024 mu bantu bakatiwe igifungo cy'igihe kirekire urubyiruko ruri hagati y'imyaka 18-25 rwakatiwe igifungo cya burundu ni abantu 234, abafite imyaka 26 kugeza mu myaka 40 ni 429 mu gihe abarengeje imyaka 40 ari abantu 264.
Abakatiwe igifungo cy'imyaka 20 kugeza kuri 25, harimo abafite imyaka 18-25 bagera kuri 589, abafite imyaka 26-40 ni 895 naho abarengeje imyaka 40 ni abantu 377.
Abakatiwe igifungo cy'imyaka iri hagati ya 15 na 20 muri bo harimo abari hagati y'imyaka 18-25 bagera ku 2.255, abari hagati y'imyaka 26-40 bakatiwe icyo gifungo bo ni abantu 3.100 mu gihe abarengeje imyaka 40 ari abantu 985.
Depite Mukabalisa mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko imyitwarire y'urubyiruko ikwiye kurangwa n'amahitamo meza, bagashora imbaraga zabo mu bibaha inyungu.
Ati 'Nta gihe imyitwarire iranga urubyiruko itigeze igaragara ariko ubu hari igihe ubona bitangiye gukabya cyane cyane izi nzoga z'ibyuma, n'indi myitwarire iterwa no gukurikira imbuga nkoranyambaga ariko nk'uko nabikubwiye no mu rugendo rwanjye imbaraga zawe nk'urubyiruko utazishyize mu kintu cyubaka ukajya mu kindi kitubaka, byanze bikunze igisubizo urakibona. Niba wishoye mu biyobyabwenge, icyuma n'ibindi ubuzima bwawe buzagenda bujya hasi. Ariko niba ugiye mu bindi bibyara inyungu, uri mu bukorerabuhshake, cyangwa ushatse ikindi byanze bikunze ibyo urimo birahemba.'
Yavuze ko mu bihe byose hagiye habaho abitwara nabi ariko ingaruka za mbere zibageraho ari ubuzima bubi, bikazagera no ku hazaza h'igihugu.
Ati 'Uhisemo nabi byanze bikunze ingaruka zizaba mbi, igihembo kizaba kibi, ejo heza hawe ku giti cyawe tureke igihugu. Wowe ushobora no kuba uri umwe ugahomba…ibisekuruza byose byabayeho, tuzi abo twari tuzi, abo twiganaga baciye muri izo nzira, wabaza uti bari he? Byabagendekeye bite? Hari abagize amahirwe bakabireka ariko hari n'ababikomejemo, ni babandi nyine ubona icyizere cy'ubuzima cyaratakaye.'
Yavuze ko urubyiruko ubu rufite amahirwe menshi abandi batabonye arimo kuba wakwicara iwawe ugakoresha mudasobwa cyangwa telefoni ukinjiza amafaranga kandi mu nzira nziza bityo bakwiye kugira amahitamo meza, no kubyaza umusaruro amahirwe bafite.
Leave a Reply