Nyagatare: Umwana w'imyaka irindwi yishwe n'imbetezi, 40 banyweye urwagwa bararwara – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibi byabaye mu mpera z'icyumweru gishize, aho abaturage bavuga ko banyweye inzoga ku muntu usanzwe acuruza urwagwa mu gace batuyemo, ariko bamwe muri bo bakaza kurwara.

Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Nyakigando, Higaniro Jean Eric yabwiye IGIHE ko bakiriye abantu bagera kuri 40 bari bafite ibibazo by'uburwayi bigaragara ko byakomotse kuri uru rwagwa.

Ati 'Twari twakiriye 40, abantu 13 baravugwa barataha, 27 bajyanwa ku bitaro bya Nyagatare. Ejo nimugoroba bampaye amakuru ko hasigayemo babiri, ndakeka ko bashobora kuba na bo barataha uyu munsi. Nta yandi makuru mfite arenze kuri ayo.'

Ku mwana wapfuye, uyu muyobozi yavuze ko yapfiriye ku Bitaro bya Nyagatare nyuma yo kuhagezwa ameze nabi.

Ati 'Yaguye ku Bitaro bya Nyagatare. Gusa yagezeyo bisa n'aho byari byarangiye, kuko yaje ameze nabi bahita bamutwara.'

Nyiransekuye Claudine, umubyeyi w'umwana wapfuye, yavuze ko umwana we yari yariye ku mbetezi, nyuma akaza kugira uburwayi bukomeye akajyanwa kwa muganga, ariko akaza gupfa.

Ati 'Nari nagiye mu kazi mvuyeyo nsanga umwana wanjye yarwaye, umwana wanjye yari yariye imbetezi, nyuma aza kurwara cyane. Yagejejwe kwa muganga, ariko aza gupfa. Ni agahinda gakomeye gusa. Dukeka yanyweye inzoga yahumanyijwe, na cyane ko hari umugore wari waraye muri urwo rugo, ni we ukwiye kubiryozwa.'

Abaturage banyweye kuri uru rwagwa bavuga ko mbere yo kurunywa nta kibazo bari bafite, ndetse ko bamwe bari basanzwe banywa inzoga nk'izi nta ngaruka zibagizeho, ari ho bahera bakeka ko iyo nzoga yari yahumanyijwe.

Abaturage basabye ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye ubu burwayi, kuko abenshi mu banyweye kuri uru rwagwa bagize ibibazo, ndetse n'umwana w'imyaka irindwi akaba yarapfuye.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yabwiye IGIHE ko bamenye amakuru bakaba bari gukorana n'inzego bireba kugira ngo hamenyekane neza icyateye ubu burwayi ndetse n'urupfu rw'umwana, anasaba abaturage kwirinda kurya inyama zitaturutse ku ibagiro no kutanywa inzoga zitujuje ubuziranenge.

Yagize ati 'Aya makuru twayamenye. Iki kibazo cyatewe n'inyama n'inzoga zitujuje ubuziranenge, ariko turacyakora iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyateye ubu burwayi n'urupfu rw'umwana.'

Uyu muyobozi kandi yasabye abaturage kurushaho kwitwararika ku biribwa n'ibinyobwa bakoresha, birinda ibicuruzwa bitizewe bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Kakooza yatangaje kandi ko abaturage bari bajyanwe kwa muganga kubera ubu burwayi bose bamaze gusezererwa, nyuma yo kuvurwa.

Ati 'Abaturage bari mu bitaro bose bamaze gusezererwa.'

Abarwaye kubera inzoga n’inyama bagiye kuvurirwa ku kigo nderabuzima

Umwana wahitanywe n’imbetezi yari afite imyaka irindwi


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-umwana-w-imyaka-irindwi-yishwe-n-imbetezi-40-banyweye-urwagwa

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *