Icyo abigisha muri za kaminuza bavuga ku ikoreshwa rya AI mu burezi – #rwanda #RwOT

Written by

in

Iyo ni imwe mu ngingo z'imikoreshereze ya AI mu burezi ikomeje guteza ukutavuga rumwe bamwe bagaragaza ko ireme ry'uburezi bw'abarimo kurangiza amashuri uyu munsi cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere ryari rigisaba ingufu nyinshi noneho bihumiye ku mirari.

Ubwo ariko ntituvuze abafashisha AI mu gusubiramo amasomo, gukora imikoro bahawe n'ibindi bijyanye no kwiga ndetse no ku barimu bamwe bikaba uko mu gutegura amasomo.

Bituma hari uruhande rugagaragaza ko ahubwo ari ikintu cy'ingenzi cyane mu burezi cyoroshya akazi aho umwanya wo gushakisha ibitabo no kubisoma utakiri ngombwa kuko hamwe na AI ugorwa gusa no kuyibwira ibyo ushaka mu kanya nk'ako guhumbua bikaba birabonetse.

Ikoreshwa rya AI mu burezi riri mu byagarutsweho mu nama gatanu ku mushinga witwa TELLS umushinga ugamije guteza imbere uburezi bwo mu mashuri makuru na kaminuza no kwiga bihoraho hagamijwe iterambere rirambye yabereye muri Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Uyu mushinga w'imyaka itandatu uri kugana ku musozo uhurije hamwe UR, Kaminuza ya Makerere muri Uganda, iya Jimmaa muri Ethiopia n'iya Agder muri Norvège ndetse intiti zo muri izi kaminuza zagaragaje uko zumva imikoreshereze ya AI mu burezi.

Umuhuzabikorwa wa TELLS, Dr. Isabwe Maurice unigisha muri Kaminuza ya Agder muri Norvège yavuze ko kuba abantu bari kurushaho gukoresha AI no mu buryo butaboneye nko ku banyeshuri bakopera atari ikibazo cy'iri koranabuhanga.

Yagaragaje ko muri kamere muntu n'abatari abanyeshuri ibyo ari ibisanzwe kwifuza kugira ibyo bataruhiye bitewe n'ingano y'ubupfura bafite ariko nanone ko hari icyo abanyeshuri bashobora gufashwa.

Ati 'Ibyo bijyana n'uko umuntu afata ubuzima, intego y'uburezi impamvu uburimo yumva ashaka kuba umuntu wize. Abanyeshuri bakigera muri kaminuza icya mbere baba bitezweho si uguhita bagera ku bumenyi ahubwo umwarimu ashobora kubanza kubabaza icyo biteze n'impamvu baje kwiga kaminuza.'

'Mu bihugu nka Norvège umuntu ashobora kutiga kaminuza kandi akabaho ubuzima bwiza. Na hano tugomba kubabaza rero niba icyo bagamije ari ukuzabona impamyabumenyi gusa n'amafaranga. Ni ikibazo cy'ubudakemwa kandi cy'ingenzi. Aho ni ho ibya AI biziramo.'

Prof. Paul Muyinda Birevu wigisha muri Kaminuza ya Makerere yagaragaje ko asanga bidakwiye na mba gufata ikoreshwa rya AI ku ishuri nk'icyaha cyo guhanirwa ahubwo ko igihe ari iki ngo abahanga mu burezi bicare batekereze undi muvuno mushya wo kwigishirizamo ujyanye n'ikoranabuhanga kuko riri kugenda ryinjira mu buryo amasomo atangwa.

Bahurije ku kuba AI ari ikoranabuhanga ridakwiye kurenzwa amaso, ahubwo ko imikoreshereze yaryo ari yo ikwiye kunozwa neza aho nko ku bana bajya muri kaminuza bari nko mu myaka 20 baba bakeneye kubanza guhabwa umurongo w'imyigire yaho kugira ngo bagire urufatiro ariko bakanabanza kumenya neza uko AI ikora.

Dr. Alexandra Lazareva wigisha muri kaminuza ya Agder ati 'Turebye nk'ukuntu dukoresha 'Google Maps' ikatuyobora sinakumva uburyo byaba ikibazo. Ariko buriya iyo utazi biva n'iyo bijya nk'umuhanda na nimero z'inzu biba ari ikibazo. Ni kimwe na AI rero ni ingenzi mu buryo bwinshi ariko ni ngombwa kumenya uko ikoreshwa.'

Dr. Habimana Olivier ukuriye ishami ry'ikoranabuhanga n'ubushakashatsi mu nama y'Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yavuze ko ikoreshwa rya AI mu burezi rikwiye no kwitabwaho kuva mu mizi kuko hari n'abana bato batangiye gukora imikoro batahana barikoresheje bikaba byatuma badakoresha ubushobozi bwabo.

Yasabye ababyeyi kudaterera iyo bagakurikiranana uko abana bakoresha ikoranabuhanga mu kwiga kandi bakabatoza umurongo wo kwigana ubupfura kugira ngo iri koranabuhanga ribafashe kuzaba abahanga aho kubangiza.

Numviyumukiza Etienne wiga muri UR yagaragaje ko asanga abarimu na bo bagomba kongererwa ubumenyi ku mikorere ya AI kuko hamwe usanga abanyeshuri bayibarusha ku buryo gutahura ko bayikoresheje mu buryo butemewe bishobora kuba ingorabahizi.

Umuyobozi Mukuru wa Koleji y'Uburezi muri Kaminuza y'u Rwanda (UR), Prof. Nsanganwimana Florien yavuze ko ashyigikiye AI mu burezi kuko ituma abantu bagera ku makuru menshi ku muvuduko munini, ariko agaragaza igikenewe.

Ati 'Icyakoze AI ntiyakora ibintu byose kuko nk'ikikwemeza ko ibisubizo wabonye ari byo ni wowe ubwawe si yo. Icyo dukwiye kureba rero ni uko twayikoresha ikihutisha ibyo dukora ariko dukeneye amahugurwa tukumva neza icyo yadufasha mu burezi nk'uko n'ahandi ifasha.'

Kugeza ubu HEC yamaze gushyiraho amabwiriza ajyanye n'imikoreshereze ya AI mu mashuri makuru na kaminuza ndetse ikora ubugenzuzi mu gukurikirana iyubahirizwa ryayo hagamijwe gusigasira ireme ry'uburezi mu Isi y'ikoranabuhanga.

Dr. Habimana Olivier ukuriye ishami ry’ikoranabuhanga n’ubushakashatsi muri HEC yavuze ko ikoreshwa rya AI mu burezi rikwiye no kwitabwaho hirindwa ko abana bayikoresha imikoro

Abahanga bo muri kaminuza zinyuranye baganiriye ku ikoreshwa rya AI mu burezi


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyo-abigisha-muri-za-kaminuza-bavuga-ku-ikoreshwa-rya-ai-mu-burezi

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *