Author: webrwanda

  • I Rusizi hagiye gutangizwa umushinga wa miliyari 20 Frw wo kwagura ubuhinzi bw'umuceri – #rwanda #RwOT

    Kibaya cya Bugarama ni kimwe mu bihingwaho umuceri ku buso bunini mu Rwanda. Ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi buvuga ko ubu gifite ubuso bugera kuri hegitari 1.753, aho hasarurwa hafi toni 7.000 ku gihembwe cy'ihinga.

    Iki kibaya ni igicumbi cy'ubuhinzi bw'umuceri bukorwa n'abahinzi barenga 6,000, bakorera mu makoperative ane abarizwa mu mirenge ya Bugarama, Muganza, Nyakabuye na Gikundamvura.

    Umushinga mushya uzongeraho hegitari 500, ku buryo ubuso bwose buhingwaho umuceri muri iki kibaya bushobora kugera ku hegitari zisaga 2.200.

    Ikibaya cya Bugarama gifite amateka maremare mu buhinzi bw'umuceri. Mu mwaka wa 2011, igishanga cyaratunganyijwe imirima isaga 6.461 isarangwanywa abaturage.

    Mbere y'ayo mavugurura, Bugarama yari isanzwe iri mu bishanga by'ingenzi bihingwamo umuceri mu Rwanda. Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi icyo giye yavugaga ko cyari gifite hafi hegitari 1.500, muri zo 1.370 zikoreshwa mu buhinzi bw'umuceri.

    Mu myaka yakurikiyeho, ubuso bw'iki kibaya bwagiye buvugwa mu mibare itandukanye bitewe n'aho ibikorwa byo gutunganya igishanga bigeze.

    Maya w'Akarere ka Rusizi, Phanuel Sindayiheba, yavuze ko ibikorwa byo gutegura uyu mushinga byatangiye, harimo kubarura ingo zishobora kuzagerwaho n'ikorwa ryo kwagura ubuso.

    Ati 'Dufite umushinga mugari wo kwagura ahahingwa umuceri hegitari 500. Twatangiye kureba imiryango ishobora kuzagerwaho n'ingaruka zo kwagura buriya buso. Turimo kubarura urugo ku rundi, ku buryo mu Ugushyingo tuzaba twamaze kubona umubare w'abazimurwa.'

    Ubutaka buzongerwaho ubuso buhingwaho umuceri burimo ubwa Leta ndetse n'ubukorerwaho n'abaturage. Hari aho ibikorwa bishobora kugera ku nzu z'abaturage, bigatuma bamwe basabwa kwimuka.

    Kugeza ubu, umubare w'ingo zizimurwa nturamenyekana, kuko ubuyobozi bukiri mu igenzura ry'urugo ku rundi harebwa aho ubuso buzagukira n'aho amazi azanyuzwa.

    Maya Sindayiheba yavuze ko abaturage bazimurwa bazagira uruhare mu igenamigambi, ndetse bagashakirwa aho gutura hafi kugira ngo bakomeze gukurikirana imirima yabo.

    Ati 'Nta mpungenge zirimo uyu mushinga utegurwa byari byitezwe ko hari abaturage bashobora kwimurwa, kandi na bo kwimurwa kwabo bazabigiramo uruhare kuko bazashakirwa aho batura hafi, ku buryo bazakomeza gukurikirana imirima yabo.'

    Uyu mushinga ntuzibanda ku kongera ubuso gusa, ahubwo uzanibanda ku bikorwa byo kunoza uburyo amazi agera mu mirima y'umuceri.

    Mu gice cyo mu Kagari ka Shara, Umurenge wa Muganza, ubuyobozi buvuga ko amazi yageraga mu mirima bigoranye.

    Hazacukurwa ibyobo bifata amazi bizwi, hanongerwe ubushobozi bw'imiyoboro y'amazi kugira ngo amazi agere ku mirima ku buryo buhagije.

    Hazanakorwa uburyo bwo kugabanya amazi arenga imiyoboro agasandara mu mirima, cyane cyane mu gihe cy'imvura nyinshi.

    Uyu mushinga uzashyirwa mu byiciro. Icyiciro cya mbere kizatangirira mu Murenge wa Muganza, mu gihe ikindi kizakomereza mu Mirenge ya Nyakabuye na Karengera, igice gifata no ku Karere ka Nyamasheke.

    Amateka y'ubuhinzi bw'umuceri muri Bugarama asubira inyuma mbere cyane y'isaranganywa ry'imirima ryo mu 2011. Raporo y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imicungire y'Ibidukikije (REMA) ivuga ko igice kinini cy'igishanga cya Bugarama cyari cyaratangiye guhingwamo umuceri kuva mu 1975.

    Ibi bivuze ko umuceri umaze imyaka isaga 50 uhingwa muri Kibaya cya Bugarama, mu gihe ibikorwa byo gutunganya igishanga ku rwego rwagutse byo bimaze imyaka isaga 35.

    Icyiciro cya mbere cy'uyu mushinga wo kongera ubuso buhingwaho igihingwa cy'umuceri ufite agaciro ka miliyari 20 Frw.

    I Rusizi hagiye gutangizwa umushinga wa miliyari 20 Frw wo kwagura ubuhinzi bw'umuceri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-rusizi-hagiye-gutangizwa-umushinga-wa-miliyari-20-frw-wo-kwagura-ubuhinzi-bw

  • Nyanza: Mu mpera ya 2026 hazatangira kubakwa isoko na gare bizatwara miliyari 9 Frw – #rwanda #RwOT

    Mu busanzwe gare ya Nyanza ni nto ndetse ntijyanye n'igihe, isoko na ryo rirashaje kandi ntirijyanye n'imyubakire igezweho.

    Isoko rya Nyanza ryatangiye kurema ku ngoma y'Umwami Yuhi V Musinga abantu bashyira ibicuruzwa byabo hasi gusa nyuma ryaje kubakwa riranasakarwa.

    Ryagiye rivugururwa mu buryo butandukanye ariko n'irihari ubu bigaragara ko ritajyana n'iterambere ry'umujyi.

    Mu nama yabaye ku wa 25 Nzeri 2026, igahuza ubuyobozi bw'akarere, abashoramari n'abandi, ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza bwatangaje ko isoko na gare bya Nyanza bigezweho bizatangira kubakwa mu Ukuboza 2026.

    Biteganyijwe ko gare izaba iri munsi y'inyubako. Isoko rizaba rigeretse kabiri nk'uko Igishushanyo mbonera cyakozwe kibigaragaza.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza w'agateganyo Kajyambere Patrick avuga ko kubaka isoko na gare bya Nyanza babitekereje mbere ariko hakagenda hazamo imbogamizi.

    Ati “Minisiteri y'ibidukikije yatanze uburenganzira, kandi n'abashoramari bazaryubaka barabonetse. Mu Ukuboza 2026 bazatangira kubaka kuko ibisabwa byose byarabonetse”

    Bamwe mu bakorera mu isoko n'abakorera muri gare ya Nyanza bavuga ko banyotewe no kubona ibyo bikorwaremezo kuko ibyo bakoreramo bitajyanye n'igihe.

    Izabayo Justin ukorera mu isoko rya Nyanza yagize ati” Iri soko hamwe na hamwe hari ahasenyutse ikindi ubona ko ritajyanye n'igihe, tugize amahirwe rero twakubakirwa isoko tugakorera ahantu heza”

    Sibomana Jacques ukorera muri gare ya Nyanza yunzemo ati “Iyi gare ni nto, iyo imodoka zibaye nyinshi kubona aho ziparika ntibiba byoroshye tugize gare nziza byadufasha”

    Biteganyijwe ko gare n'isoko bizubakwa n'ubundi aho byari biri. Mu gihe bizaba biri kubakwa, ababikoreramo bazimurirwa aho bakorera by'igihe gito. Akarere kavuga ko batazabimurira kure kuko kazaryubaka mu byiciro bizafasha abantu gukomeza gukorera hafi aho.

    I Nyanza hagiye kuvugururwa isoko ryatangiye kurema ku ngoma y’Umwami Yuhi V Musinga

    Gare n’isoko bya Nyanza bizaba bifatanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-mu-mpera-ya-2026-hazatangira-kubakwa-isoko-na-gare-bizatwara-miliyari-9

  • Kamonyi: Minisitiri Antoine Kajangwe, yibukije ko Iterambere rizirana n'Ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Antoine Kajangwe kuri uyu wa 26 Nzeri 2026 yifatanije n'Abanyakamonyi(Abesamihigo) mu gikorwa cy'Umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri. Yasabye Abanyakamonyi ariko cyane cyane Urubyiruko kwirinda Ibiyobyabwenge n'Inzoga zitujuje Ubuziranenge. Yabasabye gushyira imbaraga ku murimo, abibutsa ko iterambere ry'umuryango rishingiye ku gukora ibiwuteza imbere, ridashingiye ku biyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge. Yasabye abanywa inzoga kunywa gake('TunyweLess').

    Uretse gusaba Abanyakamonyi by'umwihariko urubyiruko kwirinda Ibiyobyabwenge ndetse no kunywa Inzoga zitujuje ubuziranenge, Minisitiri Antoine Kajangwe yanabasabye kwirinda izindi ngeso mbi zababera inzitizi mu gukora bagamije kwiteza imbere. Yababwiye ko nta terambere ryabaho mu gihe banywa Ibiyobywenge n'inzoga zitujuje Ubuziranenge.

    Yabwiye Abakuru bari hejuru y'imyaka 18 ariko kandi n'abato bumviraho, ko mbere wasangaga bajya mu muganda bakawukora, ugasanga babize ibyuya ariko mu kuvayo bamwe aho guhitira mu rugo no muyindi mirimo bagahitira mu kabari ndetse ugasanga birije uwo munsi ariyo bari. Yibukije ko ibyo bidakwiye na busa ku muntu ndetse n'umuryango ushaka gutera imbere. Yasabye n'uwaba anywa kwibuka kunywa gake, gahunda ya' Tunywe Less'.

    Ku banywa, yabasabye abibutsa agira ati' Kunywa ntabwo tubyanze, ariko ni ukunywa mu rugero, Kunywa wujuje imyaka, Kunywa ntutware ikinyabiziga cyangwa se izindi mashine'. Akomeza ati' Tube Sober'( kutagira ibiyobyabwenge cyangwa inzoga mu mubiri, kutagira muri wowe ibyangiza umubiri)'.

    Minisitiri Kajangwe, yibukije kandi ati' Mu byo dukora byose!, nubwo kwishimisha ari byiza, ababa bakekeye gufata akantu(inzoga), TunyweLess! Nti dufate(nti dusome) ngo turengere ngo twisange ka kazi, ya mirimo tuba dushaka gukora tugiye kuyikora nabi bitatwubakira, bitanaduteza imbere'.

    Muri uyu muganda wakorewe mu Murenge wa Runda, Akagari ka Gihara aho bakoze Umuhanda uva ku Kiriziya Gatolika ya Gihara werekeza ku ishuri ryisumbuye rya Marie Adelaide, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Antoine Kajangwe yari kumwe n'Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Uwera Jean Maurice. Hari kandi bamwe mu badepite, hari Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi n'inzego zitandukanye zirimo iz'Umutekano.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi: Minisitiri Antoine Kajangwe, yibukije ko Iterambere rizirana n'Ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi: Minisitiri Antoine Kajangwe, yibukije ko Iterambere rizirana n'Ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/09/27/kamonyi-minisitiri-antoine-kajangwe-yibukije-ko-iterambere-rizirana-nibiyobyabwenge-ninzoga-zitujuje-ubuziranenge/

  • Utarazize icyuma ntagipfuye- Dr. Murangira yakebuye ab'i Musanze – #rwanda #RwOT

    Yabivuze kuri uyu wa 26 Nzeri 2026 mu butumwa yahaye abitabiriye umuganda rusange wakorewe mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza, wihanze ku gukumira ibiza biterwa n'imvura nyinshi.

    Ati “Utarazize icyuma ntabwo agipfuye. Abantu bari barashize, barabaye ba zezenge, birirwa barwana, ariko buri wese natekereze ku Rwanda yifuza kubyariramo, akarurereramo, guhangana n'ibyuma bibe uruhare rwa buri wese.”

    Yakomeje ati 'Aho bituruka harakamye, inganda zabyo ntizizongera kubaho, kuko turifuza igihugu gitekanye Abanyarwanda bishimira. Turifuza u Rwanda ruzira icyuma, ruzira icyaha, kuko izi nzoga z'ibyuma ni zo zatezaga ibyago byinshi.'

    Dr. Murangira yaboneyeho gusaba abaturage b'i Musanze gusaba bagenzi babo bahishe izi nzoga z'ibyuma kuzishyikiriza ubuyobozi ku bushake.

    Ati 'Ushatse wabizana ukabishyikiriza ubuyobozi ku bushake, kuko nubifatanwa urumva ibizakurikira, mwirinde ibintu bigize icyaha. Inyungu ziri mu guca icyuma ni zo nyinshi. Turifuza urubyiruko ruzira ibiyobyabwenge, icyuma, ndetse n'ubishoboye yazireka kuko vino ari umukobanyi.'

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'umuryango, Uwimana Consolée, yibukije abaturage b'i Musanze ko impamvu nyamukuru yatumye igihugu gihagurukira guca ibyuma burundu, ari uko gikeneye umuryango utekanye.

    Ati 'Turashima Sober Generation yiyemeje gufasha Leta mu bukangurambaga bwo guca inzoga zitujuje ubuziranenge, kuko umuryango utariho, igihugu nticyabaho, n'iterambere ntiryabaho.'

    'Kugira abaturage bakunda inzoga, icyo kintu mu Ntara y'Amajyaruguru tubizwiho. Izi nzoga zatugejeje ahantu habi dukwiye kwivanamo vuba, tugiye kuzivuma. Ntacyo byatumariye uretse kutwicira abantu, abandi bagapfa bahagaze.'

    Minisitiri Uwimana yaboneyeho gusaba buri muturage guhaguruka agafasha urubyiruko guhangana n'inzoga z'ibyuma, abizeza ko nyuma yabyo bazabona urubyiruko rwiza ruzaragwa igihugu.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, aherutse gutangaza ko mbere y'uko gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk'ibyuma itangira, mu Rwanda hari hari litiro zabyo zigera kuri miliyoni 20.

    Abaturage bari babukereye mu muganda

    Uyu muganda wari uwo gukumira imyuzure iterwa n’amazi aturuka mu birunga

    Uyu muganda wahujwe n’ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga z’ibyuma

    Abayobozi n’urubyiruko banyuzagamo bagacinya akadiho

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye ab'i Musanze ko abatarazize inzoga z’ibyuma ntacyo bazaba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/utarazize-icyuma-ntagipfuye-dr-murangira-yakebuye-ab-i-musanze

  • Minisitiri Dr. Nsanzimana yasabye ab'i Kigali guca 'umurizo w'ibyuma' – #rwanda #RwOT

    Yabivugiye mu muganda rusange wabereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, ku wa 26 Nzeri 2026. Wahujwe n'ubukangurambaga bwo kubaka urubyiruko ruzira ibiyobyabwenge n'inzoga z'ibyuma.

    Minisitiri Nsanzimana yagaragaje ko inzoga z'ibyuma zitarashira burundu mu gihugu.

    Yagize ati 'Haracyari umurizo w'ibyuma. Haracyari utwuma dukeya mureke dufatanye, na two dushire… Biriya bintu byica mu bwonko. Niwumva kwa runaka bari guteka kanyanga uhamagare 114 cyangwa 112 hanyuma baze babisobanure kuko byica abantu.'

    Urubyiruko rwavuze ko inzoga z'ibyuma koko zigihari, ariko ubukangurambaga bukaba buri kubafasha kubireka ndetse n'impinduka zikaba zaratangiye kugaragara.

    Dufitimana Ismael wari witabiriye umuganda yagize ati 'Hari ahantu hakeya izi nzoga zikiri nko mu gace kacu hari aho biba biri. Ariko ubu bukangurambaga butuma urubyiruko duhura tukamenya ibibi byinshi ku biyobyabwenge hari n'ibyo tutaba tuzi.'

    Ngizwenayo Jonathan yavuze ko guca inzoga z'ibyuma byatumye urubyiruko rushobora kwizigamira amafaranga, ariko ko bitarashira burundu.

    Yagize ati 'Hari bake bakibifite ariko hasigaye bakeya. Gusa kubera ubukangurambaga hari icyamaze guhinduka. Ubundi iyo bafataga ibyuma, ntibabonaga umwanya wo gukora ariko aho babiciriye, uba ubona urubyiruko ruhuze cyane mu mirimo, kandi bakinywa ibyuma wasangaga umuntu yakoreye ibihumbi 15 Frw niba hari n'utwo yizigamye na two agafataho.'

    Minisitiri Nsanzimana yabibukije ko bagomba kureka n'ibindi biyobyabwenge, haba ibyo bitera cyangwa ibyo batumura, kuko na byo bibangiriza ubuzima.

    Bamwe mu bitabiriye umuganda bavuze ko kureka inzoga z’ibyuma byabagiriye akamaro

    Bruce Melodie yasusurukije abitabiriye umuganda

    Umuhanzi Davis D na we yaririmbiye abitabiriye umuganda, barizihirwa

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yitabiriye uyu muganda

    Minisitiri w’Ubuzima Nsanzimana yasabye urubyiruko gutanga amakuru y’aho inzoga z’ibyuma zigihishe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nsanzimana-yasabye-abatuye-i-kigali-guca-umurizo-w-ibyuma

  • KU NSHURO YA MBERE HAGIYE GUTANGWA IBIHEMBO BYA 'RWANDA ICON AWARDS 2026' #rwanda #RwOT

     

    Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere bigamije gushimira abagize uruhare mu guteza imbere imyidagaduro mu Rwanda aho bizatangwa mu byiciro bitandukanye birimo:Abahanzi, abakinnyi ba filime, abanyamakuru, abakinnyi,abanyamideli,n'ibindi byiciro bizagenda byongerwamo.

    Rurangirwa Ben usanzwe umenyerewe mu gukina filime akaba n'Umuvugizi wa Alaphat entertainment ari nayo iri gutegura'Rwanda Icon Awards' Mu kiganiro n'Itangazamakuru yatangaje ko bahisemo gutegura iki gikorwa hagamijwe gushimira no guha icyubahiro abagaragaje impano, ubuhanga n'umusanzu mu guteza imbere imyidagaduro mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2026. Kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2026, kugeza tariki 29 Nzeri 2026, hazaba igikorwa kijyanye no guhitamo abazahatana muri ibihembo.

    Tariki 17 Ugushyingo 2026, hazaba ihuriro cyangwa se 'Forum' izahuza abari mu nganda z'umuco. Ni mu gihe tariki 6 Ukuboza 2026, hazaba umuhango wo gutanga ibi bihembo.

    Amatora yo kuri 'Internet' azatangira kuva ku wa 2 Ukwakira 2026, asozwe tariki 1 Ukuboza 2026.

    Mu gutanga ibi bihembo hazifashishwa Akanama Nkemurampaka, ndetse hanashingirwe ku majwi buri umwe yagize binyuze mu itora.

    Source : https://flash.rw/2026/09/26/ku-nshuro-ya-mbere-hagiye-gutangwa-ibihembo-bya-rwanda-icon-awards-2026/

  • Gisagara: Umugabo yafashwe akekwaho gutwika uruzitiro rw'urugo n'amatungo by'umuturanyi #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Mudugudu wa Rwabuhanga, Akagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Musha mu Karere ka Gisagara, bavuga ko batunguwe no kubona uruzitiro rw'urugo rw'umuturanyi wabo rushya, umuriro ugakomereza ku kiraro cy'amatungo. Polisi y'u Rwanda ivuga ko yafashe umugabo ukekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa kigayitse, aho amakuru y'ibanze agaragaza ko bishobora kuba bifitanye isano n'amakimbirane yo mu miryango yombi.

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira uwa 25 Nzeri 2026 ahagana saa 23h00, ubwo Nyiransaguye Adeliphine, n'abo mu rugo bari basinziriye. Umuriro wafashe uruzitiro rw'urugo, ukomereza ku kiraro cy'amatungo cyarimo inka 2 n'ingurube 1.

    Aya matungo yatwitswe n'umuriro, ingurube nyuma iza gupfa, Inka zirakomereka zikaba ziri kwitabwaho no kuvurwa n'umuganga w'amatungo.

    Bagirishya Aime, umwe mu baturanyi be yavuze ko iki gikorwa gishobora kuba gifitanye isano n'amakimbirane amaze igihe hagati y'imiryango, aho ngo hari umusore wateye inda umukobwa yanga kumugira umugore, ari yo mpamvu iri muri imwe mu zo bakeka ko byaba byakozwe n'uwo musore cyangwa umwe mu muryango we.

    Ati' Hari amakimbirane amaze igihe hagati y'iyi miryango, kandi abaturage bakeka ko ashobora kuba ari yo yatumye habaho iki gikorwa'.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko Polisi yafashe uwitwa Ndinkabandi Vincent, ushyirwa mu majwi n'abaturage, ukekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa cy'ubugome.

    Ati' Hashingiwe ku makuru yatanzwe n'abaturage, Polisi hari umuturage yafashe  ukekwaho kugira uruhare mu gutwika uruzitiro rw'urugo. Ubu yashyikirijwe RIB kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse'.

    CIP Hassan Kamanzi, avuga ko ukekwaho icyaha yashyikirijwe RIB kuri Sitasiyo ya Save kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse, hamenyekane niba koko hari uruhare yagize muri iki gikorwa.

    Polisi y'u Rwanda irasaba abaturage kwirinda gukemura amakimbirane bakoresheje urugomo, ahubwo bakitabaza inzego zibishinzwe, Inshuti z'umuryango igihe hari ikibazo, kugira ngo gikemurwe mu buryo bw'amahoro kandi bwubahirije amategeko.

    Polisi, irakomeza gusaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwirinda ndetse no gukumira amakimbirane, ahubwo bagakomeza kurangwa n'umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe kandi vuba hagamije gukumira icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano n'ituze ry'Abaturage. Bibutswa kandi ko kubikora ari ishyingano za bose.

    Théogène Munyaneza

    The post Gisagara: Umugabo yafashwe akekwaho gutwika uruzitiro rw'urugo n'amatungo by'umuturanyi first appeared on Intyoza.

    The post Gisagara: Umugabo yafashwe akekwaho gutwika uruzitiro rw'urugo n'amatungo by'umuturanyi appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/09/26/gisagara-umugabo-yafashwe-akekwaho-gutwika-uruzitiro-rwurugo-namatungo-byumuturanyi/

  • Icyuma kirakata, kiratema, kiraca; iyo kigiye mu mubiri kirawuca – Minisitiri Bizimana – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 26 Nzeri 2026, ubwo yifatanyaga n'abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu muganda usoza ukwezi kwa Nzeri, wabereye mu Murenge wa Gihundwe, Akagari ka Kamatita.

    Muri uwo muganda hakozwe imihanda ibiri, buri umwe ufite uburebure bwa kilometero 2,1, mu bikorwa byo gutunganya ahazubakwa imiturire no guteza imbere ibikorwa remezo.

    Mu butumwa yagejeje ku baturage, Minisitiri Bizimana yavuze ko ubuzima bwiza n'imibereho myiza bitangirira mu muryango utekanye, ariko ko ubusinzi buri mu bishobora kuwusubiza inyuma.

    Ati 'Umuryango utekanye ni yo soko ya byose. Icyo bivuga ni uko umuryango utekanye uba ufite ubuzima bwiza, imibereho myiza, ubukungu, iterambere, ubuzima, wishoboye.'

    Mu gusobanura ingaruka z'inzoga zizwi nk''ibyuma', Minisitiri Bizimana yahereye ku izina ryazo agaragaza uburyo abaturage bakwiye kuzifata.

    Ati: 'Icyuma murakizi, icyuma kirakata, kiratema, kiraca, bivuze ko n'iyo kigiye mu mubiri kirawuca. Gica umwijima, impyiko, igifu, byose birashira.'

    Yasabye abaturage kwita ku buzima bwabo no kwirinda izo nzoga.

    Ati 'Imbaraga nabonye mukorana umuganda ni uko mufite ubuzima bwiza. Duharanire kugira ubuzima bwuzuye butagira kidobya.'

    Yakomeje agira ati 'Inzoga rero z'ibyuma tuzange nk'urubyiruko, abakuru dutane na zo.'

    Yaburiye abambuka umupaka bajya kunywa 'ibyuma'

    Minisitiri Bizimana yavuze ko kuba Rusizi ituranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Burundi bituma abaturage bo ku mpande z'imipaka bagirana imibanire ya buri munsi, yaba mu bucuruzi, gusangira umuco no gushyingirana.

    Yavuze ko ibyo bikwiye kuba umwanya wo kwigiranaho ibyiza, aho kuba inzira yo kwinjiza ingeso mbi.

    Ati 'Tugomba kubigiraho ibyiza bafite bihuye n'umuco wacu cyangwa byawunganira tukabyakira, ariko ingeso mbi zihari ntabwo tugomba kuzakira, kuzigana, kuzigira izacu.'

    Yatanze urugero ku bambuka umupaka bajya kunywa inzoga zitemewe mu Rwanda, bakibwira ko kuba bazinywereye hanze y'igihugu bivuze ko nta kibazo kirimo.

    Ati 'Hari abavuga ngo 'kuko mu Rwanda ntanywa icyuma ndambuka nkinywe nkizane mu nda'. Akabwira n'abapolisi ati 'ko Kanyanga nayishyize mu nda murantwara iki?' Uwo muntu ntarakira, ntaramenya ububi bw'izi nzoga.'

    Yavuze ko ubusinzi ari intandaro y'amakimbirane mu ngo, aho umugabo cyangwa umugore wabaye imbata yabwo ashobora kubangamira imibereho y'umuryango.

    Ati 'Niba ari umugabo azahora arwana n'umugore, n'umugore ni uko azahora arwana n'umugabo.'
    Minisitiri Bizimana yavuze ko ubusinzi bushobora no kugira uruhare mu bibazo birimo inda ziterwa abangavu, asaba urubyiruko kwirinda inzoga n'ibiyobyabwenge, rugashyira imbaraga mu kwiga no kwiteza imbere.

    Yavuze ko hari abakobwa batwara inda bafite imyaka 14, 15, 16 na 17, bikabangamira ubuzima bwabo n'ahazaza habo.

    Ati 'Ibyo tumaze kubaka nyuma ya Jenoside tudahagaritse ingaruka z'ibyuma byasenyuka, tugasubira inyuma.'

    Ni umuganda witabiriwe n’abarimo Polisi n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB

    Minisitiri Bizimana Jean Damascène ni umwe mu bari bitabiriye uyu muganda

    Uyu muganda witabiriwe ku rwego rwo hejuru

    Ubwo Minisitiri Bizimana yari ageze ahabereye umuganda

    Uyu muganda wibanze ku ikorwa ry'imihanda y’imigenderano y'ahari gutunganywa site y’imiturire mu kagari ka Kamatita

    Ravanelly muri uyu muganda wabereye i Rusizi

    Bushali yabanje gukorana umuganda n’ab’i Rusizi

    Ni umuganda watangiwemo ubutumwa bwo kurwanya inzoga z’ibyuma

    Kayonga Tessy (wambaye ingofero) uri mu bakinnyi bagezweho muri sinema nyarwanda ari mu bitabiriye uyu muganda wabereye i Rusizi

    Uyu muganda wabereye mu Karere ka Rusizi Umurenge wa Gihundwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyuma-kirakata-kiratema-kiraca-iyo-kigiye-mu-mubiri-kirawuca-minisitiri

  • Rwanda: 43% by'abafite umuvuduko w'amaraso ntibabizi – #rwanda #RwOT

    Umuvuduko w'amaraso ukabije ni kimwe mu bibazo bikomeye by'ubuzima. Imibare ya OMS igaragaza ko muri Afurika, abarenga 46% by'abantu bafite imyaka irenga 25 bafite iki kibazo.

    Mu Rwanda, mu 2024 hatangajwe ko umubare w'abarwayi b'umuvuduko w'amaraso wari wikubye hafi kabiri mu myaka itatu, nyuma y'uko mu 2023 habaruwe abarwayi ibihumbi 112.

    RBC ikangurira abaturage kwisuzumisha umuvuduko w'amaraso nibura rimwe mu mwaka, nubwo baba bumva nta kibazo cy'ubuzima bafite.

    Dr Evariste Ntaganda wo muri RBC yabwiye RBA ko kwisuzumisha hakiri kare ari ingenzi mu gukumira ingaruka z'iyi ndwara.

    Ati: 'Ingamba ni nyinshi Leta yashyizeho […] ni na yo mpamvu dusaba abantu kwisuzumisha hakiri kare.'

    Yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe ku bantu barenga 1.200 bagaragaweho umuvuduko w'amaraso mu Rwanda bwagaragaje ko 43% muri bo batari bazi ko bawufite.

    Ku rwego rw'Isi, mu 2024 abantu miliyari 1,4 bari bafite umuvuduko w'amaraso, mu gihe 44% batari bazi ko bawufite.

    Mu Rwanda, 43% by'abantu bafite umuvuduko w'amaraso ntibazi ko bawufite. RBC ikangurira abaturage kwisuzumisha nibura rimwe mu mwaka, nubwo baba bumva nta kibazo cy'ubuzima bafite.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-43-by-abafite-umuvuduko-w-amaraso-ntibabizi

  • Umugore wari warashinje Jay-Z kumufata ku ngufu yisubiyeho: 'Byose narabihimbye' – #rwanda #RwOT

    Umugore wari warashinje Jay-Z kumufata ku ngufu yisubiyeho: 'Byose narabihimbye'
    Umugore wari warashinje umuraperi Jay-Z kumufata ku ngufu yisubiyeho ku birego bye, avuga ko ibyo yari yaramushinje byose byari ibinyoma ndetse ko atigeze anahura na we.

    Uyu mugore, uzwi mu nyandiko z'urukiko nka Jane Doe, yabivuze mu nyandikomvugo yashyikirije urukiko rw'i Manhattan ku wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2026, nyuma y'imyaka ibiri yari ishize atanze ikirego.

    Muri iyo nyandikomvugo, yavuze ko ibyo yari yarashinje Shawn 'Jay-Z' Carter nta shingiro byari bifite.

    Yagize ati 'Shawn 'Jay-Z' Carter ntabwo yigeze amfata ku ngufu. Ntabwo nigeze mpura na we cyangwa ngo muvugishe…. Nta kuri kuri mu byo namushinjaga.'

    Uyu mugore yavuze ko ibyo birego yabitanze mu gihe yari afite ibibazo byo mu mutwe, anasaba imbabazi ku ngaruka byagize kuri Jay-Z.

    Yagize ati: 'Ndumva ko ibinyoma namushinjaga byamuteye uburibwe, agahinda n'igisebo bikomeye kandi bishobora kumara igihe.'

    Yanavuze ko nta muntu wamuhaye amafaranga cyangwa ngo amwizeze ikindi kintu icyo ari cyo cyose kugira ngo yisubireho ku byo yari yarashinje uyu muraperi.

    Jay-Z yari yarakomeje guhakana ibyo birego kuva byatangira, avuga ko nta na rimwe yasambanyije uwo mugore.

    Uru rubanza rwatangiye mu Ukwakira 2024, ubwo Jane Doe yaregaga Jay-Z na Sean 'Diddy' Combs, avuga ko bombi bamufashe ku ngufu ubwo yari afite imyaka 13.

    Muri icyo kirego, yari yanavuze ko hari undi mugabo w'icyamamare wagize uruhare muri ibyo bikorwa, ariko ntiyigeze agaragaza umwirondoro we.

    Nyuma yaho, Jay-Z na we yareze Jane Doe n'abanyamategeko be, abashinja kumuharabika no kugerageza kumushakaho amafaranga kugira ngo badashyira hanze ibyo birego.

    Icyakora, urukiko rwaje gutesha agaciro ikirego cya Jay-Z cyasabaga indishyi ku byangijwe izina rye.

    Uwashinjaga Jay-Z kumusambanya yahamije ko atigeze ahura na we


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugore-wari-warashinje-jay-z-kumufata-ku-ngufu-yisubiyeho-byose-narabihimbye