Author: webrwanda

  • Perezida Paul Kagame yashyizeho abayobozi bashya #rwanda #RwOT

    Ashingiye ku bubasha ahabwa n'amategeko; Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi bashya bazayobora Sosiyete ishinzwe serivisi z'ubwikorezi bwo mu kirere (Aviation Travel and Logistics Holding Limited – ATL) ndetse n'Ikibuga cy'Indege  Airport  City.

    Ibiro bya minisitiri w'intebe nibyo byashyize hanze iri tangazo

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n' ibiro bya  minisitiri w'Intebe kuri uyu wa 30 Nyakanga 2026, rigaragaza ko iri shyirwaho rishingiye ku biteganywa n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, cyane cyane ingingo ya 112.

    Abashyizwe muri izi nshingano ni:

    Brig Gen Innocent Munyengango, wagizwe Umuyobozi Mukuru (Chief Executive Officer) wa Aviation Travel and Logistics Holding Limited (ATL).

    Bwana Jules Muheto Ndenga, wagizwe Umuyobozi Mukuru (Chief Executive Officer) wa Airport City , umushinga ugamije guteza imbere ibikorwa by'ubucuruzi n'ishoramari bikikije Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

    Izi mpinduka zije mu rwego rwo gukomeza gushimangira imiyoborere n'iterambere ry'urwego rw'ubwikorezi bwo mu kirere ndetse no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga y'ingenzi irimo Airport City, ifite uruhare rukomeye mu cyerekezo cy'u Rwanda cyo kuba igicumbi cy'ubwikorezi, ubucuruzi n'ishoramari mu karere.

    Source : https://flash.rw/2026/07/30/23532/

  • Abasaga 10,000 bamaze guhitanwa n'ubushyuhe bukabije mu Budage #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Ubuzima mu Budage (RKI) cyatangaje muri raporo yacyo ya buri cyumweru kuri uyu wa Kane ko, kugeza ubu muri uyu mwaka, abantu bagera ku 9,800 bamaze gupfa bazize ingaruka z'ubushyuhe bukabije, mu gihe hateganyijwe ubushyuhe burenze dogere Selisiyusi 40 mu duce dutandukanye.

    RKI yavuze ko umubare munini w'abapfa bazize ubushyuhe ari abafite imyaka 75 kuzamura.

    Nk'uko icyo kigo kibivuga, umubare w'abapfa wiyongera cyane mu byumweru aho impuzandengo y'ubushyuhe iba irenze dogere Selisiyusi 20.

    Cyongeyeho kiti: 'Bityo rero, twiteze ko imiraba y'ubushyuhe bwinshi izaba muri iki gihe cy'impeshyi nayo izatuma umubare w'abapfa wiyongera.'

    Mu kwezi kwa Kamena, u Budage bwari bwamaze guhura n'ibihe by'ubushyuhe bukabije burenze urugero, aho mu duce twinshi ubushyuhe bwari kuri dogere 40 cyangwa zirenga.

    Source : https://flash.rw/2026/07/30/abasaga-10000-bamaze-guhitanwa-nubushyuhe-bukabije-mu-budage/

  • Zuchu mu myiteguro yo kwibaruka imfura ye #rwanda #RwOT

    Zuchu yatangaje ko yitegura kwibaruka umwana we wa mbere, ashyira iherezo ku makuru yari amaze igihe avugwa ko yaba atwite.

    Mu butumwa yasangije abakunzi be ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Nyakanga 2026, Zuchu yemeje ko yitegura kwakira imfura ye.

    Aho yanditse ati “Urukundo ruri gukura kandi ndi kurya iby’abantu babiri. Ndizera ko umwana azavuka abyibushye.”

    Iyi nkuru ije nyuma y’iminsi mike atangaje ko yatandukanye n’umugabo we, Diamond Platnumz, nyuma y’imyaka itandatu bari mu rukundo.

    Mu bundi butumwa yari yashyize kuri Instagram ku wa 12 Nyakanga 2026, Zuchu yavuze ko gufata icyemezo cyo gutandukana na Diamond bitari byoroshye.

    Yagize ati: “Nahisemo kwibanza no gutangira ubuzima bushya. Nifurije Diamond n’umuryango we amahoro n’ibyiza, kandi ngiye kwibanda ku buzima bwanjye, gukira ibikomere no guteza imbere umwuga wanjye.”

    Kugeza ubu, Zuchu ntiyatangaje andi makuru ku nda ye cyangwa se umubyeyi w’umwana ategereje.

    Zuchu agiye kwibaruka

    Source : http://isimbi.rw/zuchu-mu-myiteguro-yo-kwibaruka-imfura-ye.html

  • RDB yambuye uruhushya rw’ibikorwa by’imikino y’amahirwe Forzza #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), mu bubasha ruhabwa n’amategeko bwo kugenzura ibikorwa by’imikino y’amahirwe, rwahagaritse uruhushya rw’ibikorwa by’imikino y’amahirwe rwa Baron Sports Gaming Ltd (Forzza), bikubahirizwa guhera igihe iri tangazo risohokeye.

    Ni itangazo ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2026.

    Muri iri tangazo, RDB yavuze ko “Iri hagarikwa rireba aho iki kigo gikorera hose, ibikorwa by’abagikorera (agents) n’ibikorwa byacyo bibarizwa kuri murandasi. Iki kigo gisabwe guhita gihagarika ibikorwa byacyo byose mu Rwanda, kikanahagarika kubyamamaza hamwe no gukoresha ibyapa byo kwimenyekanisha.”

    RDB ikomeza ivuga ko Forzza yahagaritswe kubera ko basanze ikora ibinyuranye n’uruhushya basabye.

    Iti “Iri hagarikwa rishingiye ku gusanga iki kigo cyarakoraga ibikorwa bya kazino (Casino) inshuro zitandukanye bitari mu ruhushya rw’ibikorwa by’imikino y’amahirwe cyahawe. Ibi bikaba binyuranye n’itegeko rigenga ibikorwa by’imikino y’amahirwe.”

    Yanasabye abaturage kandi kutitabira ibikorwa ibyo ari byo byose bya Forzza kandi ibikorwa yakora nyuma y’aho iri tangazo risohokeye, bizafatwa nko kwica amategeko.

    Iti “Kubera iyo mpamvu, abaturage baragirwa inama yo kutitabira ibikorwa by’imikino bya Baron Sports Gaming Ltd (Forzza). Igikorwa icyo ari cyo cyose iki kigo cyakora nyuma y’aho iri tangazo risohokeye, kizafatwa nko kwica amategeko, gikurikirwe n’ibihano bigenwa n’amategeko.”

    Yakomeje kandi kwibutsa abahawe impushya kuzikoresha icyo haziherewe kuko iyo babirenzeho, hakurikizwa amategeko.

    Yagize iti “RDB kandi iributsa abahawe impushya z’ibikorwa bijyanye n’imikino y’amahirwe gukora bubahiriza amabwiriza agenga ibyiciro baherewe impushya.”

    “Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bitatangiwe uruhushya cyangwa ibidafitiwe uburenganzira ntibikemewe. Mu gihe bikozwe hakurikizwa ibiteganywa n’amategeko harimo ibihano byo guhagarikwa kw’ibikorwa cyangwa kwamburwa uruhushya.”

    RDB kandi yavuze ko kwiyemeza kubungabunga imikorere myiza y’urwego rw’imikino y’amahirwe, ikanakurikirana ko ibikorerwa muri iyi mikino byubahariza amategeko no kurengera abayitabira n’inyungu z’abaturage.

    RDB yahagaritse Forzza

    Source : http://isimbi.rw/rdb-yambuye-uruhushya-rw-ibikorwa-by-imikino-y-amahirwe-forzza.html

  • Inteko nshingamategeko yahagaritse ibikorwa byose byari biteganyijwe #rwanda #RwOT

    Nyuma y'inkuru y'akababaro y'urupfu rwa Senateri Mukabalisa Donatille, Inteko Ishinga amategeko yahagaritse ibikorwa byose byari biteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 30 Nyakanga 2026.

    Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'uko hamenyekanye ko Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, bituma gahunda zose zari ziteganyijwe kubera muri Sena no mu Mutwe w'Abadepite zisubikwa mu rwego rwo kumuha icyubahiro no kumwunamira.

    Nk'uko byatangajwe n'Ibiro bishinzwe Itumanaho mu Nteko Ishinga Amategeko, ibikorwa byose byari biteganyijwe muri iyo nteko byahagaritswe kubera iki cyunamo, mu rwego rwo kuzirikana uruhare Senateri Mukabalisa yagize mu mitwe yombi igize Inteko Ishinga Amategeko.

    Muri gahunda zari ziteganyijwe uyu munsi, Sena yagombaga kwakira ibisubizo mu magambo byari gutangwa na Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ku ngamba Guverinoma iteganya gufata mu gukemura imbogamizi zikigaragara mu kwihutisha kugeza ibikorwaremezo mu byanya byagenewe inganda.

    Hari kandi ibikorwa bya Komisiyo y'Ubukungu n'Imari byari biteganyijwe, birimo kugenzura uko Guverinoma iri kugeza amashanyarazi ku baturage, aho amatsinda abiri yari gusura uturere twa Gasabo na Nyarugenge.

    Ku ruhande rw'Umutwe w'Abadepite, Inteko Rusange yari gusuzuma raporo ya Komisiyo y'Ubukungu n'Ubucuruzi ku isesengura rya raporo y'igenzura ricukumbuye ryakozwe n'Urwego rw'Ubugenzuzi Bukuru bw'Imari ya Leta ku bijyanye na serivisi yo gutanga ibirango by'ubuziranenge ku bicuruzwa.

    Ibi bikorwa byose byahagaritswe mu rwego rwo guha icyubahiro Senateri Mukabalisa Donatille, witabye Imana asize amateka mu mirimo yakoreye igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Source : https://flash.rw/2026/07/30/23524/

  • Amasezerano ya Washington agena gusenya FDLR, si ukuyihendahenda- Yolande Makolo – #rwanda #RwOT

    Imyitwarire ya Leta ya RDC idatanga icyizere mu kubahiriza gahunda yo gusenya FDLR, Yolande Makolo yayigarutseho kuri uyu wa 30 Nyakanga, asubiza Minisitiri w'Itangazamakuru n'Itumanaho akaba n'Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya.

    Muyaya yatangaje ko mu kubahiriza ibigenwa n'amasezerano ya Washington, FDLR yashyize umukono ku masezerano yo kuyambura intwaro, gusubizwa mu buzima busanzwe no kuyishyira ahantu hatekanye igenzurirwa.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Muyaya yavuze ko iyi ntambwe ari impinduka ikomeye mu gukemura ikibazo cya FDLR. Yabivuze yirengagije ko ibi atari byo amasezerano ya Washington ateganya.

    Yolande Makolo yibukije Leta ya RDC ko amasezerano ya Washington atagena ubu bwumvikane na FDLR, ahubwo agamije kuyisenya.

    Ati “Amasezerano ya Washington agena gusenya FDLR, ntabwo agena gahunda yo guhendahenda umutwe w'Abajenosideri Guverinoma ya RDC yakomeje guha intwaro no gukorana na wo. Itangazwa ryo gushyira hasi intwaro ku bushake rije mu gihe FDLR ikiri imbere mu gisirikare cya Congo ndetse ikomeje kurwanira imbere ku rugamba, ntacyo bizahindura.'

    Yongeyeho ko gutangaza ko habayeho “kwambura FDLR intwaro ku bushake' mu gihe ikomeje kuba mu nzego z'ingabo za Congo ndetse no ku rugamba bidahagije, kuko ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano risaba ko habaho gusenywa kugaragara kandi kugenzurwa.

    Yavuze ko gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington 'bivuze kuyambura intwaro mu buryo bufatika, aho kuba ikinamico. U Rwanda ruracyafite ubushake mu gushyira mu bikorwa aya masezerano. Akarere kacu gakwiriye amahoro ya nyayo, ituze, aho kuba ibintu biri mu nyandiko gusa.'

    Ku mugoroba wo ku wa 28 Nyakanga 2026, Minisitiri ushinzwe ukwishyira hamwe kw'akarere muri RDC, Floribert Anzuluni, ari kumwe na Patrick Muyaya, batangaje ko FDLR yemeye gushyira intwaro hasi, bagaragaza ko ahasigaye ari ah'u Rwanda ngo rukureho ingamba z'ubwirinzi.

    Iri tangazo ryaje nyuma y'ingendo Minisitiri Anzuluni yari amaze iminsi akorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika n'u Burayi, aho yakwirakwizaga mu ibanga rikomeye umushinga wateguwe na FDLR washyizweho umukono na Perezida w'uyu mutwe, Victor Byiringiro.

    Uyu mushinga witwa uwo “kwisenya kwa FDLR” washyikirijwe Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, tariki ya 30 Gicurasi 2026, ubutegetsi bwe bumaze igihe kinini bwaranze gusenya uyu mutwe burawushyigikira.

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yibukije ubutegetsi bwa RDC ko Amasezerano ya Washington atagamije ibiganiro byo guhendahenda umutwe wa FDLR


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amasezerano-ya-washington-agena-gusenya-fdlr-ntabwo-ari-ukuyihendahenda-yolande

  • Kayonza: Yatawe muri yombi akekwaho kwica indaya bararanye – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2026, mu Mudugudu wa Gasogororo mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.

    Amakuru IGIHE yahawe n'abaturage ni uko uwo musore yageze muri aka karere avuye mu Karere ka Nyamagabe, akaba yari yahaje aje gusura mukuru we.

    Ku wa Gatatu ngo yiriwe asangira n'uwo mukobwa wicuruza bigeze nijoro baratahana babyuka bumva ko yamwishe.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko uwo mukobwa n'uwo muhungu bumvikanye gutahana bakajya kuryamana, bigakekwa ko hari ibyo batumvikanye byatumye yica uwo mukobwa amunize.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamdun, yabwiye IGIHE ko uwo musore bikekwa ko yishe uwo mukobwa yamaze gutabwa muri yombi, nyuma yo kumusanga mu nzu ya nyakwigendera.

    Ati 'Ku mugoroba uyu musore yari ari kumwe n'uwo mukobwa bari gusangira inzoga, baranatahana. Bigeze saa Cyenda z'ijoro hari umuturage wahamagaye Polisi avuga ko hari umuturanyi we wumvishe umuturanyi we ataka arungurutse mu idirishya abona uwo musore ari kuniga uwo mukobwa. Yatubwiye ko yahise aza akinga urugi ashyiramo agakondo ahamagara Polisi.''

    SSP Twizeyimana yakomeje avuga ko Polisi yahageze isanga urwo rugo rufungiye inyuma ndetse no mo imbere hafungiwemo ingufuri, zose barazica basangamo uwo mugabo ndetse n'uwo mukobwa yapfuye. Yavuze ko yahise atabwa muri yombi ndetse hanatangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye amwica.

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanywa ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma. Polisi yashimiye abaturage batanze amakuru, ibasaba kujya batanga amakuru hakiri kare kugira ngo ibyaha nk'ibi bikumirwe. Uyu musore bikekwa ko yishe uyu mukobwa we yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukarange.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-yatawe-muri-yombi-akekwaho-kwica-indaya-bararanye

  • Sena yafashe mu mugongo umuryango wa Mukabalisa witabye Imana – #rwanda #RwOT

    Ubutumwa bwo gufata mu mugongo uyu muryango bwatanzwe nyuma y'uko amakuru y'urupfu rwa Mukabalisa yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2026. Yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali, aho yari amaze iminsi arwariye.

    Mu itangazo Sena yashyize hanze, yavuze ko 'Sena y'u Rwanda ibabajwe no kumenyesha ko kuri uyu wa Kane tariki 30 Nyakanga 2026, Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, i Kigali aho yari amaze iminsi arwariye[…] Sena yihanganishije umuryango we.'

    Biteganyijwe ko umuhango wo gusezera kuri Mukabalisa uzatangazwa mu minsi iri imbere.

    Senateri Mukabalisa Donatille yavukiye i Nyamata mu Karere ka Bugesera mu kwezi kwa Nyakanga 1960.

    Mu rugendo rwe rwa politiki, Mukabalisa yatorewe kuba Umudepite mu Ukwakira 2003, akomeza uwo mwanya kugeza mu 2008. Nyuma yaho, kuva mu 2011 kugeza mu 2013, yabaye Umusenateri.

    Mu 2013 yasubiye mu Mutwe w'Abadepite, aho yaje kugirwa Perezida wawo, umwanya yayoboye kugeza mu 2024 ubwo habaga amatora mashya y'abagize Inteko Ishinga Amategeko. Ntabwo yongeye kwiyamamaza nyuma yo kurangiza manda ebyiri yari amaze muri uyu mutwe w'Inteko.

    Mukabalisa kandi yari Perezida w'ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, PL (Parti Libéral), ryashinzwe ku wa 14 Nyakanga 1991.

    Mukabalisa yitabye Imana kuri uyu wa Kane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sena-yafashe-mu-mugongo-umuryango-wa-mukabalisa-witabye-imana

  • U Rwanda rwagize 'Defence Attaché' wa mbere muri Belarus – #rwanda #RwOT

    Colonel Anthony Mpagaze ntabwo azaba afite icyicaro muri Belarus, ahubwo azaba areberera inyungu z'u Rwanda muri iki gihugu ariko aba i Moscow mu Busuriya, aho asanzwe akorera imirimo ijyanye n'inshingano ze.

    Muri iki cyumweru Colonel Anthony Mpagaze yakiriwe muri Minisiteri y'Ingabo ya Belarus, kugira ngo yemezwe kuri uwo mwanya.

    Muri uwo muhango, Colonel Mpagaze yagiranye ibiganiro n'abayobozi b'iyo minisiteri ku buryo ibihugu byombi byakomeza guteza imbere ubufatanye mu rwego rw'ingabo n'umutekano.

    Uyu muhango witabiriwe kandi na Ambasaderi w'u Rwanda mu Burusiya no muri Belarus, Gen Maj Joseph Nzabamwita.

    Defence Attaché ni umwanya uba muri za Ambasade, ugenewe abasirikare. Uwurimo aba ahagarariye inzego z'ingabo z'igihugu runaka mu kindi gihugu, aho aba ashinzwe guhuza inzego zombi, guteza imbere imikoranire mu bya gisirikare no gukurikirana ibikorwa by'ubufatanye mu bijyanye n'umutekano.

    Kuba u Rwanda rugize umuyobozi wa mbere muri uyu mwanya muri Belarus ni indi ntambwe mu mubano w'ibihugu byombi, by'umwihariko mu rwego rwo gushimangira imikoranire hagati y'inzego z'umutekano n'ingabo.

    Colonel Anthony Mpagaze yemejwe nka Defence Attaché muri Ambasade y'u Rwanda muri Belarus


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwagize-defence-attache-wa-mbere-muri-belarus

  • Karongi: Abahinzi bemerewe kurandura igihingwa cya boberi cyabahombeje – #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku wa 29 Nyakanga 2029, mu Muganda wo kurandura boberi, hagamijwe gutegurwa ubutaka kugira ngo mu gihembwe cy'umuhindo bazahingemo ibindi bihingwa.

    Ni nyuma y'aho mu ruzinduko aheruka kugirira mu Karere ka Karongi, Minisitiri w'Ubuhinzi n'ubworozi, Dr Telesphore Ndabamenye, aba bahinzi bamugejejeho icyifuzo cyo gusimbuza boberi akabibemerera.

    Boberi ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu abahinzi bo mu Rwanda bari bitezeho kubafasha kwiteza imbere ariko bikaza kubahombera kubera kubura isoko ry'umusaruro wabo.

    Mu Karere ka Karongi, boberi zari zihinze ku buso bwa hegitari zirenga 20, ariko ubu zisigaye ku buso butarenze hegitari 10, kuko abahinzi nyuma yo kubura isoko ry'umusaruro w'amagweja babuze icyo bazimaza cyane ko zitaribwa.

    Boberi ni ibiti bisarurwaho amababi, akagaburirwa udusimba tumeze nka nkongwa bita amagweja. Utwo dusimba tugakora ipamba zibyazwamo ubudodo bwo gukora imyenda yo kwambara.

    Ngirente Fidele uri mu bahinzi bakorera mu gishanga giherereye mu Murenge wa Bwishyura, yabwiye IGIHE ko mu myaka 8 amaze ahinga boberi ikintu yavuga yakuyemo ari ingurube y'ibihumbi 150Frw.

    Ati “Boberi ntacyo zari zitumariye kubera ko batubwiraga ko ari indodo zizavamo imyenda, birangira nta myenda tubonye. Turashimira ubuyobozi bwatwemereye guhingamo ibirayi, ibigori n'imboga bizadufasha kwihaza mu biribwa no kurwanya indwara zikomoka ku mirire mibi”.

    Uwimana Cecile, Perezida wa Koperative Dushyirehamwe-Nyakariba yari yarahinze boberi, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko batangira guhinga boberi bari bazitezemo kubafasha kwiteza imbere ariko si ko byagenze.

    Ati 'Byageze hagati boberi zibura isoko dutangira guhomba. Umusaruro wa boberi kuri hegitari twakuragamo ibihumbi 200Frw mu gihe ibirayi kuri hegitari Tushobora gukuramo miliyoni 12Frw. Ibirayi twari tuzi ko inaha bitahera ariko twakoze ingendoshuri dusanga dufite ubutaka bwiza'.

    Umuyobozi wa RAB sitasiyo ya Gakuta ikorera mu Turere twa Rutsiro na Karongi, Kimenyi Martin yavuze ko abahinzi basabye kureka guhinga boberi, bayoboka ibirayi.

    Ati “Icyatumye abahinzi basaba kureka guhinga boberi muri iki gishanga ni uko basanze nta nyungu babona. Toni 20 z'ibirayi ni ibilo 20.000, agurishije ikilo kuri 600Frw yakuramo miliyoni 12Frw”.

    Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Karongi, Safari Fabien yavuze ko imyiteguro y'igihembwe cy'umuhindo yatangiye, asaba abahinzi kuzakoresha uburyo budacokoza ubutaka mu rwego rwo kwirinda isuri.

    Igishanga cya Nyakariba gifite ubuso bwa hegitari 14 zose zahoze zihinzeho boberi. Kuri ubu hegitari 4 nizo zari zisigayeho boberi.

    Boberi zari zisigaye mu gishanga cya Nyakariba mu Karere ka Karongi nazo zakuwemo ngo hahingwe ibihingwa ngandurarugo

    Abahinzi bishimiye kuba baremerewe kurandura boberi bari baraburiye isoko

    Hegitari zirenga 10 zahozeho boberi ubu zihingwaho ibihingwa ngandurarugo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-abahinzi-bemerewe-kurandura-igihingwa-cya-boberi-cyabahombeje