FPR Inkotanyi yihanganishije PL ku rupfu rwa Senateri Mukabalisa – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ubu butumwa bugaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n'Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ambasaderi Christophe Bazivamo, kuri uyu 31 Nyakanga 2026.

Iri tangazo rigira riti 'Umuryango FPR-Inkotanyi wifatanyije mu kababaro n'Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu/PL kubera urupfu rwa Nyakubahwa Senateri Mukabalisa Donatille, wari Perezida w'iryo shyaka.'

FPR Inkotanyi yatangaje ko Senateri Mukabalisa azibukirwa ku mirimo myiza yakoreye igihugu, ndetse no ku musanzu we mu rugendo rw'iterambere ry'u Rwanda.

Iti 'Nyakubahwa Senateri Mukabalisa Donatille azahora yibukirwa ku mirimo myiza yakoreye igihugu, n'umusanzu we mu rugendo rw'iterambere cyane cyane ubwo yari Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, no mu gihe yari amaze ari Umusenateri.'

FPR Inkotanyi yihanganishije umuryango wa Senateri Mukabalisa, inshuti n'abo bakoranye mu bihe bitandukanye, ibasaba gukomera muri ibi bihe bigoye.

Senateri Mukabalisa yitabye Imana ku wa 30 Nyakanga 2026 azize uburwayi. Yabaye Perezida w'Umutwe w'Abadepite kuva mu 2013 kugeza mu 2024, mbere yo kujya muri Sena.

Mu rugendo rwe rwa politiki, Senateri Mukabalisa yabaye umwe mu bagore bagize uruhare rukomeye mu miyoborere y'igihugu, abinyujije mu Mutwe w'Abadepite yayoboye imyaka 10.

Senateri Mukabalisa Donatille yari Perezida w’ishyaka PL


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fpr-inkotanyi-yihanganishije-pl-ku-rupfu-rwa-senateri-mukabalisa

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *