Mu gihe habura amasaha mbarwa umuhanzi King James akajya ku rubyiniro mu gitaramo cye cy’umunsi wa mbere mu kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, umutekano wakajijwe buri ruhande aho amategeko n’amabwiriza agomba gukurikizwa.
Iki gitaramo kiba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2026 muri Kigali Arena, kikaba kigomba kuba iminsi ibiri aho no ku munsi w’ejo ku Cyumweru kizaba.
Iyo ugeze kuri Arena aho iki gitaramo kigomba kubera ubona ko ibintu byose biri ku murongo, buri ruhande mu nshingano zarwo.
Kimwe mu bintu byitaweho cyane ni ukureba niba nta muntu winjirira ku itike yakoreshejwe n’abandi (yabaye scanned).
ISIMBI hari abantu yabonye bazanaga itike ariko bakabwirwa ko yamaze gukoreshwa, badashobora kuyinjiriraho.
Gusa umwe mu bashinzwe kugenzura aya matike yabwiye ISIMBI ko nyuma yo gusuzuma neza basanze atakoreshejwe ahubwo habayemo kwibeshya kwa system.
Ati “Hari ukuntu utunga telefoni ku itike ngo ukore ‘scan’ bikanga ariko nyamara yamaze kuba ‘scanned’, ubundi ugakoresha ‘QR Code’ bakakubwira ko yamaze gukoreshwa, ntabwo byumvikana ko bakubwira ko itike yakoreshejwe saa 17h55′ kandi ayo masaha ari bwo abo bantu bahagaze aho bashaka kwinjira. Ntimugire ikibazo nta muntu ushobora gutubura, kereka babimufashijema abagenzura amatike.”
Ikindi kintu kitaweho cyane ni imyambarire, byari bimenyerewe ko abantu bitabira ibitaramo hari ukuntu bambara rimwe na rimwe ugusanga bambaye hafi ya ntabyo.
Kuri iyi nshuro si ko bimeze kuko na Polisi irahari kugira ngo igenzure iki kintu, nta muntu winjiramo yambuye imyambara itamuhesha icyubahiro.
Ni nyuma y’uko Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, ku bufatanye n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’uruganda rw’imyidagaduro, zivuze ko zigiye kongera imbaraga mu kugenzura ubuziranenge bw’inzoga zitangirwa mu bitaramo, imyitwarire n’imyambarire by’ababyitabira, mu rwego rwo kubaka imyidagaduro itekanye kandi yubahiriza indangagaciro z’u Rwanda.
Source : http://isimbi.rw/abatubuzi-imyambarire-bimwe-mu-byahagurukiwe-mu-gitaramo-cya-king-james.html
Leave a Reply