Nabuze amahoro – Vozinha witegura gukina n’Amavubi #rwanda #RwOT

Written by

in

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Cape Verde, Vozinha yavuze ko nyuma y’Igikombe cy’Isi nta buzima bwite akigira, ubu yicuza kuba icyamamare.

Uyu munyezamu ni umwe mu bantu Igikombe cy’Isi cyahinduriye ubuzima mu bijyanye no kwamamara, yagezemo atazwi ariko ibyo yakoreyemo byatumye izina rye rizamuka cyane.

Vozinha Igikombe cy’Isi cya 2026 cyatangiye akurikirwa n’abantu ibihumbi 30, gusa iki gikombe cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexico na Canada cyarangiye akurikirwa na miliyoni 29.

Yavuze ko ubu nta buzima bwite akigira, asigaye abayeho yigengesereye, ibintu ahamya ko bimubangamiye.

Ati “Nabuze amahoro n’umutuzo. Ntabwo nkigira ubuzima bwanjye bwite, byibuze ngo binamere nk’uko byari bimeze mbere. Iyo ngiye ahantu nko gufata amafungurio, ntihabura uza ansanga ashaka ifoto cyangwa 'autograph’, bikaba bibi hari n’abandi bari kumfata amashusho.'

Yakomeje avuga ko atazi icyo yakora ngo bihagarare, gusa ngo nubwo abantu bihutira ubwamamare kuri se ari ibishoboka uwamuhitishamo gusubira uko yari ameze, yabyemera atajuyaje.

Ati 'Ibi ni ko byagenze mu buzima bwanjye, kandi sinzi icyo nakora kugeza ubu kugira ngo mbihagarike. Abantu benshi birukira ubwamamare no kuvugwa mu bitangazamakuru, ariko akenshi bareba gusa uruhande rwiza. Mu by’ukuri uwampitishamo kubaho ubuzima mbayeho ubu no kubaho ubwo nahozemo, nahitamo ubwo nari mbayeho mbere.'

Cape Verde izakira u Rwanda ejo mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Vozinha yavuze ko atakibayeho ubuzima bwe busanzwe

Source : http://isimbi.rw/nabuze-amahoro-vozinha-witegura-gukina-n-amavubi.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *