RDF yungutse abasirikare bashya – #rwanda #RwOT

Written by

in

Igikorwa cyo gusoza aya mahugurwa cyayobowe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, cyitabirwa n'abajenerali ba RDF, ba ofisiye bakuru, abato n'abandi basirikare bo ku zindi nzego.

Abasirikare binjiye muri RDF berekanye ubumenyi n'ubushobozi bungukiye mu mahugurwa, birimo gukoresha intwaro neza barasa bagahamya intego no gukora imyitozo itandukanye ya gisirikare.

Bagaragaje ko biteguye gukora inshingano zabo zo kurinda no gukorera igihugu ku kiguzi cyose byasaba.

Gen Mubarakh Muganga yashimiye aba basirikare ku kwihangana, ubwitange n'umurava bagaragaje mu gihe cyose cy'amahugurwa.

Yabakiriye mu muryango mugari wa RDF, anabashishikariza gukoresha ubumenyi bungutse mu kurinda ubusugire bw'u Rwanda no kurinda umutekano w'abarutuye.

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda yongeye kubibutsa inama zatanzwe na Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, ku rubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16, rwahuguriwe mu Kigo cy'Amahugurwa cya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo.

Yabasabye gukomeza guharanira kubungabunga Ikinyarwanda, umuco nyarwanda, imigenzo, amahame n'indangagaciro by'u Rwanda, no guhora biteguye guhangana n'icyahungabanya umutekano w'igihugu.

Gen Mubarakh Muganga yanabakanguriye kwirinda ubunebwe, amacakubiri, imvugo zibiba urwango cyangwa zishyigikira amacakubiri, ndetse n'imyitwarire mibi irimo ubusinzi n'ubusambanyi.

Yabibukije ko amahugurwa barangije ari intangiriro y'urugendo rwabo rwa gisirikare, ashimangira ko bazakomeza guhabwa andi mahugurwa agamije kongera ubumenyi n'ubushobozi bwabo hakurikijwe uko inshingano za RDF zigenda zihinduka.

Gen Mubarakh Muganga yabasabye gushyira mu bikorwa ibyo bize, kubahiriza icyerekezo n'inshingano za RDF no kugira uruhare mu kubaka ingabo z'umwuga, zifite ubushobozi kandi zirangwa n'imyitwarire myiza.

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda yashimangiye by'umwihariko akamaro ko kugira ikinyabupfura no gukurikiza indangagaciro z'ibanze za RDF, mu gihe bazaba binjira mu mitwe yabo ya gisirikare no gukorana na bagenzi babo.

Gen Mubarakh Muganga yashimye kandi ubuyobozi bw'Ikigo cy'Amahugurwa ya Gisirikare cya Nasho, by'umwihariko abarimu, kubera ubwitange n'umuhate bagaragaje mu gutoza no guha ubumenyi abo basirikare bashya bikabategurira gutanga umusanzu unoze mu kurinda no kurengera u Rwanda.

Abasirikare bashya ba RDF basoje amahugurwa y’amezi atandatu

RDF yungutse abasirikare bashya

Abasirikare ba RDF bagaragaje ubumenyi bungukiye mu mahugurwa

Abasirikare ba RDF bigishijwe no kwishakamo ibisubizo mu gihe bageze mu bihe bigoye

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yasabye abasirikare binjiye muri RDF kurangwa n’ubunyamwuga n’ikinyabupfura


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yungutse-abasirikare-bashya

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *