Ni we munyezamu wa mbere, uburwayi bwe abaganga barabubonye – Talib kuri Ernani Siluane #rwanda #RwOT

Written by

in

Umutoza wa APR FC, Talib Abderrahman yavuze ko umunyezamu we, Ernani Siluane nyuma yo kunyura mu cyuma (MRI) basanze afite ikibazo cya ‘Meniscus’.

Umunyezamu ukomoka muri Mozambique, Ernani Siluane nyuma y’umukino APR FC yatsinzwemo na Gor Mahia, ntabwo yongeye kugaragara mu kibuga.

Nubwo hari amakuru yavugaga ko yashyizwe ku ruhande ariko umutoza we Talib Abderrahman yavuze ko afite ikibazo cy’imvune.

Nyuma y’umukino baraye batsinzemo Vipers SC 2-1, Talib yavuze ko Ernani Siluane yamaze kunyura muri MRI basanga afite ikibazo cya ‘Meniscus’ (ni inyama iba hagati mu ivi ituma igufa ryo hepfo ritikubanaho n’iryo hejuru).

Ati “Ejo hashize (ku wa Gatatu) yanyuze mu cyuma (MRI) mu Bitaro bya Gisirikare, basanze afite ikibazo cya ‘Meniscus.’”

Yakomeje avuga ko yanze kumukinisha atarakira ariko akaba azatangira imyitozo nyuma y’icyumweru.

Ati “Nanze kumukinisha atari muzima, nabwiye umuganga ko ntakinisha umukinnyi wavunitse, akeneye kuvurwa, yatangiye ‘physiotherapy’ uyu munsi, akeneye byibuze icyumweru cyo kuruhuka.”

Yavuze ko na Adolphe Hakizimana yamusigariyeho neza ariko Siluane ni umukinnyi ukomeye bakeneye.

Ati “Twagize amahirwe twari dufite Adolphe, ni umukinnyi ukiri muto kandi w’umunyarwanda, gusa kuri we ni umukinnyi ukomeye, ufite ubunararibonye, yakiniye Mozambique mu Gikombe cya Afurika giheruka.”

Talib Abderrahman yashimangiye ko Ernani Siluane akiri umunyezamu we wa mbere akeneye mu mikino Nyafurika na Adolphe azigiraho byinshi.

Ati “Njye ku bunararibonye bwe mufata nk’umuntu uzafasha umwana nka Adolphe kandi tunamukeneye mu mikino mpuzamahanga. Nk’uko mubizi vuba turakina Champions League, dukeneye umukinnyi ufite ubunararibonye nka we.”

Ernani Siluane w’imyaka 27 akaba yaraje muri APR FC muri iyi mpeshyi ya 2026 avuye muri Black Bulls y’iwabo muri Mozambique.

Ernani Siluane afite ikibazo cy’imvune

Meniscus ni cyo kibazo yagize

Source : http://isimbi.rw/ni-we-munyezamu-wa-mbere-uburwayi-bwe-abaganga-barabubonye-talib-kuri-ernani.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *