Author: webrwanda

  • Ben wamamaye mu ‘Muturanyi’ yatangije ibihembo bizahemba abahanzi, abakinnyi n’abandi #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere mu Rwanda ‘Rwanda Icon Awards’ igiye gutanga ibihembo bizahabwa indashyikirwa mu bahanzi, siporo, sinema, content creators, itangazamakuru.

    Ibi bihembo bigiye kuba ku nshuro ya mbere, byateguwe mu rwego rwo guha agaciro no gushimira abagize uruhare mu guteza imbere imyidagaduro, itangazamakuru, ubuhanzi na siporo mu Rwanda.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ‘Rwanda Icon Awards,’ Rurangirwa Ben uzwi cyane muri sinema nyarwanda, yavuze ko ibi bihembo nubwo bigiye kuba ku nshuro ya mbere ariko bifuza ko umwaka utaha byazaba birimo n’abo mu bindi bihugu.

    Ati “Intego ya mbere yabyo ni ugushima. Ni ibihembo twitezeho kugira uruhare mu gushimira buri wese wakoze akazi k’indashyikirwa muri uyu mwaka. Ni ibihembo twifuza ko bizakomeza kuba buri mwaka, kandi intego n’uko umwaka utaha bizaba bihatanamo n’abo mu bindi bihugu.”

    Bimwe mu byo bazagenderaho batoranya abahatana harimo impano yabo, ibyo bagezeho, uko bitwaye mu kazi, uruhare bagize mu iterambere ry’inzego bakoreramo ndetse n’ingaruka nziza ibikorwa byabo byagize muri sosiyete.

    Kuva ejo hashize ku wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2026, kugeza tariki 29 Nzeri 2026, hazaba igikorwa kijyanye no guhitamo abazahatana muri ibihembo.

    Tariki 17 Ugushyingo 2026, hazaba ihuriro cyangwa se 'Forum’ izahuza abari mu nganda z’umuco. Ni mu gihe tariki 6 Ukuboza 2026, hazaba umuhango wo gutanga ibi bihembo.

    Amatora yo kuri 'Internet’ azatangira kuva ku wa 2 Ukwakira 2026, asozwe tariki 1 Ukuboza 2026. Mu gutanga ibi bihembo hazifashishwa Akanama Nkemurampaka, ndetse hanashingirwe ku majwi buri umwe yagize binyuze mu itora.

    Biteganyijwe ko ijwi rimwe ku muntu rizaba ari amafaranga y’u Rwanda 200 ariko amatora n’arangira, buri muntu uhatanye azabona 40% by’amafaranga yamutoye.

    Hazahembwa ibyiciro 58

    Mu cyiciro cya muzika hazahembwa umuhanzi w’umwaka, indirimbo y’umwaka, Album y’umwaka, amashusho y’indirimbo y’umwaka, umuhanzi wa Hip Hop, R&B, Gospel, umuhanzi mushya, umuhanzi wa Afrobeat, Producer w’umwaka ndetse na DJ w’umwaka.

    Mu cyiciro cya filime n’uruhererekane rwazo (series), hazahembwa umukinnyi wa filime w’umugabo n’umugore b’umwaka, filime nziza, filime y’uruhererekane nziza ndetse na Producer wa filime witwaye neza.

    Mu itangazamakuru hazaba harimo ibyiciro nk’umunyamakuru w’umwaka, umunyabigwi ku mbuga nkoranyambaga, shene ya YouTube y’umwaka ndetse na Podcast y’umwaka.

    Imideli harimo ibihembo bizahabwa umuhangamideli w’umwaka n’abandi bagaragaje ubudasa muri uru rwego.

    Siporo, ibi bihembo bizareba imikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, basketball na volleyball aho hazashimirwa abakinnyi, amakipe, abatoza ndetse hanatangwe ibihembo byihariye birimo Umukinnyi mwiza w’umwaka mu bagabo n’Umukinnyi mwiza w’umwaka mu bagore.

    Rurangirwa Ben yavuze ibi bihembo byateguwe mu rwego rwo gushimira abitwaye neza mu ngeri zitandukanye

    Rwanda Icon Awards igiye kuba ku nshuro ya mbere

    Bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru

    Source : http://isimbi.rw/ben-wamamaye-mu-muturanyi-yatangije-ibihembo-bizahemba-abahanzi-abakinnyi-n.html

  • Satani ni ikiremwa gihimbano – Angeli Mutabaruka #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Angelbert Mutabaruka uzwi nka Angeli Mutabaruka yavuze ko atemera ko Satani abahano ahubwo ari ikiremwa gihimbano.

    Uyu munyamakuru wa Radio&TV1, yabigarutseho mu kiganiro Rirarashe cyabaye ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026.

    Angeli Mutabaruka, yavuze ko atemera imbaraga ahabwa, uburyo abera ahantu hose icya rimwe, akaba abona ari ikiremwa gihimbano.

    Ati “Satani ubundi ko ari ikiremwa gihimbano. Satani ntawe! ntawe! Ni igihimbano Pe!”

    Yakomeje asaba abamubonye kumubwira uko asa kuko benshi bamushushanya mu buryo butandukanye.

    Ati “Abamubonye bamuzi bambwire uko asa. Hari abamushushanya bamukorera amahembe, abandi bakamushyiraho imirizo, abandi bakamushyiraho ibinwa bimeze nk’iby’inkuba, inkuba nayo ni igihimbano, uwo Satani baba bavuga ni uwuhe?”

    “Satani asa ate? Mwahuriye he? Ryari? Yakubwiye mu ruhe rurimi? Satani avuga indimi zose?”

    Yanibajije ukuntu afite ububasha bwo kuba yavuga indimi zose ziba ku Isi.

    Ati “Ngaho Satani yagiye gushuka abantu mu Butaliyani ubwo avuga igitalitani, ajya gushuka abantu muri Espagne ubwo avuga Igisipanyolo, ajya gushuka abantu muri Amerika ubwo avuga Icyongereza, ajya gushuka abantu mu Bufaransa ubwo avuga Igifaransa, aza i Kigali gushuka abantu ubwo avuga Ikinyarwanda.”

    “Satani ubwo ashobora byose abera ahantu hose icya rimwe? Satani ntawe, ni igihimbano, pe! “

    Mutabaruka yavuze ko wenda atanze ingingo ku bavugabutumwa yo kuzavugaho ariko yemera ko nta Satani ubaho.

    Ati “Ndabizi abavugabutumwa mbahaye ingingo yo kuzavugaho ku Cyumweru no ku wa Gatandatu nibwo amateraniro aba, bazavuge ngo hari umuntu wahakanye Satani, ndamuhakanye pe! “

    Yakomeje avuga ko anahabwa imbaraga adafite, aho yibaza uburyo abera ahantu hose icya rimwe.

    Ati “Kuri uyu munota ari hano i Kigali muri studio arimo gushuka Lewis, ariko noneho ari n’i Paris arimo gushuka umuntu inyuma ya Stade de France wenda, ari no muri Brazil arimo gushuka umuntu ahantu, ari no muri Venezuela, uwo Satani ubera ahantu hose icya rimwe, ntawe.”

    Inkuru za Bibiliya zitubwira ko Satani yari Umumalayika mwiza aho yitwiga Lusiferi cyangwa umucyo w’igitondo mbere y’uko yigomeka ku Mana, yaje kwirukanwa mu Ijuru ajugunywa mu Isi nyuma y’uko ashatse kwishyira hejuru y’Imana.

    Angeli Mutabaruka yavuze ko Satani ari ikiremwa gihimbano

    Source : http://isimbi.rw/satani-ni-ikiremwa-gihimbano-angeli-mutabaruka.html

  • Umunyarwanda arya ibilo bine by'amafi ku mwaka – #rwanda #RwOT

    Imibare IGIHE yahawe n'Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Itangazamakuru n'Inozabubanyi muri MINAGRI, Kwibuka Eugene, igaragaza ko uyu munsi Umunyarwanda arya ibilo 4,4 by'amafi ku mwaka.

    Ati 'Mu Rwanda kuri ubu tubasha kubona umusaruro w'amafi ungana na toni 53.000 ku mwaka. Aho twifuza ko mu mwaka wa 2035 tuzaba tugeze ku musaruro w'amafi ungana na toni 80.620 ku mwaka.'

    MINAGRI igaragza ko mu mwaka wa 2024/25 umusaruro w'amafi wazamutse mu buryo bufatika, aho mu 2025 wageze kuri toni 52.439 uvuye kuri toni 43.133 wariho mu 2024.

    Intara y'Iburengerazuba iri mu zibonekamo amafi menshi cyane, kuko uturere dutanu muri turindwi tugize iyi ntara twose dukorerwamo ubworozi bw'amafi, dore ko dukora ku Kiyaga cya Kivu ari nacyo kinini mu Rwanda.

    Ni mu gihe Akarere ka Rutsiro muri two kihariye 50% y'amazi y'iki kiyaga utundi turere tune tukagabana 50% isigaye.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yagaragaje ko mu mwaka ushize w'ingengo y'imari muri iyi ntara harobwe toni ibihumbi 16 z'amafi.

    Ati 'Mu kiyaga cya Kivu mu 2025/26 harobwe amafi toni 16.000 kandi dukomeje gushyira imbaraga mu kuzamura umusaruro w'amafi, dufatanyije n'abikorera bakora uburobyi bwayo uyu munsi bageze kuri 32 ku munsi muri iyi ntara.'

    Mu mbaraga abikorera bakomeje gushyira muri ubu bworozi harimo nk'aho Ikigo Kivu Choice giherutse gutangaza ko kigiye kubaka irerero ry'abana b'amafi rizajya ritanga abana b'amafi miliyoni zirenga 12 ku kwezi urimbanyije.

    Ni mu gihe kandi iyi ntara igiye kunguka uruganda rutunganya ibiryo by'amafi ruzubakwa mu cyanya cy'inganda cya Rubavu, zuzura rutwaye miliyari 4 Frw n'urundi rwa miliyari 8 Frw rugiye kubakwa i Nyamasheke bikozwe na Kivu Choice.

    Mu Kiyaga cya Kivu harimo ibigo binini birimo Kivu Choice ikorera mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke. Ikora ubworozi bw'amafi yo mu bwoko bwa tilapia, ikagira intego yo kwagura ubworozi ku buryo bizagera mu mwaka wa 2029 isarura toni 30.000 ku mwaka.

    Harimo kandi ikigo Fine Fish cyororera amafi muri kareremba mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba ku buso bwa hegitari 90 cyatangiye iyi mirimo muri 2017 gitangije ishoramari rya miliyoni 300 Frw, kuri ubu ryagutse rimaze kugera kuri miliyari 3 Frw.

    Umunyarwanda arya ibilo bine by'amafi ku mwaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyarwanda-arya-ibilo-bine-by-amafi-ku-mwaka

  • Mu Rwanda hatahuwe koperative 3900 za baringa – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Amakoperative. Ku rwego rw'Igihugu wizihirijwe mu Karere ka Kayonza ku nsanganyamatsiko igira iti ' Koperative umuyoboro w'amahoro ku Isi.''

    Mu mwaka wa 2023 mu Rwanda habarurwaga koperative 11.019. Ibyo byatumye Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amakoperative,RCA, gitangira gukora ubugenzuzi ndetse no kuzibarura kugira ngo hamenyekane umubare wa nyawo w'izikora ndetse n'iz'abaringa.

    Umuyobozi Mukuru wa RCA, Kamanzi Francis, yavuze ko nyuma y'igenzura bakoze basanze muri koperative 11.019 zari zihari izingana na 3.904 zari baringa. Yasobanuye ko zimwe zitakoraga bitewe n'uko zahombye mu gihe izindi usanga zikora gake cyane.

    Yagize ati 'Ubundi twari dufite koperative zirenga ibihumbi 11 zose hamwe mu gihugu, ubu dufite koperative 7.115, za zindi 3.904 ni zo twasanze zitagira ibikorwa kandi no kuba baringa ni uko hari aho bagera bakananirwa bitewe n'ibyo bakora.''

    Kamanzi yavuze ko hari koperative usanga zicuruza imyaka zitegereza ko igihembwe kirangira bakicara bagategereza, aho muri icyo gihe iyo bicaye ari na bwo usanga amafaranga bizigamye atwarwa n'abayobozi ba koperative ugasanga imaze umwaka nta gikorwa na kimwe ikora bigatuma ihinduka baringa.

    Ati 'Izo za baringa turashaka kongera kuzibara tukareba izishoboka zakongera zigafashwa zikongera zigatera imbere. Ntabwo dushaka Umunyarwanda usigara inyuma, turashaka buri wese wibumbiye muri koperative ko ayo mahirwe atamucika.''

    Perezida w'Urugaga Nyarwanda rw'Amakoperative, Nyirabahinyuza Mediatrice, yavuze ko kuri ubu mu Rwanda hari koperative 7.115 zifite ubuzima gatozi zigizwe n'abanyamuryango miliyoni 6.5.

    Yavuze ko amakoperative amaze gufasha Abanyarwanda benshi kwiteza imbere cyane cyane nko mu buhinzi, amabuye y'agaciro n'ibindi byinshi.

    Ati 'Muri koperative ni ho umuntu ufite ubushobozi buke, ahuza n'ufite ubushobozi bwinshi kugira ngo batere imbere.Ibyo byarabaye kugira ngo dushyigikirane kandi twihutishe iterambere. Ubu tumaze kugira koperative zimwe zazamutse zifite amahoteli izindi zikaba ziri mu bikorwa byinshi by'iterambere babifashijwemo na Leta.''

    Mukanziga Marie Chantal wo mu Karere ka Kayonza yagaragaje uburyo yari umukene uba mu nzu y'ibyatsi we n'abana be.

    Yavuze ko yisunze bagenzi be muri koperative abasha kwifatanya n'abandi bamufasha kubona inguzanyo yagiye imuzamura gahoro gahoro kugeza ubwo yiyubakiye inzu nziza irimo sima byose abikesha ubuhinzi bw'umuceri.

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Antoine Kajangwe, yavuze ko amakoperative agira uruhare rutaziguye muri zimwe mu ntego z'iterambere rirambye nko kurandura ubukene, kwihaza mu biribwa, kuzamura imibereho myiza y'abanyamuryango, kugabanya ubushomeri, guhanga imirimo mishya ibyara inyungu, kugabanya igwingira no kurwanya imibereho mibi.

    Ati 'Ibyo igihugu gitegereje ku makoperative ni ugukomeza kugaragaza uruhare rwayo mu kugera ku ntego z'icyerekezo 2050, aho Abanyarwanda bose bazaba bafite ubukire n'ubuzima bwiza. Kugira ngo bigerweho ni uko amakoperative acungwa neza n'ibikorwa byayo bigatezwa imbere.''

    Minisitiri Kajangwe yavuze ko ibibazo bikigaragara mu makoperative birimo kutabona amasoko ahagije, imicungire mibi, inyerezwa ry'umutungo n'ibindi byinshi, ko bizashakirwa umuti ibindi bifatirwe ingamba ku bufatanye na Leta ku buryo koperative zifasha Abanyarwanda bazirimo.

    Muri uyu muhango hahembwe amakoperative yagiye aba aya mbere muri buri ntara mu gihe mu rwego rw'Igihugu hahembwe Koperative Coproriz Ntende ku bikorwa by'indashyikirwa yagejeje ku banyamuryango birimo kubaka hoteli nziza.

    Hanasuwe ibikorwa bitandukaye by'amakoperative

    Coproriz Ntende yahembwe nka koperative ya mbere yafashije abanyamuryango bayo gutera imbere

    Minisitiri w’Ubucuruzi n'Inganda, Antoine Kajangwe, yavuze ko Leta yifuza ko koperative zitarangwamo n'amakosa kuko ari zo musingi w'iterambere

    Umuyobozi Mukuru wa RCA, Kamanzi Francis, yavuze ko koperative 3904 basanze ari baringa, agaragaza ko zimwe zishobora gufashwa kongera kwiyubaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hatahuwe-koperative-3900-za-baringa

  • Gisagara: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gutwika amatungo y'umuturanyi – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mudugudu wa Rwabuhanga, Akagari ka Bukinanyana, mu ijoro rishyira ku wa 25 Nzeri 2026.

    Abaturanyi b'uru rugo bavuze ko batunguwe no kubona urugo rw'umuturanyi wabo witwa Nyiransaguye Adélphine rushya, umuriro ugakomereza ku kiraro cy'amatungo cyarimo inka ebyiri n'ingurube imwe, yose arashya, ingurube imwe irapfa.

    Umwe mu baturanyi yavuze ko bakeka ko iki gikorwa cyaba cyatewe n'amakimbirane amaze igihe hagati y'imiryango yabo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko Ndinkabandi yatawe muri yombi mu gihe hari gukorwa iperereza.

    Ati 'Ku makuru yatanzwe n'abaturage, uwafashe akekwaho kugira uruhare mu gutwika uruzitiro rw'urugo. Ubu yashyikirijwe RIB kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.'

    CIP Kamanzi yasabye abaturage kwirinda gukemura amakimbirane bakoresheje urugomo, ahubwo ko bakwiye kujya biyambaza inshuti z'umuryango igihe hari ikibazo, cyangwa ubuyobozi, byananirana hakitabazwa ubutabera.

    Ndinkabandi afungiwe kuri sitasiyo y'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) ya Save.

    Ingurube ya Nyiransaguye yahiye biyiviramo urupfu

    Inka zari mu kiraro zahiye zirakomereka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-umugabo-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gutwika-amatungo-y-umuturanyi

  • Rusizi: Ubuyobozi ntibwemeranya n'uvuga ko umwana we yapfuye azize kwimwa ubuvuzi – #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe umubyeyi w'uyu mwana utuye mu Murenge wa Nkombo, Sindikubwabo Pascal, asaba ubutabera, avuga ko umwana we yapfiriye ku kigo nderabuzima cya Nkombo nyuma y'amasaha arenga arindwi banze kumuvura.

    Mu kiganiro na IGIHE, Sindikubwabo wo mu Mudugudu wa Gisunyu mu Kagari ka Bigoga, yavuze ko tariki 23 Nzeri 2026 yagiye kuvuza umwana we muri iki kigo nderabuzima, agerayo saa kumi n'ebyiri za mu gitondo, ntiyahabwa serivisi.

    Avuga ko yari yaraye yishyuriye mituweli umuryango we w'abantu bane, ariko ngo ku kigo nderabuzima bamubwiye ko bari kubona umusanzu w'abantu batatu gusa ari wo wishyuwe.

    Sindikubwabo avuga ko yasabye ikigo nderabuzima ko cyamuvurira umwana akishyura 100%, ariko kirabyanga, kimusaba kujya kureba ushinzwe imibereho n'iterambere ry'ubukungu mu kagari (SEDO) ngo amubaze impamvu umusanzu w'umuntu umwe utari kugaragara.

    Ati “Nagiye kureba SEDO, ababwira ko habaye ikibazo cya sisiteme, abasaba ko umwana avurwa ibindi bigakurikiranwa nyuma.'

    Uyu mugabo avuga ko saa saba n'igice uyu muryango wasubije umwana ku kigo nderabuzima, nabwo banga kumuvura, bamusubiza nk'uko bari bamubwiye mu gitondo.

    Sindikubwabo avuga ko saa kumi n'imwe n'igice ari bwo bemeye kuvura umwana, ariko ngo igihe cyari cyarenze kuko umwana yari arimo gutera amaboko yanazanye ibintu by'umweru mu kanwa.

    Ati “Saa kumi n'ebyiri zibura itanu ni bwo bambwiye ngo umwana wanjye arapfuye. Ndasaba ko abaganga banze kumuvura bakurikiranwa kuko umwana wanjye yazize kwimwa ubuvuzi.'

    Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Nkombo, Iremaharinde Emmanuel, yahakanye amakuru avuga ko umwana yimwe ubuvuzi avuga ko akihagera bahise bamwakira, banamuhamagarira Imbangukiragutabara.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukakalisa Francine yavuze ko iby'uyu mwana babimenye ariko iby'uko atavuwe kubera kutishyura mituweli atari ukuri.

    Ati “Kuko umubyeyi yari yabanje no kuza kumuvuza mbere nta mituweli arakirwa kandi umwana ahabwa ubuvuzi n'imiti arataha. Ariko kimwe n'abandi bose bakirwa na centre de santé nta mituweli, umubyeyi yatashye amaze gukangurirwa no kwishyurira umuryango we mituweli.'

    Visi Meya Mukakalisa yavuze ko umwana yongeye kurwara, umubyeyi we amusubiza ku kigo nderabuzima yarambye, bagerageza kumukorera ibishoboka ariko biranga, bamwohereza ku bitaro.

    Ati 'Bahamagara na ambulance yo kumutwara, ku bw'amahirwe make mu gihe ambulance yari mu nzira iza, umwana yahise yitaba Imana. Ntabwo rero baba bakoze ibyo byose ngo tuvuge ko atitaweho kuko nta mituweli.'

    Uyu muyobozi yavuze ko icyo atekereza cyateye umuryango w'uyu mwana kuvuga ko warangaranywe ari uko nyuma yo gukangurirwa kwishyura mituweli, watinye kumusubiza ku kigo nderabuzima utarishyura, bimuviramo kuremba.

    Ubuyobozi bw’akarere ntibuvuga rumwe n’uwapfushije umwana akavuga ko yazize kwimwa ubuvuzi kuko adafite mituweli


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-ubuyobozi-ntibwemeranya-n-uvuga-ko-umwana-we-yapfuye-azize-kwimwa

  • Amavubi yatsinze Liberia ya Adil (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Amavubi yatangiye neza uregendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 rutsinda Liberia ibitego bitatu kuri kimwe mu mukino witabiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

    Wari umukino wa mbere w’itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 aho u Rwanda kuri Stade Amahoro rwari rwakiriye Liberia y’umutoza Adil Erradi wahoze atoza APR FC.

    Amavubi yatangiye ashaka igitego, ku munota wa mbere yabonye kufura ku ikosa ryakorewe Biramahire Abeddy, yatewe neza na Kwizera Jojea ariko umunyezamu aba maso.

    Yaje gufungura amazamu ku munota wa 2 ku gitego cyatsinzwe na Biramahire Abeddy ku mupira wari uhinduwe na Leroy-Jacques Mickels.

    Ku munota wa 8 Amavubi aba yabonye igitego cya kabiri ku mupira Jojea yahaye Joy-Lance Mickels ateye umunyezamu awukuramo.

    Amavubi yongeye kugabanya umuvuduko kandi wabonaga iri mu mukino, gusa yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 33 gitsinzwe na Leroy-Jacques Mickels ku mupira wari uhinduwe na Byiringiro Gilbert.

    Ntwari Fiacre ku munota wa 36, yakuyemo kufura yari itewe neza na Edward Daddy.

    Nyuma y’umunota umwe, Niyomugabo Claude yaje kongera gutabara Amavubi akuramo umupira wo ku murongo.

    Liberia yarimo yisirisimbya imbere y’izamu ry’u Rwanda yaje kubona igitego ku munota wa 38 gitsinzwe na Sylvanus Nimely.

    Mbere y’uko amakipe ajya kuruhuka, ku munota wa 44 Joy-Lance Mickels yatsindiye Amavubi igitego cya gatatu kuri penaliti. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 3-1.

    Liberia yatangiranye imbaraga igice cya kabiri ndetse mu minota 10 yacyo iba yabonye igitego ariko Ntwari Fiacre n’ubwugarizi bwe babyitwaramo neza.

    Amavubi aba yabonye igitego cya kane ku munota 58 ku mupira Niyomugabo Claude yahinduye neza mu rubuga rw’amahina ariko Djihad Bizimana ateye umupira ukubita igiti cy’izamu.

    Ku munota wa 60, Kpah Sherman wa Liberia wari winjiye mu kibuga asimbura yaje kubona ikarita itukura ku ikosa yakoreye Mugisha Bonheur.

    Amavubi yakoze impinduka za mbere ku munota wa 68 ubwo Leroy-Jacques Mickels na Biramahire Abeddy bavagamo hakinjiramo Iradukunda Elie Tatou na Nshuti Innocent.

    Ni nako Muhire Kevin, Mugisha Gilbert na Imanishimwe Emmanuel baje kwinjira mu kibuga basimbura Mugisha Bonheur, Kwizera Jojea na Niyomugabo Claude.

    Amavubi yakomeje gushaka igitego cya kane kirabura umukino urangira ari 3-1.

    Wari umukino uryoheye ijisho

    Kapiteni Bizimana Djihad

    Jojea Kwizera yagoye Liberia

    Biramahire Abeddy ni we wafunguye amazamu

    Amavubi yatanze isomo rya ruhago

    Source : http://isimbi.rw/amavubi-yatsinze-liberia-ya-adil-amafoto.html

  • Amavubi yatsinze Liberia ya Adil Erradi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Amavubi yatangiye neza uregendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 rutsinda Liberia ibitego bitatu kuri kimwe.

    Wari umukino wa mbere w’itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 aho u Rwanda kuri Stade Amahoro rwari rwakiriye Liberia y’umutoza Adil Erradi wahoze atoza APR FC.

    Amavubi yatangiye ashaka igitego, ku munota wa mbere yabonye kufura ku ikosa ryakorewe Biramahire Abeddy, yatewe neza na Kwizera Jojea ariko umunyezamu aba maso.

    Yaje gufungura amazamu ku munota wa 2 ku gitego cyatsinzwe na Biramahire Abeddy ku mupira wari uhinduwe na Leroy-Jacques Mickels.

    Ku munota wa 8 Amavubi aba yabonye igitego cya kabiri ku mupira Jojea yahaye Joy-Lance Mickels ateye umunyezamu awukuramo.

    Amavubi yongeye kugabanya umuvuduko kandi wabonaga iri mu mukino, gusa yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 33 gitsinzwe na Leroy-Jacques Mickels ku mupira wari uhinduwe na Byiringiro Gilbert.

    Ntwari Fiacre ku munota wa 36, yakuyemo kufura yari itewe neza na Edward Daddy.

    Nyuma y’umunota umwe, Niyomugabo Claude yaje kongera gutabara Amavubi akuramo umupira wo ku murongo.

    Liberia yarimo yisirisimbya imbere y’izamu ry’u Rwanda yaje kubona igitego ku munota wa 38 gitsinzwe na Sylvanus Nimely.

    Mbere y’uko amakipe ajya kuruhuka, ku munota wa 44 Joy-Lance Mickels yatsindiye Amavubi igitego cya gatatu kuri penaliti. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 3-1.

    Liberia yatangiranye imbaraga igice cya kabiri ndetse mu minota 10 yacyo iba yabonye igitego ariko Ntwari Fiacre n’ubwugarizi bwe babyitwaramo neza.

    Amavubi aba yabonye igitego cya kane ku munota 58 ku mupira Niyomugabo Claude yahinduye neza mu rubuga rw’amahina ariko Djihad Bizimana ateye umupira ukubita igiti cy’izamu.

    Ku munota wa 60, Kpah Sherman wa Liberia wari winjiye mu kibuga asimbura yaje kubona ikarita itukura ku ikosa yakoreye Mugisha Bonheur.

    Amavubi yakoze impinduka za mbere ku munota wa 68 ubwo Leroy-Jacques Mickels na Biramahire Abeddy bavagamo hakinjiramo Iradukunda Elie Tatou na Nshuti Innocent.

    Ni nako Muhire Kevin, Mugisha Gilbert na Imanishimwe Emmanuel baje kwinjira mu kibuga basimbura Mugisha Bonheur, Kwizera Jojea na Niyomugabo Claude.

    Amavubi yakomeje gushaka igitego cya kane kirabura umukino urangira ari 3-1.

    Wari umukino uryoheye ijisho

    Kapiteni Bizimana Djihad

    Jojea Kwizera yagoye Liberia

    Biramahire Abeddy ni we wafunguye amazamu

    Amavubi yatanze isomo rya ruhago

    Source : http://isimbi.rw/amavubi-yatsinze-liberia-ya-adil-erradi-amafoto.html

  • RIB yakebuye abayiregera nyuma bakirukankira ku mbuga nkoranyambaga – #rwanda #RwOT

    Yabibwiye IGIHE ku wa 24 Nzeri 2026 nyuma y'ikiganiro yagiranye n'urubyiruko rusaga 300 ruhagarariye urundi mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Hari mu biganiro bigaruka ku ruhare rwarwo mu kwimakaza ihame ry'uburinganire, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

    Dr. Murangira yavuze ko izi mbuga nkoranyambaga zituma hari abatakimenya ko abantu bagira ubuzima bwite kandi bugomba kubahirizwa, umuntu yaba azwi cyangwa atazwi.

    Ati 'Harimo ibintu tugaya nko kabona umuntu yaje kuri RIB atanga ikirego bakamwakira ugasanga aragiye abishyize ku mbuga nkoranyambaga bigakwira wajya gukurikirana umuntu ugasanga yatorotse cyangwa yihishe, muri make uba ubangamiye iperereza.'

    Dr. Murangira yasabye urubyiruko kwirinda gukwirakwiza amashusho arimo ibitutsi n'amagambo mabi ku muntu urimo guhohoterwa, no guhangana n'abitwikira ijoro bakarara bakora ibyaha byibasira umuryango, bacira imanza bagenzi babo.

    Umugenzuzi Mukuru w'Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO), Umutoni Gatsinzi Nadine yabwiye IGIHE ko bahangayikishijwe cyane no kuba ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina rikomeje kwiyongera.

    Yashingiye ku mibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare igaragaza ko kuva mu 2020 kugeza mu 2025, ibyaha byo gusambanya abana batarageza ku myaka y'ubukure byazamutse biva kuri 5% bigera ku 8%.

    Ati 'Ni ikibazo kiduhangayikishije ku buryo tutifuza ko iyi mibare ikomeza kuzamuka.'

    Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga nka (Nzogera) witwa Dusabimana Jean d'Amour w'imyaka 30, wo mu Karere ka Musanze, yagaragaje ko ibiganiro bahawe bigeye kurushaho kubafasha guhangana n'ihohoterwa aho riva rikagera.

    Ati 'Dukeneye gusobanuka ku mbuga nkoranyambaga. Abenshi bakora ibyaha babikoreshejwe n'ibiyobyabwenge. Turakomeza gukora ubukangurambaga mu kuzikoresha neza, bikatubyarira amafaranga, tutagiye imbere y'amategeko.'

    Muri iki kiganiro, urubyiruko rwasabwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, ibiyobyabwenge, kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye n'uruhare rw'urubyiruko mu kubaka igihugu gifite urubyiruko n'abaturage batasaritswe n'inzoga.

    Ibiganiro byo kwita ku muryango byitabiriwe n’ab’ingeri zitandukanye

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yakebuye abatanga ibirego nyuma bakabijyana ku mbuga nkoranyambaga

    Abayobozi bandandukanye na bo bateraniye i Musanze mu biganiro bigamije kwita ku muryango

    Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bitabiriye ibiganiro byo guharanira kugira umuryango utekanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yakebuye-abayiregera-nyuma-bakirukankira-ku-mbuga-nkoranyambaga

  • Nyagatare: GS Cyabayaga TSS irashinjwa guhingisha abana mu masaha y'amasomo – #rwanda #RwOT

    Aba babyeyi bavuga ko batishimira ko abana babo bakoreshwa imirimo y'ubuhinzi ku ishuri, kuko boherezwa ku ishuri kugira ngo bige.
    Maniriho Jean Marie avuga ko afite impungenge ku kuba abana bakoreshwa imirimo y'ubuhinzi kandi ababyeyi babo batabohereza ku ishuri kugira ngo bajye guhinga.

    Yagize ati 'Impungenge dufite ni uko abana boherezwa ku ishuri kwiga, ariko ugasanga barimo gukoreshwa imirimo y'ubuhinzi. Twe ababyeyi ntitubohereza ku ishuri kugira ngo bajye guhinga.'

    Uwamahoro Claudine na we avuga ko ikibazo gikwiye gukurikiranwa kugira ngo harebwe niba imirimo abanyeshuri bahabwa itabangamira imyigire yabo.

    Yagize ati 'Turifuza ko inzego bireba zakurikirana iki kibazo, kuko umwana aba yagiye ku ishuri kwiga. Iyo akoreshejwe imirimo ivunanye bishobora kugira ingaruka ku myigire ye.'

    Mukamutara Beatrice agaragaza impungenge zijyanye n'umutekano w'abana, avuga ko mu gihe abanyeshuri bakora imirimo ivunanye hashobora kubaho gukomereka cyangwa gukomeretsanya.
    Yagize ati 'Ikindi kidutera impungenge ni uko abana bashobora gukomeretsanya mu gihe bakora iyo mirimo. Ni yo mpamvu twifuza ko harebwa niba imirimo bahabwa idashyira ubuzima bwabo mu kaga.'

    Aba babyeyi basaba inzego bireba gukurikirana imikorere y'ishuri, zikareba imirimo abanyeshuri bahabwa, igihe bayikorera n'uburyo ikorwa, kugira ngo harebwe niba yubahiriza amabwiriza ajyanye no kurinda abana imirimo ivunanye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko nta muntu wemerewe gukoresha abana imirimo ivunanye bityo ko bagiye kubikurikirana.

    Ati 'Nta muntu wemerewe gukoresha abana mbere ya Saa Sita ndetse na nyuma ya Saa sita. Aho byemerewe gusa ni nyuma ya Saa Cyenda, kandi na bwo imirimo yemerewe ku ishuri.'

    Akomeza avuga ko gukoresha abana muri iyo mirimo mu masaha atemewe bibujijwe, ashimangira ko ubuyobozi bugiye gukurikirana ikibazo kugira ngo uwaba yaragize uruhare muri ibyo bikorwa abibazwe kandi bitazongera kubaho.

    Ati 'Birabujijwe, ntabwo ari byo…. turabikurikirana kugira ngo uwabigizemo uruhare tumukebure, ntazongere, tugakebura n'andi mashuri kuko wasanga na ho bishobora gukorwa.'

    Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw'ishuri buvuga kuri iki kibazo ntibyandukundira kuko, umunyamakuru yashatse kumenya impamvu aba bana bahingishwa mu masaha yo kwiga, agasohorwa ikubagahu.

    Ababyeyi barerera muri GS Cyabayaga TSS ntibemeranya no guhingisha abana babo mu masaha y'amasomo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-gs-cyabayaga-tss-irashinjwa-guhingisha-abana-mu-masaha-y-amasomo