Kampeta Pitchette Sayinzoga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa AFR – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ubutumwa AFR yanyujije ku mbuga nkoranyambaga bugaragaza ko Kampeta Pitchette Sayinzoga yinjiye muri izi nshingano mu gihe iki kigo gitangiye gushyira mu bikorwa gahunda zacyo nshya, no gushimangira urwego rwacyo mu rwego rw'imari.

Buti 'Ubunararibonye afite mu kubaka ibigo, guteza imbere imikoranire n'ubukungu budaheza bizaba iby'agaciro kenshi kuri AFR ikomeje kongera uruhare rwayo.'

Kampeta ni impuguke mu iterambere ry'ubukungu. Kuva mu 2019 kugeza mu 2025 yari Umuyobozi Mukuru wa BRD, aho yageze avuye ku kuba Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'ubushakashatsi n'iterambere ry'inganda mu Rwanda (NIRDA)

Yakoze kandi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, aho yagiye akora ku myanya itandukanye kandi y'ubuyobozi harimo no kuba Umunyamabanga Uhoraho.

Mbere yo kwinjira mu mirimo ya Leta, Kampeta yakoraga muri Banki y'Isi. Yabaye kandi mu nama z'ubutegetsi z'amabanki nka The Trade and Development Bank, Banki y'Iterambere ya Afurika y'Uburasirazuba (EADB), Rwanda Eurobond Committee, GT Bank, no mu Kigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro.

Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu iterambere ry'ubukungu (Master's degree in Economic Development and Policy Analysis), yakuye muri University of Nottingham.

We are delighted to announce the appointment of Kampeta Pitchette Sayinzoga @Ksayinzoga as Chief Executive Officer of @AFRwanda, effective 1 August 2026.

Ms. Kampeta joins AFR at an important moment as we begin implementing our new strategic framework and deepen our contribution… pic.twitter.com/G5FwmAZIss

— Access to Finance Rwanda (AFR) (@AFRwanda) August 4, 2026

Kampeta Pitchette Sayinzoga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Access to Finance Rwanda


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kampeta-pitchette-sayinzoga-yagizwe-umuyobozi-mukuru-wa-afr

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *