Author: webrwanda

  • ACP Bonifasi Rutikanga na Dr Murangira B. Thierry baburiye uzahirahira agafatanwa inzoga n'ibinyobwa byaciwe #rwanda #RwOT

    Mu gihe mu bice bitandukanye by'Igihugu cy'u Rwanda hamaze iminsi hari umukwabu wo gukura ku isoko Inzoga n'Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge, aho zimwe mu nganda zabikoraga zamaze guhagarikwa, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga ndetse n'Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry batanze ubutumwa buburira umuntu uwo ariwe wese uzafatanwa izi nzoga n'ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge yabihishe. Bavuze ko uwo atazihanganirwa, ko azafatwa nk'ucuruza Ibiyobyabwenge nka Kokayine. Byumvikane neza ko igifungo cyaba Burundu.

    ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu butumwa yatanze buburira uwo ariwe wese uzafatanwa ibi binyobwa n'inzoga byakuwe ku isoko yabihishe, yavuze ko nta kumwihanganira kuzabaho.

    Mu mvugo ye nk'Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, yagize ati' Ibizaducika noneho, uzasigarana ibi ng'ibi!, Reka mbibabwire!, uzasigarana bino binyobwa muri ibi bikorwa turimo dukora, azafatwa nk'umuntu ucuruza KOKAYINE(Cocaine), azafatwa nk'umuntu ucuruza Ibiyobyabwenge kuko azaba yabigambiriye kwica Abanyarwanda'.

    ACP Boniface Rutikanga, akomeza avuga ko umuntu nk'uwo uzabifatirwamo atazafatwa nk'umuntu usanzwe ukigabura ibyo binyobwa kuko azaba akora ibyo azi neza ububi bwabyo, azi neza ko byavanywe ku isoko kubera impamvu zo kurengera Ubuzima. Ati' Uzakomeza kubera inyungu z'Amafaranga, azaba yishakira bibazo'.

    Dr Murangira B. Thierry ati' no mu cyumba cyawe twageramo, no munsi y'Igitanda';

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha/RIB, Dr Murangira B. Thierry mu butumwa bwe, yibukije ko muri uru Rugamba rwo guca burundu izi nzoga n'ibindi binyobwa bitujuje Ubuziranenge, umuturage ariwe wa mbere ugomba kubyanga, akabyamagana, agatanga amakuru y'aho azi biri cyangwa se aho akeka.

    Yatanze ubutumwa bugaragaza kutihanganira uwo ariwe wese uzashaka guhisha izi nzoga n'Ibinyobwa birimo gucibwa, gukurwa ku isoko kubera nta buziranenge. Ati' Ni hagira n'ugerageza ku byimura abikura mu bubiko( Depot) ashaka kubishyira mu nzu iturwamo, ntaho urwego rw'Ubugenzacyaha n'inzego zishinzwe kubahiriza itegeko zihejwe igihe cyose hakekwa ko hari ibintu bigize ibyaha, no mu cyumba cyawe twagweramo no mu munsi y'igitanda! Ntaho wahisha'.

    Dr. Murangira B. Thierry, akomeza aburira buri wese kwirinda no kugendera kure uwo ariwe wese washaka kumubitsa izi nzoga n'ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge biri gukurwa ku isoko. Ahamya ko uwabirengaho, akabibika yaba aguye mu cyaha cyo kubika no guhisha ibitemewe. Yibutsa kandi ko uruhare rw'inzego z'ibanze muri ibi bikorwa ruhoraho, ariko kandi ko n'uruhare rw'umuryango rukenewe mu kubwira abantu, abagize umuryango ko ntawe ukwiye kubyishoramo.

    Kugeza ubu, inzego zitandukanye mu Gihugu zirimo iz'Umutekano zahagurukiye gukura ku isoko inzoga ndetse n'ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge nyuma y'aho Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti(Rwanda FDA) kigaragaje ko hari Inzoga ndetse n'Ibinyobwa biri ku isoko bitujuje Ubuziranenge. Hatangajwe kandi urutonde rwa zimwe mu nzoga ndetse n'ibinyobwa, hahagarikwa inganda zabikoraga.

    Hirya no hino mu Gihugu, Inzoga n'Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge birimo gufatwa bikamenwa.

    Théogène Munyaneza

    The post ACP Bonifasi Rutikanga na Dr Murangira B. Thierry baburiye uzahirahira agafatanwa inzoga n'ibinyobwa byaciwe first appeared on Intyoza.

    The post ACP Bonifasi Rutikanga na Dr Murangira B. Thierry baburiye uzahirahira agafatanwa inzoga n'ibinyobwa byaciwe appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/08/06/acp-bonifasi-rutikanga-na-dr-murangira-b-thierry-baburiye-uzahirahira-agafatanwa-inzoga-nibinyobwa-byaciwe/

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Mukura VS yakiriye umutoza mushya uzayitoza kuva mu mwaka w'imikino 2026-2027 Momcilo Medic ukomoka mu gihugu cya Serbia.

    Iyi kipe yambara umuhondo n'umukara yatangaje uyu mugabo w'imyaka 64 y'amavuko ku 5 Kanama 2026 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo imuha ikaze mu Karere ka Huye.

    Momcilo mbere yo kuza mu Rwanda yatoje mu bihugu birimo u Burundi,Afurika y'Epfo, Ghana na Nigeria aho yanyuze mu makipe akomeye nka Flambeau du Centre, Messager Ngozi, Orlando Pirates na Enyimba FC.

    Momcilo Medic agiye gusimbura Nshimiyimana Canisius watoje Mukura VS mu mwaka w'imikino 2026-2027 agatanduna nayo muri iyi mpeshyi aho kuri ubu ari umutoza w'Amagaju FC.

    ImageImageImageImage

     

    Source : https://rushyashya.net/mukura-vs-yakiriye-umutoza-mushya-ukomoka-muri-serbia/

  • U Rwanda rwakiriye abasaba ubuhungiro 177 baturutse muri Libya – #rwanda #RwOT

    Aba bantu bakuwe barimo 68 bakomoka muri Sudani, Abanya-Eritrea 66, Abanya-Sudani y'Epfo 26, Abanya-Ethiopia 15 ndetse n'Abanya-Somalia babiri.

    Nyuma yo kugera ku kibuga cy'indege cya Kigali, boherejwe mu nkambi y'agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera, aho bazajya bahabwa ubufasha bw'ibanze bazakenera burimo kubatunga, kubavuza n'uburezi.

    Kuva muri Nzeri 2019, u Rwanda rumaze kwakira abantu barenga 3000 basaba ubuhungiro baturuka muri Libya. 2681 muri bo bamaze kubona ibihugu bibakira, bibaha ubwenegihugu. Abenshi bimuriwe mu bihugu by'i Burayi no muri Amerika y'Amajyaruguru.

    Abamaze kwimurwa barimo 927 bagiye muri Canada, 325 bagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, 332 bagiye mu Bufaransa, 297 bagiye muri Suède, 271 bagiye muri Finlande, 229 bagiye muri Norvège, 131 bagiye mu Budage, 94 bagiye mu Buholandi na 72 bagiye mu Bubiligi.

    Gahunda yo kwimura abasaba ubuhungiro bari muri Libya ishingira ku bufatanye bw'u Rwanda na UNHCR ndetse n'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe abimukira (IOM).

    Iyi gahunda igamije gufasha abantu bari mu kaga kuba ahantu hatekanye mu gihe hasuzumwa ibyangombwa byabo n'ibindi bisabwa kugira ngo bajyanwe mu bihugu byemeye kubakira.

    Libya yabaye inzira ikoreshwa n'abimukira benshi baturuka mu bice bitandukanye bya Afurika bashaka kugera i Burayi, ariko abenshi bahura n'ibibazo birimo gucuruzwa, gufungwa mu buryo butemewe n'amategeko ndetse n'ihohoterwa.

    Mu 2019, u Rwanda rwemeye kwakira by'agateganyo bamwe mu basaba ubuhungiro bari muri Libya, mu gihe ibihugu n'imiryango mpuzamahanga bishaka ibisubizo birambye birimo kubasubiza mu bihugu byabo ku bushake cyangwa kubimurira mu bindi bihugu.

    Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi (MINEMA) ivuga ko u Rwanda ruzakomeza gufasha abantu bahunga ibibazo bitandukanye, mu rwego rwo kubahiriza amahame mpuzamahanga yo kurengera impunzi n'abasaba ubuhungiro.

    U Rwanda rwakiriye abantu 177 basaba ubuhungiro baturutse muri Libya

    Kuva mu 2019, u Rwanda rumaze kwakira abarenga 3000 baturutse muri Libya

    Bajyanjywe mu nkambi y’agateganyo ya Gashora, aho bazaba mu gihe ibyangombwa byabo bisuzumwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-abandi-basaba-ubuhungiro-177-baturutse-muri-libya

  • Amajyepfo: Amakarito arenga 1.300 y'inzoga na litiro zisaga ibihumbi 30 z'igikwangari byangijwe – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa byakozwe na Polisi y'u Rwanda, ikorera mu Ntara y'Amajyepfo, ku bufatanye n'izindi nzego hirya no hino ku wa 5 Kanama 2026. Hamenywe kandi litiro 31.269 z'inzoga zengwa n'abaturage zizwi nk'igikwangari.

    Ibi byose byakozwe hagamijwe gukomeza kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kurengera ubuzima bw'abaturage no gukumira ibyaha bifitanye isano n'ikoreshwa ry'ibi binyobwa.

    Ibinyobwa byamenwe birimo amakarito 1.313 y'ibinyobwa by'ubwoko butandukanye, amacupa 3.179 ndetse na litiro 31.269 z'igikwangari.

    Mu Karere ka Huye ni hamwe mu hamenwe izi nzoga, aho iziganjemo ari izizwi ku izina ry'ibyuma, zizwiho guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw'abazinywa.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ari inshingano za buri wese, kuko usibye kuba byangiza ubuzima, binagira uruhare rutaziguye mu bwiyongere bw'ibyaha.

    Ati “Uruhare rwa buri wese mu gukumira no kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kandi bidakoranye umwimerere ni ingenzi. Ibi binyobwa ni uburozi bwangiza ubuzima bw'abaturage, by'umwihariko urubyiruko ari na rwo Rwanda rw'ejo. Ababinywa bibangiriza imikorere y'ubwonko, bikabatera kutagira imitekerereze mizima, bikabashora mu byaha birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n'ibindi byaha bitandukanye.”

    CIP Kamanzi, yakomeje avuga ko izi nzoga zitangiza ubuzima bw'abazinywa gusa, ahubwo zinatera amakimbirane mu miryango, zigatuma habaho urugomo ndetse zikongera ibyaha bikorerwa mu baturage.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Kankesha Annonciata, yavuze ko ikibazo cy'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kidashobora gukemurwa n'inzego za Leta zonyine, ahubwo ko bisaba uruhare rufatika rw'abaturage, abasaba kubigira ibyabo.

    Ati “Turasaba abaturage gukomeza gufatanya n'inzego z'umutekano n'iz'ubuyobozi batanga amakuru ku bantu babikora cyangwa babicuruza, kugira ngo turinde ubuzima bw'abaturage kandi twubake umuryango utekanye.”

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye na bo bagaragaje ko basobanukiwe neza uruhare rw'ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge mu guhungabanya umutekano, berekana ko koko hari ingero nabo bajya bibonera z'ababinywa bagatakaza ubushobozi bwo kwifatira imyanzuro, abandi bakishora mu rugomo no mu bindi byaha.

    Uwimana Iréne uri muri aba baturage yavuze ko “Izi nzoga z'ibyuma zangije urubyiruko n'imiryango myinshi. Hari abasinda bagakubita abo mu ngo zabo, abandi bakishora mu bujura n'ibindi byaha. Kuba ziri kumenwa ni igikorwa twishimiye kuko kirengera ubuzima bwacu.”

    Umuganga mu Bitaro bya Kabutare, byo mu Karere ka Huye, Nsabimana François, yavuze ko inzoga z'inkorano zishobora kuba uburozi bukomeye bitewe n'ibinyabutabire bizirimo, zikangiza inyama zirimo umwijima, impyiko n'ubwonko, ndetse zikaba zanateza urupfu.

    Ibinyobwa birimo Fimbo na African Gin biri mu byakuwe ku isoko biranangizwa

    Inzego zitandukanye zikomeje ibikorwa byo gushakisha no kwangiza ibiyobyabwenge birimo n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

    Mu Ntara y'Amajyepfo, gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge irakomeje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-amakarito-arenga-1-300-y-inzoga-na-litiro-zisaga-ibihumbi-30-z

  • Zari Hassan yizihije isabukuru y’umukobwa we na Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

    Umunyamideli akaba n’umushoramarikazi, Zari Hassan, yizihije isabukuru y’imyaka 11 y’umukobwa we Latiffah, uzwi cyane nka Tiffah, yabyaranye n’umuhanzi w’Umunya-Tanzania Diamond Platnumz.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kanama 2026, Zari yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga yifuriza umukobwa we isabukuru nziza, agaragaza ko ari umugisha ukomeye mu buzima bwe.

    Yifashishije amafoto ya Tiffah yafashwe mu buryo bw’umwihariko, Zari yavuze ko umukobwa we afite umwanya wihariye mu mutima we.

    Ati: 'Imana yari izi ko nari nkeneye wowe.'

    Tiffah, amazina ye yose akaba ari Latiffah Dangote, ni umwe mu bana babiri Zari Hassan afitanye na Diamond Platnumz. Yavutse ku wa 6 Ugushyingo 2015, akaba ari umukobwa wa mbere wa Diamond.

    Nubwo Zari na Diamond batakiri mu rukundo, aba bombi bakomeje kugaragaza ko bashyira imbere kurera abana babo no kubashyigikira mu bihe by’ingenzi by’ubuzima bwabo.

    Urukundo rwa Zari na Diamond rwigeze kuba rumwe mu rukundo zavugwaga cyane muri Afurika y’Iburasirazuba. Batangiye gukundana nyuma y’uko Zari amwandikiye kuri Instagram amusaba kuzitabira ibirori bye ngarukamwaka bya White Party, nyuma bikaza kuvamo umubano w’urukundo.

    Aba bombi babyaranye abana babiri, ari bo Tiffah na Prince Nillan, ariko batandukanye mu 2018 nyuma y’umubano wari umaze igihe ugarukwaho cyane mu itangazamakuru nk’urimo ugana mu marembera.Diamond yigeze kwemera ko ubuhemu ari imwe mu mpamvu zatumye umubano wabo urangira, nyuma yo kuvugwaho kugirana umubano n’umunyamideli Hamisa Mobetto.

    Tiffah yagize isabukuru y’imyaka 11

    Source : http://isimbi.rw/zari-hassan-yizihije-isabukuru-y-umukobwa-we-na-diamond-platnumz.html

  • Polisi igiye guhana Muyango Claudine #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda yavuze ko igiye gufatira ibihano Muyango Claudine nyuma y’uko agaragaye atwaye imodoka atambaye umukandara (seat belt).

    Ni nyuma y’amashusho yashyizwe ku rubuga rwa X n’uwitwa Kate Bashabe agaragaza Muyango atwaye imodoka atambaye umukandara arimo kugenda arya aga ‘snack’.

    Aya mashusho yaherekejwe n’amagambo agira ati “Nyabuna mugerageze gutwara mwambaye seat belt (umukandara) kandi ntabwo byemewe gutwara muri kurya.”

    Yahise akorera ‘mention’ Polisi y’u Rwanda.

    Polisi yahise nayo iza ivuga kuri aya mashusho ko igiye kubikurikirana maze amakosa yakoze ayahanirwe.

    Ati “Muraho, ni byo rwose, ni byiza kwibutsanya inshingano. Ibyo yakoze ntibyemewe. Turabikurikirana kugira ngo afatirwe ibihano bikwiye.”

    Muyango Claudine ntabwo yaba abaye icyamamare cya mbere gihaniwe aya makosa kuko no muri Mutarama 2025 The Ben yarahanwe nyuma y’amashusho ye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga atwaye imodoka atambaye umukanadara, icyo gihe yaciwe ibihumbi 10 Frw by’amande.

    Muyango atwaye atambaye umukandara

    Polisi yavuze ko agomba guhanwa

    Muyango agiye gufatirwa ibihano

    Source : http://isimbi.rw/polisi-igiye-guhana-muyango-claudine.html

  • Kate Bashabe yatanze gasopo nyuma y’uwamwiyitiriye agashyirishamo Muyango Claudine #rwanda #RwOT

    Umunyamideli, Kate Bashabe yongeye kwibutsa abantu ko adakoresha urubuga rwa X, ndetse aniyambaza RIB kubera umuntu ukomeje kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga.

    Ibi yabitangaje nyuma y’uko umuntu washyize konti ye ya X mu mazina ya Kate Bashabe akomeje kuyikoresha binyuranye n’imyemerere ye.

    Hari na nyuma y’uko ashyizeho amashusho ya Muyango Claudine,atwaye atambaye umukandara maze atabaza polisi.

    Polisi nayo yahise ivuga ko igiye kubikurikirana maze Muyango Claudine agahanwa.

    Kate Bashabe abinyujije ahatangirwa ubutumwa bumara amasaha 24 kuri Instagram, yavuze ko uyu muntu atari we kandi yabisobanuye inshuro nyinshi bityo ko igihe kigeze Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukagira icyo rubikoraho.

    Ati “Nababuriye inshuro zitabarika kuri iyi konti, reka nongere mbisubiremo, iyi konti si yo. Sinkoresha X (Twitter), uyu wanyiyitiriye akomeza gushyiraho ibintu bidafite umumaro yigize njye. Ni cyo gihe ngo RIB ibyinjiremo igire icyo ikora.”

    Kate Bashabe si we wenyine ujya uhura n’iki kibazo, ibyamamare byinshi bijya bihura n’abantu babyiyitirira ku mbuga nkoranyambaga maze izo konti zigakoreshwa mu nyungu zabo bwite.

    Yasabye RIB gukurikirana uyu muntu ukomeje kumwiyitirira

    Kate Bashabe yavuze ko adakoresha Twitter

    Source : http://isimbi.rw/kate-bashabe-yatanze-gasopo-nyuma-y-uwamwiyitiriye-agashyirishamo-muyango.html

  • Abayobozi 108 b'i Burasirazuba bahaniwe gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kanama 2026 mu nama mpuzabikorwa y'Intara, yahurije hamwe komite nyobozi na Njyanama z'uturere, abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge, abahagarariye ibyiciro byihariye n'abagize ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu iterambere.

    Muri iyi nama hagaragajwe ko litiro 719. 962 z'inzoga zitujuje ubuziranenge zimaze kumenwa, aho abantu 2.925 bafatiwe muri ibi bikorwa harimo abazikoraga n'abazicuruzaga.

    Guverineri Rubingisa yatangaje ko inzoga zitujuje ubuziranenge muri iki gihe ari icyorezo, zikaba uburozi ku baturage bitewe n'ibinyabutabire ziba zikoranwe zikaza kurangira bigiye mu nda y'abaturage kandi atariho byagakwiye kujya.

    Yavuze ko bamaze iminsi barabihagurukiye hakorwa operasiyo zitandukanye zanafatiwemo abayobozi mu nzego z'ibanze.

    Ati 'Hari abayobozi b'inzego zimwe nka ba Mudugudu, abayobozi b'Inama Njyanama mu Kagari, hari abarimu ubu tumaze kugeza abantu 108 bari mu nzego zitandukanye bagiye bagaragara babicuruza cyangwa batabikurikiranye bikarinda biteza abaturage ikibazo ku buzima bwabo, abo rero bari kubazwa inshingano kandi ni ibintu bigikomeza.''

    Guverineri Rubingisa yasabye abayobozi bo mu nzego z'ibanze kumenya aho bayobora neza, ahari ibyuho bivamo abantu bubaka inganda zidafite ibyangombwa zikora ibintu byangiza Abanyarwanda gukomeza kubikurikirana, bakitandukanya nazo.

    Yasabye abaturage gutanga amakuru no kwirinda izi nzoga kuko ziri kwangiza benshi.

    Umunyamanga w'Umurenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana, Karahamuheto Claudios, yavuze ko kuri ubu bakomeje gushakisha ahari inzoga zitujuje ubuziranenge kugira ngo bazikure mu baturage.

    Yavuze ko abayobozi bagiye bafatirwa muri ibi bikowa harimo abakoze uburangare n'abandi bahisemo kugira uruhare mu kuzicuruza.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, aherutse kuvuga ko kuva uyu mwaka watangira abantu 500 bagiye kwivuza nyuma gato yo kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, harimo abagera kuri 50 bapfuye, abandi 100 bahumye burundu, mu gihe abantu ibihumbi 11 bagizwe imbata na zo.

    Yagize ati 'Ntabwo ari ukuvuga ya indwara izaza mu gihe kirekire, ahubwo ni umuntu unyoye iyo nzoga agahita arwara ako kanya cyangwa agapfa bitunguranye. Ni ibintu tutajyaga tubona mu myaka yashize. Byagiye bizamuka buhoro buhoro kuko watangiye kubona hatari gusa inzoga zisanzwe hagenda haza n'izindi zirimo alcohol ya 40% na 50% umuturage atari yarigeze abona ariko akazigotomera.'

    Mu bayobozi bafatiwe mu bikorwa byo gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge mu Ntara y'Iburasirazuba harimo abakuru b'imidugudu, DASO, ba gitifu b'utugari, abarimu n'abandi benshi.

    Guverineri Rubingisa yavuze ko abayobozi 108 bo mu nzego z'ibanze ari bo bafatiwe mu bikorwa byo gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge

    Abo mu nzego z'umutekano batanze ibitekerezo by’uburyo ikorwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge byahashywa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-108-b-i-burasirazuba-bahaniwe-gucuruza-inzoga-zitujuje-ubuziranenge

  • Abarenga 9.000 bari barafashwe bugwate na FDLR batashye mu Rwanda kuva 2025 – #rwanda #RwOT

    Imibare ya Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) igaragaza ko kuva mu 2025 u Rwanda rumaze kwakira Abanyarwanda 8.905 atabariwemo abaturage 285 batashye kuri uyu wa Gatatu, banyuze ku mupaka uhuza Rubavu na Goma wa La Corniche, mu gihe abandi barenga 300 bambutse banyuze ku mupaka uhuza Rusizi na Bukavu.

    Aba batashye uyu munsi basanze imodoka ku mipaka zibategereje ngo bagezwe mu nkambi ya Kijote mu Karere ka Nyabihu.

    Abanyuze ku mupaka wa Rubavu barimo abana 177, abagore 71 n'abagabo 37.

    Bizumuremyi François, wavuye mu Rwanda 1994, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko mu mpamvu zikomeye zatumye amara imyaka irenga 30 atarataha mu rwamubyaye ari ibinyoma babwirwaga.

    Ati 'Twakomezaga kubwirwa ngo dutegereze no mu Rwanda nta kigenda, ko bazaza tugatahukana, nyuma dusanga baratubeshye, nahisemo utaha iwacu i Gikongoro, kandi niteguye ufatanya n'abandi kubaka Igihugu.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, wakiriye aba baturage yabibukije ko bagomba kwimika ubunyarwanda, kugira ngo batazongera kwisanga mu buhunzi.

    Ati 'Mwari mu buhunzi mutabayeho neza, kandi si amahitamo yanyu, kandi mu mpamvu yatumye muhunga ni uko u Rwanda rwari mu macakubiri y'amoko, bamwe bahungaga batazi ibyo bahunga, mwiyumvemo ubunyarwanda kandi icyatumye muhunga muzakigendere kure, kuko kitabashyize ahantu heza.'

    Meya Mulindwa yijeje aba baturage batashye ko Igihugu kizakomeza kubitaho, ndetse ko nibajya gutaha bazahabwa inkunga ibafasha kongera gutangira ubuzima.

    Ibyo bazahabwa birimo amafaranga y'ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho uwatahutse arengeje imyaka 18 azahabwa 188$, uri munsi yayo ahabwe 113$ ndetse buri wese agenerwa n'ibyo kurya by'ibanze bifite agaciro k'ibihumbi 45 Frw.

    Abarenga ibihumbi 9.000 bari barafashwe bugwate na FDLR batashye mu Rwanda kuva 2025

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, wakiriye aba baturage yabibukije ko bagomba kwimika ubunyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-ibihumbi-9-000-bari-barafashwe-bugwate-na-fdlr-batashye-mu-rwanda-kuva

  • Twari twaratinze- Uganda Airlines ku nyungu yiteze mu ngendo z'i Kigali – #rwanda #RwOT

    Uganda Airlines yatangaje ko izi ngendo zizatangira ku wa 18 Ugushyingo 2026, aho indege zizajya ziva Entebbe zerekeza i Kigali buri munsi.

    Iyi sosiyete kandi yatangaje ko izatangiza ingendo zijya i Accra muri Ghana guhera ku wa 27 Ukwakira 2026, zikazajya zikorwa inshuro enye mu cyumweru.

    Umuyobozi Mukuru wayo, Ato Girma yagaragaje ko uru rugendo rwakabaye rwaratangiye kera kuko Kigali ari wo mujyi uri hafi ya Uganda.

    Ati 'Ku bwanjye urugendo rugana i Kigali rutangiye rutinze cyane. Umunsi wa mbere dutangiza Uganda Airlines twagombaga guhita dutangira kujya i Kigali, nk'umujyi wegereye cyane Uganda. Ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho.'

    Uganda Airlines izajya ijya i Accra inshuro enye mu cyumweru ikoresheje indege ya Boeing 737-800, mu gihe izajya ijya i Kigali buri munsi ari CRJ900.

    Ati 'Ku Rwanda, ndizera ko tuzagira indege igenda buri munsi, ku buryo abantu bashobora kujya mu Rwanda bakoresheje RwandAir, bakagaruka bakoresheje Uganda Airlines. Bashobora kugenda bakanagaruka ku munsi umwe. Atari n'ibyo gusa, Abanyarwanda bazishimira kuza hano mu mpera z'icyumweru. Bizabashimisha.'

    U Rwanda nda Uganda bisanganywe umubano mwiza mu bya Dipolomasi n'ubuhahirane mu by'ubucuruzi, umutekano n'izindi.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Col. Joseph Rutabana yavuze ko kuba Uganda Airlines itangiye urugendo rugana i Kigali ari intambwe ikomeye ku iterambere by'ubucuruzi, ubukerarugendo n'ishoramari hamwe n'ubufatanye bw'abaturage.

    Ati 'U Rwanda na Uganda ni ibihugu bituranyi n'abafatanyabikorwa ndetse tusangiye byinshi mu mateka, umuco n'ubukungu, bityo ingendo zo mu kirere ni imwe mu nkingi zikomeye kuri ubu bufatanye. Inzira Kigali-Entebbe yakomeje kugira abagenzi benshi bigaragaza ubwiyongere bw'abantu bakora ubucuruzi, ba mukerarugendo, abayobozi muri guverinoma n'abavandimwe bo mu bihugu byacu.'

    Yavuze ko iyi ntambwe ari amahirwe ku karere kuko buri ngendo zifunguwe zigira uruhare mu guhuza ikirere, bigashyigikira intego z'umugabane wa Afurika z'iterambere mu bukungu no gukorera hamwe.

    Biteganyijwe ko Uganda Airlines izagura indege enye za Boeing 737 MAX na Boeing 787 Dreamliners enye.

    Uganda Airlines ni sosiyete y'indege ya Leta ya Uganda yashinzwe mu rwego rwo gusubizaho ibikorwa by'ubwikorezi bwo mu kirere by'igihugu nyuma y'uko Uganda Airlines ya mbere yari yarahagaritse imirimo mu 2001.

    Iyi sosiyete nshya yatangiye ibikorwa mu 2019, igamije guhuza Uganda n'ibindi bihugu byo muri Afurika ndetse n'ahandi ku Isi, guteza imbere ubucuruzi, ubukerarugendo n'ingendo z'abantu.

    Kuva yasubukura ibikorwa, Uganda Airlines yakomeje kwagura aho igera, yongerera abagenzi amahitamo ndetse ishyira imbaraga mu kongera uruhare rwa Uganda mu bijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere.

    Uganda Airlines igiye gutangira gukora ingendo Entebbe – Kigali, izajya igenda buri munsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twari-twaratinze-uganda-airlines-ku-nyungu-yiteze-mu-ngendo-z-i-kigali