Inka zo mu Rwanda zose zigiye kwambikwa amaherena y'ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibi yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2026, mu nama igamije kumurika ku mugaragaro igitabo cy'imfashanyigisho kizajya gifasha aborozi kumenya uburyo buboneye bwo korora inka zitanga umukamo mu bwiza no mu bwinshi, kumenya kugaburira amatungo yabo n'ibindi byinshi.

Minisitiri Solange yashishikarije aborozi gukoresha ikoranabuhanga mu bworozi bakora, agaragaza ko hari amaherena afite ikoranabuhanga u Rwanda ruri gukoresha azashyirwa ku nka zose mu rwego rwo kuzimenya no kuzikurikirana.

Yavuze ko ayo maherena ari gukorerwa imbere mu gihugu aho ubundi yabonekaga avuye hanze kandi akanaboneka bigoranye, ashimangira ko kuri iyi nshuro ari gukorerwa imbere mu gihugu.

Ati 'Nk'Abanyarwanda rero twatangiye kuyikorera kandi asa neza. Uyu mwaka guhera nko mu kwa Cyenda tuzongera tuze twambike inka zose amaherena afite QR code ku buryo kuzikurikirana bizaba byoroshye dukoresheje ikoranabuhanga, ariko bizanafasha aborozi gukurikirana inka zabo mu buryo bworoshye bakoresheje ikoranabuhanga.''

Raporo ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yo mu 2025 igaragaza ko mu Rwanda habarurwaga inka 1.727.913.

MINAGRI igaragaza ko kubera ingamba nyinshi Leta y'u Rwanda yagiye ifata zigamije kuzamura umukamo zirimo nko kuvugurura ubworozi bw'inka, byatumye ingano y'umukamo igihugu kibona uzamuka uva kuri litiro 332.000 ku munsi wariho mu 2005, ugera kuri litiro miliyoni 2.9 ku munsi mu 2025.

Minisitiri Dr.Solange yavuze ko guhera muri Nzeri inka zose zo mu Rwanda zizatangira kwambikwa amaherena mashya y’ikoranabuhaga


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inka-zo-mu-rwanda-zose-zigiye-kwambikwa-amaherena-y-ikoranabuhanga

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *