Abanyarwandakazi bibukijwe kudaha urwaho ababashinja guhabwa intebe bakayihagararaho – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibi byagarutsweho n'Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuriza Mireille, ku wa 31 Nyakanga 2026 ubwo mu Karere ka Nyabihu hasozwaga umushinga wiswe Gendana Konti wa Banki Nkuru y'u Rwanda wari ugamije gufasha abagore kwisanga mu gukoresha serivisi z'imari kuri telefone.

Batamuriza yavuze ko ari ingenzi cyane kuba abagore bari gutera intambwe no mu by'imari kuko bituma mu iterambere ry'umuryango badasigara, ariko agaragaza ko nta na kimwe bakwiye kwitwaza ngo bagire imyitwarire inyuranyije n'indangagaciro z'umugore w'Umunyarwandakazi.

Yagaragaje ko ubundi iyo imvugo 'ukurusha umugore aba akurusha urugo' biba bivuze ko ari umutima w'urugo kandi ko ibyo bidakuraho kuba afite ubushobozi kandi agakora ibimuteza imbere.

Ati 'Tugaragaze ko dushoboye ariko ntituzihe urwaho bamwe bavuga ngo baduhaye Butamwa twiyongereraho na Ngenda cyangwa ngo baduhaye intebe yo kwicaraho tuyigaragaraho.'

Yashimangiye ko umugore ubereye u Rwanda ari uwuzuzanya n'umugabo kandi bakubahana, ariko ko iyo ushaka kwigira icyomanzi no kumva ko yemerewe byose biba bihabanye.

Ati 'Iyo uri umusinzi nta bwo uba ukiri umugore kuko ubundi umugore bivuga ugororotse. Iyo watangiye kujya mu ngeso mbi rwose ubugore uba wabutaye. Tube abagore kandi tugire icyerekezo muri byose, tugire isuku kandi twitabire gahunda ziduteza imbere.'

Yabijeje ko Leta itazahwema gushyiraho gahunda zibazamura nk'uko yabyiyemeje ariko ko bakwiye kuzibukira imyitwarire isubiza umuryango inyuma kandi icyari kigamijwe ari iterambere ryawo.

Umugore witwa Niyonzima Julie Postella utuye mu Murenge wa Jenda yavuze ko uburinganire hari aho butumviswe neza usanga abagore bashaka kumva ko ibyo umugabo akora byose na bo babikora kandi ko bisubiza inyuma umuryango.

Ati 'Usanga hari umugore ujya mu kabari agasinda ngo ni uko n'umugabo asinda, ariko ingaruka zikagera ku bana cyane no ku bukungu bw'umuryango. Usanga abana biga bigoranye ntibatere imbere, gusa na none si abagore bose.'

Mukamazimpaka Mediatrice utuye mu Murenge wa Karago na we yashimangiye ko hari bamwe mu bagore bafatiranye uburyo Igihugu cyahagurukiye kurwanya ihohotera cyane irikorerwa abagore, bashaka gusumba abagabo.

Ati 'Kubera agaciro Umukuru w'Igihugu yaduhaye, hari abatangiye kubyitwaza batavuga batuje nka ba mutima w'urugo ahubwo bigize ba 'ndashoboye'. Usanga hari abashatse kwigira abagabo mu rugo kuko hari imiryango usanga abagore babwira abagabo ngo 'ndavuze ngo kora ibi'. Abagabo bahita batinya kugira icyo babakoraho kuko baba bumva bafungwa.'

Uyu mubyeyi yongeyeho ko asanga ubukangurambaga bukwiye gushyirwamo imbaraga kuko imiryango ibanye nabi idashobora gutera imbere, aho usanga nk'abana baba inzererezi kubera iyo mibanire mibi cyangwa se bakazagira imyitwarire mibi yo kutubahana muri rusnage kuko babonaga nyina asuzugura se.

Uburinganire n'ubwuzuzanye ni gahunda Leta imaze igihe ishyiramo imbaraga kugira ngo umuryango ugire iterambere ridaheza, gusa byagaragaye ko hari abagore bamwe bamaze kugera ku rwego rwo kwitwaza uburinganire bagatangira kubukoresha nabi.

Ubushakashatsi bwa karindwi ku buzima n'imibereho y'abaturage mu Rwanda, RDHS bwa 2025 bugaragaza ko 24% by'abagabo bahohotewe n'abo bashakanye ari bo barega gusa.

Aba bagabo ni abakorewe ihohoterwa rishingiye ku mubiri, irishingiye ku gitsina n'irishingiye ku marangamutima.

Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuriza Mireille yavuze ko ijambo abagore bahawe nta we ukwiriye kuryuriraho ngo ashake kugira imyitwarire inyuranyije n'ubunyarwandakazi


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwandakazi-bibukijwe-kudaha-urwaho-ababajinja-guhabwa-intebe

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *