Ku wa 9 Nzeri, nibwo NISR yashyize hanze itangazo rivuga ko iri mu gikorwa cyo gushaka urubyiruko ruzayifasha mu gikorwa cy'ibarura rusange ry'umurimo n'aho ukorera (Establishment Census 2026).
Ni ibarura riba rimwe mu myaka itatu, aho iriheruka ryabaye 2023.
Umuyobozi w'ishami rishinzwe amabarura muri NISR, Uwayezu Beatrice, yabwiye IGIHE ko urutonde rw'abakandida b'urubyiruko bashaka kuzafasha muri iryo barura ruri gukorerwa ku rwego rw'umurenge nyuma rukazoherezwa ku karere, akarere nako kakazarwoherereza NISR.
Yasobanuye ko bateganya kwakira abakandida bagera ku 4.000, bazakoreshwa ibizamini hagakurwamo abagera ku 1650. Ni urubyiruko rugomba kuba ruri hagati y'imyaka 16 na 30 aho Abazatsinda ibizamini bazahita bajyanwa mu mahugurwa azamara iminsi irindwi mbere yo gutangira igikorwa cyo kubarura.
Yagize ati ” Abashinzwe urubyiruko ku rwego rw'umurenge ni bo bari kudufasha gukora urutonde rw'abakandida. Twaboherereje ibisabwa bagomba kugenderaho bahitamo. Ubu imwe mu mirenge yamaze kurangiza gukora urutonde kuburyo ubu duteganya ko uturere dutangira kutwoherereza intonde zatwo muri iki cyumweru.'
Yongeyeho ko kuri ubu hamaze gutegurwa amasite ane ari yo; Rwamagana, Muhanga, Huye na Musanze y'aho abazatoranywa bazahugurirwa.
Uwayezu yasobanuye ko iri barura rigamije kumenya uko urwego ry'umurimo ruhagaze mu Rwanda kugira ngo bitange ishusho ngari ku bashinzwe politiki y'umurimo mu gihugu.
Rizatanga kandi amakuru y'ukuri yakenerwa n'izindi nzego zitandukanye ku mpamvu zitandukanye.
Ati ” Ibarura rizareba ubwoko bw'akazi abantu bakora, aho bakorera, imyanya bafite mu kazi, ubwenegihugu bwabo, amasezerano y'akazi n'ibindi “
Yongeyeho kandi ko rizatuma hamenyekana umubare w'ibigo na business biri mu gihugu ndetse n'imikorere yabyo.
Biteganyijwe ko gukusanya amakuru bizarangirana n'ukwezi kwa kabiri ku buryo mu kwezi kwa Mata 2027 raporo ya nyuma y'iri barura izaba yagiye hanze.

Leave a Reply