Ni umwanzuro uru rukiko rwasomye kuri uyu wa 31 Nyakanga 2026, aho rwemeje ko ikirego cy'Ubushinjacyaha gifite ishingiro, ariko rugira uyu munyeshuri umwere ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho nyuma yo gusanga nta bimenyetso bihagije bituma kimuhama.
Yari akurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo gukubita no gukomeretsa hamwe n'icyo gukoresha ibikangisho.
Urukiko rwategetse kandi ko Viola Eli Bibi Albert yishyura umwarimu we indishyi zingana n'ibihumbi 700 Frw, zikubiyemo igihembo cy'avoka, amafaranga y'ikurikiranarubanza, amagarama n'indishyi z'akababaro.
Uru rubanza rwatangiye nyuma y'ubushyamirane bwabaye ku wa 4 Kamena 2026 hagati ya Viola Eli Bibi n'umwarimu we ushinzwe gushyira amanota muri 'system' ya kaminuza.
Uyu munyeshuri wari mu mwaka wa kane wa kaminuza, yari asigaje igihembwe kimwe ngo arangize amasomo, yari yagiranye ikibazo n'umwarimu bapfa amanota y'isomo yari yaratsinzwe.
Umwarimu yavuze ko nyuma yo gushyira ayo manota muri 'sysytem' ya kaminuza ari bwo uyu munyeshuri yahise amusagarira akamukubita kugeza ubwo amukomeretsa.
Uyu munyeshuri ngo yamushinjaga ko ari we utuma atsindwa ndetse ngo yamubwiye amagambo amutera ubwoba ko azamwica.
Mu iburanisha ryabaye ku wa 16 Nyakanga 2026, Viola Eli Bibi yemeye ko yakubise umwarimu we, asaba imbabazi avuga ko yabitewe n'umujinya n'uburakari bwo gutsindwa amasomo ariko umwarimu we ntiyemeye gutanga imbabazi.
Ku ruhande rw'Ubushinjacyaha, bwari bwamusabiye guhabwa igifungo cy'imyaka itatu ndeste umwunganizi w'umwarimu yari yasabye indishyi zingana na miliyoni 9,2 Frw.
Nyuma yo gusuzuma ibyo byose Urukiko rwemeje ko Viola Eli Bibi ahanishwa igifungo cy'amezi atandatu n'ihazabu ya 100.000 Frw, byombi bisubitse mu gihe cy'umwaka kandi icyo cyemezo gishobora kujuririrwa mu gihe kitarenze iminsi 30.
Leave a Reply