Author: webrwanda

  • Twagirumukiza Abdul Karim na Ishimwe Claude Cucuri bongeye gutsindwa #rwanda #RwOT

    Abasifuzi babiri mpuzamahanga b’Abanyarwanda, Twagirumukiza Abdul Karim na Ishimwe Claude Cucuri batsinzwe ikizami cy’imbaraga (Fitness test) kibemerera gukomeza gusifura ku rwego mpuzamahanga.

    Aba ni bamwe mu basifuzi beza cyane ko ari na mpuzamahanga, gusa ntabwo bahiriwe n’iyi mpeshyi kuko mbere yo gutangira umwaka w’imikino hari ikizami bakora kugira ngo barebe ko bakiri ku rwego rwo gukomeza gukora akazi neza ku rwego mpuzamahanga.

    Ku nshuro ya mbere aba basifuzi baratsinzwe, bongera gusubiramo muri Nyakanga 2026 nabwo biranga, bakaba baratsinzwe ari batatu kuko n’umusifuzi wo ku ruhande, Karangwa Justin na we cyaramutsinze.

    Twagirumukiza Abdul Karim na Ishimwe Claude bigiriye inama yo kujya gukorera iki kizami hanze y’u Rwanda kuko bafite kugeza mu Kuboza 2026, babaye bataragitsinda bazahita bamburwa ikirango (badge) ibemerera kuba abasifuzi mpuzamahanga.

    Bikojeje muri Uganda gukorerayo, gusa amakuru avuga ko nabwo bitagenze neza baje gutsindwa. Bagiye gukomeza imyitozo aho nta gihindutse bazerekeza muri gukorera muri Cameroun. Bemerewe gukora iki kizami inshuro zose, aho ari ho hose mbere y’uko ukwezi k’Ukuboza kugera.

    Mu gihe bitakunda, amakuru avuga ko bashobora kuzasimburwa na Kayitare David na Nshimiyimana Remy Victor bakaba ari bo bagirwa abasifuzi mpuzamahanga.

    Twagirumukiza Abdul Karim yatsinzwe ikizami

    Ishimwe Claude na we yatsinzwe n’ikizami cy’imbaraga

    Source : http://isimbi.rw/twagirumukiza-abdul-karim-na-ishimwe-claude-cucuri-bongeye-gutsindwa.html

  • Ni byo ntiwatandukanya Kiyovu n’Umujyi wa Kigali ariko nta mafaranga tubaha – Emma Claudine #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine yavuze ko nubwo Kiyovu Sports icyambara ibirango by’Umujyi ariko nta mafaranga yawo ikibona.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2026 ni bwo Umujyi wa Kigali wasabye amakipe atatu wafashaga ko yakwihuza akaba ikipe imwe maze ibyo wayatangagaho bikajya muri iyo kipe.

    Aya makipe yari AS Kigali, Kiyovu Sports na Gasogi United. Uretse AS Kigali andi yose yabiteye utwatsi avuga ko bidashoboka. Yahise iyamenyesha ko batazakomezanya mu mwaka w’imikino utaha.

    Yahisemo gukorana na AS Kigali gusa, yahise inahindurirwa izina maze iba Kigali FC, ubu ifashwa 100% n’Umujyi wa Kigali.

    Benshi batunguwe no kubona ku myambaro Kiyovu Sports izakinisha hariho ikirango cy’Umujyi wa Kigali kandi baratandukanye, byavuzwe kwinshi ko habayeho ikosa mu kuyisohora ni mu gihe perezida wayo David aherutse kuvuga ko utatandukanya Kiyovu Sports n’Umujyi wa Kigali.

    Mu kiganiro umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko koko ari byo utatandukanya Kiyovu n’Umujyi wa Kigali kuko niho yavukiye, ni ho ibarizwa ariko ubu nta mikoranire y’amafaranga ihari.

    Ati “Uko babivuga ni byo, kubatandukanya n’Umujyi wa Kigali biragoye kuko ni ikipe yavukiye mu mujyi, ni ikipe iba mu mujyi, ntabwo wabakuraho icyo. Mu rwego rw’ubuyobozi icyo twahagaritse ni icyo twagombaga kubaha kijyanye n’amafaranga ariko ntabwo bikuraho ko dukomeza gukorana n’abantu bakorera mu Mujyi wa Kigali.”

    “Ubufatanye ntabwo bwabura mu gihe byaba ngombwa kuko n’abo ni abaturage b’Umujyi wa Kigali cyangwa bakorera siporo mu Mujyi wa Kigali, urumva ni abantu badufitiye akamaro.”

    Kuba uyu munsi hari amafaranga yaba asohoka mu Mujyi wa Kigali ajya muri Kiyovu Sports, Emma Claudine yagize ati “Amafaranga yo ntayo.”

    Iyo urebye imyambaro ya Kiyovu Sports y’uyu mwaka w’imikino wa 2026-27, usanga ku kuboko kw’ibumoso hariho ikirango cy’Umujyi wa Kigali.

    Kiyovu Sports yambara Umujyi wa Kigali ku kuboko

    Emma Claudine yavuze ko nubwo bawambara ari ubushake bwayo ariko nta mafaranga babaha

    Source : http://isimbi.rw/ni-byo-ntiwatandukanya-kiyovu-n-umujyi-wa-kigali-ariko-nta-mafaranga-tubaha.html

  • HEC yashimye uruhare UNILAK igira mu kwigisha abanyeshuri bo mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Ibi byavuzwe kuri uyu wa 1 Ukwakira 2026 ubwo UNILAK yatangaga impamyabumenyi ku banyeshuri 1.247 barimo 777 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza na 470 barangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master's), mu muhango wabereye ku Ishami ry'iyi kaminuza rya Kigali.

    Abasoje uyu munsi mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza harimo abahungu 462 n'abakobwa 315.

    Ni mu gihe mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza ari abahungu 295 n'abakobwa 175 bo mu bihugu birenga 15 byiganjemo ibyo muri Afurika no muri Aziya.

    Ni umuhango kandi usoza uyu mwaka wa 2026 mu gutanga impamyabumenyi muri UNILAK, nyuma y'undi wabereye ku Ishami ry'iyi kaminuza rya Nyanza ku wa 22 Nzeri 2026 no ku Ishami rya Rwamagana ku wa 24 Nzeri 2026.

    Uyu mwaka ni inshuro ya 20 UNILAK ishyize abari abanyeshuri ku isoko ry'umurimo.

    Abasoje bose hamwe uyu munsi ni 1.823 mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza n'icya gatatu, mu mashami atandukanye arimo Amategeko, Ubukungu n'Imicungire y'Imari, Kwita ku Bidukikije ndetse n'Ikoranabuhanga ukuyemo Ishami ry'Uburezi ritangijwe vuba muri iyi kaminuza.

    Umuyobozi Mukuru wa UNILAK, Prof. Ngamije Jean, yibukije abari abanyeshuri ubu bamaze kugera ku isoko ry'umurimo ko nubwo amasomo arangiye, atari yo herezo ryo kwiga kandi ko umuryango mugari ubitezeho byinshi.

    Ati 'Mwibuke ko uburezi budashimangirwa n'impamyabumenyi gusa ahubwo ni ubushobozi mwahawe bwo kugaragaza ibibazo, kubishakira ibisubizo, kugira icyo mumarira abandi no kugira uruhare rugaragara mu muryango mugari no ku gihugu muri rusange.'

    Yabibukije kandi bari mu bo Igihugu gihanze amaso mu cyerekezo cy'iterambere cyihaye, mu nkingi zirimo guhanga imirimo, guhanga udushya, ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano, kurengera ibidukikije n'ibindi, ndetse abasaba kuzarangwa n'ubupfura ku kazi.

    Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr. Kadozi Edward, yavuze ko Leta ifite gahunda yo kongera umubare w'abiga mu mashuri makuru na kaminuza kuko ijanisha bariho ubu rikiri rito.

    Ati 'Niba dushaka kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi ariko tugifite 10% by'abiga mu mashuri makuru na kaminuza, haracyari imbogamizi zo guhangana na zo. Mu myaka itanu iri imbere dufite intego yo kongera uwo mubare ukagera kuri 28% by'abagomba kwiga muri kaminuza ariko ibyo ni akazi gasaba ingufu nyinshi.'.

    Aho yaboneyeho kugaragaza ko bisaba ko kaminuza n'amashuri makuru mu Rwanda bishyigikira iyo gahunda kandi bigashyira ingufu mu kwigisha ku rwego mpuzamahanga, kuko kugeza ubu mu Rwanda habarirwa abanyeshuri barenga 13.000 b'abanyamahanga, bikaba intambwe nziza ariko igomba gukomerezaho.

    Ati 'Ikindi tugomba kwitaho ni ukwigisha ku rwego mpuzamahanga kandi kuri iyi ngingo ndashimira cyane kaminuza ya UNILAK ku byo yakoze. Mwakoze uko mushoboye kose mufungurira amarembo abanyeshuri bo mu mahanga kandi ibyo biri no muri gahunda ya Leta. Biri mu bizafasha u Rwanda kugera ku kuba igicumbi cy'uburezi bwo mu mashuri makuru na kaminuza mu Karere.'

    Muri UNILAK abanyeshuri bo mu mahanga bahiga bahawe impamyabumenyi kuri iyi nshuro ya 20, bose hamwe ni abo mu bihugu 19, barimo 186 biga mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza n'abandi 48 bo mu cyiciro cya gatatu.

    Faith K. Guizeh wo muri Liberia wasoje amasomo mu Icungamutungo yavuze ko yiteguye bihagije kujya ku isoko ry'umurimo kuko ubumenyi yahawe buhagije kandi n'imyigire ye yagenze neza.

    Yavuvuze ko yiyumvamo ibijyanye n'amabanki kandi yizera ko azabikora neza nagera mu kuko muri UNILAK kwiga byagenze neza.

    Ngaboyisonga Patrick wahize abandi abanyeshuri bose mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza n'amanota 90.58% mu Ibaruramari yavuze ko amanota meza yagize ari imwe mu nkingi imuha icyizere ku isoko, aho by'umwihariko ashaka kuzashyira ingufu mu Ibaruramari yize ariko mu buryo bw'ikoranabuhanga.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hec-yashimiye-uruhare-unilak-igira-mu-kwigisha-abanyeshuri-bo-mu-mahanga

  • Urakunzwe birenze igipimo – Ishimwe Clement abwira Knowless #rwanda #RwOT

    Ishimwe Clement yifurije isabukuru nziza umugore we Butera Knowless mu magambo yuje imitoma, amwibutsa ko amukunda.

    Buri tariki ya 1 Ukwakira, umuhanzikazi nyarwanda, Butera Knowless yizihiza umunsi yaboneyeho izuba (umunsi yavukiye).

    Gusa, imyaka ibaye umunani ayizihiza ari kumwe n’amahitamo y’ubuzima bwe, Ishimwe Clement aho ubu banafitanye abana babiri.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Ishimwe Clement yifurije umugore we isabukuru nziza amubwira ko akunzwe birenze igipimo.

    Ati “Isabukuru nziza rukundo rwanjye. Urakunzwe birenze igipimo ndashimira uburyo uri umugore mwiza n’umubyeyi uri we.”

    “Uyu mwaka uzaguhe urukundo rudashira, ibyishimo n’umugisha. Imana ikomeze kukurinda inakwibutse ko uri umukobwa wayo ikunda. Abakobwa (abana babo) nanjye turagukunda cyane.”

    Muri Kanama 2016 nibwo Butera Knowless na Ishimwe Clement bakoze ubukwe, ubu bakaba bamaze kubyarana abana babiri b’abakobwa.

    Ishimwe Clement yifurije umugore we isabukuru nziza

    Source : http://isimbi.rw/urakunzwe-birenze-igipimo-ishimwe-clement-abwira-knowless.html

  • APR yongereye amasezerano babiri, isinyisha batatu #rwanda #RwOT

    APR BBC yamaze kongera amasezerano abakinnyi bayo babiri Craig Randal II na Teafal Lenar Jr mu gihe yanasinyishije abandi batatu.

    Iyi kipe yatwaye Shampiyona ya Basketball iheruka ya 2026, yasanze igomba kongera imbaraga kugira ngo umwaka utaha izabe ikomeye kurushaho.

    APR BBC yahisemo guhera ku bakinnyi bayo beza ibagumana, yongerera Craig Randal ukina nka ‘Point Guard’ amasezerano y’imyaka ibiri. Craig ni we wabaye umukinnyi mwiza w’imikino ya kamarampaka (MVP).

    Yahise kandi inongerera amasezerano umukinnyi wayo ushobora gukina nka ‘Small cyangwa Power Forward’, Teafale Lenard Jr. Aba bombi ni abakinnyi bagize uruhare rukomeye mu mwaka w’imikino wa APR BBC urangiye wo yatwayemo igikombe.

    Ntibyarangiriye aho kuko yanatangiye kwiyubaka yagiye muri RSSB Tigers BBC ikuramo Antino Alverazes Jackson wahoze akinira APR BBC.

    APR BBC yanagiye muri Patriots BBC ikuramo abakinnyi babiri bayo beza bitwaye neza mu mwaka w’imikino ushize.

    Yahereye Chingka Kennedy Garba wabaye umukinnyi mwiza w’umwaka usanzwe wa Shampiyona hatarimo imikino ya kamarampaka.

    Yanasinyishije kandi Hubert Sage Kwizera na we wakiniraga Patriots BBC wegukanye igihembo cy’umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandi.

    Craig Randal II yongereye amasezerano

    Lenard Jr yongereye amasezerano muri APR BBC

    Hubert Sage ni umukinnyi wa APR BBC

    Antino Alverazes Jackson yagarutse murj APR BBC

    Kennedy Garba ni umukinnyi mushya wa APR BBC

    Source : http://isimbi.rw/apr-yongereye-amasezerano-babiri-isinyisha-batatu.html

  • Twabikoraga uko tubyumva: Imbamutima z'abarimu bahawe impamyabumenyi z'uburezi bakoraga batarabwize – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gutanga izi mpamyabumenyi wabereye i Kigali ku wa 30 Nzeri 2026. Abazihawe ni abarimu 137 bigishaga mu mashuri yisumbuye batarize uburezi, bahabwa iz'Icyiciro cya Mbere cya Kaminuza mu Burezi (Professional Diploma in Education) zunganira izindi nk'izo bari bafite mu yandi masomo.

    Aba biganjemo abinjiye mu mwuga nyuma ya Covid-19 ubwo igihugu cyari gikeneye abarimu benshi bo kwigisha mu mashuri mashya yari amaze kubakwa, bituma biba ngombwa ko hitabazwa abatarize uburezi.

    Izi mpamyabumenyi bazihawe nyuma yo kurangiza amasomo y'umwaka umwe aho bigaga mu mpera z'icyumweru no mu buryo bw'iya kure kugira ngo bidahagarika akazi.

    Byanyuze muri gahunda yo gukomeza kongera ubunyamwuga mu burezi ku rwego rw'icyiciro cya mbere cya kaminuza (CPD-GDE), bishyirwa mu bikorwa na Kaminuza y'u Rwanda ifatanyije n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB) binyuze mu mushinga uterwa inkunga na Banki y'Isi.

    Nyirarukundo Marie Josiane winjiye mu burezi mu 2021, wigisha kuri GS Kagogo mu Karere ka Burera, wanahize abandi mu manota kuko yagize 89,73%, yavuze ko umwuga w'uburezi noneho agiye kuwukora kinyamwuga.

    Ati 'Twari dusanzwe twigisha n'ubundi, ikibazo cyari ubunyamwuga kuko nka njye najyaga nza nkatangira ntasuhuje n'abanyeshuri kandi ntabwo ari byiza mu mwuga. Ikindi nabazaga abamanitse urutoki gusa ariko namenye ko bose mba ngomba kubabaza kugira ngo abari ku rwego rwo hasi bose bagendane n'abandi.'

    Ikindi uyu murezi usanzwe wigisha ICT yungutse, ni ukwiga kwigisha mu buryo ngiro, cyane cyane akoresheje 'projecteur'.

    Ati 'Uburyo bwo kwigisha binyuze mu gukora namenye, ni uko niba tugiye kwiga isomo, mba ngomba gukoresha 'projecteur' nkereka abanyeshuri ibyo bagomba gukora, bakabikorera ku mashini bafite. Mbere nashoboraga kuza nkabyandika ku kibaho, bakaba bagorwa no kumenya uko mu mashini bafite babikora.'

    Nsanzimana Sylvestre wigisha kuri GS Karushashi mu Karere ka Gakenke kuva mu 2021, yavuze ko agisoza amasomo muri kaminuza yahise yinjira mu burezi ariko aza kugorwa no gutegura amasomo.

    Ati 'Nk'umuntu wize mu masomo y'ubumenyingiro, ibyo gutegura amasomo ntibyari birimo, uko twigisha abana na byo bikaba ikibazo. Ibyo kwigisha twari tubifite ariko twabikoraga uko tubyumva nk'abari kubwiriza, nta buryo bwo kwigisha twari tuzi.'

    Uyu murezi yagaragaje ko amasomo baherewe impamyabumenyi yamuhaye ubushobozi bwo gutegura neza amasomo no kuyatanga ku buryo abanyeshuri yigisha bazabasha gutsinda neza.

    Nyirantwari Monique wigisha ICT kuri GS Nyamugari mu Karere ka Nyamasheke, winjiye mu burezi mu 2021, yavuze ko hari itandukaniro rinini mu kwigisha ikintu wize no kwigisha ikintu wize kwigisha.

    Ati 'Harimo imbogamizi mu kwigisha kuko nko gutegura amasomo nabikoraga uko mbyumva, bitari nk'umuntu wabyigishijwe kinyamwuga. Uyu munsi iyi mpamyabumenyi igiye kumfasha gutegura amasomo neza no kuyatanga kandi bizafasha n'abo nigisha gutsinda neza.'

    Uyu mugore, yahamije ko iyi mpamyabumenyi izamufungurira amarembo yo gukomeza umwuga we w'uburezi kuko afite gahunda yo kwiga akageza ku cyiciro cya gatatu cya kaminuza.

    Umuyobozi wa Koleji y'Uburezi muri UR, Prof. Nsanganwimana Florien, yasabye abahawe impamyabumenyi kuzikoresha mu buryo bugaragaza ko bize uburezi koko kandi ko zizongera ikibatsi ku ireme ryabwo ariko kandi ko ari n'inyungu ku mwuga wabo muri rusange.

    Ati 'Ubundi umwarimu duteganya ko agomba kuba afite icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Aba bahawe impamyabumenyi rero baramutse bashatse kugira icyo cyiciro bakomerezaho amasomo asigaye bakiga igihe gito. Ikindi ni uko nta kiguzi basabwe kuko byakozwe mu mushinga ufite abafatanyabikorwa.'

    Umuyobozi ushinzwe ubukungu muri Banki y'Isi mu Rwanda, Dr. Tihitina Gebre, yavuze ko bazakomeza gufatanya na Leta y'u Rwanda mu gushora imari mu bikorwa byo kuzamura uburezi, ndetse asaba n'ababukora, by'umwihariko abarimu, kujya batanga ibitekerezo by'ibyo babona bikenewe kwitabwaho mu kubaka ahazaza heza h'uburezi.

    Akanyamuneza kari kose ku barimu bahawe impamyabumenyi z’uburezi bakoraga batarabwize

    Abarimu bahawe izi mpamyabumenyi biganjemo abinjiye mu mwuga nyuma ya Covid-19

    Abarimu batatu bahize abandi mu manota bahembwe mudasobwa

    Nyirantwari Monique wigisha ICT kuri GS Nyamugari mu Karere ka Nyamasheke, winjiye mu burezi mu 2021, yavuze ko hari itandukaniro rinini mu kwigisha ikintu wize no kwigisha ikintu wize kwigisha

    Abarimu icyenda bahize abandi bashimiwe

    Nyirantwari Monique wigisha ICT kuri GS Nyamugari mu Karere ka Nyamasheke, winjiye mu burezi mu 2021, yavuze ko hari itandukaniro rinini mu kwigisha ikintu wize no kwigisha ikintu wize kwigisha

    Nsanzimana Sylvestre wigisha kuri GS Karushashi mu Karere ka Gakenke kuva mu 2021, yavuze ko agisoza amasomo muri kaminuza yahise yinjira mu burezi ariko aza kugorwa no gutegura amasomo

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson, yitabiriye umuhango wo guha abarimu impamyabumenyi z’uburezi

    Umuyobozi wa Koleji y'Uburezi muri UR, Prof. Nsanganwimana Florien, yasabye abahawe impamyabumenyi kuzikoresha mu buryo bugaragaza ko bize uburezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twabikoraga-uko-tubyumva-imbamutima-z-abarimu-bahawe-impamyabumenyi-z-uburezi

  • Karongi: Umusore w'imyaka 25 yatawe muri yombi akekwaho kwica nyina amuteye icyuma – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Rubengera, ku wa 30 Nzeri 2026.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rubengera bwamenyeshejwe iby'urupfu rw'uyu mubyeyi ahagana saa kumi n'imwe, buhita bujyana n'inzego z'umutekano aho byabereye.

    Abaturanyi bavuga ko uyu musore yari amaze igihe avuga ko azica nyina. Bavuga ko uyu mubyeyi yari yaranamuhaye umunani we agamije kureba niba byatuma atuza, ariko umusore aza kuwugurisha.

    Bamwe mu baturanyi kandi bavuga ko kubera impungenge z'umutekano we, uyu mubyeyi yari yaravuye mu rugo ajya kuba mu icumbi, abigiriwemo inama n'abamwegereye. Yari amaze iminsi ine agarutse mu rugo mbere y'uko apfa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubengera, Ayabagabo Faustin, yabwiye IGIHE ko amakuru akimara kumenyekana, ubuyobozi n'inzego z'umutekano bwageze aho byabereye, umusore agahita atabwa muri yombi.

    Ati 'Yamwishe amuteye icyuma. Ni umusore bikekwa ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe kuko yigeze no kujya kubwivuza.'

    Icyakora, amakuru ajyanye n'ubuzima bwe bwo mu mutwe akomeje kuba ibyo ubuyobozi bukeka hashingiwe ku mateka ye, mu gihe iperereza ku rupfu rwa nyina rikomeje.

    Ayabagabo yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, anasaba abaturage kujya bihutira kumenyesha ubuyobozi igihe bamenye amakuru y'ikibazo gishobora guteza umutekano muke, by'umwihariko mu ngo zirimo amakimbirane cyangwa abantu bagaragaza imyitwarire ishobora gushyira abandi mu kaga.

    Umusore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rubengera mu gihe iperereza rikomeje, naho umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibuye kugira ngo ukorerwe isuzuma.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umusore-w-imyaka-25-yatawe-muri-yombi-akekwaho-kwica-nyina-amuteye

  • Telefoni n'ubuvuzi bwa kure: Uko ikoranabuhanga riri kurokora ababyeyi n'abana mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iyo iyi fishi yatakaraga, byashoboraga kugorana kugarura amakuru yose yari ayanditseho, bigatuma no kubona zimwe muri serivisi z'ubuzima bigorana.

    Uko imyaka yagiye ishira, inzego z'ubuzima mu Rwanda zatangiye kwimurira nyinshi muri izi serivisi mu ikoranabuhanga, ku buryo amakuru y'umuturage ashobora kubikwa no kugera ku babishinzwe atagombye gutwarwa ku rupapuro.

    Mu Nama ya Africa Health Tech Summit iri kubera i Kigali, u Rwanda rwagaragaje uburyo ikoranabuhanga riri kwifashishwa mu gukusanya no gusesengura amakuru y'ubuzima, hagamijwe kumenya ahari ibibazo bikomeye no kuhageza serivisi zikenewe.

    Iyi nama ihuriza hamwe abayobozi bo mu nzego z'ubuzima, abakora mu ikoranabuhanga, abashakashatsi n'abahanga udushya bakaganira ku buryo ikoranabuhanga ryakwihutisha serivisi z'ubuvuzi muri Afurika.

    Kimwe mu byagarutsweho ni ukubarura abana bakivuka no guhita bashyira amakuru yabo muri sisitemu z'ikoranabuhanga.

    Biciye ku Irembo, 63% by'abana bavuka mu Rwanda bandikwa bakivuka, mu gihe impuzandengo muri Afurika igaragara muri iyi nama yashyizwe kuri 44%.

    Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, yavuze ko ibi biri mu rugendo rwo kuva ku mpapuro, serivisi zigashingira ku makuru abitse mu ikoranabuhanga kandi ashobora kuboneka igihe akenewe.

    Ati 'Kuri ubu umuntu agomba gukora urugendo rumwe ajya kwaka serivisi akahava ayibonye. Nk'ubu mu Rwanda umwana avuka ahita abarurwa ku buryo amakuru ye ahita ajya mu ikoranabuhanga bityo igihe akeneye serivisi z'ubuvuzi bikoroha kuzibona.'

    Bimpe yavuze ko ubu buryo bushobora no kwifashishwa n'ibindi bihugu bya Afurika mu gukemura ibibazo bitandukanye bibangamira itangwa rya serivisi.

    Abajyanama b'ubuzima bahawe telefoni

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Yvan Butera, yavuze ko ikoranabuhanga rifasha u Rwanda no kumenya hakiri kare ahari ibyago byinshi by'impfu z'ababyeyi n'abana.

    Abajyanama b'ubuzima bo mu midugudu bahawe telefoni zigezweho zibafasha gukusanya no kohereza amakuru, ku buryo inzego z'ubuzima zishobora kubona aho ikibazo kiri no gufata ingamba hakiri kare.

    Ati 'Ubu dufite uburyo bwo gukusanya amakuru dukoranye n'abajyanama b'ubuzima. Twabahaye telefoni zigezweho aho bari mu midugudu bagakusanya amakuru ajyanye n'ahari ibyago byinshi by'impfu cyane cyane iz'ababyeyi bapfa babyara n'abana bapfa bavuka.'

    Butera yavuze ko iri koranabuhanga riri mu byafashije kunoza uburyo bwo gukurikirana ubuzima bw'ababyeyi n'abana no kugabanya impfu.

    Abagore 13 bafashijwe n'abaganga bari kure

    Ikindi cyagarutsweho ni uburyo bw'ubuvuzi bwa kure, aho abaganga b'inzobere bashobora gufasha abandi bari ku bitaro bitandukanye, badahuriye ahantu hamwe.

    Ubu buryo buri kwifashishwa by'umwihariko mu bikorwa byo kubaga abagore babyara, aho umuganga w'inzobere ashobora kuyobora cyangwa gufasha mugenzi we uri ku bindi bitaro.

    Butera yavuze ko kuva iyi gahunda yatangira, abagore 13 bari bafite ibyago byo gupfa babyara bamaze gutabarwa hifashishijwe ubwo buryo.

    Ati 'Dufite ibitaro byahujwe b'abaganga b'inzobere aho umuganga aba ashobora kuboneka igihe cyose igihe hari aho ibitaro bikeneye uyobora mu gikorwa cyo kubaga.'

    Minisiteri y'Ubuzima yanashyizeho Health Intelligence Center, ikigo gikurikirana kandi kigasesengura amakuru y'ubuzima kugira ngo afashe mu gufata ibyemezo no kunoza serivisi.

    U Rwanda ruvuga ko ubu buryo bumaze no gukurura amatsiko y'ibindi bihugu bya Afurika, birimo Tanzania, Nigeria, Ethiopia na Liberia, bishaka kurebera ku bunararibonye bwarwo mu kubaka uburyo bwo gukoresha amakuru mu rwego rw'ubuzima.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yavuze ko impfu z’ababyeyi bapfa babyara zagabanyutseho 30%

    Umuyobozi mukuru w’Urubuga Irembo, Israeli Bimpe, yagaragaje ko u Rwanda ruri mu mujyo mwiza wo gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi nk’ubuvuzi aho rwavuye mu gukoresha ibyangombwa by’impapuro bijya ku gukoresha ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/telefoni-n-ubuvuzi-bwa-kure-uko-ikoranabuhanga-riri-kurokora-ababyeyi-n-abana

  • Perezida Kagame yahagarariwe mu muhango wo gutagira kubaka uruganda rwa Dangote muri Kenya – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabereye ku Cyambu cya Lamu ku wa 30 Nzeri 2026. Umushinga ukubiyemo uruganda rwiswe 'Dangote East Africa Petroleum Refinery' n'icyanya cy'ubukungu cyihariye kizakorerwamo ibindi bicuruzwa bishingiye kuri peteroli.

    Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yatangaje ko Minisitiri Kajangwe yitabiriye uwo muhango mu izina rya Perezida Kagame, igaragaza ko u Rwanda rwiteze umusanzu w'uyu mushinga mu kubyaza umusaruro umutungo kamere wa Afurika.

    Mu butumwa yashyize kuri X, yagize iti 'U Rwanda rutegerezanyije amatsiko itangizwa ry'uyu mushinga ukomeye n'umusanzu wawo mu kubyaza agaciro umutungo kamere wa Afurika.'

    Uyu muhango wanitabiriwe na Perezida wa Kenya, William Ruto, uwa Uganda, Yoweri Museveni, Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, na Perezida wa Togo, Jean-Lucien Savi de Tové.

    Uruganda ruteganyijwe kuzura mu 2030, rukazaba rufite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru ibihumbi 700 twa peteroli ku munsi. Rwitezweho kugabanya ikiguzi cy'ibikomoka kuri peteroli muri Afurika y'Iburasirazuba n'amadovize ibihugu byo muri aka karere bikoresha mu kubitumiza hanze.

    Dangote, ufatwa nk'umuntu ukize kurusha abandi muri Afurika, ashaka kubaka muri Kenya uruganda rufite ubushobozi bungana n'urwo itsinda rye ryubatse muri Nigeria.

    Yahaye guverinoma zo mu karere amahirwe yo kugira imigabane yose hamwe ingana na 30% muri uyu mushinga. Ikigo Engineers India Limited cyo cyahawe amasezerano ya miliyoni 450 z'amadolari yo gukora imirimo y'ubwubatsi ijyanye na wo.

    Dangote yabwiye abanyamakuru i Nairobi ko uru ruganda rugamije gufasha akarere kwihaza mu bikomoka kuri peteroli.

    Ati 'Iyo urebye Afurika y'Iburasirazuba, ndetse atari yo gusa, ibihugu byinshi muri 54 bigize Afurika bitumiza ibikomoka kuri peteroli hanze.'

    Abayobozi batangaje ko umushinga witezweho guhanga imirimo irenga ibihumbi 50. Uzanateza imbere inganda zikora ibindi bicuruzwa bishingiye kuri peteroli, birimo godoro ikoreshwa mu kubaka imihanda.

    Uru ruganda ruzatwara miliyari 16 z'amadolari ya Amerika

    Umushoramari Dangote hamwe na Perezida Ruto

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Tony Kajangwe (uwa gatatu uturutse ibumoso), yahagarariye Perezida Paul Kagame muri uyu muhango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yahagarariwe-mu-muhango-wo-gutagira-kubaka-uruganda-rwa-dangote

  • Kaminuza y'u Rwanda ishaka kubaka hoteli i Huye – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho mu nama ku ishoramari yiswe 'Huye Investment Forum', yabereye i Huye ku wa Gatatu, tariki ya 30 Nzeri 2026. Yateguwe ku bufatanye bw'Akarere ka Huye n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB).

    Ibi byagarutsweho mu nama yahuje abashoramari n'abahagarariye inzego za Leta, baganira ku mahirwe y'ishoramari ari muri aka karere, uko yabyazwa umusaruro n'uburyo bwo gukemura imbogamizi zikigaragara.

    Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko iyi kaminuza iri mu myiteguro yo kubaka hoteli izaba irimo igice gitanga serivisi zo ku rwego rw'inyenyeri eshanu, zidasanzwe ziboneka mu Mujyi wa Huye.

    Yasobanuye ko mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, UR izifashisha ibigo byayo bibiri, ari byo UR Holding na UR Engineering. Hoteli nimara kuzura, izashakirwa abashoramari bafite ubunararibonye mu micungire y'amahoteli, bayikoreshe.

    Prof. Muganga yavuze ko iyi hoteli izubakwa ku butaka UR isanganywe i Taba mu Mujyi wa Huye. Yagaragaje ko umushinga ugamije kunganira amahoteli asanzwe muri uyu mujyi no gufasha kaminuza kubona serivisi z'amacumbi abashyitsi bayo bakenera.

    Ati 'Igihe cyose, hari abashakashatsi bacu, abanyamahanga tuzana kwigisha hano mu Bitaro bya Kaminuza (CHUB) no mu zindi gahunda, baraza ugasanga rimwe na rimwe babuze amacumbi bifuza. Tuzayubaka duteza imbere umujyi ariko natwe twifasha.'

    Yavuze ko bari mu nzira zo gusaba uruhushya rwo kubaka, kandi ko bifuza ko hoteli izaha amahitamo atandukanye abashyitsi, bitewe n'urwego rwa serivisi bakeneye.

    Yagize ati 'Turashaka ko na wa mushyitsi ukomeye uje mu Karere ka Huye, wifuza kurara mu nyenyeri eshanu ntayibone ubu, noneho azayibona. N'uw'enye n'eshatu bikaba uko, ndetse turifuza no kuzubaka andi macumbi azwi nka 'apartments', yafasha abifuza gucumbika by'igihe kirekire barimo na ba bashakashatsi n'abarimu bacu b'abanyamahanga n'abandi.'

    Prof. Muganga yagaragaje ko hari icyizere cy'uko aya macumbi azabona abayakenera, ashingiye ku kwiyongera kw'abanyeshuri, abarimu n'abandi bakozi ba kaminuza.

    Yavuze ko Ishami rya UR rya Huye rifite abanyeshuri basaga ibihumbi 13 n'abakozi basaga 600. Hari gahunda yo kugeza abanyeshuri ku bihumbi 20 mu gihe kiri imbere, bikazajyana no kongera abakozi.

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimye uruhare UR yiyemeje kugira mu iterambere ry'Umujyi wa Huye, avuga ko iyo myumvire ikwiye no kuranga abandi bawukoreramo.

    Ati 'Uyu ni umushinga mwiza uzaba unejeje, bambwiye ko izaba ifite ibyumba birenga 150. Ibyo twongeyeho ibyo dusanzwe dufite, bizatuma tuzamura urwego, kuko twajya twakira nk'inama y'abantu 500. Turabashimiye, kandi tuzakomeza gufatanya nk'ibisanzwe, kugira ngo uwo mushinga ushyirwe mu bikorwa.'

    Kayitesi yavuze ko Huye Investment Forum ari umwanya wo gushimangira ubufatanye hagati y'inzego za Leta, abashoramari n'abafatanyabikorwa mu iterambere rirambye.

    Yagaragaje ko iyi nama ishobora kuba intangiriro y'imishinga minini izagirira akamaro Akarere ka Huye n'Intara y'Amajyepfo muri rusange.

    Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afurika, yavuze ko kugaragaza amahirwe y'ishoramari bigomba kujyana no kuyabyaza umusaruro, ndetse no gufasha abashoramari basanzwe kwagura ibikorwa byabo.

    Ati 'Intego yacu ntabwo ari ukuvuga gusa ku mahirwe ahari ahubwo ni ukurebera hamwe uko yahinduka imishinga ifatika. Iterambere ry'ishoramari ntirishingira gusa ku gushaka abashoramari bashya, rigomba no gufasha abasanzwe bakorera hano gukura, kwagura ibikorwa byabo no kongera agaciro.'

    Yashimye imishinga iri gushyirwa mu bikorwa i Huye, irimo iyubakwa ry'uruganda rw'imiti rwa LABOPHAR.

    Huye Investment Forum yitabiriwe n'abantu basaga 500. Yagaragajwemo amahirwe y'ishoramari arimo ubuhinzi bwa kawa n'avoka, uburezi n'ubukerarugendo bushingiye ku muco.

    Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko iyi kaminuza iri mu myiteguro yo kubaka hoteli izaba irimo igice gitanga serivisi zo ku rwego rw'inyenyeri eshanu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-kaminuza-y-u-rwanda-ishaka-kubaka-hoteli