Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n'umuryango wa Juvenal Habyarimana #rwanda #RwOT

Written by

in

Icukumbura cyatangajwe n'ikinyamakuru African Facts ku wa 30 Nyakanga 2026 cyashyize ahagaragara amakuru kivuga ko umwe mu bajyanama ba hafi ba Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, afitanye amateka y'umubano umaze imyaka n'abagize umuryango wa Habyarimana Juvénal wahoze ayobora u Rwanda.

Nk'uko iri cukumbura ribivuga, uwo ni Kaumbu Mandungu Bula, uzwi cyane ku izina rya 'Kao', usanzwe ari umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye mu biro bya Perezida Tshisekedi.

Iyi dosiye isohotse mu gihe ikibazo cy'umutekano mu burasirazuba bwa RDC gikomeje gukurura impaka ku rwego mpuzamahanga, aho Kinshasa ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa AFC/M23, mu gihe u Rwanda rwakomeje guhakana ibyo birego, rukavuga ko ikibazo nyamukuru ari ubufatanye bwa Leta ya RDC n'umutwe wa FDLR, washinzwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nk'uko African Facts ibitangaza, umubano hagati ya Kao n'abagize umuryango wa Habyarimana watangiye kugaragara mu myaka yashize, ubwo impande zombi zahuriraga mu Bubiligi.

Iri cukumbura rivuga ko nyuma y'iyo mibanire, Kao yagize uruhare mu gutegura inyandiko z'imiryango yiswe iy'ubugiraneza, yari igamije kwandikwa muri RDC nk'amashami y'indi yari isanzwe ikorera mu Bwongereza.

Nk'uko inyandiko iki kinyamakuru kivuga ko cyabonye zibigaragaza, muri Ugushyingo 2007 hatangiye gutegurwa ishyirwaho ry'ishami ry'iyo miryango muri Kinshasa, nyuma riza kwandikwa mu mwaka wa 2008.

Nubwo ku mpapuro iyo miryango yavugaga ko igamije ibikorwa by'ubugiraneza n'iterambere, African Facts ivuga ko iperereza ryayo ritabonye ibimenyetso byerekana ko yakoze ibikorwa bifatika by'ubutabazi cyangwa iterambere mu bihugu yanditswemo.

Mu bantu bagaragara cyane muri iri cukumbura harimo Jean-Luc Habyarimana, umwe mu bahungu ba Habyarimana Juvénal.

Iki kinyamakuru kivuga ko inyandiko z'amasezerano cyabonye zerekana ko tariki ya 20 Gicurasi 2008 Jean-Luc yagiranye amasezerano y'ishoramari n'umwe muri iyo miryango ikorera mu Bwongereza, aho yashoyemo Amayero ibihumbi 125.

Nk'uko African Facts ibivuga, ayo masezerano yavugaga ko yagombaga gusubizwa Amayero ibihumbi 250 hagati y'Ukuboza 2008 n'Ukuboza 2009, ibintu iki kinyamakuru kivuga ko byari bingana n'inyungu ya 100%.

Iri cukumbura rinavuga ko hagati ya 2008 na 2009 Jean-Luc Habyarimana yakiriye andi mafaranga menshi yanyujijwe muri iyo miryango, ndetse rikavuga ko hari amafaranga aturuka kuri konti zo mu Busuwisi na Panama yagiye anyuzwa muri uwo muyoboro.

Kimwe mu bice by'ingenzi bigize iri cukumbura ni ubutumwa bwa email iki kinyamakuru kivuga ko cyabonye.

Muri bumwe muri ubwo butumwa, bivugwa ko Kao yabazaga Jean-Luc niba mukuru we Leon Habyarimana yari yamaze kwakira amafaranga, anamwibutsa ko nyina, Agathe Kanziga, akwiriye kujya amenyeshwa hakiri kare igihe amafaranga yoherejwe.

Mu bundi butumwa, African Facts ivuga ko Kao yagarutse ku yandi mafaranga yoherejwe Kanziga, agaragaza ko atishimiraga uburyo abana be batamumenyeshaga uko amafaranga yoherezwa.

Ikinyamakuru kivuga ko ubu butumwa buri mu nyandiko bwabonye nyuma y'iperereza ryakozwe ku rugo rwa Agathe Kanziga mu Bufaransa, aho abashinzwe iperereza bafatiye mudasobwa n'izindi nyandiko.

Mu Mutarama 2023, Perezida Félix Tshisekedi yagize Kao umwe mu bajyanama be b'ingenzi.

Kuva icyo gihe, nk'uko African Facts ibivuga, yinjiye mu itsinda rito rikorana bya hafi n'Umukuru w'Igihugu ku bibazo bifitanye isano n'umutekano, politiki n'ubukungu.

Iri cukumbura rivuga ko Kao yagiye agaragara mu biganiro bifitanye isano n'amasezerano y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, kugura intwaro, ibikorwa bya gisirikare ndetse n'ibyerekeye ikoreshwa ry'abacanshuro b'abanyamahanga.

African Facts ivuga kandi ko tariki ya 16 Mata 2024, Kao yitabiriye inama yabereye i Kinshasa yahuje abahagarariye imitwe ya Wazalendo.

Nk'uko iri cukumbura ribivuga, muri iyo nama yashishikarije iyo mitwe gukomeza ibikorwa byo gushaka no kwinjiza urubyiruko.

Raporo zitandukanye z'impuguke z'Umuryango w'Abibumbye zagiye zigaragaza ko mu nama nyinshi zahuje imitwe ya Wazalendo hagiye hanitabira abahagarariye umutwe wa FDLR, bavuga ko ukorana n'iyo mitwe ku rugamba. Ibyo ni bimwe mu byo u Rwanda rwagiye rwifashisha ruvuga ko bigaragaza ubufatanye hagati ya Leta ya RDC n'uwo mutwe.

Iri cukumbura rinavuga ko muri Kamena 2024 Jean-Luc Habyarimana yagiriye uruzinduko rw'ibanga i Kinshasa.

Nyuma yaho, mu Ugushyingo 2025, yongeye gusura RDC ku mugaragaro, aho yafashwe amashusho ari muri icyo gihugu.

Nk'uko African Facts ibitangaza, ayo makuru yateje kwibaza ku rwego rw'imikoranire iri hagati y'abagize umuryango wa Habyarimana n'ubuyobozi bwa RDC.

Muri Mata 2026, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yashimye Jean-Luc Habyarimana, amwita umuntu uharanira amahoro n'ubwiyunge, anavuga ko Kinshasa izakomeza kuganira n'abo yise inshuti z'Abanyarwanda.

Mu gusoza, African Facts ivuga ko amakuru yakusanyije agaragaza ishusho y'umubano umaze imyaka hagati ya bamwe mu bagize umuryango wa Habyarimana n'abantu bafite imyanya ikomeye muri Leta ya RDC.

Ikinyamakuru kivuga ko kuba umwe mu bantu bagaragazwa muri iyo dosiye ari umwe mu bajyanama ba hafi ba Perezida Tshisekedi bishobora gukomeza kuzamura ibibazo ku ruhare rw'uwo mubano mu byemezo bifatwa ku mutekano no kuri politiki ya RDC, cyane cyane mu gihe intambara yo mu burasirazuba bw'icyo gihugu ikomeje.

Icyakora, kugeza igihe iri cukumbura ryatangarijwe, nta gisubizo cyari cyatangajwe ku mugaragaro na Kaumbu Mandungu Bula, Jean-Luc Habyarimana cyangwa ibiro bya Perezida wa RDC ku birego n'amakuru bikubiye muri iyo dosiye. Inkuru ishingiye ku byo African Facts yatangaje, kandi abavugwamo bagumana uburenganzira bwo gutanga ibisobanuro cyangwa kubihakana.

 

Source : https://rushyashya.net/icukumbura-ku-bari-inyuma-yo-guhuza-tshisekedi-numuryango-wa-juvenal-habyarimana/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *