Author: webrwanda

  • AMAFOTO – Ikipe y'igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika 2027 #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yegukanye intsinzi ya kabiri yikurikiranya mu gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2027, nyuma yo gutsindira Cape Verde iwayo ibitego 2-1.

    Uyu mukino w'umunsi wa kabiri wo mu itsinda K wabereye kuri Estádio Nacional de Cabo Verde i Praia ku wa Kabiri, tariki ya 29 Nzeri 2026.

    Cape Verde ni yo yabanje kubona igitego, ubwo hari ku munota wa 40 aho igitego cyatsinzwe na Gilson Tavares ariko Amavubi ntiyacitse integer kuko myugariro Niyomugabo Claude yaje kwishyurira u Rwanda igitego, mbere y'uko Iradukunda Elie Tatou, wari winjiye asimbura, atsindira Amavubi igitego cya kabiri mu gice cya kabiri.

    U Rwanda rwahise rutsinda Cape Verde ibitego 2-1, rubona amanota atatu y'ingenzi mu rugendo rwo gushaka itike y'AFCON 2027. Iyi ntsinzi yatumye Amavubi yuzuza amanota atandatu nyuma y'imikino ibiri.

    Undi mu mukino w'umunsi wa kabiri wo mu Itsinda K, ikipe y'Igihugu ya Mali yatsinze Liberia igitego 1-0, bityo nayo yuzuza amanota atandatu.

    Ibi bivuze ko Mali n'u Rwanda ubu zombi zifite amanota atandatu, nyuma yo gutsinda imikino ibiri ya mbere, ni nyuma yahoo ku munsi wa mbere, Mali yari yatangiye itsinda Cape Verde ibitego 3-1, mu gihe u Rwanda rwatsinze Liberia 3-1 i Kigali.

    Nyuma y'imikino ibiri, u Rwanda na Mali zifite amanota atandatu, ariko Amavubi ari ku mwanya wa mbere bitewe n'umubare w'ibitego amaze gutsinda.

    U Rwanda rufite ibitego 5 rwatsinze, 2 rutsinzwe, rukagira ibitego 3 ruzigamye, mu gihe Mali ifite ibitego 4 rwatsinze, 1 rutsinzwe, na yo ikagira ibitego 3 izigamye.

    Iyi ntsinzi kandi yakomeje gutuma u Rwanda rutangira neza mu nzira yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika cya 2027 giteganyijwe kubera mu gihugu cya Uganda, Kenya na Tanzania.ImageImageImageImageImage

    ImageImage

    Image

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-ikipe-yigihugu-amavubi-yatsindiye-cape-verde-iwayo-akomeza-kuyobora-itsinda-k-mu-gushaka-itike-yigikombe-cya-afurika-2027/

  • Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yandikiye amateka muri Cape Verde iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi 2 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

    Abasore ba Stephen Constantine batangiye umukino barushwa cyane na Cape Verde yabonye amahirwe agera kuri 3 mu minota 10 ya mbere harimo ayo ku munota wa 9 aho Tavares yasigaranye n’umunyezamu Ntwari Fiacre ariko akawukuramo.

    Amahirwe ya mbere Amavubi yabonye ni ayo ku munota wa 15 aho Niyomugabo Claude yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko hakabura umukinnyi ushyira mu izamu.

    Cape Verde yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 40 cyatsinzwe na Gilson Tavares ku mupira wari uhinduwe na Mendes.

    Amavubi ntabwo yacitse intege yakomeje gushaka igitego ndetse iza kukibona ku ishoti rikomeye rya Niyomugabo Claude.

    Hari ku munota wa kabiri w’inyongera, Amavubi yabonye koruneri maze Leroy-Jacques Mickels ayiha Joy-Lance Mickels wahise ayiha Bizimana Djihad wawupashe n’igituza Niyomugabo Claude atera ishoti rikomeye maze umupira uruhukira mu rushundura. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-1.

    Amavubi yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, Biramahire Abeddy aha umwanya Iradukunda Elie Tatou.

    Izi mpinduka zaje gutanga umusaruro ku munota wa 52 ubwo Iradukunda Elie yatsindiraga u Rwanda igitego cya kabiri ku mupira wari uhinduwe na Joy-Lance Mickles.

    Ku munota wa 67, Emeran Noam na Kwizera Jojea baje kwinjira mu kibuga hasohoka Leroy-Jacques Mickels na Mugisha Gilbert. Muhire Kevin na Nshuti Innocent baje kujya mu kibuga Mugisha Bonheur na Joy-Lance Mickels bavamo.

    Umukino waje kurangira ari 2-1 maze u Rwanda rufata umwanya wa mbere muri iri tsinda rya K n’amanota 6 kuri 6.

    Source : http://isimbi.rw/amavubi-yatsindiye-cape-verde-iwayo-amafoto.html

  • Korari Hermon yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Amatunda’, ivuga ku rukundo rwa Kristo n’abamwizera #rwanda #RwOT

    Korari Hermon yo muri ADEPR Rubona yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Amatunda’, igamije gutambutsa ubutumwa bushingiye ku rukundo ruhebuje rwa Kristo n’abamwizera.

    Iyi Korali ivuga ko icyatumye ihitamo iyi ndirimbo ari ukugira ngo itambutse ubutumwa buvuga ku rukundo ruri hagati y’Umukwe, ari we Kristo, n’Umugeni, ari we Torero rya Kristo.

    Nyuma yo kumva iyi ndirimbo, Korari Hermon yifuza ko buri wese yazirikana urukundo Imana yakunze abantu kugeza ubwo yatanze Kristo. Ivuga ko umuntu uri muri Kristo Yesu aba anezerewe, ndetse n’iyo ahuye n’ibigeragezo, Kristo amuba hafi, akamutabara kandi akamuha ibyo akeneye.

    Korari Hermon ivuga ko umwihariko wa 'Amatunda’ uri mu butumwa bw’urukundo ruhebuje ruri hagati ya Kristo n’Itorero.

    Kuva iyi ndirimbo yashyirwa hanze, abantu benshi bayumvise bakayikunda. Korari ivuga ko iyo ijyanye ivugabutumwa, iyi ndirimbo ikunze gusabwa kenshi, ndetse hari aho bayisaba inshuro ebyiri.

    Iyo yongeye kuririmbwa, Korari Hermon ivuga ko ikomeza kumvikana nk’aho ari nshya ku bayumva, yaba abakuru n’abato, abo mu madini n’amatorero atandukanye ndetse n’abataramenya Imana.

    Ni muri urwo rwego Korari Hermon ifata 'Amatunda’ nk’indirimbo y’ikirango cyayo, ndetse ikaba imwe mu ndirimbo zigaragaza umwihariko wayo.

    Igitekerezo cyo guhimba iyi ndirimbo cyaje nyuma yo gusoma Ijambo ry’Imana, cyane cyane amagambo ari mu Ndirimbo ya Salomo.

    Umuririmbyi witwa Théopiste, wari usanzwe ahimba zimwe mu ndirimbo Korari Hermon yaririmbaga, ni we wayihimbye nyuma yo gusoma ayo magambo. Yavuze ko yayumviseho ubutumwa bumukora ku mutima, ayoborwa n’Umwuka Wera ahita ahimba indirimbo 'Amatunda’.

    Yayihimbye mu 2004, ayigisha Korari Hermon mu 2005, hanyuma mu 2006 bayijyana muri studio kugira ngo bayifate amajwi.

    Ubutumwa bwihariye Korari Hermon ishaka kugeza ku bantu binyuze muri iyi ndirimbo ni uko Yesu ari umukunzi mwiza, kandi abari muri we adatererana.

    Korari ivuga ko n’iyo abamwizera bahuye n’ibibazo, Kristo akomeza kuba hafi yabo kandi akababera byose. Abamaze kumenya Yesu Kristo barasabwa gukomeza kuguma muri we, mu gihe abataramumenya basabwa kumwegera bakaba muri we.

    Korari Hermon yifuza ko umuntu uzumva 'Amatunda’ yagira impinduka mu mibanire ye n’Imana, akakira Yesu Kristo kandi akamugira Umukunzi we mu buzima bwa buri munsi.

    Ishaka ko umuntu amenya ko ibyo akeneye byose ashobora kubitura Kristo, akamubera igisubizo kandi akamuyobora mu rugendo rwe rwose.

    Ubutumwa bwa Korari Hermon bushimangira ko kugira Yesu ari inyungu, kutamugira bikaba igihombo, kuko kugira Yesu mu buzima bw’umuntu ari byo bimubera isoko y’ubuzima.

    Yatangiye umurimo w’Imana mu 1998, mu cyahoze ari Paruwasi ya Rubona, mu Karere ka Rubavu, aho yakomeje gukoresha impano y’abaririmbyi bayo mu kwamamaza ubutumwa bw’Imana.

    Korali Hermon yashyize hanze indirimbo nshya

    Source : http://isimbi.rw/korari-hermon-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-yise-amatunda-ivuga-ku-rukundo-rwa.html

  • U Rwanda rwakiriye ibikomoka kuri peteroli rwifashishije inzira nshya; toni 40.000 zageze i Mombasa – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu, Rwanda National Energy Company, RNEC, cyakiriye peteroli binyuze muri iyi gahunda nshya yashyizweho hagati ya Guverinoma z'u Rwanda na Kenya.

    Umuhango wo kwakira ubwo bwato wabaye ku wa 29 Nzeri 2026, witabirwa n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo, Armand Zingiro, na Minisitiri wa Kenya ushinzwe Ingufu na Peteroli, James Opiyo Wandayi.

    Zingiro yavuze ko kugera kwa MT Sea Wolf i Kipevu ari ugushyira mu bikorwa amasezerano ibihugu byombi byari bimaze amezi bitegura.

    Ati 'Mu mezi make ashize, Guverinoma zacu zombi zari kumwe zisinyana amasezerano yatumye ibyo twabonye muri iki gitondo bishoboka. Uyu munsi, ubwato bwa MT Sea Wolf buri hano butwaye toni 40.000 z'ibikomoka kuri peteroli; amasezerano yari ku mpapuro ahindutse ibikorwa bizagirira akamaro Abanyarwanda.'

    Wandayi we yavuze ko ibyo bicuruzwa bingana hafi n'ibikenerwa n'u Rwanda mu kwezi kumwe.

    Ati 'Kwakira ubwato bwa MT Sea Wolf, butwaye toni 40.000 z'ibikomoka kuri peteroli bya RNEC, zingana hafi n'ibyo u Rwanda rukoresha mu kwezi kumwe, bigaragaza ko Kenya yiteguye kuba irembo ry'u Rwanda ku masoko mpuzamahanga y'ingufu.'

    U Rwanda ruri kugabanya kwishingikiriza ku nzira imwe

    Zingiro yavuze ko kuba u Rwanda rudakora ku nyanja kandi rutumiza hanze ibikomoka kuri peteroli byose rukoresha, bituma ikibazo cy'inzira ibyo bicuruzwa binyuramo kiba ingenzi ku mutekano w'ingufu.

    Yavuze ko ihungabana ry'inzira mpuzamahanga zo mu nyanja n'imihindagurikire y'ibiciro bya peteroli ku Isi bishobora guhita bigira ingaruka no ku biciro bya lisansi mu Rwanda.

    Ati 'Uyu mwaka watwibukije uburyo ibibazo bibera kure y'imipaka yacu, kuva ku ihungabana ry'inzira mpuzamahanga z'ubwikorezi bwo mu nyanja kugeza ku ihindagurika ry'ibiciro bya peteroli, bishobora guhita bigera kuri twe.'

    Yavuze ko igisubizo cya Guverinoma ari ukongera inzira zitandukanye ibikomoka kuri peteroli binyuramo.

    Iyi nzira ya Kenya ije yiyongera ku yindi u Rwanda rwafunguye inyuze ku Cyambu cya Tanga muri Tanzania.

    Zingiro yavuze ko ubu buryo bushya kandi buhindura imikorere yari isanzwe ishingiye cyane ku masezerano y'ubucuruzi hagati y'ibigo, bukajya ku bufatanye bwa za Leta.

    Wandayi yavuze ko biteganyijwe ko ingano y'ibikomoka kuri peteroli bizajya binyuzwa muri mu muhora wa ruguru bijya mu Rwanda izikuba inshuro 10 mu myaka iri imbere.

    Yavuze ko ibyo bigaragaza icyizere u Rwanda rufitiye ibikorwa remezo bya Kenya n'ubushobozi bwayo bwo kuba ihuriro ry'ubwikorezi n'ingufu muri Afurika y'Iburasirazuba.

    Ibi bicuruzwa bizajya bigera ku Cyambu cya Mombasa, bivanywe mu bwato na Kenya Ports Authority, hanyuma Kenya Pipeline Company ibitware mu miyoboro yayo no mu bubiko, mbere yo gukomeza urugendo rugana ku isoko ry'u Rwanda.

    Zingiro yavuze ko iyi gahunda ije no gushyigikira politiki y'u Rwanda yo kongera ubushobozi bwo kubika peteroli y'ingoboka.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-ibikomoka-kuri-peteroli-rwifashishije-inzira-nshya-toni-40

  • Kuki gatanya uko iminsi ishira zigenda ziyongera? #rwanda #RwOT

    Ese musigaye mubona ukuntu ingo hafi ya zose zo muri iyi minsi zirangirira muri gatanya? Umwaka umwe cyangwa ibiri biba bihagije ngo urugo rube rusenyutse.

    Ibyatangiranye ibyishimo byinshi, bikarangirana n’ukwicuza kwinshi cyane. Ese kuki ingo z’iki gihe zitakiramba?
    Imwe mu mpamvu zibitera ni uko imibereho y’abantu yahindutse. Abagore benshi barize, bafite akazi kandi bafite ubushobozi bwo kwitunga. Ibi bituma umuntu adakomeza kwizirika ku rugo rurimo ihohoterwa cyangwa agasuzuguro kubera ko atagitinya kubura ubufasha bw’amafaranga.

    Ikindi ni uko abantu bagira ibyifuzo byinshi ku wo bashakanye. Umuntu aba yiteze ko uwo bashakanye aba umukunzi, inshuti magara, umujyanama ndetse n’umufatanyabikorwa muri byose. Iyo ibyo byifuzo bidahuye n’ukuri k’ubuzima, umubano ushobora gutangira kurangwa no kutumvikana.

    Ikindi gitangaje ni ikoranabuhanga. Hari igihe abashakanye baba bicaye hamwe, ariko buri wese ari kuri telefone. Ibi bishobora kugabanya ibiganiro n’ubusabane, bigatuma ibibazo bitavugwa bigenda byiyongera. Kandi iyo icyo twakwita nk’itumanaho (Communication) gisenyutse, n’urukundo rushobora gukurikiraho.

    Rero ikibazo si uko urukundo rw’iki gihe rwabuze burundu, ahubwo, imiterere y’urukundo n’ubuzima bw’abashakanye byarahindutse. Urugo rw’iki gihe rukeneye itumanaho, kwihanganirana no gukorana, aho kwishingikiriza gusa ku rukundo rwo mu ntangiriro kuko gukunda umuntu biroroha iyo ibintu byose bimeze neza; ikizamini nyacyo cy’urukundo gitangira iyo ubuzima butangiye kugorana.

    Jean François Regis/ ISIMBI.RW}}

    Source : http://isimbi.rw/kuki-gatanya-uko-iminsi-ishira-zigenda-ziyongera.html

  • Kuki gatanya uko iminsi ishira zigenda ziyongera? #rwanda #RwOT

    Ese musigaye mubona ukuntu ingo hafi ya zose zo muri iyi minsi zirangirira muri gatanya? Umwaka umwe cyangwa ibiri biba bihagije ngo urugo rube rusenyutse.

    Ibyatangiranye ibyishimo byinshi, bikarangirana n’ukwicuza kwinshi cyane. Ese kuki ingo z’iki gihe zitakiramba?
    Imwe mu mpamvu zibitera ni uko imibereho y’abantu yahindutse. Abagore benshi barize, bafite akazi kandi bafite ubushobozi bwo kwitunga. Ibi bituma umuntu adakomeza kwizirika ku rugo rurimo ihohoterwa cyangwa agasuzuguro kubera ko atagitinya kubura ubufasha bw’amafaranga.

    Ikindi ni uko abantu bagira ibyifuzo byinshi ku wo bashakanye. Umuntu aba yiteze ko uwo bashakanye aba umukunzi, inshuti magara, umujyanama ndetse n’umufatanyabikorwa muri byose. Iyo ibyo byifuzo bidahuye n’ukuri k’ubuzima, umubano ushobora gutangira kurangwa no kutumvikana.

    Ikindi gitangaje ni ikoranabuhanga. Hari igihe abashakanye baba bicaye hamwe, ariko buri wese ari kuri telefone. Ibi bishobora kugabanya ibiganiro n’ubusabane, bigatuma ibibazo bitavugwa bigenda byiyongera. Kandi iyo icyo twakwita nk’itumanaho (Communication) gisenyutse, n’urukundo rushobora gukurikiraho.

    Rero ikibazo si uko urukundo rw’iki gihe rwabuze burundu, ahubwo, imiterere y’urukundo n’ubuzima bw’abashakanye byarahindutse. Urugo rw’iki gihe rukeneye itumanaho, kwihanganirana no gukorana, aho kwishingikiriza gusa ku rukundo rwo mu ntangiriro kuko gukunda umuntu biroroha iyo ibintu byose bimeze neza; ikizamini nyacyo cy’urukundo gitangira iyo ubuzima butangiye kugorana.

    Jean François Regis/ ISIMBI.RW}}

    Source : http://isimbi.rw/kuki-gatanya-uko-iminsi-ishira-zigenda-ziyongera.html

  • Byishimo Valua na Niyo David ntabwo bazakina umukino w’Amavubi na Sudani #rwanda #RwOT

    Mu gihe ejo ku wa Gatatu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 azakina na Sudani mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri umwaka utaha, ntabwo azaba afite abakinnyi babiri yari yahamagaye, Niyo David na Byishimo Valua.

    Byishimo Valua usanzwe ukinira Plice FC yo mu Rwanda, ntabwo yitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu kubera ko yagize ikibazo cy’uburwayi, n’umukino wo kwishyura ntabwo azawukina.

    Niyo David ukinira Veres Rivne mu cyiciro cya mbere muri Ukraine, ntazakina umukino ubanza Amavubi U23 azakinamo na Sudani ejo ku wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri 2026 kuri Kigali Pele Stadium kubera ko yabuze visa ndetse biranagoye ko yazakina n’umukino wo kwishyura.

    Kubera ibibazo by’intambara ikomeje kubera muri Ukraine, uyu mukinnyi w’Umunyarwanda, Niyo yagombaga kunyura muri Moldova na Bus, akahafatira indege imuzana i Kigali anyuze i Doha.

    Hajemo ibibazo kubera ko ikipe ye kuko itarabasha kumubonera Visa imwinjiza muri Moldova ngo ahafatire indege iza i Kigali.

    Iki kikaba ari ikibazo ku mutoza Eric Nshimiyimana kuko aba ni bamwe mu bakinnyi umuntu yanafata nk’inkingi za mwamba muri iyi kipe by’umwihariko Niyo David, kubabura bishobora kumwicira imibare.

    Niyo David yabuze ibyangombwa

    Byishimo Valua ararwaye

    Source : http://isimbi.rw/byishimo-valua-na-niyo-david-ntabwo-bazakina-umukino-w-amavubi-na-sudani.html

  • Byishimo Valua na Niyo David ntabwo bazakina umukino w’Amavubi na Sudani #rwanda #RwOT

    Mu gihe ejo ku wa Gatatu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 azakina na Sudani mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri umwaka utaha, ntabwo azaba afite abakinnyi babiri yari yahamagaye, Niyo David na Byishimo Valua.

    Byishimo Valua usanzwe ukinira Plice FC yo mu Rwanda, ntabwo yitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu kubera ko yagize ikibazo cy’uburwayi, n’umukino wo kwishyura ntabwo azawukina.

    Niyo David ukinira Veres Rivne mu cyiciro cya mbere muri Ukraine, ntazakina umukino ubanza Amavubi U23 azakinamo na Sudani ejo ku wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri 2026 kuri Kigali Pele Stadium kubera ko yabuze visa ndetse biranagoye ko yazakina n’umukino wo kwishyura.

    Kubera ibibazo by’intambara ikomeje kubera muri Ukraine, uyu mukinnyi w’Umunyarwanda, Niyo yagombaga kunyura muri Moldova na Bus, akahafatira indege imuzana i Kigali anyuze i Doha.

    Hajemo ibibazo kubera ko ikipe ye kuko itarabasha kumubonera Visa imwinjiza muri Moldova ngo ahafatire indege iza i Kigali.

    Iki kikaba ari ikibazo ku mutoza Eric Nshimiyimana kuko aba ni bamwe mu bakinnyi umuntu yanafata nk’inkingi za mwamba muri iyi kipe by’umwihariko Niyo David, kubabura bishobora kumwicira imibare.

    Niyo David yabuze ibyangombwa

    Byishimo Valua ararwaye

    Source : http://isimbi.rw/byishimo-valua-na-niyo-david-ntabwo-bazakina-umukino-w-amavubi-na-sudani.html

  • Urutoki rukomeje kuyobora umusaruro w'ubuhinzi mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Imibare iri mu bushakashatsi bw'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, bwakozwe ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, MINAGRI, igaragaza ko urutoki rukurikirwa n'imyumbati, ibijumba, ibirayi, ibishyimbo, ibigori n'umuceri mu bihingwa by'ingenzi byasuzumwe.

    Mu gihembwe B cya 2026, umusaruro w'imyumbati wageze kuri toni 846.963, uvuye kuri toni 852.541 mu gihembwe nk'iki cya 2025. Ibijumba na byo byagabanutse, biva kuri toni 652.515 bigera kuri toni 641.667.

    Ku rundi ruhande, ibirayi byazamutse bigera kuri toni 331.963, bivuye kuri 314.093. Umusaruro w'ibishyimbo na wo wazamutse buhoro ugera kuri toni 243.775, uvuye kuri 240.721. Ibigori byageze kuri toni 122.370, bivuye kuri 117.711, mu gihe umuceri wazamutse ugera kuri toni 80.325, uvuye kuri 72.976.

    Imibare y'umusaruro kuri hegitari na yo igaragaza itandukaniro hagati y'ibihingwa. Imyumbati ni yo iza imbere nubwo umusaruro wayo kuri hegitari wagabanutse ukava kuri toni 14,4 mu 2025 ukagera kuri 14,0 mu 2026.

    Urutoki rwagumye kuri toni 12,4 kuri hegitari, ibijumba bizamuka biva kuri 8,1 bigera kuri 8,2, naho ibirayi biva kuri 6,8 bigera kuri toni 6,9 kuri hegitari. Umuceri ni wo wagaragaje izamuka rikomeye mu musaruro kuri hegitari, uva kuri toni 4,1 ukagera kuri toni 4,6. Ibigori byagumye kuri toni 1,3 kuri hegitari, naho ibishyimbo biguma kuri 0,7.

    Ubuso bwahinzwe na bwo bugaragaza ko ibishyimbo ari byo byafashe ubutaka bunini kurusha ibindi bihingwa byasuzumwe, bingana na hegitari 333.735. Byakurikiwe n'urutoki kuri hegitari 250.772, imyumbati kuri 192.305, ibigori kuri 94.823, ibijumba kuri 84.775, ibirayi kuri 48.424 n'umuceri kuri 17.534.

    Nubwo ibishyimbo ari byo byahinzwe ku buso bunini kurusha ibindi, urutoki ni rwo rukomeje kuyobora mu ngano y'umusaruro, rukarenga toni miliyoni 1,2 mu gihembwe B cya 2026.

    Urutoki rukomeje kuba igihingwa gitanga umusaruro mwinshi mu Rwanda, aho mu gihembwe cy'ihinga B cya 2026 rwatanze toni 1.231.202


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urutoki-rukomeje-kuyobora-umusaruro-w-ubuhinzi-mu-rwanda

  • Zaria Court Hotel n'ishuri KETHA biri gutegura urubyiruko mu bijyanye n'amahoteli – #rwanda #RwOT

    KETHA isanzwe yigisha abanyeshuri ibijyanye n'ubukerarugendo n'amahoteli. Igirana amasezerano na Zaria Court Hotel mu bijyanye no kumenyereza umwuga abanyeshuri biga muri iki kigo ku buryo baba intyoza ku isoko ry'umurimo.

    Bamwe mu banyeshuri bahawe amahirwe yo kumenyerezwa umwuga muri Zaria Court Hotel bahuriza hamwe ku kuba barafashwe neza kandi bakaba barahawe amahirwe yo gukorera ku bikoresho byiza kandi bigezweho.

    Irakoze Daic utunganya ibinyobwa yagize ati 'Mbere na mbere ndashimira ubuyobozi bwa Zaria Court, ngashimira n'ikigo KETHA ku bwo kunzana muri iyi hoteli, nahigiye ubumenyi bwinshi. Bampaye amahirwe yo gukorera ku bikoresho byabo kandi nkanashimira abakozi twakoranye, bari abantu beza ndetse twakoranye neza.'

    Mugabekazi Benitha ukora ibijyanye no gutunganya ibyumba, yagize ati 'Ndashimira ikigo nigagaho cyanyohereje hano, banyigisha neza, ngashimira na Zaria Court yanyakiriye neza kandi bakanyigisha neza ibyo nigaga kuri ubu nkaba mbasha kubishyira mu bikorwa.'

    Si ibyo gusa kuko aba banyeshuri bamwe muri bo iyo barangije imenyerezwamwuga, bahinduka abakozi muri Zaria Court Hotel Tapestry Collection by Hilton.

    Umuyobozi Mukuru wa KETHA, Dr. Habimana Alphonse, ashimangira ko ubufatanye bagirana na Zaria Court Hotel butuma abanyeshuri bagira ubunararibonye mu bijyanye no gutanga serivisi zinoze iyo bari mu kazi.

    Yagize ati 'Turashimira cyane imikoranire myiza na Zaria Court Hotel mu kwakira abanyeshuri bacu mu imenyerezamwuga, bakabafasha cyane ku buryo bagira ubushobozi ku isoko ry'umurimo mu gutanga serivisi nziza mu bijyanye n'amahoteli.'

    Yakomeje kandi ashimangira ko iyi mikoranire ituma bamwe mu banyeshuri banyura muri iyi hoteli bahinduka intyoza mu mwuga bakora ku buryo babasha guhatana n'abandi ku isoko ry'umurimo ndetse bakabona akazi keza.

    Umuyobozi Ushinzwe imenyerezamwuga muri Zaria Court Hotel, Christella Mugisha, yavuze ko ubu bufatanye buha abanyeshuri amahirwe yo kugira ubunararibonye bwo mu kazi ndetse ko akenshi bakura abakozi mu banyeshuri bahaye amahirwe yo kwimenyereza umwuga.

    Yagize ati 'Muri Zaria Court ntitujya gushaka abakozi ahandi gusa, akenshi usanga tubakura mu banyeshuri tuba twarahaye amahirwe yo kwimenyereza umwuga muri hoteli yacu.'

    Mugisha yashimangiye ko ibi bitera imbaraga abitegura kuba abanyamwuga bakiri mu mashuri y'ubukerarugendo n'amahoteli ku buryo biga bashyizeho umwete kuko bumva ko bafite icyizere cyo kubona akazi mu gihe bageze hanze.

    Mugabekazi Benitha yavuze ko Zaria Court yamufashije kwiyungura ubumenyi mu bijyanye no gutunganya ibyumba

    Irakoze Daic yashimiye abakozi ba Zaria Court ku bwo kubigisha neza

    Mugisha Chistelle yavuze ko bamwe mu bakora imenyerezamwuga bahabwa akazi na Zaria Court

    Umuyobozi Mukuru wa KETHA yashimiye ubuyobozi bwa Zaria Court ubumenyi buha abanyeshuri babo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zaria-court-hotel-n-ishuri-ketha-biri-gutegura-urubyiruko-mu-bijyanye-n