Author: webrwanda

  • Kamonyi-DEMICO Ltd: Abagore bakora mu bucukuzi bw'Amabuye y'agaciro nabo bihesheje agaciro #rwanda #RwOT

    Abagore n'Abakobwa bakora akazi muri Kampuni ya DEMICO Ltd ikora Ubucukuzi bw'Amabuye y'agaciro mu Murenge wa Rukoma ya Kamonyi, barashima ubuyobozi bw'iyi Kampuni bwabahaye amahirwe angana n'aya basaza babo ku murimo.  Bahamya ko bisobanukiwe ndetse ko bashoboye gukoresha amaboko yabo mu gushaka amafaranga abafasha kwiha icyo bakeneye ntawe bateze amaboko, ahubwo baharanira kugira uruhare mu kubaka imiryango yabo n'ejo hazaza habo heza.

    Uwajeneza Justine, amaze imyaka 14 akora muri DEMICO Ltd aho ubu ariwe muyobozi w'ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bya buri munsi(Site Manager). Yabwiye intyoza.com ko nta kazi keza yabonye nko gukora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro kuko mu gihe amaze yahakuye igishoro cy'ubuzima.

    Ati' Mu myaka maze nkorera DEMICO Ltd, nahabonye byinshi cyane byamfashije kuba uwo ndiwe uyu munsi. Nabonye ko akazi ko mu bucukuzi atari ak'abagabo gusa nk'uko byahoze, ahubwo n'abagore n'abakobwa turagakora no kurusha abagabo'.

    Akomeza ati' Mu kwigira mbikesheje aka kazi, nabashije kwigurira Inka, ngura Ubutaka(ibibanza), nguramo Imodoka yanjye bwite ndetse n'ibindi byinshi by'agaciro kandi byose mbikesha DEMICO yampaye akazi'.

    Uwajeneza, avuga ko iyo arebye imbaraga z'abagore n'abakobwa mu bucukuzi ababona mo impinduka kuko ngo nti bikiri nka mbere aho wasangaga bitinya imbere ya basaza babo. Kuri we, abatinyutse usanga biteza imbere cyane kuko badasesagura ugereranije na basaza babo.

    Imodoka ye bwite yaguze mu mafaranga yakuye mu gukora mu birombe by'amabuye y'agaciro.

    Ati' Ntabwo ari nka cyera kuko mbere wasangaga bitinya nti babashe gukora imirimo nk'iy'abagabo ariko ubu bashiritse ubwoba rwose nta kintu abagabo bakora abagore badakora. Abagore barakora cyane, urebye imirimo iri muri kampani, urebeye mu ndorerwamo ya cyera wabona ko ari iy'abagabo ariko kubera ko Abagore n'Abakobwa twitinyutse yose turayikora. Unzaniye abagore n'Abagabo nshaka abakozi nafata umubare ungana ahubwo hakaba n'aho nafata abagore benshi kurusha abagabo cyangwa ngafata abagore gusa kuko nabo barashoboye kandi bita ku kazi cyane'.

    Akomeza ashishikariza Abagore n'abakobwa kwitinyuka bagakora, bakaza mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro bagakorera amafaranga abafasha kwiteza imbere no gutegura neza urugendo rw'ubuzima bwabo bikoreye ku giti cyabo ntawe bategeye amaboko kuko ngo ntacyo umugabo akora mu bucukuzi Umugore/Kobwa atabasha gukora.

    Mugirampuhwe Judith, umugore utuye mu Kagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma ho mu karere ka Kamonyi akaba akora muri DEMICO Ltd avuga ko nta kazi keza azi nko gukora mu birombe by'amabuye y'agaciro.

    Ati' Ntabwo wagereranya gukora hano n'akandi kazi kuko umuhinzi ino ahingira ibihumbi bibiri, mu gihe uje hano mbere ya saa sita wanebwe ntabwo wabura gutahana ibihumbi bine, wagaruka n'ikigoroba ukaba watahana bitatu! Ubwo se si birindwi!? Nushaka ubare Bitanu bya buri munsi uko waje mu kazi, urumva byahurira he na Bibiri byo guhingira rubanda?'. Akomeza avuga ko amafaranga abona amufasha gukemura ibibazo byo mu rugo, kwigurira itungo, kuba mu bimina, kwishyura Mituweli n'ibindi.

    Nyiransengimana Felesiya, amaze umwaka akora muri DEMICO Ltd. Ahamya ko amafaranga amaze guhembwa atayapfushije ubusa kuko yabashije gusana urugo no kubaka igikoni, yishyurira abana indezo n'imirire ku ishuri, ajya mu kimina aho ateganya ko ni bagabana azatunganya urugo rwe neza ndetse akagura itungo.

    Ashishikariza abagore bagenzi be kuticara ngo batege amaboko basaba abagabo babo kuko ngo ari naho usanga kenshi hava intonganya bitewe n'uko uba usaba umugabo utazi neza niba n'ibyo usaba nawe abifite. Yibutsa kandi abagore ko amaboko adakorera urugo apfa ubusa ko ndetse n'ubwo umugabo atavuga ariko aba abangamiwe no guhora asabwa n'uwagakoze, bityo bombi bagahuza imbaraga mu kwiyubaka.

    Mukamana Chantal, aza gukora muri DEMICO Ltd avuye mu Mudugudu wa Munoga ho mu Murenge wa Ngamba. Avuga ko kuza gukora mu bucukuzi ari uko yari amaze kubona ko ibyo guhingira abandi nta mafaranga arimo. Ati ' Mbere najyaga guhingira abandi ngacyura ibihumbi bibiri nabwo hakaba ubwo mbura akazi nkirirwa nicira isazi mu maso ariko nyuma naje kwitinyuka nza muri aka kazi, DEMICO baranyakira ndakora mbona niho heza, ndakomeza n'ubu nishimiye ko nkora, ntawe nsaba umunyu, amavuta, Isabune cyangwa ikindi kuko nanjye ndiha kandi nta wansuzugura cyangwa ngo agire icyo anshukisha kuko nanjye niha icyo nkenera'.

    Akomeza avuga ko aka kazi kamuhesheje agaciro, ati' Aka kazi kuri njyewe kampesheje agaciro kuko mbasha kwitangira Mituweli, naguze amashashi abiri y'Ingurube, nishyurira abana babiri ishuri, ndetse umwaka utaha ndateganya kubaka inzu yanjye kuko ndi mu matsinda kandi ni tugabana nta yindi gahunda'. Akomeza asaba abagore n'abakobwa kwitinyuka kuko kwitinya ntukore ngo biganisha habi.

    Niyitanga Rosine, umwe mu bagore n'abakobwa bakora imirimo y'ubucukuzi bw'amabuye y'Agaciro muri DEMICO Ltd avuga ko kugirirwa amahirwe agahabwa akazi muri DEMICO Ltd byamubashije guca agasuzuguro k'abamubonaga bakumva bamubonerana bitewe n'ubushomeri.

    Ati' Kuba nkora aka kazi hari ibintu byinshi kangejejeho ariko by'umwihariko kandinze agasuzuguro k'abantu baba bashaka kwitwaza ko umuntu nta kazi bakamubonerana mu gihe atabashije kwihagararaho. Aka kazi kampa amafaranga yo gukemura ibibazo byanjye mpura nabyo, kampa amafaranga yo kwishyura Mituweli, amafaranga yo kujya mu matsinda nkizigama, kugura udutungo ngashyira mu rugo n'ibindi'.

    Akomeza avuga ko bitewe n'uburyo muri DEMICO babahemba neza(Kabiri mu cyumweru) ngo nta wagira ikibazo cy'amafaranga. Asaba Abagore n'Abakobwa kumva ko iterambere ryabo rizava mu kwanga agasuzuguro, bagahagurukira gukora aho kubaho basaba buri kimwe. Ati' Kwanga agasuzuguro, kwihesha agaciro ni ugukora ukirinda kugira uwo utegera amaboko umusaba utazi niba nawe yihagije'.

    Kinyogote Emmanuel, amaze imyaka 28 mu bucukuzi bw'Amabuye y'agaciro akaba ari nawe nyiri DEMICO Ltd. Yabwiye intyoza.com ko yishimira kubona Abakobwa n'Abagore baritinyutse bagakora imirimo yamye ifatwa nk'ikorwa n'abagabo. Avuga ko uko kwitinyuka bagakora byagaragaje imbaraga zabo ndetse bishimangira ko nabo bashoboye.

    Agereranije uko abona Imbaraga z'Abagore/Kobwa n'abagabo mu bucukuzi, yagize ati' Mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, Abakobwa n'Abagore ntabwo mbere batinyukaga kuza gukora mu birombe kubera ko abantu bavugaga ko iyo ari imirimo y'abagabo ariko nyuma twagiye tubatinyura buhoro buhoro, turabegera tubereka ko nabo babishobora bityo abatinyutse bagenda badufasha gutinyura abandi ku buryo ubu ubona ko rwose babirimo kandi neza no kurusha abagabo. Burya icyo umugore yiyemeje gukora agikorana umwete n'ubwitonzi kandi neza'.

    Ubwo ku karere ka Kamonyi habaga imurikabikorwa ry'ibyagezweho muri manda y'Imyaka 5 abayobozi bamaze mu nshingano, DEMICO Ltd nk'abafatanyabikorwa b'Akarere babarizwa mu Bucukuzi bw'Amabuye y'agaciro, baje kumurika Umusaruro wo mu bucukuzi.

    Akomeza ati' Ubu baratinyutse ku buryo aho basaza babo bagera nabo barahagera ndetse bagakora no kubarusha kandi birabafashije, bibateje imbere, bashobora gukora imishinga yabo mu rugo nk'ubworozi, kwiyishyurira ibya nkenerwa mu buzima, mbese bashobora kubaho neza nta kibazo na kimwe. Ikindi bagira umwihariko buriya wo kudasesagura kuko amafaranga bakorera yose usanga baba bayapangiye gahunda z'ibifatika zigamije kubafasha kwiteza imbere bo ubwabo n'imiryango yabo'. Akomeza asaba abakitinya gutinyuka bakaza bakegera bagenzi babo bakabibira ibanga ry'ubukire bityo bakubaka neza inzira yabo y'ubuzima izira gutega amaboko.

    Inyubako iri mu buso bw'ahakorerwa imirimo y'Ubucukuzi bw'Amabuye y'agaciro, hari Icyumba cy'Umukobwa, aho bahindurira imyenda, ndetse n'icyumba cy'Ubutabazi bw'ibanze.
    Iyo basoje akazi ntabwo bibabuza kubanza kuganira bitegura buri wese kwerekeza inzira igana iwe.
    Ubukire buraharanirwa si impano. Mugore nawe mukobwa tinyuka Urashoboye.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-DEMICO Ltd: Abagore bakora mu bucukuzi bw'Amabuye y'agaciro nabo bihesheje agaciro first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-DEMICO Ltd: Abagore bakora mu bucukuzi bw'Amabuye y'agaciro nabo bihesheje agaciro appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/09/20/kamonyi-demico-ltd-abagore-bakora-mu-bucukuzi-bwamabuye-yagaciro-nabo-bihesheje-agaciro/

  • Yashatse kwiyahura – Vestine yatoboye avuga akantu ku kandi #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine yavuze ibihe bikomeye yanyuzemo aho yanatekereje kuba yakwiyambura ubuzima.

    Uyu mugore ubarizwa mu itsinda rya Vestine&Dorcas, avuze ibi mu gihe inkuru igezweho ku mbuga nkoranyambaga ari iya gatanya n’umugabo we ukomoka muri Burkina Faso, Idrissa Jean Luc Ouédraogo.

    Ni inkuru ivugwaho byinshi aho nyuma y’uko avuze ko yasabye gatanya, Ouédraogo na we yavuze ko yatanze ikirego kuko kuva yabyara atarabona umwana we cyane ko Vestine aba muri, yanasabye ko bapimisha DNA.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Ishimwe Vestine yashyizeho iburawa ndende asobanura akantu ku kandi.

    Reka dusomane iyi baruwa ijambo ku ijambo

    Inkuru Ya Ishimwe

    Nariguceceka nku ko bisanzwe sinkuganirire ibi, ariko mpisemo kuvuga kugira ngo abo tungana cyangwa abarigukura batazanyura mu byo nanyuzemo batabizi nubyumva uzabibambwire cyangwa ujye Ubanyereka ubaganirira iyi nkuru ya Ishimwe!!

    Uko byatangiye…

    Yari Umukobwa wakuriye mu muryango ukijjwe akurira mu Rusengero nk’ abandi ariga asoza amashuri yisumbuye.

    Umusi ayasoza nibwo yinjiye mu Butayu bwe. ubwo yinjiyemo nta mazi cyane ko ibyitwa ubuzima nyuma y’intebe y’ishuri atagize amahirwe yo kububamo mu gisa n’ubufindo bw’amarangamutima, yakunze umuntu wamwize kera we atamuzi cyane yafashe akanya akitegereza inyeri yari imaze imyaka ine yaka. Ni uko agambirira kuyizimiza nkitarigeze inyenyeza na gake.

    Yitwaje akarimi, n’uduhendabana bikarishye. Umukobwa wa Mama ntiyigeze arabukwa ayo mayeri matindi ngo ahweze atahure umugambi wa sekibi ahubwo yagize ngo arakunzwe ibi ariko bidasanzwe.

    Amatwi araziba ahunga inama, ntiyongera kumva inama zabamukuryiye, amarangamutima yariyamuyoboye atazi ko uwo muntu yariyubatse afite undi muryango ndetse n’abandi bana, uwo mukobwa yagendeye ku byo yamubwiye n’uburyo yitwaraga nk’umuntu utagira icyaha na kimwe uwo mukobwa agira ngo uwo muntu koko niko ameze.

    Tega, amatwi nkukomereze inkuru wowe dusangiye umusaraba. Ng’uwo nyiramamirwa wange nkwibutse ko atazi indi si itarimo abasenga n’abiyiriza ngo bamese ibishura. HutiHuti no mu rugo Pooo!! Akihagera ahasanga amahano ahitamo kunuma no kwihangana yasoma Bibiliya iti ‘urukundo rwihanganira byose kandi ibihe byose.’

    Yabonye ibisaze ubwenge bwe, ku buryo yatekerejeko ubuzima bwe burangiye bitewe n’ibyo yabonaga buri munsi atabashaga no kubwira undi muntu baba abayeyi be abavandimwe be ndetse n’inshuti ku buryo yageze aho atekereza ko inzira yo guhunga ibyo yabonaga ari ukwiyahura akava ku isi yabitekerereje kenshi cyane.

    Gusa Imana ikajya ikoresha izindi nzira kugira ngo imubuze ( glory to God ) Gusa aho kuguhomba yaguhombya koko!!

    Icyatumye Imana irinda uwo mukobwa ni uko hari umuhamagaro uri ku buzima bwe kandi ukomeye wahinduye ubuzima bwa benshi kandi ugomba gukomeza kubuhindura, ni kenshi uwo mugabo yashatse kwica umuhamagaro w’uwo mukobwa ariko Imana ntiyabyemera yashatse kumubuza kujya mu bitaramo, kumubuza kujya muri studio ashaka no kumutandukanya n’uwo baririmbanaga, gusa byo ntabwo byashobotse.

    Yamutandukanije na management ye abigeraho azi ko umuhamagaro uhagarara gusa nibwo wari utangiye!!

    Abonye ko atahagarika umuhamagaro w’uwo mukobwa kuko ari Imana yamuhamagaye atangira gutekereza ikintu yakora kugira ngo yice izina ry’uwo mukobwa atangira kuvuga ko uwo afata nk’umubyeyi we bamaranye imyaka igera muri itanu ari we se w’umwana kandi azi ukuri kuri mu mutima we ko ari ibinyoma. Yishyura umuhisi n’umugeni ati nimuharabike rwose mubagire abasambane ku ngufu, nibinarimba mubite abatekamitwe nahinduriye ubuzima Ariko Mana we!!

    Ese Nakubwiye iby’uko babyaranye!! Mu buzima bugoye uri bugere ku Isi ntibimubuza araza, umubyeyi n’uwo atwite Uwiteta yabanyujije mu myanya y’intoki ya wa mugabo!!! Ahunga atwite aza kubyarira ibwotamasimbi.

    Yirinda kumwereka umwana we mu bushyamirane ategereje igihe cy’umutuzo ngo amumurikire imbuto ye !! Akomeza kurindira uburyo bwiza papa w’umwana yabona umwa we!! Atitaye ku nzika iyo ari yo yose. Umugabo yivuye inyuma akora agato n’akanini kugira yice izina ry’uwo mukobwa ndetse yishyura abahemu bashoboka babeshya ko yubakiye iwabo inzu kandi azi ukuri ko ntabyo yakoze , buretse mbanze ngire inama aba batangaza inkuru nubwo ntabarusha rwose, aya manyazi y’amafaranga mwariye aranduye rwose!! Yego uyu munsi yagira ibyo agufasha peh gusa ntibizaramba ejo n’ejo bundi uzabyara umwana wawe yaca mu byo uwo uri gusebya ari kunyuramo. Amafaranga nibwo nemeje ko ari umuzi w’ikibi cyose koko!! Bibiliya yera iti “Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi “

    1 Timoteyo 6:10

    Reka mpinire aha hafi, nkwandikiye iyi Baruwa ngo nkomeze abagore n’abakobwa, bari kunyura mu bihe bimeze nk’ibyo uyu mwana yanyuzemo mukomere Imana irabakunda ibitayeho kandi ubuzima bwanyu buri mu biganza by’Imana. Mwitinya ntiyabibagiwe kandi izabacira inzira.

    abatarashaka bo mwirinde abantu baza biyambitse uruhu rw’intama kandi imbere ari amasega aryana, musenge cyane ubudasiba kandi muzagira ingo nziza ibyo mubona ntibikabace intege ahubwo mubyigireho bizabafasha Imana irabakunda kandi ntizabatererana.

    Iyabanye na Ishimwe mu majoro y’amarira inda yenda kwikuramo iriho kandi irashoboye.
    Nibimukundira azatanga ubuhamya kandi ni isomo ryiza ryo kwigisha urubyiruko cyane urwo mu nsengero.

    Mugore urira humura kandi uhobere ubuzima. Mukunzi wa Ishimwe na mwenyenina Kamikazi wowe ubasengera ngo amavuta adakama muri bo Imana ikwagure. Senga cyane ubu urugamba rurakomeye kurusha mbere, gusa byibuze abareana barahumutse kandi ntibazandavurira ibiryo byo muri Egiputa na rimwe.

    Vuba aha intashyo zabo ziraza mu yindi baruwa yitwa #IBIHE ! 'Kuko Umwami Imana azantabara nicyo gituma ntamwara.”

    Ishimwe Vestine yavuze byinshi ku mubano we na Idrissa Jean Luc Ouédraogo

    Source : http://isimbi.rw/yashatse-kwiyahura-vestine-yatoboye-avuga-akantu-ku-kandi.html

  • Ibihe bikomeye Edith Nibakwe wa RBA yanyuzemo nyuma yo gutandukana n'umugabo – #rwanda #RwOT

    Yabivuze ku wa 18 Nzeri 2026, mu muhango wo kumurika igitabo 'The Comeback' cyanditswe na Umuhoza Barbara.

    Nibakwe yagaragaje ko ubwo yatandukanaga n'umugabo we, ikintu cya mbere cyamugoye ari ukwiyumvisha ko abuze umuryango.

    Ati 'Ikintu kiba gikomeye buriya umutungo uza ku mwanya wa kabiri cyangwa uwa gatatu keretse abantu bashatse kubera imitungo. Njyewe ikintu cyankubise cyane ni ugutakaza icyo kintu kitwa urugo, noneho nkiri muto.'

    'Ikindi ni sosiyete uburyo ikwakira kuko na babandi bakwegereye n'abavandimwe bawe, kuko iyo ufite urugo umuryango uba utewe ishema nawe ariko urugendo rwo gutandukana buri wese aba atarakumva.'

    Yagaragaje ko akimara gutandukana n'umugabo we byamugoye kubyakira ku buryo yabanje kujya abeshya ko bakiri kumwe nyamara baratandukanye.

    Ati 'Iyo watandukanye n'uwo mwashakanye biragorana cyane kugira ngo ubyakire. Njyewe nabaga nkihura n'umuntu nkamubwira ngo ndi umubyeyi w'abana batatu, umugabo wanjye akora ibi, mbese nkabeshya.'

    'Natandukanye na we 2014, nabyemeye 2022. Ni bwo nabivuze kandi ukibivuga nabwo uba wumva hari nk'ikintu wiyambuye kuko mu muco Nyarwanda ntabwo ushyira hanze ubizima bwawe.'

    Icyo gihe yabivuze ari mu kiganiro atabyiteguye, ibyatumye yumva yakwihisha abantu ndetse ariko nyuma yabonye ko byamufashije kwiyakira, yumva ko ubuzima bugomba gukomeza.

    Nibakwe agaragaza ko mu gutandukana n'uwo bashakanye ikintu yashyizemo imbaraga ari kumva ko we n'uwo bari barashakanye atari abanzi, ahubwo ko bashyira ibibazo byabo ku ruhande bagashyira imbere inyungu z'abana.

    Ati 'Amahirwe nagize njye abana bari bakiri bato, iyo abana ari bato nta bintu byinshi bakubaza. Ariko nahisemo inzira imwe ndavuga nti uyu muntu ntabwo twumvikanye mu mibanire ariko ntabwo ari umwanzi wanjye. Ari nacyo nkangurira abantu: Niba wahuye n'umuntu ntimuhuze mugatandukana, ntabwo ari umwanzi wawe, ntabwo ari umwanzi w'abana bawe.'

    'Ababyeyi benshi dukunda kugira icyo kintu tugafata abana tukabahindura abanzi ba se cyangwa ba nyina, ugasanga turimo turabatera ibikomere. Ukazisanga umwana akuze agiye mu biyobyabwenge kubera ko yumva hari ikintu yatakaje gikomeye.'

    Yagaragaje ko kimwe mu bintu yumva byari kuba byaramufashije mbere yo gushaka, ari kubanza kugira ubumenyi ku bijyanye n'urugo mbere y'uko arugeramo.

    Ati 'Iyo ngira umwanya wo kwiga urugo mbere y'uko rwinjiramo kuko ni na yo makosa dukora. Urakura ukumva ko igihe cyo gushaka kigeze. Waragiye wiga itangazamakuru ujya kumuba wanabikoreye n'ikizami, ariko urugo nta hantu warwize.'

    'Igihe kiragera gusa ukabona urangije kwiga, igitutu cy'ababyeyi, inshuti zawe zose ziri gushaka, ugahura n'umusore yinjiza 500, umukobwa yinjiza 300, nituyahuza araba 800 inzu izavamo tuzahaha bikunde mugashinga urugo gutyo. Ariko mukwiye gushinga urugo muzi icyo ari cyo.'

    Yasabye abatarashaka kwiga urugo mbere yo kurujyamo, ndetse n'abashakanye bumva bagiye gutandukana kubanza bakicara bakareba ko uwo mwanzuro ari wo ukwiye, bagashaka ubufasha, ababagira inama, byakwanga burundu bakaganira ku buryo bazarerana abo babyaranye aho kuba abanzi.

    Umunyamakuru Edith Nibakwe yagaragaje urugendo rutoroshye yanyuzemo nyuma yo gutandukana n’uwo bashakanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/edith-nibakwe-yavuze-ku-bihe-bitoroshye-yanyuzemo-nyuma-yo-gutandukana-n

  • Abanyarwanda 1.200 bahawe amahirwe abaganisha ku gutura muri Amerika burundu – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwaje ku mwanya wa gatandatu mu bihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba byabonye abatowe benshi muri iyi gahunda.

    Kenya yo ifite abantu 3.949, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yagize 2.210, Uganda igira 1.513, u Burundi bugira abantu 1.616 na ho Somalia yagize abantu 1.554.

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US Department of State) yatangaje ko Ikigo cya Kentucky Consular Center kiri i Williamsburg muri Leta ya Kentucky, cyarangije gutoranya no kumenyesha abemerewe gukomeza inzira yo gusaba Visa yo gutura muri Amerika.
    Muri Afurika y'Iburasirazuba, abantu 12.570 baturutse mu bihugu umunani ni bo batowe muri iyi gahunda.

    Gahunda ya Diversity Visa, izwi cyane nka Green Card Lottery, iha amahirwe abaturage b'ibihugu bifite umubare muto w'abimukira muri Amerika kubona Visa ibemerera kuba burundu muri icyo gihugu.

    Iyi gahunda iha abantu barenga ibihumbi 55 buri mwaka uburenganzira bwo gutura bya burundu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Abemerewe batoranyijwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu bantu 20.822.624 bujuje ibisabwa, bari biyandikishije mu gihe cy'iminsi 37, kuva ku wa 2 Ukwakira kugeza ku wa 7 Ugushyingo 2024.

    Abahawe amahirwe muri iyi gahunda bagera ku 129.516 barimo abatoranyijwe ubwabo, abo bashakanye ndetse n'abana babo, bazakomeza inzira yo gusaba visa yo kwimukira muri Amerika burundu.

    Amerika itanga visa muri iyi gahunda hakurikijwe uturere dutandatu tw'isi, ndetse igashyiraho umubare ntarengwa aho abaturage b'igihugu kimwe batagomba guhabwa visa zirenga 7% by'umubare wose utangwa buri mwaka.

    Abatoranyijwe baturutse mu bihugu byemerewe kwitabira iyi gahunda. Nigeria ntiyashyizwe muri DV-2026 kubera ko imaze igihe ifite umubare munini w'abimukira bajya muri Amerika, bityo ikaba itujuje ibisabwa byo kwitabira iyi gahunda.

    Ubu buryo bwo kwinjiza abanyamahanga mu gihugu si gahunda ya vuba muri Amerika kuko yatangiye gutekerezwaho mu 1940 mu gihe cy'Intambara ya Kabiri y'Isi, icyo gihe yitwaga 'Alien Registration Receipt Card'.

    Ni gahunda ikomeje kuba imwe mu nzira Abanyafurika bakoresha bashaka kubona amahirwe yo gutura no gukorera muri Amerika, nubwo umubare wa visa zitangwa uba muto ugereranyije n'umubare munini w'abayisaba buri mwaka.

    Abanyarwanda 1.200 bahawe amahirwe abaganisha ku gutura muri Amerika burundu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-1-200-bahawe-amahirwe-abaganisha-ku-gutura-muri-amerika-burundu

  • Centrafrique: Ikigo gitunganya ibyavuye mu matora cyakongotse – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 19 Nzeri 2026.

    Uyu muriro watangiriye mu nyubako nini y'iki kigo gishinzwe gutunganya amakuru y'amatora, nyuma y'uko abakozi bari bamaze kuyivamo.

    Abashinzwe kuzimya inkongi bari kumwe n'abari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu, MINUSCA n'abashinzwe kurengera abaturage bafatanyije gucubya ubukana bwawo.

    ANE yatangaje ko hangiritse byinshi. Nk'igisenge cy'inyubako cyangiritse cyane, mu gihe inkuta ziyashije kubera umuriro. Ibiro bitandukanye, ibyumba, ibikoresho ndetse n'ububiko bw'amadosiye atandukanye na byo byangiritse.

    Perezida wa ANE, Mathias Barthélemy Morouba, yavuze ko byinshi mu bikoresho by'ingenzi byangiritse, 'Ububiko bwose bwa ANE, icyumba cyacapirwagamo urutonde rw'abatora, imashini zisoza inyandiko, scanners ndetse na mudasobwa nshya zigera kuri 70 byahiye. Ku bw'amahirwe ni uko twashoboye kurokora server irimo dosiye z'amatora.'

    Nubwo impamvu nyayo yateye uyu muriro itaramenyekana, bamwe mu babonye ibyabaye bakeka ko ushobora kuba waratewe n'ikibazo cy'amashanyarazi.

    Hari n'abavuga ko iki kigo gishobora kuba cyaratwitswe nkana kigamije kwangiza ibikoresho cyangwa amakuru, ariko ANE ntirabyemeza.

    Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi n'ababigizemo uruhare.

    Hagati aho, haracyari impungenge ku ngaruka iki kiza gishobora kugira ku matora ateganyijwe. Icyakora, ubuyobozi bwa ANE bwatangaje ko nubwo ibyangiritse ari byinshi, amatora azakomeza kuba nk'uko byari biteganyijwe.

    Morouba yagize ati 'Amatora azaba ku wa 25 Ukwakira. Amakuru yabitswe kuri server, ku buryo dushobora gutegura amatora nta kibazo gikomeye.'

    Ni ku nshuro ya kabiri mu mezi atandatu gusa ikigo cya ANE gitunganyirizwamo amakuru y'amatora cyibasiwe n'inkongi nyuma y'indi yangije ibikoresho by'iyi nyubako mu mezi atandatu ashize.

    Ikigo cyo muri Centrafrique gitunganya ibyavuye mu matora cyakongotse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/centrafrique-ikigo-gitunganya-ibyavuye-mu-matora-cyakongotse

  • Rusizi: Habonetse umubiri ukekwa ko ari uw'uwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Uyu mubiri wabonetse mu masaha ya saa Munani z'amanywa, ku wa 19 Nzeri 2026 ubwo abakozi bari gusiza ikibanza ahari kubakwa inyubako z'ababikira hafi ya Paruwasi Katedrali ya Cyangugu.

    Abakozi bakorera muri icyo kibanza batunguwe no kubona umubiri uzingiye mu kiringiti. Bahise batanga amakuru ku nzego z'umutekano n'ubuyobozi kugira ngo hakorwe iperereza hamenyekane inkomoko yawo.

    Umuyobozi w'Umurenge wa Kamembe, Rwango Jean de Dieu yavuze ko ibimenyetso byabonetse bituma bakeka ko uyu mubiri ushobora kuba ari uwishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubera ko icyo kibanza cyigeze gukoreshwa mu gushyinguramo Abatutsi bari baguye muri Stade y'Akarere ka Rusizi,

    Ati 'Ntidushidikanya uyu mubiri ni uwuwazize Jenoside kuko hari indi mibiri yavanywe hano ijyanwa gushyingurwa ku rwibutso rw'akarere ka Rusizi mucyubahiro rero ntabwo dushidikanya ko uyu ushonbora kuba warahasigaye mugihe indi yimurwaga.'

    Gitifu Rwango yavuze ko biteze ko hashobora kuboneka n'inzi mibiri muri iki kibanza.

    Yagize ati 'Birashoboka cyane kuko aha hari imirima yahingwaga, rero ubwo bari bari kuhasiza ikibanza hagaragaye uyu wenda mu gihe cyo gucukura bubaka hashobora no kuboneka indi rero twizera ko bishoboka kuhabona indi mibiri.'

    Ubuyobozi buvuga Mu bimenyetso byagaragaye harimo ikiringiti cyari kizengurutse uyu mubiri, bikekwa ko gishobora kuba ari mu byakoreshwaga muri icyo gihe.

    Kugeza ubu, uyu mubiri wabitswe ku biro by'Akagari ka Cyangugu mu gihe hategerejwe ko hakorwa ibizakenerwa kugira ngo hamenyekane inkomoko yawo ndetse n'uwaba ari we, mbere y'uko ushyingurwa mu cyubahiro.

    Ubuyobozi burashishikariza abantu bataramenya aho ababo bajugunywe cyangwa bashyinguwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kugana aho uyu mubiri ubitswe, bakareba niba imyenda yabonetse ishobora gufasha mu kumenya uwo ari uw'umuntu wabo.

    Ubuyobozi kandi bwashimiye abakozi babonye uyu mubiri bagatanga amakuru ku gihe, busaba abaturage gukomeza gutanga amakuru igihe cyose babonye ibimenyetso bishobora gufasha mu kumenya ahagiye hagashyingurwa abantu mu gihe cya Jenoside.

    Umubiri wabonetse ahagiye kubakwa inzu z’ababikira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-habonetse-umubiri-ukekwa-ko-ari-uw-uwishwe-muri-jenoside-yakorewe

  • Kamonyi/2021-2026: Bishimiye Urugendo rw'imyaka 5 ku buyobozi bw'Akarere bamurika ibyagezweho #rwanda #RwOT

    Abagize Nyobozi y'Akarere ka Kamonyi kimwe n'abandi bagize inama Njyanama y'aka Karere, kuri uyu wa 18 Nzeri 2026 bakoze igikorwa cy'Imurikabikorwa ry'ibyagezweho muri manda y'Imyaka 5 bamaze mu nshingano. Bishimiye ibyagezweho, bagaragaza bamwe mu bafatanyabikorwa n'ibikorwa byabo, ariko kandi bishimira ko mu rugendo rwabo hari impinduka nziza mu byakozwe hagamijwe ko imibereho y'Umunyakamonyi irushaho kuba myiza.

    Nyoni Lambert, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Kamonyi yabwiye abitabiriye imurikabikorwa ry'ibyagezweho ko bishimira Imikorere n'imikoranire yabaranze nk'abagize Inama njyanama y'Akarere bose, ashima kandi ubufatanye n'izindi nzego zababaye hafi mu rugendo rw'iyi myaka 5 ariko kandi n'uruhare rw'abaturage.

    Yagize kandi ati' Turishimira ko nta wigeze agawa cyangwa ngo asezererwe muri manda hagati kubera impamvu z'imyitwarire mibi. Nk'Abajyanama, Ijisho ryacu nti rihuga kandi ibikorwa byacu mu karere nti bigira Umupaka'. Akomeza avuga ko nubwo basoje Manda batorewe ariko badasoje kuba Abajyanama mu gutanga Inama n'ibitekerezo ku cyatuma Imibereho y'umuturage irushaho kuba myiza.

    Nyoni Lambert, avuga ko nubwo bishimira ibyagezweho ariko kandi ngo hari n'aho bagiye baganzwa nti babashe kugera ku byo bifuzaga. Yatanze urugero avuga ku myubakire y'akajagari yabarushije imbaraga, ko ndetse bibatera ipfunwe kuko ngo ibyo bibera mu marembo y'umurwa mukuru. Yagarutse ku ntego yo kugira Kamonyi Isukuye, avuga ko nayo itagezweho bikwiye, avuga ko hari n'ibindi bitagenze neza ariko ko uwinenga atavuga byose.

    Meya Dr Nahayo Sylvere ashyikirizwa Icyemezo cy'Ishimwe.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Sylvere Nahayo yashimye ubufatanye bw'inzego zitandukanye zirimo n'abikorera ariko kandi by'umwihariko Abagize inama njyanama y'Akarere mu gutuma ibyo bishimira uyu munsi byarakozwe kandi neza.

    Ati' Ibyakozwe, byakozwe biturutse ku ngengo y'Imari y'Akarere ariko hari n'ibindi twakoze dufatanije n'abafatanyabikorwa. Ababigizemo uruhare ni benshi ariko ku Isonga ni inama njyanama y'Akarere, ariko bikagera ku bafatanyabikorwa ndetse harimo n'umuturage. Turishimira ibyo twagezeho dufatanije twese'.

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi ari nawe mushyitsi mukuru yashimye abagize inama Njyanama y'Akarere ka kamonyi ku byo bagezeho bafatanije ariko kandi anashimira abanyakamonyi, avuga ko abo baturage iyo batahaba nta kiba cyarakozwe.

    Yagize kandi ati' Inama Njyanama ntabwo yakoze yonyine, yakoranye na Komite nyobozi y'Akarere nubwo ari abajyanama ku buryo bwa buri munsi. Yakoranye n'abakozi b'akarere bose kuva ku rwego rw'Akarere kugera ku kagari, Imiryango itandukanye, Abafatanyabikorwa ariko cyane cyane Abaturage. Iterambere ntabwo rishoboka umuntu ari wenyine, iyo mudakorera hamwe ntabwo ibyo mwatugaragarije byari kuba byaragezweho'.

    Yakomeje avuga ko nk'Intara, muri iyi myaka 5 babonye impinduka zigaragara muri Kamonyi, aho Inganda ziyongereye, hatunganywa Site z'imiturire, Hubakwa ibikorwa remezo bitandukanye byo gufasha abaturage kandi mu bice byose bigize Akarere, yaba Imihanda, Amashanyarazi Amazi n'Ibindi.

    Guverineri Kayitesi, avuga ko nubwo Manda irimo kugana ku musozo, ariko ngo mu buryo bw'Imikorere iyo bavuga gusoza Manda ntabwo haba havugwa abantu kuko bo badahagaragara gukora no gutanga Umusanzu mu iterambere ry'Igihugu aho baba bari hose.

    Ati' Yaba abazagaruka muri Manda zizakurikira cyangwa se abatazanagaruka muri aka karere ku mpamvu zanyu, muzakomeza kuba Abajyanama mu iterambere ry'Igihugu aho mwaba muri hose, yaba hano Kamonyi cyangwa se aho umuntu ari hose kuko ntawe ujya ahagarika gukorera igihugu'.

    Visi Meya, Uzziel Niyongira atambagiza abitabiriye Imurikabikorwa, asobanura buri kimwe mu byazanywe ku murikwa n'Abafatanyabikorwa, n'aho ibyo bamurika bikorerwa muri Kamonyi.

    Guverineri Kayitesi, yakomeje avuga ko ibyagaragajwe bigaragaza ko gukora byinshi bishoboka, ko ari urugero rwiza, ko gusa hasabwa gusigasira ibyo ababanjije bagezeho ariko kandi no kongera cyane urugero rw'ibikorwa hagamijwe kugera kure heza hashoboka.

    Muri iri murikabikorwa ry'Ibyagezweho, byagaragaye ko nko mu buhinzi ibipimo byariho mbere y'uko iyi Njyanama itorwa, muri iyi myaka itanu bamaze ku buyobozi ibipimo byarazamutse ndetse hamwe birenga 100%. Inganda basanze ari 14 ubu ni 33, bivuze ko ku ngoma yabo haje izindi nganda 19 zikora ibikorwa bitandukanye.

    Niba Igitoki cy'ibi biro cyera hamwe, ahandi byabuzwa n'iki mu gihe habaye kwigiranaho.

    Urugero rwa hafi ku bipimo byagaragajwe mu buhinzi ari nabwo bufatiye runini Abaturage ni nk'aho ku gihingwa cya Kawa, hagaragajwe ko ihingwa kuri Hegitali 1,844. Umusaruro wayo ku mwaka ubu ni Toni 824, mbere wari Toni 628 ku mwaka.

    Inanasi zihingwa kuri Hegitali 278, Umusaruro wazo ku mwaka ungana na Toni 5,282, uvuye kuri Toni 4,726 ku mwaka. Imyembe ihingwa ku buso bwa Hegitali 12, Umusaruro ni Toni 3 kuri Hegitali, Umusaruro ku mwaka ubu ni Toni 156 ku mwaka, uvuye kuri Toni 100 ku mwaka.

    Avoka zera kuri Hegitali imwe zingana na Toni 15. Umusaruro ku mwaka ungana na Toni 2,280, Uvuye kuri Toni 1,850 ku mwaka. Imboga, Umusaruro wose ku mwaka ni Toni 22,775, Uvuye kuri 17,309 ku mwaka. Ibishyimbo, bihingwa kuri Hegitali 22,595. Umusaruro uboneka ni Toni 1,2 kuri Hegitali. Umusaruro ku mwaka ni Toni 22,114. Ku kijyanye n'imyumbati, hahinzwe cyangwa se hatewe ingeri zingana n'ibihumbi 225, haterwa kandi ingeri z'ibijumba zisaga miliyoni.

    Aho igiti kimwe cy'Umwumbati cyera ibiro 47.

    Soya haboneka Toni 1,3 kuri Hegital, byavuye kuri Toni 0,9 kuri Hegitali. Umusaruro ku mwaka ungana na Toni 832, uvuye kuri Toni 576 ku mwaka. Umuceri Uhingwa ku buso bwa 1,126 mu karere. Umusaruro ni Toni 6,6 kuri Hegitali, mbere zari Toni 6 gusa. Umusaruro wose ku mwaka ni Toni 7,431 ku mwaka, Uvuye kuri Toni 6,756 ku mwaka.

    Akarere ka Kamonyi, kagizwe n'Imidugudu 317, Utugari 59, Imirenge 12, Ubuso Bungana na Kilometero kare 655, Abaturage batuye Kamonyi ni ibihumbi 489,729, aho ubucucike ari 718 kuri Kilometero. Ubukene muri Kmonyi buri ku kigero cya 39,7% mu gihe Ubukene bukabije buri ku kigero cya 7,1%.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi/2021-2026: Bishimiye Urugendo rw'imyaka 5 ku buyobozi bw'Akarere bamurika ibyagezweho first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi/2021-2026: Bishimiye Urugendo rw'imyaka 5 ku buyobozi bw'Akarere bamurika ibyagezweho appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/09/19/kamonyi-2021-2026-bishimiye-urugendo-rwimyaka-5-ku-buyobozi-bwakarere-bamurika-ibyagezweho/

  • UNICEF imaze gushora asaga miliyari 23 Frw muri ECDs mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n'Umuyobozi wungirije ushinzwe Porogaramu muri UNICEF mu Rwanda, Dominic Muntanga, mu kiganiro UNICEF Rwanda yagiranye n'itangazamakuru ku wa 18 Nzeri 2026 kigaruka ku ruhare rw'ubufatanye na Leta y'u Rwanda, mu myaka 40 UNICEF imaze ikorera mu Rwanda.

    Muntanga yagaragaje ko UNICEF yashyize amafaranga muri Porogaramu ya ECDs, kuko gushora mu mwana muto agahabwa iby'ibanze nkenerwa mu mikurire ye myiza, ari bumwe mu buryo bwo kumuha uburenganzira bwe bwuzuye.

    Ati ''Mu byo UNICEF yakoze mu binyacumi bike bishize, ni uko twashoye asaga miliyoni 16$ zikaba intandaro yo kubona izigera kuri miliyoni zisaga 150$. […] Iyo abana batabayeho, aba ari nta hazaza h'igihugu.''

    Ubwitabire muri ECDs bwageze kuri 200%, aho nk'abana bazoherezwamo bavuye kuri 297.021 mu 2020, bagera ku bana 1.165.384 mu 2025.

    UNICEF Rwanda kandi yishimira ko impfu z'abana bari munsi y'imyaka itanu zagabanyutse ku kigero cya 80% aho zavuye ku mfu 175.6 mu bana 1000 mu 1992, zigera kuri 36 mu bana 1000 kugeza magingo aya.

    Igwingira ry'abana ryavuye kuri 48% mu 2000, rigera kuri 27%. Ubwitabire bw'abana mu mashuri abanza bwageze kuri 93%, buvuye kuri 47,5% bwariho mu 1992.

    Hari gahunda kandi yo gufasha urubyiruko miliyoni 1,1 rwacikirije amashuri, rugafashwa kwiga ibirimo imyuga n'andi masomo y'ubumenyingiro binyuze muri Porogaramu yiswe 'RISE'.

    Guhera mu 2012 kandi, 90% by'abana babaga mu bigo by'imfubyi bafashijwe kubona imiryango ibarera, yaba iyabo bahuje amaraso cyangwa se indi yemeye kubabera ba 'Malayika Murinzi'.

    Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Lieke Van de Wiel, yavuze ko inshingano zari zihari zo kurinda umwana mu ntangiro z'imyaka 40 ishize mu Rwanda zitandukanye n'iz'ubu, kuko mbere hibandwaga ku gushyira umwana mu muryango utekanye hitabwa nko ku bagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati ''Kurinda umwana, mu myaka 40 ishize, mu gihe kibabaje cya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo, bitandukanye n'ibyo turi guhangana na byo mu kwita ku mwana mu gihe cya none. […] turi kuvuga ku mutekano w'abana ku mbuga nkoranyambaga. ''

    UNICEF yagaragaje ko kandi iri gukorana n'inzego zitandukanye mu gukurikirana abana bato bisanga bakoze ibyaha bihanwa n'amategeko byanabageza ku gufungwa, kugira ngo n'uwo bibayeho, muri urwo rugendo aherekezwe nk'umwana ntafatwe nk'umuntu mukuru, mu kumurinda ko ibiri kumubaho byazakomeza kumugiraho ingaruka mbi zangiza ubuzima bwe bwose.

    Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Lieke Van de Wiel, yavuze ko hakenewe ubufatanye mu kurinda abana ku mbuga nkoranyambaga

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Porogaramu muri UNICEF mu Rwanda, Dominic Muntanga, yavuze ko imaze gushora miliyoni 16$ muri ECDs mu Rwanda

    Haganiriwe ku ruhare rwa UNICEF mu myaka 40 imaze ikorera mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/unicef-imaze-gushora-asaga-miliyari-23-frw-muri-ecds-mu-rwanda

  • Mbere yo gutangira guca inzoga z'ibyuma mu Rwanda hari litiro miliyoni 20 – Dr Sabin Nsanzimana – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivugiye mu muganda w'urubyiruko, wahujwe n'ubukangurambaga bugamije kubakangurira kwirinda ibiyobyabwenge.

    Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko ikibazo cy'ibyuma cyari kimaze gufata intera ikomeye, ku buryo ingano yabyo yari yararenze n'umubare w'abaturage batuye igihugu.

    Ati 'Kuva iyi gahunda yatangira, hari litiro miliyoni 20 z'ibyuma, izipfundikiye, izidapfundikiye, zose zigamije kudunda ubwonko bw'abana b'Abanyarwanda…Litiro z'ibyuma zabaga mu Rwanda zarutaga umubare w'abaturage barutuye. Buri wese yari afite litiro n'agahinja kari gafite litiro y'icyuma. None se icyo gihugu cyari kuzagana he? Ni yo mpamvu twahisemo kuvana ho icyo kibazo.'

    Yavuze ko kuva gahunda yo kubica yatangira, hamaze gufatwa litiro miliyoni 20, ariko ko hari izindi zikiri mu ngo z'abaturage.

    Ati 'Mudufashe, mubwire abaturage bakibibitse mu nzu ngo bazane ibyo byuma ku neza kuko ababishinzwe nibabisangana bazahanwa kuko azaba ari uguhisha ibiyobyabwenge.'

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye na we yasabye abaturage kudasubira ku byuma, avuga ko ingaruka zabyo zishobora gukomeza kugaragara.

    Ati 'Muzadufashe rero ntimuzabisubireho kuko byangiza ubwonko, ntibyubaka, byangiza u Rwanda rw'ejo.'

    Imibare igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, abarenga 500 bari bamaze kugana amavuriro nyuma yo kunywa izo nzoga, naho abarenga 50 bakaba barapfuye. Yongeyeho ko hafi 100 bahumye burundu, mu gihe abandi bagize ibibazo by'ubwonko, umwijima n'izindi ngingo.

    Minisitiri Dr Nsanzimana yifatanyije n'urunyiruko rwo mu Ntara y'Iburengerazuba mu muganda wihariye w'urubyiruko

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bakanguriye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mbere-yo-gutangira-guca-inzoga-z-ibyuma-mu-rwanda-hari-litiro-miliyoni-20-dr

  • Miss Kundwa Doriane yibarutse #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2015, Kundwa Doriane yibarutse imfura ye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

    Miss Kundwa Doriane wakunze kugira ibanga ubuzima bwe bw’urukundo, mu minsi yashize nibwo yakorewe ibirori byo kwitegura kwakira umwana bizwi nka ‘Baby Shower.’

    Nyuma yo kuba Nyampinga w’u Rwanda wa 2015, umwaka wakurikiyeho yahise ajya gutura muri Canada aho yagiye agiye kwiga.

    Mu mwaka ushize akaba yari mu Rwanda aho yari yaje gusura inshuti, abavandimwe no kubonana n’umukunzi we uba mu Rwanda.

    Muri uyu mwaka wa 2026 nibwo yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Ubuzima, Bachelor of Health Sciences, muri Ontario Tech University.

    Miss Kundwa Doriane yibarutse

    Source : http://isimbi.rw/miss-kundwa-doriane-yibarutse.html