Author: webrwanda

  • Perezida Kagame yashimye ubwitange bwaranze Senateri Mukabalisa – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo kumusezera wabereye mu ngoro y'Inteko kuri uyu wa 7 Kanama, witabirwa n'abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu, umuryango we, abavandimwe n'inshuti.

    Depite Munyangeyo Théogène wahagarariye ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) yavuze ko uretse kuba Perezida w'iri shyaka, Mukabalisa yari umubyeyi wa benshi akaba n'umujyanama ndetse n'umurezi.

    Ati 'Muri PL, Nyakubahwa Mukabalisa Donatille ntiyari Perezida gusa, yari umubyeyi wa benshi, umujyanama, umurezi n'umuyobozi wahoraga ashishikajwe no kubaka ishyaka rirangwa n'ubumwe, ubufatanye n'icyerekezo kirambye.'

    Munyangeyo yavuze ko Mukabalisa asigiye ishyaka PL imishinga n'icyerekezo kigari, bigamije gukomeza kubaka no guteza imbere u Rwanda.

    Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr. Kalinda François Xavier, yagaragaje ko Mukabalisa asigiye abagize Inteko umurage mwiza bazahora bamwibukiraho, amwifuriza kuruhukira mu mahoro.

    Ati 'Muvandimwe, Nyakubahwa Mukabalisa Donatille, Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagenzi bawe, udusigiye umurage mwiza tuzahora tukwibukiraho, imirimo myiza wakoreye Igihugu, umuryango wawe n'abakugiriye ho umugisha bose, biguherekeze kandi uruhukire mu mahoro.'

    Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame busezera kuri Mukabalisa bwatanzwe n'Umunyamabanga Mukuru w'umuryango FPR Inkotanyi, Ambasaderi Christophe Bazivamo.

    Perezida Kagame yagaragaje ko Mukabalisa yarangwaga n'indangagaciro zabaye umusingi w'iterambere ry'u Rwanda zirimo ubunyangamugayo, kwicisha bugufi, kwihangana no guhora yubahiriza inshingano kandi mu bwitange.

    Ati 'Ibyo byaterwaga n'uko yumvaga neza ko gukorera igihugu ari inshingano iruta izindi kandi ifite agaciro gakomeye. Uwo mutima wo kwitangira abandi ni wo waranze ubuzima bwe bwose. Watumye yubahwa n'abo bakoranye, anagirirwa icyizere kenshi. Igihugu kimushimira ubwo bwitange.'

    Mukabalisa yavukiye i Nyamata mu Karere ka Bugesera muri Nyakanga 1960, aba umwarimu wigisha amategeko muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK.

    Yakoreye mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS), akorera n'ishami ry'uyu muryango rishinzwe iterambere, UNDP, mu gihe cy'imyaka 16.

    Mu Ukwakira 2003, Mukabalisa yatorewe kuba Umudepite, aba muri uyu mwanya kugeza mu 2008. Kuva mu 2011 kugeza mu 2013, yabaye Umusenateri.

    Mu 2013, yasubiye mu mutwe w'Abadepite, awuyobora kugeza mu 2024, ubwo habaga amatora y'abawugize. Ntabwo yongeye kwiyamamaza kuko yamaze manda ebyiri muri uyu mutwe.

    Mukabalisa yabaye Senateri kuva mu 2024 kugeza ubwo yitabaga Imana.

    Umuhango wo gusezera mu cyubahiro kuri Senateri Mukabalisa wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko

    Witabiriwe n’abagize Inteko, abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu n’abo mu muryango wa Senateri Mukabalisa n’inshuti

    Senateri Mukabalisa yashimiwe ubwitange bwamuranze mu nshingano zitandukanye yakoze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimye-ubwitange-bwaranze-senateri-mukabalisa

  • Nta Muganura wabaho nta bumwe buhari- Minisitiri Nduhungirehe – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 7 Kanama 2026, mu birori byo kwizihiza Umuganura byabereye mu Karere ka Nyarugenge, ku rwego rw'Umujyi wa Kigali.

    Nduhungirehe yasobanuye icyo kwizihiza uyu munsi bivuze, agaragaza ko ari umuco w'Abanyarwanda kuva kera.

    Yavuze ko nta Muganura ushobora kubaho nta bumwe buhari ndetse ko ari yo mpamvu abakoloni babanje guhagarika Umuganura bakigera mu Rwanda.

    Ati 'Ubumwe nibwo shingiro ya byose mu byo dukora, iki gihugu cyasenywe no kutarangwa n'ubumwe kandi cyubakwa no kugira ubumwe. Nta Muganura wabaho nta bumwe buhari.'

    Yakomeje avuga ko uretse ubumwe, Umuganura ushingiye ku zindi ndangagaciro zirimo umurimo, gukunda igihugu, ubupfura no kwigira.

    Yagaragaje ko Umuganura ari umwanya mwiza wo kwishimira ibyagezweho ndetse no kureba uburyo ibitaragenze neza byakosorwa mu gihe kiri imbere.

    Ati 'Dufata umwanya tukishimira ibyagezweho, umusaruro wabonetse tukawushimira Imana ariko tukanareba ku bitaregezeho neza, tukaganira ku bikwiye kongerwamo imbaraga, gukosorwa kugira ngo umusaruro w'umwaka utaha uzagende neza.'

    Nduhungirehe yabwiye abitabiriye ibi birori ko kuba ku munsi w'Umuganura habamo umuco wo gusangira umusaruro n'inzoga, bitavuze ko ari ukuzinywera gusinda cyangwa kwiyangiza.

    Ati 'Kuri uyu munsi w'Umuganura, dusangira inzoga, ariko kuzisangira bivuze ko ari ikimenyetso cy'ubusabane hagati y'Abanyarwanda, ntabwo ari ukuzinywa kugira ngo tuzimare cyangwa ngo umuntu asinde.'

    Yabigarutseho nyuma y'uko Guverinoma y'u Rwanda itangije gahunda yo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko Umuganura ari umwanya mwiza wo kuganira ku bibazo byugarije abaturage cyane cyane urubyiruko birimo ubusinzi, gukoresha ibiyobyabwenge n'ibindi.

    Yavuze ko kuba ibi bibazo bisigaye byariyongereye cyane ari ukubera ko ababyeyi basigaye batatira inshingano zabo zo kwita ku bana babo igihe bakiri bato.

    Ati 'Nko mu Mujyi wa Kigali hari ababyeyi duhamagara ubonye umwana we ku muhanda, akakubwira ngo uwo mwana mumujyane yarananiye, ibyo ntabwo ari iby'i Rwanda.'

    Yabibukije ko bafite inshingano zo kurindira umutekano abana babo ndetse no kubafasha kuzavamo abantu baziteza imbere ubwabo, imiryango yabo n'igihugu muri rusange mu gihe kizaza.

    Ibi birori byo kwizihiza umunsi w’Umuganura byitabiriwe cyane muri Kigali

    Ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier yari ageze ahabereye ibirori byo kwizihiza umunsi w’Umuganura, byabereye mu Murenge wa Kigali

    Ibirori by'Umuganura birangwa no gusangira imyaka yeze mu gihugu

    Ababyeyi bari babukereye muri ibi birori byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura, ukomeye mu mateka y’u Rwanda

    Umuvigizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claude Ntirenganya, yitabiriye ibi birori byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura

    Habaye ikiganiro cyagarutse ku bibi by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’uburyo Abanyarwanda bakwiriye kubyirinda

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko Umuganura ari umwanya mwiza wo kugira kuganira ku bibazo byugarije abaturage cyane cyane urubyiruko

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, yagaragaje ko Umunsi w'Umuganura ari isoko y'ubumwe bw'Abanyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-muganura-wabaho-nta-bumwe-buhari-minisitiri-nduhungirehe

  • Ubuhinzi bwuhira; umuvuno wafasha u Rwanda kwihaza ku musaruro w'imbuto – #rwanda #RwOT

    Mu guhangana n'iki kibazo, Leta yatangiye gushyira imbaraga mu gushishikariza guhinga ibiti by'imbuto ziribwa, ariko si ubuhinzi bukorwa na benshi ku buryo bwatanga umusaruro uhagije, kandi imwe mu mpamvu zibitera ni ukugorwa n'uburyo bwo kuhira.

    Byatumye umushinga SAIP II ugamije kwimakaza ubuhinzi burambye no kwihaza mu biribwa ukorwa n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB) mu turere 20 kuva mu 2024-2026, ushora miliyari 11 Frw mu kuhira byonyine.

    Ufasha abahinzi kuhira ku buso butarenze hegitari 10 ukabaha ibikoresho nkenerwa mu kuhira n'ubumenyi bukenewe ku buryo badakangwa n'ibihe by'izuba. Bigaragara ko wabaye igisubizo mu buhinzi bw'imbuto, by'umwihariko.

    Nzabahimana Charles ushinzwe ubuhinzi mu cyanya cy'ubuhinzi kiri mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana yavuze ko SAIP II ari yo yahaye umurongo ubuhinzi bwabo bwa avoka bakorera kuri hegitari enye.

    Yavuze ko basarura kabiri mu mwaka mu gihe iyo hatabayeho kuhira, zera rimwe gusa.

    Uyu mushinga wabaguriye imirasire y'izuba itanga ingufu zikurura amazi mu Kiyaga cya Muhazi akagera mu mirima, n'ibindi bikenerwa mu kuhira bifite agaciro ka miliyoni 72 Frw. Ibi byose byazamuye umusaruro wabo.

    Ati 'Twari twaratangiye guhinga kuri hegitari imwe ariko twiteze umusaruro muke wa rimwe mu mwaka. Tubonye inkunga turazongera ubu twahinze hegitari enye kandi iza mbere zimaze imyaka hafi itatu, duherutse gusaruraho ibiro 260 kuko iza mbere ziba ari nke cyane, ariko mu byumweru nka bibiri tuzasaruraho nka toni imwe.'

    Avoka bahinga zera ibiro biri hagati ya 20 na 30 inshuro imwe ariko uko zikura bigera ku biro 50 ku buryo mu mwaka zera ibiro 100. Bafite ibiti 1282 kandi babona isoko ryiza mu mahanga, ndetse ubu aho bahinga bateyemo n'ibinyomoro na byo biri gutangira kwera, byose bikomoka ku kuhira.

    Ntihabose Cléophas ushinzwe ubuhinzi muri Kaminuza Gatolika y'u Rwanda yavuze ko mu ishami ryayo rya Save mu Karere ka Gisagara hatangijwe icyanya cy'ubuhinzi bw'imbuto kuri hegitari 10 cyuhirwa ku nkunga y'umushinga SAIP II ingana na miliyoni 72 Frw.

    Ni icyanya cyuhirwa n'amazi aturuka ku Gishanga cya Rwasave, gihinzemo amatunda n'ibinyomoro, ndetse ubu cyahaye akazi abakozi 80 kandi umusaruro watangiye kuboneka, ndetse biteganyijwe ko abiga muri iyi kaminuza ibyo gutunganya ibiribwa bazajya bawifashisha.

    Ati 'Nta mwaka urashira dutangiye ubu buhinzi, ariko amatunda ya mbere yareze, twasaruyemo toni n'ibiro 200. Ibinyomoro ku mwaka duteganya kujya dusaruraho toni eshatu kuko izuba ritazongera kubikoma mu nkokora. Dufite isoko rinini muri Huye, ntidushobora kurihaza.'

    Umusaruro mwiza w'imbuto mu gihe zuhiwe kandi ugaragara mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu isambu y'umushoramari Kuyihura Claver.

    Ahinga avoka ku buso bwa hegitari zirindwi n'igice, buteyeho ibiti bya avoka 2006 kandi yahawe inkunga ya SAIP II irenga miliyoni 49 Frw. Yubatsemo uburyo bwo kuhira, aramira ibiti bye byari byaratangiye kuma. Ibiti 800 byatewe mbere byera toni enye ku mwaka kandi afite isoko i Kigali no mu mahanga.

    Amatunda mu cyanya cy’ubuhinzi cyuhirwa i Save yatangiye kwera muri iyi mpeshyi

    Ahahingwa imbuto zuhirwa hashobora no kongerwamo imboga

    Abagore bahawe akazi mu mishinga yo kuhira yatewe inkunga na SAIP II

    Ibi binyomoro bihiri mu cyanya cyuhirwa cya Kaminzua Gatolika y’u Rwanda i Save byitezweho umusaruro udakangwa n’izuba

    Iyi mirasire y’izuba yatanzwe na SAIP II itanga ingufu zikurura amazi yo kuhira

    Umushoramari Kayihura Claver w’i Nyanza yahinze avoka zuhirwa

    Niyitanga Drocelle wahawe akazi ko kuhira imbuto i Save, yavuze ko mu mezi abiri ashize amaze gukuramo ingurube ebyiri n’inkoko

    Ntihabose Cléophas ushinzwe ubuhinzi muri Kaminuza Gatolika y'u Rwanda yavuze ko icyanya cy'ubuhinzi bw'imbuto cy’ishami ryayo rya Save gifite ubuso bwa hegitari 10

    Nzabahimana Charles ushinzwe ubuhinzi mu cyanya cy'ubuhinzi kiri mu Murenge wa Musha yavuze ko SAIP II ari yo yahaye umurongo ubuhinzi bwabo bwa avoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuhinzi-bwuhira-undi-muvuno-wafasha-u-rwanda-kwihaza-ku-musaruro-w-imbuto

  • Kopa Telecom yiyemeje gukomeza gufasha u Rwanda kugeza internet kuri benshi – #rwanda #RwOT

    Mu 2025 mu Rwanda hatangijwe internet ya 5G ndetse mu mpera za Nyakanga 2026, hatangizwa gahunda yo guhagarika ikoreshwa ry'imiyoboro ya telefone igendanwa ya 2G na 3G, mu rwego rwo kwimukira ku ikoranabuhanga rigezweho rizatanga internet yihuta, ihamye kandi igere ku Banyarwanda benshi.

    Kopa Telecom ni ki mwe mu bigo biri gufasha u Rwanda mu gutera iyi ntambwe iruganisha ku iterambere no kuba igicumbi cy'ikoranabuhanga mu Rwanda.

    Ni ikigo gitanga serivisi za internet cyakomotse ku ihuzwa rya Popconn na Truconnect, ibigo bibiri byari bisanzwe bitanga serivisi za internet mu Rwanda.

    Ibyo bigo byombi byari bizwi cyane mu gutanga internet yihariye (Dedicated Fiber Internet) ku bigo, ibiro n'imiryango ikenera internet yizewe kandi ifite umuvuduko uhoraho.

    Umuyobozi Mukuru wa Kopa Telecom, Umurutasate Chamilla yabwiye IGIHE, ko bibanda cyane ku gutanga internet yihariye (Dedicated Fiber Optic Internet) ku bigo, ibiro, amashuri, amahoteli, ibigo by'imari n'indi miryango ikenera internet yihuta, ihoraho kandi yizewe.

    Ati 'Isoko rya internet mu Rwanda riragenda ryaguka kandi ririmo ibigo bitanga iyo service byinshi. Icyakora, Kopa Telecom yihariye mu gutanga internet yizewe ku bakiliya bakeneye umuvuduko uhoraho ndetse n'ubufasha bwihariye.'

    Umurutasate Chamilla yavuze ko abakiliya babo bahabwa ubufasha bwa tekiniki bwihuse kandi bukorwa n'abakozi babihuguriwe, ndetse ko internet batanga yubatswe ku buryo idacika biturutse ku miyoboro y'inyongera (backup connectivity) ishobora guhita yifashishwa igihe habaye ikibazo.

    Iki kigo kandi gifite ubufatanye n'abafatanyabikorwa barimo KTRN, butuma babasha babasha kugera ku bakiliya bose hirya no hino.

    Umurutasate Chamilla ati 'Abakiliya bakomeje kutugaragariza icyizere kubera ubwiza bwa serivisi, ubufasha bahabwa ndetse n'imikoranire myiza hagati yabo na Kopa Telecom.'

    Kopa Telecom ifite abakiliya bo mu nzego zitandukanye zirimo amashuri makuru, amahoteli, ibigo by'imari, imiryango mpuzamahanga, ibigo bya Leta n'iby'abikorera.

    Serivisi zayo zibasha kugera hafi mu gihugu hose, ku kigero cya 99,8%, harimo n'ibice bya kure ndetse n'ibyegereye imipaka y'u Rwanda.

    Ibiciro bya Kopa Telecom bitegurwa hashingiwe ku byo umukiliya akeneye, kandi bihura n'ubwiza bwa serivisi iki kigo gitanga.

    Kopa Telecom ifite internet packs zitandukanye, zirimo izagenewe ibigo binini bikenera internet y'umuvuduko mwinshi, ibigo biciriritse ndetse n'abandi bakenera internet yizewe ku giciro kiboroheye.

    Umurutasate Chamilla yavuze ko 'Intego ya Kopa Telecom ni ugukomeza kwagura ibikorwa byayo no kugeza internet yizewe ku bakiliya benshi kurushaho mu gihugu hose. Turifuza gukomeza gufasha abakiliya hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho, kongera ubushobozi bw'imiyoboro no gukomeza gutanga serivisi zinoze zituma abakiliya bacu bakora ibikorwa byabo badafite impungenge z'ihungabana rya internet.'

    Kopa Telecom iri gufasha u Rwanda kugeza internet igezweho kuri benshi

    Umuyobozi Mukuru wa Kopa Telecom, Umurutasate Chamilla, yavuze ko abakiliya babo bahabwa ubufasha bwa tekiniki bwihuse kandi bukorwa n'abakozi babihuguriwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Kopa-Telecom-yiyemeje-gukomeza-gufasha-u-Rwanda-kugeza-internet-kuri-benshi

  • Muyango Claudine yifatiye ku gahanga Phil Peter avuga ko yamuhemukiye #rwanda #RwOT

    Uwase Muyango Claudine yavuze ko umunyamakuru Phil Peter yamuhemukiye akamufata amajwi batabyumvikanye yarangiza akayasakaza mu gihe yari yamusezeranyije ko adasohoka.

    Byabaye ejo hashize ku wa Kane ubwo Muyango Claudine yari mu nzira ajya kwitaba Polisi kubera gutwara atambaye umukandara aho yarezwe n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga na Polisi ikavuga ko agomba kubahanirwa.

    Nk’uko byumvikana mu majwi, ubwo yafashwe, ubwo yari mu nzira agenda yahamagawe na Phil Peter basanzwe bakorana umunsi ku munsi agira ngo ni akazi.

    Mu kiganiro bagiranye, Phil Peter yabajije Muyango niba atarajya kuri Polisi cyangwa niba batamuhamagaye, undi amusubiza ati “Ubu niho ndimo kujya.”

    Yaramubajije niba atari kohererezwa konterivasiyo akishyura atagiyeyo, undi ati “Ayo mahitamo ntabwo bigeze bayampa.”

    Phil Peter yamubajije niba atari buze gusabwa gusaba imbabazi, undi yamusubije ati “Bashobora kubimbwira kuko bambwiye ko kutambara umukandara ari ibisanzwe ariko bidakuyeho ko ari ikosa.”

    Yahise abwira Muyango ko bari mu kiganiro, undi biramurakaza ahita amukupa.

    Mu butumwa Muyango Claudine yanyujije ahatangirwa ubutumwa bumara amasaha 24 kuri Instagram, yagaragaje ko Phil Peter yamuhemukiye.

    Ati “Ejo hashize ndimo njya kuri polisi kubirebana n’amashusho yanjye nashyize hanze ntambaye umukandara, nshaka kubanza kubabwira ko nemera ko ari ikosa. Ndakeka buri umwe yabyigiramo mu rwego rwo kwirinda impanuka n’ibindi bihano.”

    Yakomeje agira ati “Abatazi ibyabaye, Phil Peter yarampamagaye byari nka saa 13h, nari ndimo njya kuri polisi. Bwa mbere naketse ko ari ibijyanye n’akazi kubera nta muntu nashakaga kuvugana na we ku byabaye, narayifashe. Yari atuje ambaza niba polisi yampamagaye. Mubwira ko yabikoze ari nayo mpamvu ndi mu nzira njyayo. Yakomeje kumbaza utubazo ariko kuko ikiganiro cye ari saa 17h, sinatekereje ko naba ndi ‘live’.”

    Yavuze ko yahise amubwira ko ari live undi amubwira ko atabyishimiye ndetse ahita amukupa anamwandikira amusaba ko atabyishyira hanze (yahise ashyiraho text bagiranye undi amusezeranya ko atabikora).

    Yakomeje avuga ko impamvu yabimusabye atari uko yavuze nabi ahubwo ari uko buri kimwe uyu munsi gishobora kuvamo ikintu kinini.

    Yashimiye Imana ko nta kintu kibi yavuze gishobora gutuma yicuza.

    Yahise abaza niba bazi ukuntu telefoni imwe iguhamagaye yakwangiza ubuzima bw’umuntu burundu.

    Ati “nakoze ikosa ryo gutwara imodoka ntambaye umukandara ndanaryemera, gusa wowe wakoze ikosa ryo kumfasha amajwi ukanayasakaza ntabizi.”

    Yamusabye ko mbere yo kugira ikintu akora yajya atekereza ingaruka gishobora kugira ku muntu.

    Ubutumwa bwa Muyango

    Muyango Claudine yavuze ko Phil Peter yamuhemukiye

    Phil Peter yahamagaye Muyango amufata amajwi atamuteguje

    Source : http://isimbi.rw/muyango-claudine-yifatiye-ku-gahanga-phil-peter-avuga-ko-yamuhemukiye.html

  • Kamonyi-Runda: Inzoga(ibyuma) n'Ibinyobwa bindi by'asaga Miliyoni 39 byamenwe #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi, Abaturage, Ubuyobozi bw'Akarere n'izindi nzego, kuri uyu wa 06 Kanama 2026 bafatanije kumena Inzoga n'ibindi binyobwa bitujuje Ubuziranenge bingana na Litiro 7,956, zifite agaciro ka 39,779,500Frws. Abaturage bavuga ko batifuza kongera kumva ibintu nk'ibi kuko nta cyiza cyabyo babonye. Bahamya ko kuba bikuwe ku isoko bikamenwa bisa no kongera kubasubiza Ubuzima. Polisi iti'Izi si inzoga, si ibikwiye kunyobwa kuko ni uburozi'. Akarere kati 'Nta Mwesamihigo wo kubarizwa mu byica Ubuzima'.

    Izi nzoga zizwi nk'Ibyuma ndetse n'ibindi binyobwa bitujuje Ubuziranenge byamenwe, biri mu moko/amazina atandukanye bitewe n'inganda zazikoze kuko nazo ubwazo ziratandukanye mu migirire n'imikorere n'amazina yazo. Ibyamenwe, byari mu makarito izindi mu makese. Zamenewe mu Kagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda.

    Kankindi Cecile, Umuturage mu Mudugudu wa Rugogwe ari naho izi nzoga n'Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge byamenewe, Akagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda yabwiye intyoza.com ko icyemezo Leta yafashe cyo gukura izi nzoga n'ibi binyobwa ku isoko ari ibyo kwishimira kuko ngo nta cyiza cyabyo, ngo byari ikibazo gikomeye.

    Ati' Ibi bintu rwose byari uburozi bwo kutwicira abana, Gusenya Ingo kuko nta cyiza nabonye ku muntu wese wabinywaga. Wasangaga ababinywa baba abato n'abakuru nta gutekereza kuzima bagira uretse kubabona mu myitwarire n'ibikorwa bibi bidahesheje icyubahiro Umunyarwanda wa Kagame. Wasangaga ababaswe nabyo aribo barangwa n'imvugo nyandagazi, gutukana, kurwana, Intonganya mu muryango, Ubujura n'ubundi bugizi bwa nabi. Ubwo biciwe, ahari turongera kugira Ubuzima, amahoro n'ituze bigaruke mu muryango'.

    Nshimiyimana Alex, umwe mu banywaga ibi ari mu bambere baje kubimena. Ahamya ko nta cyiza cyabyo kuko nawe ubwe ngo byagiye bimukoresha amabi menshi ndetse ngo hari na bagenzi be bagiye bakora ibikorwa bibi babitewe n'izi nzoga ndetse n'ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge, bamwe bafatirwa mu byaha bitandukanye.

    Ati' Ubundi rero mbona bari baratinze kubidukurira ku isoko kuko nta cyiza nabibonyemo uretse kunteza ibibazo gusa nubwo byari byarananiye kubireka. Wabinywaga ukisanga utakiri wowe usanzwe. Byatezaga Urugomo, Ubujura n'ubundi bugome, ntabwo wabinywaga ngo ugire akandi kazi ukora uretse n'ibyo ntabwo njyewe nabinywaga ngo mbe hari ikindi nakora uretse kwisanga nanduranya, nkora ibikorwa bindi bitari byiza. Rero ubwo bivuye ku isoko bisa nko kudusubiza mu buzima'.

    CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu ntara y'Amajyepfo yabwiye intyoza.com ko ibi binyobwa bitujuje Ubuziranenge atari ibinyobwa ahubwo ari Uburozi. Ati' Ibi binyobwa bitujuje Ubuziranenge, si ibinyobwa ahubwo ni Uburozi, birimo biratwangiriza urubyiruko, dufite ababuze ubuzima, dufite abasigaranye ubumuga bwa burundu, dufite n'abakivuza kubera ingaruka zabyo'.

    Ku rubyiruko by'umwihariko yagize ati' Urubyiruko iyo ubwenge bwamaze kuyoba bagakora ibikorwa bihungabanya Umutekano n'ibyaha biriyongera kuko burya umuntu ufite ubwenge niwe utekereza gukora ikintu kizima, ariko uwo bwayobye ni uwo nyine usanga mu bikorwa bibi bitemewe bihanwa n'amategeko'.

    CIP Hassan Kamanzi, asaba by'umwihariko Urubyiruko kwirinda no kugendera kure ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ahubwo bagahaguruka bagakora ibikorwa byiza bibubaka, byubaka Umuryango Nyarwanda n'Igihugu muri rusange.

    Asaba kandi Umuryango gusubira ku ndangagaciro z'umuryango bakagira uruhare mu gutanga uburere bufasha abawukomokamo kuba abantu b'umumaro bagakura banga Ikibi, ari abantu bifitiye Umumaro, bafitiye Umuryango akamaro ndetse n'Igihugu.

    Umuyobozi w'Akarere ka kamonyi, Dr Nahayo Sylvere avuga ko kumena izi nzoga n'ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge ari uburyo bwo gutanga ubutumwa kuri buri wese, ko ibi bifite ingaruka ku mubiri ndetse n'imibereho y'abaturage muri rusange, ko kandi buri wese akwiye kubigendera kure, akwiye kubyirinda akanafasha kubirinda abandi.

    Yagize kandi ati' Ntawe utabona ko izi nzoga n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bimenwe byari ikibazo ku buzima bw'abaturage. Urugendo rwo kubikura ku isoko rurakomeza, kandi turasaba buri wese kubigira ibye kuko kubyirinda ni ko gufata icyemezo cyiza cyo kurinda no kubungabunga ubuzima bwiza bwa buri wese'.

    Meya Dr Nahayo, ashima bamwe mu bari bafite izi nzoga ndetse n'ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge bafashe iya mbere bakihamagarira ubuyobozi babuha amakuru ko babifite nyuma y'aho bumviye ko ubuyobozi bw'Igihugu bwafashe icyemezo cyo kubihagarika no kubikura ku isoko. Asaba n'undi wese ukibifite kubitanga bikamenwa, ariko kandi agasaba n'abafite amakuru y'aho biri kuyatanga kugira ngo bimenwe.

    Agira kandi ati' Ryaterambere, kwa kwesa imihigo dukoreraho, kwa guteza imbere Umuryango, Akarere n'Igihugu ntabwo twabigeraho abantu badafite imbaraga zo gukora, ntabwo twabigeraho abantu barazezengeye. Umuntu wasinze, wanyweye ziriya nzoga n'ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge nta buzima aba afite. Nta mwesamihigo twifuza kongera kubona no kumva muri izi nzoga n'ibi binyobwa bitujuje Ubuziranenge kuko si ibyo kunyobwa, ni Uburozi'.

    Uretse mu Karere ka Kamonyi, iki gikorwa cyo kumena Inzoga n'Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge cyanakozwe mu tundi turere tugize Intara y'Amajyepfo, aho inzoga zizwi nk'Ibyuma zo mu macupa manini hamenwe Litiro 14,725, mu gihe Ibyuma byo mu ducupa dutoya hamenwe utwari mu makarito 878.

    Hanamenwe kandi Litiro zisaga Ibihumbi Ijana(100,000L) z'Inzoga, bene zo babeshya ko ari urwagwa rwa bitoki nyamara mu isuzuma ryakozwe byaragaragaye ko zikorwa muri; Pakimaya, Ifumbire mvaruganda, Imibirizi, Urusenda n'ibindi binyabutabire bangavangamo.

    CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo yageneye ubutumwa bamwe mu bacuruzi n'abandi bumvise ko izi nzoga n'Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge birimo guhingwa no gukurwa ku isoko, aho kubitanga bagahitamo kujya kubihisha kandi ari uburozi ku buzima bw'abantu.

    Arababwira ati' Icyo nka Polisi tubwira abo barimo bakura ubwo burozi mu tubari n'ahandi bakoreraga bakajya kubihisha mu ngo n'ahandi, ndababwira ko icyo ari icyaha gihanwa n'amategeko. Igihe cyose afashwe agashyikirizwa urukiko rukakimuhamya, ahanishwa igihano cy'Igifungo kitari munsi y'imyaka 3 ariko kitarengeje imyaka 5'.

    Akomeza ati' Uwakoze icyaha si uwakoze ibyo binyobwa bitujuje Ubuziranenge gusa, ariko n'uwamuhishiriye, uwanga gutanga amakuru abigambiriye, uwo turamubwira ngo arimo gukora icyaha kuko ni uburozi agiye kubika iwe, kandi ubwo burozi agiye kubika iwe bugomba kumugiraho ingaruka yaba we cyangwa abo mu muryango we cyangwa Abanyarwanda muri rusange. Uwo rero twe nka Polisi, turamufata nk'ucyekwaho icyaha nk'abandi bose. Igihe cyose twamenye amakuru, urimo akora ibyo, muri za nshingano zacu tugira haba kubungabunga Umutekano w'Abaturarwanda n'Ibintu byabo, haba kureba ko amategeko n'amabwirizwa byubahirizwa, haba Kwigisha, haba no gufata tugafunga uwo wakoze ibikorwa binyuranije n'Amategeko, uwo araza mu cyiciro cy'uko arimo akora ibikorwa binyuranije n'Amategeko. Turamufata tumufunge hanyuma Ubugenzacyaha/RIB burahari kugira ngo bumukorere Dosiye'.

    Inyamaswa idakenga yishwe n'Umututizi!.

    'Inzoga!, si zo zawe, zange'. Iyo ni insanganyamatsiko y'Ubukangurambaga bwa Polisi n'izindi nzego bugamige kurandura burundu ikitwa inzoga n'ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge ku butaka bw'u Rwanda.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Runda: Inzoga(ibyuma) n'Ibinyobwa bindi by'asaga Miliyoni 39 byamenwe first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Runda: Inzoga(ibyuma) n'Ibinyobwa bindi by'asaga Miliyoni 39 byamenwe appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/08/07/kamonyi-runda-inzogaibyuma-nibinyobwa-bindi-byasaga-miliyoni-39-byamenwe/

  • APR FC ishobora kudakina CAF Champions League #rwanda #RwOT

    Nyuma gutombora ikipe ya Les Aigles du Congo mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, APR FC yiteguye gusaba CAF ikabahindurira ikibuga kuko iyi kipe y’ingabo z’igihugu itajya gukinira muri DR Congo.

    Amakuru avuga ko iyi kipe yamaze gutekereza kubwira FERWAFA kwandikira CAF ikayisaba ko imikino izahuza aya makipe yabera ku kibuga kitari icyo muri DR Congo cyangwa mu Rwanda (terrain neutre).

    Mu gihe CAF yakwanga iki cyemezo, ntabwo APR FC yiteguye kujya muri DR Congo gukinirayo ndetse ishobora no guhita iva mu irushanwa maze Les Aigles du Congo igakomeza mu kindi cyiciro.

    APR FC itekereje ibi mu gihe umubano w’ibihugu byombi utemeze neza ikaba itizeye umutekano w’abakozi bayo bajya muri iki gihugu kuko bakeka ko bashobora guhohoterwa cyangwa hakagira ikindi kibabaho.

    Umukino ubanza ukaba ugomba kubera muri DR Congo hagati ya tariki ya 4 na 6 Nzeri 2026 mu gihe uwo kwishyura wabera mu Rwanda hagati ya tariki 11 na 13 Nzeri 2026.

    APR FC ishobora kwikura muri CAF Champions League

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-ishobora-kudakina-caf-champions-league.html

  • Abasifuzi baricira isazi mu maso kubera FERWAFA, batangiye kutavuga rumwe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ubu abasifuzi bishyuza Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ibirarane by’amezi ane, kuri ubu nabo batangiye kutavuga rumwe ku mafaranga bakatwa buri uko bahembwe.

    Inkuru y’uko abasifuzi basifura icyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu mu mupira w’amaguru mu Rwanda bamaze igihe badahebwa ntabwo ari nshya.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba basifuzi baheruka guhabwa amafaranga muri Mutarama 2026, nyuma y’aho kugeza umwaka w’imikino urangiye (Gashyantare-Gicurasi) nta giceri bigeze bahabwa, ibintu batazi impamvu ibitera.

    Gusa nubwo bafite ibyo bibazo, kuri ubu noneho hagati yabo batangiye kutumvikana kubera amafaranga bakatwa buri uko bahembwe.

    Si ibintu bishya kuri bo kuko bisanzwe bikorwa aho buri uko bahembwe bakatwa 10% akajya mu kigega cyabo aho yifashishwa mu bikorwa bitandukanye nko gutwerera uwagize ubukwe, uwagize ibyago ndetse n’umuntu akaba yaguzamo mu gihe ayakeneye.

    Ikibazo cyavutse aba basifuzi bakeneye ibisobanuro by’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ryabo rya ARAF ni uko bafite impungenege y’uburyo akoreshwamo kuko batajya babimurikirwa.

    Ikindi ni uko banashaka ko iri 10% rigabanuka kuko basanze ari amafaranga menshi cyane aho byibuze bavuga ko bagiye bakatwa 5% ntacyo byaba bitwaye.

    Biteganyijwe ko mu mpera z’uku kwezi, nta gihindutse tariki ya 23 Kanama 2026 bazakora inama yiga kuri ibi bibazo byose bakabiha umurongo.

    Source : http://isimbi.rw/abasifuzi-baricira-isazi-mu-maso-kubera-ferwafa-batangiye-kutavuga-rumwe.html

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago #rwanda #RwOT

    Komisiyo ishinzwe Imyitwarire mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yahanishije Umutoza Wungirije w'Amagaju FC, Imurora Hakizimana Japhet, guhagarikwa mu bikorwa byose by'umupira w'amaguru mu gihe cy'imyaka itanu no kwishyura miliyoni 6,2 Frw kubera kugena ibiva mu mukino.

    Ni ibyabaye mbere y'uyu mukino w'Umunsi wa 27 wa Shampiyona y'u Rwanda ya 2025/26, aho hagiye hanze amajwi ya Imurora aganira n'umunyezamu wa Musanze FC, Habarurema Gahungu, amusaba kwitsindisha ku mukino wahuje amakipe yombi.

    Nyuma y'amezi asaga atatu hasuzumwa iki kibazo, hafashwe umwanzuro ko Imurora ahagarikwa imyaka itanu mu bikorwa byose by'umupira w'amaguru kuko atorohereje iyi komisiyo.

    Yahanishijwe kandi ihazabu ya miliyoni 5 Frw, kongeraho amafaranga yatanzwe hapimishwa amajwi ye muri RFI, akaba miliyoni 6,28 Frw.

    Imiterere y'ikibazo

    Ku wa 29 Mata 2026, Saa Munani z'amanywa, mu cyumba cy'inama cya FERWAFA, Komisiyo ishinzwe Imyitwarire yarateranye kugira ngo isuzume ikirego yashyikirijwe na Musanze FC ibisabwe na FERWAFA.

    Musanze FC yasobanuye ko mbere y'umukino [wabaye ku wa 17 Mata 2026 ukarangira iyi kipe itsinzwe n'Amagaju FC ibitego 2-0], hari hagaragaye amajwi y'umutoza w'Amagaju FC, Imurora Hakizimana Japhet, asaba umunyezamu wa Musanze FC witwa Gahungu Habarurema kwitsindisha.

    Haje no kugaragara andi majwi y'umutoza Imurora Hakizimana Japhet n'umunyezamu witwa Gahungu Habarurema ndetse n'undi muntu Gahungu Habarurema atabashije kumenya neza wavugaga ururimi rw' icyongereza bagambana kugira ngo bagene uko umukino urangira (Match Manipulation); bashaka ko umukino urangira Amagaju FC yatsinze Musanze FC ku kinyuranyo cy'ibitego nibura bibiri, aho umukino waje kurangira Musanze FC itsinzwe ibitego bibiri (2) nk'uko babishakaga. Komisiyo ikaba yarasuzumye iki kibazo mu buryo bukurikira:

    Ibyerekeye ibisobanuro by'abatumiwe

    Tariki 29/04/2026, Saa 14:00, ku cyicaro gikuru cya FERWAFA, Komisiyo ishinzwe Imyitwarire yatumije uhagarariye Musanze FC hamwe n'umukinnyi wayo, Gahungu Habarurema, ndetse n'uhagarariye Amagaju FC hamwe n'umutoza wayo, Imurora Hakizimana Japhet, kugira ngo baze gusobanura ku myitwarire yabaye mbere y'umukino wo ku wa 17/04/2026 wahuje Musanze FC na Amagaju FC mu rwego rwo kumva uruhare rwa buri umwe.

    Mu bisobanuro bye, Imurora Hakizimana Japhet, Umutoza w'Amagaju FC, yahakanye ko amajwi yatanzwe ari aye ndetse anavuga ko atigeze agirana umugambi uwo ari wo wose na Habarurema Gahungu.

    Yemeje ko azi Gahungu ariko ko atigeze ajya iwe cyangwa ngo bavugane ku bijyanye n'umukino, kandi ko nta mafaranga yigeze amuha cyangwa ngo yoherezwe n'ikipe y'Amagaju FC kumuvugisha. Nubwo Gahungu yemera ko baganiriye ndetse izina rya Imurora rikumvikana mu majwi, Imurora Hakizimana Japhet we akomeza kubihakana.

    Imurora Hakizimana Japhet yasabye ko hakorwa isuzuma ryimbitse harebwa niba hari umugambi wateguwe n'ikipe ya Musanze FC muri rusange. Mu gusoza kwe, Japhet yasabye ko iperereza ryakorwa mu mucyo no mu buryo bwihuse kugira ngo amenye aho ahagaze.

    Uwunganira Imurora Hakizimana Japhet mu mategeko, Me Nshimiyimana we yasabye ko habanza gusuzumwa niba amajwi yafashwe yarabonetse mu buryo bukurikije amategeko, n'iyo yaba ari aya Japhet. Yanagaragaje ko, niba ibyaha bihamye Japhet, na Gahungu yakabaye abihanirwa kuko na we yakiriye amafaranga.

    Mu bisobanuro bye, Habarurema Gahungu, umukinnyi wa Musanze FC, yemeye ko yavuganye na Imurora Hakizimana Japhet inshuro nyinshi mbere y'umukino.

    Yavuze ko bavuganye bwa mbere nyuma y'umukino wa Gorilla FC tariki ya 5 Mata, bongera kuvugana tariki ya 7 Mata ahagana Saa Munani, nyuma bakaza guhurira kwa Japhet mu rugo Saa 15:32, bagirana ikiganiro cyamaze iminota 58. Muri icyo kiganiro, ngo Japhet yamusabye kumufasha kugira ngo ikipe y'Amagaju FC izatsinde, anavuga ko hari amafaranga (500,000 Frw).

    Gahungu yakomeje avuga ko yafashe amajwi y'ibi biganiro abimenyesheje umutoza we. Ikindi kiganiro cyabaye tariki ya 11 Mata Saa 19:45, cyabereye mu modoka ya Japhet ari kumwe n'umunyamahanga witwa Dana.

    Muri icyo kiganiro, basabye ko byanze bikunze hazaboneka ikinyuranyo cy'ibitego nibura bibiri ku ntsinzi y'Amagaju FC, aho buri gitego cyari guhemberwa amadolari y'Amerika maganatanu ($500). Gahungu yavuze kandi ko yahawe amafaranga angana na 50.000 Frw ako kanya, ndetse nyuma tariki ya 15 Mata agahabwa andi 100.00 Frw, mu gihe uwo munyamahanga yamwijeje andi mafaranga nyuma y'umukino. Bavuganye ko bazajya bakoresha WhatsApp aho gukoresha guhamagara bisanzwe. Iminsi ibiri mbere y'umukino, bongeye guhurira kwa Imurora Hakizimana Japhet.

    Mu bisobanuro bye, Umuyobozi Mukuru (CEO) w'Amagaju FC, yavuze ko amajwi yumvise agaragaza abantu basa n'abavuganye batari hamwe, aho humvikanaga n'uwari ugeze i Shyorongi. Yagaragaje ko icyemezo kizafatwa kigomba kwitonderwa kuko gishobora kugira ingaruka ku mupira w'amaguru muri rusange. Yashimangiye ko niba hari uwakoze 'match manipulation', byaba ari ku giti cye, kuko nta bimenyetso bigaragaza ko ikipe y'Amagaju FC yigeze ituma Japhet cyangwa igira uruhare muri ayo makosa.

    Yabajije impamvu Musanze FC yakomeje gukinisha Gahungu kandi izi neza ko yaba yarahawe amafaranga, ndetse anibaza niba ibyo yasabwe yarabikoze koko, kuko gutsindwa ibitego bibiri bidashobora guhita bihuzwa n'imikorere y'umunyezamu wenyine. Yakomeje avuga ko niba hari icyaha cyakozwe, cyaba gatozi cyane ko n'uwo munyamahanga uvugwa atari umukozi w'Amagaju FC. Mu gusoza, CEO w'Amagaju FC yasabye ko ikipe ayoboye yakurwaho icyasha, anemeza ko nibigaragara ko Japhet yaba yaragize uruhare muri ibi, yabihanirwa ku giti cye.

    Uhagarariye Amagaju FC mu by'amategeko, Me Munyemana Pascal, yongeyeho ko nta muntu ukwiye kwitwaza amakosa yakozwe ngo ayahindure impamvu yo gusaba ubutabera, kandi ko ibivugwa mu kirego cya Musanze FC bidahuye n'ibimenyetso byatanzwe, cyane cyane ibikubiye mu gika cya 6.

    Uhagarariye Musanze FC (SG), Nsengiyumva Siradji yasobanuye ko ikirego cyabo gishingiye ku makuru y'uko Imurora Hakizimana Japhet yagerageje guha ruswa umunyezamu wabo Gahungu Habarurema kugira ngo yitsindishe mu mukino wabahuje n'Amagaju FC.

    Yavuze ko ibi babifata nk'icyaha gikomeye сya ” match fixing ” gihanwa n'amategeko agenga amarushanwa, bityo bagasaba ko Japhet yahanwa bikwiye naramuka abihamijwe. Ubuyobozi bwa Musanze FC bwemeje ko bwamenyesheje FERWAFA na BK Pro League iki kibazo mbere y'umukino.

    Musanze FC yemeza ko bari bafite amakuru y'uko Japhet yavuganaga na Gahungu amusaba kuzitsindisha, bakabimenya nyuma y'umukino wa Gorilla FC. Umutoza wa Musanze FC yanaburiye abakinnyi ko uzagaragara muri ibyo bikorwa atazongera gukinira ikipe.

    Ubuyobozi bwa Musanze FC bwagaragaje ko Gahungu yakoze neza atanga amakuru ku byavugiwe kuri telefoni. Yasobanuye uko yavuganye na Japhet akoresheje telefone ya mushiki we, amugira inama ku bijyanye no kwirinda ibikorwa bya 'betting' na 'manipulation' y'imikino. Mu gusoza, ubuyobozi bwa Musanze FC bwemeje ko buzatanga ibimenyetso byose bifitanye isano n'iki kibazo, kandi bwiyemeza ko nibigaragara ko babeshye, bazemera ingaruka zabyo hakurikijwe amategeko.

    Nyuma y'uko komisiyo y'imyitwarire isanze Imurora Hakizimana Japhet, Umutoza wa Amagaju FC yarahakanye amajwi yose bivugwa ko yavuganye Habarurema Gahungu ndetse n'abakozi batandukanyeba Musanze FC; Komisiyo y'Imyitwarire yasabye FERWAFA gupimisha amajwi muri Rwanda Forensic Institute kugirango hamenyekane ukuri.

    FERWAFA yatanze amajwi muri Rwanda Forensic Institute tariki 30/06/2026 nk'uko yabisabwe na Komisiyo y'Imyitwarire ndetse Rwanda Forensic Institute itanga raporo irambuye ijyanye n'ipimwa ry'amajwi ya Imurora Hakizimana Japhet, Umutoza wa Amagaju FC na Habarurema Gahungu, umukinnyi wa Musanze FC.

    Umwanzuro wa raporo ugira uti 'Nta bimenyetso bihari byerekana ko amajwi yafashwe (audio recordings) yahinduwe cyangwa yagizweho ubundi buryo bwo kuyahindura. By'umwihariko, isesengura ryakozwe ntiryagaragaje ibimenyetso by'ikorwa iryo ari ryo ryose ryo kuyahindura nko kongeramo ibice, kubikuramo, kubihuza, kubisimbuza cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bwahungabanya ukuri n'umwimerere wabyo'.

    Isesengura ryo kugereranya amajwi ryakozwe hagati y'amajwi y'uwitwa Unknown Speaker 1 n'amajwi y'icyitegererezo azwi ya Imurora Hakizimana Japhet, hagamijwe kumenya niba ayo majwi akomoka ku muntu umwe (Imurora Hakizimana Japhet) cyangwa niba akomoka ku bantu batandukanye.

    'Ibipimo byagaragaye hagati y'amajwi ya Unknown Speaker 1 (amajwi yafashwe mbere) n'amajwi y'icyitegererezo (sample) ya Imurora Hakizimana Japhet yatanze ubwo yatumizwaga kuri Rwanda Forensic Institute, byerekana ko akomoka ku muntu umwe, ari we Imurora Hakizimana Japhet'.

    Isesengura ryo kugereranya amajwi ryakozwe hagati y'amajwi y'uwitwa Unknown Speaker 2 n'amajwi y'icyitegererezo azwi ya Habarurema Gahungu, hagamijwe kumenya niba ayo majwi akomoka ku muntu umwe (Habarurema Gahungu) cyangwa niba akomoka ku bantu batandukanye.

    'Ibipimo byagaragaye hagati y'amajwi ya Unknown Speaker 2 (amajwi yafashwe mbere) n'amajwi y'icyitegererezo (sample) ya Habarurema Gahungu yatanze ubwo yatumizwaga kuri Rwanda Forensic Institute, byerekana ko akomoka ku muntu umwe, ariwe Habarurema Gahungu'.

    Tariki 25/07/2026 Saa 11:00, Komisiyo y'Imyitwarire yatumiye Habarurema Gahungu, Imurora Hakizimana Japhet, uhagarariye Amagaju FC ndetse n'uhagarariye Musanze FC kugirango ibamenyeshe ibyavuye mu isuzumwa ry'amajwi nkuko yashyikirijwe Rwanda Forensic Institute. Bose bitabye komisiyo bagezwaho iyi raporo nk'uko iri.

    Uko komisiyo y'imyitwarire yabibonye

    Nyuma yo gusesengura ibyo abatumijwe bose babwiye komisiyo na raporo irambuye ya Rwanda Forensic Institute, Komisiyo irasanga Imurora Hakizimana Japhet, Umutoza w'Amagaju FC yaragennye ibiva mu mukino wo kuwa 17/04/2026 wahuje Musanze FC na Amagaju FC.

    Ibi bikaba bigize icyaha giteganywa mu ngingo ya 39.1: Guhindura imigendekere mu mikino y'umupira w'amaguru n'amarushanwa (Manipulation of football matches and competitions), aho igira iti: Umuntu wese, mu buryo butaziguye cyangwa buziguye, binyuze mu gikorwa cyangwa mu kutagira icyo akora, utuma hakorwa ikintu mu buryo bunyuranyije n'amategeko cyangwa uhindura imigendekere y'umukino, amanota/ibitego cyangwa ikindi kintu cyose ku mukino na/cyangwa irushanwa, cyangwa ubyumvikana n'abandi cyangwa ugerageza kubikora mu buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa guhagarikwa kwitabira ibikorwa byose bijyanye n'umupira w'amaguru mu gihe kiri hagati y'imyaka itatu n'itanu, ndetse n'ihazabu iri hagati ya 500.000 Frw na 5.000.000 Frw. Ku makosa akomeye, hatangwa igihano cy'ihagarikwa ry'igihe kirekire gishobora no kuvamo guhagarikwa burundu kwitabira ibikorwa byose bijyanye n'umupira w'amaguru.

    Icyemezo cya Komisiyo y'Imyitwarire

    Komisiyo y'Imyitwarire irasanga amajwi yatanzwe nk'ibimenyetso ari amajwi ya Imurora Hakizimana Japhet, bityo akaba agomba kubiryozwa. Ikindi kandi, komisiyo isanga atarigeze yorohereza komisiyo y'imyitwarire mu ibazwa rye cyane ko yaburanye ahakana icyaha aregwa.

    Komisiyo y'Imyitwarire ihanishije Imurora Hakizimana Japhet kubuzwa kwitabira igikorwa icyo ari cyo cyose gifitanye isano n'umupira w'amaguru mu gihe kitarenze imyaka itanu.

    Ihanishije kandi Imurora Hakizimana Japhet gucibwa ihazabu y'amafaranga angana na miliyoni ishanu y'amafaranga y'u Rwanda (5.000.000 Frw) hongeyeho amafaranga FERWAFA yatanze mu gikorwa cyo gupimisha aya majwi muri Rwanda Forensic Institute ahwanye (1.287.340 Frw), bityo imbumbe y'amafaranga ahanishijwe ihwanye na 6.287.340 Frw.

    Komisiyo y'imyitwarire isanga ikipe y'Amagaju FC itaratumye uyu mutoza (Imurora Hakizimana Japhet) wayo muri ibi bikorwa byo kugena ibiva mu mukino.

    Komisiyo yihanangirije ikipe y'Amagaju FC kubera kudakurikirana imyitwarire idahwitse y'abakozi bayo.

    Komisiyo y'Imyitwarire muri FERWAFA iributsa ko kujurira iki cyemezo ari iminsi itatu y'akazi ibarwa kuva igihe amenyeshejweho icyemezo.

    IGIHE.COM

    Image

    Source : https://rushyashya.net/ferwafa-yahagaritse-imurora-japhet-imyaka-itanu-mu-bikorwa-byose-bya-ruhago/

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu #rwanda #RwOT

    Itangazo Jambo ASBL yashyize ahagaragara ku wa 6 Kanama 2026 ryishimira isinywa rya Porotokole hagati ya FDLR na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryongeye kugaragaza ko uyu muryango ugizwe n'abakomoka ku bakoze jenoside yakorewe Abatutsi umaze igihe uzwiho kuvuganira FDLR no gushyigikira inyungu zawo.

     

    Ntabwo bitangaje kubona Jambo ASBL, umuryango ugizwe n'abana b'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ushyigikiye inzira ituma FDLR idamburwa intwaro ku ngufu, ahubwo igahabwa umwanya mu biganiro bya politiki. Mu itangazo ryayo, Jambo ASBL ivuga ko amahoro arambye mu Karere k'Ibiyaga Bigari atagerwaho hatabonetse 'igisubizo cya politiki' ku kibazo cy'impunzi z'Abanyarwanda, ndetse igashimangira ko FDLR n'ibibazo biyikikije bikwiye gufatwa nk'ibya politiki aho kuba ikibazo cy'umutekano.

     

    Uyu mwanya ntabwo ari mushya. Mu myaka myinshi ishize, Jambo ASBL yakomeje kuvuga ko iharanira uburenganzira bw'impunzi z'Abanyarwanda, ariko ibikorwa n'amatangazo yayo yakunze guhuza n'inyungu za FDLR, umutwe washinzwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ugakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside no guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

     

    Mu itangazo riheruka, Jambo ASBL yanagaragaje ko idashyigikiye igikorwa icyo ari cyo cyose cyatuma abarwanyi ba FDLR basubizwa mu Rwanda ku gahato cyangwa bakamburwa intwaro ku ngufu. Ahubwo isaba ko inzego mpuzamahanga zirimo UNHCR na MONUSCO zirinda icyo yise 'gusubiza impunzi ku gahato', ibintu ishaka ko bikorwa mu rwego rwo gukomeza inzira y'ibiganiro.

     

    Ibi bigaragaza ko Jambo ASBL yahindutse urubuga rwo kuvuganira FDLR ku rwego mpuzamahanga. Mu gihe amahanga asaba ko imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ishyira hasi intwaro kandi ikavanwaho burundu nk'intambwe y'ingenzi iganisha ku mahoro, Jambo ASBL yo ikomeje gusaba ko uwo mutwe ufatwa nk'umufatanyabikorwa wa politiki.

     

    Kuva FDLR yashingwa n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwakomeje gusaba ko uyu mutwe useswa burundu, abarwanyi bawo bakamburwa intwaro, ndetse abakekwaho ibyaha bya Jenoside bagezwa imbere y'ubutabera. Ibyo ni byo u Rwanda rufata nk'ishingiro ry'amahoro arambye n'umutekano mu Karere k'Ibiyaga Bigari.

     

     

    Source : https://rushyashya.net/jambo-asbl-yongeye-kwerekana-ko-ari-umuvugizi-wa-fdlr-ntiyifuza-ko-uyu-mutwe-wamburwa-intwaro-ku-ngufu/