Author: webrwanda

  • Umushinga wa FERWAFA na RPL w’abakinnyi bato ku rupapuro rw’umukino ntiwaba ukenewemo ikirungo? #rwanda #RwOT

    Itegeko riteganya ko buri kipe ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igomba kuba ifite byibuze abakinnyi batatu batarengeje imyaka 21 ku rupapuro rw’umukino, rishobora kutazagira icyo rifasha cyane aba bakinnyi.

    Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2026-27 utangira, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’Urwego Rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) bashyizeho amabwiriza n’amategeko azagenga iyi Shampiyona.

    Muri ayo mategeko n’amabwiriza harimo kuba ikipe igomba kuba ifite abakinnyi batatu ku rupapuro rw’umukino batarengeje imyaka 21 kandi b’Abanyarwanda.

    Ubyumvise wakumva ari byiza, ni nako bimeze gusa bisa nk’aho hari ikirungo kiburamo kugira ngo noneho babe banatanga umusaruro.

    Iri tegeko ryakabaye rinateganya iminota runaka abo bana bagomba guhabwa yo gukina, kuko kujya ku rupapuro rw’umukino ni kimwe no kujya mu kibuga ni ikindi.

    Umutoza wa Sunrise FC, Banamwana Camarade ni umwe mu bagaragaje izi mpungenge aho yagize ati “Nibashyiremo ko abana bakina. Bitabaye ibyo umuntu agomba gushyiramo abakinnyi bakuru baza kumufasha.”

    U rupapuro rw’umukino rujyaho abakinnyi 20 barimo 11 baba babanje mu kibuga, bivuze ko ku ntebe y’abasimbura hariho abakinnyi 9.

    Muri aba bakinnyi 9, inshuro nyinshi kandi mu makipe menshi niho uzasanga abo bakinnyi batatu, bivuze ko hasigaye 6, ikipe yemerewe gusimbuza abakinnyi 5 gusa. Kugira ngo uwo mwana azisange muri bakinnyi bakina, bisaba kuba bafite impano idasanzwe cyangwa yaramaze kuba umukinnyi ukuze (mature).

    Amwe mu makipe yabifashe nk’umuhango, avuga ko azajya abashyira ku rupapuro kuko itegeko ribiteganya ariko kuba bahabwa umwanya wo gukina byo bigoye.

    Iyi ishobora kuzaba imbogamizi kuri aba bakinnyi kuko umukinnyi uri muri iyi myaka nibwo aba akeneye gukina imikino myinshi, bamwe bakabona ko byakabaye ari byiza kuri iyo myaka bari mu makipe babona umwanya wo gukina kuruta kujya kwicara ku ntebe badakina.

    Hari na bamwe batabona impamvu yabyo aho bavuga ko ikipe itagategetswe abakinnyi igomba gukinisha, bakaretse mu gihe abo bana baba bafite impano amakipe akabagura ariko bitabaye itegeko.

    Yego hari abakina bagatanga umusaruro, gusa abo si uko bazanywe mu ikipe kubera impuhwe ahubwo bafite ubushobozi nka Elie Tatou Rayon Sports yakuye muri Mukura VS ntiyamuzanye kuko ari umukinnyi uri munsi y’iyo myaka, ni umukinnyi wari uje gutanga umusaruro.

    Muhoza Daniel ni we wazanywe muri iyo shusho ariko na we yakinnye icyiciro cya mbere, impano ye n’imibare byaramuvugiraga ko ashobora kuvamo umukinnyi mwiza ariko se nko muri APR FC, ubu abo bana bazakina ryari?

    Mu busanzwe nta mwihariko wakabayeho w’imyaka runaka, umukinnyi ushoboye ni we ujya mu kibuga imyaka yaba afite yose, gusa mu gihe haje itegeko ryorohereza bamwe, hakagiyeho n’ingingo ibafasha kuko bamwe bizarangira badakinnye.

    Nta mutoza wanga umukinnyi mwiza imyaka yaba afite yose, ni nayo mpamvu hari abafite iyo bakina hari bakuru babo bicaye barimo babafana.

    Abakinnyi batarengeje imyaka 21 mu makipe menshi bashobora kutazahabwa umwanya wo gukina

    Source : http://isimbi.rw/umushinga-wa-ferwafa-na-rpl-w-abakinnyi-bato-ku-rupapuro-rw-umukino-ntiwaba.html

  • Ish Kevin yasohoye Album nshya iriho indirimbo 10 #rwanda #RwOT

    Umuraperi Semana Kevin wamamaye nka Ish Kevin yasohoye Album nshya ‘Trapish III: Win Some, Lose Some’ iriho indirimbo 10.

    Mbere yo kuyisohora, mu joro ryo ku wa Kane yayumvishije abakunzi be, mu birori byabereye ahazwi nka La Noche ku Kimihurura.

    Album “Trapish III: Win some, lose some” irimo abahanzi nka Kenny Sol, Ridimba, OG2Tone, Logan Joe, Pro Zed, Buruklyn Boyz, Bibibwi na Njere wo muri Kenya.

    Indirimbo za mbere mu zizigiye yitwa “Abajeune” ifite ubutumwa bwihariye ku rubyiruko mu gihe izindi nka “Aura, Loved & Hated” na “Chat Chat” zishimangira urugendo rwo kwigira icyizere no gukura mu muziki.

    Iyi album inarimo indirimbo zibyinirise nka “Question” na “Greatness” mu gihe izirimo “Nosabaga, “Body, “Best Friend, na “Back 2 Back” zitsa ku rukundo, ubwigende n’intego z’ahazaza ha Ish Kevin.

    Uyu muraperi yavuze ko umusaruro wa album ye nshya wavuye mu kudacika intege no kwiyemeza kugera ku nzozi ze rugendo rwa rwo mu muzika.

    Yagize ati “Iyi album ishimangira intsinsi, inzira ikomeye nanyuzemo n’amasomo yavuyemo, abantu bahagararanye nanye ndetse n’icyerekezo cyatumye nkomera kudahica intege.”

    Yasobanuye ko iyi album ari igisobanuro cy’uko urugendo rugana ku nzozi rubamo ibizazane ariko bivamo amasomo yo kudacogora no kugera aheza kurushaho.

    “Trapish III : Win some, lose some” ni album ya kabiri Ish Kevin yashoye nyuma ya “Trapish II”, yashyize hanze mu 2022.

    Ni umushinga wagezweho ashaka kwerekana aho ageze mu gukora Hip hop igezweho ndetse itanga ubutumwa bwuzuye bushingiye ku buzima abantu banyuramo.

    Umuraperi Ish Kevin ni umwe mu bahanzi bakora Injyana ya Trap na Drill Music, ari na zo zatumbagije izina rye. Kubera umwihariko we, yahaye imirimbire ye inyito ya “Trappish Music”.

    Ish Kevin akorana na Sosiyete ifasha abanyamuziki ya Universal Music Group, Ishami rya East Africa, kuva muri Nzeri 2025. Bafitanye amasezerano arimo ayo kumukorera indirimbo ndetse no kumufasha kuzigurisha.

    Semana Kevin wamamaye nka Ish Kevin ni umwe mu bahanzi bihebye Injyana ya Hip hop bagezweho mu Rwanda.

    Yavukiye i Nyamirambo Kuryanyuma. Yize amateka, Ubumenyi bw’isi ndetse n’Ubukungu mu mashuri yisumbuye.

    Inzira ye mu muziki yayitangiye neza mu 2017 ubwo yinjira muri studio, agakora indirimbo yitwa “Rob the bank” yahuriyemo na White Monkey, yatumye atangira kumvikana mu matwi y’abakunda Rap.

    Ish Kevin yabanje gukora umuziki abinyujije muri Sosiyete yashinze ya Trapish Music, mbere y’uko yinjira mu mikoranire na Universal Music Group.

    Usibye umuziki, Ish Kevin yatangiye n’irushanwa ryo gusiganwa mu modoka, umwuga akora afatanyije n’umuvandimwe we.

    Ish Kevin yasohoye Album ya gatatu

    Indirimbo zigize Album ya Ish Kevin

    Diez Dola yari yaje gushyigikira Ish Kevin

    Davis D yari ahari

    Source : http://isimbi.rw/ish-kevin-yasohoye-album-nshya-iriho-indirimbo-10.html

  • Story ya Israel Mbonyi n’umumotari wamubeshye bikamusetsa #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yavuze ko yigeze gutwarwa n’umumotari agenda yumva indirimbo ze amubwira ko biganye ndetse n’izo ndirimbo bazandikanye.

    Israel Mbonyi wavuze ko yarinze asohora Album ye ya mbere atazi ko azaba umuhanzi munini, yabigarutseho ubwo yari yatumiwe n’itorero rya Noble Holy Church.

    Gusa indirimbo ze zaje gukundwa cyane mu banyeshuri biganaga kugeza no kuri se waje kumwoherereza imwe mu ndirimbo ze ariko atazi ko ari we.

    Ati “Hari hashize iminsi ngiye kuri WhatsApp, papa yari azi ko nkunda kuririmba, aza kunyoherereza indirimbo yanjye yitwa 'Ku Mugezi’, arambwira ati umva ukuntu uwo muhungu aririmba neza.'

    Yavuze ko umuntu yaje kubwira se ko umuhungu we ari umuhanzi, uyu mubyeyi utavuga menshi yaje kumuhamagara amubaza niba ari we waririmbye indirimbo yamwoherereje, undi aramwemerera.

    Mbonyi yahishuye ko yigeze gutwarwa n’umumotari amwumvisha uburyo yiganye na Israel Mbonyi (ntiyari azi ko ari we atwaye).

    Ati “Rimwe umumotari yarantwaye, kwa kundi bashyira agatelefoni ku gutwi, noneho agenda yumva indirimbo zanjye, ndamubaza nti ese uwo muhanzi uramuzi? Ati cyane twaraniganye.”

    “Hari ukuntu baba banafite amakuru y’ibanze, yarambwiye ngo twiganye i Nyanza kandi narahize koko, nti se byagenze bite, ati we yahise ajya mu Buhinde, izi ndirimbo ureba twarazandikanye aturusha ubwenge ahita azisohora mbere.”

    Yavuze ko byamusekeje cyane, gusa bageze aho bagiye yaramwibwiye ko ari we Israel Mbonyi undi yanga kubyemera burundu.

    Israel Mbonyi yagarutse ku mumotari wigeze kumubeshya

    Source : http://isimbi.rw/story-ya-israel-mbonyi-n-umumotari-wamubeshye-bikamusetsa.html

  • Korali Ukuboko kw’Iburyo yashyize hanze indirimbo nshya yanditswe na Pastor Benjamin Serugo #rwanda #RwOT

    Korali Ukuboko kw’Iburyo, ibarizwa muri ADEPR Gatenga, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Kora Ikintu Gishya,” ifite ubutumwa bukomeye bwo gukomeza kwizera ko Imana ihora ikora ibishya mu buzima bw’abayizera, ikabakura mu bwiza ikabajyana mu bundi.

    Iyi ndirimbo nshya 'Kora Ikintu Gishya' yanditswe na Pastor Benjamin Serugo (Past Ben), umuririmbyi w’itsinda ry’abaramyi Alarm Ministries, binyuze mu bufatanye Alarm Ministries ifitanye n’iyi Chorale.

    Yayobowe na Oliva Rukundo, umuririmbyi uri kuzamuka muri iyi minsi kandi ufite n’ibihangano bye bwite.

    Ubutumwa bw’iyi ndirimbo bushingiye ku murongo wo muri Yesaya 43:19 ugira uti “Dore ngiye gukora ikintu gishya, ubu ko kigiye kwaduka ntimuzakimenya? Nzaharura inzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa.'

    Ni ijambo ryerekana ko Imana ihora yiteguye gukora ibishya mu buzima bw’abayizera.
    Seth Kwizera akaba erezida w’iyi Korali, yavuze ko intego nyamukuru ari ugukomeza ivugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, nk’uko byanditswe muri Matayo 28:19–20:

    Ati “Ni uko mugende, mwigishe amahanga yose, mubabatize mu izina rya Data, n’iry’Umwana, n’iry’Umwuka Wera: mubigisha kwitondera byose nabategetse; kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi.'

    Desire Mubogora, umutoza wa Chorale, yasobanuye ko iyi ndirimbo igamije guhumuriza abizera ko Yesu kandi ko ahora yiteguye gukora ikintu gishya, ndetse ikaba n’ubutumwa bukangurira n’abatarakira Yesu kumwizera babinyujije mu mirimo akorera abera be.

    Indirimbo 'Kora Ikintu Gishya' ni imwe mu ndirimbo 13 zafashwe mu mashusho ya Live Recording iherutse gukorwa. Iteganyijwe gushyirwa kuri Album ya 5 ya Chorale Ukuboko kw’Iburyo, izashyirwa hanze mu gitaramo giteganyijwe ku wa 06/12/2026 kuri ADEPR Gatenga.

    Iyi ndirimbo ikomeje kwerekana ko Chorale Ukuboko kw’Iburyo ari imwe mu makorali akomeye mu Rwanda, akomeje gutanga ubutumwa bwiza binyuze mu bihangano byayo bishyigikira ukwizera n’ihumure ry’abakristo.

    Chorale Ukuboko kw’Iburyo yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 1989, ikaba kuri ubu igizwe n’abaririmbyi barenga 150. Mu myaka irenga 30 imaze, yamenyekanye cyane ku ndirimbo zakunzwe n’abakristo benshi nka Ikidendezi, Rukundo ni Yesu, Imirimo, Imitima yacu, Hashimwe Yesu, Abera b’Imana, Ndi Imana mu misozi n’izindi.

    Iyi ndirimbo nshya ya Korali Ukuboko kw’Iburyo yanditswe na Pastor Ben

    Source : http://isimbi.rw/korali-ukuboko-kw-iburyo-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-yanditswe-na-pastor.html

  • Aratoneshwa kuko ari amakipe makuru, gutsinda Rayon uraryama ukaruhuka neza – Camarade #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Sunrise FC, Banamwana Camarade yavuze ko gutsinda ikipe nka Rayon Sports ataha akaryama agasinzira neza kuko ni ikipe ifite abafana benshi kandi n’agahimbazamusyi kaba kazamutse.

    Ibi yabigarutseho nyuma y’umukino wa Shampiyona banganyijemo na Rayon Sports 1-1 kuri uyu wa Kane kuri Kigali Pelé Stadium.

    Nyuma y’uyu mukino, Camarade yavuze ko impamvu baba bashyize imbaraga muri uyu mukino ni uko gutsinda ikipe nka Rayon Sports ari byiza bituma aryama akaruhuka neza agasinzira.

    Ati “Iyo utsinze Rayon Sports urataha ugasinzira ukaruhuka neza kuko ni ikipe iba ifite abafana benshi, ni ikipe navuga ko kuyitsinda biba bishimishije… n’agahimbazamusyi kaba kabaye akandi ntabwo kaba ari ka kandi ka za Etincelles n’izindi, ubu no kunganya agakonti kanjye, ubukwe ndabujyamo meze neza.”

    Gusa yakomeje avuga ko yababajwe no kuba abatoye umukinnyi w’umukino batoye Kameni Herman Junior wa Rayon Sports kandi ikipe ye ari yo yakinnye neza, ngo amakipe makuru barayatonesha.

    Ati “Ni ikipe bahengamiraho ngo ni nkuru ariko ibaze ishoti rimwe nta n’umupira yatanze, urebye Jean Petit ibyo yakinnye akanatsinda kiriya gitego, ni we wakabaye umukinnyi w’umukino ariko ababitoye ubwo, babereye ikipe inkuru, ikipe nto ntabwo ziberwa. Ntabwo zijya zitabwaho mu gutora umukinnyi w’umukino bazabisubiremo bajye batora umuntu ubikwiye.”

    Yakomeje avuga ko umwaka ushize ari muri Bugesera FC atigeze atekerezwaho mu batoza b’umwaka kandi yarakoze akazi, ariko hazamo uwabaye mu myanya ya 10.

    Camarade yavuze ko amakipe makuru bayatonesha

    Source : http://isimbi.rw/aratoneshwa-kuko-ari-amakipe-makuru-gutsinda-rayon-uraryama-ukaruhuka-neza.html

  • Ibyo wamenya ku byifuzo 249 bya Loni ku burenganzira bwa muntu u Rwanda rugiye gushyira mu bikorwa – #rwanda #RwOT

    Ni ibyifuzo ako kanama ka Loni gatanga buri myaka ine, nyuma y'isuzumwa mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu rizwi nka Universal Periodic Review (UPR), rikorwa kuri buri gihugu, u Rwanda rukaba rwaratangiye gukorwaho iryo suzuma mu 2011.

    Icyo gihe u Rwanda rwahawe ibyifuzo 73 rwemera gushyira mu bikorwa 67, mu 2015 ruhabwa 229 rwemeza 50, mu 2021 ruhabwa 284 rwemeza 160.

    Kuzamuka kw'ibyo byifuzo si uko hari icyahungabanye mu burenganzira bwa muntu, ahubwo ni umubare w'ibihugu bikora ubugenzuzi bigenda byiyongera, kuko mu 2015 aka kanama kari kagizwe n'ibihugu 48, mu 2015 biba ibihugu 88 mu 2021, bigera kuri 99, naho mu 2026 biba 100.

    Kuri iyi nshuro ibyifuzo u Rwanda rwemeye bikubiye mu byiciro 12 by'ingenzi birimo ubwisanzure bw'ibanze, kwemeza no kugira uruhare mu masezerano mpuzamahanga, uburenganzira bwo kwiga, uburenganzira bwa serivisi z'ubuzima, uburenganzira bwo kugira imibereho myiza.

    Harimo kandi uburenganzira burebwa n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburenganzira bwa Muntu (NHRI), imiyoborere y'ubutabera n'uburenganzira bwo kuburanishwa mu buryo buboneye, ubwisanzure n'umutekano ku muntu, uburenganzira bw'umwana, amategeko n'imikorere ya politiki zitandukanye, kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, uburenganzira bw'abakozi n'ubwo kubona akazi.

    Kugeza ubu ibyifuzo byose bikubiye muri ibyo byiciro bizakorwa n'u Rwanda ndetse hamaze gukorwa inyigo y'ibigomba gukorwa nk'uko Umukozi wa Minisiteri y'Ubutabera (MINIJUST), William Ndengeyinka yabigaragaje.

    Ati 'Icyo twabanje gukora ni gukora ni ishusho rusange y'ibikorwa bikeneye gukorwa kugira ngo dushyire mu bikorwa buri mwanzuro, ni izihe nzego bireba, ni ibihe bipimo bizagenderwaho kugira ngo tumenye ko turi kubyubahiriza neza ndetse twiha n'igihe tuvuga ko ibyifuzo byose bizatangira gukorwaho muri Kamena 2026 kugeza 2030 ubwo tuza dutanga raporo y'ibyo twakoze.'

    Yakomeje asobanura ko ibyifuzo biba byatanzwe atari uko ibyo byiciro biba bidasanzwe bifite ubwo burenganzira ahubwo baba basabwe kubyongera.

    Ati 'Uburenganzira bwa muntu ni ikintu kinini ntabwo ari ikintu wakora ngo uvuge ngo kirarangiye noneho aha hantu hari uburenganzira bwose. Ni nayo mpamvu habaho iyi gahunda irebwa n'ibihugu byose bigizi Umuryango w'Abibumbye. Buriya muri raporo twakira hari imvugo ikoreshwa, harimo, mwongere imbaraga, mushyire imbaraga, mwongere ingengo y'imari se, amagambo nk'ayo agaragaza ko hari aho tuvuye hari n'aho tugomba kugera.'

    Senateri Bideri John Bonds, yagaragaje ko nk'abagize inteko bazakomeza gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry'iyi myanzuro kugira hirindwe ko hagira iyongera kugaruka.

    Ati 'Tuzakomeza gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry'iyi myanzuro kuko twamaze kumva iyemewe ndetse n'igihe bizatwara. Ikindi cyiza n'uko tuzagaragarizwa raporo yo hagati mu mwaka wa 2028. Iyo raporo izadufasha kureba niba guverinoma iri mu murongo mwiza mu gushyira mu bikorwa iyo myanzuro, bizaduha n'umwanya wo gutanga inama aho bitagenda neza.'

    Ibi yabivugiye mu nama yateguwe na Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yari igamije kurebera hamwe uruhare rwa uru rwego mu gushyira mu bikorwa ibyo byifuzo.

    Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu (NCHR), Umurungi Providence, yagaragaje ko uburenganzira bwa muntu atari ikintu gishyirwa mu bikorwa n'urwego rumwe gusa, ahubwo inzego zose zaba iza leta n'izabikorera zigomba gushyira hamwe mu kubwubahiriza.

    Ati 'Ibyo byifuzo ngishwanama biba bigomba kumenyeshwa inzego zose bireba yaba Inteko Ishinga Amategeko cyane cyane komisiyo zishinzwe uburenganzira bwa muntu kuko ari bo bafata ibyemezo yaba amategeko yaba ingengo y'imari izakoreshwa muri ibyo bikorwa ariko no kumenya muri rusange ibyo byifuzo.'

    Hateganyijwe ibikorwa bigera kuri 323 mu gihugu hose bigamije gushyira mu bikorwa imyanzuro y'ibyifuzo byemejwe n'u Rwanda.

    NCHR yateguye inama y’iminsi ibiri igamije kurebera hamwe uruhare rwa buri rwego mu gushyira mu bikorwa ibyifuzo-nama byatanzwe na Loni

    Senateri Bideri John Bonds, yagaragaje ko bazakomeza gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa y’ibi byifuzo-nama

    Umukozi wa Minisiteri y'Ubutabera, William Ndengeyinka, yagaragaje ko u Rwanda rwatangiye urugendo rwo gushyirwa mu bikorwa ibyifuzo-nama rwahawe na Loni

    Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu (NCHR), Umurungi Providence, yagaragaje ko uburenganzira bwa muntu atari ikintu gishyirwa mu bikorwa n'urwego rumwe

    Inzego za Leta zifatanyije mu rugendo rwo gushyira mu bikorwa ibyifuzo-nama byatanzwe na Loni ku bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-byifuzo-249-bya-loni-ku-burenganzira-bwa-muntu-u-rwanda-rugiye

  • Gushaka urushishi ruhaka: Umunsi wa mbere muri 'internat' – #rwanda #RwOT

    Ku bafite imyaka 30 kuzamura bazi neza kujya muri internat ko wishimiraga ko ugiye kwiga ahantu abana mwakuranye batazongera kugusuzugura, ugenda uteze imodoka, waguriwe ibikoresho bigezweho, imyambaro n'ibindi abatsinzwe batazigera bakozaho imitwe y'intoki.

    Byafatwaga nk'ahantu umwana amenyera kwiha gahunda, akagira ikinyabupfura no gukurikiza amabwiriza y'abayobora ikigo, kandi akitegurira ejo hazaza. Ariko kuri benshi byari n'ubwa mbere binjiye mu buzima umuntu abaho atari kumwe n'ababyeyi cyangwa abavandimwe, kurara mu cyumba cyawe wenyine ukabyibagirwa, hagakora inzogera ya mugitondo ikubyutsa ku itegeko cyangwa 'animateur/animatrice' akikorera akazi.

    Umunsi wo kujya ku kigo cy'amashuri yisumbuye gishya byasaga nko kujya mu kindi gihugu. Nubwo benshi wasangaga bava mu karere bajya mu kandi, hari n'abarengaga intara imwe cyangwa ebyiri, bityo kujyayo bigasaba kuzinduka cyane.

    Ibaze kuva i Muhanga ugiye kwiga Rubavu, cyangwa kuva i Nemba, Cyuve, Butaro na Kidaho ugiye kwiga i Mutunda, Mushubi, Gikonko cyangwa Karubanda.

    Saa Kumi n'imwe z'igitondo umwana na nyina bagafata inzira yerekeza ku muhanda aho bafatira imodoka ngo bajye ku kigo cy'amashuri umwana yoherejweho, bahagera saa Cyenda z'umugoroba cyangwa na nyuma yaho, umwana yamara kwakirwa umubyeyi agasubira mu rugo, ubwo bakazasubira ku cyumweru cy'isura cyangwa amezi atatu ashize.

    Ibikapu byuzuye imyenda, amashuka, inkweto, amakayi n'amakaramu n'ibindi byose umunyeshuri akenera ku ishuri. Ariko iyo myenda hehe no kuyambara kuko impuzankano ebyiri wishyuye ziguhenze n'umwambaro wa siporo ni yo yabaga igezweho umwaka ukirenga.

    Kuri benshi iyi yari intangiriro y'ibihe bidasanzwe birimo kujya kurya mu kivunge, wazana bwa butesi bwo mu rugo uzi ko bagusigira, ibyo batetse nka kawunga n'ibijumba cyangwa amaganda utabishaka ugatangira kunanuka uko bwije n'uko bucyeye.

    Wibuke ko aho kujya kunywa igikoma byari iby'abahungu bake nabwo, kurya saa Sita ari buri wese kandi mujyayo muri rusange kimwe na nimugoroba.

    Kunnyuzura byari indi inkuru…

    Umurimo wari ukomeye ku bana biga mu mwaka wa kabiri n'uwa gatatu wari uwo kwihorera ku bikorwa by'urugomo no kubacisha bugufi byitwaga 'kunnyuzura.' Byarimo ibikorwa byo kurwana n'ihohotera byitiriwe kwakira abashya mu ishuri bitwaga 'abaruru'.

    Abannyuzuwe bazi kubyuka ukorera aba-ancients [abamenyereye ikigo] imirimo yose, uhanagura inkweto, uvoma amazi rimwe bayakumenaho, umesa imyenda, ngaho kuragira urushishi, gushaka urushishi ruhaka, kubyina amatangazo n'ibindi byinshi byatumaga umwana mu gihembwe cya mbere asa nk'uwanze ishuri.

    Iraguha Fiston wize i Nyarusange mu kigo cy'Abapadiri ati 'Njyewe bitewe n'uko nari meze iyo umuntu ashatse kunyinjirira nanjye mwereka ko namwinjirira. Nagezeyo kwakundi bakujyana kukwereka aho uryama abo mpasanze bashaka kuza kunyaka amasabune, colgate n'ibindi mbereka ko bitakunda. Bari bagiye kunyirukana ababyeyi banjye batarava mu kigo. Kuko ndwanye ari bwo nkigera mu kigo.'

    Ibikorwa byo kunnyuzura byagiye bicibwa mu mashuri ku buryo kuri ubu uwabikora ashobora guhura n'imbwa yiruka. Binahanwa n'amategeko.

    Kurema inshuti nshya ni akandi kazi…

    Abize mu mashuri biga bataha baba bamenyereye kugira inshuti z'abana baturanye, abashya bungutse bakaba bake. Mu mashuri biga barara, byari bigoye gusanga hari abantu bavuye ku kigo kimwe bagiye hamwe.

    Imyanya y'umwaka wa mbere mu mashuri yisumbuye ibarirwa mu bihumbi 18 mu gihugu cyose ariko abana bose bashobora kwiga nibura imyaka 12 biga bataha. Bake mu barenga ibihumbi 200 bakora ibizamini bya Leta buri mwaka bagize amanota menshi kurusha abandi baba bashobora kubona imyanya muri internat.

    Uwitwa Nancy yabwiye IGIHE ko kuva mu mashuri biga bataha ukajya kwiga muri 'internat' bibamo imbogamizi nyinshi.

    Ati 'Imbogamizi ya mbere nahuye na yo ni ukubyuka kare, gushaka indi nshuti nshya na byo biba ari ibibazo, kukwiba ugatuza nyine kuko urihangana nta muntu wabibwira, iyo ubivuze na bwo barakubwira ngo tuzabikoraho, bigakomeza muri ubwo buryo.'

    Nturanyenabo Hassan we yavuze ko kujya muri internat byari ibihe bishya aho agiye nta mubyeyi, nta muvandimwe ariko byose ashaka uko abinyuramo.

    Ati 'Byari ibintu bishya kuri njye, bigiye kumbaho bwa mbere ahantu ugiye kujya nta mama, nta papa, nta muvandimwe uhasanze…kwisangamo bisaba kuba uzi kubana n'abantu cyane, kuba uzi kwisanisha n'ibihe kurusha uko wabikoraga uri mu rugo.'

    Salha Uwimana we yisanze ari wenyine kubera kutagira abantu baziranye yasanze ku ishuri yizeho. Kubyutswa na kadende cyangwa inzogera, kujya gusubiramo amasomo mu gitondo kandi byose wubahirije igihe byabaje kumugora.

    Ati 'Kumenyana n'abantu biba bigoye ako kanya, navuga ko nisanze ndi njyenyine kuko nta bantu nari nzi aho hantu, byarangoye kwisanga aho hantu ariko uko iminsi igenda ishira, uko ugenda umenyana n'abantu ugenda ubisangamo.'

    Ba bantu yarebaga akabona ntaho abazi baje kuvamo inshuti bakomezanya urugendo rw'amasomo kugeza igihe arangije ayisumbuye.

    Kujya kwiga mu ishuri bacumbikamo ni ubundi bumenyi umuntu asanga yari akeneye cyane mu mibanire n’abandi

    Hari ibyatunguye abantu…

    Iraguha Fiston yavuze ko mu buzima atumvaga ukuntu umuntu atekera abantu 1500 ari umwe ariko yabonye umugabo atekera kawunga abanyeshuri bose.

    Ati 'Haba harimo abantu batandukanye, abo muhuje imico n'abo mudahuje, abavuye mu bice bitandukanye…ubwo rero biragiye kugira ngo ujye mu kwakira abo bantu bose. Ikintu cyantunguye ni ukubona umuntu umwe asongera ikigo cy'abantu 1500. Ugasanga umuntu umwe asonga kawunga y'abo bantu bose kandi ikaza ihiye.'

    Mu bigo by'amashuri byashinzwe n'amadini hari ibitegeka abana gusengera muri iryo dini hakaba n'ibitanga uburenganzira bwo gusengera mu idini ubarizwamo.

    Raporo ya Minisiteri y'Uburezi ku bikorwa by'uburezi mu 2024/2025, yashyizwe hanze ku wa 30 Werurwe 2026, igaragaza ko muri uyu mwaka ibigo by'amashuri byageze kuri 4.996 bivuye kuri 4.986 byariho mu 2023/2024.

    Amashuri ya Leta angana na 31,5%, aya Kiliziya Gatolika angana na 28,1%, ay'Abaporotesitanti ni 20,5%, ayashinzwe n'abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bitari ibya Leta ni 16,9%.

    Amashuri yashinzwe n'Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa karindwi ni 1,7%, ay'Abiyisilamu ni 0,6%, ayashinzwe n'amahuriro y'ababyeyi ni 0,6% mu gihe amashuri y'abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bitegamiye kuri Leta ni 16,9%.

    Mu buryamo ni mu yindi Si…

    Mu rugo wagiraga icyumba cyawe cyangwa icyo usangiye n'umuvandimwe kandi umuryango wawe wari uzi uko ubaho. Mu ishuri rya internat ni ho watangiraga kurara mu cyumba kirimo abantu amagana bafite imyitwarire itandukanye, mu bitanda bigeretse umwe hasi undi hejuru n'ibindi.

    Hari uwasuraga nk'imodoka cyangwa moto ya lisansi yitegura guhaguruka, abarotsa saa Cyenda z'ijoro n'abandi. Hari uwabyukaga mbere y'inzogera akitwara nk'aho ari umuyobozi wa 'dortoire' hakaba n'uwahoraga ataka ko yibwe ibintu bye byabuze kenshi bikaba ukuri kuko n'ab'akaboko karekare bahahoraga.

    Indobo n'isabune nta nyirabyo bigira, cyane cyane abantu bashya babibamaragaho mu cyumweru cya mbere.

    Ifunguro rya mbere umuntu yariye muri internat, umuntu wa mbere mwahuye, uwakunnyuzuye, uwo mwicaranye bwa mbere, akazina baguhimbye n'umwarimu wakwigishije isomo utumva ni bimwe mu bitava mu mitwe y'abize mu mashuri ya internat.

    Muri rusange kujya kwiga muri internat ntibigizwe no kwiga amasomo asanzwe mwarimu yigisha gusa, ahubwo ni no kwiga kubana n'abandi, kwitoza gufata inshingano ukamenya kwiyobora, kuyobora abandi, ariko by'umwihariko ukagira ikinyabupfura, kubahiriza amabwiriza y'ishuri no gukorera ku ntego.

    Ibanga ryafashije benshi kuhava badahawe igihano cyo kumara icyumweru mu rugo [week-end] cyangwa no kwirukanwa [gutemwa] ni ukuba aho abandi bari mu gihe nyacyo, kandi ugakurikiza amabwiriza akadomo ku kandi, amasomo yo ntigire munsi ya 50% muri buri somo kuko mwarimu ushinzwe ishuri yayandikishaga ikaramu y'umutuku kandi amasomo atatu hamwe warirukanwaga cyangwa ugasibira.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gushaka-urushishi-ruhaka-umunsi-wa-mbere-muri-internat

  • Rayon Sports yatangiye Shampiyona igwa miswi na Sunrise FC #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe kuri kimwe ni cyo cyatandukanyije impande zombi hagati ya Rayon Sports na Sunrise FC mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona ya 2025-26.

    Wari umukino wa mbere kuri Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino kuko imikino ibiri ya mbere yakinwe iri mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.

    Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kane tariki ta 17 Nzeri 2026, watangiye wihuta cyane, Rayon Sports ishaka igitego hakiri kare ariko imipira ntirenge ubwugarizi.

    Sunrise FC nubwo yakiniraga hanze, yatangiye umukino yafunguye ishaka igitego ndetse iza kukibona ku munota wa 8 gitsinzwe na Nzeyimana Jean Petit ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Ku munota wa 26, Rayon Sports iba yishyuye iki gitego ku mupira Ndayishimiye Didier yahinduye ariko umunyezamu Mfashingabo Didier arawufata.

    Gusa bidatinze, Junior Kameni Herman yaje kwishyurira Rayon Sports ku munota wa 28 ku mupira wari uhinduwe na Tambwe Gloire Ngongo.

    Rayon Sports yakomeje gushaka ikindi gitego maze ku munota wa 35 Issa Djiguiba yahinduye umupira ariko Kameni ashyizeho umutwe unyura hejuru gato y’izamu.

    Muri iyi minota Rayon Sports yarimo irusha Sunrise yongeye kubona andi mahirwe ku munota wa 40 ku mupira wahinduwe na Muderi Akbar ariko Atisso Kodjo ateye mu izamu unyura ku ruhande gato. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-1.

    Mu gice cya kabiri Rayon Sports yashatse igitego cya kabiri na Sunrise FC nayo igishaka ariko biranga umukino urangira ari 1-1.

    Rayon Sports yanganyije na Sunrise FC 1-1

    Abafana batahanye agahinda

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yatangiye-shampiyona-igwa-miswi-na-sunrise-fc.html

  • Abanyarwanda bakoresheje asaga miliyari 291 Frw mu ngendo zo hanze y'igihugu mu mezi atandatu – #rwanda #RwOT

    Aya mafaranga yakoreshejwe mu bikorwa bitandukanye birimo amacumbi, amafunguro n'ibinyobwa, imyidagaduro, gusura ahantu nyaburanga, kugura impano n'ibindi bikorwa bikorwa n'abagenzi bari hanze y'u Rwanda.

    Ni ibyagaragajwe muri Raporo y'Ubushakashatsi ku Mikoreshereze y'Amafaranga mu Ngendo (Travel Expenditure Survey) ya NISR yasohotse ku wa 15 Nzeri 2026.

    Iyo raporo igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, amafaranga yakoreshejwe arimo miliyoni 98,1$ yakoreshejwe mu gihembwe cya mbere n'izindi miliyoni 99,7$ zakoreshejwe mu gihembwe cya kabiri.

    Mu gihembwe cya kabiri cy'umwaka wa 2026, ingendo z'akazi nizo zari iza mbere mu gutwara amafaranga menshi, aho yihariye 49,1% by'amafaranga yakoreshejwe mu gihembwe cya kabiri.

    Ni mu gihe gusura inshuti n'abavandimwe byatwaye miliyoni 20,5$, ingendo zijyanye n'uburezi hakoreshejwe miliyoni 18,9$, ibiruhuko bikoreshwamo miliyoni 8,6$, naho ingendo zijyanye no kwivuza hakoreshwa miliyoni 2,8$.

    Mu ngendo zakozwe, inyinshi hakoreshejwe indege kuko mu gihembwe cya kabiri abantu bakoze ingendo zo mu kirere bakoresheje miliyoni 76,2$ mu gihe abakoresheje imodoka cyangwa ubundi buryo bwo ku butaka bakoresheje miliyoni 23,5$.

    NISR igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri honyine, Abanyarwanda 53.904 bagarutse mu Rwanda bavuye mu mahanga. 31.876 muri bo bari baragiye mu ngendo z'akazi, 14.928 basuye inshuti cyangwa abavandimwe, 4.929 bari mu biruhuko, 1.644 bari baragiye kwiga, naho 527 bari bagiye gushaka serivisi z'ubuzima.

    Ni mu gihe Abanyarwanda 276.416 bagarutse mu Rwanda banyuze ku mipaka yo ku butaka muri icyo gihe. Muri bo, hafi 210.000 bari bagiye mu ngendo z'akazi, naho 59.599 bari bagiye gusura inshuti cyangwa abavandimwe.

    Abanyarwanda bakoresheje asaga miliyari 291 Frw mu ngendo zo hanze y'igihugu mu mezi atandatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-bakoresheje-asaga-miliyari-291-frw-mu-ngendo-zo-hanze-y-igihugu-mu

  • Rulindo: Ubucukuzi butemewe bwahagaritse umuyoboro w'amazi n'umuhanda – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Murenge wa Masoro mu Kagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Nyarurembo.

    Umuturage waduhaye amakuru ariko utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko umuhanda wangiritse ari uturuka mu wundi murenge bahana imbibi witwa Murambi.

    Ati 'Ni abapari batangiye gucukura mu muhanda hagati babanje gucukura hamwe hamaze kwangirika bajya ahandi ubu ahangiritse ni habiri hagiye harimo ibinogo.'

    Amabuye iri tsinda rucukura ni gasegereti ndetse aho bacukura hasanzwe hari mu mbago za sosiyete y'ubucukuzi yitwa Rutongo Mines.

    Uyu muturage yagaragaje ko ubu aba bacukuzi bamaze guhagarikwa kuko ubu hashyizwe abasirikare baharinda, icyakora uyu muhanda wo nturasanwa ndetse ubu hagendwa n'abanyamaguru gusa.

    Ati 'Abantu barahanyura bisanzwe ariko nta modoka yahaca na moto ni ukugenda yihengetse igaca mu mirima iri ku ruhande. Nk'iyo hari umuntu witabye Imana mu mudugudu wacu bisaba ko umurambo bawuhanyuza bawuteruye berekeza ku irimbi ry'i Murehe. N'abajya kwivuza iyo bahageze bari muri moto bisaba kuvaho.'

    Ikindi cyangirikiye muri ubu bucukuzi, ni umuyoboro w'amazi wacaga munsi y'aho abo bacukuzi bangije wajyanaga amazi muri uyu mudugudu ku buryo abayakoreshaga bibasaba kujya gushaka andi mazi kure.

    Iki kibazo, yavuze ko bagiye bakigaragariza ubuyobozi bukabasezeranya kuhasana ariko ko kuva muri Kamena ntakirakorwa.

    Ubuyobozi bw'akagari ibi byabereyemo bwagaragaje ko ubu hagiye kurebwa uko uyu muhanda wangiritse n'umuyoboro w'amazi byasanwa.

    Meya w'Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith yabwiye IGIHE ko itsinda ry'abapari rizwi ko risanzwe rikora ubucukuzi butemewe kandi ubuyobozi bwatangiye kurwanya aya matsinda bafatanyije n'inzego z'umutekano.

    Yavuze ko kandi icyo kibazo batari bagifiteho amakuru ahagije ariko ko bagiye kugikurikirana.

    Ati 'Ubwo tumenye Umudugudu turaza kuhamenya. […]. Turasaba abaturage gukomeza kuduha amakuru y'aho abo bacukuzi bangiza bari ariko na bo bareke kubyishoramo kuko n'ubundi bikorwa n'abo mu miryango yabo.'

    Yongeyeho ko ibibazo nk'ibyo iyo bibaye ahantu hari mu mbago za Rutongo Mines bafatanya n'ubuyobozi kuhasubiranya ari byo bizakorwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-ubucukuzi-butemewe-bwahagaritse-umuyoboro-w-amazi-n-umuhanda