Rutahizamu w’umunyarwanda, Byiringiro Lague arava mu Rwanda ku wa Gatanu aho ajya gutangira akazi mu ikipe nshya ya Durban City FC yo muri Afurika y’Epfo.
Uyu mukinnyi usatira anyuze ku mpande, aheruka gutandukana na Police FC yamaze kumvikana n’iyi kipe ikina icyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo.
Byiringiro Lague akaba yarumvikanye n’iyi kipe amasezerano y’imyaka ibiri agomba gutangirana n’umwaka w’imikino wa 2026-27.
Ku wa Gatanu tariki ya 7 Kanama 2026 ni bwo azahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Afurika y’Epfo gutangira akazi mu ikipe nshya.
Si ubwa mbere agiye gukina hanze y’u Rwanda kuko uyu mukinnyi wakiniye Vision FC, APR FC na Police FC zo mu Rwanda, 2023 kugeza 2024 yakiniraga Sandvikens IF yo muri Sweden.
Source : http://isimbi.rw/byiringiro-lague-arava-mu-rwanda-ku-wa-gatanu.html
Leave a Reply