Author: webrwanda

  • Karongi: Umugabo w'imyaka 52 akurikiranyweho gusambanya abana batanu – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wo mu Mudugudu wa Wingabo, Akagari ka Bisesero Umurenge wa Rwankuba bivugwa ko icyaha akekwaho yagikoze mu bihe bitandukanye.

    Umwe mu baturanyi be yabwiye IGIHE ko amakuru bafite ari uko abo bana yabashukishaga amandazi, biscuit ndetse rimwe na rimwe ibyo yabemereye ntabibahe, hanyuma abana bakajya bamusanga mu isantere bakamwishyuza ariko ababyeyi ntibamenye ibyo aribyo.

    Ati “Kugira ngo bimenyekane ni umwana yasambanyije arabivuga n'abandi bana baboneraho gutanga amakuru”.

    Abazi uyu mugabo ukekwa bavuga ko ari umuntu ukunda gusabana, ndetse ngo kera yakundaga gutereta abagore b'abandi ariko ngo yasaga n'uwabiretse.

    Abana akekwaho gusambanya bari mu kigero kiri hagati y'imyaka itanu n'icyenda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bwishyura, Niyonsaba Félicien mu kiganiro na IGIHE, yemeje amakuru y'itabwa muri yombi ry'uyu mugabo avuga ko afungiye kuri RIB sitasiyo ya Bwishyura.

    Ati “Nibyo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abana batanu. Afungiye kuri sitasiyo ya Bwishyura”.

    Gusambanya umwana uri munsi y'imyaka 18 ni kimwe mu byaha bihanwa n'amategeko y'u Rwanda, byashyizwe mu rwego rw'ibyaha bidasaza.

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange rivuga ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo cy'imyaka 25 cyangwa igifungo cya burundu igihe umwana wasambanyijwe ari munsi y'imyaka 14.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umugabo-w-imyaka-52-akurikiranyweho-gusambanya-abana-batanu

  • Pasiteri Mucuranyana n'itorero rye muri Amerika bakurikiranyweho kohereza mu Rwanda miliyoni 2$ – #rwanda #RwOT

    Kugira ngo uru rubanza rwumvikane neza, rutangirira kuri Happy House Behavioral Health, ikigo cyatangaga serivisi zijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe no gufasha abantu babaswe n'ibiyobyabwenge.

    Happy House yishyuzaga izo serivisi binyuze muri Arizona Health Care Cost Containment System (AHCCCS), ari yo gahunda ya Medicaid muri Arizona. Medicaid ni uburyo Leta ya Amerika yifashisha mu kwishyurira ubuvuzi abantu bujuje ibisabwa.

    Ubushinjacyaha buvuga ko hagati ya Kanama 2022 na Nyakanga 2023, Happy House yasabye AHCCCS kwishyura miliyoni zirenga 60$, ariko ko igice cy'izo nyemezabwishyu cyari gishingiye kuri serivisi zitigeze zitangwa cyangwa zatanzwe igice gusa.

    Inyandiko y'urubanza ivuga kandi ko hari serivisi zishyujwe mu mazina y'abantu bari barapfuye, bari muri gereza cyangwa bari barwariye mu bitaro.

    Abaregwa muri iyi dosiye barimo Desire Rusingizwa na Fabrice Mvuyekure. Ubushinjacyaha bushinja gukoresha Happy House muri ubwo buryo bwo kwishyuza Medicaid.

    Uko itorero ryinjiye muri uru rubanza

    Hope of Life International Church na Pasiteri Mucuranyana ntibaregwa kuba ari bo bohereje inyemezabwishyu z'ibinyoma muri Medicaid ahubwo uruhare rwabo mu rubanza rutangira ku mafaranga Happy House yabahaye nyuma yo kuyabona muri gahunda yayo y'ubuvuzi.

    Inyandiko y'Ubushinjacyaha igaragaza ko ku wa 15 Kamena 2023, Happy House yahaye Hope of Life International Church sheki ya 500.000$.

    Nyuma, ku wa 24 Nyakanga 2023, Happy House yahaye iri torero indi sheki ya miliyoni 5$. Bivuze ko amafaranga agaragazwa ko yageze ku itorero avuye muri Happy House angana na miliyoni 5,5$. Happy House yari kandi isanzwe ikodesha inyubako iri ku butaka bw'iri torero.

    Ni aha Ubushinjacyaha buhera buvuga ko amafaranga avugwaho kuba yarabonetse binyuze mu buriganya bwa Medicaid yinjiye mu bikorwa by'itorero.

    Miliyoni zisaga 2$ zoherejwe mu Rwanda

    Ubushinjacyaha buvuga ko nyuma y'uko Hope of Life International Church yakiriye ayo mafaranga, igice cyayo cyatangiye kwimurirwa ahandi.

    Mu Ukuboza 2023, iri torero ngo ryohereje 2.000.100$ ku kigo cyangwa urwego rwo mu Rwanda rutatangajwe izina. Hari n'andi 5.000$ yoherejwe ku kindi kigo cyangwa urwego rwo mu Rwanda.

    Inyandiko y'urubanza ntivuga amazina y'ibigo cyangwa abantu bo mu Rwanda bakiriye ayo mafaranga, kandi nta makuru atangwa agaragaza icyo yari agenewe.

    Ubushinjacyaha bugaragaza kandi ko mu mafaranga yakiriwe n'itorero, 804.817,66$ yagiye mu kugura umutungo i Tolleson muri Arizona, hakiyongeraho 100.000$ yatanzwe nk'amafaranga yo kwemeza ubwo bugure.

    Muri Mutarama 2024, andi 100.000$ ngo yoherejwe kuri Edouard Nyandwi, na we uri mu baregwa muri uru rubanza.

    Ni muri urwo ruhererekane rw'amafaranga Ubushinjacyaha bushingiraho bushinja Hope of Life International Church na Pasiteri Mucuranyana kunyereza cyangwa guhisha inkomoko y'amafaranga.

    Hope of Life ikurikiranyweho ibyaha bitandatu byo kunyereza amafaranga ku rwego rwa kabiri, mu gihe Mucuranyana akurikiranyweho ibyaha bine. Happy House yo ikurikiranyweho ibyaha 51.

    Itorero rivuga ko ryakiriye impano ritazi inkomoko yayo

    Mucuranyana yahakanye ibyaha aregwa. Hope of Life International Church na yo ivuga ko miliyoni 5$ yakiriye yari impano, kandi ko yayemeye mu buryo busanzwe itazi ko amafaranga ashobora kuba yaraturutse mu bikorwa by'uburiganya.

    Itorero ryavuze ko riregwa kunyereza amafaranga kubera kwakira impano yatanzwe n'ikigo cyari cyemewe kandi gisanzwe gikodesha inyubako ku mutungo waryo.

    Iri torero risanzwe rikora ibikorwa by'ivugabutumwa mu Rwanda, Kenya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ahanini rikorera Abanyafurika y'Iburasirazuba baba muri Amerika.

    Uru rubanza rurimo abantu n'ibigo 22, kandi benshi mu baregwa biteganyijwe ko bazahabwa gahunda yo kuburanishwa guhera ku wa 26 Mutarama 2027.

    Leta ya Arizona iri kandi gushaka gufatira imitungo ifite agaciro ka miliyoni 62,47$ ifitanye isano n'uru rubanza.

    Pasiteri Theodore Mucuranyana n’itorero rye bakurikiranyweho ibyaha by’iyezandonke


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pasiteri-mucuranyana-n-itorero-rye-muri-amerika-bakurikiranyweho-kohereza-mu

  • Umugabo wa Vestine yareze Murindahabi Irene muri RIB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Murindahabi Irene, yavuze ko yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) gutanga ubusobanuro bw’uko yagiye gucuruza Ishimwe Vestine muri Canada, umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo ni we watanze ikirego.

    Ibi yabigarutseho nyuma y’uko Ishimwe Vestine ashyize hanze inyandiko ikubiyemo ubuzima yabayemo nyuma yo gushakana na Ouédraogo.

    Muri iyi nyandiko yavuze uburyo umugano we yamutandukanyije n’uwarebereraga inyungu zabo (MIE), ashaka ko atandukana n’umuvandimwe we, kuba yari afite undi muryango n’ibindi byinshi aho yerekanye ko yabaye mu buzima bugoye kugeza ahisemo guhunga.

    Mu byavuzwe kuri iki kibazo, hari n’abagiye batunga agatoki Murindahabi Irene nyiri MIE yarebereraga inyungu za Vestine na Dorcas ariko bakaza gutandukana.

    Hari abavuze ko ari we se w’umwana wa Vestine ndetse ari yo mpamvu Ouédraogo yasabye ko bapimisha DNA.

    Ikibazo kiri hagati ya Murindahabi Irene na Idrissa Ouédraogo, cyashimangiwe n’uko Murindahabi Irene mu kiganiro The Choice Live yemeye ko yitabye RIB kandi arezwe na Ouédraogo.

    Ati “Ni we wandeze rwose. Icyo bari bibagiwe ni uko ntamutwaye ahubwo twajyanye. Rwose yandetse kujya gucuruza umugore we.”

    Yahishuye ko kandi ubwo bari bamaze gukora ibitaramo muri Canada, Vestine yamutakambiye amusaba ko yamusiga kugira ngo ubuzima bw’umwana atwite yizere ko azavuka atekanye.

    Mu Kwakira 2026 nibwo Vestine na Dorcas baherekejwe na M Irene bahagurutse mu Rwanda bagiye Canada aho bakoreye ibitaramo bine.

    M Irene na Kamikazi Dorcas baragarutse ariko Vestine we yasigayeyo, kugeza ubu na Dorcas yasubiyeyo amusangayo.

    Murindahabi Irene yavuze ko umugabo wa Vestine yamureze muri RIB

    Source : http://isimbi.rw/umugabo-wa-vestine-yareze-murindahabi-irene-muri-rib.html

  • Impamvu FDLR na Jambo Asbl bitifuza ko Abanyarwanda bari muri RDC bataha mu mboni za Nduhungirehe – #rwanda #RwOT

    Nduhungirehe yabigarutseho nyuma y'amakuru agaragaza ko Abanyarwanda bari barahungiye muri RDC bakomeje gutaha, aho imibare y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) igaragaza ko Abanyarwanda 3.752 bamaze gusubira mu Rwanda kuva mu ntangiriro za 2026.

    Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Nduhungirehe yavuze ko abo Banyarwanda 3.752 'batashye ku bufatanye na HCR na MONUSCO', ariko agaragaza ko hari abandi bari mu bice bya RDC bikigenzurwa na Leta ya Kinshasa bakomeje kubuzwa gutaha.

    Ati 'Abanyarwanda bari mu bice bigenzurwa na Leta ya RDC baracyafatwa bugwate na FDLR, ibabuza gusubira mu gihugu cyabo, ibibashyira mu buzima bubi.'

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko gutaha kw'impunzi ari ikibazo gikomeye ku bantu avuga ko biyitirira kuba abarinzi bazo, kuko bishobora gukuraho impamvu bakoresha mu kwerekana ko hakiri ikibazo cy'impunzi z'Abanyarwanda.

    Ati 'Biratangaje kubona RFI igerageza guha agaciro impaka z'imitwe ivuga ko yegereye izi mpunzi (mu yandi magambo FDLR), imaze igihe ibangamira gutaha kwazo, kuko gutaha kwazo kwatesha agaciro impamvu nyamukuru aba jenosideri bakoresha, bo n'ababashyigikiye mu Burayi nka Jambo ASBL, biyerekana nk'abarinda izi mpunzi.'

    Inkuru ya RFI Nduhungirehe yagarutsweho ni iyatangajwe kuri uyu wa 20 Nzeri 2026, igaragaza ko impunzi z'Abanyarwanda zikomeje gutaha ziva muri RDC, ariko ko hari impungenge ku buryo amakuru y'izi mpunzi ziva mu bice bigenzurwa na AFC/M23 amenyekana, ndetse zigacyurwa. RFI yavuze ko izi mpungenge zifitwe n'imiryango iri hafi y'izi mpunzi.

    Amakuru ya UNHCR agaragaza ko Abanyarwanda 3.752 bari impunzi muri RDC bamaze gutaha kuva mu ntangiriro z'umwaka wa 2026. Mu cyiciro giheruka, abantu 366 batahutse bavuye mu mijyi ya Goma, Bukavu na Kamanyola.

    UNHCR ivuga ko ibikorwa byo gutaha bikorwa ku bushake, mu mutekano kandi mu buryo bubaha agaciro.

    Jambo ASBL ni umuryango washingiwe mu Bubiligi, ugizwe ahanini n'Abanyarwanda bakomoka ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by'umwihariko abari bakomeye mu butegetsi bwa Juvenal Habyarimana.

    Uyu muryango wagiye uvuga ko uhagarariye inyungu z'impunzi z'Abanyarwanda, ushimangira ko ikibazo cyazo kigomba gukemurwa hakurikijwe amategeko mpuzamahanga.

    Uretse kurangwa n'ingangabitekerezo ya Jenoside, abagize Jambo ASBL bakorana bya hafi n'abarwanyi ba FDLR, ndetse na Leta ya Kinshasa.

    Ubu bufatanye buherutse gushimangirwa n'ibyatangajwe na Jambo Asbl ishimangira ko ishyigikiye ubwumvikane FDLR iherutse kugirana na RDC ku buryo bwo gusenya uyu mutwe.

    Ni mu gihe Leta y'u Rwanda ivuga ko FDLR atari ikibazo cy'impunzi ahubwo ko ari ikibazo cy'umutekano, kubera ibikorwa byayo byo guhungabanya umutekano ndetse n'amateka y'abayishinze.

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, aherutse kugira ati 'Aba ntabwo ari impunzi. FDLR si impunzi. Ni abarwanyi bitwaje intwaro bafite ingengabitekerezo ya Jenoside.'

    Nubwo hari Abanyarwanda bamaze gutaha, UNHCR ivuga ko hakiri abagera kuri 194.500 bari muri RDC nk'impunzi cyangwa abasaba ubuhungiro, hafi ya bose bakaba baba mu burasirazuba bw'icyo gihugu.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko mu Burasirazuba bwa RDC hakiri ikibazo cy'Abanyarwanda bakomeje kugirwa ingaruzwamuheto na FDLR


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-fdlr-na-jambo-asbl-bitifuza-ko-abanyarwanda-bari-muri-rdc-bataha-mu

  • Inkuru itangaje y'ubumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda mu mafoto adasanzwe – #rwanda #RwOT

    Impamvu nyamukuru yari ibazanye yari ugutara inkuru y'ukuri ku bumwe n'ubudaheranwa mu Banyarwanda nyuma y'imyaka irenga 30 u Rwanda rwari rumaze ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n'aho u Rwanda rugeze rwiyubaka .

    Bakigera mu Rwanda, bafashe camera na mudasobwa byabo maze bazenguruka mu turere tune abo basuraga imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 aho ibana inzu ku yindi n'imiryango y'ababiciye ababo.

    Mu cyegeranyo bakoze havuyemo igitabo bise; “Blood bonds: Reconciliation in Post-Genocide Rwanda, aho iki gitabo kigaragaza inkuru itangaje y'uburyo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bashoboye kwemera ibyaha bakoze, berekana ukwicuza ku byo bakoze maze babasha no gutera intambwe yo gusaba imbabazi abo bahemukiye.

    Muri iki gitabo, aba banditsi bagaragaje amafoto 18, aho buri foto igaragaramo uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari kumwe n'uwamwicye abe muri Jenoside.

    Ni igitabo kigaragaza uburyo ikiremwamuntu cyashoboye kwishakamo umutima wo kwiyunga nyuma y'ibihe bigoye by'amacakubiri yabibwe n'ubutegetsi bubi na politiki mbi.

    Kugira ngo bigerweho, mu gitabo aba bahanga bagaragaza ko u Rwanda rwakoresheje uburyo butandukanye harimo nko gutanga ubutabera biciye mu nkiko gacaca.

    Bagaragaza kandi uruhare rw'umuryango w'isanamitima witwa “Mvura Nkuvure” aho wagiye ukora gahunda zo guhuza amatsinda y'abarokotse ndetse n'ababiciye bakagira ibikorwa bahuriramo biganisha ku kwiyunga.

    Muri iki gitabo kandi abanditsi bifashishije inyandiko z'umuhanga Marjan Slob, aho bongeyemo ibitekerezo bye bijyanye n'imuco wo gusabana imbabazi mu bantu.

    Iki gitabo kimaze gutwara ibihembo bitandukanye ku mahoro, ubumwe n'ubwiyunge aho hari icyo giherutse gutwara cyiswe '2026 Luxembourg Peace Prize'.

    Kuva Mvura Nkuvure yajyaho muri 2005, abarenga 64.000 bitabiriye gahunda zayo zo kunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'ababiciye ababo.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'uyu muryango bugaragaza ko 80% by'abarokotse Jenoside n'ababiciye bubatse ipfundo ribunga, kandi ryomora ibikomere.

    Ubushakashatsi bwa Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, ku bumwe, ubwiyunge n'ubudaheranwa bukorwa buri myaka itanu bwagaragaje ko igipimo cy'ubumwe bw'Abanyarwanda kigeze ku kigero cya 95,3% mu 2025, kivuye kuri 94,7 cyariho mu 2020.

    Amafoto: Jan Banning


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inkuru-itangaje-y-ubumwe-n-ubudaheranwa-by-abanyarwanda-mu-mafoto-adasanzwe

  • Umunyarwanda w'imyaka 45 yiyahuriye muri Uganda – #rwanda #RwOT

    Uwapfuye yamenyekanye nka Habiyakare Samuel, Umunyarwanda wari utuye mu gace ka Kagando, mu Karere ka Kisoro.

    Amakuru yatanzwe na Polisi avuga ko mu ijoro ryo ku wa 18 Nzeri 2026, Habiyakare yari yagiranye amakimbirane n'umugore we.

    Umuvugizi wa Polisi muri Kigezi, SP Nelson Tumushime, yavuze ko uyu mugabo yirukanye umugore we mu nzu nyuma yo kutumvikana, maze akifungirana imbere.

    Yagize ati 'Mu gitondo cyo ku wa 19 Nzeri 2026, uyu mugabo yasanzwe yapfuye mu nzu yakodeshaga, amanitse hakoreshejwe igitambaro.'

    Polisi yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu rwe.

    SP Tumushime yavuze ko Polisi ihangayikishijwe n'ubwiyongere bw'abantu bakekwaho kwiyahura muri Kigezi, avuga ko muri Nzeri gusa Akarere ka Kisoro kamaze kugaragaramo ibibazo nk'ibi bigera kuri bitatu.

    Yasabye abantu bahura n'ibibazo birimo guhangayika cyane, kwiheba, ibibazo by'amafaranga cyangwa ibibazo byo mu miryango gushaka ubufasha hakiri kare aho kwiyambura ubuzima.

    Polisi yavuze ko ikorana n'inzego z'ubuzima, abayobozi b'amadini, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n'abayobozi b'inzego z'ibanze mu gukangurira abaturage kurushaho kwita ku buzima bwo mu mutwe no gukumira ibikorwa byo kwiyahura.

    Uyu Munyarwanda wiyahuye yari atuye mu gace ka Kisoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyarwanda-w-imyaka-45-yiyahuriye-muri-uganda

  • Umuburo ukomeye ku bakomeje guhisha inzoga z'ibyuma – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivugiye i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 20 Nzeri 2026 ku munsi Isi yose yizihijeho Umunsi wo gukora Isuku.

    Uyu munsi mu Rwanda wizihirijwe i Nyabugogo aho abayobozi barimo Minisitiri Habimana, Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, abo mu nzego z'umutekano n'abandi bifatanyije n'abahakorera ubucuruzi mu muganda udasanzwe wo gukora isuku.

    Muri uyu muganda, hakozwe ibikorwa binyuranye by'isuku birimo gusiga amarangi, gutoragura imyanda ijyanwa ahabugenewe, gukoropa n'ibindi ariko binajyana n'ubukangurambaga mu baturage bwo kwimakaza isuku.

    Minisitiri Habimana yabwiye abaturage ko biteye ishema kuba barafatanyije na Leta kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse ko umusaruro ugaragarira mu kuba abantu basigaye bafite imbaraga zo gukora.

    Gusa, yagaragaje ko hakiri abantu bahishe izi nzoga ahantu hatandukanye kandi bari gutuma intego yo kuzirandura burundu idahita igerwaho.

    Ati 'Hari abantu tugenda tubona babihishe ahari bakeka ko hari igihe tuzageraho tukadohoka. Bamwe bagiye bazihisha munsi y'ibitanda ariko ntabwo tuzadohoka mugende mubabwire ni ba hari abo muzi babizane na byo tubimene nk'uko twamennye ibindi bahindure akazi.'

    Aha yagaragaje ko abazijyanira izo nzoga ko nta kibazo bazagira ariko ko uwo bazajya basanga yarazihishe azajya abihanirwa n'amategeko ku bwo gukomeza guhishira ibintu byangiza ubuzima.

    Ku bijyanye n'isuku Minisitiri Habimana yavuze ko nyuma yo gukuraho ibinyobwa bitujuje ubuziranenge hagamijwe ubuzima bwiza, bigomba no kujyana no gukora isuku kuko na yo ari ingenzi cyane mu buzima.

    Yagaragaje ko nta muntu ukwiye gukerensa ibyo gukora isuku aho abantu bakorera cyane cyane ahakorerwa ubucuruzi by'umwihariko kuko hari aho byagaragaye ko imyanda yo mu bwiherero yagiye icungwa nabi bikagira ingaruka nyinshi ku buzima.

    Ati 'Kurekura amazi yo mu bwiherero ikamenwa muri za ruhurura kirazira kandi bihanirwa n'amategeko. Hari inzu zakorewe ubugenzuzi mu minsi ishize zimwe zirafungwa ariko ntabwo twifuza ko bikomeza dushaka ko inzu zose ziba zifite ibikoresho by'isuku.'

    Meya Dusengiyumva yasabye abaturage by'umwihariko abatuye i Kigali ko ari umujyi ufite intumbero yo kuba ku rwego mpuzamahanga kandi ko ibyo bitagenda neza harimo umwanda unyuranye ndetse ko abatabyumva batazihanganirwa.

    Abaturage batandukanye bafatanyije n’abayobozi mu muganda wo kwimakaza isuku

    Umuganda wo kwimakaza Isuku wabereye i Nyabugogo

    Abo mu nzego z’umutekano na bo bafatanyije n’Abanya-Kigali mu muganda wo kwimakaza Isuku

    Meya Dusengiyumva Samuel yasabye Abanya-Kigali kugendana n’icyerekezo uyu mujyi uri kuganamo cyo kurangwa n’isuku aho ari ho hose

    Minisitiri Habimana yasabye abakomeje guhisha inzoga z’ibyuma kuzibukira

    Minisitiri Habimana asiga inkingi irangi

    Meya Dusengiyumva na we yitabiriye umuganda wo kwimakaza isuku


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuburo-ukomeye-ku-bakomeje-guhisha-inzoga-z-ibyuma

  • Urwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire ikwiriye kwihutishwa i Rwamagana – #rwanda #RwOT

    Babigaragaje ubwo Inama Njyanama y'Akarere ka Rwamagana yagaragazaga ibyagezweho mu myaka itanu ishize. Muri byinshi byakozwe byagaragajwe harimo kongera ubuso buhingwaho, kuvugurura inyubako z'utugari n'imirenge ndetse no kongera ubuso bw'ubutaka buhujwe bukagera kuri hegitari 53.

    Hubatswe imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 25 mu Mujyi wa Rwamagana no mu nkengero, imihanda y'itaka ingana na kilometero 141, isoko rya kijyambere n'amasoko mato 15. Mu bindi bishimira ni uko bavuye ku kwinjiza imisoro y'imbere yavuye kuri miliyari 1,6 Frw ikagera kuri miliyari 4 Frw muri iyi myaka itanu.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko nubwo hari byinshi byakozwe, hari n'indi mishinga ine bifuza ko abazabasimbura bakorera ubuvugizi bwisumbuyeho kugira ngo ishyirwe mu bikorwa kuko yafasha aka Karere gutera imbere.

    Yagize ati 'Hari ikibazo cy'amazi make mu Karere ka Rwamagana, iki ni ikibazo cy'ingutu nubwo uruganda rwa Karenge rugiye kuzura ruzagira ibyo rukemuraho ariko ntibizagera 100%, ariko nibura amazi azajya aboneka neza. Ubu twayabonaga rimwe mu byumweru bibiri hano mu Mujyi, nibura icyo gihe tuzajya tuyabona nka gatatu mu cyumweru ariko twifuza ko yazajya aboneka buri munsi kuko ubuzima bw'abaturage ni amazi.''

    Meya Mbonyumuvunyi yakomeje avuga ko icya kabiri ari umuhanda wa kaburimbo Rwamagana-Zaza uzanahuzwa n'ikibuga cy'indege cya Bugesera ungana n'ibilometero 26, uwo ngo ukaba ukenewe cyane kuko hari ubuhahirane n'Akarere ka Ngoma ku buryo ushyizwemo kaburimbo wakoroshya cyane imigenderanire myiza.

    Ati 'Hari n'umuhanda wa kaburimbo wa Rugende-Karenge ureshya na kilometero 26, uwo na wo wafasha abaturage ba Muyumbu, Nyakariro na Karenge ukagera no ku kiyaga cya Mugesera ahatangiye kubakwa amahoteli n'ibikorwa by'ubukerarugendo, uwo na wo watuma ubukungu buzamuka. Ubu ubuvugizi burakomeje muri RTDA.''

    Meya Mbonyumuvunyi yakomeje avuga ko icya kane ari ukurangiza kubaka Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwulire. Yavuze ko hari aho rugeze uyu munsi ariko ko rutaruzura. Ati 'Ubu Akarere ka Rwamagana mu Ntara y'Iburasirazuba ni ko kadafite Urwibutso rw'Akarere rwiza rukoze neza.''

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, ashima Inama Njyanama y'Akarere ka Rwamagana ku bikorwa byiza byinshi bakoze mu myaka itanu ishize, yavuze ko ahakenewe ubuvugizi bazafatanya mu kubukora kugira ngo iyo mishinga yihutishwe.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko imishinga ine ikeneye ubuvugizi bwisumbuye

    Abagize Inama Njyanama y'Akarere ka Rwamagana basabye ko abazabasimbura bakwibanda ku gukorera ubuvugizi imishinga ine yafasha aka Karere gutera imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwibutso-rwa-jenoside-rwa-mwulire-ikwiriye-kwihutishwa-i-rwamagana

  • Nyagatare: Abageze mu zabukuru batujwe mu midugudu y'abatishoboye, basabye kugobokwa – #rwanda #RwOT

    Bavuga ko nubwo batujwe mu macumbi meza, ikibazo cy'imibereho ya buri munsi gikomeje kubagora kuko kubona ibyo kurya bitaborohera, ibikiri imbogamizi kuri bamwe muri bo bitewe n'uko batagifite ubushobozi bwo gukora imirimo ibatunga.

    Mukashiringabo Virginia w'imyaka 76, utuye mu Mudugudu wa Mbare, Akagari ka Mbare, Umurenge wa Karangazi, avuga ko hari igihe imiryango yabo ibura ibyo kurya, bigatuma bategereza ubufasha bw'abagiraneza.

    Ati 'Hari igihe tubura ibyo kurya kuko nta bushobozi bwo gukora imirimo isaba imbaraga dufite. Twirirwa hano, tukabona umugwaneza akaduha agafu. Turasaba ko harebwa uburyo twajya dufashwa kubona ibyo kurya.'

    Mukarukwaya Godeliva na we utuye mu Mudugudu wa Mbare, avuga ko uko umuntu agenda akura ari na ko imbaraga zo gukora zigabanuka, bityo abageze mu zabukuru bakwiye kugira gahunda zibafasha kubona imibereho.

    Ati 'Tuba dukeneye ubufasha bwihariye kuko imbaraga zaragabanutse. Iyo nta muntu uje kudufasha, kubona icyo kurya biragorana. Turasaba ko twakwitabwaho kurushaho.'

    Aba baturage bavuga ko hari gahunda zigenerwa abatishoboye, zirimo izibafasha kubona amafaranga cyangwa akazi, ariko ko atari bose bazibona.

    Niragire Marie Claire avuga ko hakenewe kurebwa by'umwihariko ikibazo cy'abageze mu zabukuru badafite ubushobozi bwo kwitunga, mu gihe abashoboye gukora bo bakwiye gufashwa kubona amahirwe yo kwiteza imbere.

    Ati 'Turashimira ubufasha twahawe bwo gutuzwa, kandi turishimira ko nta bukode bw'inzu twishyuzwa. Ariko turacyakeneye ubufasha mu mibereho ya buri munsi, nko kubona ibyo kurya. Twifuza ko twafashwa guhuzwa n'ahari amahirwe yo kubona ibidutunga.'

    Uretse abatujwe mu Mudugudu wa Mbare, mu Murenge wa Karangazi, hari n'abandi batujwe mu Mudugudu wa Kinihira, mu Murenge wa Nyagatare, bavuga ko bakeneye ubundi bufasha bwabafasha kunoza imibereho yabo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, avuga ko abatishoboye, by'umwihariko abageze mu zabukuru, bafashwa binyuze muri gahunda zitandukanye.

    Avuga ko hari amafaranga ya VUP agenewe gutangwa mu mirenge itandukanye, aho abafite imbaraga zo gukora bazahabwa akazi, mu gihe abageze mu zabukuru n'abandi badafite ubushobozi bwo gukora bo bazafashwa binyuze muri gahunda zibagenewe.

    Yagize ati 'Hari gahunda zitandukanye zigenerwa abatishoboye, by'umwihariko abageze mu zabukuru. Hari amafaranga yatanzwe ya VUP mu mirenge itandukanye, hari abazahabwa akazi. Ikindi cyiciro cy'abageze mu zabukuru gifashwa, kandi gahunda ni nyinshi zibagenewe.'

    Kakooza avuga kandi ko abatishoboye bagifite imbaraga zo gukora bashishikarizwa kwitabira ibikorwa bibateza imbere, ndetse Akarere kiteguye kubafasha kubona ubutaka bwo guhinga.

    Yagize ati 'Abafite imbaraga babyifuza barakora kandi hari ubutaka buhari twabatiza bagahinga bakabaho.'

    Asobanura ko ubufasha butangwa hakurikijwe icyiciro umuntu arimo n'ubushobozi afite, kuko abageze mu zabukuru badafite ubushobozi bwo gukora badashobora gufashwa kimwe n'abagifite imbaraga zo gukora.

    Abatujwe mu midugudu y'abatishoboye bavuga ko kuba barahawe amacumbi bibafitiye akamaro, ariko ko hakenewe no kureba ku mibereho yabo ya buri munsi, cyane cyane kubona uburyo buborohereza kubona ibyo kurya, kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza kandi n'ubukungu bwabo bwiyongere.

    Abatishoboye biganjemo abageze mu zabukuru batujwe mu macumbi meza

    Bamwe mu batishoboye batujwe mu midugudu y'abatishoboye mu Karere ka Nyagatare, biganjemo abageze mu zabukuru, bavuga ko kubona ibyo kurya bikomeje kubagora.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abageze-mu-zabukuru-batujwe-mu-midugudu-y-abatishoboye-basabye