Author: webrwanda

  • Ubu igikurikiyeho ni Igikombe cya Afurika – Joy-Lance Mickels bakigera i Kigali nyuma y’urugendo rutoroshye (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ukinira Sabah, Joy-Lance Mickels bakigera i Kigali yavuze ko ubu ikigiye gukurikiraho ari uko u Rwanda rugomba kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027.

    Ni nyuma yo gutsinda Liberia na Cape Verde bakagira amanota 6/6, kuri uyu wa Gatanu ni bwo bageze mu Rwanda, nyuma y’urugendo rurerure

    Bakigera i Kigali basanze abantu benshi babategereje, babakirana urugwiro rwinshi cyane, byari ibyishimo bidasanzwe.

    Joy-Lance Mickeles yabwiye ISIMBI ko umukino wa Cape Verde wari umukino mwiza kandi intego bayigezeho ubu bakaba bafite amanota 6/6.

    Ati “Wari umukino mwiza, mwiza cyane, nishimiye ko twagize amanota 6. Ubu tugiye kwitegura Mali turebe ko nayo twayitsinda, reka twizere ko bizakunda.”

    Ku kintu kigiye gukurikiraho ku ikipe y’igihugu Amavubi, yagize ati “Ni Igikombe cya Afurika.”

    U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku wa Mbere rukina na Kenya umukino wa gicuti aho byitezwe ko abakinnyi batakinishijwe muri iyi mikino ari bo bazakina.

    Source : http://isimbi.rw/ubu-igikurikiyeho-ni-igikombe-cya-afurika-joy-lance-mickels-bakigera-i-kigali.html

  • Hakwiye kuzaba n'izindi manza z'ubucuruzi – Minisitiri w'Intebe Dr Nsengiyumva ku bahombejwe n'inzoga z'ibyuma – #rwanda #RwOT

    Ubwo Minisitiri w'Intebe Dr Justin Nsengiyumva yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no guteza imbere urwego rw'Imari, ku wa 2 Ukwakira 2026, Depite Mukabunani Christine yashimye ko inzego zitandukanye ziri kurwanya inzoga kuko zangiza ubuzima bw'abantu, ariko abaza ikizakorerwa abacuruzi baranguye batazi ko inganda zikora ibitujuje ubuziranenge.

    Ati ''Habayemo ko inganda zakoze ibyo zitaherewe uruhushya. Ariko uriya muturage urangura, uriya mucuruzi ntabwo ibyo yabimenye. We yarakomeje ararangura abona ni bizinesi igenda, ajya muri banki asaba amafaranga kugira ngo akore bizinesi azajye ajya kurangura ku ruganda. […] Umuturage we yari yizeye ko ruriya ruganda rurimo gukora ibiri byo, nabwo ntiyamenye ko leta itarimo gukora ubugenzuzi.''

    ''Nta nubwo yamenye ko ruriya ruganda rurimo gukora ibitari byo. Yarakomeje yikorera bizinesi, ararangura aragurisha. Aho leta ibimenyeye ikoze igenzura igasanga harimo amakosa, irabihagarika. […] Uwo muturage leta ntacyo imugomba? Nta kintu iteganya kumufasha? Ko ahombye? Ko atazashobora kwishyura banki?''

    Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko ubu Leta iri kurega abakoze izo nzoga, ariko ko nyuma hakabaye habaho izindi manza z'ubucuruzi zubahiriza ibikubiye mu itegeko rirengera umuguzi, hakarenganurwa abo baranguraga izo nzoga.

    Ati ''Umunyarwanda rero wagiye akarangura ku ruganda rurimo gukora ibyo rutemerewe, ngira ngo hari amategeko dufite […], itegeko dufite rirengera umuguzi rirahari. Iyo umuntu akugirishije ikintu kitujuje ubuziranenge bigenda bite? Amategeko ibyo arabiteganya.''

    ''[…] Icyo ntekereza rero gikwiye kuba, ni uko abo bantu twebwe leta turi kubarega kubera ko bakoze ibintu bigize icyaha byica abantu, ariko ngira ngo hakwiye kuzaba n'izindi manza z'ubucuruzi.''

    Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yavuze ko muri izo manza zindi ari bwo abaranguye izo nzoga bashobora kurega ba nyir'inganda babagurishije ibitujuje ubuziranenge, ariko ahamya ko kuba leta yashora amafaranga mu kurenganura abaguzi bahombejwe n'izo nzoga byo bitazigera bikunda.

    Ingingo ya 67 y'Itegeko n ° 011/2026 ryo ku wa 26 Gashyantaree 2026 ryerekeye ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, ivuga ku makosa n'ibihano ku bikorwa bibangamiye umuguzi, iperereza, ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga n'ubw'uruhererekane.

    Isonanura ibihano bihabwa ikigo cy'ubucuruzi gikoze kimwe mu bikorwa birimo gushyira mu masezerano ingingo zibangamira umuguzi, kugaragaza igicuruzwa cyangwa serivisi mu buryo bubeshya cyangwa buyobya, kudaha amakuru yuzuye umuguzi ku gicuruzwa na serivisi, gukora imigenzereze idakwiye, ibeshya, irimo uburiganya, idashyira mu gaciro mu bikorwa by'ubucuruzi, no kutagaragaza igiciro.

    Iyi ngingo kandi ivuga ibihano bihabwa ikigo cy'ubucuruzi kigaragaza igiciro kituzuye cyangwa kwaka igiciro kirenze icyanditse, kugurisha igicuruzwa cyakorewe mu ruganda kitagira ibikiranga, kwamamaza mu buryo bubeshya cyangwa buyobya, kwamamaza hagereranywa igicuruzwa cyangwa serivisi mu buryo butari bwo cyangwa buyobya, kwanga guhuza igicuruzwa n'ibisabwa cyangwa kwanga gusana igicuruzwa.

    Hari kandi kwanga gusubiza amafaranga cyangwa kwanga guha umuguzi igicuruzwa gisimbura icya mbere cyangwa kwanga kugabanya igiciro ku gicuruzwa gifite inenge, kutubahiriza icyemezo cyafashwe n'Urwego Ngenzuramikorere, gukora ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga nta ruhushya cyangwa hatubahirijwe ibisabwa, kwerekana amakuru atari yo ku rubuga rwa interineti rucururizwaho cyangwa kwanga kuyakuraho.

    Hari no kudatanga amakuru, gutanga amakuru atuzuye, gutanga amakuru atari ukuri mu gikorwa cy'iperereza, kubangamira cyangwa kugerageza kubangamira umukozi ushinzwe iperereza gukora inshingano ze, no gukora ubucuruzi bw'uruhererekane mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Ikigo gikoze kimwe mu bivuzwe haruguru gihanishwa ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi ingana n'ibihumbo 30 Frw iyo ari ikigo cy'ubucuruzi gifite agaciro k'ibyacurujwe mu mwaka ubanziriza uwo ikosa ryakozwemo kari munsi ya miliyoni 2 Frw, kigahanishwa gutanga ihazabu y'ibihumbi 50 Frw ariko atarenga ibihumbi 100 Frw iyo ari ikigo cy'ubucuruzi gifite agaciro k'ibyacurujwe mu mwaka ubanziriza uwo ikosa ryakozwemo kangana na miliyoni 2 Frw ariko katarenze miliyoni 20 Frw.

    Gihanishwa kandi ihazabu y'ibihumbi 200 Frw ariko atarenga ibihumbi 300 Frw iyo ari ikigo cy'ubucuruzi gifite agaciro k'ibyacurujwe mu mwaka ubanziriza uwo ikosa ryakozwemo kari hejuru ya miliyoni 20 Frw ariko katarenze miliyari 1 Frw. Gihanishwa ihazabu y'ibihumbi 500 Frw iyo ari ikigo cy'ubucuruzi gifite agaciro k'ibyacurujwe mu mwaka ubanziriza uwo ikosa ryakozwemo kari hejuru ya miliyari 1 Frw.

    Iyo mu gihe cy'imyaka ibiri ibarwa uhereye ku munsi ikigo cy'ubucuruzi cyakiriyeho inyandiko igica ihazabu bwa mbere, cyongeye gukora ikosa risa n'iryo cyakoze, ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi isanzwe yikuba kabiri. Iyo iryo kosa rikozwe bwa gatatu muri icyo gihe, ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi isanzwe yikuba kane.

    Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko abaranguraga ku nganda zafunzwe bakwiye kuzarega abakoraga izo nzoga bakabishyura igihombo babateje

    Abadepite n’Abaswnateri bagejejweho gahunda ya Guverinoma mu rwego rw’imari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakwiye-kuzaba-n-izindi-manza-z-ubucuruzi-minisitiri-w-intebe-dr-nsengiyumva-ku

  • Muhanga: Gitifu w'Akagari na SEDO bakomerekeje umuturage bahagaritswe – #rwanda #RwOT

    Taliki ya 28 Nzeri 2026 ni bwo hafashwe icyemezo cyo guhagarika mu kazi igihe kitazwi aba bayobozi.

    IGIHE yamenye ko mu minsi yashize aba bayobozi banywereye mu rugo rw'umuturage barasinda bataha bwije, bageze mu isantere basanga hari akabari karimo gucuruza inzoga.

    Babwiye nyirako ngo abahe ibihumbi 50Frw bayita amande, nyir'akabari abatse inyemezabwishyu barayimwima bahita bamushorera ngo bajye kumufungira mu kagari, bageze mu nzira yemeye kuyabaha ariko ntibamuha icyemezabwishyu.

    Uwatanze amakuru ati 'Nyir'akabari yahamagaye umuntu ngo ayamuzanire, mu gihe bari bamutegereje yahise yiruka muri iryo joro agwa ku gishyitsi yangirika isura, uwari umuzaniye amafaranga ahageze aramubura, bahita bayamwambura bariruka, avuza induru abaturage baraza bashaka nyir'akabari bamusanga aho mu gishyitsi bahita bamujyana kumuvuza.”

    Bwarakeye abaturage bagiye ku murenge kurega umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari na SEDO maze ubuyobozi bw'umurenge butangira kubikurikirana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarusange Byicaza Jean Claude yemereye IGIHE aya makuru.

    Ati “Ni byo abo bayobozi bahagaritswe by'agateganyo igihe kitazwi kugira ngo bakorweho iperereza ku byo bakekwaho bijyanye n'imyitwarire mibi birimo gusagarira umuturage bakamukomeretsa banamwaka amafaranga ntibamuha icyemezabwishyu.”

    Ku bijyanye na serivisi zihabwa abaturage mu kagari mu gihe abazibahaga bahagaritswe, Byicaza yavuze ko umurenge ufite abakozi benshi.

    Yavuze ko bagennye uburyo abaturage bahabwa serivisi gusa nk'akarere gafite abakozi mu nshingano na ko hari uburyo kari kubitegura.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-gitifu-w-akagari-na-sedo-bakomerekeje-umuturage-bahagaritswe

  • Imyaka 20 ya JICA mu gushyigikira u Rwanda mu kugeza amashanyarazi ku baturage – #rwanda #RwOT

    Muri iyo myaka, JICA yashyigikiye urugendo rw'u Rwanda rwo kuva ku mashanyarazi yageraga kuri bake, rugana ku bikorwa remezo bigenda byaguka kandi bitanga umuriro ufite ingufu.

    Mu myaka 30 ishize, amashanyarazi yari ingume mu Rwanda. Hagati mu myaka ya 1990, ingo zari ziyafite zabarirwaga muri 1% gusa, ndetse n'abayafite bagakunze guhura n'ikibazo cyo kubura umuriro.

    Kugeza mu 2025, ingo zifite amashanyarazi zari zimaze kurenga 85%. Mu mijyi, zari hafi 100%, mu gihe mu cyaro zari hagati ya 60% na 70%. Izi mpinduka zafashije mu iterambere ry'imijyi, kwaguka kw'inganda no kuzamura imibereho y'abaturage.

    Iri terambere ryashingiye mbere na mbere ku cyerekezo n'ubuyobozi bw'u Rwanda, bishyirwa mu bikorwa n'inzego zirimo Minisiteri y'Ibikorwaremezo (MININFRA), Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu (REG), Ishami ryacyo rishinzwe Guteza Imbere Ingufu (EDCL) n'iryo Gukwirakwiza Amashanyarazi (EUCL).

    Mu myaka 20 ishize, JICA yashyigikiye izo gahunda binyuze mu gutanga inkunga y'amafaranga, ubufasha bwa tekiniki no kongerera abakozi ubumenyi.

    Kuva mu ntangiriro z'imyaka ya 2000, ubufatanye bwa JICA n'u Rwanda bwagiye bujyana n'ibyo igihugu cyari gikeneye. Iki kigo cyibanze ku bikorwa birambye, gihuza kubaka no kuvugurura ibikorwa remezo no kongerera ubushobozi abakozi babicunga.

    Guhera mu 2011, JICA yashyize mu bikorwa umushinga ugizwe n'ibyiciro bitatu wo kuvugurura sitasiyo z'amashanyarazi n'imiyoboro iyakwirakwiza.

    Icyiciro cya mbere, cyakozwe hagati ya 2011 na 2014, cyibanze ku gusana sitasiyo no kwagura imiyoboro mu bice birimo Kigali, Huye, Musha na Rwinkwavu. Cyafashije gukemura ibibazo by'umuriro utari uhamye no kugabanya amashanyarazi yatakariraga mu miyoboro.

    Icyiciro cya kabiri, cyashyizwe mu bikorwa hagati ya 2016 na 2018, cyazanye ibikorwa remezo bishya birimo sitasiyo ya Ndera n'imiyoboro y'amashanyarazi, kugira ngo haboneke umuriro uhagije mu bice byawukeneraga cyane, nk'Icyanya cyahariwe Inganda cya Kigali.

    Umushinga wa sitasiyo ya Ndera warimo no kubaka imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi ireshya na kilometero 20.

    Umushinga wa sitasiyo ya Ndera warimo no kubaka imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi ireshya na kilometero 20

    Icyiciro cya gatatu, cyakozwe hagati ya 2018 na 2022, cyongereye ubushobozi bw'ibikorwa remezo binyuze mu kubaka sitasiyo ya Gasogi n'ibindi bikoresho byo gukwirakwiza amashanyarazi.

    Iri shoramari ryakozwe mu gihe ingano y'amashanyarazi u Rwanda rwari rukeneye yiyongeraga ku kigero cya hafi 10% buri mwaka, ari na ko imijyi yagendaga yaguka.

    Mu Karere ka Huye, ubwiyongere bw'abaturage mu myaka ya 2000 na 2010 bwajyanye no gukenera amashanyarazi menshi. Nyamara, igice kinini cy'ibikorwa remezo byayakwirakwizaga cyari cyarubatswe mu myaka ya 1980.

    Ibikoresho byari bimaze gusaza, ndetse kubona ibice byo gusimbura ibyangiritse bikagorana, kuko ubwoko bw'ibikoresho byakoreshwaga bwari bushaje ugereranyije n'ibyo mu yindi mijyi yagendaga itera imbere. Ibi byatumaga ikibazo kivutse ku gikoresho kimwe gishobora gutuma ahantu hanini habura umuriro.

    Icyiciro cya mbere cy'umushinga wo kuvugurura sitasiyo n'imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi, cyatangiye mu 2011, cyavuguruye sitasiyo z'i Kigali, Gikondo na Birembo.
    Hanavuguruwe iya Musha mu Ntara y'Iburasirazuba, mu Karere ka Rwamagana kari gafite gahunda yo guteza imbere icyanya cy'inganda, n'iya Rwinkwavu itanga amashanyarazi ku bikorwa by'ubukerarugendo biri muri Pariki y'Akagera no mu nkengero zayo.

    Uyu mushinga wanaguye kandi uvugurura imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Huye.

    Ibi byatumye imiyoboro irushaho gukora neza kandi yubakwa ku bipimo bihuje n'ibyakoreshwaga mu yindi mijyi. Byagabanyije ibura ry'umuriro, bituma amashanyarazi atangwa ku buryo buhamye kandi bwizewe.

    Jean Paul Karinganire, injennyeri wagize uruhare muri iyi mishinga, yasobanuye uko kuvugurura ibi bikorwa remezo byahinduye imikorere.

    Yagize ati 'Sitasiyo nshya zatumye gucunga imiyoboro birushaho koroha, kuko imiyoboro iyivamo ikwirakwiza amashanyarazi yatandukanyijwe. Mbere, ikibazo ku murongo umwe cyashoboraga gutuma abakoresha amashanyarazi benshi babura umuriro. Ubu, igice gifite ikibazo gishobora gutandukanywa n'ibindi, imirimo yo kugisana igakorwa bitagize ingaruka ku miyoboro yose.'

    JICA yanibanze ku guhererekanya ubumenyi, bituma ibi bikorwa remezo bicungwa neza. Ba injennyeri bahuguwe binyuze mu bufasha bwa tekiniki bw'iki kigo ubu bayobora imirimo itandukanye mu rwego rw'amashanyarazi mu Rwanda, bita ku bikorwa remezo kandi bakemura ibibazo bya tekiniki bifashishije ubumenyi bagenda bunguka.

    Nubwo abaturage badakunze kubona imbonankubone imikorere ya sitasiyo n'imiyoboro y'amashanyarazi, akamaro kabyo kagaragarira mu buzima bwa buri munsi.

    Amashanyarazi yizewe yafashije kunoza serivisi z'ubuvuzi, cyane cyane nijoro, yorohereza abanyeshuri kwiga, yagura ikoreshwa rya serivisi z'ikoranabuhanga, anafasha mu kongera umutekano n'umusaruro w'ibikorwa by'abaturage.

    Inyungu mu bukungu na zo ziragaragara. Ibikorwa bito birimo salon, gusudira no kubaza bishobora gukora amasaha menshi kandi bidahagarara hato na hato. Inganda nini na zo zungukira mu kugabanuka kw'ihagarara ry'imirimo n'iyangirika ry'ibikoresho, bigatuma zirushaho gukora neza.

    Ubushobozi bwiyongereye binyuze mu mishinga nka sitasiyo ya Gasogi bwafashije kugeza amashanyarazi ku ngo, amashuri, ibitaro, amahoteli n'inganda, bigira uruhare mu guhanga imirimo no kwagura amahirwe y'ubukungu.

    Uko ibikorwa by'urwego rw'ingufu mu Rwanda bigenda byaguka kandi bikarushaho gusaba ubumenyi buhanitse, ni ko akamaro k'impuguke za tekiniki kiyongera.

    Mu myaka 20 ishize, JICA yatanze umusanzu no mu kunoza uburyo bwo gutegura no gucunga ibikorwa by'amashanyarazi.

    Harimo gukoresha ikoranabuhanga rihuza amakuru n'aho ibintu biherereye ku ikarita, rizwi nka GIS, no kunoza uburyo bwo kwita ku bikorwa remezo no kubisana.

    Ibi bisubizo byagiye bihuzwa n'imiterere y'u Rwanda n'ibyo rukeneye.

    Abahagarariye JICA bagize bati 'Uburyo u Buyapani bukoresha si ugukoporora ibyakozwe ahandi, ahubwo ni ukubihuza n'imiterere y'aho bigiye gukoreshwa. Iyo tubihuje n'ibyo u Rwanda rushyize imbere, bituma biramba kandi bigakomeza gusubiza ibikenewe.'

    Umukozi wa Minisiteri y'Ibikorwaremezo na we yagaragaje akamaro ko kujyanisha ishoramari no kongerera abakozi ubumenyi.

    Yagize ati 'Iterambere ry'u Rwanda ryashingiye ku buyobozi bw'igihugu, ariko ubufatanye nk'ubu bwashimangiye ubushobozi bwa tekiniki bukenewe kugira ngo iryo terambere rikomeze.'

    Mu myaka 20 ishize, umusanzu wa JICA mu iterambere ry'u Rwanda wagaragariye mu bikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu, birimo sitasiyo zavuguruwe, ba injeniyeri bahuguwe n'imiyoboro y'amashanyarazi irushaho kwizerwa.

    Ugaragarira kandi mu ngo zibona urumuri izuba rirenze, mu bucuruzi bukora budahagaritswe n'ibura ry'umuriro no mu baturage barushaho kubona amahirwe yo kwiteza imbere.

    Mu gihe u Rwanda rukomeje kuvugurura urwego rw'ingufu, ubufatanye bwarwo na JICA bushyigikira imbaraga rushyira mu kubaka ibikorwa remezo bikomeye, guteza imbere ubukungu mu buryo burambye no kongera ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo bishobora kuvuka.

    Sitasiyo ya Gasogi na yo yubatswe na JICA yafashije u Rwanda kwihaza ku ngufu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyaka-20-ya-jica-mu-gushyigikira-u-rwanda-mu-kugeza-amashanyarazi-ku-baturage

  • Guverinoma yatanze icyizere ko amata ashobora kongera kuboneka ku isoko – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 2 Ukwakira 2026 ko ihindagurika ry'ibihe n'icyorezo cy'amatungo biri mu byatumye umukamo ugabanuka, cyane cyane mu mezi abiri ashize.

    Yavuze ko icyo cyorezo cyamaze guhagarikwa, amasoko y'amatungo akaba yarafunguwe, mu gihe ibiciro by'ibiyakomokaho nk'inyama byatangiye kugabanuka.

    Ati 'Turizera kandi ko amata na yo agiye kongera kuboneka kubera ko imvura yatangiye kugwa.'

    Iki kibazo cy'amata cyari kimaze igihe kigaragara ku isoko. Mu ntangiriro za Nzeri, igenzura ryakozwe mu maduka icyenda yo mu bice bya Gishushu, Nyarutarama na Gisimenti ryasanze rimwe gusa ari ryo rifite amata. Inyange Industries na yo yari yatangaje ko impeshyi ndende yagabanyije cyane umukamo.

    Aborozi bo mu bice bitandukanye na bo bagaragaje ko kubura amazi n'ubwatsi byagabanyije umusaruro. Umworozi wo muri Nyagatare yavuze ko amata yagurishaga ku munsi yagabanutse ava kuri litiro hafi 100 akajya munsi ya 20, mu gihe undi wo muri Gicumbi yavuze ko inka yatangaga litiro 10 yari isigaye itanga nka litiro ebyiri.

    Mu ntangirizo z'ukwezi gushize, IGIHE yageze i Nyabugogo, isanga hari aho igiciro cy'ikarito y'amata ya Inyange cyageze ku 19.000 Frw ariko iyo abacuruzi babajijwe impamvu, basobanura ko amafaranga baranguriraho yiyongereye.

    Umwe muri aba bacuruzi utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko ubusanzwe bagurishaga abakiliya iyi karito ku 8500 Frw ariko ko byahindutse bitewe n'ababaranguza.

    Iyo uzengurutse mu masoko atandukanye y'i Kigali, usanga ibiciro by'amata ya Inyange biri hejuru cyane mu maduka asanzwe, ariko muri 'Supermarkets' zimwe na zimwe biracyari ku 8500 Frw.

    Aborozi bo mu bice bitandukanye na bo bagaragaje ko kubura amazi n'ubwatsi byagabanyije umukamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-yatanze-icyizere-ko-amata-ashobora-kongera-kuboneka-ku-isoko

  • Urugendo rw’Amavubi rugaruka i Kigali rukomeje kuba inzira y’umusaraba #rwanda #RwOT

    Urugendo rw’Ikipe y’Igihugu Amavubi ruva Cape Verde rugaruka i Kigali, rwabaye inzira y’umusaraba aho habayemo impinduka zigera kuri 5 zose.

    Amavubi yakinnye na Cape Verde ku wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri 2026 mu mukino w’umunsi wa kabiri w’itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, uyu mukino banawutsinze ibitego 2-1.

    Nyuma y’uyu mukino Amavubi yahagurutse i Praia mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri saa 5h yerekeza Dakar muri Senegal aho yagombaga gufatira Indege ya Kenya Airways iyigarura i Kigali ariko inyuze Nairobi muri Kenya.

    Aha niho ibintu byaje guhindukira kuko iyi ndege yagombaga guhagaruka i Dakar saa 16h00′ zo muri Senegal ni ukuvuga saa 14h za Kigali, yaje guhaguruka saa 19h (saa 17h za Kigali). Amavubi yagombaga kugera i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu saa 8h30′ amasaha yahise ahinduka ko igomba kuhagera saa 14h25′.

    Haje kuba impinduka kuko Amavubi yagombaga guhaguruka saa 13h55′ za Kigali, yabwiwe ko ahaguruka saa 14h40 aho byari byitezwe ko agera i Kigali saa 15h10′.

    Impinduka ziheruka mu gihe hashobora no kuba izindi ni uko Amavubi noneho ari buhaguruke muri Kenya saa 15h10′ agere i Kigali saa 15h40.’

    Urugendo rw’Amavubi rugaruka i Kigali rwabaye inzira y’umusaraba

    Source : http://isimbi.rw/urugendo-rw-amavubi-rugaruka-i-kigali-rukomeje-kuba-inzira-y-umusaraba.html

  • Kamonyi-Ngamba: Urubyiruko rurasabwa kugira uruhare rukomeye mu gusigasira ibyagezweho #rwanda #RwOT

    Mu gutangiza ukwezi kwahariwe Ubumwe n'Ubudaheranwa, Visi meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Uwiringira Marie Josee yasabye Abaturage b'Umurenge wa Ngamba by'umwihariko urubyiruko kuba abambere mu gusigasira ibyagezweho birinda cyane cyane Amacakubiri n'Imvugo z'Urwango. Yabasabye kandi kuba Bandebereho muri bagenzi babo, abasaba gukora cyane kuko aribo maboko Igihugu gihanze amaso mu kubaka u Rwanda rw'Icyerekezo.

    Visi Meya Uwiringira, Yasabye Urubyiruko kwigira ku Mateka y'Igihugu no kurebera ku rugero rwiza rw'ababohoye u Rwanda bagakura Abanyarwanda mu icuraburindi, bityo u Rwanda rwifuzwa mu cyerekezo 2050 bakazaruhagararamo bemye kandi bari mu murongo mwiza uhamye, aho Ubumwe n'Ubudaheranwa bizaba byarubakitse 100%.

    Yagize kandi ati' Abaturage nibo Igihugu gihanze amaso, nitwe tuzasigasira ibyagezweho kandi tukimakaza Ubumwe n'Ubudaheranwa, buri wese yaba Umubyeyi, yaba Umwana, yaba Urubyiruko, yaba umufatanyabikorwa, tukumva ko inshingano zacu za buri munsi ari izo gusigasira u Rwanda rwacu kugira ngo tube mu mujishi wo gukomeza koko kubakira ku Bumwe n'Ubudaheranwa kuko ari byo bizatugeza ku Iterambere'.

    Visi Meya Uwiringira, yibukije buri wese ko mu rugendo rw'Ubumwe n'Ubudaherwanwa hakiri ibisigisigi, asaba buri wese kwirinda kugira Ingengabitekerezo ya Jenoside, Kwirinda Urwango no kurukwirakwiza, kwirinda imyitwarire idahwitse, buri wese agaharanira kubaka no gushyigikira gahunda zigamije guteza imbere abaturage.

    Oscar Ayimanigira, Umwe mu rubyiruko rw'Umurenge wa Ngamba ashima imiyoborere myiza y'Igihugu ndetse n'ihame rya gahunda yo kwimakaza Ubumwe n'Ubudaheranwa mu Banyarwanda by'umwihariko mu bakiri bato, Urubyiruko.

    Asaba ndetse agashishikariza urubyiruko by'umwihariko uwaba afite umubyeyi ukirangwaho n'imyumvire y'Amacakubiri n'inzangano izo arizo zose bitewe n'icyo zishingiyeho cyose kubanza kwiga, akumva akamenya gutandukanya Ikibi n'Icyiza.

    Ati' Ibyo umubyeyi amubwira, birashoboka ko yaba ariyo mateka yabayemo, ariko aho amubona uyu munsi ntabwo ntekereza ko yifuza ko nawe ariko azamera. Niba umubyeyi hari uruhare yagize muri Jenoside, niba hari n'ibyo yafatanije na bagenzi be nk'abaturanyi n'abandi, urabibona ko ntacyo Amateka mabi yatugejejeho. Ukwiriye kwiga ukababazwa n'ibyabaye, ugashyira imbaraga mu kurwanya ikibi ari nako aharanira gukora ibyaguteza imbere ndetse bigateza imbere umuryango n'Igihugu'.

    Uwingabire Herena, aracyari muto ariko mu mukino wakinwe aho yari mu mwanya w'ababyeyi, yasabye Ababyeyi by'umwihariko Abagore kwibuka ko Imiyoborere myiza y'Igihugu yahaye Abagore Ijambo, ko rero uyu munsi iryo jambo bahawe bakwiye kuryifashisha mu kwigisha abana babyara Umuco, Gukunda Igihugu, Kubana neza cyane ko ababyeyi b'aba Mama aribo babana kenshi n'Abana.

    Yabibukije ko umwana Urezwe neza agakura neza agira imico myiza ndetse agakura aharanira ikiri icyiza, akagira uruhare mu iterembere ryaba irye ndetse n'irya bagenzi be, Umuryango n'Igihugu. Yasabye Abanyengamba gukomeza Ubumwe n'Ubudaheranwa bitabira gahunda zose za Leta, gusigasira Indangagaciro zirimo; Ubupfura, Ubudaheranwa, Kubana neza, Kwirinda Ubwomanzi, Gukunda Umurimo no kuwunoza, ariko by'umwihariko ku bagore bagaharanira kuba Umugore mwiza ubereye Igihugu, ubereye u Rwanda.

    Jean Marie Vianney Makombe, Umuyobozi w'Ikigo cy'Ubujyanama no kwiyubaka ku bahuye n'Ibikomere akaba inararibonye mu buyobozi kuko yabaye mu nzego zitandukanye z'Ubuyobozi bw'Igihugu, yatanze ikiganiro ku Bumwe n'Ubudaheranwa yibutsa Abanyengamba guharanira ibyubaka aho guhitamo ibisenya. Yibukije ko Ubumwe n'Ubudaheranwa atari Umurage gusa ukwiye kuba mu mateka avugwa gusa, ko ahubwo bikwiye kuba imibereho buri wese abamo umunsi ku munsi.

    Yibukije ko Abanyarwanda, bafite Ubumwe bizerana hagati yabo, bagirana ibiganiro byiza hagati yabo byubaka, bashyira hamwe ibisubizo, bagaharanira gufatanya bagamije kwikura mu bibazo bityo bikabafasha gutera imbere, bakubahana ndetse bagakemura amakimbirane bagirana mu mahoro.

    Makombe, yagize kandi ati' Ubumwe si ijambo ryiza gusa, ahubwo Ubumwe ni uburyo bwo kubaho, kugira Ubupfura n'Ubumuntu'. Yakomeje asaba buri wese guharanira gukora icyiza, kugira uruhare rufatika mu kwanga no kurwanya ikibi aho cyava hose n'uwagikora wese.

    Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu(MINUBUMWE) mu mwaka ushize wa 2025 ku gipimo cy'Ubumwe bw'Abanyarwanda, byagaragaye ko igipimo cy'Ubumwe n'Ubwiyunge mu Banyarwanda kiri kuri 95,3% kivuye kuri 82,3% cyariho mu mwaka wa 2010.

    Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu(MINUBUMWE), Ivuga ko mu Rwanda ukwezi k'Ukwakira(10) kwahariwe gusigasira Ubumwe n'Ubudaheranwa, aho kuzakorwamo Ubukangurambaga mu nteko z'Abaturage ku ngamba zo kurwanya imbogamizi zikigaragara ku Bumwe n'Ubudaheranwa. Yatangaje kandi ko Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira, iti' Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu'. Buri munyarwanda yibutswa kuzirikana ko ibyagezweho byose byubakiye ku mahitamo meza Abanyarwanda bagize yo'Kuba umwe'.

    Abaturage bararemewe bagabirwa Inka.
    Agaseke k'Amahoro, gahunda yazanywe na Mukasarasi Goderiva wa SEVOTA, uzwi ku izina rya Mama Mukuru. Ni inkuru tuzagarukaho ukwayo tureba uruhare rw'Agaseke k'Amahoro mu Bumwe n'Ubudaheranwa.

     

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Ngamba: Urubyiruko rurasabwa kugira uruhare rukomeye mu gusigasira ibyagezweho first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Ngamba: Urubyiruko rurasabwa kugira uruhare rukomeye mu gusigasira ibyagezweho appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/10/02/kamonyi-ngamba-urubyiruko-rurasabwa-kugira-uruhare-rukomeye-mu-gusigasira-ibyagezweho/

  • Nyuma yo kwegura kwa Fabrice harakurikiraho iki muri FERWAFA? Komite Nyobozi irahaguma? #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko uwari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Shema Ngoga Fabrice yeguye kuri izi nshingano, Me Gasarabwe Claudine nka visi perezida wa mbere, ni we ubomba kuyiyobora kugeza habaye Inteko Rusange nk’uko amategeko abiteganya.

    Tariki ya 29 Nzeri 2026, nibwo Shema Ngoga Fabrice yanditse yegura ku nshingano zo kuyobora FERWAFA yari amazeho umwaka.

    Ni nyuma y’uko yari afunguwe, aho yari akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yumvikanye n’Ubushinjacyaha arerekurwa akatirwa amezi atandatu asubitswe mu mwaka umwe.

    Aya mezi atandatu akaba ari icyasha, mu buryo bw’amategeko ntabwo yamwemereraga gukomeza kuyobora FERWAFA.

    Nyuma yo kwegura kwe, benshi bibaza ikigiye kurikiraho, niba na Komite Nyobozi ye bazajyana.

    Iyo urebye amategeko Shingiro ya FERWAFA (FERWAFA Statutes), ku ngingo yayo ya 43 agaka ka 6 avuga ko mu gihe perezida wa FERWAFA atakiri mu nshingano, visi perezida wa mbere (Me Gasarabwe Claudine) ari we uyobora kugeza habaye inteko rusange.

    Rikomeza rivuga “Iyi nteko rusange ishobora gutorerwamo perezida musahya usoza manda uwagiye yari asigaje. Mu gihe visi perezida wa mbere adahari, uwa kabiri ni we uyobora kugeza habaye inteko rusange.”

    Iyo usubiye inyuma gato ku ngingo ya 39 agaka ka 7 n’aka 8.

    Iyi ngingo agaka ka 7 kavuga ko byibuze iyo abagera kuri 50% by’abagize Komite Nyobozi batakiri mu nshingano, Komite Nyobozi ishobora kuzuza iyo myanya kugeza habaye inteko rusange hagagotorwa ababasimbura.

    Agaka ka 8 kavuva ko iyo abarenze 50% batakiri mu nshingano, abasigaye muri Komite Nyobozi bagomba gutumizamo inama y’inteko rusange idasanzwe mu gihe cyateganyijwe. Muri icyo gihe nibo baba bari mu nshingano.

    Ukurikije aya mategeko, Komite Nyobozi ya FERWAFA izagumaho ahubwo Inteko Rusange niba hazabaho amatora yo gusimbuza Shema Ngoga Fabrice gusa.

    Byasaba iki ngo na Komite Nyobozi ye yegure?

    Icyo byasaba nta kindi, ni uko byibuze abari hejuru ya 50% bashobora kwegura nabo nabo bakava muri Komite Nyobozi ya FERWAFA nk’uko byagenze ubwo Nizeyimana Mugabo Olivier yeguraga.

    Hazatorwa usimbura Shema Fabrice

    Source : http://isimbi.rw/nyuma-yo-kwegura-kwa-fabrice-harakurikiraho-iki-muri-ferwafa-komite-nyobozi.html