Author: webrwanda

  • Nta mwarimu utarize uburezi tugifite – Dr Mbarushimana – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 30 Nzeri 2026 ubwo abarimu 137 bigishaga mu mashuri yisumbuye batarize uburezi bahabwaga impamyabumenyi z'icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) mu burezi.

    Izi mpamyabumenyi baziherewe i Kigali nyuma yo kurangiza amasomo y'umwaka umwe binyuze mu bufatanye bwa Kaminuza y'u Rwanda, Koleji y'Uburezi na REB.

    Aba barimu ni abinjiye mu mwuga nyuma ya Covid-19 ubwo Igihugu cyari gikeneye abarimu benshi bo kwigisha mu mashuri mashya yari amaze kubakwa, bituma biba ngombwa ko hitabazwa n'abatarize uburezi ariko bafite icyiciro cya mbere cya kaminuza mu yandi masomo.

    Izo mpamyabumenyi bahawe ziri ku rwego rw'izisanzwe abantu bahabwa mu masomo ya A1 yo mu zindi kaminuza.

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson, yavuze ko mu kubaka ireme ry'uburezi imwe mu nkingi zabyo ari ukongera ubumenyi, by'umwihariko kwita ku bunyamwuga.

    By'umwihariko yagaragaje ko ikinyejana cya 21 gikeneye abarimu bajyanye n'igihe kandi ko inkingi ya mwamba muri byo ari ukubongerera ubushobozi.

    Ati 'Abarimu bize uburezi bamenya neza uko bakurikirana abana bigisha bose, ntawe usigaye inyuma. Ubu turi no mu gihe cy'ikoranabuhanga cyo gukoresha amajwi ariko bikajyana n'amashusho. Hari igice cy'ubwonko gifasha umwana gufata mu mutwe iyo yize abona amashusho n'ibindi.'

    Uyu muyobozi yagaragaje ko abarimu bize uburezi baba bitezweho kongera ikibatsi mu kuzamura ireme ry'uburezi, ku buryo andi mahugurwa ajyanye n'umwuga aba agomba kuza ariko asanga barize kwigisha nibura.

    By'umwihariko yagaragaje ko ubu ari intambwe ikomeye imaze guterwa mu Rwanda ku buryo abarimu bose mu gihugu ari abize uburezi abanda bamaze kubuhugurwaho.

    Ati 'Nta barimu batize uburezi tugifite. Nk'abigishaga mu mashuri abanza batabyize bose ubu twarabahuguye na bo tuzabaha impamyabushobozi z'uburezi mu gihe cya vuba. Ubu dusigaye twakira abize uburezi gusa ni wo murongo uhari kandi abari basigaye ni aba bahawe impamyabumenyi twizeye ko bazafasha mu kuzamura ireme ry'uburezi.'

    Umuyobozi wa Koleji y'Uburezi muri Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Nsanganwimana Florien, yavuze ko kuba mu 2019 Koleji ayoboye yagize uruhare rukomeye mu kwigisha abarimu bari basanzwe mu mwuga kwiga uburezi.

    By'umwihariko, iyi Koleji muri iyo myaka yahuguye abarenga 3.200 bigisha Imibare na Siyansi mu mashuri yisumbuye ndetse n'abarenga 25.000 bigisha mu mashuri abanza amasomo atandukanye n'ibindi byiciro.

    Kwigisha abarimu uburezi ariko ntibihagarika urugendo rwo kubaka ubunyamwuga buzamura ireme ry'uburezi, kuko UR na REB bahuriza ku kuba hari ahandi mahugurwa n'amasomo y'igihe gito abarimu bazakomeza gusabwa, harimo nk'ajyanye n'ikoranabuhanga ry'Ubwenge Buhangano, indimi n'ayandi.

    Imibare ya Minisiteri y'Uburezi yo mwaka w'uburezi 2024/2025 igaragaza ko mu Rwanda hari abarimu bose hamwe 122.828 bigisha mu mashuri y'inshuke, abanza n'ayisumbuye, ndetse ko biyongereyeho 9.280 ugereranyije n'umwaka w'amashuri wa 2023/24.

    Dr Mbarushimana yavuze ko abarimu bose ubu bize uburezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-mwarimu-utarize-uburezi-tugifite-dr-mbarushimana

  • Umukinnyi wa APR mu ikipe nziza ya ‘FIBA Intercontinental Cup 2026’ #rwanda #RwOT

    Randall Craig usanzwe ari umukinnyi wa APR BBC akaba yarakiniye RSSB Tigers BBC muri ‘FIBA Intercontinental Cup 2026’, yashyizwe mu ikipe nziza y’iri rushanwa.

    Nyuma yo kuba ikipe ya mbere muri Afurika yegukanye BAL 2026, RSSB Tigers yahagarariye Afurika mu irushanwa rya ‘FIBA Intercontinental Cup 2026’ ryabereye mu Bushinwa mu kwezi gushize.

    Mu bakinnyi RSSB Tigers BBC yifashishije harimo abo yakuye muri APR BBC barimo na Leonard Craig Randall waje kugira irushanwa ryiza.

    Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku Isi (FIBA), yamutoranyije mu ikipe y’iri rushanwa kumwe na Eric Dixon ukinira G-League wabaye umukinnyi mwiza mu irushanwa ryose (MVP), Lester Quinones wa G-League, Francisco Caffaro wa Boca Junior na Jay Bruhnke wa Rytas Vilnius.

    Craig yakinnye iminota 113, atsindamo amanota 77, bivuze ko yatsindaga amanota 25,7 kuri buri mukino muri iri rushanwa ushyize ku mpuzandengo.

    Craig Randall akaba yamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri akinira APR BBC baheruka gutwarana igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball mu Rwanda.

    Craig Randall ari mu ikipe y’irushanwa

    Ikipe y’irushanwa

    Source : http://isimbi.rw/umukinnyi-wa-apr-mu-ikipe-nziza-ya-fiba-intercontinental-cup-2026.html

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside #rwanda #RwOT

    Beatrice Munyenyezi, umugore wa Shalom Ntahobali akaba n'umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko bombi bakatiwe n'urukiko rw'Arusha nawe yakatiwe igihano cya burundu mu bujurire mu Rwanda nyuma yo koherezwa na Leta zunze ubumwe z'Amerika.

    Ku wa 12 Mata 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwamuhamije ibyaha bine muri bitanu yari akurikiranyweho, birimo ubwicanyi nk'icyaha cya Jenoside, kugira uruhare muri Jenoside, gushishikariza gukora Jenoside no kugira uruhare mu gufata ku ngufu, maze rumukatira igifungo cya burundu.

    Yagizwe umwere ku cyaha cyo gutegura Jenoside kubera ko ubushinjacyaha butagaragaje ibimenyetso bihagije kuri icyo cyaha.

    Ibimenyetso byatanzwe mu rubanza byagaragaje ko Munyenyezi yari afite uruhare mu bikorwa by'abicanyi mu cyahoze ari Butare, ubu ni mu Karere ka Huye.

    Mu byagaragajwe n'urukiko harimo uruhare rwe mu igenzura ry'abantu ku bariyeri yari hafi ya Hotel Ihuriro, ya Pauline Nyiramasuhuko.

    Raporo y'Urukiko rw'Ubujurire rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku rubanza rwe rwo kubona ubwenegihugu binyuze mu kubeshya, yagaragaje ko ibimenyetso byari byatanzwe byatumye abacamanza bemera ko Munyenyezi yagiraga uruhare mu kugenzura indangamuntu ku bariyeri no gutandukanya abantu bamwe n'abandi, bamwe bakicwa.

    Ibyo ni bimwe mu byatumye urubanza rwe rutagarukira ku kuba yari ahari gusa mu gihe cya Jenoside, ahubwo rukibanda ku ruhare rwe ku bikorwa byakorwaga n'abicanyi. Aha hifashishijwe ifoto ya Satelite yerekanye ko hari bariyeri kuri iyo hotel mu gihe Munyenyezi yavuzeko iyo bariyeri itigeze ibaho. Amerika nibwo yakoze iperereza ryimbitse nyuma yo kubona ko Munyenyezi abeshya.

    Urukiko rwa Huye kandi rwamuhamije uruhare mu iyicwa ry'umuntu witwaga Aimable, ndetse n'urupfu rw'umubikira. Raporo z'urubanza zivuga ko uwo mubikira yafashwe, agafatwa ku ngufu mbere yo kwicwa, kandi ko Munyenyezi yagize uruhare muri ibyo bikorwa.

    Kimwe mu bintu bikomeye byagaragaye mu rubanza rwa Munyenyezi ni uruhare rwe mu bikorwa byo gufata ku ngufu abagore n'abakobwa b'Abatutsikazi

    Urukiko rwamuhamije kugira uruhare mu gufata ku ngufu, rugaragaza ko yagize uruhare mu korohereza ibikorwa by'ubusambanyi ku ngufu byakorwaga aho nyirabukwe, Pauline Nyiramasuhuko, yari afite Hotel.

    Ibi kandi bihurira n'ibyemejwe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) mu rubanza rwa Pauline Nyiramasuhuko n'umuhungu we Arsène Shalom Ntahobali.

    Mu 2011, ICTR yahamije Nyiramasuhuko na Ntahobali ibyaha bya Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu, birimo n'ibyerekeye gufata ku ngufu. Nyiramasuhuko yari Minisitiri w'Iterambere ry'Umuryango n'Abagore muri guverinoma y'inzibacyuho, naho Ntahobali akaba yaragize uruhare mu buyobozi bwa Interahamwe muri Butare.

    Mu 2015, Urugereko rw'Ubujurire rwa ICTR rwakomeje guhamya Ntahobali uruhare mu iyicwa, gufata ku ngufu no gutegeka abandi gukora ibyo bikorwa, mu gihe igihano cya Nyiramasuhuko na Ntahobali cyagabanyijwe kiva ku burundu kigera ku myaka 47 kuri buri wese.

    Mbere y'uko Munyenyezi asubizwa mu Rwanda, yari amaze imyaka aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu 2013, urukiko rwo muri New Hampshire rwamuhamije ibyaha byo kubona ubwenegihugu bw'Amerika mu buryo bunyuranyije n'amategeko, nyuma yo gusanga yarahishe amakuru ajyanye n'uruhare rwe muri Jenoside ndetse n'imikoranire ye n'umutwe wa MRND n'Interahamwe. Yakatiwe imyaka 10 y'igifungo, anamburwa ubwenegihugu bw'Amerika.

    Mu 2015, Urukiko rw'Ubujurire rwo muri Amerika rwemeje igihano cye, rugaragaza ko ibimenyetso byari byatanzwe mu rubanza byari bikomeye ku buryo inteko y'abacamanza yashoboraga gufata umwanzuro w'uko Munyenyezi yagize uruhare mu bikorwa byo ku bariyeri byakorwaga hafi ya Hotel Ihuriro.

    Nyuma yo kurangiza igihano cye muri Amerika, Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda muri Mata 2021, aho yahise akurikiranwa ku byaha bya Jenoside byakorewe mu cyahoze ari Butare.

     

     

    Source : https://rushyashya.net/ubugome-bwa-beatrice-munyenyezi-umugore-wagize-uruhare-mu-kwica-gutoteza-gufata-ku-ngufu-no-gushishikariza-jenoside/

  • Umunyamakuru Divin Uwayo wa RBA yambitse impeta umukunzi we #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi wa Radio z’Abaturage z’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Divin Uwayo, yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushingana, Toni Ellen.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze muri iki gitondo cyo ku wa 1 Ukwakira 2026, Divin Uwayo yashyizeho amafoto ye amaze kwambika impeta y’urudashira Toni.

    Mu butumwa bwaherekeje aya mafoto, Divin Uwayo yagize ati 'Uyu munsi twahisemo ubuziraherezo. Roho ebyiri, isezerano rimwe, urugendo rw’ubuzireherezo ruratangiye.”

    Divin Uwayo yambitse umukunzi we impeta ya fiançailles nyuma y’igihe bakundana ndetse bari mu myiteguro yo gukora ubukwe.

    Divin Uwayo ni umuyobozi wa Radio z’Abaturage za RBA kuva mu Gushyingo 2024, ni nyuma y’imyaka ari umunyamakuru utara inkuru muri iki kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.

    Divin Uwayo yambitse umukunzi we impeta ya fiançailles

    Toni Ellen umukunzi wa Divin Uwayo

    Source : http://isimbi.rw/umunyamakuru-divin-uwayo-wa-rba-yambitse-impeta-umukunzi-we.html

  • Bruce Melodie yakuyeho urujijo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, yakuyeho urujijo ku ndirimbo ye Irya 4 by’umwihariko aho aririmba itegeko rya mbere n’irya kabiri.

    Nyuma y’uko asohoye indirimbo Irya 4, aho iryo rya kane ari itegeko mu mategeko 10 agize iyi ndirimbo, benshi bayigiye bayisesengura uko babishaka, bamwe bavuga ko ari nziza abandi kabavuga ko nta kintu kirimo.

    Kimwe mu byagarutsweho cyane ni itegeko rya mbere n’irya kabiri aho aririmba ati “irya mbere iga kwigira bazanga, bitari ibyo natwe tuzakwanga. Irya kabiri iga kwigirira ibanga, burya na mukeba yakwatsa.”

    Melodie abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yakuyeho urujijo ko itegeko rya mbere ritareba inzanga kimwe n’uko irya kabiri ritareba injajwa kuko nta muntu wakwigira icyo ari cyo.

    Ati “Itegeko rya mbere ntabwo rireba inzanga. Ntabwo wasaba umuntu usanzwe uri bazanga kwiga kwigira inzaga.”

    “Itegeko rya kabiri ntabwo rireba injajwa, ntabwo wasaba injajwa kugira ibanga.”

    Irya 4 imaze iminsi itanu isohotse, imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni ku rubuga rwa YouTube.

    Bruce Melodie yakuyeho urujijo ku ndirimbo ye

    Source : http://isimbi.rw/bruce-melodie-yakuyeho-urujijo.html

  • Kamonyi: Abagize Inama njyanama barishimira ko nta gikuba cyacitse rwagati muri bo mu myaka 5 ishize #rwanda #RwOT

    Kuva 2021 kugera kuri uyu wa 30 Nzeri 2026, imyaka itanu irashize abatorewe kuba mu nshingano z'abagize Inama njyanama y'Akarere ka Kamonyi ari nabo bitoyemo Nyobozi bari kumwe bose mu nshingano nk'abajyanama. Ubwo kuri uyu wa Gatatu bari mu nama isanzwe ari nayo ya nyuma muri manda yabo, bagaragaje ko bishimira Gushyira hamwe, Ubufatanye byabaranze. Bavuga ko bishimira ko nta wabavuyemo ku bwo kunanirwa inshingano yatorewe.

    Nyoni Lambert, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka kamonyi wanashimiwe n'Abajyanama bagenzi be ku bwo kuba yarabayoboye muri iyi manda y'imyaka 5, bamushimiye ko yabayoboye neza, ko yayoboraga Inama zigusha ku ntego kandi agaharanira kudapfusha igihe ubusa.

    Avuga ko urugendo rw'imyaka 5 rurimo byinshi byo kwishimira nk'Abajyanama ku musanzu wabo mu kubaka Igihugu, ariko kandi ko ibyo bakoze bitari gushoboka iyo badashyira hamwe. Ati' Imyaka 5 irashize!. Ikintu gikomeye twakwishimira ni imikoranire hagati yacu nk'abajyanama, Imikoranire na Nyobozi, Imikoranire n'izindi nzego zirimo n'Abaturage!, Byagenze neza nta byacitse byigeze biba, ni ibintu byo kwishimirwa cyane'.

    Ku kuba nta gikuba, nta byacitse yagize, ati' Muri za Njyanama zindi hari aho byagiye bigaragara ku kugongana kw'Inzego zimwe na zimwe, Nyobozi bakagongana, Abajyanama hagati yabo hakaba hari ibibazo, Abakozi ugasanga ni rwaserera, Abajyanama hakaba abegura mu rugendo hagati bitewe no kunanirwa cyangwa se kunanizwa, ariko twebwe dusoje neza. Abagiye bagiye ku buryo busobanutse kuko hari uwazamuwe mu mirimo yindi, hari uwagiye gukomeza amashuri(PHD), hari uwagiye ku bwo kurangiza Manda ya PSF, mbese kuri twe nta kibi, nta byacitse muri twe, twakoreye hamwe nk'Abesamihigo'.

    Abajyanama, bagarutse ku gusaba ko Leta yakwinjira mu buryo bufatika mu mikorere n'Imikoranire ya bugufi n'Ibitaro bya Remera Rukoma bisanzwe ari iby'Itorero EPR, bavuga ko iyo barebye imikorere yabyo, bigaragara ko byasigaye inyuma nyamara abo byitaho umunsi ku munsi ari Abanyarwanda Igihugu n'Ubuyobozi muri rusange bashinzwe kureberera.

    Ati' Iyo urebye inyubako y'Ibitaro bya Remera Rukoma, ukareba imicungire yabyo, ukareba uko bikora, wagereranya n'ibi bitaro bya Leta by'amavuriro y'ikitegererezo, usanga bikeneye inkunga cyangwa se bikeneye ko Leta yabishyiramo inkunga y'imbaraga zikomeye, ikinjiramo'. Ibi bitaro biri mu gihombo cy'amamiriyoni, Perezida Nyoni Lambert yirinze kuvuga umubare.

    Hanenzwe itangwa ry'amwe mu masoko usanga hari ibyirengagizwa bijyanye n'amategeko n'amabwiriza. Hagarukwa kandi kuri rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo gutanga imodoka zikoreshwa by'umwihariko igihe Abajyanama bagiye mu baturage. Bavuga ko babazaniraga Imodoka zishaje, zituma ivumbi, abashoferi bambaye nabi, bafite impumuro mbi. Hifujwe ko ibyo ku bazagaruka muri manda itaha bakwiye Kubica.

    Hagarutswe ku bizamini biherutse gukorwa ku myanya yo mu tugari, aho ubu Akagari kagizwe n'abakozi batatu. Havugwa ko muri ba Gitifu basanzwe b'Utugari hari 13 bagiye mu myanya mishya, ariko kandi havugwa ko hari utugari tutabonye ba Gitifu, aho hazasabwa ko ababishinzwe bakoresha ikizamini cyuzuza imyanya isigaye. Havuzwe kandi ko ikijyanye no gushyira mu myanya abatsinze buri wese akamenya aho yerekezwa biteganijwe mu kwezi kwa Cumi.

    Nyoni Lambert, Perezida w'Inama Njyanama icyuye Igihe, Atanga ubutumwa ku bazagira amahirwe yo kugaruka muri Manda itaha, ababwira ko bakwiye kuzirikana ko Gahunda nta yindi uretse gushyira Umuturage ku Isonga, Guharanira Iterambere, kugendera muri gahunda y'Igihugu ariko kandi bazirikana ko harangira manda ku rwego rw'Akarere katarangiye Manda y'Igihugu kuko kizahoraho, ko bityo no kugikorera bitagira igihe birangirira igihe cyose umuntu ari muzima.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi: Abagize Inama njyanama barishimira ko nta gikuba cyacitse rwagati muri bo mu myaka 5 ishize first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi: Abagize Inama njyanama barishimira ko nta gikuba cyacitse rwagati muri bo mu myaka 5 ishize appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/09/30/kamonyi-abagize-inama-njyanama-barishimira-ko-nta-gikuba-cyacitse-rwagati-muri-bo-mu-myaka-5-ishize/

  • Amavubi yanyagiye Sudani (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, yanyagiye Sudani ibitego 3-0 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

    Kuri uyu wa Gatatu nibwo u Rwanda rwatangiye urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera mu Misiri umwaka utaha.

    Amavubi y’u Rwanda yari yakiriye Sudani mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri 2026, mu mukino waboroheye cyane.

    Hakiri kare ku munota wa 10, Niyigena Abdul usanzwe ukinira Etoile del’Est, yafunguye amazamu n’umutwe.

    Muri iki gice cya mbere, u Rwanda ruba rwabonye ibitego byinshi ariko ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye nk’umupira wa Shingiro Honore umunyezamu yakuyemo, kufura ya Sindi Paul Jesus yakubise igiti cy’izamu n’andi.

    Amavubi yatangiranye imabaraga igice cya kabiri maze Shingiro Honore atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 47, hari mbere y’uko Sindi Paul Jesus atsinda agashinguracumu ku munota wa 78. Umukino warangiye ari 3-0.

    Umukino wo kwishyura ukaba uteganyijwe kuzaba ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha tariki ya 6 Ukwakira, ikipe izakomeza izahura na Cameroun mu kindi cyiciro.

    Ni umukino u Rwanda rwarushije Sudani cyane

    Niyigena Abdul wafunguye amazamu

    Bishimira igitego cya Sindi Paul Jesus

    Source : http://isimbi.rw/amavubi-yanyagiye-sudani-amafoto.html

  • Nyagatare: Urubyiruko rwatangiye kubyaza umusaruro amahugurwa rwahawe ku buhinzi bw'imboga n'imbuto – #rwanda #RwOT

    Aba bahinzi b'imboga n'imbuto bo mu mirenge ya Matimba na Musheri, bavuga ko nyuma yo guhabwa amahugurwa yo kuzihinga mu buryo bwa kinyamwuga binyuze mu mushinga wa CDAT, zabahinduriye ubuzima.

    CDAT ni umushinga w'imyaka itanu watangijwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB) mu 2022 ugamije guteza imbere abahinzi n'aborozi.

    Imwe mu ntego ikomeye CDAT yatangiranye ni ugufasha abagore n'urubyiruko kwiteza imbere, aho kugeza ubu mu bantu 70.527 babonye akazi binyuze muri uyu mushinga, abagore ni 35,7%.

    Ni mu gihe urubyiruko rwasoje ibyiciro bitandukanye by'amashuri rwahawe amahugurwa ku buhinzi bw'imboga n'imbuto rugera kuri 470.

    Turanezerewe Fidel uhagarariye itsinda rya 'Terimbere Youth Kaboko' yavuze ko yatangiye kubukora mu 2020 akirangiza amashuri yisumbuye, gusa nyuma yo kubona ko kubona akazi bizamugora yigiriye inama yo gusubira iwabo, bamuha ubutaka buto.

    Nyuma yo guhabwa ubutaka, yatangiye ubuhinzi ariko nta musaruro ufatika abona, gusa aho CDAT iziye, akabona amahugurwa ndetse n'amahirwe yo gukora ingendoshuri, yamenye uburyo bwo guhinga imboga n'imbuto mu buryo bwa kinyamwuga ndetse yabashije kwiteza imbere mu buryo bufatika.

    Ati 'Umusaruro nakuragamo ubu ngubu wariyongereye kuko aho nakuraga toni 7 z'urusenda cyangwa imiteja bitewe n'icyo nahinze, ubu ngubu nsingaye nsaruramo toni 14. Ubwo bishatse kuvuga ko n'amafaranga yiyongereye akava kuri miliyoni 5 Frw agera kuri miliyoni 8 Frw.'

    Turanezerewe yavuze ko amaze kwiteza imbere kuko yabashije kwiyubakira inzu ifite agaciro ka miliyoni 12 Frw biturutse muri ubu buhinzi ndetse n'ubundi bucuruzi akora bwo kuranguza imiteja, aho agurira abandi bahinzi akayigurisha ku bigo biyicuruza.

    Yashimiye CDAT kuko uretse kubafasha mu kubahugura mu gukora ubuhinzi bugezweho, babaha n'ibikoresho bitandukanye birimo ibyo gusaruriramo.

    Mu bindi uyu mushinga wabafashije ni ukugeza umusaruro wabo ku isoko kuko wabahuje n'ibigo bibagurira ibyo bejeje, umusaruro ntubapfane cyangwa ngo bahendwe nka mbere.

    Uhiriwenimana Emmanuel na we uba muri iri tsinda yavuze ko ubwo baritangizaga bageragezaga gukora ifumbire y'imborera kugira ngo bajye babona umusaruro mwinshi ndetse babashe no kuwugurisha.

    Gusa avuga ko binyuze muri uyu mushinga, bigishijwe uko bayitunganya mu buryo bugezweho kandi bwujuje ibisabwa.

    Nyuma yo kubigisha uko bakora ubuhinzi bugezweho, bagiranye na CDAT amasezerano yo kuzajya bakora ifumbire y'imbonerera, bakayigurisha uyu mushinga hagamijwe kurushaho kubateza imbere.

    Ati 'Mu minsi ishize badupimuriye ifumbire ingana na toni 552.200, tuyibagurishaho amafaranga 35 Frw ku kilo. Ubwo ni ukuvuga ko bazatwishyura miliyoni zirenga 19 Frw muri rusange.'

    Umukozi ushinzwe ubuhinzi bw'imboga n'imbuto muri CDAT, Muhoza Chantal, yavuze ko uyu mushinga wahisemo gukorana n'amakoperative kugira ngo ugere ku bahinzi benshi icyarimwe.

    Ati 'Impamvu CDAT yahisemo gukorana n'abahinzi bo mu makoperative byari ukugira ngo igere ku bahinzi benshi icyarimwe, kugira ngo umuntu najya gutanga amahugurwa bayabonere icyarimwe.'

    Kugeza ubu, uyu mushinga ukorana n'amakoperative 74 yo mu turere 15 mu gihugu.

    Koperative ‘Terimbere Youth Kobako’ ihinga urusenda kuri hegitari imwe

    Turanezerewe Fidel avuga ko yatangiye gukora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto abushidikanyaho ariko akaba amaze kwiteza imbere mu buryo bugaragara

    Umuhoza Chantal ushinzwe ubuhinzi bw’imboga n’imbuto muri CDAT avuga ko bahisemo kwegera abahinzi binyuze mu makoperative kugira ngo amahugurwa agere kuri benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-urubyiruko-rwatangiye-kubyaza-umusaruro-amahugurwa-rwahawe-ku-buhinzi

  • Ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi byinjirije u Rwanda arenga miliyari 15,4 Frw mu cyumweru kimwe – #rwanda #RwOT

    Umusaruro woherejwe ku isoko wageraga kuri toni 8.527 z'ibicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi n'ubworozi.

    Muri iki gihe, ikawa ni yo yinjije amafaranga menshi mu bicuruzwa bikomoka ku buhinzi byoherejwe hanze, kuko yinjije miliyoni 4,36 z'Amadolari yavuye muri toni 635.

    Icyayi cyinjije 668.935$ yavuye muri toni 217, mu gihe imboga zinjije 373.039$ nyuma yo kohereza toni 367.

    Ku byerekeye imbuto, u Rwanda rwohereje hanze toni 457, zinjiza 455.706$ mu gihe indabo zoherejwe hanze zingana na toni 12, zo zinjirije igihugu 85.944$

    Ibikomoka ku matungo na byo byagize uruhare muri uyu musaruro, aho byinjije 441.188$ nyuma yo kohereza toni 320 mu cyumweru kimwe gusa.

    Raporo igaragaza ko ibicuruzwa bitandukanye ari byo byoherejwe ku bwinshi, aho byageze kuri toni 6.519, byinjiza miliyoni 4,07$.

    Amasoko yoherejwe umusaruro w'u Rwanda arimo ibihugu nk'u Bushinwa, u Bwongereza, u Buholandi, u Budage, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, u Bubiligi, Afurika y'Epfo, Nigeria, Bangladesh, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n'ibihugu byo ku mugabane wa Afurika.

    Ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda arenga miliyari 15,4 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikomoka-ku-buhinzi-n-ubworozi-byinjirije-u-rwanda-arenga-miliyari-15-4-frw-mu

  • Ishami rya Zipline Rwanda i Karongi rigiye gutangira gutanga serivisi – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe ku wa 29 Nzeri 2026, ubwo abayobozi barimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique; Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco n'Umuyobozi w'Akarere ka Karongi basuraga ahubakwaga iri shami.

    Umuyobozi w'iri shami, Ndayisenga Patrick, yavuze ko imirimo yo kuryubaka yatangiye muri Kamena 2026, ikaba yararangiye.

    Ati “Imirimo yo kubaka iri shami yararangiye. Ibintu byose birateguye, tuzatangira gutanga serivisi mu ntangiriro z'ukwezi k'Ukwakira 2026. Iri shami ryitezweho kugabanya igihe drones zakoreshaga zijya mu Bugarama mu Karere ka Rusizi kikagera ku minota 20 kivuye ku isaha zakoreshaga zivuye ku ishami rya Muhanga zijya mu Bugarama.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, avuga ko iri shami rifite umwihariko kuko ari ho honyine izajya ihagurukira hejuru y'Ikiyaga cya Kivu.

    Minisitiri Habimana yavuze ko iri shami ryiyongera ku mashami abiri asanzwe ya Zipline, by'umwihariko rikaba rizoroshya akazi ko gukwirakwiza imiti, amaraso n'intanga z'ingurube ku batuye mu turere dukora ku Kiyaga cya Kivu.

    Ati “Nk'uko mubizi, Zipline yakemuye ikibazo cyo kugeza imiti hirya no hino mu gihugu. Rukaba ari n'urugero rwiza rwose ku rwego mpuzamahanga. Aka gace rero ka Kivu Belt kari gakeneye kugira ishami ryihariye.'

    Yakomeje ati 'Icyo twishimira ni uko bamaze kuryuzuza, hasigaye utuntu duke cyane ku buryo ritangira mu minsi ya vuba, rikaba riri bugabanye ingendo n'igihe byafataga kugira ngo imiti igere ku mavuriro, bikaba birafasha kunoza serivisi z'ubuzima duha abaturage bacu.'

    Ishami rya Zipline rya Karongi ryubatse mu Murenge wa Bwishyura. Rije risanga iriri mu Karere ka Muhanga n'iryo mu Karere ka Kayonza.

    Abayobozi mu nzego zitandukanye basuye ishami rya Zipline Rwanda i Karongi, bareba aho igeze yitegura gutanga serivisi

    Ububiko bw’imiti mu ishami rya Zipline Rwanda i Karongi ni uku buteye

    Ishami rya Zipline Rwanda i Karongi rizatangira gutanga serivisi mu Ukwakira 2026


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishami-rya-zipline-rwanda-i-karongi-rigiye-gutangira-gutanga-serivisi