U Rwanda rwatorewe kuzasimbura Uruguay mu matora yabaye ku wa 25 Nzeri, mu nama ya 50 y'Abaminisitiri b'Ububanyi n'Amahanga b'ibihugu bigize G77 n'u Bushinwa yabereye i New York, ahaberaga inama ya 81 y'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye.
G-77 yashinzwe ku wa 15 Kamena 1964 n'ibihugu 77 bikiri mu nzira y'amajyambere, nyuma y'inama ya mbere y'Ishami rya Loni rishinzwe Ubucuruzi n'Amajyambere (UNCTAD) yabereye i Genève. Ibyo bihugu byahise bishyiraho gahunda ihuriweho y'inyungu byifuza kugeraho.
U Rwanda ni umwe mu banyamuryango batangiranye n'uyu muryango. Usanzwe urimo ibihugu 53 bya Afurika, 46 bya Aziya-Pacifique na 34 byo muri Amerika y'Amajyepfo na Caraïbes.
Inama ya mbere y'Abaminisitiri ba G-77 yabereye i Algiers muri Algeria mu Ukwakira 1967, aho ibihugu byemeje inyandiko yiswe Charter of Algiers, yashyizeho amahame y'umuryango.
Nyuma y'igihe G-77 yagiye yagura ibikorwa byayo ndetse ishyiraho uburyo buhoraho bwo kuyobora, harimo amashami n'abahagarariye umuryango mu biro bikomeye bya Loni.
Nubwo uyu muryango watangijwe n'ibihugu 77, ubu ugizwe n'ibihugu 134.
Wakomeje kwitwa G77 kubera amateka yawo n'akamaro iryo zina rifite. Usobanurwa nk'umuryango munini w'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere ukorera hamwe mu rwego mpuzamahanga.
Uyu muryango witwa G77 n'u Bushinwa kuko u Bushinwa bukorana na wo nubwo butabarwa nk'igihugu kigize G77. Uyu muryango uhagarariye ibihugu 133 hiyongereyeho u Bushinwa.
G-77 ikora iki?
G-77 iha ibihugu biri mu nzira y'amajyambere urubuga rwo guhuza ibitekerezo, guharanira inyungu bihuriyeho no gukorana mu nzego za Loni.
Intego zayo zirimo guteza imbere inyungu rusange z'ubukungu z'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere, kongera ubushobozi bwo kugirana imishyikirano ku bibazo bikomeye mpuzamahanga ndetse no guteza imbere ubufatanye hagati y'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere.
U Rwanda rukimara gutorerwa kuyobora uyu muryango, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rusobanukiwe ibibazo ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere bihura na byo mu rugendo rugana ku iterambere, cyane cyane mu bihe bigoye.
Ati 'Mu bufatanye bwaranze uyu muryango, ndabasezeranya ko Guverinoma y'u Rwanda izasohoza inshingano n'uruhare rwayo mu bunyangamugayo, ishema n'icyubahiro bijyanye n'icyizere yagiriwe n'ibihugu bigize G77 n'u Bushinwa.'
Ubuyobozi bwa G-77 buhererekanywa hagati y'uturere dutatu, ni ukuvuga Afurika, Aziya-Pacifique na Amerika y'Amajyepfo na Caraïbes. Buri karere kayobora umuryango mu gihe cy'umwaka umwe.
Mu 2026, Uruguay ni yo yayoboye G-77 ikorera i New York ku cyicaro cya Loni, naho mu 2027 ubuyobozi bukazaba buri mu itsinda ry'ibihugu bya Afurika bizaba biyobowe n'u Rwanda.
U Rwanda rwatoranyijwe rute?
Mu nama y'Abaminisitiri yabaye muri Nzeri 2026, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Uruguay akaba n'umuyobozi wa G-77 n'u Bushinwa 2026, Mario Lubetkin, yatangaje ko umwaka wa 2027 ari uw'itsinda rya Afurika kandi ko iryo tsinda ryari ryemeje ko u Rwanda ari rwo ruzarihagararira.
Mbere y'uko inama iba, kandidatire yari yamenyeshejwe ibihugu bigize G77 n'u Bushinwa.
Lubetkin yabajije abaminisitiri niba bifuza gutora u Rwanda ku bwumvikane busesuye, maze inama yemeza ityo ko u Rwanda ruzayobora G-77 mu 2027.
Umuyobozi wa G77 akora iki?
G77 isobanura ko ubuyobozi bw'umuryango ari bwo rwego rukuru rwa politiki mu mikorere yawo.
Igihugu kiyoboye G77 kiba umuvugizi w'umuryango kandi kigahuza ibikorwa byawo n'imyanzuro cyangwa ibyemezo bihuriweho by'umuryango bikagezwa mu nzego zitandukanye za Loni.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-kuri-g-77-u-rwanda-ruzayobora-mu-2027
Leave a Reply