Author: webrwanda

  • APR FC mu nzira irimo Zamalek #rwanda #RwOT

    Tombola y’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League ryasize APR FC igomba guhura na Les Aigles du Congo yo muri DR Congo.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kanama 2026, nyuma ya tombola ya CAF Confederation Cup yasize Rayon Sports yerekeje muri Cameroun gukina na Panthere Sportive, hahise hakurikiraho tombola ya CAF Champions League.

    APR FC izahagararira u Rwanda muri iri rushanwa, muri tombola yakoreshejwe n’abarimo Karekezi Olivier wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi akanakinira APR FC, yatomboye Les Aigles du Congo yo muri DR Congo.

    Umukino ubanza ukaba uzabera muri DR Congo.

    Ikipe izakomeza hano mu ijonjora rikurikiyeho izahura n’izakomeza hagati ya AS Port yo muri Djibouti na Zamalek

    Iri jonjora ry’ibanze imikino ibanza izakinwa hagati ya tariki ya 4 na 6 Nzeri 2026 mu gihe imikino yo kwishyura izaba hagati ya tariki ya 11 na 13 Nzeri 2026.

    Umwaka ushize ntabwo APR FC yagize amahirwe yo kurenga iki cyiciro cy’ijonjora ry’ibanze kuko yasezerewe na Pyramids FC.

    APR FC izakina na Les Aigles du Congo

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-mu-nzira-irimo-zamalek.html

  • Kamena 2027 izasiga Ikibuga cy'Indege cya Bugesera kigeze kuri 75,4% – #rwanda #RwOT

    Imihigo ya Minisiteri y'Ibikorwaremezo igaragaza ko iki cyiciro cy'imirimo cyari kigeze kuri 14,48% ubwo umwaka watangiraga. Biteganyijwe ko kizagera kuri 34,14% mu gihembwe cya mbere, 45,39% mu cya kabiri, 67,36% mu cya gatatu, mbere yo kugera kuri 75,4% muri Kamena 2027.

    Kugira ngo iyi ntego igerweho, Bugesera Airport Company irateganya kongera umuvuduko w'imirimo, harimo gukoresha abakozi mu byiciro bibiri ku munsi no gukora nijoro.

    Hazakorwa kandi imyiteguro ijyanye no gutangira gukoresha ikibuga, irimo kubaka ubushobozi bw'abazagikoramo no guhuza inzego zitandukanye mu bikorwa bijyanye n'iki kibuga.

    Imihigo ya MININFRA ntigaragaza ingengo y'imari igenewe iki cyiciro cy'imirimo.

    Umuhanda uzafasha mu rujya n'uruza uzagera kuri 50%

    Mu gihe imirimo ku kibuga izaba ikomeje, umuhanda ukigeraho uteganyijwe kuva kuri 0% ukagera kuri 50% mu mwaka wa 2026/27.

    Uyu mushinga wagenewe arenga miliyari 3,26 Frw muri uyu mwaka. Ibikorwa biteganyijwe birimo kwishyura ingurane, gutangira imirimo y'ubwubatsi no kurangiza inyigo y'ibikorwa byo kwishyuza abakoresha uwo muhanda.

    Ibi bigaragaza ko umuhanda ushobora kuzashyirwaho uburyo bwo kwishyuza abawunyuramo, nubwo imihigo itagaragaza amafaranga bazajya bishyura cyangwa uburyo ubwo bwishyura buzashyirwaho.

    Umushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera ni umwe mu ihanzwe amaso ndetse iri gushyirwamo ingufu nyinshi

    Amashanyarazi yerekeza ku kibuga

    Muri iyi mihigo, harimo imishinga ibiri y'amashanyarazi ifite uruhare mu bikorwa remezo biri kubakwa mu Bugesera.

    Sitasiyo y'amashanyarazi ya Bugesera Industrial Park, ifite ubushobozi bwa 3x30MVA, 110/30kV, iteganyijwe kuva kuri 61.23% ikagera ku 100% muri uyu mwaka w'ingengo y'imari. Yagenewe arenga miliyari 3,55 Frw.

    Umuyoboro wa 110kV uzahuza Bugesera Industrial Park n'ikibuga cy'indege na wo uteganyijwe kuva kuri 53,42% ukagera ku 100%, ugenewe miliyari 4,55 Frw.

    Bivuze ko imishinga y'umuhanda ufasha abantu kwihuta, sitasiyo n'umuyoboro w'amashanyarazi biherekeza ikibuga yagenewe nibura miliyari 11,37 Frw muri uyu mwaka.

    Ikibuga cy'Indege cya Bugesera giteganyijwe kugira umuhanda w'indege wa metero 4.200. Mu cyiciro cya mbere, giteganyijwe kwakira abagenzi miliyoni zirindwi ku mwaka no gutwara toni ibihumbi 150 z'imizigo.

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamena-2027-izasiga-ikibuga-cy-indege-cya-bugesera-kigeze-kuri-75-4

  • NEC yemeje ko nta gisibya mu matora y'abayobozi b'inzego z'ibanze – #rwanda #RwOT

    Ibi NEC yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kanama 2026 mu nama mpuzabikorwa y'Intara y'Iburasirazuba, yahurije hamwe komite nyobozi na njyanama z'uturere, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, abahagarariye ibyiciro byihariye n'abagize ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu iterambere.

    Muri iyi nama, Umunyamabanga wa Komisiyo y'Igihugu y'amatora n'abandi bayobozi bahawe umwanya basobanurira abayobozi b'inzego z'ibanze uko amatora azakorwa n'igihe azabera.

    Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa, yavuze ko amatora y'inzego z'ibanze ateganyijwe kuba mu Ugushyingo ndetse n'Ukuboza.

    Yavuze ko muri aya matora hazatorwa abayobozi b'inzego z'ibanze kuva ku Mudugudu kugeza kuri komite nyobozi y'Akarere, Inama Njyanama kuva ku Mudugudu kugera ku Karere, abayobozi b'inama z'igihugu z'urubyiruko, abagore n'ibindi byiciro.

    Gasinzigwa yavuze ko manda abayobozi bari gusoza yatangiye mu mpera z'umwaka wa 2021 ku buryo mu mpera z'uyu mwaka izaba igana ku musozo.

    Yavuze ko bamaze kwitegura neza ku buryo ibyangombwa byose bisabwa kugira ngo amatora azagende neza babibonye.

    Ati 'Tumaze gutegura ibisabwa by'ibanze ari nabyo twaje kubagezaho birimo ibijyanye n'amategeko, ibijyanye n'amateka ajyanye n'amatora uko akorwa, ibijyanye n'amabwiriza y'uko azakorwa ariko ikindi gikomeye ni uburere mboneragihugu bushingiye ku matora tugaragaza abazatorwa abo ari bo n'abazatora abo ari bo.''

    Gasinzigwa yavuze ko bifuza ko Abanyarwanda bamenya neza imyanya bazatorera, abo bazatora banazi neza inshingano babatoreye kugira ngo bazazikore neza.

    Ati 'Amatora azahera ku rwego rw'Umudugudu, tuzaba dufite komite nyobozi yo ku rwego rw'Umudugudu ihatorerwa n'abaturage bose, tukagira Njyanama ku rwego rw'Akagari, uzahagararira Akagari ku Murenge tuhafite na komite z'Inama z'Igihugu nk'iy'urubyiruko, iy'abagore n'Inama y'Igihugu y'abafite ubumuga.''

    Abayobozi b'inzego z'ibanze basabwe gusobanurira abaturage neza uko amatora azakorwa, bakanabasaba kuzayitabira kugira ngo bitorere abayobozi bazabafasha kugera ku iterambere.

    Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yavuze ko amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe kuba mu Ugushyingo ndetse n’Ukuboza

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nec-yemeje-ko-nta-gisibya-mu-matora-y-abayobozi-b-inzego-z-ibanze

  • U Rwanda rugiye kohereza itsinda ry'abikorera muri Brésil gushaka amahirwe y'ishoramari – #rwanda #RwOT

    Ni itsinda rizamarayo iminsi itanu uhereye ku wa 17 Kanama 2026 kugeza ku wa 21 Kanama 2026 nk'uko byatangajwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB).

    Muri icyo gihe hazabaho ibiganiro bihuza inzego za Leta z'ibihugu byombi bigamije guteza imbere imikoranire mu by'ubukungu hagati y'u Rwanda na Brésil. Hazabaho kandi ibiganiro hagati y'abikorera bo mu Rwanda n'abikorera bo muri Brésil.

    Ni ibiganiro bizabera mu mijyi igiye itandukanye yo muri Brésil irimo umurwa mukuru w'iki gihugu, Brasília, umujyi w'ubucuruzi, São Paulo, ndetse no muri Santa Catarina.

    Intego nyamukuru y'uru rugendo ni ugushaka uburyo bwo kongera ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Brésil, gukurura ishoramari ndetse no gushishikariza ibigo byo muri ibi bihugu byombi gukorana mu mishinga itandukanye iteza imbere ubukungu n'ishoramari.

    Inzego zizibandwaho muri ubu bufatanye zirimo ubuhinzi bugezweho, ubucuruzi bushingiye ku buhinzi, imiti, ubuvuzi, inganda, serivisi z'imari, uburezi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya.

    Iri tsinda kandi riziga imikorere y'amasoko yo muri Brésil, inganda n'ibindi byose rizabona nk'amahirwe Abanyarwanda babyaza umusaruro.

    Ibi bibaye mu gihe muri Gashyantare 2026, u Rwanda na Brésil byasinye amasezerano atanga umurongo ku mikoranire y'ibihugu byombi mu guteza imbere ubucuruzi, korohereza ishoramari ndetse n'ubufatanye mu nzego zitandukanye.

    Iri tsinda ry’Abanyarwanda rizasura imijyi itandukanye Brésil

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kohereza-itsinda-ry-abikorera-muri-bresil-gushaka-amahirwe-y

  • Iburasirazuba: Abantu 43 batawe muri yombi bazira guhisha inzoga zitujuje ubuziranenge – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi itatu Rwanda FDA ikuye ku isoko inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk'ibyuma zangizaga ubuzima bw'abaturage. Abazicuruza basabwe kuzikura ku isoko ndetse no kureka kuzikwirakwiza.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamdun, yabwiye IGIHE ko inzoga zakuwe ku isoko zicaga abantu ndetse zikanateza imyitwarire mibi mu rubyiruko. Yavuze ko hari abakomeje kuzihisha munsi y'ibitanda bakanga kuzitanga.

    Ati 'Muri iyi minsi itatu rero hatangiye ibikorwa kugira ngo dukize abaturage ikibi ibyo bintu byose bibateza harimo amakimbirane, umutekano muke, impfu za hato na hato. Muri iyi minsi itatu tumaze gufata ibinyobwa bitandukanye birimo Ingwe, Lucky Gin, Kiwingu n'izindi, tumaze gufata amakarito arenga 6.000 ndetse na litiro 14.752, hafashwe abantu 43 babaga bakibifite, babihishahisha mu ngo zabo bashaka gukomeza kuzicuruza.''

    SSP Twizeyimana yavuze ko abo bantu 43 batawe muri yombi bashyikirijwe inzego bireba kugira ngo bakurikiranwe.

    Yavuze ko ibikorwa byo gushakisha no gufata ibyo binyobwa byakuwe ku isoko bigikomeje.

    Ati 'Ubutumwa duha abaturage ni uko bakwiye kwanga kunywa ibinyobwa bishyira ubuzima bwabo mu kaga, bibateza umutekano muke cyane cyane urubyiruko. Ababicuruza bakwiriye kumva ko byakuwe ku isoko bakabishyikiriza inzego zibishinzwe aho kubihisha munsi y'igitanda. Abaturage turabasaba kwanga kubika mu ngo zabo ibi binyobwa bababeshyeshya amafaranga, uzabikora azaba abaye umufatanyacyaha abihanirwe.''

    SSP Twizeyimana yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe ku hantu babonye izo nzoga zitujuje ubuziranenge zigiye kuhabikwa, gutanga amakuru ku bakizicuruza rwihishwa ndetse no kwanga kubigura kuko biri gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, aherutse kuvuga ko kuva uyu mwaka watangira abantu 500 bagiye kwivuza nyuma gato yo kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, harimo abagera kuri 50 bapfuye, abandi 100 bahumye burundu, kandi abo ntihabarirwemo abahuye n'ingaruka z'igihe kirekire.

    Kugeza ubu izi nzoga ziri gukusanyirizwa aho uturere twagiye dushyiraho mu gihe hategerejwe uburyo hagitegurwamo ibikorwa byo kuzimena no kuzangiza.

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abantu-43-batawe-muri-yombi-bazira-guhisha-inzoga-zitujuje

  • Twugarijwe n'ubusinzi, uburumbo n'uburaya mu rubyiruko – Minisitiri Dr. Bizimana – #rwanda #RwOT

    Umuganura wizihizwa ku wa Gatanu wa mbere w'ukwezi kwa Kanama buri mwaka.

    Minisitiri Dr. Bizimana yanditse kuri konti ye ya X ko abantu bose bakwiye kwishimira ibyiza bagezeho babyigejejeho ariko kunezezwa n'umusaruro bisaba kureba icyatuma 'tudasubira inyuma kuko abakora ni abazima n'abakomeye.'

    Ati 'Ubu twugarijwe n'icyorezo cy'abakora n'abanywa inzoga z'uburozi zangiza ubuzima bw'Abanyarwanda, twugarijwe n'ubusinzi mu rubyiruko, uburumbo, uburaya, ukwiyandarika n'ibindi bikorwa by'iteshagaciro, hakabura urugero rw'abakuru ruvuga ngo nimusigeho, nimureke ishyano n'amahano. Umuganura nutubere umwanya wo guhagurukira rimwe tukamagana aya mahano. Ingeso mbi zitwicira ubuzima mu Rwanda rwa Kanyarwanda. Twese hamwe dufatanyije mu runana rw'imihigo niduhanike tuti 'birarambiranye turabisezereye.'

    Yasabye urubyiruko guharanira kugira ubuzima buzira umuze kuko ari yo soko y'iterambere ry'ubuzima bwa buri wese n'igihugu.

    Ati 'Mwese mu majwi y'urwunge, abasore n'abakobwa nimugire muti 'twiyemeje kugira ubuzima buzira umuze, niyo soko y'ubukire n'iterambere ryacu n'iry'u Rwanda. Tuzirinda ishyano ry'inzoga, ubusinzi, uburumbo, ibiyobyabwenge, ukwiyandarika, ukwiyangiza, ukwitesha agaciro. Twanze ubuhararumbo n'ibindi bibi byose bitwangiza'.'

    Minisiteri y'Ubuzima iherutse gutangaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, abantu 500 bagiye kwivuza ku mavuriro atandukanye kubera inzoga zitujuje ubuziranenge banyweye. Muri bo 100 bahuriyemo n'ingaruka z'ubuhumyi bwa burundu, abarenga 50 barapfa mu gihe abarenga ibihumbi 11 babaswe n'izi nzoga.

    U Rwanda rwafunze inganda nyinshi zengaga inzoga zitujuje ubuziranenge zagize ingaruka ku buzima bw'abantu, ndetse ubwoko burenga 50 bw'inzoga zikorerwa mu mahanga zikurwa ku isoko ry'u Rwanda.

    Minisitiri Dr Bizimana yasabye urubyiruko kureka ingeso zirwangiriza ubuzima

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twugarijwe-n-ubusinzi-uburumbo-uburaya-mu-rubyiruko-minisitiri-dr-bizimana

  • Tombola ya CAF Confederation Cup yerekeje Rayon Sports muri Cameroun #rwanda #RwOT

    Tombola y’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup yasize Rayn Sports yo mu Rwanda igomba kuzahura na Panthere Sportive yo muri Cameroun.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kanama 2026 ni bwo habaye tombola y’uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup umwaka w’imikino wa 2026-27.

    Iyi tombola yabereye i Cairo mu Misiri yasize Rayon Sports ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa rushanwa, yamenye ikipe bizahura.

    Rayon Sports ikaba yisanze igomba guhura na Panthere Sportive yo muri Cameroun izarenga aha ikaba izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Atomic yo muri Comoros na Black Bulls yo muri Mozambique.

    Iri jonjora ry’ibanze imikino ibanza izakinwa hagati ya tariki ya 4 na 6 Nzeri 2026 mu gihe imikino yo kwishyura izaba hagati ya tariki ya 11 na 13 Nzeri 2026.

    Umwaka ushize ntabwo Rayon Sports yabashije kurenga iki cyiciro kuko yasezerewe na Singida Black Stars yo muri Tanzania.

    Rayon Sports izahura n’ikipe yo muri Cameroun

    Source : http://isimbi.rw/tombola-ya-caf-confederation-cup-yerekeje-rayon-sports-muri-cameroun.html

  • APR yatangiye nabi imikino ya Kamarampaka #rwanda #RwOT

    APR BBC yatangiye nabi imikino ya Kamarampaka nyuma yo gutsindwa na RSSB Tigers amanota 97-82 ni mu gihe Patriots BBC yatsinze REG BBC amanota 84-71.

    Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatatu, tariki ya 5 Kanama 2026 nibwo iyi mikino ya Kamarampaka yatangiye muri Kigali Arena.

    Umukino wa APR na RSSB Tigers wari utegerejwe cyane ni wo wabaye nyuma ukurikira uwo Patriots BBC yatsinzemo REG BBC amanota 84-75.

    Uyu mukino wari uryoheye ijisho cyane harimo n’ihangana rikomeye, agace ka mbere karangiye amakipe yombi anganya amanota 22-22.

    APR ibifashijwemo n’abarimo Craig Randall, yagatsinze ku manota 24-21, bagiye kuruhuka APR BBC iyoboye n’amanota 46 kuri 43 ya RSSB Tigers.

    Gusa byaje guhinduka mu gace ka gatatu kuko RSSB Tigers yagarukanye imbaraga maze aka gace karangira iyoboye n’amanota 71-66. Baje no gukomerezaho batsinda n’agace ka nyuma umukino urangira RSSB Tigers itsinda 97-82.

    Bey Tyler Tarik wa RSSB Tigers ni we yatsinze amanota muri uyu mukino aho yatsinze amanota 39.

    Imikino ya kabiri iteganyijwe ku wa Gatanu muri BK Arena.

    APR BBC yatsinzwe na RSSB Tigers

    Source : http://isimbi.rw/apr-yatangiye-nabi-imikino-ya-kamarampaka.html

  • Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène yakomoje ku byorezo bitatu byugarije u Rwanda #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko kwizihiza Umuganura bikwiye kujyana no kureba icyatuma abantu badasubira inyuma, ashimangira ko muri iki gihe u Rwanda rwugarijwe n'icyorezo cy'ubusinzi mu rubyiruko, uburumbo, uburaya n'ibindi bitesha agaciro abantu kandi hatagaragara uruhare rw'abakuru babakebura ngo babibabuze.

    Umuganura wizihizwa ku wa Gatanu wa mbere w'ukwezi kwa Kanama buri mwaka.

    Minisitiri Dr. Bizimana yanditse kuri konti ye ya X ko abantu bose bakwiye kwishimira ibyiza bagezeho babyigejejeho ariko kunezezwa n'umusaruro bisaba kureba icyatuma 'tudasubira inyuma kuko abakora ni abazima n'abakomeye.'

    Ati 'Ubu twugarijwe n'icyorezo cy'abakora n'abanywa inzoga z'uburozi zangiza ubuzima bw'Abanyarwanda, twugarijwe n'ubusinzi mu rubyiruko, uburumbo, uburaya, ukwiyandarika n'ibindi bikorwa by'iteshagaciro, hakabura urugero rw'abakuru ruvuga ngo nimusigeho, nimureke ishyano n'amahano. Umuganura nutubere umwanya wo guhagurukira rimwe tukamagana aya mahano. Ingeso mbi zitwicira ubuzima mu Rwanda rwa Kanyarwanda. Twese hamwe dufatanyije mu runana rw'imihigo niduhanike tuti 'birarambiranye turabisezereye.'

    Yasabye urubyiruko guharanira kugira ubuzima buzira umuze kuko ari yo soko y'iterambere ry'ubuzima bwa buri wese n'igihugu.

    Ati 'Mwese mu majwi y'urwunge, abasore n'abakobwa nimugire muti 'twiyemeje kugira ubuzima buzira umuze, niyo soko y'ubukire n'iterambere ryacu n'iry'u Rwanda. Tuzirinda ishyano ry'inzoga, ubusinzi, uburumbo, ibiyobyabwenge, ukwiyandarika, ukwiyangiza, ukwitesha agaciro. Twanze ubuhararumbo n'ibindi bibi byose bitwangiza'.'

    Minisiteri y'Ubuzima iherutse gutangaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, abantu 500 bagiye kwivuza ku mavuriro atandukanye kubera inzoga zitujuje ubuziranenge banyweye. Muri bo 100 bahuriyemo n'ingaruka z'ubuhumyi bwa burundu, abarenga 50 barapfa mu gihe abarenga ibihumbi 11 babaswe n'izi nzoga.

    U Rwanda rwafunze inganda nyinshi zengaga inzoga zitujuje ubuziranenge zagize ingaruka ku buzima bw'abantu, ndetse ubwoko burenga 50 bw'inzoga zikorerwa mu mahanga zikurwa ku isoko ry'u Rwanda.

    Source : https://flash.rw/2026/08/06/minisitiri-dr-bizimana-jean-damascene-yakomoje-ku-byorezo-bitatu-byugarije-u-rwanda/