Perezida wa Benin Romuald Wadagni yasuye ishuri rikuru ryigisha iby'ubuhinzi n'ubworozi #rwanda #RwOT

Written by

in

Perezida wa Bénin, Romuald Wadagni, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri, yasuye Ishuri Rikuru ryigisha Ubuhinzi n'Ubworozi bubungabunga Ubutaka rizwi nka Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA).

Muri uru ruzinduko, Perezida Wadagni yamenyeshejwe ibikorwa bitandukanye bikorwa muri iryo shuri, by'umwihariko ibyibanda ku buhinzi n'ubworozi bukorwa mu buryo burambye kandi bubungabunga umutungo kamere.

Mu bijyanye n'ubworozi, Perezida Wadagni yeretswe ubworozi bw'inka, zirimo izororerwa gutanga amata, aho yasobanuriwe uburyo izi nka zitaweho, uburyo imirire yazo itegurwa ndetse n'uburyo ubuzima n'imibereho myiza yazo bigira uruhare mu musaruro w'amata zitanga.

Yanamenyeshejwe uko umukamo w'inka ukurikiranwa, hagamijwe kumenya umusaruro w'amata utangwa n'inka no kunoza uburyo zororwamo kugira ngo ubworozi butange umusaruro unoze kandi urambye.

Perezida Wadagni kandi yeretswe ibikorwa bijyanye n'inka zororerwa kubagwa ngo zitange inyama, asobanurirwa uburyo inyama zazo zishobora kongererwa agaciro. Ibi birimo uburyo bw'imicungire y'amatungo n'imikorere ituma umusaruro uva mu bworozi utarangirira ku nyama gusa, ahubwo ukaba watunganywa mu buryo bwongera agaciro k'ibikomoka ku bworozi.

Uru ruzinduko rwahaye Perezida Wadagni umwanya wo kumenya bimwe mu bikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi byigishwa kandi bigashyirwa mu bikorwa muri RICA, aho hibandwa ku guhuza ubumenyi bw'ishuri n'imikorere ifatika mu rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi.

Source : https://flash.rw/2026/09/17/perezida-wa-benin-romuald-wadagni-yasuye-ishuri-rikuru-ryigisha-ibyubuhinzi-nubworozi/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *