Author: webrwanda

  • Tanasha Donna yahembye Zuchu uherutse kwibaruka #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi wo muri Kenya, Tanasha Donna, yasuye Zuchu nyuma yo kwibaruka umwana we wa mbere yabyaranye na Diamond Platnumz, amushyiriye impano ndetse amwifuriza umugisha muri uru rugendo rushya rw’ububyeyi.

    Tanasha yagaragaje ko uru rugendo yarukoze ku Cyumweru, tariki ya 9 Kanama 2026, ubwo yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ifoto y’urwo ruzinduko iherekejwe n’uturangabyiyumviro [emojis] tw’urukundo.

    Nubwo atigeze atangaza byinshi kuri uru ruzinduko, byemezwa ko Tanasha yageze kwa Zuchu yitwaje impano zirimo agaseke karimo imipira, imyambaro y’umwana, igikinisho ndetse n’ibaruwa yandikiwe Diamond na Zuchu.

    Muri iyo baruwa kandi, Tanasha yashimiye ababyeyi bashya, abasabira umwana wabo ubuzima bwiza, ibyishimo n’imigisha.

    Yagize ati 'Naseeb na Zuchu, mbifurije ishimwe ku bw’umukobwa mwiza mwakiriye. Imana imuhe ubuzima bwiza, ibyishimo, urukundo n’imigisha myinshi.'

    Uru ruzinduko rwakurikiye ivuka ry’umukobwa wa Diamond na Zuchu, ari na we mwana wa mbere aba bombi bahuriyeho.

    Diamond na Zuchu batangaje ivuka ry’umwana wabo ku wa 2 Kanama 2026, buri umwe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Diamond yakiriye umwana we amagambo agaragaza ibyishimo byinshi, mu gihe Zuchu we yamwise isi ye.

    Ivuka ry’uyu mwana ryakurikiwe n’ubutumwa bwinshi bw’abafana, abahanzi n’abandi bantu bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.

    Tanasha Donna afite amateka yihariye na Diamond Platnumz kuko bombi bakundanye mu 2019, nyuma baza gutandukana. Bafitanye umuhungu witwa Naseeb Junior wavutse mu Ukwakira 2019.

    Nubwo batakiri mu rukundo, bombi bakomeje guhuza ubuzima bwabo binyuze ku mwana wabo. Uruzinduko rwa Tanasha kwa Zuchu rwagaragaje ko umubano wabo ushobora gukomeza kurenga ku mateka y’urukundo rwahise, cyane ko ubu umuryango wa Diamond wagutse ukagira undi mwana.

    Tanasha yagiye guhemba Zuchu

    Source : http://isimbi.rw/tanasha-donna-yahembye-zuchu-uherutse-kwibaruka.html

  • Muzasanga gukora igikwiye bigoye ariko ni ho ubutore bwanyu buzagaragarira – Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva – #rwanda #RwOT

    Yabivuze ku wa 10 Kanama 2026, mu muhango wo gusoza Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16, mu kigo cy'imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

    Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko urubyiruko rw'uyu munsi rufite amahirwe kuko rwabyirukiye mu gihugu gitanga amahirwe menshi, bitandukanye n'urubyiruko rwa mbere ya 1994.

    Ati 'Ibyo igihugu cyanyu kibasaba bitandukanye n'ibyo urubyiruko rwabohoye igihugu rwasabwaga. Bo basanze u Rwanda rwarasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ubutwari bwabo bwagaragariye mu kongera kubaka igihugu bundi bushya, kugarura ubumwe bw'Abanyarwanda, no gushyirwaho umusingi w'iterambere u Rwanda ruriho uyu munsi.'

    Yabibukije ko ubu hari byinshi byo kubakiraho hagamijwe kugira u Rwanda igihugu gikomeye kandi giteye imbere.

    Ati 'Mwe mubyirutse u Rwanda rwarongeye kwiyubaka, rufite amahirwe menshi ndetse n'ejo hazaza hatanga icyizere. Inshingano zanyu rero ni ukurinda ibyagezweho no kubiteza imbere mukageza igihugu ku ntera irenze kure cyane aho kiri uyu munsi.'

    Minisitiri Dr. Nsengiyumva yavuze ko urubyiruko rusoje Itorero Indangamirwa rufite amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro ariko hari n'ibishuko ruzahura na byo bityo rukwiye guhitamo neza.

    Ati 'Hari amahirwe menshi urubyiruko nkamwe mufite yo kubyaza umusaruro, ariko kandi nagira ngo mbibutse ko hari n'ibibarangaza byinshi n'ibishuko byinshi. Kenshi muzasanga gukora igikwiye bisa n'ibigoye ariko aho ni ho indangagaciro n'ubutore bwanyu buzagaragarira.'

    Itorero Indangamirwa, icyiciro cya 16, kigizwe n'intore 769 zirimo abakorwa 315, n'abahungu 454. Zatorejwe mu kigo cy'imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, aho batojwe ibintu bitandukanye birimo kunoza ururimi rw'Ikinyarwanda, indangagaciro na kirazira by'umuco Nyarwanda, kurasa n'ibindi bya gisirikare by'ibanze.

    Abitabiriye ni abahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo Abanyarwanda baba cyangwa biga mu mahanga, abanyeshuri bo mu mashuri mpuzamahanga yisumbuye, abo muri kaminuza, ndetse n'abitwaye neza ku Rugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13.

    Uru rubyiruko rwiyongera ku bandi 5.216 bamaze gutozwa mu byiciro birenga 15 byabanje.

    Itorero ry’Indangamirwa ryasusurukije abitabiriye umuhango wo gusoza icyiciro cya 16

    Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16, mu karasisi kagaragaza amasomo bahawe

    Urubyiruko rugize Itorero ry’Indangamirwa icyiciro cya 16 berekana bimwe mu byo batojwe

    Bigishijwe kwirwanaho mu bihe bikomeye

    Minisitiri w’intebe Dr. Justin Nsengiyumva yasabye urubyiruko kuzarangwa n’ubutore n’igihe bisa n’ibikomeye

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muzasanga-gukora-igikwiye-bigoye-ariko-ni-ho-ubutore-bwanyu-buzagaragarira

  • Karongi: Impanuka y'imodoka yahitanye batandatu barimo umusaza washyingiye – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kigarama Akagari ka Rwariro Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi ku wa 9 Kanama 2026.

    Saa Tanu n'Igice z'ijoro nibwo umushoferi yagize ibitotsi kubera umunaniro imodoka irenga umuhanda igarukira muri metero 20 uvuye ku muhanda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitesi Ngendahimana Jean Damascène yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka ikimara kuba bihutiye kugera aho yabereye bafatanya n'inzego z'umutekano abakomeretse boherezwa ku Bitaro bya Kibuye.

    Ati “Ni abantu bo mu Murenge wa Ruganda bari bavuye mu bukwe i Kigali. Imodoka yarenze umuhanda, abahise bapfa ni batandatu, batanu bakomeretse bikomeye abandi umunani bakomereka byoroheje”.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba SP Twajamahoro Sylvestre mu kiganiro na IGIHE yavuze ko iperereza ry'ibanze rigaragara ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n'umunaniro n'ibitotsi byatumye umushoferi ananirwa kuyobora ikinyabiziga mu muhanda.

    Ati “Turasaba abashoferi kwirinda gukomeza gutwara ibinyabiziga igihe bumva bafite umunaniro, kujya baringaniza umuvuduko no kujya basuzumisha ibinyabiziga”.

    Mu baguye muri iyi mpanuka harimo na se w'umukobwa wari washyingiwe. Umushoferi ari mu bakomeretse.

    Mu karere ka Karongi impanuka yahitanye abantu batandatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-impanuka-y-imodoka-yahitanye-batandatu-barimo-umusaza-washyingiye

  • Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 14,5% muri Nyakanga 2026 – #rwanda #RwOT

    Imibare yashyizwe hanze na NISR, ku wa 10 Kanama 2026, igaragaza ko Muri Nyakanga 2026, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 13,1%, ibiciro by'ibinyobwa bisembuye n'itabi byiyongereyeho 9,8%.

    Ibiciro by'inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n'ibindi bicanwa byiyongereyeho 21%, ibiciro by'ibijyanye n'ubwikorezi byiyongereyeho 24,2% n'ibiciro by'amafunguro n'icumbi byiyongereyeho 14,2%.

    Ugereranyije Nyakanga 2026 na Kamena 2026, ibiciro byiyongereyeho 0,9%. Iri zamuka ryatewe ahanini n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,5% n'ibiciro by'ibijyanye n'ubwikorezi byiyongereyeho 1,3%.

    Ugereranyije Nyakanga 2026 na Nyakanga 2025, ibiciro by'ibintu bitarimo ibiribwa n'ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 11,4%.

    Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 14,5% muri Nyakanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiciro-ku-masoko-byiyongereyeho-14-5-muri-nyakanga-2026

  • Dore ibiribwa n’ibinyobwa byongera amahirwe yo kubyara impanga? #rwanda #RwOT

    Nubwo hari abantu batinya kuba babyara impanga, bakavuga ko ngo kuzitaho bivuna cyane, hari abandi bo baba biteguye gukora icyo ari cyo cyose byaba bisaba kugira ngo babone umunezero wikubye kenshi wo kubyara impanga. Byagaragaye ko hari ibiribwa runaka byakongera amahirwe yo gutwita impanga.

    Hari ibintu bigira uruhare mu gutuma umuntu yabyara impanga, muri byo harimo ibiribwa n’ibinyobwa bitandukanye, nk’uko rubuga https://supersparents.fr rubisobanura.

    1. Muri byo harimo ibijumba

    Ibijumba byaba byifitemo imisemburo ijya kumera nka 'œstrogènes’cyangwa se ikitwa 'Insuline like Growth Factor (IGF)’, uwo musemburo utuma intanga z’umugore zikura vuba, ugira n’uruhare mu mikorere y’ukwezi k’umugore.

    Ibyo ngo binagaragazwa n’uko mu bihugu by’Afurika bifite abaturage bakunda kurya ibijumba haba umubare munini w’ababyeyi babyara impanga kurusha mu bihugu bidakunda kurya ibijumba.

    2. Ibikomoka ku mata

    Amata n’ibiyakomokaho nabyo ngo bigira uruhare rukomeye mu gutuma umubyeyi yasama impanga, kuko nayo kimwe n’ibijumba yigiramo umusemburo wa 'Insuline like Growth Factor (IGF)’ wongera amahirwe yo kubyara impanga, kuko wihutisha gukura cyangwa guhisha kw’intanga z’umugore.

    3. Vitamine B9

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore babura za vitamine, baba bafite amahirwe makeya yo kubyara impanga ugereranyije n’abandi. Bityo rero ngo gufata vitamine B9 (acide folique) mbere yo gusama byakongerera umuntu amahirwe yo kubyara impanga.

    4. Ibikoro

    Ku rubuga https://parenting.firstcry.com, bavuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu bwoko bwitwa 'Yoruba’ bwo muri Nigeria, bigaragara ko ababyeyi bo muri ubwo bwoko babyara impanga cyane, nyuma biza kugaragara ko biterwa n’uko barya ibikoro byinshi. Ibikoro ni isoko ikomeye y’ibyitwa 'progesterone’ na 'phytoestrogens’, bigira uruhare mu gushya kw’intanga z’umugore, niyo mpamvu byemejwe ko impamvu ituma ababyeyi bo muri ubwo bwoko babyara impanga cyane, ari uko indyo yabo iba yiganjemo ibikoro.

    5. Umuzi w’ikimera kitwa 'Maca’

    Icyo kimera gifasha abagabo ndetse n’abagore bafite ibibazo bijyanye n’uburumbuke. Ikindi umuzi w’ikimera cya maca ukoreshwa n’ababyeyi bifuza gusama inda z’impanga kuko wongera uburumbuke. Umuzi wa wacyo ushobora kuribwa ari mubisi, wumishije cyangwa se ugakoreshwa ari ifu.

    Nubwo hari ibyo biribwa bivugwaho kuba byakongera amahirwe yo kubyara impanga, hari n’ibindi byongera amahirwe yo kubyara impanga muri ibyo harimo uruhererekane rwo mu muryango.

    Uruhererekane rwo mu muryango (hérédité)

    Kuba umuntu uvuka mu muryango urimo impanga aba afite amahirwe yo kuzibyara nawe. Umugore uvuka ari impanga, aba afite 95 % by’amahirwe yo kuzibyara nawe.

    Umubare w’imbyaro

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko uko umugore abyara abana benshi, ni ko bimwongerera amahirwe yo kubyara impanga.

    Ikigero cy’umubyeyi cyangwa se imyaka afite

    Uko umubyeyi agenda azamuka mu myaka ni ko mu mubiri we hakorwa imisemburo myinshi ituma intanga ze zishya cyangwa se zikura vuba, ibyo bikaba byatuma abyara impanga.

    Source : http://isimbi.rw/dore-ibiribwa-n-ibinyobwa-byongera-amahirwe-yo-kubyara-impanga.html

  • Danny Vumbi yaciye amarenga ku rukundo rwa Bwiza na Claude #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Danny Vumbi yongeye gutuma abakoresha imbuga nkoranyambaga bibaza ku mubano w’umuhanzikazi Bwiza Emerance n’umujyanama we Claude Uhujimfura, nyuma yo kumwifuriza isabukuru y’amavuko akoresheje amagambo yumvikanamo kwemeza ko ari umuntu wa hafi mu buzima bwe.

    Danny Vumbi, usanzwe ari inshuti ya hafi ya Bwiza na Claude, yifurije Bwiza isabukuru nziza y’amavuko abinyujije kuri Instagram, aho yamwandikiye ati: 'Isabukuru nziza y’amavuko mukobwa wanjye. Wowe n’uwawe mugubwe neza cyane.'

    Ubu butumwa bwaherekejwe n’amashusho agaragaza Bwiza na Claude bari kumwe mu bihe byiza, bituma bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bongera kwibaza niba koko aba bombi baba bafitanye umubano w’urukundo umaze igihe.

    Ibi bibaye nyuma y’uko mu minsi ishize hakwirakwijwe amakuru avuga ko Bwiza yaba yarafashwe irembo n’umusore bakundana ndetse ko bari kwitegura kurushinga.

    Icyo gihe Bwiza yahakanye ayo makuru, avuga ko yatunguwe no kuyumva ndetse ko atazi aho yaba yaraturutse.

    Nubwo Bwiza atigeze atangaza ku mugaragaro ko ari mu rukundo na Claude, amashusho yabo ndetse n’ubutumwa bw’abantu ba hafi yabo bikomeje gutuma iyi ngingo ivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Claude Uhujimfura ni umwe mu bantu bagaragara kenshi hafi ya Bwiza mu bikorwa bye bya muzika, aho amufasha mu bijyanye n’umwuga we.

    Bwiza Emerance ni umwe mu bahanzi b’abakobwa bagezweho mu muziki nyarwanda. Yamamaye cyane nyuma yo gutsinda irushanwa rya 'The Next Diva’, ryateguwe na KIKAC Music, byaje no kumufasha mu rugendo rwe rwa muzika.

    Bwiza na Claude baravugwa mu rukundo

    Ubutumwa bwa Danny Vumbi

    Source : http://isimbi.rw/danny-vumbi-yaciye-amarenga-ku-rukundo-rwa-bwiza-na-claude.html

  • The Ben yatanze miliyoni 2.5 Frw mu rusengero #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben na Jimmy Muyumbu usanzwe ari na ‘Parrain’ we, batanze miliyoni 5 Frw yo kugura ibikoresho by’urusengero rwa ADEPR Seegem Rwampara bakuriyemo.

    Ibi byabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 9 Kanama 2026 ubwo yari yagiye gusengerayo nyuma y’imyaka myinshi The Ben adasengerayo.

    Uru rusengero rukaba rurimo rukusanya miliyoni 80 Frw z’amafaranga y’u Rwanda zo kugura ibikoresho byishya.

    Ubwo yari ahawe umwanya The Ben yagize ati 'Muri 1997 ni bwo twageze mu Rwanda. Twahise dutura i Gikondo, nsengera muri ADEPR Gashyekero. Iyo ngiriwe umugisha wo kuza mu nzu y’Imana mba numva ngiriwe ubuntu budasanzwe. Ndanezerewe cyane.'

    'Nakundaga korali cyane. Yaramfashije mu rugendo rwo kwiyubaka mu buryo bw’umwuka no mu rugendo rw’umuziki.'

    Yakomeje avuga ko we na Jimmy Muyumbu bombi batanze miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda mu gutanga umusanzu wabo.

    Ati “Ndashaka kwivugira ariko hari n’undi wantumye ndibuvugire. Jimmy Muyumbu yantumye ngo mbabwire ko azatanga miliyoni 2.5 Frw, twebwi rero dutanze miliyoni 5 Frw.”

    Muri uku kwitanga bashaka inkunga yo kugura ibikoresho bishya, habonetse miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda bakaba babura miliyoni 30 Frw.

    The Ben na Jimmy Muyumbu batanze miliyoni 5 Frw mu rusengero

    Source : http://isimbi.rw/the-ben-yatanze-miliyoni-2-5-frw-mu-rusengero.html

  • Kirazira kwitwa Ndimubanzi, Ndereyehe, Ndimukaga na Ndihebye- Minisitiri Bizimana – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 10 Kanama 2026, ubwo yashimiraga aba basore n'inkumi basoje iri torero ryaberaga mu Kigo cya gisirikare cya Gabiro, anashimira ababyeyi babo, abatoza n'abandi bose bagize uruhare mu myitozo bahawe.

    Mu rubyiruko 769 rusoje iri torero, abakobwa ni 315 naho abasore ni 454.

    Bizimana yabwiye abakobwa ko bagaragaje ko ari 'abatarushwa', abasaba gukomeza kurangwa n'indangagaciro zirimo kuba Abadasumbwa, Abadacogora, Abadahinyuka, Abadatezuka, Abataruhuka, Abanyamurava, Indashyikirwa n'Indatsimburwa.

    Abasore 454 yabise 'Rugero rw'ishyaka, amasonga adasumbwa', abasaba guhora bafite umuco wo kuba ba Mbanzimihigo, Mudatsindwa, Mudahinyuka, Mutiganda, Ntabwoba, Ntamakemwa, Rudahigwa, Rudakangwa, Rudahangarwa, Rudacogora na Ruzirabwoba, n'andi mazina agaragaza ubutwari n'ishyaka.

    Yabibukije ko gusoza Itorero bidakwiye kuba iherezo ry'ubutore, abasaba kutazadohoka ku ndangagaciro batojwe.

    Ati 'Muramenye ko kizira kwitwa Ndimubanzi, Ndereyehe, Ndimukaga, Ndihebye, Nduhirabandi, Nkiriyehe, Ntahondi, Ntamabyariro, Ntahontuye, Ntabuhungiro, Ntamakiriro, Maburanturo, Mpungirehe, Mbayuwande, Mbuzamahwemo, Miruho, Hakizabera, Nkezabera, Nyakatsi, n'izindi nyito zo kwiheba zajyanye n'igihe cyahise kitakirangwa iwacu i Rwanda.'

    Ubu butumwa bwe bushingiye ku gushishikariza uru rubyiruko guhitamo imitekerereze irangwa n'icyizere, ubutwari no guharanira kuba ku isonga, aho kugendera mu mitekerereze yo kwiheba no kumva ko nta cyiza kiri imbere.

    Bizimana yanibukije izi Ndangamirwa ikiganiro bagiranye na Perezida wa Repubulika ku wa 28 Nyakanga 2026, avuga ko uwo munsi ukwiye kuzakomeza kuba urwibutso rukomeye mu buzima bwabo.

    Ati 'Muzahore muzirikana umunsi w'indakemwa mwagize ku wa 28 Nyakanga 2026, ubwo Intore izirusha intambwe, Umutoza w'ikirenga, Nyakubahwa Perezida wa Repuburika, yaje kubasura, akabaha impanuro z'icyizere. Ntimuzamutenguhe.'

    Yasoje abasaba gutahana ubupfura n'ubutwari, guhorana amahoro n'amahirwe no gukomeza kuzirikana inshingano bafite zo gufasha igihugu gukomeza gutera imbere.

    Ati 'Nimutahane ubupfura n'ubutwari. Muzahorane amahoro n'amahirwe. Muzimane u Rwanda.'

    Biteganyijwe ko Itorero ry'Indangamirwa, Icyiciro cya 16, risozwa kuri uyu wa Mbere.

    Mu gihe kirenga ukwezi, abitabiriye iri torero bahawe ibiganiro ku mateka y'u Rwanda, umuco w'igihugu ndetse bahabwa imyitozo y'ibanze ku mikoreshereze y'intwaro zirimo imbunda, ndetse n'uburyo bwo kwirwanaho hakoreshejwe imbaraga z'umubiri.

    Mwiza Gihana Dorcas uri mu rubyiruko rwitabiriye iri torero yabwiye RBA ko yaryungukiyemo byinshi.

    Ati 'Icya mbere wiga kugendera ku murongo, ukiga ko ibintu wiyemeje ugomba kubikora, niba ari ukubyuka Saa Kumi, ukabyuka Saa Kumi, niba ari Saa Kumi n'Imwe ukabyuka Saa Kumi n'Imwe. Wiga kureberera mugenzi wawe niba umuntu akoze ikintu kibi, ubwo twese tuba twakoze ikintu kitari cyiza.'

    Dushime Aimee, we yavuze ko mbere yo kujya muri iri torero yagorwaga no gukorera ku gihe.

    Ati 'Nari umuntu udakunda gukorera ku gihe kandi nkumva ko niba ibintu bihindutse ngomba gukora ibyanjye nk'umuntu uri kwiyobora, ariko njyewe wa hano ndi umuntu ukurikiza amategeko.'

    Mu myitozo ya gisirikare bahawe, Kayiranga Shema Arafat yahawe ishingano zo kuba umuyobozi wungurije wa Platoon.

    Yavuze ko guhabwa imyitozo nk'iyi bibategurira kugira indangagaciro, no kumva ko biteguye kurinda igihugu cyabo.

    Minisitiri Dr Jean Damascène Bizimana yasabye urubyiruko 769 rusoje Itorero ry'Indangamirwa, Icyiciro cya 16, kwirinda amazina n'imvugo zirangwa no kwiheba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirazira-kwitwa-ndimubanzi-ndereyehe-ndimukaga-na-ndihebye-minisitiri-bizimana

  • Ba 'gitera' b'umunuko uzengereza Kigali mu ijoro bakebuwe – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri X kuri uyu wa 10 Kanama 2026, Ntirenganya yagaragaje ko hari aho amazi yanduye, rimwe na rimwe arimo imyanda iva mu bwiherero, arekurwa nijoro mu gihe abayarekura bibwira ko nta muntu uri bubabone.

    Yavuze ko nubwo mu gitondo ayo mazi aba yamaze gutemba, ingaruka zayo zirimo umunuko n'umwuka wanduye zo zisigara, ibintu abaturage bo mu bice bitandukanye bya Kigali bakomeje kugaragaza nk'ikibazo kibabangamiye.

    Ntirenganya yavuze ko amazi mabi adatunganyijwe iyo yoherejwe muri za ruhurura, yanduza ibidukikije n'amazi akoreshwa n'abantu, ndetse akaba ashobora gutera indwara zituruka ku mwanda kuko agera no mu bishanga byo mu Mujyi wa Kigali.

    Yibukije ko hari byinshi byashowe mu gusubiranya ibishanga bya Kigali, ashimangira ko bikwiye kubungabungwa aho guhindurwa ahajugunywa imyanda.

    Ati 'Buri nyir'inyubako na buri muyobozi wayo, bafite inshingano zo gutunganya amazi yanduye ayiturukamo. Kandi uko inyubako ikoreshwa n'abantu benshi, ni ko n'izo nshingano zirushaho kuba nyinshi.'

    Yaburiye ko kohereza amazi yanduye adatunganyijwe muri za ruhurura no mu bishanga binyuranyije n'amabwiriza, kandi ko abazabifatirwamo bazahanwa hakurikijwe amategeko.

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali yavuze ko ariko gukumira iki kibazo bidakwiye gushingira gusa ku gutinya ibihano, ahubwo ko abantu bakwiye kumva ko kubahiriza amabwiriza y'isuku no kubungabunga ibidukikije ari inyungu rusange.

    Yagaragaje ko umuntu urekuye amazi mabi nka saa munani z'ijoro atabangamira urugo rwe gusa, kuko umunuko ushobora kugera mu ngo z'abandi, ukababuza gusinzira, ukabashyira mu kaga ko kwandura indwara zituruka ku mwanda ndetse ukanduza ibishanga.

    Ntirenganya yasabye abatuye n'abakorera muri Kigali gukora igikwiye n'iyo baba bibwira ko nta muntu ubareba, ashimangira ko kurinda isuku n'ibidukikije by'Umujyi ari inshingano ya buri wese.

    Mu Mujyi wa Kigali cyane cyane mu masaha y'ijoro hakunze kumvikana umunuko, uturuka ku barekura amazi arimo imyanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ba-nyirabayazana-b-umunuko-wumvikana-muri-kigali-mu-ijoro-bakebuwe

  • Turashaka abakinnyi beza, bafite ubushobozi bwo kubaka ejo heza- Minisitiri Mukazayire – #rwanda #RwOT

    Ibi babibwiye Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, ubwo yifatanyaga n'abana bo kuri imwe mu masite yakoreweho umwiherero ya GSO Butare, mu Karere ka Huye, mu isozwa ry'umwiherero wabo ku wa 09 Kanama 2026.

    Aba banyeshuri bari mu byiciro bibiri, kimwe cy'abatarenge imyaka 15 ndetse n'abatarengeje imyaka 17.

    Abatojwe ni abakina mu mikino 12, irimo umupira w'amaguru, Basketball, Volleyball, Handball, abanyonga igare, tennis de table n'indi, hakabamo n'abatojwe gusifura ndetse n'abatojwe ubutabazi bw'ibanze ku bagirira ibibazo mu bibuga.

    Kundwa Ntirenganya Happy, wavuze mu izina ry'abandi yagize ati 'Abatoza baduhaye badufashije gutyaza impano zacu, ndetse twahawe n'ibikoresho bya siporo dushima. Turashima ko twahawe n'impamba ku ndangagaciro ziranga Abanyarwanda, zizajya ziduherekeza n'igihe twasohokeye igihugu tukagihagararira neza.'

    Kundwa, yakomeje asaba asaba ko ibyo bamaze kungukira mu mwiherero byajyanishwa no kwegerezwa ibikorwaremezo bigezweho, kugira ngo barusheho kujyanisha ubumenyi bwabo n'aho Isi igeze, bahabwa ibibuga bifite amatara atanga urumuri nijoro ngo bajye babasha gukina bihagije, guhabwa ibibuga birimo tapis byaba ibya football, volleyball n'indi mikino yabikenera, kuko gukinira kuri sima n'igitaka bibashyira mu kaga.

    Kamasa Peter wavuze mu izina ry'abatoza basaga 100 babanye n'abana mu mwiherero, nawe yasabye ko uyu mwihero wakongererwa igihe, ukava ku byumweru bibiri ukajya ku kwezi, kugira ngo abana babone n'umwanya wo kwisuzuma bakina amarushanwa hagati yabo.

    Yanasabye ko hajya hanabaho imikino mpuzamahanga ya gicuti ku bana batozwa, kugira ngo babashe kumenya uko n'ahandi bakina, ibyo abona ko bizafasha mu iterambere ry'imikino yose.

    Yongeyeho ko bifuza ko hajyaho 'leagues' z'abana, kuva mu mashuri abanza kugera mu yisumbuye kugira ngo bibahe umwanya wo gukina imikino myinshi, kuko ubushakashatsi bugaraza ko kugira ngo umwana azamuke neza aba agomba kugina imikino hagati ya 40 na 50 ku mwaka.

    Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yabwiye abana ko bakwiye kwigirira icyizere kandi bakirinda n'ibyabasubiza inyuma byose, byakoma mu nkokora inzozi zabo bikanahombya ibyo igihugu gikomeje kubashoramo byose.

    Ati 'Buri wese niyiyumvemo ko ari uw'agaciro, bimuhe gukorana umutima we wose, mukore cyane haba mu masomo, kandi muzamure impano zanyu zibagirire akamaro, imiryango yanyu n'igihugu. Mugire ibyo mwigomwa, turashaka abakinnyi beza, bafite ubushobozi bwo kubaka ejo heza n'u Rwanda twifuza.'

    'Iyo tuvuze ngo twirinde ibiyobyabwenge n'indi myitwarire ishobora gutuma ubuzima bwanyu bwononekara, mujye wibuka ko ari uko muri ab'agaciro, tutifuza ko inzozi zanyu zigira ikizihagarika.'

    Umuyobozi muri Minisiteri ya Siporo ushinzwe imishinga, Dr. Niyonsenga Clairon, yavuze ko gahunda yo gukwirakwiza ibikorwaremezo by'imikino binyuze mu mishinga irimo uwa 'FIFA Arena' watangiranye n'uturere icumi wubaka ibibuga by'umupira bunashyirwamo ubwatsi buhangano, kugira ngo abana babashe gukina igihe cyose, aho bitandatu muri byarangiye, ibindi bine bikaba bicyubakwa.

    Hari kandi n'umushinga wa Isonga ya kabiri, ahari gahunda yo gukomeza kubaka ibibuga bigezweho by'imikino y'intoki bishashemo 'tapis', bagacika kuri sima, ndetse hakagira n'ahubakwa gymnase zitwikiriye.

    Iyi gahunda y'umwiherero w'abana yari yahuje abasaga 5000 mu turere 30 mu mwaka ushize, ubu wari wahuje abasaga 2000 ku rwego rw'Intara, ukazakomereza ku rwego rw'Igihugu nyuma yo gutoranyamo abatyaye kurusha abandi, ubundi bikajya bihora bikorwa uko imyaka isimburana.

    Umukino wo koga na wo uri mu yitaweho

    Umukino wa basketball nawo urakinwa

    Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice (uri ibumoso imbere), yari yitabiriye isozwa ry’uyu mwiherero kuri site ya Huye

    N’imikino y’abafite ubumuga ntiyibagiranye, bayihuguweho

    N’abanyonga igare bitabwaho

    Minisiteri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yasabye abana basoje umwiherero, kudapfubya inzozi zabo, bagakomeza guharanira agaciro

    Hari n’abatojwe ibikorwa by’ubutabazi bw’ibanze ku bibuga

    Gahunda yo kuzamura impano z’abana biri mu mihigo ya MINISPORTS

    Abana bahize abandi mu mikino itandukanye bahembwe ibikoresho bizabafasha kurushaho kwitwara neza

    Abakinnyi bo mu mashuri bakomeje kubakirwa ubushobozi binyuze mu mwiherero ngarukamwaka

    Abakinnyi bifuza ibibuga byiza bibafasha gukina mu mvura no mu zuba nta mbogamizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/turashaka-abakinnyi-beza-bafite-ubushobozi-bwo-kubaka-ejo-heza-minisitiri