Author: webrwanda

  • Uzanga gutanga inzoga z'ibyuma azahanwa nk'ufite kanyanga n'urumogi- Guverineri Mugabowagahunde – #rwanda #RwOT

    Yabivugiye mu Karere ka Gakenke ku wa 27 Nzeri 2026 muri siporo yihariye yahuje abayobozi, ibyamamare n'abaturage.

    Ni siporo yatangiwemo ubutumwa buri mu mujyo wa 'Sober Generation' bujyanye no kurwanya ibinyobwa bitemewe no kugabanya kunywa inzoga nyinshi muri rusange.

    Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko kuba hari abakibitse inzoga z'ibyuma ari ikibazo kuko Igihugu kitakomeza gushyira ingufu mu kurandura ibintu nyamara hari abarwana no kubihisha, ku buryo bigiye gukurikiranwa by'umwihariko.

    Ati 'Hari abantu bashobora kuba bagihishe ibyuma n'izindi nzoga zibujijwe haba mu bisenge, mu nzina n'ahandi hirya no hino. Mumenye ko bigize icyaha, uzabifatanwa azahanwa nk'uko duhana abandi dufatana urumogi na kanyanga kuko na byo ni ibiyobyabwenge acumbikiwe iwe.'

    Yaboneyeho gusaba abagifite izi nzoga kuzitanga ku neza cyangwa bagatanga amakuru y'aho ziri kandi ko icyo gihe nta kindi kibazo byabagiraho, ariko asaba n'abakuru kubera ababyiruka urugero rwiza ku kunywa inzoga nke.

    Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly nyuma yo gukora n'abo baturage siporo, yababwiye ko umuntu ukora imyitozo ngororamubiri adashobora kubibangikanya no kunywa inzoga nyinshi, ku buryo kongera iyi myitozo byagira uruhare mu kugira ubuzima buzira umuze.

    Yagaragaje ko muri rusange urubyiruko Igihugu gikeneye rudashobora kuba rwafashe ibisindisha ngo ruzatange umusaruro ukenewe.

    Ati 'Iyo tuvuze kutanywa inzoga ntabwo tuba tubivuze nk'intero gusa ahubwo tuba tuvuga urubyiruko rufite ibitekerezo bizima, rutekereza neza rugahitamo neza kandi rukagira icyerekezo rushaka kuganamo. Rero gukomeza gufata ibyuma byica ubwenge n'ubushobozi bwo kubaka Igihugu cyacu.'

    Minisitiri Mukazayire yakomeje avuga ko izi nzoga ari umwanzi w'ababyiruka n'abakuru kuko zikurura ibibazo bikomeye mu mibereho n'imibanire, ugasanga abana ntibiga ngo bafate n'abakuru bagahorana amakimbirane mu miryango, ku buryo kugabanya inzoga muri rusange ari umukoro ureba buri muntu.

    Abaturage bibukijwe akamaro ka siporo no kwirinda ibisindisha

    Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yavuze ko umuntu ukora imyitozo ngororamubiri adashobora kubibangikanya no kunywa inzoga nyinshi

    Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly yakoze siporo yo gukina agati

    Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko uzanga gutanga inzoga z'ibyuma, azahanwa nk'uwafatanywe kanyanga n'urumogi

    Iyi siporo yitabiriwe n'urubyiruko rwiganjemo urwo mu myidagaduro y'u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uzanga-gutanga-inzoga-z-ibyuma-azahanwa-nk-ufite-kanyanga-n-urumogi-guverineri

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z'Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z'Amayero #rwanda #RwOT

    Amasezerano ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n'ikipe ya FC Barcelona yo muri Esipanye yo kwamamaza igihugu binyuze mu mupira w'amaguru yahagaritswe by'agateganyo, ni nyuma y'amakimbirane yaturutse ku mafaranga ya komisiyo.

    Aya masezerano yasinywe muri Nyakanga 2025, aho yari ateganyijwe kumara imyaka ine. Yari agamije guteza imbere isura ya RDC ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu bufatanye na FC Barcelona.

    Mu byari bigize ayo masezerano harimo ko amakipe ya FC Barcelona azajya akoresha imyambaro y'imyitozo iriho ubutumwa bugira buti 'R.D. Congo – Cœur d'Afrique', bisobanuye 'RDC – Umutima wa Afurika.'

    Kuri ubu, ubwo butumwa ntibukigaragara ku myambaro y'imyitozo y'amakipe ya Barcelona, mu gihe amasezerano yari akwiye kumara imyaka ine yahagaritswe ataramara umwaka w'imikino umwe.

    Nk'uko ibitangazamakuru bitandukanye byabyanditse birimo Mediapart, yatangaje ko intandaro y'ikibazo ari komisiyo y'icumi ku ijana (10%) y'ingano k'agaciro kose k'Amasezerano, ingana na hafi €4.3M, ku masezerano afite agaciro ka hafi €43M.

    Ibigo bibiri by'Abafaransa, Ya'ats Sports na Ventilo Sports, byombi byagiye bigira uruhare mu biganiro byerekeranye n'aya masezerano, ariko nyuma havuka kutumvikana ku wagombaga guhabwa iyo komisiyo.

    Ya'ats Sports yari yaratangiye ibiganiro na FC Barcelona mbere, mu gihe Ventilo Sports na yo yaje kugira uruhare mu biganiro byahuzaga Barcelona n'ubuyobozi bwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

    Raporo ya Mediapart ivuga ko Barcelona yari isanzwe izi uruhare rwa Ya'ats Sports mu ntangiriro z'umushinga. Icyakora, nyuma y'uko havutse ikibazo kuri komisiyo, ibiganiro byo kuyigabana hagati y'ibigo byombi ntibyatanze umusaruro.

    Ibyo byatumye amasezerano ahagarikwa mu gihe amakimbirane akomeje gushakirwa umuti.

    Ubufatanye bwa RDC na Barcelona bwari bwatangajwe nk'umushinga ukomeye wo kumenyekanisha igihugu ku ruhando mpuzamahanga, hifashishijwe izina n'ubwamamare bw'ikipe yo muri Espagne.

    Ariko kuba amasezerano yari ateganyijwe kumara imyaka ine ahagaritswe mbere y'uko umwaka wa mbere urangira, byateje impaka ku buryo umushinga wari wateguwe n'uko amafaranga yari agenewe abahuza yagombaga gucungwa.

    Kugeza ubu, FC Barcelona ntiratangaza ku mugaragaro ibisobanuro birambuye ku ihagarikwa ry'aya masezerano. Mu gihe amakimbirane ku mafaranga ya komisiyo akomeje gukurikiranwa, ubutumwa bwo kwamamaza ntibukigaragara ku myambaro y'imyitozo ya Barcelona.

    Abakurikiranira hafi iby'aya masezerano banenga ubuyobozi bw'iki gihugu k'ubwo kudacunga neza umutungo wa rubanda cyane ko ayo mamiliyoni ava mu butunzi bw'igihugu, bakavuga ko bakabaye bashyiraho uburyo bwiza bwo gucungu umutungo w'igihugu.

    FC Barcelona signed a four-year partnership deal with the Democratic  Republic of the Congo (DRC). The agreement includes showcasing the emblem  'Cœur d'Afrique' on Barça's training kits from 2024/25 to 2028/29. The

    Source : https://rushyashya.net/zabyaye-amahari-hagati-ya-leta-ya-congo-na-fc-barcelona-amasezerano-ya-miliyoni-43-zamayero-ahagaritswe-kubera-komisiyo-ya-miliyoni4-3-zamayero/

  • Umutoza w’Amavubi yakomoje kungorane bahuye nazo #rwanda #RwOT

    Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Stephen Constantine yavuze ko bagowe cyane n’urugendo rugana muri Cape Verde aho bamaze amasaha cumi n’umunani mu nzira.

    Mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2026, nibwo Amavubi yahagarutse mu Rwanda yerekeza muri Cape Verde gukina umukino wa kabiri w’itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 aho uzaba ejo ku wa 29 Nzeri 2026.

    Nyuma y’imyitozo ya mbere Amavubi yakoze ejo hashize ku Cyumweru, Stephen Constantine yavuze ko bagowe cyane n’urugendo bakoze nyuma y’umukino wo ku wa Gatanu batsinzemo Liberia 3-1 aho bamaze amasaha 18 mu nzira.

    Ati “Rwari urugendo rutoroshye mu by’ukuri. Nyuma y’umukino twakoze urugendo rw’amasaha 18 byari bigoye cyane ku bakinnyi.”

    Yakomeje avuga ko imyitozo ya mbere bakoze, yamweretse ko ubu byibuze abakinnyi bamaze kuruhuka kuko yagenze neza.

    Ati “Uyu munsi twakoze imyitozo ya mbere, bamaze kumenyera neza buri wese arakora cyane. Nishimiye uko imyitozo ya mbere yagenze. Tuzi neza akamaro k’uyu mukino.'

    Yakomeje avuga ko basanze ikirere gitandukanye n’icyo mu Rwanda ariko ibyo bikaba ari ibisanzwe iyo uhinduye igihugu ariko biba bigomba kugenda, yemeje bagomba kukimenyera ku buryo bitazaba urwitwazo.

    Stephen Costantine yavuze ko bagowe cyane bikomeye n’urugendo

    Source : http://isimbi.rw/umutoza-w-amavubi-yakomoje-kungorane-bahuye-nazo.html

  • Umunyarwanda wari wagiye kwahira mu Burundi yasanzwe yapfuye – #rwanda #RwOT

    Ku wa 23 Nzeri 2026, Kubwimana yambutse Umugezi w'Akanyaru agiye gushaka ubwatsi bw'amatungo ku ruhande rw'u Burundi.

    Umuyobozi waganiriye na IGIHE ufite amakuru kuri iki kibazo, yavuze ko abasirikare b'u Burundi bamufashe agezeyo.

    Ku wa 26 Nzeri, umurambo we waje kuboneka i Rwabusoro mu Karere ka Bugesera.

    Uwo muyobozi yavuze ko hari abatuye hafi y'umupaka bambuka bakajya gushaka ubwatsi mu Burundi, nubwo bitemewe.

    Yagize ati 'Umuntu yagiye kwahira hakurya mu Burundi kandi bitemewe gusa kubera ko abarozi baturiye umupaka duhora turwana na bo kandi iwacu turahinga tukamarayo bo rero ntibahinga abaturage bacu bambuka bajya gushaka ubwatsi, maze umusore arambuka ajya kwahira agezeyo abasirikare b'u Burundi baramutwara maze ejo tubona umurambo njya kuwuzana.'

    IGIHE yamenye ko hari abaturage babonye abasirikare b'u Burundi bajyana Kubwimana. Hari kandi amakuru avuga ko abandi Banyarwanda bagiye muri icyo gihugu bafatiweyo, ndetse ko hari n'ufungiyeyo.

    Umurambo wa Kubwimana wajyanywe i Kigali kugira ngo usuzumwe n'abashinzwe ibimenyetso bya gihanga. Impamvu y'urupfu rwe ntiyari yatangazwa.

    Biteganyijwe ko, mu cyumweru gitaha, inzego zitandukanye zizaganiriza abatuye muri ako gace, zibibutse kwirinda kwambuka umupaka bajya mu Burundi mu buryo butemewe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyarwanda-wari-wagiye-kwahira-mu-burundi-yasanzwe-yapfuye

  • ICPAR yahembye ibigo 15 byahize ibindi mu gutegura raporo z'ibaruramari – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo bya Financial Reporting Excellence Awards (FREA 2026) byatanzwe ku nshuro ya kane mu muhango wabereye i Kigali ku wa 25 Nzeri 2026.

    Hahembwe ibigo byo mu byiciro 15, birimo inzego za Leta, ibigo by'abikorera n'imiryango itegamiye kuri Leta. Banque Populaire du Rwanda (BPR) ni yo yahize ibindi bigo muri rusange.

    Ibigo byifuza guhatanira ibi bihembo bibanza kubisaba, bigatanga raporo zabyo z'ibaruramari. Akanama nkemurampaka gashyirwaho na ICPAR gasuzuma izo raporo mbere yo gutanga amanota.

    Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Amin Miramago, yavuze ko ibi bihembo bigamije gushishikariza ibigo kunoza raporo z'ibaruramari no gukorera mu mucyo.

    Yasobanuye ko ibaruramari riteguwe neza rifasha ibigo kwiyubakira icyizere no gukomera mu bikorwa byabyo.

    Yagize ati 'Ibigo byitwaye neza uyu mwaka ntibigomba kwicara ngo byiturize ahubwo bikwiye gukomeza gutekereza ku cyo bikwiye gukora mu kongera amavugurura'.

    Brian Ngunjiri, uhagarariye akanama nkemurampaka, yavuze ko umubare w'ibigo byitabiriye uyu mwaka wiyongereye kandi ko hafi ya byose byabonye amanota ari hejuru ya 90%.

    Yagize ati 'Umubare w'ibigo byitabiriye wiyongereyeho 33%. Uyu mwaka twakiriye ibigo 64 aho twifuza ko mu mwaka utaha wa 2027 twazabona ibigo 100. Bigaragaza ko urwego rw'ibaruramari mu Rwanda kuri ubu ruri gutera imbere'.

    Yasobanuye ko kugira ngo ikigo cyemererwe guhatanira ibi bihembo, raporo yacyo y'ibaruramari igomba kuba yarabonye amanota arenga 65% mu isuzuma ry'ibanze.

    Philbert Nzaramyayezu ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari muri Nyungwe Management Company, yatwaye igihembo mu cyiciro cy'amahoteli n'ibigo by'ubukerarugendo.

    Yavuze ko gutegura neza raporo z'ibaruramari byafashije ikigo cyabo kubona abafatanyabikorwa n'abaterankunga, kuko bituma bagirira icyizere imikorere n'icyerekezo cyacyo.

    Yagize ati 'Ibanga dukoresha ni ugukorera mu mucyo kandi tugakorana ubushishozi mu gutegura neza raporo z'ibaruramari zacu. Dushyira mu bikorwa kandi inama zitandukanye tuba twagiriwe n'ikigo ICPAR, ku buryo buri mwaka dukora amavugurura'.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imitungo ya Leta yaba iyimukanwa n'itimukanwa muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi (MINECOFIN), Jonathan Havugimana, yavuze ko iyo Minisiteri ifatanya na ICPAR mu gutegura ibi bihembo no guteza imbere umwuga w'ibaruramari mu Rwanda.

    Yavuze ko ibihembo bishishikariza ababaruramari kugira ubumenyi n'ubushobozi biri ku rwego mpuzamahanga, bikagirira akamaro ibigo bakorera n'igihugu muri rusange.

    Yagize ati 'Ibaruramari riteguwe neza ni ishingiro ku kigo mu kubona aho kiva n'aho kigana. Nko ku bigo by'ikorera, ni ishingiro ryo kubona abafatanyabikorwa bashobora gushora imari muri ibyo kigo.'

    ICPAR inatanga amahugurwa agamije kongerera ubushobozi abakora mu ibaruramari, ndetse n'impamyabumenyi zemewe ku rwego mpuzamahanga, zirimo Certified Public Accountant (CPA) na Certified Accounting Technician (CAT).

    Ibi bihembo bya Financial Reporting Excellence Awards (FREA 2026) byatanzwe ku nshuro ya kane mu muhango wabereye i Kigali ku wa 25 Nzeri 2026

    Umuyobozi mukuru ushinzwe imari muri Nyungwe Management Company, yatwaye igihembo mu cyiciro cy’amahoteli n’ibigo by’ubukerarugendo

    Umuyobozi mukuru wa ICPAR, Amin Miramago yasobanuye ko ibi bihembo bitegurwa mu rwego rwo gukangurira ibigo kongera ireme ry’umusaruro wabyo binyuze mu ibaruramari riciye mu mucyo

    Brian Ngunjiri, uhagarariye akanama nkemurampaka gasuzuma kakanatanga amanota muri ibi bihembo, yavuze ko umubare w’ibigo byitabiriye uyu mwaka wiyongereye

    ICPAR yahembye ibigo 15 byahize ibindi mu gutegura raporo z'ibaruramari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icpar-yahembye-ibigo-15-byahize-ibindi-mu-gutegura-raporo-z-ibaruramari

  • Ambasade ya Israel yahaye Winners Mount Academy ibikoresho bya miliyoni 44 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye tariki 23 Nzeri 2026, ubwo Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, n'Umuyobozi wa STEMPower, Serukiza Espoir basuraga aho iri shuri rikorera mu Karere ka Musanze.

    STEMPower Rwanda ni Umuryango utegamiye kuri leta umaze gushinga ibyumba by'ikoranabuhanga mu bigo by'amashuri na kaminuza byo mu Rwanda birenga 10.

    Niyonsenga Prince w'imyaka 17, wiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye muri Winners Mount Academy we na bagenzi be bavuga ko ibikoresho by'ikoranabuhanga bahawe bizabafasha kugera ku nzozi zabo.

    Ati 'Turasa nk'aho ari bwo tugiye gutangira bundi bushya, kuko tugiye kurushaho kwiyungura ubumenyi mw'ikoranabuhanga, kandi ndifuza kuzagera ku nzozi zanjye zo guhanga udushya dushingiye ku ikoranabuhanga.'

    Ishimbi Shami Pretty w'imyaka 12 wiga mu mwaka wa kabiri ati 'Turashimira Ambasade ya Israel kuko yaduhaye ibikoresho twari dukeneye bizadufasha gutegura imirimo izaduha amafaranga n'ahazaza hacu heza.'

    Umuyobozi wa Winners Mount Academy, Muhizi Elie, yavuze ko iri shuri yarishinze yibanda ku ikoranabuhanga kuko yabyirutse umuvuduko waryo ari wo uyoboye Isi.

    Ati 'Umuvuduko w'isi umpamagarira ku gushinga ishuri ryibanda ku ikoranabuhanga, ku buryo umwana wese uzajya asoza hano azajya aba ari umwe mu bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga rihambaye nk'urugo ruhanga udushya.'

    Umuyobozi wa STEMPower Rwanda, Serukiza Espoir yavuze ko ibigo basanzwe bakorana na byo byatangiye gutanga umusaruro ari na yo mpamvu bahisemo gukorana na Winners Mount Academy kugira ngo bateze imbere amasomo y'ikoranabuhanga na siyansi.

    Ati 'Iki kigo kizigisha abana amasomo y'ikoranabuhanga n'ubumenyi bushingiye kuri siyansi. Mu bigo byose dukorana na byo umusaruro mwiza watangiye kwigaragaza, kuko utakwiga amasomo y'ubumenyi ngiro udafite ibikoresho, niyo mpamvu mu byo tubaha twibanda ku bikoresho by'ikoranabuhanga.'

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yanejejwe no kugera i Musanze agiye kwifatanya na Winners Mount Academy nk'ishuri risanzwe ari icyitegererezo mu by'ikoranabuhanga.

    Ati 'Abanyarwanda bakiri bato bari gushaka ibisubizo by'ibibazo bibangamiye abaturage binyuze ku ikoranabuhanga. Gukorana n'ishuri nka Winners Mount Academy n'ibyigiciro kuko risanzwe ar'icyitegererezo mu ikoranabuhanga, ni yo mpamvu twatanze Ibikoresho, Internet n'amahugurwa.'

    Ishuri Winners Mount Academy ryashinzwe mu 2018, ndetse kuva ryatangira ubufatanye n'Ambasade ya Israel mu Rwanda ryakomeje kwimakaza ihangwa ry'ibishya mu ikoranabuhanga mu ntara y'Amajyaruguru (Hub of Innovation).

    Ambasade ya Israel yahaye Winners Mount Academy ibikoresho bya miliyoni 44 Frw

    Ambasade ya Israel yatanze ibikoresho bizafasha abana kunguka ubumenyi mu by’ikoranabuhanga

    Abanyeshuri ba Winners Mount Academy bagawe na mudasobwa

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yagaragaje ko bazakomeza gushyigikira uburezi bwo mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasade-ya-israel-yahaye-winners-mount-academy-ibikoresho-bya-miliyoni-44-frw

  • Miliyari 100 Frw zigiye kwifashishwa mu kurwanya ibiza mu Majyaruguru no mu Burengerazuba – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa 26 Nzeri 2026, mu muganda rusange wabereye mu Karere ka Musanze, wibanze mu bikorwa byo gukumira amazi y'Umugezi wa Rwebeya aturuka muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga agasenyera abaturage.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWB, Richard Nyirishema, yavuze ko arenga miliyari 100 Frw yateganyijwe kubaka ibilometero 21 by'imiyoboro y'amazi, amateme n'ibyobo bifata amazi akunze gusenyera abaturage bo mu turere twa Musanze, Nyabihu, Rubavu mu mushinga uzatangira mu 2027.

    Yakomeje avuga ko ibyo bikorwa bigiye kwiyongera ku biri kubakwa mu bice bitandukanye kuko bizatangira muri Nyakanga 2027.

    Ati 'Hari ibisanzwe bihari twari twarubatse ariko biracyakenewe kuko ubu bigeze kuri 30 ku buryo hari ibizatangira kubakwa muri Nyakanga umwaka utaha.'

    Raporo ya Minisiteri y'Ibidukikije igaragza ko mu myaka icyenda yashize kugeza mu 2023 abantu 1595 bishwe n'ibiza bitandukanye, mu gihe byakomereje abandi 2368.

    Miliyari 100 Frw zigiye kwifashishwa mu kurwanya ibiza mu Majyaruguru no mu Burengerazuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-100-frw-zigiye-kwifashishwa-mu-kurwanya-ibiza-mu-majyaruguru-no-mu

  • Iburengerazuba: Ingo zirenga 214.000 zasabwe kwimuka – #rwanda #RwOT

    Impamvu ni uko ubutaka batuyeho butagenewe guturwamo nk'imidugudu kandi ubwo butaka Leta ikaba itazongera kujyanayo ibikorwaremezo.

    Tariki 29 Nzeri 2020 ni bwo Inama y'Abaminisitiri yemeje igishushanyombonera cy'imikoreshereze y'ubutaka ku rwego rw'Igihugu cyo kugeza mu mwaka wa 2050 kigamije gushyira mu bikorwa Icyerekezo 2050 igihugu cyihaye.

    Icyo gishushanyo mbonera giteganya ko mu 2050 abazaba batuye mu mijyi bazagera kuri 70% bavuye kuri 18%.

    Iyo mijyi ni Umujyi wa Kigali, imijyi umunani yegereye imipaka ari yo Nyagatare, Musanze, Rubavu, Karongi, Rusizi, Huye, Kirehe na Kayonza, n'imijyi 16 iciriritse izaba iri mu turere dusigaye.

    Icyo gishushanyo mbonera giteganya ko 30% bazasigara badatuye mu mijyi bazaba batuye ku midugudu kuri site 3000 hirya no hino mu gihugu.

    Mu gushakira umuti ibibazo bibangamiye imibereho y'Abanyarwanda, abagize Urwego rw'Igihugu rw'Inararibonye z'igihugu biganyijwemo amatsinda atatu ari kwiga ingingo zitandukanye zireba ubuzima bw'igihugu.

    Harimo itsinda riri kwiga ibijyanye n'ikendera ry'umuco n'ururimi rw'Ikinyarwanda n'uko byarwanywa, itsinda riri kwiga ibirebana n'amategeko agenga amakoperative n'uko yatezwa imbere n'itsinda rireba ibijyanye n'ibyubakire n'imiturire.

    Hon Bazatoha Adolphe uyoboye itsinda riri kwiga ibijyanye n'imiturire mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE yavuze ko basuye imidugudu itandukanye y'icyitegererezo basanga iyo miturire ari yo yafasha u Rwanda kugira ngo rutazisanga rutakigira ubutaka bwo guhinga rutakigira n'amashyamba.

    Ati “Twanasanze hari utubazo duto dukwiye gukosorwa mu myubakire y'imidugudu y'icyitegererezo kuko usangamo imyotsi yanduje inzu, no kutagira aho banika imyenda. Mu gukemura ikibazo cy'imyotsi, dusanga imidugudu yose ikwiye gushyirwamo za gaz kuko usanga no kubona inkwi zo gucana ku batuye mu midugudu ari ikibazo”.

    Mu kiganiro Intara y'Iburengerazuba iheruka kugirana n'abanyamakuru, Guverineri Ntibitura Jean Bosco yavuze ko iyi ntara irimo imidugudu 24 y'icyitegererezo ituyemo imiryango 1801.

    Ati “Muri rusange ingo z'intara ni 671.000 muri zo izituye ahemejwe gutura mu midugudu zigera mu 457.000. Ni ukuvuga ngo ingo zituye ahantu hemejwe nk'imidugudu zigera kuri 71%. Bivuze ngo n'abandi batuye aho hantu hatemejwe nk'imiduhudu na bo bazagenda bagana aho hantu, kuko ubu ibikorwaremezo byose bitangwa, bitangwa ahemejwe nk'imidugudu. Umuntu utuye ahantu hatemejwe nk'imidugudu ntabwo ibikorwaremezo bizajya bihajya”.

    Mu mikoreshereze y'ubutaka igice kinini cyagenewe ubuhinzi n'ubworozi kuko ari kilometero kare 12.433 zingana na 47, 2%, amashyamba yagenewe kilometero kare 7.725 zingana 29.3%, imiturire, ibikorwa remezo byose hamwe n'imihanda bigenerwa kilometero kare 3.980 zingana 15.1% na ho amazi n'imbago zayo hamwe n'ibishanga bikomye bizaba biri kuri kilometero kare 2.200 bingana 8.5%.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-ingo-zirenga-214-000-zasabwe-kwimuka

  • Minisitiri w'Intebe yahuye n'Abanyarwanda baba i New York, New Jersey na Connecticut – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yabereye i New York ku mugoroba wo ku wa 25 Nzeri 2026, ubwo Dr Nsengiyumva yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bikorwa by'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye.

    Yitabiriwe n'abandi bayobozi b'u Rwanda bari i New York barimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Yvan Butera ndetse na Ambasaderi w'u Rwanda muri Loni, Martin Ngoga.

    Ibiro bya Minisitiri w'Intebe byatangaje ko yabwiye abo Banyarwanda amahirwe bafite yo gushora imari mu Rwanda, gusangiza abandi ubumenyi n'ubunararibonye bungukiye mu mahanga, no kubaka ubufatanye bwagira uruhare mu iterambere ry'igihugu.

    Minisitiri w'Intebe Nsengiyumva yari yagiye i New York ahagarariye Perezida Paul Kagame mu Nteko Rusange ya 81 y'Umuryango w'Abibumbye.

    Uruhare rw'Abanyarwanda baba mu mahanga rugaragarira no mu mafaranga bohereza mu gihugu.

    Imibare ya Banki Nkuru y'u Rwanda igaragaza ko mu 2025 bohereje mu gihugu miliyoni 640$, avuye kuri miliyoni 379$ mu 2021.

    Abayobozi b'u Rwanda barimo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva uw'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Umutekano, Dr. Vincent Biruta, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Yvan Butera n’abandi bahuye n’Abanyarwanda baba muri Amerika

    Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yasabye Abanyarwanda baba muri Amerika gushora imari mu Rwanda

    Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yahuye n'Abanyarwanda baba muri Leta za New York, New Jersey na Connecticut, abagezaho aho u Rwanda rugeze mu iterambere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-yahuye-n-abanyarwanda-baba-i-new-york-new-jersey-na

  • Volleyball: Ikipe y'u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y'Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda mu mukino w'intoki wa Volleyball y'Abagabo yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y'Igikombe cya Afurika cya 2026 cyabereye i Tunis muri Tunisia.

    U Rwanda rwasoje iri rushanwa ku mwanya wa gatandatu, aho rwatsinzwe na Misiri amaseti 3-0 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatanu. Misiri yatsinze amaseti 3-0 (25-16, 25-21 na 26-24).

    Muri iri rushanwa, Ikipe y'igihugu yatangiye neza atsinda Repubulika ya Centrafrique ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbere yo gutsindwa na Cameroun 3-1 mu mukino wa nyuma wo mu itsinda.

    Mu mikino yakurikiyeho, u Rwanda rwatsinze Gambia amaseti 3-0 mu mikino wa Kimwe cy'Umunani cy'irangiza ruhita ruhura na Tunisia muri ¼ cy'irangiza. Ikipe y'igihugu ya Tunisia yatsinze u Rwanda 3-0, bituma rujya mu mikino yo guhatanira imyanya ya 5 kugeza ku wa 8.

    U Rwanda rwongeye kubona intsinzi mu mukino wo guhatanira imyanya, rwatsinze Nigeria amaseti 3-1, aho Captain Wiclif Dusenge yakoreyemo amanota menshi 26. Iyi ntsinzi yahejeje u Rwanda amahirwe yo guhatanira umwanya wa gatanu, ariko Misiri itsinda uyu mukino ku maseti 3-0.

    Kuba u Rwanda rwarangije ku mwanya wa gatandatu bisobanuye ko rwasubiyemo ku mwanya rwari rwabonye mu Gikombe cya Afurika cya 2023 cyabereye muri Misiri.

    Iri rushanwa ryegukanywe na Tunisia, itsinze Cameroun ku mukino wa nyuma amaseti 3-0.

    U Rwanda rwari rwitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya munani kuva rwinjiye bwa mbere mu 1987. Umwanya mwiza rwigeze kugeraho ni uwa gatanu, wabonetse mu 2005.

    ImageImageImageImageImageImageImage

    Source : https://rushyashya.net/volleyball-ikipe-yu-rwanda-yageze-i-kigali-nyuma-yo-gusoza-imikino-yigikombe-cya-afurika-cyabereye-muri-tunisia/