Author: webrwanda

  • Ibyo wamenya kuri G-77 u Rwanda ruzayobora mu 2027 – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwatorewe kuzasimbura Uruguay mu matora yabaye ku wa 25 Nzeri, mu nama ya 50 y'Abaminisitiri b'Ububanyi n'Amahanga b'ibihugu bigize G77 n'u Bushinwa yabereye i New York, ahaberaga inama ya 81 y'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye.

    G-77 yashinzwe ku wa 15 Kamena 1964 n'ibihugu 77 bikiri mu nzira y'amajyambere, nyuma y'inama ya mbere y'Ishami rya Loni rishinzwe Ubucuruzi n'Amajyambere (UNCTAD) yabereye i Genève. Ibyo bihugu byahise bishyiraho gahunda ihuriweho y'inyungu byifuza kugeraho.

    U Rwanda ni umwe mu banyamuryango batangiranye n'uyu muryango. Usanzwe urimo ibihugu 53 bya Afurika, 46 bya Aziya-Pacifique na 34 byo muri Amerika y'Amajyepfo na Caraïbes.

    Inama ya mbere y'Abaminisitiri ba G-77 yabereye i Algiers muri Algeria mu Ukwakira 1967, aho ibihugu byemeje inyandiko yiswe Charter of Algiers, yashyizeho amahame y'umuryango.

    Nyuma y'igihe G-77 yagiye yagura ibikorwa byayo ndetse ishyiraho uburyo buhoraho bwo kuyobora, harimo amashami n'abahagarariye umuryango mu biro bikomeye bya Loni.
    Nubwo uyu muryango watangijwe n'ibihugu 77, ubu ugizwe n'ibihugu 134.

    Wakomeje kwitwa G77 kubera amateka yawo n'akamaro iryo zina rifite. Usobanurwa nk'umuryango munini w'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere ukorera hamwe mu rwego mpuzamahanga.

    Uyu muryango witwa G77 n'u Bushinwa kuko u Bushinwa bukorana na wo nubwo butabarwa nk'igihugu kigize G77. Uyu muryango uhagarariye ibihugu 133 hiyongereyeho u Bushinwa.

    G-77 ikora iki?

    G-77 iha ibihugu biri mu nzira y'amajyambere urubuga rwo guhuza ibitekerezo, guharanira inyungu bihuriyeho no gukorana mu nzego za Loni.

    Intego zayo zirimo guteza imbere inyungu rusange z'ubukungu z'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere, kongera ubushobozi bwo kugirana imishyikirano ku bibazo bikomeye mpuzamahanga ndetse no guteza imbere ubufatanye hagati y'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere.

    U Rwanda rukimara gutorerwa kuyobora uyu muryango, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rusobanukiwe ibibazo ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere bihura na byo mu rugendo rugana ku iterambere, cyane cyane mu bihe bigoye.

    Ati 'Mu bufatanye bwaranze uyu muryango, ndabasezeranya ko Guverinoma y'u Rwanda izasohoza inshingano n'uruhare rwayo mu bunyangamugayo, ishema n'icyubahiro bijyanye n'icyizere yagiriwe n'ibihugu bigize G77 n'u Bushinwa.'

    Ubuyobozi bwa G-77 buhererekanywa hagati y'uturere dutatu, ni ukuvuga Afurika, Aziya-Pacifique na Amerika y'Amajyepfo na Caraïbes. Buri karere kayobora umuryango mu gihe cy'umwaka umwe.

    Mu 2026, Uruguay ni yo yayoboye G-77 ikorera i New York ku cyicaro cya Loni, naho mu 2027 ubuyobozi bukazaba buri mu itsinda ry'ibihugu bya Afurika bizaba biyobowe n'u Rwanda.

    U Rwanda rwatoranyijwe rute?

    Mu nama y'Abaminisitiri yabaye muri Nzeri 2026, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Uruguay akaba n'umuyobozi wa G-77 n'u Bushinwa 2026, Mario Lubetkin, yatangaje ko umwaka wa 2027 ari uw'itsinda rya Afurika kandi ko iryo tsinda ryari ryemeje ko u Rwanda ari rwo ruzarihagararira.

    Mbere y'uko inama iba, kandidatire yari yamenyeshejwe ibihugu bigize G77 n'u Bushinwa.
    Lubetkin yabajije abaminisitiri niba bifuza gutora u Rwanda ku bwumvikane busesuye, maze inama yemeza ityo ko u Rwanda ruzayobora G-77 mu 2027.

    Umuyobozi wa G77 akora iki?

    G77 isobanura ko ubuyobozi bw'umuryango ari bwo rwego rukuru rwa politiki mu mikorere yawo.

    Igihugu kiyoboye G77 kiba umuvugizi w'umuryango kandi kigahuza ibikorwa byawo n'imyanzuro cyangwa ibyemezo bihuriweho by'umuryango bikagezwa mu nzego zitandukanye za Loni.

    Ibihugu bigize G-77 byatoye u Rwanda ku bwumvikane busesuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-kuri-g-77-u-rwanda-ruzayobora-mu-2027

  • Nabuze amahoro – Vozinha witegura gukina n’Amavubi #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Cape Verde, Vozinha yavuze ko nyuma y’Igikombe cy’Isi nta buzima bwite akigira, ubu yicuza kuba icyamamare.

    Uyu munyezamu ni umwe mu bantu Igikombe cy’Isi cyahinduriye ubuzima mu bijyanye no kwamamara, yagezemo atazwi ariko ibyo yakoreyemo byatumye izina rye rizamuka cyane.

    Vozinha Igikombe cy’Isi cya 2026 cyatangiye akurikirwa n’abantu ibihumbi 30, gusa iki gikombe cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexico na Canada cyarangiye akurikirwa na miliyoni 29.

    Yavuze ko ubu nta buzima bwite akigira, asigaye abayeho yigengesereye, ibintu ahamya ko bimubangamiye.

    Ati “Nabuze amahoro n’umutuzo. Ntabwo nkigira ubuzima bwanjye bwite, byibuze ngo binamere nk’uko byari bimeze mbere. Iyo ngiye ahantu nko gufata amafungurio, ntihabura uza ansanga ashaka ifoto cyangwa 'autograph’, bikaba bibi hari n’abandi bari kumfata amashusho.'

    Yakomeje avuga ko atazi icyo yakora ngo bihagarare, gusa ngo nubwo abantu bihutira ubwamamare kuri se ari ibishoboka uwamuhitishamo gusubira uko yari ameze, yabyemera atajuyaje.

    Ati 'Ibi ni ko byagenze mu buzima bwanjye, kandi sinzi icyo nakora kugeza ubu kugira ngo mbihagarike. Abantu benshi birukira ubwamamare no kuvugwa mu bitangazamakuru, ariko akenshi bareba gusa uruhande rwiza. Mu by’ukuri uwampitishamo kubaho ubuzima mbayeho ubu no kubaho ubwo nahozemo, nahitamo ubwo nari mbayeho mbere.'

    Cape Verde izakira u Rwanda ejo mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

    Vozinha yavuze ko atakibayeho ubuzima bwe busanzwe

    Source : http://isimbi.rw/nabuze-amahoro-vozinha-witegura-gukina-n-amavubi.html

  • Nyagatare: Umwana w'imyaka irindwi yishwe n'imbetezi, 40 banyweye urwagwa bararwara – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu mpera z'icyumweru gishize, aho abaturage bavuga ko banyweye inzoga ku muntu usanzwe acuruza urwagwa mu gace batuyemo, ariko bamwe muri bo bakaza kurwara.

    Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Nyakigando, Higaniro Jean Eric yabwiye IGIHE ko bakiriye abantu bagera kuri 40 bari bafite ibibazo by'uburwayi bigaragara ko byakomotse kuri uru rwagwa.

    Ati 'Twari twakiriye 40, abantu 13 baravugwa barataha, 27 bajyanwa ku bitaro bya Nyagatare. Ejo nimugoroba bampaye amakuru ko hasigayemo babiri, ndakeka ko bashobora kuba na bo barataha uyu munsi. Nta yandi makuru mfite arenze kuri ayo.'

    Ku mwana wapfuye, uyu muyobozi yavuze ko yapfiriye ku Bitaro bya Nyagatare nyuma yo kuhagezwa ameze nabi.

    Ati 'Yaguye ku Bitaro bya Nyagatare. Gusa yagezeyo bisa n'aho byari byarangiye, kuko yaje ameze nabi bahita bamutwara.'

    Nyiransekuye Claudine, umubyeyi w'umwana wapfuye, yavuze ko umwana we yari yariye ku mbetezi, nyuma akaza kugira uburwayi bukomeye akajyanwa kwa muganga, ariko akaza gupfa.

    Ati 'Nari nagiye mu kazi mvuyeyo nsanga umwana wanjye yarwaye, umwana wanjye yari yariye imbetezi, nyuma aza kurwara cyane. Yagejejwe kwa muganga, ariko aza gupfa. Ni agahinda gakomeye gusa. Dukeka yanyweye inzoga yahumanyijwe, na cyane ko hari umugore wari waraye muri urwo rugo, ni we ukwiye kubiryozwa.'

    Abaturage banyweye kuri uru rwagwa bavuga ko mbere yo kurunywa nta kibazo bari bafite, ndetse ko bamwe bari basanzwe banywa inzoga nk'izi nta ngaruka zibagizeho, ari ho bahera bakeka ko iyo nzoga yari yahumanyijwe.

    Abaturage basabye ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye ubu burwayi, kuko abenshi mu banyweye kuri uru rwagwa bagize ibibazo, ndetse n'umwana w'imyaka irindwi akaba yarapfuye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yabwiye IGIHE ko bamenye amakuru bakaba bari gukorana n'inzego bireba kugira ngo hamenyekane neza icyateye ubu burwayi ndetse n'urupfu rw'umwana, anasaba abaturage kwirinda kurya inyama zitaturutse ku ibagiro no kutanywa inzoga zitujuje ubuziranenge.

    Yagize ati 'Aya makuru twayamenye. Iki kibazo cyatewe n'inyama n'inzoga zitujuje ubuziranenge, ariko turacyakora iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyateye ubu burwayi n'urupfu rw'umwana.'

    Uyu muyobozi kandi yasabye abaturage kurushaho kwitwararika ku biribwa n'ibinyobwa bakoresha, birinda ibicuruzwa bitizewe bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Kakooza yatangaje kandi ko abaturage bari bajyanwe kwa muganga kubera ubu burwayi bose bamaze gusezererwa, nyuma yo kuvurwa.

    Ati 'Abaturage bari mu bitaro bose bamaze gusezererwa.'

    Abarwaye kubera inzoga n’inyama bagiye kuvurirwa ku kigo nderabuzima

    Umwana wahitanywe n’imbetezi yari afite imyaka irindwi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-umwana-w-imyaka-irindwi-yishwe-n-imbetezi-40-banyweye-urwagwa

  • Amafaranga abanyamahanga basura u Rwanda bakoresheje yageze kuri miliyari 462,4 Frw mu bihembwe bibiri bya 2026 – #rwanda #RwOT

    Mu gihembwe gihembwe cya mbere abanyamahanga basuye u Rwanda bakoresheje arenga miliyoni 151,4 $, mu gihembwe cya kabiri agera kuri miliyoni 161,8$

    Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) ku buryo abasura u Rwanda n'Abanyarwanda bakoresha amafaranga (Travel Expenditure Survey) igaragaza ko muri aya mafaranga yo mu gihembwe cya kabiri, abagenzi binjiye mu Rwanda bakoresheje indege bagize uruhare runini, aho bakoresheje miliyoni 135,4 $, bingana na 83,7% by'amafaranga yose yinjijwe muri icyo gihembwe.

    Abanyamahanga binjiye mu Rwanda bakoresheje imipaka yo ku butaka bo bakoresheje miliyoni 26,4 z'Amadolari.

    Abageze mu Rwanda bagenzwa no kuruhuka bari mu binjirije u Rwanda menshi. Mu gihembwe cya kabiri cya 2026, bakoresheje miliyoni 59,7 z'Amadolari, bakurikirwa n'abahageze basuye inshuti n'abavandimwe bakoresheje miliyoni 4,5 z'Amadolari, mu gihe abageze mu Rwanda mu ngendo zigamije ubucuruzi bakoresheje miliyoni 40,2 z'Amadolari.

    Raporo igaragaza kandi ko abanyamahanga baturutse muri Amerika ya Ruguru ari bo bakoresheje amafaranga menshi mu Rwanda mu gihembwe cya kabiri cya 2026 mu binjiye bakoresheje indege, aho bakoresheje miliyoni 40,2 z'Amadolari. Bakurikiwe n'abaturutse i Burayi bakoresheje miliyoni 27,7 z'Amadolari, n'abaturutse mu bihugu bya Afurika bitari mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) bakoresheje miliyoni 27,1 z'Amadolari.

    Ku binjiye mu Rwanda banyuze ku butaka, abaturutse mu bihugu bigize EAC ni bo bagize uruhare runini mu mafaranga yakoreshejwe, aho bagejeje kuri miliyoni 13,6 z'Amadolari mu gihembwe cya kabiri.

    NISR ivuga ko ubu bushakashatsi bukorwa mu rwego rwo gukurikirana uko abagenzi bakoresha amafaranga mu Rwanda no hanze yarwo, aho bukusanya amakuru ku bice birimo amacumbi, ibiribwa n'ibinyobwa, ubwikorezi bw'imbere mu gihugu, imyidagaduro, gusura ahantu nyaburanga, serivisi z'ubuvuzi n'izindi serivisi.

    Ku rundi ruhande, amafaranga Abanyarwanda bakoresheje mu ngendo zo hanze y'u Rwanda (travel debits) mu gihembwe cya mbere yari miliyoni 98,1 z'Amadolari naho mu gihembwe cya kabiri agera kuri miliyoni 99,7 z'Amadolari.

    Abanyamahanga basura u Rwanda binjiye mu gihugu benshi bakoresheje indege basuye cyane ingagi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amafaranga-abanyamahanga-basura-u-rwanda-bakoresheje-yageze-kuri-miliyoni-462-4

  • Ibihugu bitanu byihariye hafi miliyoni 390$ z'ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Ni imibare igaragaza ko nubwo ibicuruzwa by'u Rwanda bigera ku masoko atandukanye ku Isi, igice kinini cy'amafaranga ava mu byoherezwa hanze gikomeje gushingira ku masoko make.

    Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko hagati ya Mata na Kamena 2026, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 548,98$.

    Ako gaciro kazamutseho 58,6% ugereranyije n'igihembwe cya kabiri cya 2025, ubwo ibyoherezwa mu mahanga byari bifite agaciro ka miliyoni 346,04$.

    Ugereranyije n'igihembwe cya mbere cya 2026, ibyoherezwa mu mahanga na byo byazamutseho 49,6%.

    Muri miliyoni 548,98$ u Rwanda rwinjije mu byoherezwa mu mahanga, ibicuruzwa bifite agaciro ka hafi miliyoni 390$ ni byo byagiye muri ibyo bihugu bitanu.

    U Bushinwa buri ku mpande zombi

    Mu bihugu bitanu bya mbere byakira ibicuruzwa by'u Rwanda harimo amasoko atandukanye cyane: Afurika ihagarariwe na RDC, Aziya ikagaragaramo u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, u Burayi bukagaragaramo u Buholandi, naho Amerika y'Amajyaruguru igahagararirwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    By'umwihariko, u Bushinwa bugaragara ku mpande zombi z'ubucuruzi bw'u Rwanda.

    Ni kimwe mu bihugu bitanu byakira igice kinini cy'ibyoherezwa mu mahanga, ariko kandi kiri no mu bihugu bitanu u Rwanda rutumizamo ibicuruzwa byinshi, hamwe na Tanzania, u Buhinde, Kenya na Uganda.

    Ibyo bihugu bitanu byonyine byaturutsemo 60,8% by'agaciro k'ibicuruzwa byose u Rwanda rwatumije mu mahanga mu gihembwe cya kabiri cya 2026.

    Ibyoherezwa byazamutse cyane, ariko ibitumizwa biracyiganza

    Izamuka ry'ibyoherezwa mu mahanga ni imwe mu mibare igaragara cyane muri iyi raporo.

    Mu gihe agaciro k'ibyoherezwa hanze kazamutseho 58,6% mu mwaka umwe, ibitumizwa mu mahanga byo byazamutseho 28,7%.

    Icyakora, amafaranga u Rwanda rukoresha ku bicuruzwa biva hanze aracyari menshi cyane ugereranyije n'ayo rwinjiza mu byo rwohereza.

    Mu gihembwe cya kabiri cya 2026, u Rwanda rwatumije ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 1,606$, mu gihe ibyo rwohereje hanze byari miliyoni 548,98$.

    Ibitumizwa mu mahanga byari 68,8% by'agaciro k'ubucuruzi mpuzamahanga bwose bw'u Rwanda, naho ibyoherezwa hanze bikagira 23,5%.

    Muri rusange, ubucuruzi mpuzamahanga bw'u Rwanda bwageze kuri miliyari 2,334$ mu gihembwe cya kabiri cya 2026, buzamuka 34,5% ugereranyije n'igihembwe nk'icyo cya 2025 ndetse na 23,3% ugereranyije n'igihembwe cya mbere cya 2026.

    Amasoko yo mu Burayi ari kuzamuka

    NISR igaragaza ko agaciro k'ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu bihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi kazamutseho 134,2% ugereranyije n'igihembwe cya mbere cya 2026, ndetse na 39,9% ugereranyije n'igihembwe cya kabiri cya 2025.

    Ubucuruzi bwose hagati y'u Rwanda na EU bwageze kuri miliyoni 156,90$ mu gihembwe cya kabiri cya 2026, buvuye kuri miliyoni 119,60$ mu gihembwe cyari cyabanje.

    U Buholandi kuba buri mu bihugu bitanu byakira igice kinini cy'ibicuruzwa by'u Rwanda na byo bihura n'iryo zamuka ry'ubucuruzi n'isoko ry'u Burayi, nubwo iyi raporo itagaragaza agaciro k'ibyoherejwe muri icyo gihugu ukwacyo.

    RDC na yo mu masoko atanu akomeye

    RDC ni cyo gihugu cyo mu karere k'Ibiyaga Bigari kiri ku rutonde rw'amasoko atanu y'ingenzi y'u Rwanda muri iyi raporo.

    Muri rusange, agaciro k'ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu bihugu bigize CEPGL kazamutseho 36,4% ugereranyije n'igihembwe cya kabiri cya 2025, ndetse na 11,7% ugereranyije n'igihembwe cya mbere cya 2026.

    Ubucuruzi bw'u Rwanda n'ibihugu bya CEPGL muri rusange bwari bufite agaciro ka miliyoni 285$.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihugu-bitanu-byihariye-hafi-miliyoni-390-z-ibyo-u-rwanda-rwohereje-mu-mahanga

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Félix Tshisekedi, yemereye itangazamakuru ko azatera u Rwanda ariko agasanga yaribeshyaga nyuma yuko M23 imufatanye Goma, yabonye imbaraga za gisirikari atishoboye yitabaza imbaraga za politiki anyuze mu bitwa ko barwanya u Rwanda basizwe n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bibumbiye muri FDLR, abahakanyi ba Jenoside bavuka ku bana bakoze Jenoside ndetse n'ibigarasha byahunze u Rwanda kubera inda n'imyitwarire. Ubu ayo mafaranga yahawe izina ry'amasekedi.

    Muri abo harimo Kayumba Nyamwasa, umwe mu bashinze Rwanda National Congress (RNC), umaze igihe akorera cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro byo kuri murandasi. RNC yo isigaye yirirwa isohora amatangazo ngo yereke Tshisekedi ko iri mukazi nayo ibone ku masekedi.

    Gusa inda zabo ntizijya zihaga ni nkiziko. Muri Werurwe 2021, mu rubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be babaga mu mitwe y'iterabwoba, Callixte Nsabimana, uzwi nka Sankara, yatangarije urukiko, ko Kayumba Nyamwasa yanyereje miliyoni $1.5 z'amafaranga yakusanyijwe n'abari mu RNC.

    Ayo mafaranga arenga miliyoni imwe n'igice z'amadolari yakusanyijwe mu 2017 n'abari bashyigikiye RNC, cyane cyane abo muri Afurika y'Epfo no mu bindi bihugu, bavuga yari agamije kugura intwaro zari gukoreshwa mu bikorwa byo kurwanya ubutegetsi bw'u Rwanda.

    Ayo mafaranga yose yashyikirijwe Kayumba Nyamwasa, wari ufite inshingano zo gushaka izo ntwaro. Abatanze amafaranga ngo bizeye ko kuba yarahoze ari umusirikare mukuru byamuhaga ubumenyi bwo kumenya intwaro zari zikenewe.

    Nyamara, nk'uko Sankara yabivuze nyuma y'amatora y'u Rwanda yo mu 2017, abatanze amafaranga batongeye kumenyeshwa niba izo ntwaro zaraguzwe ahubwo Kayumba yayakoresheje mu kugura amakamyo umunani ya Mercedes-Benz Actros, maze agatangiza ubucuruzi bwo gutwara ibintu muri Afurika y'Amajyepfo, cyane cyane hagati ya Afurika y'Epfo, Angola na Mozambique.

    Ubu abashinze RNC mu myaka icumi nitandatu ishize aho umwe yaca undi yahacisha umuriro kugeza naho Kayumba Nyamwasa yashwanye n'umwishywa we bapfuye amafaranga yavaga mu bitwaga ko ari abanyamuryango babo.

    Mu gihe Tshisekedi akomeje gutera inkunga abantu n'amatsinda avuga ko arwanya ubutegetsi bw'u Rwanda, Kayumba na RNC na bo bakomeje ibikorwa byabo byo kuri murandasi, birimo ibiganiro byo kuri X, amatangazo n'ubutumwa bugenewe abanyamakuru.

    Akaba ariyo nzira nshya bahisemo yo kubona amafaranga dore ko bose nta karimo k'amaboko bagira
    Gusa Kayumba ashaje nk'isabune, kuba Jenerali w'igihugu uyoboye ingabo, ugahunga ukaba mu mwobo nk'ifuku ukarangiza uri jenerali wo kuri murandasi ni ugusaza nabi. Amasekedi nayo ntacyo azamugezaho nk'ibindi byose yabayemo.

    Source : https://rushyashya.net/kayumba-nyamwasa-ubu-ahanze-amaso-amasekedi-ya-tshisekedi/

  • Usanga turira, nta muntu ufite ikintu akugomba hano mu Isi – Isimbi Model #rwanda #RwOT

    Umunyamideli Isimbi Model, yavuze ko abantu bakwiye kureka kurira bameze nk’aho hari uwo batezeho amaboko, ibyo bakwiye kubireka kuko nta muntu ufite icyo abagomba muri iyi Si.

    Isimbi Model yavuze ko muri iyi minsi abona hari abantu benshi baba barira nk’aho hari icyo batahawe bakwiye kumenya ko kuri iyi Si nta muntu ubitayeho ari bo bagomba kwiyitaho bakareka gutega amaboko.

    Ati “Abantu twese usanga turimo kurira, nta muntu ufite ikintu akugomba hano mu Isi, ibyo bakugomba barabizanye… Dufite abantu benshi ugasanga bari hariya bararira, nta muntu n’umwe ufite ikintu akugomba, kora usenge byose birashoboka.”

    Ngo abantu bahora biganyira icyo yababwira ni uko Yesu yakoze igitangaza rimwe apfira abantu atazongera kubapfira.

    Ati “Umuntu uri hariya urimo kwiganyira nta kindi nakubwira nakubwira ngo igitangaza cya mbere Yesu yagombaga gukora yaragikoze, yaratubambiwe ku musaraba. Ikindi ni ukwagura imyumvire, byose birashoboka.”

    Isimbi Model yavuze ko abantu bakwye kumenya ko nta muntu umwitayeho ku Isi aba agomba kwigira

    Source : http://isimbi.rw/usanga-turira-nta-muntu-ufite-ikintu-akugomba-hano-mu-isi-isimbi-model.html

  • Bruce Melodie yaciye umurongo ntarengwa ku muryango we #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda, Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yavuze ko atajya akunda kuzana umuryango we mu itangazamakuru ndetse ko n’iyo awuvuzeho hari aho adashobora kurenga bityo ko n’uzaharenga azabyumva.

    Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe kandi bagenzweho, akunda kugarukwaho cyane yaba mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga mu nkuru zitandukanye.

    Mu minsi yashize hari inkuru zagiye hanze ko we n’umugore we ibintu byaba bitameze neza, batabanye neza, gusa uyu muhanzi yavuze ko we n’umugore we n’abana bameze neza nta kibazo.

    Ati “Ubundi iyo umuntu aryamye akabyuka, ibisigaye ni ukugerageza. Bose barahumeka nta n’umwe urwaye, umuryango umeze neza nta kibazo rwose.”

    Yakomeje avuga ko atajya akunda kuvuga umuryango we mu itangazamakuru ariko umuntu uzabavugaho akarengera, azamukorera indirimbo itazibagirana.

    “Umuryango uri hamwe. Usibye ko ari njye wabizaniye, ntabwo njya mbavugaho byinshi, gusa ni umuryango wanjye hari imbibi ntarengwa, hari aho ngarukira, noneho n’umuntu uzabavuga, azabavuga inkuru njye nzamukorera indirimbo itazasaza ni ukuvuga ngo ubuvivi n’ubuvivure, bazasanga imiganda ikiziritse ku miganda y’inzu.” Bruce Melodie aganira na Kiss FM

    Bruce Melodie n’umugore we bafitanye abana babiri, Melodie yahishuye ko umuto akubagana cyane, aba ashaka kumenya buri kamwe ni mu gihe umukobwa mukuru we atuje kandi yanabonye ko afite impano yo kuririmba no gucuranga n’ubwo aba adashaka kubishyiramo imbaraga cyane.

    Bruce Melodie yavuze ko iyo bigeze ku muryango we hari imirongo ntarengwa

    Source : http://isimbi.rw/bruce-melodie-yaciye-umurongo-ntarengwa-ku-muryango-we.html

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w'ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z'urwango zibasira Abatutsi #rwanda #RwOT

    Igarurwa rya Général-Major Sylvain Ekenge Bomusa ku mwanya w'Umuvugizi w'Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ryongeye kugaragaza ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bufata ikibazo cy'imvugo zibasira Abatutsi nk'ibintu bisanzwe bikwiye gukorwa na benshi.

    Ekenge yongeye kugaragara ku mugaragaro nk'Umuvugizi wa FARDC ku wa 25 Nzeri 2026, ubwo yasinyaga itangazo ry'ingabo ryatangazaga impanuka y'indege yabereye i Kenge, muri Kwango, yahitanye abayobozi bakuru b'ingabo. Iri tangazo ni ryo kimenyetso cya mbere cyagaragaje ko yongeye gukora imirimo y'ubuvugizi, nyuma y'amezi yari amaze ahagaritswe.

    Ku wa 27 Ukuboza 2025, ubwo yavugiraga kuri RTNC, Ekenge yavuze amagambo yerekezaga ku bagore b'Abatutsi, agaragaza ko avuga ko gushakana na bo bishobora kuba inzira yo kuzana abantu b'Abatutsi agaragaza ko basambana nabenewabo kugirango bakomeze ubwoko Tutsi

    Nyuma y'ayo magambo, Umugaba Mukuru w'Ingabo za RDC yahagaritse Ekenge ku mwanya w'Umuvugizi wa FARDC ariko babikora kubera igitutu cy'amahanga. Mu itangazo ryasohowe icyo gihe, ubuyobozi bw'ingabo bwavuze ko ayo magambo atagaragaza umurongo wa Leta ya RDC, Perezida wa Repubulika cyangwa Guverinoma.

    FARDC yanavuze ko ayo magambo anyuranyije n'indangagaciro za Repubulika, ishimangira ko ingabo zigomba kurinda Abanyekongo bose nta vangura.
    Ariko igarurwa rya Ekenge ku mwanya umwe yari yarakuweho kubera ayo magambo rigaragaje umurongo icyo gihugu kigenderaho.

    Gen Maj Ekenge yasubiye ku mwanya w'Umuvugizi wa FARDC | IGIHE

    Source : https://rushyashya.net/kugarura-sylvain-ekenge-ku-mwanya-wubuvugizi-bwa-fardc-byashimangiye-ko-tshisekedi-ashyigikiye-imvugo-zurwango-zibasira-abatutsi/

  • Mukandutiye Angelina yafomozaga abagore batwitiye muri FDLR: Ubuhamya bw'ababanye na we – #rwanda #RwOT

    Yanagize uruhare mu gutoza interahamwe muri Segiteri ya Rugenge, no kuzishakira ibikoresho ngo zice Abatutsi. Abamubonye kandi muri icyo gihe bavuga ko Mukandutiye Angelina yayoboye bimwe mu bitero byo kujya kwica Abatutsi muri Segiteri Rugenge, aho yambaraga ikoti rya gisirikare ndetse akanafata imbunda.

    Yanategetse ko hashyirwa za bariyeri hirya no hino muri ako gace kugira ngo hatagira Umututsi ucika. Ingabo za RPA zari zishamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi zimaze kubohora u Rwanda, abateguye bakanakora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntibashizweyo, kuko bamwe muri bo bahungiye mu bihugu bitandukanye cyane cyane bituranye n'u Rwanda nka Zaire, aho bashinze umutwe w'iterabwoba wa FDLR bafite intego yo gufata u Rwanda.

    FDLR igizwe n'interahamwe n'abahoze mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR) ariko kandi na zimwe mu mpunzi z'Abanyarwanda zagumye muri Zaire. Ni umwe mu mitwe ifite amateka mabi y'ubugizi bwa nabi bumaze igihe kirekire bukorwa mu karere.

    Mukandutiye Angelina utarigeze aterwa ipfunwe n'ikimwaro cy'ibyo yasize akoze mu Rwanda, yakomezanyije ibikorwa bye n'uyu mutwe ndetse n'indi irwanya u Rwanda irimo FLN ya Paul Rusesabagina.

    Kwica abantu, gufata ku ngufu, gusahura no gukora ibindi bikorwa by'iterabwoba na magingo aya, ni byo biranga FDLR ikorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahoze yitwa Zaïre.

    Muri uyu mutwe, Mukandutiye yaricaga agakiza kuko ari we wari ushinzwe kumenya amakuru y'abagore n'abakobwa bashimuswe bakawinjizwamo. Urugero ni we wari ushinzwe gutanga ibinini byo kuboneza urubyaro, ku bakobwa n'abagore bafatwaga ku ngufu umunsi ku wundi.

    Mukandutiye yafomozaga abagora batwite

    Gusama inda udafite umugabo, bingana n'urupfu ku mugore wo muri FDLR. Uwo byabagaho yaba abishaka cyangwa atabishaka, Mukandutiye ni we wari ushinzwe gukurikirana ko akuramo iyo nda, yabyanga akicwa. Gusa hakaba abahabwa amahirwe ya kabiri bakazibyara bitewe n'inshingano zikomeye bari barahawe muri uyu mutwe, zirimo nko gukora ubutasi.

    Ibi bigarukwaho na bamwe mu bagore n'abakobwa b'Abanyarwandakazi bari barashimuswe na FDLR ikabajyana mu gisirikare cyayo, gusa uyu munsi bakaba baratashye mu Rwanda ndetse bakaba barahawe amasomo yo kubasubiza mu buzima busanzwe mu mu Karere ka Musanze mu Kigo cya Mutobo.

    Muri bo abagaruka ku makuru bazi kuri Mukandutiye Angelina, harimo na Caporal (Demobe) Past. Mujawayesu Laurence, Umunyarwandakazi washimuswe na FDLR mu Rwanda mu 1997 afite imyaka 14, na we akajyanwa mu bikorwa byayo mu mashyamba ya RDC.

    Yatorotse uwo mutwe muri 2003 ataha mu Rwanda, ubu akaba yaranabaye umwe mu bagira uruhare mu gushakisha abahoze ari abarwanyi ba FDLR kugira ngo basubizwe mu buzima busanzwe mu Kigo cya Mutobo.

    Caporal (Demobe) Past. Mujawayesu Laurence yagize ati ''Uriya mugore Angelina, sinzi impamvu yitwa umugore. Nta bugore agana! Ntiyatinyaga no kwica umwana umukikiye. Kuko ntabwo bifuzaga ko umuntu abyara, ubundi ryari itegeko. Iyo umukobwa yatwaraga inda ni ukumwica, cyangwa se akemera inda akayikuramo. Hari abakobwa benshi bapfuye kubera ko banze ko abagabo babasambanya.''

    ''Hakiyongeraho abapfuye kubera ko banze ko babakuramo inda, bakabarasa abandi bakabatera ibyuma bakabasatura, bakabasaturira mu ruhame rw'abandi kugira ngo na bo barebe batazatwara inda. […] Angelina rero ntabwo yigeze aba umubyeyi mwiza, yarabasaturaga. Kuko iyo yabaga amaze kunywa urumogi no gushyiramo izo Kanyanga, yarashwanyuzaga ako kanya mu maso y'abandi tureba.''

    Ibi kandi bishimangirwa na Mutesi (Izina ryahinduwe) na we washimuswe n'abarwanyi FDLR mu 1997 abayigize bacyitwa Abacengezi.

    Ati ''Ntabwo bemeraga ko dusama, iyo wasamaga bakubagaga uri muzima, bakakujyana ahantu bari bukwicire bakakubaga, bakaguteruramo umwana, bamwica ukwe, babicana, babajugunya aho, ni ibyo. […] Mukandutiye Angelina ndamwibuka, we rwose ageze no mu Rwanda yakomeje kubishishikariza abantu yumva ko abantu bazapfa. Ntabwo n'ubundi no mu Rwanda ahageze yaguhaga umutekano.''

    'Hari uburyo twicaraga tukareba tugasanga dusaziye ubusa, ukabona wavuye mu Rwanda uri umukobwa wenda uri muto, ugeze muri Congo urasambanywa buri munsi n'ubundi ntukiri umukobwa ngo uri isugi, ukavuga uti 'Nibura icyampa nkanabyara nkareba n'isura yanjye.' Ibyo rero iyo hagiraga n'ukurega Angelina akabyumva, kwari ukukwica.'

    Umwali (Izina ryahinduwe) ufite imyaka 27 akaba yaravukiye muri Walikale kuko nyina ari mu bashimuswe na na FDLR cyera, na we ni Umunyarwandakazi ugaruka ku bikorwa bya Mukandutiye akiri umuyobozi muri uyu mutwe, byiganjemo ibyo guhohotera abagore.

    Umwali yaterewe inda muri FDLR. Agaruka ku iyicarubozo yakorewe na Mukandutiye agerageza kuyikuramo, dore ko uyu mukobwa wigishijwe igisirikare na FDLR batashakaga ko atwita ngo atica akazi, kuko yari umwe mu boherezwaga gukora ubutasi bavuga ko asa n'Abatutsi bityo ko yatata abarimo Abanyamulenge ntibarabukwe bakagira ngo ni mwene wabo.

    Ati ''Mukandutiye Angelina ni we waduhaga ibyo binini byo gukuramo inda kuko nta musirikare ugomba gukora akazi atwite, cyangwa ahetse umwana. […] Iyo nda yanjye nayibanye ku buribwe ngakubitwa, ntibanamenye ko mfite uwo mwana mu nda, ari na ko nywa ibyo binini byo gukuramo inda, aho kugira ngo ivemo akaba ari njye ukomeza kumererwa nabi. Ubwo umuhungu wayinteye we bahise bamwica.''

    Umwali asobanura ko impamvu bishe umusore wamuteye inda, ari uko mu busanzwe muri FDLR abagore b'abayobozi bayo ari bo usanga bemerewe kubyara, ku buryo umusirikare muto na we iyo yibeshye agakunda umukobwa akamutera inda bashobora kubicana mu gihe batahawe uburenganzira bwo gushakana nk'umugabo n'umugore.

    Yavugaga ko kurongorwa ari inshingano z'umugore muri FDLR

    Mukandutiye yarahindukiraga akanatoranya bamwe mu bakobwa muri FDLR, akabashyira abayobozi b'igitsinagabo bakomeye muri uyu mutwe kugira ngo babafate ku ngufu, nyuma agakomeza ka kazi ke ko kumenya ko nyuma gufatwa ku ngufu banyoye ibinini byo kuboneza urubyaro.

    Bigarukwaho na Umulisa (Izina ryahinduwe) w'imyaka 36, washimuswe na FDLR afite imyaka 13 akaba yaravukiye muri RDC.

    Ati ''Ubwo buzima bwarakomeje, ndumva nari maze nko kugira imyaka nka 16, ntangiye kujya mu mihango. Umukecuru bitaga Angelina bamubwiraga ko abakobwa batangiye kujya mu mihango ko batagomba kubyara ko bagomba kubaha ibinini byo kuboneza urubyaro. Ubwo buzima bwo kunywa ibinini mbubamo kugira ngo ntasama.''

    ''Angelina ni we wari ushinzwe kumenya ubuzima bw'abagore bose uko babayeho, kubera ko n'ubundi bavugaga ko yavuye mu Rwanda afite akazi muri Leta y'u Rwanda yo ku bwa Habyarimana. […] Yatubwiraga ko tutagomba kubyarira muri Congo ko bitemewe, naho gusambanywa ko n'ubundi we ntiyabyitaga gusambanywa, yavugaga ko ari ukurongorwa, ko kurongorwa ari inshingano z'umugore n'umukobwa ngo ko aba agomba kurongorwa n'abagabo, ko nta kindi tugomba kubibazaho kindi ko tugomba kwemera.''

    Mukandutiye Angelina w'imyaka 75 yabaye umwalimu ndetse kuva mu 1986 – 1994 yari ushinzwe amashuri (Inspectrice) muri Nyarugenge i Kigali. Yahunze u Rwanda mu 1994 ajya mu cyahoze ari Zaïre atatana n'umuryango we, ahunguka mu 1997 ajya iwabo mu majyaruguru y'u Rwanda.

    Mu 1998 intambara y'abacengezi irangiye yarongeye arahunga, ajya muri Rutshuru na Masisi muri RDC. Yinjiye muri FDLR aba umwe mu bakomeye mu buyobozi bwayo.

    Hagati ya 2016 na 2017 ubwo FDLR yacikagamo ibice bibiri kubera kutumvikana kw'abayiyoboraga, havutse umutwe witwaje intwaro CNRD-Ubwiyunge wa Irategeka Wilson, waje guha Mukandutiye umwanya wa komiseri w'iterambere ryawo, gusa akomeza gukora nk'ibyo yakoraga muri FDLR kuko intego z'iyi mitwe yombi ntaho zari zitandukaniye.

    Ibitero bya gisirikare ku mitwe y'inyeshyamba muri Masisi byatumye Mukandutiye n'abo bari kumwe bahungira muri Kivu y'Amajyepfo, aho bafatiwe bakoherezwa mu Rwanda mu 2019.

    Mu 2008, Mukandutiye Angelina yari yarakatiwe igifungo cya burundu n'inkiko gacaca, kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusa akatirwa atari mu Rwanda ntiyahita atangira icyo gihano. Yatawe muri yombi akigezwa mu Rwanda 2019 ajyanwa mu Igororero rya Nyarugenge riri i Mageragere.

    Gusa nyuma yaje no gushinjwa ibindi byaha mu rubanza rw'ababuranyi 21 barezwe ibyaha by'iterabwoba barimo Nsabimana Callixte (Sankara) na Paul Rusesabagina bayoboraga MRCD/FLN, ku bitero uyu mutwe wagiye ugaba mu Rwanda bigapfiramo n'abaturage.

    Mu 2021, Urukiko Rukuru rwa Kigali rwamukatiye igifungo cy'imyaka itanu kubera ibi byaha, ariko nyuma yo kujurira, Urukiko rw'Ubujurire rumukatira igifungo cy'imyaka 20 muri Mata 2022. Ashobora kuba ari we muntu wa mbere mu Rwanda wakatiwe igifungo kirekire.

    Mukandutiye Angelina afungiwe mu Rwanda kubera uruhare yagize muri Jenoside no mu bitero FDLR yagabye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukandutiye-angelina-yasaturaga-abagore-batwitiye-muri-fdlr-ubuhamya-bw