Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi #rwanda #RwOT

Written by

in

Nyuma y'uko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Félix Tshisekedi, yemereye itangazamakuru ko azatera u Rwanda ariko agasanga yaribeshyaga nyuma yuko M23 imufatanye Goma, yabonye imbaraga za gisirikari atishoboye yitabaza imbaraga za politiki anyuze mu bitwa ko barwanya u Rwanda basizwe n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bibumbiye muri FDLR, abahakanyi ba Jenoside bavuka ku bana bakoze Jenoside ndetse n'ibigarasha byahunze u Rwanda kubera inda n'imyitwarire. Ubu ayo mafaranga yahawe izina ry'amasekedi.

Muri abo harimo Kayumba Nyamwasa, umwe mu bashinze Rwanda National Congress (RNC), umaze igihe akorera cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro byo kuri murandasi. RNC yo isigaye yirirwa isohora amatangazo ngo yereke Tshisekedi ko iri mukazi nayo ibone ku masekedi.

Gusa inda zabo ntizijya zihaga ni nkiziko. Muri Werurwe 2021, mu rubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be babaga mu mitwe y'iterabwoba, Callixte Nsabimana, uzwi nka Sankara, yatangarije urukiko, ko Kayumba Nyamwasa yanyereje miliyoni $1.5 z'amafaranga yakusanyijwe n'abari mu RNC.

Ayo mafaranga arenga miliyoni imwe n'igice z'amadolari yakusanyijwe mu 2017 n'abari bashyigikiye RNC, cyane cyane abo muri Afurika y'Epfo no mu bindi bihugu, bavuga yari agamije kugura intwaro zari gukoreshwa mu bikorwa byo kurwanya ubutegetsi bw'u Rwanda.

Ayo mafaranga yose yashyikirijwe Kayumba Nyamwasa, wari ufite inshingano zo gushaka izo ntwaro. Abatanze amafaranga ngo bizeye ko kuba yarahoze ari umusirikare mukuru byamuhaga ubumenyi bwo kumenya intwaro zari zikenewe.

Nyamara, nk'uko Sankara yabivuze nyuma y'amatora y'u Rwanda yo mu 2017, abatanze amafaranga batongeye kumenyeshwa niba izo ntwaro zaraguzwe ahubwo Kayumba yayakoresheje mu kugura amakamyo umunani ya Mercedes-Benz Actros, maze agatangiza ubucuruzi bwo gutwara ibintu muri Afurika y'Amajyepfo, cyane cyane hagati ya Afurika y'Epfo, Angola na Mozambique.

Ubu abashinze RNC mu myaka icumi nitandatu ishize aho umwe yaca undi yahacisha umuriro kugeza naho Kayumba Nyamwasa yashwanye n'umwishywa we bapfuye amafaranga yavaga mu bitwaga ko ari abanyamuryango babo.

Mu gihe Tshisekedi akomeje gutera inkunga abantu n'amatsinda avuga ko arwanya ubutegetsi bw'u Rwanda, Kayumba na RNC na bo bakomeje ibikorwa byabo byo kuri murandasi, birimo ibiganiro byo kuri X, amatangazo n'ubutumwa bugenewe abanyamakuru.

Akaba ariyo nzira nshya bahisemo yo kubona amafaranga dore ko bose nta karimo k'amaboko bagira
Gusa Kayumba ashaje nk'isabune, kuba Jenerali w'igihugu uyoboye ingabo, ugahunga ukaba mu mwobo nk'ifuku ukarangiza uri jenerali wo kuri murandasi ni ugusaza nabi. Amasekedi nayo ntacyo azamugezaho nk'ibindi byose yabayemo.

Source : https://rushyashya.net/kayumba-nyamwasa-ubu-ahanze-amaso-amasekedi-ya-tshisekedi/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *