Author: webrwanda

  • Impinduka nshya enye zigiye gukorwa mu burezi bw'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Izo mpinduka zirimo kongera igihe abanyeshuri biga mu mashuri nderabarezi bamaraga mu ishuri, kongera umusanzu w'ababyeyi muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri no gukaza ingamba zo kurwanya imyitwarire mibi mu mashuri.

    Abarangiza TTC bazajya biga imyaka itanu

    Guhera muri Nzeri 2026, abanyeshuri bazinjira mu mashuri nderabarezi, TTC, bazajya bakurikira gahunda y'imyaka itanu, aho kuba imyaka itatu isanzweho.

    Iyi mpinduka igamije gutuma abarimu bo mu mashuri abanza bahabwa amahugurwa yimbitse mu mwuga mbere yo gutangira kwigisha.

    Ikigamijwe ni uko abarimu bigisha mu mashuri abanza bagomba kuba bararangije kaminuza aho kuba ayisumbuye nk'uko byari bimeze.

    Gahunda isanzwe yanenzwe kuba idaha abanyeshuri umwanya uhagije wo kwiga uburyo bwo gutanga amasomo, kuyobora ishuri, gusobanukirwa imikurire y'umwana no kwimenyereza umwuga mu mashuri.

    Minisitiri w'Uburezi Nsengimana Joseph ubwo yari mu kiganiro na RBA yavuze ko gahunda yo gushyira abarimu bize kaminuza mu mashuri abanza bizakorwa mu myaka 10.

    Ati 'Muri gahunda rero tuzazamura icyiciro cy'abarimu bigisha mu mashuri abanza kugira ngo mu gihe kiri imbere abarimu bazabe bafite imyamyabushobozi igera ku ya kaminuza, [Licence] ariko ibyo tuzabikora mu byiciro bibiri. Abafite A2 tubageze kuri A1, abafite diplômes y'amashuri yisumbuye tubajyanye kuri A1, icyiciro cya kabiri bazava kuri A1 bajye kuri A0. Ibi tuzabikora mu myaka 10.'

    Yavuze ko abana basabye kwiga mu mashuri nderabarezi bazasanga batishimiye iyi gahunda nshya bazahabwa uburenganzira bwo guhitamo gukomeza bakayiga cyangwa kudakomerezamo.

    Biteganyijwe kandi ko kuzamura impamyabumenyi z'abarimu bo mu mashuri abanza bizatuma u Rwanda rugendana n'ibipimo byo mu karere no ku rwego mpuzamahanga, aho impamyabumenyi ya kaminuza isigaye isabwa kugira ngo umuntu yemererwe kwigisha.

    Abarimu bigisha ubu ntabwo bazirukanwa, ahubwo bazafashwa bashyirirweho uburyo bwo kuzamura ubumenyi.

    Ingengabihe izongerwamo ibikorwa byunganira amasomo

    Indi mpinduka izibanda ku kuvugurura ingengabihe y'umunsi w'amasomo no guha umwanya munini ibikorwa byunganira ibyo abanyeshuri bigira mu ishuri.

    Amasaha amasomo atangirira ntabwo azahinduka, ahubwo abarimu bazajya bigisha kugeza 15:30 hanyuma igihe gisigaye, abanyeshuri babe bari mu bikorwa byunganira ibyo bize batahe Saa 17:00 nk'uko bisanzwe.

    Ibyo bizajya bikorwa kuva ku wa Mbere kugera ku wa Kane, hanyuma ku wa Gatanu, abanyeshuri batahe 15:30, abarimu babone umwanya wo gukora ibikorwa bindi bigamije kunoza akazi kabo.

    Ibikorwa byunganira amasomo bizafasha abana guteza imbere guhanga ibishya, gukorera hamwe n'ubundi bumenyi bukenerwa mu buzima. Ibyo bikorwa birimo nko kujya mu matsinda yo kuganiriramo (debate club) n'ibindi bifitanye isano n'amasomo biga.

    Ati “Ni uburyo ushimangira ibyo wize ariko uticaye mu ishuri. Urugero, Icyongereza iyo wicaye mu ishuri bakubwira ikibonezamvugo [grammar] ariko amasomo nyunganiranteganyanyigisho ni ukujya mu matsinda yo kuganira [debate club]. Ubundi ntabwo twabikoraga.'

    Ibi bikorwa bizabajya bikorerwa ku mashuri, hifashishijwe ibikorwaremezo bihari, ariko abanyeshuri baticaye mu ishuri ngo mwarimu yigishe abahagaze imbere.

    Ati “Bizafasha mu buryo abana biga…muri iyo mpinduka, ku wa Gatanu abana bazajya bataha 15:30'…abarimu bakeneye kujya muri aya mahugurwa. Ntabwo bakeneye kubikora abana bari ku ishuri.”

    Biteganyijwe ko iyi gahunda izafasha umwana gutera imbere mu myigire, mu mibanire n'abandi no mu marangamutima, ari na ko ategurirwa kugira ubumenyi n'ubushobozi bukenewe.

    Amafaranga y'ifunguro azazamurwa

    Amashuri ya Leta n'afashwa na Leta kubw'amasezerano agenerwa amafaranga y'ibikorwa bitandukanye, hakiyongeraho agenewe kugaburira abana ku mashuri ndetse n'umusanzu w'umubyeyi.

    Minisitiri Nsengimana yavuze ko kubera izamuka ry'ibiciro ku masoko ubufasha Leta yatangaga mu kugaburira abana uziyongera.

    Guhera muri Mutarama 2027, mu gihembwe cya kabiri cy'amashuri, biteganyijwe ko umusanzu w'ababyeyi muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri uzongerwa kugira ngo amashuri abone ubushobozi buhagije bwo gutanga uburezi bufite ireme.

    Mu mashuri y'inshuke n'abanza, umusanzu uzava kuri 975 Frw ugere ku 2.000 Frw. Mu mashuri yisumbuye abana biga bataha, uzava ku 19.500 Frw ugere ku 24.000 Frw.

    Mu mashuri yisumbuye acumbikira abanyeshuri, ababyeyi bazajya batanga 110.000 Frw, avuye ku 85.000 Frw.

    Guverinoma na yo izongera amafaranga itanga mu kunganira gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri.

    Ati 'Iyi mibare ireba uburyo ibiciro byagiye bihinduka. Nko mu biga babayo ibiciro byari kurenga ibihumbi 120 Frw ariko kuko yari asanzwe ari menshi turavuga ngo Leta izafasha kugira ngo atarenga ibihumbi 110 Frw.'

    Amafaranga agamije ibikorwa bitandukanye (capitation grant) aziyongeraho 65%

    Muri rusange, ingengo y'imari y'ibikorwa byo kugaburira abana ku mashuri izava kuri miliyari 28,8 Frw ku mwaka ibe miliyari 48,5 Frw.

    Ibi byakozwe nyuma yo kubona ko amafaranga yatangwaga, atajyanye n'aho ibiciro bigeze ku masoko.

    Amashuri agiye gukaza ikinyabupfura

    Impinduka yindi ni ugukaza ingamba zo kurwanya imyitwarire mibi mu mashuri, hagamijwe kuyagira ahantu hatekanye kandi hatuje.

    Amashuri azashyiraho ingamba zikomeye zo gukumira ihohoterwa, gutoteza abandi no kwangiza ibikoresho by'ishuri.

    Minisitiri Nsengimana yavuze ko inzoga n'ibiyobyabwenge biri mu biri kwangiza abantu mu Rwanda ndetse hari abarimu n'abanyeshuri bake babijyana ku mashuri, ariko ingamba zafashwe ari uko uzajya abijyanayo azajya ahita yirukanwa.

    Ati 'Ishuri rigomba kuba ahantu hatarangwa inzoga n'ibiyobyabwenge na bike. Ntabwo bigomba kuhagaragara. Uzabifatanwa ku ishuri, yaba umunyeshuri, umwarimu, umuyobozi w'ishuri, umukozi wo mu gikoni, azahita yirukanwa. Abanyeshuri kuko tugomba gufasha abana, tuzakorana n'inzego z'ibanze tubafashirize hanze hatari mu ishuri.'

    By'umwihariko, abanyeshuri barwana ku ishuri, abakoresha ibiyobyabwenge n'inzoga, bazajya bahita birukanwa bagifatwa. Ikindi ni uko abarimu n'abandi bakozi b'amashuri nabo, bazajya birukanwa mu gihe bafatanywe inzoga cyangwa se ibindi biyobyabwenge.

    Ati 'Urundi rugero naguha ni nk'abana baza ku ishuri bakarwana, bagakomeretsa abandi, ugasanga umwana bararwanye arakomeretse agiye kwa muganga, ndetse agiye mu bitaro. Uretse n'ibyo hari n'abana bakubise abarimu. Ibintu byo kuzana urugomo ku ishuri rwo kurwana, gukubita abarimu, ntabwo bishobora kwihanganirwa. Uwo mwana na we azajya yirukanwa afashirizwe mu zindi gahunda hanze y'ishuri.'

    Yavuze ko abarimu n'abayobozi b'ishuri ari ababyeyi, bityo bagomba kububaha.

    Ati 'Ntabwo twatoza abanyeshuri kujya baza ku ishuri ngo bahangane n'abarimu ngo tubyemere. Abo bantu bazajya bajya no mu rugo batangire gukubita ababyeyi. Ntabwo twabyemera.'

    Abana bakopera ibizamini bakoresheje telefoni na bo barahagurukiwe kuko bazajya bahabwa zeru mu kizamini yafashwemo. Kujyana telefoni ku ishuri bitemewe.

    Ati 'N'iyo yaba ari umwe cyangwa babiri bigomba kuvaho. Kuko ibyo dukora byose ngo tuzamure ireme ry'uburezi hatarimo ikinyabupfura ntabwo bizakunda.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impinduka-nshya-enye-zigiye-gukorwa-mu-burezi-bw-u-rwanda

  • Yatabarutse ku isabukuru ye; Mukabalisa Donatille yashavuje benshi (Video) – #rwanda #RwOT

    Yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari amaze iminsi arwariye.

    Mukabalisa witabye Imana ku wa 30 Nyakanga 2026, benshi mu bo bakoranye bamufata nk'umuyobozi wihariye kandi wari ufite ubunararibonye.

    Bagaragaza ko mu gihe cye, akorera Leta, yari umuntu urangwa no guca bugufi mu nshingano ze, kujya inama, kuba urugero rwiza no guharanira inyungu rusange. Ni umubyeyi wayoboye Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite imyaka 11, hagati ya 2011 na 2024. Yatorewe bwa mbere kuba Umudepite mu 2003.

    Uyu mubyeyi witabye Imana yujuje imyaka 66, yari afite umuryango n'abana batatu.

    Abayobozi mu nzego zitandukanye, amashyaka n'imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, bababajwe n'urupfu rwe, banihanganisha umuryango asize.

    Yitabye Imana yari muri Sena y'u Rwanda guhera mu 2024.

    Urupfu rwa Mukabalisa Donatille rwababaje abantu benshi cyane abo bakoranye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yatabarutse-ku-isabukuru-ye-mukabalisa-donatille-yashavuje-benshi-video

  • Gutumiza ethanol ikoreshwa mu binyobwa bikomeje kwica Abanyarwanda byahagaritswe – #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 31 Nyakanga 2026, mu gihe inzego z'ubuzima zikomeje kugaragaza impungenge ku bantu bakoresha ethanol mu gukora inzoga mu buryo butemewe kandi butagenzuwe.

    Imibare y'inzego z'ubuzima igaragaza ko abantu barenga 50 bamaze kwicwa n'inzoga zitujuje ubuziranenge zikorwa hifashishijwe n'ibirimo Ethanol kuva uyu mwaka watangira.

    Ethanol ni yo alcohol iboneka mu binyobwa bisembuye. Akenshi ikorwa mu bisheke, ibigori, amasaka, imbuto cyangwa ibindi biribwa birimo isukari n'amidon.

    Umusemburo uhindura isukari ukayikoramo ethanol, nyuma hakifashishwa uburyo bwo kuyungurura no kuyitandukanya n'amazi, buzwi nka distillation, kugira ngo yongererwe ubukana. Iyo igenewe gukora ibinyobwa, igomba gusukurwa, kugenzurwa muri laboratwari no kuvangwa ku gipimo cyemewe.

    Akenshi mu binyobwa bitemewe bikorerwa mu Rwanda, ayo mabwiriza yose ntakurikizwa.

    Nubwo ethanol ari yo ikoreshwa mu binyobwa, na yo ishobora kwangiza ubwonko, umwijima n'izindi ngingo, igatera ubusinzi bukabije, kubura ubwenge cyangwa urupfu iyo yafashwe ku gipimo kiri hejuru.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima rivuga ko ethanol ari ikinyabutabire gifite ubumara. Mu Rwanda, abenshi bayikoresha nabi kuko bayishyira mu binyobwa mu buryo butemewe no ku bipimo bitemewe ku buryo igira ingaruka ku muntu, abatishwe nabyo, bagahuma, bakagira ibibazo by'impyiko n'ibindi.

    Rwanda FDA yahagaritse gutumiza Ethanol


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gutumiza-ethanol-ikoreshwa-mu-binyobwa-bikomeje-kwica-abanyarwanda

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n'amakipe abiri #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahinduye imiterere y'irushanwa rya Super Cup, aho kuva mu 2026 rizajya rihuza amakipe ane aho kuba abiri nk'uko byari bisanzwe.

    Iri rushanwa rizaba rizwi nka FERWAFA Turbo King Super Cup 2026, nyuma y'uko FERWAFA na BRALIRWA PLC binyuze mu kinyobwa cya Turbo King bagiranye ubufatanye bwo gutera inkunga iri rushanwa.

    Ku wa Gatanu, tariki ya 31 Nyakanga 2026, FERWAFA yatangaje ingengabihe y'imikino y'iri rushanwa, aho amakipe ane yitwaye neza mu mwaka w'imikino ushize wa BK Pro League 2025-2026 ari yo azaryitabira.

    APR FC, yatwaye shampiyona, izahura na Kiyovu Sports yabaye iya gatatu, mu gihe Rayon Sports yabaye iya kabiri izakina na Police FC yabaye iya kane.

    Imikino ya ½ kirangiza izakinwa ku wa 22 Kanama 2026 kuri Stade Amahoro. APR FC na Kiyovu Sports bazakina saa 15:00, naho Rayon Sports na Police FC bahure saa 19:00.

    Abazatsinda iyi mikino yombi bazahurira ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku wa 28 Kanama 2026, saa 18:00, na wo ukazabera kuri Stade Amahoro.

    Iri hinduka ritumye Super Cup iba irushanwa rihuza amakipe ane ya mbere aho kuba umukino umwe uhuza gusa uwatwaye shampiyona n'uwatwaye igikombe cy'Amahoro, nk'uko byari bisanzwe.

    Mu irushanwa riheruka, APR FC yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 4-1.

    ImageImageImageImage

    Image

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-rayon-sports-police-fc-na-kiyovu-sc-zizakina-ferwafa-super-cup-2026-yari-isanzwe-ikinwa-namakipe-abiri/

  • Diamond yahaye akayabo Zuchu witegura kumwibarukira umukobwa #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz, yahaye umugore we Zuchu impano y’amafaranga angana na 30.000$ (asaga miliyoni 79 z’Amashilingi ya Tanzania na miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda ) mu birori byo kwitegura kwakira umwana wabo wa mbere.

    Ibi birori byabaye mu ijoro ryo ku wa 31 Nyakanga 2026, byitabirwa n’abagize umuryango, inshuti ndetse n’ibyamamare bitandukanye mu myidagaduro ya Tanzania, barimo Khadija Kopa, Baba Levo na Barnaba Classic.

    Kimwe mu byaranze uwo munsi ni igihe hatangarizwaga ko Zuchu atwite umwana w’umukobwa. Abari bitabiriye ibirori bagaragaje ibyishimo byinshi, ndetse inzu yose yari yarimbishijwe imitako yiganjemo ibara rya 'pink’ risanzwe rifitanye isano n’abakobwa.

    Mu butumwa bwe, Diamond yashimangiye ko amafaranga yahaye Zuchu ari make ugereranyije n’impano y’agaciro yamuhaye yo kumutwaza umwana.

    Yagize ati: “Aya madolari ni make cyane, ni 30.000$ gusa. Icyo uyu mugore, uyu mubyeyi, uyu mugore mwiza yampaye ntikigereranywa n’amafaranga. Niba navuga ko ndimo kumwishyura ibyo yankoreye naba mbeshye, ahubwo iyi ni impano yo kumushimira.”

    Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Diamond na Zuchu bahoberana ndetse banasomana imbere y’abashyitsi, ibintu byabaye kimwe mu byavuzwe cyane nyuma y’ibi birori.

    Byari igitangaza kongera kugaragara bari kumwe , kuko hari haciye kabiri Zuchu atangaje ko yari yatandukanye na Diamond ndetse ko bari mu nzira za gatanya.

    Diamond yahaye akayabo Zuchu umutwitiye umukobwa

    Source : http://isimbi.rw/diamond-yahaye-akayabo-zuchu-witegura-kumwibarukira-umukobwa.html

  • Al Hilal SC turayizi nta bwoba iduteye – Kapiteni wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Rayon Sports, Nshimiyimana Emmanuel Kabange yavuze ko umukino usoza itsinda C wa Al Hilal SC ugomba gusiga bazi niba bajya muri 1/2 cya CECAFA Kagame Cup nta bwoba ubateye kuko bamaze kumenya iyi kipe, bakinnye kenshi.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura uyu mukino, Kabange yavuze ko uyu mukino wa Al Hilal SC nk’uko umutoza abibabwira, bamaze gushyira mu mitwe yabo ko ari umukino ukomeye kandi ufite byinshi usobanuye ku rugendo rwabo muri CECAFA Kagame Cup ya 2026.

    Ati “Turiteguye nk’uko twagiye tubigaragaza mu mikino itambutse kandi mu mitwe yacu no mu ntekerezo zacu ndetse n’ibyo umutoza atubwira umunsi ku munsi, ni uko uyu mukino ufite byinshi usobanuye kuri twebwe n’urugendo rwacu muri CECAFA. Mu mitwe yacu dufite ibitekerezo ko tutagomba gutakaza uyu mukino.”

    Yavuze ko ubu nta bwoba bwa Al Hilal SC bafite kuko ni ikipe bamaze gukina kenshi, bamaze kuyimenya.

    Ati “Ni ikipe ya Al Hilal SC twakinnye kandi tuzi muri Shampiyona, kandi buriya ikipe iyo mukinnye rimwe kabiri gatatu bigenda biguha icyizere kuko uko urushaho kubana n’umuntu cyangwa ukina n’umuntu ugenda umwiga kurushaho. Ni ikipe nziza tuzi ko ikomeye ariko natwe turakomeye.”

    Rayon Sports ikaba isabwa kunganya gusa na Al Hilal SC igahita igera muri 1/2 cya CECAFA Kagame Cup.

    Kabange yavuze ko nta bwoba bwa Al Hilal SC bafite

    Source : http://isimbi.rw/al-hilal-sc-turayizi-nta-bwoba-iduteye-kapiteni-wa-rayon-sports.html

  • Ni we munyezamu wa mbere, uburwayi bwe abaganga barabubonye – Talib kuri Ernani Siluane #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Talib Abderrahman yavuze ko umunyezamu we, Ernani Siluane nyuma yo kunyura mu cyuma (MRI) basanze afite ikibazo cya ‘Meniscus’.

    Umunyezamu ukomoka muri Mozambique, Ernani Siluane nyuma y’umukino APR FC yatsinzwemo na Gor Mahia, ntabwo yongeye kugaragara mu kibuga.

    Nubwo hari amakuru yavugaga ko yashyizwe ku ruhande ariko umutoza we Talib Abderrahman yavuze ko afite ikibazo cy’imvune.

    Nyuma y’umukino baraye batsinzemo Vipers SC 2-1, Talib yavuze ko Ernani Siluane yamaze kunyura muri MRI basanga afite ikibazo cya ‘Meniscus’ (ni inyama iba hagati mu ivi ituma igufa ryo hepfo ritikubanaho n’iryo hejuru).

    Ati “Ejo hashize (ku wa Gatatu) yanyuze mu cyuma (MRI) mu Bitaro bya Gisirikare, basanze afite ikibazo cya ‘Meniscus.’”

    Yakomeje avuga ko yanze kumukinisha atarakira ariko akaba azatangira imyitozo nyuma y’icyumweru.

    Ati “Nanze kumukinisha atari muzima, nabwiye umuganga ko ntakinisha umukinnyi wavunitse, akeneye kuvurwa, yatangiye ‘physiotherapy’ uyu munsi, akeneye byibuze icyumweru cyo kuruhuka.”

    Yavuze ko na Adolphe Hakizimana yamusigariyeho neza ariko Siluane ni umukinnyi ukomeye bakeneye.

    Ati “Twagize amahirwe twari dufite Adolphe, ni umukinnyi ukiri muto kandi w’umunyarwanda, gusa kuri we ni umukinnyi ukomeye, ufite ubunararibonye, yakiniye Mozambique mu Gikombe cya Afurika giheruka.”

    Talib Abderrahman yashimangiye ko Ernani Siluane akiri umunyezamu we wa mbere akeneye mu mikino Nyafurika na Adolphe azigiraho byinshi.

    Ati “Njye ku bunararibonye bwe mufata nk’umuntu uzafasha umwana nka Adolphe kandi tunamukeneye mu mikino mpuzamahanga. Nk’uko mubizi vuba turakina Champions League, dukeneye umukinnyi ufite ubunararibonye nka we.”

    Ernani Siluane w’imyaka 27 akaba yaraje muri APR FC muri iyi mpeshyi ya 2026 avuye muri Black Bulls y’iwabo muri Mozambique.

    Ernani Siluane afite ikibazo cy’imvune

    Meniscus ni cyo kibazo yagize

    Source : http://isimbi.rw/ni-we-munyezamu-wa-mbere-uburwayi-bwe-abaganga-barabubonye-talib-kuri-ernani.html

  • FPR Inkotanyi yihanganishije PL ku rupfu rwa Senateri Mukabalisa – #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa bugaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n'Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ambasaderi Christophe Bazivamo, kuri uyu 31 Nyakanga 2026.

    Iri tangazo rigira riti 'Umuryango FPR-Inkotanyi wifatanyije mu kababaro n'Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu/PL kubera urupfu rwa Nyakubahwa Senateri Mukabalisa Donatille, wari Perezida w'iryo shyaka.'

    FPR Inkotanyi yatangaje ko Senateri Mukabalisa azibukirwa ku mirimo myiza yakoreye igihugu, ndetse no ku musanzu we mu rugendo rw'iterambere ry'u Rwanda.

    Iti 'Nyakubahwa Senateri Mukabalisa Donatille azahora yibukirwa ku mirimo myiza yakoreye igihugu, n'umusanzu we mu rugendo rw'iterambere cyane cyane ubwo yari Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, no mu gihe yari amaze ari Umusenateri.'

    FPR Inkotanyi yihanganishije umuryango wa Senateri Mukabalisa, inshuti n'abo bakoranye mu bihe bitandukanye, ibasaba gukomera muri ibi bihe bigoye.

    Senateri Mukabalisa yitabye Imana ku wa 30 Nyakanga 2026 azize uburwayi. Yabaye Perezida w'Umutwe w'Abadepite kuva mu 2013 kugeza mu 2024, mbere yo kujya muri Sena.

    Mu rugendo rwe rwa politiki, Senateri Mukabalisa yabaye umwe mu bagore bagize uruhare rukomeye mu miyoborere y'igihugu, abinyujije mu Mutwe w'Abadepite yayoboye imyaka 10.

    Senateri Mukabalisa Donatille yari Perezida w’ishyaka PL


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fpr-inkotanyi-yihanganishije-pl-ku-rupfu-rwa-senateri-mukabalisa

  • Twigishwaga kwica no gufata ku ngufu- Ubuhamya bwa Uwimana winjiye muri FDLR afite imyaka 14 – #rwanda #RwOT

    Uwimana kuri ubu ufite imyaka 17, uri mu bana 22 Komisiyo y'Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu Buzima busanzwe abahoze ari abasirikare yashyikirije imiryango bakomokamo kuri uyu wa Gatatu, tariki 29 Nyakanga 2026.

    Yabwiye IGIHE ko yafatiwe mu mashyamba muri Teritwari ya Masisi, mu gace ka Ironga aho umuryango we wari usanzwe utuye.

    Ati 'Nari ngiye gusura abantu bo mu muryango, abasirikari ba FDLR bari bagiye kwikorera amasasu ku Kibuga cy'Indege muri Pinga baramfata nanjye bajya kunyikoreza amasasu, twarayatwaye tugera mu kigo cyabo cya gisirikari banga ko dutaha, tuhamaze iminsi itatu batujyanye ku rugamba tubajyaniye amasasu.'

    Yavuze ko iyo babazaga impamvu batabarekura ngo batahe bababwiraga ko bazataha amasasu bagiye bikoreye nibayarasa agashira.

    Urugamba rugeze hagati babahaye imbunda, nabo babuze uko babigenza babafasha kurwana, ari nabwo yahise atandukana n'umuryango we wahungutse akaba yarawusanze mu Karere ka Nyabihu.

    Uwimana avuga ko atigeze agira amahirwe yo kwiga ngo arenge mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza kubera intambara, agahamya ko mu myaka itatu yamaze muri FDLR batozwaga ibikorwa by'ubugizi bwa nabi.

    Ati 'Twajyaga ku rugamba nk'abandi, twabafashaga kujya kwiba amateke n'iheze by'abaturage, kuko badutozaga guhohotera ababyeyi tugatimbura, gufata ku ngufu no kwica.'

    Uwimana avuga ko ubwo inzara yari ibageze habi, barangiwe aho bajya kwiba amatungo y'abaturage hafi y'umujyi wa Goma. Bahageze bagabweho igiter, bakwira imishwaro, yisanga muri pariki.

    Yakomeje avuga ko yari afite mugenzi we watorotse igisirikari cya FDLR mbere yarageze mu kigo cya Mutobo bavuganaga kuri telefone, ari nawe waje kumugira inama yo kwitanga kugeza agejejwe ku mupaka munini wa La Corniche, ari naho yavanwe nawe akerekezwa mu kigo cya Mutobo yafatiyemo amasomo mu gihe cy'amezi atatu mbere y'uko ashyikirizwa umuryango we.

    Yavuze ko bakiri mu mashyamba FDLR yababwiraga ko ugeze mu Rwanda yicwa cyangwa agafungirwa ahantu atabasha kwikura.

    Ati 'Twahabwaga inyigisho mbi n'abantu badukuriye rimwe na rimwe tukumva ibyo bavuga ari ukuri, ariko natunguwe n'ukuntu nakiriwe mu Rwanda, aho baduhaye imyambaro, baratugaburiye ndetse banaduha inyigisho zidufasha kwisanga mu buzima busanzwe.'

    Yakomeje avuga ko yiteguye kujya ku Ishuri, kuko hari amahirwe menshi atagera ku bantu batazi gusoma no kwandika kandi yiteguye kwifatanya n'abandi asanze.

    Uyu mwana yasabye abo babanye mu mashyamba bakiriyo gukora amahitamo mazima bagataha, kuko byinshi babwirwa ari ibinyoma.

    Perezida wa Komisiyo y'Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu Buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, Nyirahabineza Valerie, avuga ko mu bana 24 basoje amasomo ahabwa abahoze ari abasirikare abahujwe n'imiryango yabo ari 22, mu gihe abandi babiri batarabasha kubonerwa imiryango bakomokamo.

    Muri aba bana 22 bahujwe n'imiryango ufite imyaka myinshi ni 18, mu gihe ufite mike ari 16.

    Kuva Komisiyo y'Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu Buzima busanzwe abahoze ari abasirikare yajyaho imaze gusubiza mu buzima busanzwe abana 1.029 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro.

    Uwimana David winjiye muri FDLR afite imyaka 14

    Perezida wa Komisiyo y'Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, Nyirahabineza Valerie, yavuze ko abana 24 basoje amasomo ahabwa abahoze ari abasirikare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twigishwaga-kwica-no-gufata-ku-ngufu-ubuhamya-bwa-uwimana-winjiye-muri-fdlr

  • RDF yungutse abasirikare bashya – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo gusoza aya mahugurwa cyayobowe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, cyitabirwa n'abajenerali ba RDF, ba ofisiye bakuru, abato n'abandi basirikare bo ku zindi nzego.

    Abasirikare binjiye muri RDF berekanye ubumenyi n'ubushobozi bungukiye mu mahugurwa, birimo gukoresha intwaro neza barasa bagahamya intego no gukora imyitozo itandukanye ya gisirikare.

    Bagaragaje ko biteguye gukora inshingano zabo zo kurinda no gukorera igihugu ku kiguzi cyose byasaba.

    Gen Mubarakh Muganga yashimiye aba basirikare ku kwihangana, ubwitange n'umurava bagaragaje mu gihe cyose cy'amahugurwa.

    Yabakiriye mu muryango mugari wa RDF, anabashishikariza gukoresha ubumenyi bungutse mu kurinda ubusugire bw'u Rwanda no kurinda umutekano w'abarutuye.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda yongeye kubibutsa inama zatanzwe na Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, ku rubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16, rwahuguriwe mu Kigo cy'Amahugurwa cya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo.

    Yabasabye gukomeza guharanira kubungabunga Ikinyarwanda, umuco nyarwanda, imigenzo, amahame n'indangagaciro by'u Rwanda, no guhora biteguye guhangana n'icyahungabanya umutekano w'igihugu.

    Gen Mubarakh Muganga yanabakanguriye kwirinda ubunebwe, amacakubiri, imvugo zibiba urwango cyangwa zishyigikira amacakubiri, ndetse n'imyitwarire mibi irimo ubusinzi n'ubusambanyi.

    Yabibukije ko amahugurwa barangije ari intangiriro y'urugendo rwabo rwa gisirikare, ashimangira ko bazakomeza guhabwa andi mahugurwa agamije kongera ubumenyi n'ubushobozi bwabo hakurikijwe uko inshingano za RDF zigenda zihinduka.

    Gen Mubarakh Muganga yabasabye gushyira mu bikorwa ibyo bize, kubahiriza icyerekezo n'inshingano za RDF no kugira uruhare mu kubaka ingabo z'umwuga, zifite ubushobozi kandi zirangwa n'imyitwarire myiza.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda yashimangiye by'umwihariko akamaro ko kugira ikinyabupfura no gukurikiza indangagaciro z'ibanze za RDF, mu gihe bazaba binjira mu mitwe yabo ya gisirikare no gukorana na bagenzi babo.

    Gen Mubarakh Muganga yashimye kandi ubuyobozi bw'Ikigo cy'Amahugurwa ya Gisirikare cya Nasho, by'umwihariko abarimu, kubera ubwitange n'umuhate bagaragaje mu gutoza no guha ubumenyi abo basirikare bashya bikabategurira gutanga umusanzu unoze mu kurinda no kurengera u Rwanda.

    Abasirikare bashya ba RDF basoje amahugurwa y’amezi atandatu

    RDF yungutse abasirikare bashya

    Abasirikare ba RDF bagaragaje ubumenyi bungukiye mu mahugurwa

    Abasirikare ba RDF bigishijwe no kwishakamo ibisubizo mu gihe bageze mu bihe bigoye

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yasabye abasirikare binjiye muri RDF kurangwa n’ubunyamwuga n’ikinyabupfura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yungutse-abasirikare-bashya