Author: webrwanda

  • Umupilote yatawe muri yombi nyuma yo gutera icyuma mugenzi we mu ndege yari ijyanye abagenzi muri Israel #rwanda #RwOT

    Indege ya kompanyi ya Flydubai, yari ivuye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu yerekeza i Tel Aviv muri Israel, yagize ikibazo gikomeye mu kirere nyuma y'uko umwe mu bapilote ateye icyuma mugenzi we.

    Indege yari ifite nimero FZ1073, ubwo yari mu nzira ijya muri Israel, ibintu byahindutse mu buryo butunguranye. Abari mu ndege batangiye guhura n'akaga nyuma y'uko habaye imirwano mu gice abapilote bakoreramo.

    Amakuru yatangajwe n'inzego zitandukanye avuga ko umwe mu bapilote yateye icyuma mugenzi we, bituma bombi bakomereka.

    Icyo gihe havutse impungenge zikomeye ku mutekano w'indege, kuko ikibazo cyabereye aho indege igenzurirwa kandi abapilote ari bo bafite inshingano zo kuyiyobora.

    Abagenzi n'abandi bantu bari mu ndege bagize uruhare mu gufasha guhagarika umupilote wari uteje ikibazo, kugira ngo adakomeza guteza akaga.

    Nyuma y'ibyabaye, indege ntiyakomeje kugana i Tel Aviv.

    Yahise ihindura icyerekezo, yerekeza ku kibuga cy'indege cya Tabuk, mu majyaruguru y'uburengerazuba bwa Saudi Arabia.

    Mu gihe cy'akaga, indege yohereje ibimenyetso byihutirwa byamenyeshaga abagenzuzi b'ingendo zo mu kirere ko hari ikibazo gikomeye.

    Raporo z'ibijyanye n'imigendere y'indege zagaragaje kandi ko indege yagize impinduka zikomeye mu butumburuke yariho, ibintu byongereye impungenge ku mutekano w'abari bayirimo.

    Indege imaze kugera i Tabuk, abapilote bombi bari bakomerekejwe bajyanywe kwa muganga kugira ngo bavurwe.

    Abagenzi bari muri iyo ndege bo bashoboye kugera ku butaka, kandi amakuru yatangajwe nyuma y'ibyabaye yavuze ko bari bafite umutekano.

    Flydubai yavuze ko yari gukorana n'inzego zibishinzwe mu iperereza ku cyabaye.

    Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko umwe mu bapilote bakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa yari yatawe muri yombi n'inzego za Saudi Arabia.

    Netanyahu kandi yavuze ko abari muri iyo ndege bari bafite umutekano nyuma y'uko igereye i Tabuk.

    Ibyo byabaye mu gihe indege yari itwaye abagenzi berekezaga muri Israel, bituma ikibazo gifatwa nk'ikibazo gikomeye cy'umutekano.

    Mu gihe amakuru y'uko indege iri mu kaga yatangiraga kumenyekana, Israel yohereje indege z'intambara kugira ngo zikurikirane uko ibintu byari byifashe.

    Icyo gihe hari impungenge ko indege ishobora kuba yashimuswe cyangwa ko hari igikorwa cyashoboraga guteza akaga abagenzi.

    Nyuma ariko, amakuru yatangiye kugaragaza ko ikibazo cyari cyaturutse ku makimbirane yabereye hagati y'abapilote ubwabo.

    Bamwe mu bagenzi bari muri iyo ndege bavuze ko bagize uruhare mu gufasha guhagarika umupilote wari wateye mugenzi we.

    Bamufashe kugira ngo adakomeza guteza akaga, mu gihe abandi bapilote n'abari mu ndege bafashaga kugira ngo indege ibashe gukomeza kugenzurwa kugeza igeze i Tabuk.

    Kugeza ubu, impamvu nyayo yaba yateye umwe mu bapilote gutera mugenzi we icyuma ntiratangazwa mu buryo burambuye.

    Ntabwo haramenyekana kandi neza icyari kigamijwe n'uwateje icyo kibazo cyangwa niba koko yari afite umugambi wo kugusha indege nk'uko byagaragajwe mu makuru ya mbere.

    Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane uko ibyo byabaye, icyabiteye ndetse n'uko umutekano w'indege wagizweho ingaruka.

    Icyemejwe ni uko Flydubai FZ1073 yari ivuye i Dubai ijya i Tel Aviv, ariko ikaba itarageze aho yari igiye kubera ikibazo cyavutse hagati y'abapilote.

    Yahinduye icyerekezo ijya i Tabuk muri Saudi Arabia, aho abagenzi bagejejwe ku butaka, mu gihe abapilote bombi bajyanywe kwa muganga.

    Umwe mu bapilote ukekwaho gutera mugenzi we nawe yatawe muri yombi, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje iperereza ku byabaye.

    Source : https://flash.rw/2026/09/30/umupilote-yatawe-muri-yombi-nyuma-yo-gutera-icyuma-mugenzi-we-mu-ndege-yari-ijyanye-abagenzi-muri-israel/

  • U Rwanda rwiyemereye kutazatererana Sudan y'epfo #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwongeye gushimangira ko ruzakomeza kugira uruhare mu bikorwa bigamije kwimakaza amahoro n'umutekano muri Sudani y'Epfo, ndetse no gufasha icyo gihugu gukomeza inzira ya politiki igamije kugarura ituze.

    Ibi byagarutsweho na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier J.P Nduhungirehe, wari uhagarariye Perezida Paul Kagame mu nama y'Itsinda ry'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rishinzwe gukurikirana ikibazo cya Sudani y'Epfo, rizwi nka C5 Plus.

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 29 Nzeri 2026, iyobowe na Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa. Abayitabiriye baganiriye ku miterere y'ibibazo bya politiki n'umutekano bikomeje kugaragara muri Sudani y'Epfo, ndetse banarebera hamwe ingamba zakomeza gufatwa mu gushimangira amahoro muri icyo gihugu.

    Mu ijambo rye, Minisitiri Nduhungirehe yongeye kugaragaza ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije gufasha Sudani y'Epfo kugera ku mahoro arambye. Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kugira uruhare cyane cyane binyuze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, ndetse no mu zindi gahunda z'ubufatanye zisanzweho hagati y'ibihugu n'inzego birebwa n'ikibazo cya Sudani y'Epfo.

    Uruhare rw'u Rwanda rugaragarira kandi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, aho igihugu gikomeje kugira uruhare mu bikorwa mpuzamahanga bigamije gufasha ibihugu byugarijwe n'ibibazo by'umutekano kongera kugira ituze.

    C5 Plus ni Komite Yihariye yo ku Rwego Rukuru ya Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe Sudani y'Epfo. Igizwe n'ibihugu bitanu ari byo u Rwanda, Afurika y'Epfo, Algeria, Tchad na Nigeria. Iyi komite yashyizweho kugira ngo igire uruhare mu biganiro no mu ngamba zigamije gushakira ibisubizo ibibazo bya politiki, amahoro n'umutekano muri Sudani y'Epfo.

    Mu gihe iki gihugu kigikomeje guhangana n'ibibazo bya politiki n'umutekano, ibihugu bigize C5 Plus bikomeje gushishikariza impande zitandukanye gukemura ibyo bibazo binyuze mu biganiro no mu nzira za politiki.

    Kuri iyi nshuro, u Rwanda rwongeye kugaragaza ko ruzakomeza kuba mu ruhande rw'ibikorwa bigamije gufasha Sudani y'Epfo kubaka amahoro n'umutekano, rukoresheje ubunararibonye n'umusanzu warwo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ndetse n'ubundi bufatanye mpuzamahanga.

    Source : https://flash.rw/2026/09/30/u-rwanda-rwiyemereye-kutazatererana-sudan-yepfo/

  • Stephen Constantine umucunguzi waje mu bye ariko batamwemera? Ahabwe indabo ze! #rwanda #RwOT

    Uko tunenga ibitagenda, tujye tunafata umwanya dushime abitwaye neza, umutoza w’ikipe y’igihugu, Stephen Constantine akwiye gushimwa, ahabwe indabo ze, amanota yose kuko nubwo hari abatangiye batemera imikinire ye ubu nta ruvugiro.

    Ubu uyu mutoza w’imyaka 63 w’Umuhinde wavukiye mu Bwongereza, yego n’ubuze icyo asebya inka aravuga ati 'Dore icebe ryayo', gusa muri aka kanya biragoye ko wamubonaho inenge, n’iyo yaba ihari yaba ari ya ntuza y’uwo ukunda ubonamo amaribori.

    Iyi nkuru se nyihere muri 2014? Ariko mureke nyihere muri Werurwe 2026 ubwo Stephen Constantine yongeraga kugirwa umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi. Ntabwo byatinze kujya mu kwezi kwa buki n’Abanyarwanda kuko yahise atwara irushanwa rya FIFA Series yabereye mu Rwanda.

    Bamwe ntabwo babihaye agaciro kuko bavugaga ko ari imikino ya gicuti kandi bakinnye n’ibihugu bidakomeye.

    Yatangiye gutegwa imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 aho u Rwanda rwahereye kuri Liberia tariki ya 25 Nzeri 2026 i Kigali, aho mbere y’uyu mukino abantu bose bahurizaga ku kuba nta gisobanuro yari kubona aramutse atsinzwe nayo.

    Byaje kurangira Amavubi atsinze 3-1. Nubwo yatsinze ntabwo benshi bamwemeye aho bavugaga yakinnye nabi kuko Liberia yamurushije ndetse imikinire ye itanyuze benshi.

    Urugamba rwari rukurikiyeho ni umukino wo mu itsinda K w’umunsi wa kabiri mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 aho rwasuye Cape Verde.

    Uyu mukino wabereye muri Cape Verde ejo hashize ku wa Kabiri, nta muntu wakekaga ko yajya gutsindira Cape Verde iwayo aho bavugaga ko icyo yakora gikomeye ari ukunganya nayo.

    Stephen Constantine yaje gucecekesha buri wese atsindira Cape Verde iwayo ibitego 2-1 binatuma ayobora itsinda K n’amanota 6 kuri 6.

    Constantine yahinduye iki mu Mavubi?

    Gutsinda imikino ine yikurikiranya, ntabwo ari impanuka ahubwo ni ibintu biba byateguwe cyane ndetse n’abakinnyi bakumva umutoza.

    Ni umutoza waje agarura gahunda yo gukina sisiteme ya 4-4-2, abantu batabyumvaga kuko hari bamwe bafata nk’abeza bigaragara ko bashobora kutazigera bibona muri iyi mikinire nka Hakim Sahabo na Samuel Gueulette kuko iyi mikinire nta nimero 10 aba akeneye mu kibuga.

    Iyo urebye ibitego Constantine atsinda kuva muri FIFA Series kugeza muri iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, ibitego atsinda biba ari bimwe, byateguwe mu buryo busa kandi bigatanga umusaruro.

    Ikindi kintu gikomeye ni umutoza wirinda guhindura ikipe ye itsinda kuko 11 yabanjemo muri FIFA Series nibo yabanjemo ku mukino wa Liberia, kuri Cape Verde ahinduramo Jojea azana Mugisha Gilbert, ni ikipe imaze kumenyerana kandi bumva ibyo umutoza ababwira. Iki ni kimwe mu bifasha Constantine.

    Iyo uteye icyumvirizo, bakubwira ko ari umutoza ugira igitsure ariko na none wumva abakinnyi be, wubatse umubano ukomeye n’abakinnyi ku buryo bamufata nk’umubyeyi. Yagaruye abakinnyi basaga n’abaciwe mu ikipe y’igihugu kandi babanye neza n’abandi nka Samuel Gueulette, Hakim Sahabo nubwo atahamagawe ni uko adakina ariko muri FIFA Series yari yaramuhamagaye.

    Ibirenze kuri ibi, ubu u Rwanda rufite abakinnyi beza, bakina ku rwego rwiza hari nk’abavandimwe Leroy-Jacques Mickels na Joy-Lance Mickels ubu noneho biyongereweho na Emeran Noam bakina ku rwego rwiza nib o baheruka kwinjira mu Mavubi, basanzemo abandi bakinnyi nabo bakina ku rwego rwiza nka Mutsinzi Ange, Kavita, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Kwizera Jojea n’abandi.

    Stephen Constantine akaba ari mu nzira zo kongera gukora ibyo yakoze muri 2014 kuko yatoje u Rwanda kuva 2014-2015 aho yari yafashije Amavubi kubona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2015 ariko rwaje guhanwa nyuma yo kuregwa gukinisha Daddy Birori wari ufite imyirondoro itandukanye.

    Ubwo yatozaga kandi Amavubi nibwo u Rwanda rwigeze kugira umwanya mwiza ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA aho mu Kuboza 2014 rwabaye urwa 68 ku Isi.

    Stephen Constantine impinduka ze mu Mavubi ziragaragara

    Amavubi ubu ari mu bihe byiza ibifashijwemo na Stephen Constantine

    Source : http://isimbi.rw/stephen-constantine-umucunguzi-waje-mu-bye-ariko-batamwemera-ahabwe-indabo-ze.html

  • Hazakoreshwa site 2.255: Iby'ingenzi ku matora y'inzego z'ibanze ategerejwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Hari na benshi bavuga ko batarabona Umuyobozi w'umudugudu w'umugore. Imibare igaragaza ko abayobozi b'umudugudu b'abagore ubu ari 18%. Ni mugihe Itegeko Shinga ry'u Rwanda rigena ko abagore bagomba guhagararirwa ku kigero cya 30% mu nzego zose zirimo iz'ibanze.

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) iri gutegura igikorwa cy'amatora y'inzego z'imitegekere y'igihugu yegerejwe abaturage, ndetse n'ay'Inama z'Igihugu, azaba mu mpera z'umwaka.

    Iyi komisiyo ivuga ko muri aya matora, urubyiruko rw'ingeri zitandukanye, abagore ndetse n'abafite ubumuga bashishikarizwa kwiyamamariza imyanya yose ishoboka mu gihe bujuje ibisabwa kugira ngo hazibwe icyuho cy'umubare muke w'ibi byiciro mu nzego zitandukanye z'ubuyobozi.

    IGIHE yagiranye ikiganiro cyihariye n'Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Musabyimana Jean Claude, maze asubiza ibibazo buri wese yakwibaza kuri aya matora.

    IGIHE: Ni iki muri rusange abantu bamenya kuri aya matora?

    Musabyimana Jean Claude: Muri rusange ni amatora ateganyijwe hagati y'ukwezi kwa cumi n'ukwa cumi na kumwe. Tuyita amatora y'inzego z'imitegekere y'igihugu yegerejwe abaturage, ndetse n'amatora ya komite nyobozi z'Inama z'Igihugu. Tugira inama z'igihugu eshatu; Inama y'igihugu y'Urubyiruko, Inama y'Igihugu y'Abagore ndetse n'Inama y'Igihugu y'Abafite ubumuga. Aya matora akorwa nyuma y'imyaka itanu bivuze ko ubu abayobozi dufite muri iyo myanya batowe mu 2021.

    Aya matora kandi agirwamo uruhare n'abaturage b'ingeri zose guhera no ku nzego z'ibanze. Ahera hasi kuva aho abantu batuye ku midugudu ukazamuka ukagera ku rwego rw'akarere, nko ku Nama z'Igihugu ho agera no ku rwego rw'igihugu.

    Muri aya matora abantu batora mu buryo bibiri; uburyo butaziguye: aho abaturage batora ku mugaragaro nko ku rwego rw'umudugudu, naho uburyo buziguye bwo ni aho abantu batorwa n'abandi batowe. Ibi biba iyo amatora ageze mu nzego zo hejuru, ni ho abatorewe guhararira ibyiciro bitandukanye ku rwego rw'umudugudu bagenda bitoramo ababahagarira uko inzego zizamuka.

    Buri wese ari afite uburenganzira n'inshingano byo kwitabira aya matora?

    Umuntu wese uri kuri lisite y'itora afite inshingano n'uburenganzira byo gutora. Itandukaniro ry'aya matora n'andi tujya dutegura ni uko kuri aya umuntu wese atorera aho ari cyangwa atuye. Ni mu gihe mu yandi bisaba ko umuntu utora abanza kwireba kuri lisite y'itora, akareba aho agomba gutorera bitewe n'aho yiyandikishirije. Aya matora ni aya rubanda, bivuze ko abaturage batora abantu babana na bo kandi banaturanye muri rusange. Utora si ngombwa ngo abe ari kuri lisite y'itora y'aho ari mu gihe cy'amatora.

    Abazatorwa bazatoranywa bate? Hazabaho gutanga kandidatire?

    Muri aya matora hari aho bidasaba gutanga kandidatire nko ku rwego rw'umudugudu, akagari n'umurenge. Muri izi nzego, abifuza kwiyamamaza batangaza cyangwa bakamamazwa n'abandi ako kanya mu gikorwa cy'amatora imbere y'inteko ibatora. Iyo abakandida bamaze kuboneka, bahagarara imbere maze abatora uwo bahisemo bakamuhagarara inyuma.

    Ku rundi ruhande hari aho dusaba kandidatire. Kandidatire tuzisaba ku bantu bifuza kuba abanjyanama mu karere. Ni ukuvuga kubifuza kuba mu bajyanama umunani rusange b'akarere ndetse no ku bifuza kujya mu bajyanama bagize 30% by'abajyanama bagize njyanama y'akarere.

    Aha hatorwa abajyanama batanu b'abagore basanga abandi bajyanama 17 bagize akarere aribo; abajyanama rusange umunani, ndetse n'abandi bane bahagarariye ibyiciro; by'uhagarariye abagore, urubyiruko, abafite ubumuga ndetse n'uhagarariye abikorera mu karere.

    Ni ibihe bisabwa abashaka kwiyamamariza kujya muri njyanama ndetse no mu Nama y'Igihugu guhera ku karere kuzamura?

    Itegeko rivuga ko kugira ngo wiyamamarize kujya muri njyanama no mu Nama y'Igihugu ugomba kuba uri umunyarwanda, ufite imyaka yemewe n'amategeko (21), kandi ukaba utazitiwe n'imwe mu ngingo z'Itegeko Ngenga rigenga amatora.

    Ugomba kandi kuba byibura ufite icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) cyatanzwe n'urwego rubifitiye ububasha.

    Umuntu w'ingaragu na we yemerewe kwiyamamariza kujya muri njyanama cyangwa komite nyobozi guhera ku karere kuzamura?

    Kuba wubatse ntabwo ari impamvu yatuma wiyamamaza cyangwa ntiwiyamamaze. Ntabwo ari ko itegeko ritenganya. Bivuze ko n'ingaragu na bo bemerewe kwiyamamariza iyo myanya yose.

    Abazabafasha mu migendekere myiza y'amatora ni bande? Bateguwe bate?

    Kubera ko muri komisiyo dufite abakozi bake batakwira mu gihugu hose, mu gihe cy'amatora nk'iki tuzifashisha abakozi b'igihe gito ndetse n'abakorerabushake. Mu gihugu hose twateguye abakorerabushake barenga ibihumbi 70 bazadufasha mu midugudu yose no mu byumba by'itora.

    Barahari, ubu turi kubategurira amahugurwa abanziriza amatora. Hari na komite mpuzabikorwa z'uburere mboneragihu ziri ku nzego z'imitegekere y'igihugu zegerejwe abaturage, na zo zizadufasha.

    Abo bose hazakorana n'abakozi bacu baduhagarariye ku rwego rw'intara na zone (uturere dutatu). Abakozi bacu bo mu biro na bo bazajya hanze bakore nk'abakozi mu matora.

    Site z'itora zizaba ziri he?

    Mbere na mbere site y'itora ihera ku mudugudu. Abatuye umudugudu bazatorera aho basanzwe bahurira nk'iyo bagize inteko z'abaturage. Ku rwego rw'akagari hari amasite yatoranyijwe. Ubu dufite amasite 2255 mu tugari 2148. Hari utugari dufite amasite arenze imwe bitewe n'uko tungana. Ku rwego rw'umurenge, akarere n'intara bazagenda bahitamo aho batorera basanzwe bakorera ibindi bikorwa bihuza abantu nko muri za salle.

    Muri aya matora hazaba hari indorerezi? Bazaba ari bantu ki?

    Zizaba zihari gusa si twe tuzihitamo. Twe tumenyesha inzego zose zumva zifuza kohereza abantu kureba ayo matora. Dukunda kubona akenshi indorerezi zivuye mu miryango itegamiye kuri Leta ndetse na za ambasade. N'ubu twiteze ko bashobora kuzaza.

    Amajwi y'abatsinze atangazwa ryari?

    Mu nzego zo hasi nko ku midugudu, abatsinze bava aho bamenyekanye, ariko iyo bigeze ku bo hejuru baba batanze kandidatire bo bagira igihe Komisiyo y'Igihugu y'Amatora igatangaza ibyavuye mu matora.

    Utazishimira ibyavuye mu matora azajuririra he?

    Itegeko ngenga rigenga amatora riteganya ko utanyuzwe n'ibyavuye mu matora aregera umuyobozi w'icyumba cy'itora. Iyo atanyuzwe kandi ashobora gukomeza kujurira bikaba byagera kuri komisiyo ndetse no mu nkiko.

    Ni iki musaba Abaturarwanda muri rusange barebwa n'aya matora?

    Turashishikariza abaturage bose kuzitabira ibi bikorwa by'amatora no kuziyamamaza ku myanya yose. Ntihazagire abumva ko hari imyanya mito n'iminini kuko yose ikeneye abantu. Turashishikariza by'umwihariko urubyiruko, abagore n'abafite ubumuga kwiyamamariza imyanya yose aho bujuje ibisabwa.

    Turasaba abatora kandi gushishoza no kudakoresha amarangamutima. Bagomba guhitamo abayobozi bashoboye, bazahagararira neza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko ingaragu zidahejwe mu matora y’abajyanama b’uturere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingaragu-yemerewe-kwiyamamariza-kuba-meya-ibyihariye-ku-matora-ategerejwe-mu

  • Abagore bayoboye Imidugudu ni 18%: Kwitinya no gucibwa intege mu bibabuza kwiyamamaza mu nzego z'ibanze – #rwanda #RwOT

    Uko ugenda umanuka mu nzego zo hasi ni nako iyi mibare igenda igabanuka cyane. Imibare ikomeza igaragaza nko mu mirenge 416 iri mu Rwanda, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge b'abagore bari kuri 28%, ni mu gihe nk'abayobozi b'uturere bungirije bashinzwe ubukungu b'abagore bari kuri 15% mu turere 30. Mu midugudu 14.837, usanga ba Mudugudu b'abagore bangana na 18%.

    Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yabwiye IGIHE ko uko inzego z'ubuyobozi ziva hejuru zigana hasi ari nako usanga abagore bazirimo bagaragaza ukwitinya.

    Akomeza agaragaza kandi ko mu nzego zo hasi ari naho higanje abantu benshi bakunda guca intege abagore, ndetse banafite ubumenyi buke ku mategeko n'uburenganzira bw'umugore mu kubaka igihugu.

    Meya Mukamana atanga urugero rwo mu Karere ka Burera ayoboye, ko hari nk'utugari usanga nta mu muyobozi w'umudugudu w'umugore uharangwa kuko abenshi baba ari abagabo.

    Yagize “Hari abacyumva ko kuba umugore ajya anyuzamo akagira ibihe byo gutwita no kubyara bikwiriye kuba imbogamizi yatuma atajya mu myanya y'ubuyobozi ifata ibyemezo. Politiki y'igihugu cyacu iha uburenganzira bungana umugore n'umugabo mu myanya yose ishoboka y'ubuyobozi.'

    Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu busanzwe, inzego z'ibanze z'ubuyobozi ari ingenzi mu miyoborere y'igihugu kuko nk'urwego rw'umudugudu usanga ari rwo rutanga amakuru y'imibereho y'abaturage, urw'akagari rugakora ibijyanye n'ubukangurambaga noneho urw'umurenge rwo rukibanda mu gutanga serivisi z'ibanze abaturage bakenera.

    Agaragaza ko iyo abagore badahagarariwe aha hose bituma habaho icyuho mu kugera ku ihame ry'uburinganire mu miyoborere y'igihugu.

    Abagore batinyuke, biyamamaze

    Kuva hagati y'ukwezi k'Ukwakira kugeza mu Ugushyingo, mu Rwanda hategerejwe igikorwa cy'amatora y'inzego z'imitegekere y'igihugu zegerejwe abaturage, ndetse n'amatora ya komite nyobozi z'inama z'igihugu.

    Muri aya matora, Meya Mukamana akangurira abagore ko bakwiye gutinyuka bakiyamamariza imyanya yose ishoboka aho bujuje ibisabwa.

    Ati 'Ndakangurira abagore bagenzi banjye ko bakwiriye gutinyuka bakiyamamariza imyanya yose guhera ku rwego rw'umudugudu. Mutima w'Urugo yanaba mutima w'umudugudu, akaba Perezida w'inama njyanama y'akagari, umurenge ndetse n'iya akarere.'

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC), Musabyimana Jean Claude, yavuze ko abagore badakwiriye kwiyamamariza kujya mu nama y'igihugu y'abagore gusa ahubwo ko bakwiye no kujya mu yindi myanya y'ubuyobozi kandi ifata ibyemezo.

    Yagize ati 'Muri aya matora turakangurira abagore guhagurukira kujya mu yindi myanya y'ubuyobozi nko muri za komite ndetse na Nyanama kuva ku mudugudu kugera ku karere. Turakangurira n'ibindi byiciro birimo urubyiruko n'abafite ubumuga kwiyamamariza iyi myanya.'

    Mu nzego z'igihugu z'imitegekere zegerejwe abaturage, hazatorwa abagize komite nyobozi y'umudugudu kugera kuri komite nyobozi na njyanama by'akarere. Ni mu gihe mu nama z'igihugu uko ari eshatu, inama y'igihugu y'abagore, iy'urubyiruko ndetse n'iy'abafite ubumuga hazatorwa abazihagarariye ku mudugudu kugera ku rwego rw'igihugu.

    Musabyimana Jean Claude avuga ko abagore badakwiriye kwiyamamariza kujya mu Nama y’igihugu y’abagore gusa

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline avuga ko abagore bakwiye guhaguruka bakiyamamariza imyanya yose ishoboka y’ubuyozi mu nzego z’igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-bayoboye-imidugudu-ni-18-kwitinya-no-gucibwa-intege-mu-bibabuza

  • U Rwanda rweretse Loni imikoranire ya FDLR na FARDC mu 2026, rusaba isenywa ryayo mu maguru mashya – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu Nama y'Akanama ka Loni Gashinzwe Umutekano mu nama yaganiraga ku bikorwa bya MONUSCO yabaye ku wa 29 Nzeri 2026.

    Amb. Ngoga Rwanda yagaragarije Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano ko kurandura burundu umutwe wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ari imwe mu ngingo z'ingenzi zigomba gushyirwa mu bikorwa kugira ngo haboneke amahoro arambye mu karere.

    U Rwanda rwavuze ko rwakiriye neza ubuhuza bwakozwe binyuze mu biganiro bya Washington na Doha, ndetse ko rukomeje kwiyemeza kubahiriza amasezerano ya Washington n'inzira zashyizweho zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.

    Hashyizweho itsinda rihuriweho ryo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ya Washington rizwi nka Joint Security Coordination Mechanism (JSCM), rigamije kureba niba ibyemezo byafashwe birimo no gusenya FDLR no gukuraho ingamba z'ubwirinzi u Rwanda rwafashe.

    U Rwanda rwavuze ko rwamaze guera intambwe mu gukuraho ingamba z'ubwirinzi kandi rwabimenyesheje inzego zashyizweho n'amasezerano ya Washington.

    Amb Ngoga yagaragaje yagaragaje ko hari icyuho gikomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano, cyane cyane ku kibazo cyo kurandura FDLR.

    Raporo y'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye igaragaza ko FDLR igikomeje ibikorwa mu bice birimo Rutshuru, Masisi, Nyiragongo na Walikale.

    Amb. Ngoga yavuze ko yavuze ko amakuru u Rwanda rufite agaragaza ko mu mwaka wa 2026 habayeho gukorana mu bikorwa bya gisirikare hagati ya FARDC, FDLR, Wazalendo n'indi mitwe ifatanya na bo.

    Ati 'Amakuru ahari agaragaza ibikorwa by'ubufatanye hagati ya FADRC, FDLR, Wazalendo n'indi mitwe bafatanyije mu 2026.'

    Amb. Ngoga yatanze ingero zirimo urwo ku wa 10 na 11 Gashyantare 2026, ubwo indege ya FARDC n'amakamyo ya gisirikare byajyanye toni 13 z'amasasu mu bice bya Pinga na Kibua, aho ngo toni esheshatu zagenewe abayobozi ba FDLR n'indi mitwe yitwaje intwaro.

    Ku wa 8 Werurwe 2026, indege ya FARDC yajyanye toni 12 z'amasasu n'ibiribwa mu Ntoto, bikaza kugabanywa hagati ya FARDC, FDLR, PARECO na APCLS.

    Ku wa 31 Werurwe 2026, indege za FARDC zajyanye intwaro zirimo imbunda 693, toni esheshatu z'amasasu n'amafaranga byari bigenewe FDLR n'indi mitwe.

    Yasobanuye ko imikoranire nk'iyi yakomeje kugaragara mu mezi ya Mata, Kamena na Nyakanga, ndetse ko ku wa 15 Kanama 2026 hari amakuru agaragaza ko FARDC yakoranaga na CNRD/FLN, FDLR na Wazalendo/Nyatura muri Teritwari ya Walungu.

    U Rwanda rwanenze ibiganiro bya RDC na FDLR

    Amb. Ngoga yavuze ko ibiganiro cyangwa amasezerano ayo ari yo yose hagati ya Guverinoma ya RDC na FDLR adakwiye gusimbura ibiteganyijwe mu masezerano ya Washington.

    Ati 'U Rwanda rwamaganye uburyo bwose bwo kugerageza guhindura ibikubiye mu byemeranyijweho. Uburyo bwose bwashyirwaho butandukanye n'ibyateganyijwe mu masezerano ya Washington yo kurandura FDLR, kuko butari mu bigize ayo masezerano.'

    Yavuze ko gahunda yo kurandura FDLR ari kimwe mu bikorwa by'ingenzi byemeranyijweho, kandi ko igomba gukorwa mu buryo bugaragara kandi bwuzuye.

    U Rwanda rwagaragaje ko amasezerano ya Washington na gahunda y'imikorere izwi nka CONOPS na OPORD, bisobanura uburyo ibikorwa bigomba gukorwa, uko bizakurikiranywa n'igihe bigomba kurangirira.

    FDLR, ikibazo cy'umutekano ku Rwanda

    Amb. Ngoga yagaragaje ko kuba FDLR igikomeje gukorera mu burasirazuba bwa RDC, ndetse igikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibikorwa byibasira umutekano w'igihugu.

    Ati 'Umutwe witwaje intwaro ufite ingengabitekerezo ya Jenoside, ufite igisirikare cyateguwe neza ndetse n'amateka y'ibitero wagabye ku Rwanda, ukorera hafi y'umupaka wacu kandi ugafatanya n'ingabo z'igihugu duturanye, ntushobora gufatwa nk'ikibazo cy'umutekano kiri kure gusa kubera ko ukorera kure y'umurwa mukuru w'icyo gihugu.'

    'Ku Rwanda, kuba FDLR igikomeje kugira ibikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa RDC bifatwa nk'ikibazo cy'umutekano cyihutirwa kandi gikomeye nk'uko byagenda iyo umutwe w'abarwanyi ufite ubushobozi nk'ubwo uba ukorera imbere mu Rwanda.'

    Yashimangiye ko ari yo mpamvu gahunda yo kurandura uyu mutwe ikwiye gushyirwa imbere nk'uko biteganywa mu masezerano ya Washington.

    U Rwanda rwongeye gusaba ko amasezerano ya Washington na Doha ashyirwa mu bikorwa n'impande zose kandi ko buri ruhande rugomba kubazwa ibyo rwiyemeje.

    Mu nama y'Akanama k'Umutekano ka Loni yiga ku kibazo cy'umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na MONUSCO, Ambasaderi Martin Ngoga yavuze ko Amasezerano y'Amahoro ya Washington yamaze gushyiraho uburyo bwo gukemura ikibazo cy'umutwe wa FDLR, harimo… pic.twitter.com/2x4f3pqfiX

    — IGIHE (@IGIHE) September 29, 2026

    Amb. Ngoga yagaragaje ko mu gihe FDLR igikorera ibikorwa bya gisirikare muri RDC ari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rweretse-loni-imikoranire-ya-fdlr-na-fardc-mu-2026-rusaba-isenywa

  • Igihe cyari iki- Mufulukye wasimbujwe ku buyobozi bwa NRS – #rwanda #RwOT

    Yabikomojeho ku wa 29 Nzeri 2026, mu muhango w'ihererekanyabubasha hagati ye na Munyaneza Charles, wabereye mu Karere ka Karongi ahari icyicaro cy'iki kigo, witabiriwe n'abayobozi barimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Habimana Dominique, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco n'Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Muzungu Gerald.

    Inama by'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu 18 Nzeri muri Village Urugwiro niyo yagennye Munyaneza Charles nk'Umuyobozi Mukuru wa NRS.

    Mufulukye Fred wari kuri uyu mwanya kuva mu 2021, yashimiye ubuyobozi bukuru bw'igihugu ku cyizere bwamugiriye n'ubufasha bwamuhaye mu myaka amaze ayobora iki kigo avuga ko mu we n'itsinda bari bafatanyije bagezeho harimo kuba ibigo ngororamuco byaravuye kuri 3 bikaba bine no kuba isura abantu bari bafite kuri ibi bigo yarahindutse igana aheza.

    Ati “Igihe cyari iki. Iyo utekereje imyaka itanu, haba hakenewe undi uza agakomereza aho wari ugejeje nawe agatekereza kugira ngo umuvuduko ibintu byari biriho ukomeze”.

    Munyaneza Charles wagiye muri izi nshingano yavuze ko hari amakuru make yari asanzwe afite ku bigo ngororamuco kuko hari inama yajyaga ahuriramo na Mufulukye.

    Ati “Iyo menya ko nzakurikizaho kuyobora iki kigo mba narakurikiye kurushaho ibiganiro watangaga mu nama twahuriragamo. Gusa abakozi mwakoranaga ndabona ari atari abana bazamfasha kubisobanukirwa vuba”.

    Munyaneza agiye kuyobora iki kigo mu gihe hagiye gushira amezi abiri Leta itangiye ubukangurambaga bwo guca inzoga zitujuje ubuziranenge by'umwihariko inzoga z'ibyuma akaba afite icyizere ko bizatuma abajyanwa mu bigo ngororamuco bagabanuka.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique yavuze ko ari ibisanzwe ko inshingano ziva ku bantu bamwe zikajya ku bandi kugira ngo bakomerezeho abwira Munyaneza Charles ko agiye kuyobora NRS mu gihe cyiza.

    Ati “Turi mu bukangurambaga bwo kurwanya imico mibi y'ubusinzi. Nk'igihugu twifuza kugira abaturage basobanutse. Uje mu gihe cyiza cyo guca ibintu bijyana abantu mu buzererezi”.

    Kuri ubu ibigo ngororamuco birimo Iwawa, Gitagata, Nyamagabe na Ngarama harimo abantu 8222.

    Mufulukye wahoze ayobora NRS yavuze ko asanga igihe cyari kigeze ngo asimburwe

    Minisitiri Habimana yavuze ko u Rwanda rukeneye kugira abaturahe basobanutse

    Mufulukye Fred yahererekanyije ububasha na Munyaneza Charles wamusimbuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igihe-cyari-iki-mufulukye-wasimbujwe-ku-buyobozi-bwa-nrs

  • Abasora bibukijwe kwishyura avansi ya kabiri y'umusoro ku nyungu mbere y'itariki ntarengwa – #rwanda #RwOT

    Abarebwa n'uyu musoro ni abamenyekanishije bakanishyura umusoro ku nyungu w'umwaka wa 2025 mu kwezi kwa gatatu. Abamenyekanishije zeru nibo batarebwa n'izi nshingano.

    Komiseri wungirije Ushinzwe Serivisi z'Abasora n'Itumanaho, Uwitonze Jean Paulin, yibukije abarebwa n'uyu musoro ko iminsi yagiye, bityo abasaba kwihutira kumenyekanisha no kwishyura iyi avansi, bakirinda ingorane zibaho mu minsi ya nyuma.

    Yakomeje ati 'Utaramenyekanisha ubu yamenya ko umunsi wa nyuma ari ejo [ku wa Gatatu tariki 30 Nzeri], ku buryo uyu munsi ugucitse ntumenyekanishe ngo uhite unishyura, byaba ari ikibazo. Mu mibare turi kubona abagera hafi 40% ubu ngubu ntabwo baramenyekanisha. Kugeza ku wa Gatanu abagera hafi 50% bari bataramenyekanisha.'

    Uko iyi avansi ibarwa

    Uyu musoro utangwa mu bihembwe washyiriweho korohereza abacuruzi, umuntu akishyura make make kugira ngo umwaka nuragira atazaba asabwa amafaranga menshi icyarimwe. Amafaranga yishyuwe mu bihembwe aherwaho mu kubara umusoro w'umwaka wose.

    Ubarwa uhereye ku musoro wishyuwe ku mwaka ushize, ukagabanya n'igicuruzo cy'uwo mwaka, ugakuba n'igicuruzo cy'igihembwe gisorerwa.

    Abantu batamenyekanishije umusoro ku nyungu w'umwaka ushize n'igihembwe gishize nabo basabwa kubikora hakiri kare.

    Uwitonze kandi yibukije abacuruzi ko ibyatunze umwuga bidashyigikiwe na fagitire za EBM cyangwa imenyekanisha rya Gasutamo bigomba kuba byinjizwa muri sisiteme, kugira ngo mu kubara inyungu zisoreshwa z'uyu mwaka, bizakurwe mu musaruro usoreshwa.

    Itegeko rigena uburyo bw'isoresha riteganya ko ku basora bato utamenyekanisha umusoro ku gihe, acibwa amande adahinduka ya 50.000 Frw, naho ku basora baciriritse ndetse n'Ibigo bya Leta bagacibwa 300.000 Frw, mu gihe Abasora banini bo bacibwa 500.000 Frw.

    Iyo usora atishyuye umusoro mu gihe giteganywa n'amategeko, awishyura hiyongereyeho inyungu z'ubukererwe zingana na 0,5% iyo yarengejeho igihe kitarenze amezi atandatu; 1% iyo yarengejeho atandatu ariko ntarenze amezi 12; na 1,5% iyo usora yarengeje amezi 12 atishyuye umusoro.

    Abasora bakangurirwa kubikora hakiri kare kugira ngo birinde kugonganira muri sisiteme ku munota wa nyuma. Imenyekanisha rikorwa unyuze ku rubuga rwa RRA. Abasora bato nk'abamotari bo bakoresha *800# bagakurikiza amabwiriza.

    RRA yibukijwe abasora kwishyura avansi ya kabiri y'umusoro ku nyungu mbere y'itariki ntarengwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasora-bibukijwe-kwishyura-avansi-ya-kabiri-y-umusoro-ku-nyungu-mbere-y

  • Hegitari ibihumbi 11 za Pariki y'Akagera zangijwe n'inkongi mu 2026 – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Pariki y'Akagera bwerekanye ko izi nkongi ahanini zagiye ziterwa n'umuriro waturutse mu mpanuka z'abaturiye Pariki cyangwa umuriro wacanywe nkana na ba rushimusi.

    Ubuyobozi bwa Pariki y'Akagera bwavuze ko muri uyu mwaka hegitari ibihumbi 11 arizo zimaze gushya, bukagaragaza ko inkongi nyinshi zatangijwe n'ibikorwa bito birimo nko gutwika ibisigazwa by'imyaka mu mirima cyangwa gucana umuriro mu gihe cyo guhakura ubuki.

    Buti ' Mu gihe cy'izuba n'umuyaga, ikibatsi gito gishobora gukwirakwira vuba kandi kigafata ahantu hanini, turashishikariza abantu bose batuye hafi ya Pariki ndetse n'abaturage muri rusange, kudacana umuriro hafi ya Pariki, kwirinda gutwika ibimera cyangwa ibyatsi mu gihe cy'impeshyi cyangwa mu gihe hari umuyaga. Turabasaba gutanga amakuru ako kanya ku bayobozi ba Pariki cyangwa ku bayobozi b'inzego z'ibanze.''

    Pariki y'Akagera yibukije abaturage ko kurinda iyi Pariki ari inshingano za buri wese.

    Iti ' Twese hamwe dushobora gufatanya kuyirinda no kuyibungabunga kugira ngo izakomeze kubaho no mu gihe kizaza.''

    Pariki y'Igihugu y'Akagera iherereye mu Ntara y'Iburasirazuba aho ikora ku turere dutatu turimo Kayonza, Gatsibo na Nyagatare. Ifite ubuso bungana na kilometero kare 1.122, Kuri ubu ikaba icungwa ku bufatanye bw'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) n'Umuryango African Parks.

    Pariki y'Igihugu y'Akagera iherutse gutangaza ko kuva muri Mata kugeza muri Kamena 2026 yinjije arenga miliyoni imwe y'Amadolari ya Amerika, yaturutse muri ba mukerarugendo 8.919 bayisuye muri icyo gihe.

    Hegitari ibihumbi 11 z’ubutaka bwa Pariki y’Akagera zafashwe n’inkongi muri uyu mwaka wa 2026

    Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwasabye abayituriye kwirinda ikintu cyose cyateza inkongo y’umuriro

    Amafoto: Gael Vande Weghe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hegitari-ibihumbi-11-za-pariki-y-akagera-zangijwe-n-inkongi-mu-2026

  • Kamonyi-Rukoma: Imvura yahitanye ubuzima bw'Umwana w'imyaka 7 #rwanda #RwOT

    Amakuru intyoza.com Ikesha bamwe mu baturage b'Umudugudu wa Mubuga, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, aravuga ko ahagana ku I saa kumi n'imwe z'umugoroba wo kuri uyu wa 29 Nzeri 2926, ubwo imvura yari ihitutse bakiriye inkuru mbi y'uko umwana w'imyaka 7 witwa Ishimwe Brayan yaguye mu mugezi wa Nyakagunda uri hagati ya Runda na Rukoma, arapfa.

    Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko amakuru y'urupfu rw'uyu mwana nk'ubuyobozi bayamenye, ko yaguye mu Mugezi wa Nyakagunda ashaka kwambuka ariko amazi akamurusha imbaraga akamutwara, nyuma akaza kuboneka yapfuye.

    Avuga ko, Ishimwe Brayan ari mwene Nsabyamahoro Silas w'imyaka 34 y'amavuko na Mukanoheri Seraphine w'imyaka 26 y'amavuko, ariko uyu mwana akaba yari kwa Nyirakuru witwa Mukaremera Drocella w'imyaka 77 y'amavuko ari nawe basanzwe babana.

    Abatanze amakuru, bavugako batazi igihe uyu mwana yagendeye, ko ahubwo bumvise induru batabaza bavugako umugezi witwa Nyakagunda uri hagati ya Runda( Akagari ka Kagina) n'Umurenge wa Rukoma utwaye umuntu. Uyu nyakwigendera yigaga mu ishuri ribanza rya Murehe Protestant mu mwaka wa mbere akaba yari yize mu gitondo.

    Bavuga kandi ko mu kugenda yajyanye n'undimwana witwa Irakoze Claude uri mu kigero cy'imyaka 10 y'amavuko, ariko uyu ubwo yashakwaga n'ubuyobozi ntabwo yahise aboneka kuko ngo yagizweho ingaruka.

    Amakuru intyoza.com yabonye ni ay'uko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha/RIB rwahageze ndetse ruvugana n'ababyeyi ba Nyakwigendera, aho bavuze ko nta muntu bazi bafitanye ikibazo ku buryo bakeka ko urupfu rw'umwana haba hari uwarugizemo uruhare. Bavuga ahubwo ko umwana wabo yatwawe n'amazi agerageza kwambuka.

    Uretse RIB, izindi nzego z'ubuyobozi zageze aha ni; Inzego z'Ibanze kuva ku mudugudu.., DASSO, Polisi. Bene umwana, bemeye kurarana Umurambo w'Umwana wabo, aho byitezwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2026.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Rukoma: Imvura yahitanye ubuzima bw'Umwana w'imyaka 7 first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Rukoma: Imvura yahitanye ubuzima bw'Umwana w'imyaka 7 appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/09/29/kamonyi-rukoma-imvura-yahitanye-ubuzima-bwumwana-wimyaka-7/