Bamwe mu baturage baganiriye na RBA, bagaragaje ko inzoga z'ibyuma zabangije cyane ku buryo zabateye n'uburwayi bukomeye burimo nk'umwijima, impyiko n'igifu.
Misago Deodate w'imyaka 29 yavuze ko yanyweye ibyuma mu bihe byashize bikamugitera 'kurwara umwijima'.
Ati 'Nza kurwara impyiko, nyuma nza kuzivaho ntabawe n'imiryango itandukanye irimo Imbuto Foundation ibinyujije mu matsinda y'ibiganiro bivura ndetse na Iwacu recovery center, aho bamfashije nsigaye ndwara igifu ku buryo nari nsigaye nkorora nkacira amaraso, cyangwa nkaruka amaraso.'
Uwera Solange we yagaragaje ko izi nzoga zamutandukanyije n'umuryango.
Ati 'Natandukanye n'umuryango mbabaza ababyeyi banjye, ntanundakana n'abana na bo ntibyabashimisha. Noneho buriya umuntu wafashe ikiyobyabwenge ariyandarika uko byamera kose. Ariko ubu meze neza ndi umubyeyi ushima Imana, nongeye kugira amahirwe yo gusubirana n'umuryango wanjye.'
Inzobere mu mitekerereze ya muntu, Umukisa Aime Josiane, yagaragaje ko inzoga zitujuje ubuziranenge ziteza ibibazo byinshi byo mu mutwe birimo ihungabana.
Ati 'Kunywa inzoga nyinshi n'ibindi biyobyabwenge bituma abantu bagira ibibazo by'ihungabana, ibibazo by'agahinda gakabije, guhirana ubwoba, rimwe na rimwe hari abagere aho babona ibintu bidahari kuko mu mutwe biba byabaye byinshi.'
Ibi babivuze mu gihe Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), giherutse gufunga inganda zirenga 100 zikora ibinyobwa bisembuye inatesha agaciro impushya zabyo zo kubikora.
Ku wa 3 Kanama 2026 mu imirenge itandukanye yabyukiye mu maduka igenda ikuramo ibyo binyobwa hagamijwe kubikura ku isoko.
Ni igikorwa cyakiriwe neza na benshi kuko bahamya ko izi nzoga zari zugarije urubyiruko.
Emile Bizimana ati 'ibi bintu by'ibyuma byari bigiye kwica abasore. Ni cya kintu unywa mu gitondo kweguka bikanga, mbese kiragusebya uri umuntu w'umusore wakinywa ukabona umuntu ahise araba aryamye hasi, yari umuntu w'umusore ufite imbaraga. Rwose ibi bintu ni ibyo kwishimira.'
Bazaramba Jeanine we yagize ati ' Twari tugiye kugera mu kinyejana tutagifite urubyiruko, tutagifite abakobwa, bose barishwe n'inzoga. Ariko ndashimira iyi leta yabonye ko abana b'u Rwanda bakwiye kongera kubaho bakabikumira. Kandi ntibagarukire aha bagende bagere ahantu hose harimo kwangiriza abana b'u Rwanda kandi bataretse n'urumogi bataretse n'ibindi. Ibintu byose byangiza Abanyarwanda babikure ku isoko.'
Rwanda FDA yagaragaje ko ibyo binyobwa byose bizakusanywa bikajyanwa ku nganda zabikoze ndetse hagakorwa iperereza ku mpamvu zakozwe binyuranyije n'amategeko.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yatangaje ko mu isuzuma ryakorewe zimwe mu nzoga zitujuje ubuziranenge zapimwe, basanze harimo izifite igipimo cya 90% cya alcool, hakabamo n'ibinyabutabire by'uburozi bitagenewe kunyobwa.
Yavuze ko kuva uyu mwaka watangira abantu 500 bagiye kwivuza nyuma gato yo kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, harimo abagera kuri 50 bapfuye, abandi 100 bahumye burundu, kandi abo ntihabariwemo abahuye n'ingaruka z'igihe kirekire.
Ati 'Ntabwo ari ukuvuga ya ndwara izaza mu gihe kirekire, ahubwo ni umuntu unyoye iyo nzoga agahita arwara ako kanya cyangwa agapfa bitunguranye. Ni ibintu tutajyaga tubona mu myaka yashize. Byagiye bizamuka buhoro buhoro kuko watangiye kubona hatari gusa inzoga zisanzwe hagenda haza n'izindi zirimo alcool ya 40% na 50% umuturage atari yarigeze abona ariko akazigotomera.'
Mu Rwanda hose habarurwa abantu ibihumbi 11 bamaze kubatwa n'ibyuma ku buryo buri munsi baba basinze.

Leave a Reply