Author: webrwanda

  • Miss Kundwa Doriane yibarutse #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2015, Kundwa Doriane yibarutse imfura ye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

    Miss Kundwa Doriane wakunze kugira ibanga ubuzima bwe bw’urukundo, mu minsi yashize nibwo yakorewe ibirori byo kwitegura kwakira umwana bizwi nka ‘Baby Shower.’

    Nyuma yo kuba Nyampinga w’u Rwanda wa 2015, umwaka wakurikiyeho yahise ajya gutura muri Canada aho yagiye agiye kwiga.

    Mu mwaka ushize akaba yari mu Rwanda aho yari yaje gusura inshuti, abavandimwe no kubonana n’umukunzi we uba mu Rwanda.

    Muri uyu mwaka wa 2026 nibwo yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Ubuzima, Bachelor of Health Sciences, muri Ontario Tech University.

    Miss Kundwa Doriane yibarutse

    Source : http://isimbi.rw/miss-kundwa-doriane-yibarutse.html

  • Chery yemerewe kubaka mu Rwanda uruganda ruteranya imodoka – #rwanda #RwOT

    Icyemezo cyafashwe mu Nama y'Abaminisitiri yo ku wa 18 Nzeri 2026, yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame. Mu byemezo byayo, hemejwe amasezerano y'ishoramari agamije kubaka uruganda ruteranya imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda.

    Ni intambwe nshya nyuma y'amezi umushinga uri mu biganiro. Muri Mata 2026, Perezida Kagame yari yakiriye Xu Hui, Visi Perezida wa Chery Holding Group akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Rich Resource International Investment, aho ibiganiro byabo byibanze ku mahirwe y'ishoramari arimo no guteranyiriza imodoka mu Rwanda.

    Nubwo Inama y'Abaminisitiri yemeje ayo masezerano, amakuru arambuye ku gaciro k'ishoramari, aho uruganda ruzubakwa, ubushobozi ruzaba rufite bwo guteranya imodoka, igihe imirimo yo kurwubaka izatangirira n'igihe ruzatangirira gukora ntabwo aratangazwa.

    Chery yashinzwe mu 1997, icyicaro cyayo kiri mu Mujyi wa Wuhu mu Ntara ya Anhui mu Bushinwa.

    Yatangiye gukora imodoka mu 1999, mu gihe mu 2003 yatangiye kuzigurisha ku rwego rwagutse.

    Chery ifite icyerekezo gikomeye ku Isi cyo guhindura uruganda rw'imodoka. Kugeza mu 2024, iyi sosiyete yari ifite ubwoko icyenda bw'imodoka ikora. Muri izo harimo izitwa Fulwin, Exeed, Jetour, iCar/iCaur n'izindi zirimo Luxeed yakozwe ku bufatanye na Huawei.

    Rufite imodoka kandi zitwa Karry, Omoda, Jaecoo, Lepas, Exlantix na Aiqar.

    Muri izi modoka zose, hari zimwe zikorerwa isoko ry'imbere mu Bushinwa n'izindi zoherezwa hanze. Nka Chery, Exeed na Jetour, ziboneka mu Bushinwa zikanoherezwa mu mahanga.

    Omoda , Lepas na Jaecoo zo zikorerwa isoko ryo hanze y'u Bushinwa, mu gihe iCar iboneka mu Bushinwa no hanze yabwo ariko yitwa iCaur. Luxeed na Karry na zo ni imodoka zikorerwa isoko ry'imbere mu Bushinwa gusa.

    Iyi sosiyete ifitanye imikoraniore na Jaguar Land Rover kuva mu 2012 yo gukorera mu Bushinwa imodoka zo mu bwoko bwa Jaguar na Land Rover.

    Mu 2024, uru ruganda rwagiye muri Espagne rugirana amasezerano na Ebro, rumwe mu nganda z'imodoka zizwi i Burayi, maze rutangira gushyira hanze imodoka ziri mu izina rya Ebro. Rwahise rufata imodoka zarwo Chery Tiggo 7 na Tiggo 8 rurazivugurura, ruzita Ebro S700 na Ebro S800.

    Intego ni uko ruzaba rumaze kugurisha imodoka ibihumbi 50 zo muri ubwo bwoko mu 2027, zikazagera ku bihumbi 150 mu 2029.

    Mu 2025 nibwo Omoda na Jaecoo zatangajwe nk'ubwoko bushya bw'uru ruganda. Kuva icyo gihe, mu mezi 27 hari hamaze gucuruzwa imodoka z'ubu bwoko ibihumbi 600. Bivugwa ko ubu bwoko bubiri nibura mu 2030 buzaba bumaze kugurishwaho nibura imodoka miliyoni 1,4.

    Imibare igaragaza ko mu 2022, iyi sosiyete yinjije hafi miliyarI 12,8$, mu 2023 zabaye miliyari 22,5 bigeze mu 2024 aba miliyari 37,2$ mu gihe mu gihembwe cya mbere cya 2025 yari miliyari 9,4$.

    Muri iyo myaka uko ikurikirana, inyungu yayo yari miliyoni 702$, miliyari 1,44$, miliyari 1,98$ na miliyoni 455$ mu gihembwe cya mbere cya 2025.

    Iyemezwa ry'aya masezerano rije mu gihe u Rwanda rukomeje guteza imbere ikoreshwa ry'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi. Imodoka zikoresha amashanyarazi 100%, batiri zazo n'ibikoresho byo kuzongerera umuriro bitumizwa mu mahanga byashyiriweho ubusonerwe bwa TVA.

    Luxeed ni zimwe mu modoka nziza z’amashanyarazi zikorwa na Chery

    Jetour ni SUV za Chery zigezweho. Zitangiye kwiyongera ku isoko ry’u Rwanda

    Iyi modoka mu Bushinwa icuruzwa yitwa iCar ariko iyo igeze mu Rwanda iba yitwa iCaur. Ikoresha amashanyarazi gusa

    Imbere muri Tiggo 7 Pro ni uku hateye

    Tiggo 7 ni imwe mu modoka zigezweho ku mugabane w’u Burayi

    Chery irashaka gutangiza mu Rwanda uruganda ruteranya imodoka z’amashanyarazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/chery-yemerewe-kubaka-mu-rwanda-uruganda-ruteranya-imodoka

  • Uwamariya Léontine wahize abandi mu bizamini bya Leta yagiye kwiga muri Jordanie – #rwanda #RwOT

    Kugira ngo uyu mwana ajye muri Jordanie, byaturutse ku bizamini yakoze muri Gicurasi mbere y'uko akora ikizamini cya leta.

    Ubusanzwe u Rwanda rufitanye imikoranire mu by'uburezi n'ishuri ryitwa King's Academy, rimwe mu mashuri akomeye yo muri Jordanie yigisha Siyansi. Ryashinzwe mu 2007 n'Umwami Abdullah II wa Jordanie.

    Ubwo bufatanye bumaze imyaka itanu. Buri mwaka, abahanga muri Siyansi bo mu Rwanda bakora ibizamini bibemerera kuba bajya kwiga muri iri shuri.

    Muri Gicurasi, Uwamariya yatoranyijwe mu banyeshuri bane mu gihugu basanzwe batsinda amasomo ya Siyansi. Harebewe ku manota bagize mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n'uwa Gatatu.

    Itsinda ry'abarimu bo muri Jordanie ryaje mu Rwanda, riha ibizamini abo bana bane rishakamo babiri. Ibizamini byakozwe harimo icyanditse n'icyo kuvuga.

    Ni aho Uwamariya yavuye atsinda na mbere y'uko atsinda ikizamini cya leta. Bivuze ko kujya muri Jordanie kwe ntaho bihuriye n'ikizamini cya leta yatsinze akaba uwa mbere.

    Usibye we wagiye muri Jordanie, undi muhungu watsinze iki kizamini yiga mu Mujyi wa Kigali muri André ndetse yari muri batanu ba mbere mu bizamini bya leta mu masomo ya Siyansi.

    IGIHE yavuganye na Minani Cyprien, umubyeyi wa Léontine, agaragaza ko umuryango wishimiye amahirwe uyu mwana abonye yo gukomeza amashuri. Ati 'Birashimishije.'

    Mu bizamini bya Leta, Uwamariya wigaga mu ishuri ryisumbuye rya ISF Nyamasheke yagize amanota 98,7%, anganya Musonga Isimbi Orah wigaga muri Fawe Girls' School.

    Mu muhango wo guha ibihembo abagize amanota meza ku rwego rw'igihugu wabereye i Kigali ku wa 20 Kanama 2026, Uwamariya ntiyagaragaye, biteza impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga.

    Icyo gihe, Minisiteri y'Uburezi yasobanuye ko habayeho ikibazo cy'itumanaho, kuko umukozi wari ubishinzwe yahamagaye ababyeyi ba Uwamariya ariko ntibaboneka ku murongo wa telefone.

    Uwamariya Léontine yerekeje muri Jordanie mu rukerera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwamariya-leontine-wahize-abandi-mu-bizamini-bya-leta-yagiye-kwiga-muri

  • Bugesera: Abana b'imyaka 14 na 15 bashatse kubana nk'umugore n'umugabo – #rwanda #RwOT

    Aba bana bombi bakomoka mu Kagari ka Gakamba, Umudugudu wa Gakamba, mu Murenge wa Mayange. Basanzwe biga mu mashuri abanza.

    Umuhungu w'imyaka 15 yatsinzwe ikizamini gisoza amashuri abanza, akaba agomba gusubira mu mwaka wa gatandatu, mu gihe umukobwa w'imyaka 14 na we agiye gutangira uwo mwaka. Bombi bavuga ko bari bamaze igihe bakundana, ari na byo byatumye bafata icyemezo cyo kujya kubana.

    Bari basigaye babana mu nzu nk'umugore n'umugabo. Iyo nzu ni iy'umuntu umusore yakoreraga akazi ko gucuruza amagi na Sambusa. Akimara kuyigeramo nibwo yahamagaye umukobwa ngo babane.

    Iki kibazo cyamenyekanye bwa mbere mu mpera za Kanama 2026. Ku wa 2 Nzeri, ubuyobozi bw'Umurenge wa Mayange bwagiye kubareba, bunatumiza ababyeyi babo. Icyo gihe buri mubyeyi yemeye gusubiza umwana we mu rugo no gukomeza kumwitaho.

    Mu ntangiriro z'icyumweru gishize, ubuyobozi bwongeye kumenya ko aba bana bari basubiranye bakongera kubana. Bahise bajyanwa ku Murenge, ababyeyi babo na bo baratumizwa, basabwa kwiyemeza gukurikirana uburere bwabo no kubafasha gusubira mu ishuri.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umusigire w'Umurenge wa Mayange, Ingabire Aimable, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kuganira n'aba bana, ubuyobozi bwasanze hakenewe ubufasha bwihariye, cyane cyane ku bijyanye n'imibereho yabo mu miryango.

    Ati 'Bariya bana barafashijwe mu gihe bari bageze ku Murenge, twabahaye umwanya wo kwitekerezaho dusaba ababyeyi babo kubasubiza mu muryango.'

    Yavuze ko se w'umuhungu yemeye kongera kumusubiza mu ishuri, nyuma y'uko yari yararivuyemo akajya gushaka akazi ko mu rugo. Nyina w'umukobwa na we yemeye kumusubiza mu rugo no kumufasha gukomeza amasomo.

    Ingabire yavuze ko ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kujyana aba bana muri Isange One Stop Center kugira ngo bakorerwe isuzuma ry'ubuzima ndetse banahabwe ubufasha mu mitekerereze.

    Ati 'Iyo muganiriye wumva ko hari ibibazo bafite bijyanye n'imiryango yabo. Ababyeyi turabaha ubutumwa bw'uko bakwiriye gufata inshingano ku bana babo kuko iyo umubyeyi amaze ibyumweru bibiri atazi aho umwana we ari ntanatange ikirego, ni uburangare.'

    Yasabye ababyeyi kurushaho gukurikirana abana babo no kumenya aho bari, cyane cyane igihe umwana ataraye mu rugo.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Mayange buvuga ko aba bana batandukanyijwe ku wa 17 Nzeri 2026. Kuri ubu bari kumwe n'umukozi w'Umurenge kuri Isange One Stop Center, aho bari guhabwa ubufasha bukenewe mbere yo gusubizwa mu miryango no mu mashuri.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-abana-b-imyaka-14-na-15-bashatse-kubana-nk-umugore-n-umugabo

  • Bya bihe! Ibihe bigenda n’ibya byo twibukiranye amwe mu mategeko yagengaga umupira wa karere #rwanda #RwOT

    Umuhanzi umwe abinyujije mu ndirimbo yagize ati”Ibihe bigenda n’ibya byo”. Ibihe bya karere amategeko yayigengaga, ishyaka ryabagamo ni bimwe mu byatumaga abana bakura bakunda umupira w’amaguru.

    Kuva na kera umupira w’amaguru wari ukunzwe mu Rwanda, ariko ababashaga kwigurira umupira wo gukina ‘Ballon’ bari mbarwa cyane cyane mu bice by’ibyaro, gusa ntibyabicishaga irungu ngo bigunge dore ko intore itaganya ahubwo ishaka ibisubizo, babangaga umupira mu mashashi uzwi ku kazina ka karere.

    Byari bigoye ko kera wagenda ikirometero utabonye abana bakina karere, mu midugudugu habaga harimo ibibuga byinshi kimwe mu byatumaga abana bakunda umupira w’amaguru.

    Karere umupira wabaga ubanzwe mu mashashi akenshi uzengurutswe n’imbarasasa, benshi mu bawukinnye bakubwira ko wabaga uryoshye, akenshi wabaga uryohejwe n’amategeko yawo yabaga asekeje kandi anatangaje.

    Dore amwe mu mategeko atangaje yagengaga karere

    1. Nyir’umupira ntiyasimburwaga

    Kabone niyo yabaga atazi gukina, cyangwa yarushye, nyir’umupira yagombaga gukina umukino wose ntawumusimbuye, kandi umukino warangiraga iwabo bamuhamagaye cyangwa arushye, yabaga anemerewe kugusimbuza iyo wabaga umwimye umupira kobone n’iyo wabaga watsinze igitego.

    2. Ikipe nyir’umupira arimo ntiyiyamburaga

    Kuko nta myenda isa ababaga bagiye gukina bagiraga ‘jersey’, byasabaga ko ikipe imwe yiyambura kugira ngo umwe amenye bagenzi be, ikipe yo nyir’umupira arimo ntabwo yiyamburaga.

    3. Imipangirwe y’ikipe

    Ntabwo ikipe yapangwaga hakurikijwe aho umuntu ashoboye gukina, ahubwo bitewe n’uko agaragara, umuntu ubyibushye yajyaga mu izamu, ufite imbaraga agakina mu bwugarizi naho nyir’umupira yakundaga gukina nka rutahizamu.

    4. Gukinana inkweto

    Nk’ibisanzwe abana benshi mu cyaro bakinanaga ibirenge, iyo hari uwazaga yambaye inwketo ashaka kuzikinana nyir’umupira ni we wemezaga niba azikinana cyangwa atazikinana.

    5. Penaliti

    Ntibyabaga byoroshye kwemeza niba habayeho penaliti cyane ko n’ibibuga nta mirongo yabagamo, akenshi penailiti yamezwaga iyo umukinnyi bamuvunnye akava amaraso, cyangwa akavunika bakamukura mu kibuga bamuteruye.

    6. Gusimbuza

    Byari byemewe ko niba umukinnyi iwabo bamuahamgaye agenda agasiga bamusimbuye ariko yagaruka agakomeza mu mwanya we.

    7. Kurengura

    Iyo umupira wabaga warenze, si itegeko ko umukinnyi yarenguraga n’amaboko abiri yashoboraga gukoresha n’ukuboko kumwe bitewe n’aho ashaka kurengura.

    8. Gusimbuza umunyezamu bagiye gutera penailiti, nyuma agasubira mu izamu

    Iyo mwabaga mutizeye ko umunyezamu urimo ashoboye gufata penaliti, mwaramusimbuzaga hakajyamo undi nyuma yayo umunyezamu hagasubiramo umunyezamu warurimo.

    9. Abasimbura akazi kabo kabaga ari ako gutoragura imipira

    Abasimbura, bamwe babaga batabanje mu kibuga nibo babaga bashinzwe gutoragura imipira, imwe yabaga yagiye mu gihuru bakajya kuyizana.

    10. Koruneri 3 zavagamo penaliti

    Iyo habaga koruneri 3 zikuriranya, ni ukuvuga bagiye gutera karuneri, umupira ugasubirayo, bayitera ukongera ugasubirayo, byahitaga bivamo penaliti.

    Aya ni amwe mu mategeko yagengaga umupira wa karere. Ese waba warakinnye karere? wowe itegeko wibuka ryagutangaje n’uyu munsi ni irihe?

    Karere yagiraga amategeko yihariye

    yo nyir’umupira arushye umukino uhita urangira

    Source : http://isimbi.rw/bya-bihe-ibihe-bigenda-n-ibya-byo-twibukiranye-amwe-mu-mategeko-yagengaga-umupira-wa-karere.html

  • Amahitamo y’abakinnyi akora, ikibazo cya Elidinho, Djingarey… Kwibanda ku makipe yo hanze – Haringingo yavuze #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian Mbaya yavuze ko abakinnyi barimo Djingarey, Elie Mokono, Mohamed n’abandi batarimo kugaragara ndetse batakinnye umukino wa Sunrise FC bafite ibibazo by’imvune.

    Ku wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2026, Rayon Sports yakinaga umukino wayo wa mbere wa shampiyona na Sunrise FC aho amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe.

    Nyuma y’uyu mukino, Haringingo Francis yavuze ko ari umukino wabagoye kuko batabashije kuwutsinda nubwo babonye amahirwe menshi, gusa ngo ni umukino wa mbere wa shampiyona kandi buri gihe uba ugoye.

    Ati 'Kutugora watugoye kuko ntitwabashije kuwutsinda. Ntekereza ko ari ibisanzwe, twabonye amahirwe menshi ntitwabasha kuyabyaza umusaruro ni nayo mpamvu umusaruro wagenze uku. Iyi ni shampiyona kandi umukino wa mbere wa shampiyona uhora ugoye, ntabwo dushoboye kuwutsinda ariko shampiyona iracyari ndende turacyasigaje imikino 29, nzi ko mu mikino itaha tuzaba tumeze neza.'

    Benshi bagiye bibaza ku mahitamo yakoze yo gukinisha abakinnyi batatu bafite ubushobozi bwo kuba bakina umwanya umwe nka Tony Kitoga, Issa Djiguiba na Tambwe Ngongo Gloire, bose yari yababanjemo aho mu busanzwe bazwiho kuba bakina inyuma y’umwataka ibizwi nka nimero 10, gusa we si ko abibona.

    Ati 'Abo bose nta n’umwe uhuje n’undi ibyo bakina, baratandukanye. Kandi kuvuga ngo bakina ku icumi iyo ni imibare, ni umubare ushyira ku muntu. Kuvuga ngo nabashyizemo batatu ni nk’uko wavuga ngo washyizemo ba nimero 9 batatu, biterwa n’uko bakina, ntekereza ko uko bakinnye bakinnye neza ni amahirwe gusa twabuze.'

    Ese amahitamo ye yo mu busatirizi ni yo yakabaye akora?

    Inshuro nyinshi ubusatirizi bwa Rayon Sports, umutoza Haringingo akunda kubanzamo Herman Kameni Junior, Atisso Kodjo na Iradukunda Elie Tatou ariko iyo urebye umusaruro wabo, ntabwo barimo gutsinda ibitego uko bikwiye kandi nyamara baba baremye uburyo bwisnhi bw’ibitego.

    Kuri iki kibazo, Haringingo yagize ati 'Ntekereza ko ari ikibazo cy’igihe, ni igihe, icyiza ni uko turimo turarema uburyo bwo kugera ku izamu, ubu ni ugukora cyane. Sinavuga ko hari abari ku ntebe y’abasimbura cyangwa ababanjemo, bose ni abakinnyi ba Rayon Sports.'

    'Iyo bitagenze neza hahora hari icyo kuvuga kandi ni byo nanjye ndabibona, tugiye gukora ibishoboka byose turebe ko abo dufite bashobora kuduha umusaruro, bashobora kuduha ibyo dushaka, bidakunze tuzashaka andi mahitamo.'

    Haringingo Francis yavuze ko abakinnyi nka Nshimiyimana Emmanuel Kabange usanzwe ari kapiteni w’iyi kipe, Ibrahim Djingarey, Elie Mokono na Mohamed Ouattara impamvu batabonetse ari ikibazo cy’imvune.

    Ati 'Nk’uko ubavuze ni abakinnyi benshi kandi bari kugira icyo badufasha kinini ni abakinnyi bataramera neza bari mu mvune ni yo mpamvu mutabashije kubabona.'

    Ntiyaba yarashyize imbaraga mu kwitegura amakipe yo hanze y’u Rwanda ariko mu Rwanda akibagirwa

    Rayon Sports ni ikipe yagaragaje imbaraga nyinshi mu kwitegura umwaka w’imikino wa 2026-27, aho yahereye kuri CECAFA Kagame Cup iyitwara, muri CAF Confederation Cup isezerera Panthère du Ndé yo muri Cameroun gusa imikino ibiri imaze gukina n’amakipe yo mu Rwanda ntabwo yabashije kuyitsinda.

    Harimo Police FC yayisezereye muri Super Cup ndetse na Sunrise FC baraye banganyije muri shampiyona igitego kimwe kuri kimwe.

    Kuri iyi ngingo yo kuba yarashyize imbaraga mu kwitegura amakipe yo hanze cyane yagize ati 'Ntekereza ko ikipe ari ikipe. Ni uko tutarabona amahirwe gusa urebye uko tuba twakinnye, amahirwe turema na none murebye abakinnyi dufite kuri shampiyona yo mu Rwanda ni bashya, rimwe na rimwe hari igihe bibwira ko ibintu byoroshye bagasanga ahubwo birakomeye.'

    'Turimo turakora, amahirwe tubona ntituyabyeza umusaruro ubutaha nizera ko tuzayabyaza umusaruro nk’uko ubivuze iyi ni shampiyona, sinavuga ngo ni Police FC gusa kuko hari indi mikino tutashoboye gutsinda, ni mu busatirizi gusa tugomba kongeramo imbaraga kugira ngo dushobore kubyaza umusaruro amahirwe tubona.'

    Haringingo kandi yagarutse ku bakinnyi babatu buri kipe isabwa kuba ifite ku rupapuro rw’umukino batarengeje imyaka 21 aho avuga ko bitamubangamiye kuko n’andi makipe aba abafite.

    Ati 'Sinavuga ngo birabangamye kuko uko tuba tubafite ni nako n’abandi baba babafite, rero ni ukumenya uburyo bazakoreshwa, ni ibisanzwe kubera ko ari iby’amakipe yose mvuze ngo birambangamiye n’abandi byaba ari uko ariko kuri njye ntekereza ko dufite abakinnyi bakiri bato bashobora gukina kandi berekanye ko bafite ubushobozi.'

    Ubu shampiyona yabaye ihagaze kubera amakipe y’ibihugu, yavuze ko bagiye gufata akaruhuko gato ubundi bakajya bagusubukura imyitozo bakanashaka imikino ya gicuti kugira ngo abakinnyi batabonye umwanya wo gukina bakine.

    Haringingo yasobanuye byinshi ku mikinire n’abakinnyi bafite ibibazo afite

    Source : http://isimbi.rw/amahitamo-y-abakinnyi-akora-ikibazo-cya-elidinho-djingarey-kwibanda-ku-makipe.html

  • RwandAir mu kwagura amababa: Airbus A330 eshanu, ingendo i Frankfurt, Mumbai na Guangzhou – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda iri mu cyerekezo kigari cya RwandAir cyo kongera ingendo ndende, cyane cyane izerekeza mu Burayi no muri Aziya no kurushaho kugira Kigali ihuriro ry'ingendo rihuza imijyi yo muri Afurika n'amasoko mpuzamahanga.

    Umuyobozi Mukuru w'agateganyo ushinzwe Ubucuruzi muri RwandAir, Reuben Mbonye, yabwiye Aviation Week ko u Burayi n'Uburasirazuba bwa Aziya biri mu bice by'ingenzi iyi sosiyete iri kurebaho mu kwagura ibikorwa byayo, nubwo itaratangaza ku mugaragaro aho ingendo nshya zizatangirira.

    Muri iyo gahunda, Frankfurt iri gusuzumwa nk'umujyi mushya RwandAir ishobora gutangirizamo ingendo mu Budage, mu gihe Mumbai na Guangzhou zo ziri mu mijyi ishobora gusubizwamo ingendo zari zarahagaritswe.

    Kugeza ubu, RwandAir isanzwe ikorera ingendo ndende mu mijyi irimo Londres, Paris, Brussels, Dubai na Doha, ku ruhande rumwe, ikanagira ingendo mu Burasirazuba, Hagati, Uburengerazuba n'Amajyepfo bya Afurika.

    Airbus A330 eshanu mu mugongo w'iyi gahunda

    Kimwe mu by'ingenzi bizafasha RwandAir gushyira mu bikorwa iyi gahunda ni indege eshanu za Airbus A330-200 iri kongera mu mato yayo.

    Indege ya mbere muri izo eshanu yakiriwe muri Kanama 2026, izindi enye zikazagenda zinjira mu bikorwa buhoro buhoro. Zose zizakoreshwa binyuze mu masezerano yo kuzikodesha.

    Bitewe n'imiterere yazo, izi ndege zishobora gutwara abagenzi bari hagati ya 220 na 270.

    Iya mbere yamaze gutangira ingendo z'ubucuruzi ifite imyanya 226, kandi iri gukoreshwa cyane mu kongera ubushobozi bwa RwandAir ku ngendo zo mu Burayi, zirimo kongera inshuro z'ingendo zerekeza i Paris n'i Bruxelles.

    Kuba RwandAir iri kongera indege zo mu bwoko bwa A330 bifite uburemere bwihariye kuko izi ari indege zagenewe ingendo ndende kandi zishobora gutwara abagenzi benshi, bikayiha amahirwe yo kongera inshuro z'ingendo ku masoko isanzwe ikoreramo no gufungura andi mashya.

    Indege nyinshi kandi zizayiha uburyo bwo guhindura gahunda z'ingendo mu buryo bworoshye no kunoza uburyo abagenzi baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika bahuza ingendo banyuze i Kigali, mbere yo gukomeza berekeza mu Burayi, Aziya cyangwa ahandi.

    Gahunda ya RwandAir ntirangirira kuri Airbus A330 eshanu gusa. Mbonye yavuze ko iyi sosiyete ishaka gukuba hafi kabiri umubare w'indege ifite mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere.

    Uku kwaguka kugomba no kujyana no kwiyongera gukomeye k'umubare w'abagenzi.

    Mu mwaka wa 2023/2024, RwandAir yatwaye abagenzi barenga gato miliyoni imwe. Intego yayo ni uko mu mwaka wa 2028/2029 izaba itwara abagenzi barenga miliyoni 2,1 buri mwaka, bivuze ko izarenza inshuro ebyiri uwo mubare mu myaka mike.

    Iyo mibare igaragaza ko RwandAir idashaka gusa kongera aho igera, ahubwo ishaka no kongera cyane ubushobozi bwayo bwo gutwara abagenzi no kugira uruhare runini ku isoko ry'ingendo zo mu kirere muri Afurika.

    Uku kwaguka kwa RwandAir kugendana n'umushinga mugari w'u Rwanda wo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera.

    Iki kibuga gifite agaciro kagera kuri miliyari 2$, kiri kubakwa ku bufatanye na Qatar Airways ifitemo imigabane 60%.

    Icyiciro cya mbere giteganyijwe kurangira mu 2028, kikazaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni zirindwi ku mwaka.

    Mu cyiciro gikurikira, giteganyijwe ahagana mu 2032, ubushobozi bwacyo buzikuba kabiri bugere ku bagenzi miliyoni 14 buri mwaka.

    Ibi bizaha u Rwanda umwanya munini wo kongera ingendo mpuzamahanga ugereranyije n'ubushobozi bw'Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali gisanzwe gikoreshwa.

    Nubwo RwandAir iri gutegura kwaguka, iyi gahunda ije mu gihe sosiyete z'indege muri Afurika zihanganye n'izamuka ry'ikiguzi cy'ibikorwa.

    Mbonye yavuze ko izamuka ry'ibiciro bya lisansi ryongereye ikiguzi cy'ibyo RwandAir ikoresha, bigatuma ivugurura ibiciro by'ingendo.

    Muri rusange, sosiyete z'indege muri Afurika zihura n'ibibazo birimo ibiciro bya lisansi biri hejuru, imisoro, amafaranga yishyurwa ku bibuga by'indege ndetse n'imbogamizi zo kugera ku masoko amwe, ibintu bigira uruhare mu gutuma ingendo zo mu kirere ku mugabane zihenze.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-mu-kwagura-amababa-airbus-a330-eshanu-ingendo-i-frankfurt-mumbai-na

  • U Rwanda rwohereje toni 70 za avoka muri UAE mu munsi umwe – #rwanda #RwOT

    Izi avoka zoherejwe ku wa 17 Nzeri 2026, zijyanwa n'indege. Ni umusaruro waturutse mu bahinzi barenga 1000 biganjemo abagore, dore ko bagize 70% y'abo bahinzi.

    Ni isoko ryabonetse binyuze muri gahunda ya Value-Added Initiative to Boost Employment (VIBE) igamije guteza imbere ubuhinzi n'umurimo.

    Iyi gahunda y'imyaka itanu yashyizweho na TradeMark Africa ku bufatanye na Mastercard Foundation, igamije gushakira urubyiruko, abagore, abafite ubumuga ndetse n'impunzi, imirimo kandi myiza.

    Kugeza ubu, iyi gahunda imaze gufasha kohereza hanze ibicuruzwa bifite agaciro k'arenga miliyoni 9,7 z'Amadolari ndetse abarenga ibihumbi 32 babonye imirimo.

    Umuyobozi Mukuru wa Kumwe Green Farms, Fred Rwigamba, yavuze ko ibi byose babikesha gukorera hamwe, gukorana n'abahinzi, kubahugura ndetse na gahunda ya VIBE yabafashije mu kugabanya ibyago biri mu gukora ubu bucuruzi.

    Ati 'Iki ni ikimenyetso ko kohereza ibicuruzwa hanze bishoboka kandi bikubakirwa ku bahinzi bato. Intego yacu ni uguhindura iki gikorwa intangiriro y'ubucuruzi buhoraho, kongera amafaranga abahinzi babona no kubaha igihe cy'umusaruro cyizewe kurushaho.'

    Umuyobozi wa TradeMark Africa Rwanda, Rosine Uwamariya, yavuze ko igikomeye muri iki gikorwa ari uko isoko mpuzamahanga ryagize uruhare mu gufasha abahinzi barenga 1000 ndetse no guha amahirwe y'akazi abakobwa bari mu nzego zitandukanye z'uruhererekane rwo kohereza ibicuruzwa hanze.

    Ati 'VIBE igamije gufasha ibigo nka Kumwe Green Farms gukemura imbogamizi ziri hagati y'umusaruro, ubuziranenge ndetse no kubona amasoko. Kugira ngo avoka zo mu Rwanda zishobore guhangana ku isoko mpuzamahanga, hakorwa ibikorwa byinshi bigamije kubahiriza ibisabwa bijyanye n'ubuziranenge, guhorana umusaruro umeze kimwe, kumenya inkomoko y'umusaruro ndetse no kunoza uburyo bwo kuwugeza ku isoko.'

    Ikigo gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, NAEB, cyatangaje ko kuva ku wa 31 Kamama kugera ku wa 4 Nzeri ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi byinjirije u Rwanda miliyoni 15,58 z'Amadolari ya Amerika, ahwanye na hafi miliyari 22 Frw.

    U Rwanda rwohereje toni 70 za avoka muri UAE mu munsi umwe

    Avoka zoherejwe zifunze neza mu makarito

    Indege y’ubwikorezi ni yo yajyanye izi avoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwohereje-toni-70-za-avoka-muri-uae-mu-munsi-umwe

  • Amb. Col (Rtd) Ruhunga Jeannot yatanze kopi z'inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Pologne – #rwanda #RwOT

    Ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Ambasade y'u Rwanda muri Pologne bugaragaza ko abayobozi bombi baganiriye ku gukomeza umubano w'u Rwanda na Pologne mu nzego zifitiye inyungu impande zombi.

    Banaganiriye ku gushimangira intambwe yatewe no gukomeza kubakira ku musingi wubatswe mu myaka itanu ishize kuva Ambasade y'u Rwanda yafungurwa muri Pologne.

    Col (Rtd) Ruhunga Jeannot yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Pologne ku wa 10 Kamena 2026. Yasimbuye Prof Shyaka Anasthase.

    Col (Rtd) Ruhunga Jeannot yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Umuyobozi Mukuru ushinzwe iperereza rya gisirikare muri RDF, Komiseri ushinzwe iperereza muri Polisi y'u Rwanda, Umugenzacyaha muri RDF n'indi mirimo.

    Col (Rtd) Ruhunga yiyemeje gushyira imbaraga mu gutanga amakuru nyayo ku Rwanda ku bihugu byo mu Burayi usanga bifite amakuru atari yo ku gihugu, kwigira kuri Pologne uburyo yabashije kwiteza imbere, guteza imbere umubano mwiza ibihugu bifitanye mu burezi, guteza imbere imibereho myiza y'abaturage no kureba amahirwe y'imikoranire hagati y'ibihugu byombi.

    Muri Kamena 2021 nibwo u Rwanda rwashyizeho ambasaderi warwo wa mbere muri Pologne nyuma y'imyaka myinshi yari ishize uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu afite icyicaro ahandi.

    Amb. Col (Rtd) Ruhunga Jeannot yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Pologne


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-col-rtd-ruhunga-jeannot-yatanze-kopi-z-inyandiko-zimwemerera-guhagararira-u

  • Nyamagabe: Habonetse umubiri bikekwa ko ari uw'uwishwe muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ni umubiri wabonetse ku wa 16 Nzeri 2026, mu Mudugudu wa Kamonyi, Akagari ka Kavumu, Umurenge wa Kaduha, nyuma y'amakuru yatanzwe n'umuturage.

    Ku wa 17 Nzeri uyu mwaka hakozwe umuganda uhuriweho n'abaturage n'inzego z'ibanze, ngo hashakishwe indi mibiri nubwo yo itaraboneka, ariko amakuru atangwa akaba avuga ko yaba ihari myinshi.

    Perezida w'Umuryango Uharanira Inyungu z'Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA, mu Karere ka Nyamagabe, Sindikubwabo Patrick, yabwiye IGIHE ko uyu mubiri wabonetse nyuma y'amakuru yatanzwe n'umuturage wayabwiwe na we arayatanga, ndetse n'igikorwa cyo gushaka indi bikekwa ko iri muri ako gace kikaba kigikomeje.

    Yavuze ko ibi bibaye nyuma y'uko muri Gicurasi 2026, mu mudugudu umwe hagaragaye imibiri 75, itari yarigeze igaragazwa, ibishimangira ko aka gace imibiri y'abahiciwe itabonetse yose binajyanye n'ubukana Jenoside yahakoranywe.

    Ati ''Ntibidutangaza, kuko muri Jenoside, mu cyahoze ari Kaduha hari hahungiye Abatutsi bo mu bice bya Kibumbwe, Musange, Mugano n'igice cya Mbazi, aho bari bahungiye muri Kiliziya ya Kaduha. Rero, basohotsemo bamwe bagenda bicwa umugenda, nta n'uwabatangiye amakuru. N'uyu munsi, dukeka ko hari imibiri itaragaragara, kuko abasohotse mu Kiliziya bakicirwa hanze yayo bose ntiturababona.''

    Umurenge wa Kaduha ufite isantere yari ibiro bya Su-Perefegitura ya Kaduha, hari na Paruwasi Gatolika ya Kaduha, ibyatumye Abatutsi benshi bahagirira icyizere barahahungira, ariko biza kurangira hiciwe benshi, ndetse ubu hari urwibitso rurukukiyemo Abatutsi 47.311 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-habonetse-umubiri-bikekwa-ko-ari-uw-uwishwe-muri-jenoside