Author: webrwanda

  • Rayon Sports yaguze myugariro w'Umunya-Côte d'Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka w'imikino, yasinyishije myugariro mushya w'Umunya-Côte d'Ivoire, Mohamed Ouattara, wakiniye amakipe akomeye muri Afurika arimo Wydad Casablanca, Simba SC, Al Hilal na Al Ain yo mu Cyiciro cya Mbere muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 9 Kanama 2026, ni bwo iyi kipe yatangaje ko yongereye imbaraga mu bwugarizi bwayo mu gihe yitegura umwaka w'imikino wa 2026/27.

    Uwo mukinnyi w'imyaka 33 akomoka muri Côte d'Ivoire, akaba yiyongereye kuri Ndayishimiye Didier, Matumona Wakonda Kanda Abbel na Charles Tchouplaou basanzwe bakina mu bwugarizi bw'iyi kipe.

    Mohamed Ouattara yanyuze mu makipe tandukanye muri Afurika arimo Wydad Casablanca yo muri Maroc, Simba SC yo muri Tanzania, Al Hilal SC yo muri Sudani na Al Ain yo mu Cyiciro cya Mbere muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Amakuru avuga ko nyuma yo kwegukana CECAFA Kagame Cup 2026, Rayon Sports iteganya kugura abandi bakinnyi bane barimo ukina mu kibuga hagati yugarira, usatira aca mu mpande na rutahizamu.

    Iyi kipe kandi iri kwitegura imikino ya gicuti ndetse na Super Coupe izakinwa hagati ya tariki na 22 na 28 Kanama 2026, aho izatangira ikina na Police FC.

    Nyuma y'iyi mikino izatangira urugendo rwa BK Pro League na CAF Confederation Cup ya 2026/27, aho yatomboye Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun mu ijonjora rya mbere.

    Image

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yaguze-myugariro-wumunya-cote-divoire-mohamed-ouattara-wakiniye-wydad-casablanca-simba-sc-na-al-hilal/

  • Karongi: Umuganura wafashije bamwe kuganura bwa mbere icyanga cy'icyayi bahinga – #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku wa 7 Kanama 2026, ubwo kimwe n'ahandi hose mu gihugu, mu Karere ka Karongi na bo bizihizaga Umunsi w'Umuganura.

    Ku rwego rw'Akarere ka Karongi, uyu munsi mukuru wabereye mu Murenge wa Twumba, buri wese mu bawitabiriye yahawe agakombe nk'icyayi gihingwa mu misozi ya Karongi kigatunganywa n'uruganda rw'icyayi rwa Gisovu.

    Nyirandabarora Marie umaze imyaka ibiri asorama icyayi yabwiye IGIHE ko ari ubwa mbere asomye ku cyayi cyayi gitunganywa n'uruganda akorera ndetse ko yumvise kiryoshye kuruta icyo asanzwe agura kuri butiki zimwengereye.

    Ati 'Ni ubwa mbere nsomye ku cyayi cya Gisovu. Turagisoroma ariko ntabwo tukinywa. Impamvu tutakinywa ni uko nta hantu inaha bagicuruza. Nishimiye ko umuganura wa 2026 utumye tunywa ku cyayi tutakinywaga'.

    Mvuyekure Mathias, umuhinzi w'icyayi yavuze ko impamvu batanywa icyayi ari uko iyo kimaze gutunganywa n'uruganda imodoka zigipakira cyose zikijyana i Mombasa muri Kenya ntihagire igisigara.

    Ntawuyigurira Etienne umaze imyaka 34 ahinga icyayi, yagize ati 'Njye ukinywa mbona bimfasha kuko iyo nakinyoye bituma ntararikira ibindi binyobwa nk'inzoga cyangwa Fanta'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yibukije abaturage b'i Karongi ko u Rwanda ruri muri gahunda yo kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ko na bo bagomba kugaragaza uruhare rwabo.

    Ati 'Umunsi w'Umuganura utwibutsa ko dukwiye gusigasira umuco wa Gihanga, twirinda ubusinzi n'ubwomanzi'.

    Umuganura ni umwe mu minsi mikuru ikuze cyane mu Rwanda kuko amateka y'u Rwanda agaragaza ko Umuganura watangiye kwizihizwa ku ngoma y'Umwami Gihanga Ngomijana, mu gihe Umwami Ruganzu II Ndoli yawuhaye imbaraga ndetse awusubizaho nyuma y'uko wari warahagaze.

    Ni umunsi mukuru abaturage n'abayobozi bahurira hamwe bakarebera hamwe ibyo bagezeho mu mwaka ushize, bagafatira hamwe ingamba z'ibyo bagiye gushyiramo imbaraga, ndetse bakanasangira ku mbuto zeze.

    Mu byaranze ibirori by'umunsi w'umuganura mu Karere ka Karongi harimo kuba abakozi ba RAB sitasiyo ya Gakuta baroroje inka abatishoboye babiri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kugeza ubu mu Karere ka Karongi habarizwa inganda eshatu zirimo urwa Rugabano, urwa Karongi n'urwa Gisovu, zitunganya toni 4000 z'icyayi cy'amajyane ku mwaka.

    I Karongi hizihijwe Umunsi w’Umuganura

    I Karongi habarurwa inganda eshatu zitunganya icyayi

    Umuganura wafashije bamwe mu baturage b’i Karongi kuganura bwa mbere icyanga cy'icyayi bahinga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuganura-wafashije-bamwe-kuganura-bwa-mbere-icyanga-cy-icyayi-bahinga

  • Amajyepfo: FPR-Inkotanyi yatanze umuburo ku nzoga zitujuje ubuziranenge – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Kanama 2026, ubwo yitabiraga Inteko Rusange y'Umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y'Amajyepfo, yabereye ku cyicaro cyawo giherereye mu Karere ka Nyanza.

    Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti 'Umunyamuryango ushoboye gusigasira icyerekezo cy'Umuryango FPR-Inkotanyi mu myaka 30 iri imbere.'

    Mu ijambo rye, Gasana yashimiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Ntara y'Amajyepfo ku ruhare bagira mu bikorwa bigamije guhindura imibereho y'abaturage no guteza imbere igihugu muri rusange.

    Yabasabye gukomeza kuba hafi y'abaturage, kubafasha kuzamura imibereho yabo no kwimakaza umuco wo gushaka ibisubizo byihuse kandi birambye ku bibazo bitandukanye bahura na byo.

    Gasana yibukije abanyamuryango ko gutanga serivisi nziza no gukemura ibibazo by'abaturage bikwiye kuba mu byo bashyira imbere aho bari hose.

    Yasabye intore z'Umuryango kutagira ikibazo zibona zikacyihererana cyangwa ngo zemere ko kibananira, kuko hari izindi ntore n'inzego ziteguye kubafasha kugishakira igisubizo.

    Mu bibazo yasabye ko byitabwaho by'umwihariko harimo ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge. Yavuze ko kubirwanya bisaba ubufatanye bw'abanyamuryango, abaturage n'inzego zitandukanye.

    Yagaragaje ko ibiyobyabwenge n'izi nzoga bigira ingaruka ku ntego yo kubaka umuturage ushoboye gusesengura ibibazo bye n'iby'igihugu, akanagira uruhare mu kubishakira ibisubizo.

    Ubutumwa bwatanzwe muri iyi nama bwibanze ku gushishikariza abanyamuryango kutarebera ibibazo bibera mu baturage, ahubwo bakabigaragaza ku gihe kandi bagafatanya n'inzego zibishinzwe kubikemura.

    Mu ntangiriro za Kanama 2026, u Rwanda rwakajije ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, aho Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw'Imiti n'Ibiribwa (Rwanda FDA) cyafunze inganda zitandukanye, gihagarika izi nzoga.

    Ibi bikorwa byaje bisanga gahunda ya Tunyweless, igamije kurinda abandi kunywa inzoga nyinshi no kurinda cyane urubyiruko ingaruka zazo.

    Iyi Nteko Rusange y'Umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y'Amajyepfo, yabereye ku cyicaro cyawo giherereye mu Karere ka Nyanza

    Umunyamabanga Mukuru Wungirije w'Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasana Stephen, yasabye abanyamuryango bo mu Ntara y'Amajyepfo kugira uruhare rufatika mu kurwanya ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-fpr-inkotanyi-yatanze-umuburo-ku-nzoga-zitujuje-ubuziranenge

  • Huye: Polisi yahuguye abakorera n'abarema isoko rya Rango ku gukumira no kurwanya inkongi z'umuriro #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ikorera mu Ntara y'Amajyepfo yahuguye abarema n'abakorera mu isoko rya kijyambere rya Rango ryo mu Karere ka Huye, ku buryo bwo kwirinda, gukumira no kurwanya inkongi z'umuriro. Ni Amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abaturage ku gira ngo babashe gufata ingamba zihuse mu gihe habaye Inkongi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko kugira ubumenyi bwo gukumira no kurwanya inkongi y'umuriro ari inshingano za buri wese.

    Yagize ati' Kumenya kuzimya ingongi ni ubumenyi buri wese agomba kuba afite kugirango hakumirwe hanirindwe inkongi, yaba aho batuye ndetse n'aho banyura umunsi ku munsi. Twaberetse uburyo butandukanye bwo kuzimya inkongi kandi ko kuzimya inkongi mu gihe ibayeho bagomba kubikora badategereje Polisi kandi bakabikora bifashishije ibikoresho bafite'.

    Umuhuzabikorwa wa Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyepfo, SP Halima Nyirimpuhwe, yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu gukumira inkongi z'umuriro. Ashimangira ko ari kimwe mu bibazo bishobora guteza igihombo gikomeye ndetse kigahitana ubuzima bw'abantu.

    Agira, ati' Buri wese asabwa kugira uruhare rugaragara mu gukumira inkongi n'iyo mpamvu muba mugomba kugira ubumenyi buhagije. Ni yo mpamvu twateguye aya mahugurwa kugira ngo abahuguwe babashe guhangana n'ikibazo cy'inkongi'.

    CIP A. Murwanashyaka, ukora mu ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kuzimya no gukumira inkongi z'umuriro no gutabara abari mu kaga, yigishije abitabiriye amoko y'inkongi, ibizitera, ingaruka zazo ndetse n'ingamba zo kuzikumira. Abaturage, banahuguwe ku buryo bwo gukoresha kizimyamwoto n'ubundi buryo bw'ibanze bwo kuzimya umuriro.

    Bamwe mu baturage bavuga ko bishimiye aya mahugurwa dore ko ngo wanasangaga batazi gukoresha ibikoresho byifashishwa mu gukumira no kurwanya inkongi. Getrude Mukama, umwe mu bahuguwe, yavuze ko yungutse ubumenyi atarasanganwe ku bijyanye no gukumira inkongi.

    Yagize ati' Nye, nabonaga kizimyamwoto ariko ntazi kuyikoresha none ubu menye uburyo nzajya nyikoresha mu gihe habaye impanuka. Mbere ntabwo nari mfite ubumenyi buhagije, ndetse hari igihe wasangaga ibikoresho bihari ariko tutazi kubikoresha neza''.

    Nyabyenda David, nawe ati'' Turashimira Polisi y'u Rwanda kuri ubu bukangurambaga bugamije kudusobanurira ibijyanye no gukumira no kurwanya inkongi. Ubu, tugiye kujya tubyikorera kuko twamenye uko twazimya Gas dutekeraho mu gihe zihuye n'inkongi ndeste n'ibindi''.

    Uhagarariye abikorera mu karere ka Huye, avuga ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko afasha abantu kurwanya no gukumira inkongi. Ati' Amahugurwa agamije Kurwanya inkongi z'umuriro ni igikorwa dushima kuko ibi bizatuma abantu bamenya uko bakumira bakanarwanya inkongi batagombye gutegereza Polisi gusa. Turashimira polisi kubera aya mahugurwa'.

    Polisi y'u Rwanda, igaragaza ko iri kugenda yigisha abaturage hirya no hino mu Gihugu hagamijwe gukumira ibibazo bitandukanye bishobora gutuma umuturage atamera neza bityo ubufatanye hagati y'abaturage n'izindi nzego bikaba aribyo bikenewe mu gukumira ibyaha.


    Théogène Munyaneza

    The post Huye: Polisi yahuguye abakorera n'abarema isoko rya Rango ku gukumira no kurwanya inkongi z'umuriro first appeared on Intyoza.

    The post Huye: Polisi yahuguye abakorera n'abarema isoko rya Rango ku gukumira no kurwanya inkongi z'umuriro appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/08/09/huye-polisi-yahuguye-abakorera-nabarema-isoko-rya-rango-ku-gukumira-no-kurwanya-inkongi-zumuriro/

  • Icyanya cy'Inganda cy'i Masoro kimaze igihe nta 'parking' kandi uruhushya rwo kuyubaka rwarasabwe – #rwanda #RwOT

    Iki kibazo cya parking kiri mu by'ingenzi byagarutsweho mu kiganiro Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yagiranye n'Abasenateri mu ntangiriro za Kanama 2026.

    By'umwihariko mu Cyanya cy'Inganda cy'i Masoro harimo ikibazo kimaze igihe cy'uko umushoramari cyari cyarahawe ugicunga witwa 'Kigali Economic Zone' atashoboye gushyira mu bikorwa ibyo Leta yari imutegerejeho neza, none hashize imyaka irenga ibiri inshingano yari afite zigiye mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB).

    Ibyo biri mu bituma hari imwe mu mishinga yacyo, nko kubaka ibikorwaremezo by'ingenzi, itarashyirwa mu bikorwa kuko ikeneye ko hari umushoramari uba ugifite.

    Abashoferi n'abakorera muri iki cyanya bagaragaza ko babangamirwa cyane n'urujya n'uruza rw'imodoka, kuko umuhanda urimo udakoreshwa wose kuko igice kimwe ari cyo cyagizwe parking.

    Umushoferi w'ikamyo witwa Munyanziza Cyprien yabwiye RBA ko 'Tuba duparitse ku muhanda hari gukoreshwa icyerekezo kimwe. Ubu iyo hagize izihuriramo haba koroherana, hagira usubira inyuma undi agatambuka kandi urumva ko ari ikibazo gikomeye cyane.'

    Uyu mushoferi yagaragaje ko nta kindi cyakemura icyo kibazo uretse kubaka pariking nini noneho umuhanda ugakomeza gukoreshwa mu rujya n'uruza kuko uko bakora ubu bibacyerereza cyane.

    Umuyobozi Mukuru wa Prime Economic Zone yubatse iki cyanya cy'inganda, Gasana Jeanne Isabelle, yavuze ko bashatse ingengo y'imari isabwa n'ubutaka bwo kubakaho parking n'ibindi, ariko ko basabye icyangombwa cyo kubaka ntibagihabwa none imyaka itatu irirenze.

    Ati 'Iyo parking twari twateganyije yari kwakira amakamyo 400, twateganyije no kubaka amacumbi y'abashoferi 60. Byari kujyana no kubaka restaurant, tukubaka n'ivuriro kuko hano haba hari abantu barenga ibihumbi 25 ku munsi hari nk'uwakora impanuka. Twari twateganyije no kubaka ubwiherero rusange kandi inyigo yarakozwe n'amafaranga araboneka, igisigaye ni uguhabwa icyangombwa.'

    Gasana yasabye ko Guverinoma yabumva ikabafasha gukemura iki kibazo kuko ntawe kidateye impungenge.

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Kajangwe, yagaragaje ko iki kibazo bakizi, kimwe n'ibyo mu bindi byanya by'inganda, aho bateganyije kubakamo ibikorwaremezo abahakorera bose bazahuriraho kandi ko bitarenze muri Nyakanga 2027 abashoramari bubaka bazaba baratangiye kubyubaka.

    Abayobora Icyanya cy'Inganda cy'i Masoro ntibumva impamvu bamaze imyaka itatu badahabwa icyangombwa cyo kubaka parking


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyanya-cy-inganda-cy-i-masoro-kimaze-igihe-nta-parking-kandi-uruhushya-rwo

  • Gisagara: Gitifu w'Umurenge wa Kansi yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Itabwa muri yombi rya Gasana ryatangiye kuvugwa ku wa 6 Kanama 2026.

    Ntiharatangazwa ibyaha akurikiranyweho, gusa amakuru IGIHE yamenye ni uko itabwa muri yombi rye rifitanye isano n'ibikorwa byo kurwanya inzoga zitujuje ubuzirange, aho ngo mu murenge ayoboye hari uruganda rwengaga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge rwafunzwe n'Ikigo Gishinzwe Ubuziranenge, Rwanda FDA, ariko nyuma rukongera gukora, FDA yasubirayo itunguranye igasanga ruri mu bikorwa byakabaye byarahagaze.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Habineza Jean Paul, yabwiye IGIHE ko koko uyu muyobozi wa Kansi ari mu maboko y'Ubugenzacyaha.

    Ati 'Ni byo koko akurikiranywe n'ubugenzacyaha. Ni bwo bwasobanura neza ibyaha akurikiranyweho.'

    Visi Meya Habineza, yakomeje avuga ko Gitifu Gasana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ndora, mu Karere ka Gisagara, mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane neza ibyo akurikiranyweho.

    Gitifu Gasana yari amaze igihe kitageze ku mezi atandatu ayobora Umurenge wa Kansi, umwanya wari mushya kuri we kuko yabanje kuba Umuhuzabikorwa w'Akarere w'Urwego rwunganira Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO) mu turere twa Nyaruguru na Karongi.

    Amabwiriza yo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge mu gihugu hari bamwe mu bayobozi akomeje kugora gushyira mu bikorwa, urugero rwa hafi ni aho mu Ntara y'Uburasirazuba, abasaga 100 bahagaritswe mu nshingano ingunga imwe bazira kutitwara neza muri iki kibazo.

    Inzoga zitujuje ubuziranenge ziri gucibwa mu Rwanda, ni ikibazo kitoroshye, kuko Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko zangije ubuzima bwa benshi, aho mu mezi atandatu ashize, abantu 50 bishwe na zo, 100 barahuma.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-gitifu-w-umurenge-wa-kansi-yatawe-muri-yombi

  • RIB na Polisi, beretse Itangazamakuru abarimo nyiri Uruganda Ingufu Gin Ltd bakekwaho ibyaha bitandukanye #rwanda #RwOT

    Ahagana ku i saa sita zibura iminota 12 zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Kanama 2026, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha/RIB ndetse na Polisi, berekanye abantu 16 barimo nyiri Uruganda Ingufu Gin Ltd. Bakekwaho ibyaha bitandukanye bishamikiye ku nzoga n'ibindi binyobwa bitujuje Ubuziranenge bakoreraga mu Nganda zabo. Kuberekana, byabereye ku cyicaro gikuru cya RIB ku Kimihurura.

    Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha/RIB yabwiye itangazamakuru ko ibikorwa byo gufata aba bantu byatangiye ku wa 20 Nyakanga 2026, aho abamaze gufatwa mu Gihugu ari abantu 80 ariko aberekanywe bakaba ari aba 16, barimo ba nyiri Inganda, Abakozi bazikoramo n'abandi bafite aho bahuriye n'ibyo bakekwaho.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ACP Boniface Rutikanga ari kumwe na Dr Murangira B. Thierry/Umuvugizi wa RIB, bereka Itangazamakuru abantu 16 bafashwe.

    Avuga ko abagaragajwe bafatiwe mu byaha bitandukanye nyuma yuko hafashwe icyemezo cyo gufunga zimwe mu nganda zakoraga ibinyobwa bisembuye bitujuje Ubuziranenge.
    Dr Murangira B.Thierry, avuga ko ibikorwa(Operasiyo) byo gufata abakekwa bizakomeza kuko ngo nta kintu na kimwe cyaguranwa Ubuzima, nta kintu na kimwe cyasimbura Ubuzima bw'abantu.

    Ahamya ko ibirimo gukorwa byose bikorwa ku bw'ineza ya rubanda kugira ngo Ubuzima bw'abantu, Ubuzima bw'Abanyarwanda bukomeze kubungabungwa, hatagize umuntu wese wihisha mu cyuho icyo aricyo cyose cyaboneka kugira ngo agwize amafaranga ariko yangiza Ubuzima bw'abantu.

    Avuga ko abafashwe bari mu byiciro bitanu ari byo; Abakozi bakora muri Leta barimo abashinzwe Ubugenzuzi no gutanga ibyangombwa mu bigo bya Leta bitandukanye, hakaba igice cya Kabiri cya ba nyiri Inganda, hakaba igice cya Gatatu cy'Abakora mu nganda zafunzwe, hakaba Abayobozi b'Inzego z'Ibanze hakaza igice cya Gatanu ari nacyo cya nyuma cy'abakora mu buryo butazwi, abo bita abakora Kinyeshyamba.

    Muri izi nganda zafunzwe, harimo n'Igice kimwe cy'Uruganda rwa Sina Gerard ariko ku gice cyakoraga Ibinyobwa bisembuye. Byumvikane neza ko hatafunzwe ibikorwa byose bya Sina Gerard, ahubwo hafunzwe gusa uruganda rwe rwakoraga ibinyobwa bisembuye.

    Dr Murangira B. Thierry avuga ko aba bafashwe bakurikiranyweho ibyaha bine aribyo; Guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa Gushegesha Ubuzima, Guhimba cyangwa Gukoresha Inyandiko mpimbano, Icyaha cyo Kunyereza Umutungo hamwe n'Icyaha cyo Kwigomeka ku buyobozi.

    Abafashwe bose uko berekanwe, bafungiye kuri Sitasiyo zitandukanye za RIB zirimo; Kicukiro, Ndera, Remera ndetse na Nyamirambo, aho Dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo mu gihe cyagenwe n'itegeko bashyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Dr Murangira B. Thierry, avuga ko zimwe mu mpamvu zashingiweho hafungwa izi nganda ndetse na bamwe muri ba Nyirazo, Abazikoramo n'abandi bagatabwa muri yombi ari; Ukudakoresha ibipimo bizwi bipima Ethanol ishyirwa mu binyobwa bakora, Gukora nta Ruhushya ruzwi rwatanzwe n'Ikigo kibifitiye Ububasha, aho wasangaga hari abakorera ku zataye igihe, abandi bagakora nta na mba. Hari Ugukora nta cyangombwa cyerekana ko ibyo ukora cyangwa se Ibicuruzwa byawe biri ku rwego( Standard) rwujuje Ubuziranenge bwemewe n'itegeko.

    Hari ahagaragaye Umwanda nyamara ibyo bahakorera babiha abantu, Hari kudakurikiza Amabwirizwa yagenwe, Hari ugukorera ahantu hatabugenewe( ugasanga umuntu yagaragaje aho azakorera ndetse hagasurwa ariko nyuma ugasanga hari ahandi akorera hatazwi). Hari ugukorera mu bwihisho hagamijwe kugabanya ikigero cy'ubwiza( Quality) kugira ngo wunguke memshi, nta kwita ku buzima bw'Abaturage.

    Hari ugukora nta bikoresho byujuje ibyangombwa, Gukoresha abantu ibyo batigiye, Hari ugukoresha ibyangombwa bihimbano, Hari Ukubangamira Ubugenzuzi, Gushyira ibinyobwa mu macupa yakoreshejwe, ugasanga n'isuku yayo itanoze, Kwirengagiza Amabwiriza y'Ibidukikije, Ikoreshwa nabi rya Ethanol, Kudakoresha ibipimo bizwi byemewe n'Ibindi.

    Dr Murangira B. Thierry, avuga ku byaha n'Ibihano byabyo kuri aba bafashwe, yavuze ko iyo bavuze ngo icyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha Umubiri, gihanwa n'Ingingo y'115 y'Itegeko riteganya ibyaha n'Ibihano muri rusange, iyo abihamijwe n'Urukiko Igihano ahabwa ni igifungo cy'Imyaka 2 kugera ku myaka 3 n'Ihazabu y'Amafaranga ibihumbi Magana Atatu kugera ku bihumbi Magana atanu, ariko iyo icyo kintu yamuhaye cyamuteye Indwara idakira cyangwa kikaba cyatuma atakaza rumwe mu rugingo rwo ku mubiri we, rugatakaza ubushobozi bwo gukora, Igifungo kijya hagati y'Imyaka 20 na 25 n'Ihazabu iri hagati y'Amafaranga Ibihumbi Magana Atanu na Miliyoni imwe.

    Guhimba cyangwa Gukoresha Inyandiko mpimbano, Igihano kiri hagati y'Imyaka 5 n'Imyaka 7, Gihanwa n'Ingingo ya 276 y'Itegeko riteganya ibyaha n'Ibihano muri rusange, n'Ihazabu y'Amafaranga hagati ya Miliyoni 3 n'eshanu.

    Hari Ukwigomeka ku buyobozi, aho wasangaga bamwe barafungiwe bakongera bagasubira inyuma bagafungura. Ni icyaha gihanwa n'Ingingo ya 230 y'Itegeko riteganya ibyaha n'Ibihano muri rusange, aho igihano ari igifungo cy'Amezi 6 kugera ku mwaka umwe. Hagaragaye kandi n'ibyaha byo kunyereza Imisoro, aho iki cyaha ugihamijwe n'Urukiko uhanishwa Igifungo cy'Imyaka 2 kugera kuri 5.

    Dr Murangira B. Thierry, Avuga ko uretse ibi byo muri izi nganda zatahuwe zikaba zarafunzwe ndetse bamwe mu bakekwaho ibi bikorwa bakaba barafashwe, avuga ko hari n'ibindi byagaragaye aho wasangaga hari Abafata Ikigage, Ubushera ndetse n'Urwagwa bagashyiramo Itabi, Ethanol, Amatafari, bagashyiramo Pakimaya(imisemburo ikoreshwa mu mandazi) kugira ngo bishye byihuse. Abo nabo, Dr Murangira B. Thierry avuga ko hari bamwe batawe muri yombi.

    Yaba Ubuyobozi bwa Polisi, yaba Ubuyobozi bw'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha/RIB, bavuga ko ibikorwa byo guhiga abantu bakora ibitekewe birimo izi nzoga n'ibindi binyobwa bitujuje Ubuziranenge bitazahagarara, ko ahubwo ibyiza ari uko abakibifite bakwigaragaza, bakabitanga. Abaturage kandi basabwe kuba ijisho rituma hakumirwa ndetse hagafatwa ibyo bitemewe ndetse n'ababikora hagamijwe kubungabunga Ubuzima bw'Umunyarwanda kuko ntawe ukwiye kungukirwaho n'abashaka ubukire batitaye ku buzima bw'abantu.
    Théogène Munyaneza

    The post RIB na Polisi, beretse Itangazamakuru abarimo nyiri Uruganda Ingufu Gin Ltd bakekwaho ibyaha bitandukanye first appeared on Intyoza.

    The post RIB na Polisi, beretse Itangazamakuru abarimo nyiri Uruganda Ingufu Gin Ltd bakekwaho ibyaha bitandukanye appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/08/09/rib-na-polisi-beretse-itangazamakuru-abarimo-nyiri-uruganda-ingufu-gin-ltd-bakekwaho-ibyaha-bitandukanye/

  • Amagambo akomeye Lionel Messi yigeze kuvuga kuri se witabye Imana #rwanda #RwOT

    Se w’umukinnyi rurangiranwa, Lionel Messi, Jorge Messi yitabye Imana ku myaka 68 aho uyu mukinnyi yigeze kuvuga ko atari we warotaga ageze mu rugo ngo amuhobere.

    Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo ukomoka muri Argentine yamenyekanye ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 8 Kanama 2026.

    Nubwo ari bwo byamenyekanye ariko Jorge yitabye Imana ahagana Saa Yine z’umugoroba wo ku wa 7 Kanama 2026, aguye mu ivuriro riri i Rosario, aho yari amaze igihe yitabwaho n’abaganga.

    Ni umugabo wagize uruhare rukomeye cyane mu rugendo rwa ruhago rw’umuhungu we, Lionel Messi kuva akiri umwana kugeza uyu munsi.

    Muri 2019, Lionel Messi yigeze kuvuga ati “Papa yajyaga ambyutsa saa 4h za mu gitondo agataha saa 9h za ni njoro kugira ngo dusangire ibya nimugoroba buri munsi.”

    “Ntabwo twabonanaga cyane… Ariko iyo twabikoraga, papa yishimiraga umwanya tumaranye, ntiyigeze ambwira nabi cyangwa ngo ampe ibihe bikomeye. Ntabwo byigeze bibaho.”

    Yakomeje avuga ko byatumye amukunda ku buryo atari we warotaga se atashye ngo amuhobere.

    Ati “Nishimiye kuba ndi kumwe na we kuko nabaga mukumbuye. Sinjye warotaga ageze mu rugo ngo mbe namuhobera, mbe ndi iruhande rwe kubera ko ukuri ni uko igihe cye cyose yakimaze arimo akora.”

    Jorge Messi wazize uburwayi, yigeze kugira inzozi zo gukina umupira w’amaguru aho yanakinnye nk’umukinnyi wo hagati mu makipe y’abato ya Newell’s ari nayo Messi yahereyemo, hari mbere yo kujya mu gisirikare.

    Nyuma yaho yakoze mu ruganda rwa Acindar, agenda azamurwa mu ntera kugeza abaye umuyobozi, mbere y’uko iterambere ridasanzwe ry’umuhungu we rihindura burundu imibereho y’umuryango wabo.

    Lionel Messi yari afitanye umubano udasanzwe na se

    Source : http://isimbi.rw/amagambo-akomeye-lionel-messi-yigeze-kuvuga-kuri-se-witabye-imana.html

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y'icyumweru?   #rwanda #RwOT

    Amakuru agera kuri Rushyashya aravuga ko Gasasira Jean Bosco washinze akanayobora ikinyamakuru Umuvugizi, yitabye Imana muri Suwede afite imyaka 48, aho yari amaze imyaka myinshi yihishahisha avuga ko ashakishwa.
    Nubwo yari mu buhungiro muri Suwede, Gasasira yariyoberanyije ahindura amazina ku buryo yapfuye n'umuryango we ntiwabimenya.
    Mu kiganiro yahaye Radio Agasaro Kaburaga, umuvandimwe we Moses Musonera yemeje urupfu rwa Jean Bosco Gasasira. Yavuze ko umurambo wa nyakwigendera ukiri mu maboko ya polisi ya Suwede mu gihe hagitegerejwe ibyavuye mu iperereza rikomeje.
    Impamvu n'imiterere by'urupfu rwa Jean Bosco Gasasira ntibiratangazwa n'inzego zibishinzwe. Abayobozi muri Suwede bavuga ko iperereza rigikomeje.

    Source : https://rushyashya.net/kuki-jean-bosco-gasasira-yapfuye-umuryango-we-ukabimenya-nyuma-yicyumweru/

  • Burera: Ingo zirenga 8.000 ntiziragezwaho amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Burera butangaza ko kugeza uyu munsi ingo zirenga 82.907 zimaze guhabwa amashanyarazi ndetse barajwe inshinga no kuyageza ku miryango 8.879 itarayagezwaho.

    Mu mwaka wa 2017, mu kwegereza abaturage amashanyarazi, Akarere ka Burera kari kageze kuri 23,4% mu gihe umwaka wa 2024 wasize kageze kuri 51%.

    Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Mukamana Soline mu kiganiro na IGIHE, yagaragaje ko barajwe inshinga no kugeza amashanyarazi ku miryango itarayagezwaho.

    Ati 'Ingo zagejejweho amashanyarazi kugeza ubu ni 82.907 mu miryango 91.786 bingana na 90,3% by'imiryango imaze kuyagezwaho, aho hasigaye ingo 8.879 kandi dukomeje gukorana n'inzego zose muri rusange zibifite mu nshingano kugira ngo nabo bagerweho.'

    Meya Mukamana yakomeje agaragaza ko aho amashanyarazi amaze kugezwa ubukene bwagabanutse, kuko amahirwe yo guhanga imirimo yahise aba menshi kuri bo. Ubukene bwavuye kuri 50,4% bugera kuri 21,79%.

    Biteganyijwe kandi ko muri gahunda yo kwihutisha iterambere y'imyaka itanu (NST2) aka karere kazagezwamo ibilometero 63 by'imihanda izaba icaniwe.

    Muri Burera, ingo zirenga 8.000 ntiziragezwaho amashanyarazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-ingo-zirenga-8-000-ntiziragezwaho-amashanyarazi