Author: webrwanda

  • Minisports mu biganiro byo gusubiza mu mashuri yose ibibuga by'imikino – #rwanda #RwOT

    Mu myaka yashize, ibigo by'amashuri byinshi byari bifite ibibuga bifasha abana gukina imikino inyuranye mu gihe abana bagiye mu karuhuko.

    Ibyinshi byabaga atari ibibuga byubatse mu buryo bunoze bitewe n'umukino ariko byafashaga abana kwidagadura no kwagura impano.

    Nyuma ibyo bibuga byaje guhagarikwa, aho byari haterwa ubusitani, ahandi hubakwamo ibyumba by'amashuri, ku buryo ibigo byasigaye nta hantu abana bakinira hahari, cyane cyane aho abanyeshuri biga bataha.

    Ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru gitambuka ku bitangazamakuru binyuranye, Ngabo yavuze ko guhagarika ibyo bibuga bitari bivuze ko gukina nta cyo bimariye abana, kuko hamwe hari hakenewe umwanya wo kubakamo ibindi byumba by'amashuri mu rugendo rwo kugabanya ubucucike mu mashuri.

    Icyakora kuri ubu ngo bari kuganira na Minisiteri y'Uburezi kugira ngo bigarurwe, abana bongere babikoreshe kuko byari ingirakamaro cyane kuri bo.

    Ati 'Tumaze iminsi turi mu biganiro n'abashinzwe Minisiteri y'Uburezi kugira ngo ibyo bibuga byongere bigarurwe. Bizanafasha kugarura wa mwuka twakuriyemo wo kuba umu-sportif, kuko bifasha mu kurera impano. N'iyo ugarutse mu mitekerereze usanga abo mu burezi babizi ko umwana ukora siporo uburyo atsinda mu ishuri bitandukanye n'udafite ibindi ajyamo.'

    Ibyi kandi byatanga umusanzu wo kongera abana bazavamo abakora siporo mu buryo bw'umwuga, kuko hari ibigo bimwe bifite ibibuga cyane cyane ibyigisha abanyeshuri bibacumbikira, aho usanga bifite abana batsinda amasomo asanzwe n'abandi bakinnyi beza b'imikino inyuranye bashobora kubikomeza nyuma nk'umwuga.

    Yagaragaje ko aho ibyo biganiro bigeze ubu ari ukureba icyo byasaba gufatanya kugira ngo abana babone aho bakinira.

    MINISPORTS ariko inateganya ko iyo gahunda izaba yagutse harimo no gufatanya n'inzego z'ibanze mu kureba uko mu tugari n'imirenge haba ibikorwaremezo nk'ibibuga bifasha urubyiruko kubona ibyo bahugiraho kandi bikazamura impano zarwo ku buryo byarubyarira akazi.

    Minisports yifuza ko mu mashuri yose habamo ibibuga bifasha gukuza impano z’abakinnyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisports-mu-biganiro-byo-gusubiza-mu-mashuri-yose-ibibuga-by-imikino

  • Umugambi wo guheza Abatutsi b'Abanye-Congo uhishe mu guhindura Itegeko Nshinga kwa Tshisekedi – #rwanda #RwOT

    Zabikomojeho ku wa 10 Kanama 2026, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Abatutsi b'Abanye-Congo biciwe ahantu 14 hatandukanye harimo no mu Nkambi ya Gatumba mu Burundi.

    Ni igikorwa cyabanjirijwe n'urugendo rwo kwibuka no gucana urumuri rw'icyizere aho izi mpunzi zimaze imyaka irenga 30 mu Rwanda zivuga ko nubwo byatinze zifite icyizere ko zizataha kandi zikabona ubutabera.

    Iki gikorwa kibaye mu gihe muri RDC umugambi wo kuvugurura Itegeko Nshinga urimbanyije kugira ngo Perezida Tshisekedi yemererwe kwiyamamariza manda ya gatatu.

    Umuhuzabikorwa w'inkambi zo mu Rwanda, Mpumuro Joseph yavuze ko mu byo Perezida wa RDC, Tshisekedi agamije mu kuvugurura itegeko nshinga harimo no kwambura ubwenegihugu Abatutsi b'Abanye-Congo.

    Ati 'Tshisekedi mu kuvugurura Itegeko Nshinga, uretse kuba ashaka kuziyamamariza manda ya 3 arashaka no kutwambura ubwenegihugu kugira ngo atwangaze'.

    Mpumuro yavuze ko akarengane k'Abatutsi b'Abanye-Congo kameze imvi kuko katangiye mu myaka 141 ishize mu nama y'i Berlin yo mu 1885 yashyizeho imbizi z'ibihugu by'Afurika yatumye igice gikurwa ku Rwanda cyomekwa kuri RDC.

    Ati 'Impunzi z'Abanye-Congo, turashaka ubutabera, turashaka gutaha iwacu muri Congo. Urubyiruko rw'impunzi z'Abanye-congo mukwiye guharanira gutaha, aho gushyira umutima ku kujya mu mahanga kuko ntakujya ishyanga utagira gakondo'.

    Ndarishize Benjamin, umwe mu barokotse ubwicanyi bwabereye mu nkambi ya Gatumba, yavuze ko bavuye Uvira bahungira mu Burundi u Burundi bubaha inkambi iri hafi y'umupaka abicanyi bahabasanga mu 2004, barabatwikira, abarokotse umuriro bagatemagurwa, abandi bakaraswa.

    Ati 'Ingabo z'u Burundi zari hafi ariko ntabwo zigeze zitabara, ni akagambane twari twakorewe. Turasaba ubutabera kuko kugeza n'ubu abatwishe ntabwo bigeze bahanwa. Agathon Rwasa yagiye mu itangazamakuru arabyigamba'.

    Albert Bisore Ngemanyi, uhagarariye umuryango Congolese Tutsi Survivors Voice ushinzwe gutegura ibikorwa byo kwibuka Abatutsi b'Abanye-Congo yabwiye IGIHE ko kugeza ubu babarura abarenga 15.000 bamaze kugwa muri ubu bwicanyi ndengakamere kuva mu 1992.

    Ati 'Ubutabera turabusaba Leta y'u Burundi na Leta ya Congo ko bakurikirana Gen Ekenge na Bitakwira bakoresha imvugo z'urwango. Ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b'Abanye-Congo n'uyu munsi burakomeje kuko twumva indege zavuye i Kinshasa zikajya kwica Abatutsi mu Minembwe'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yashimiye izi mpunzi ko nubwo zikorerwa akarengane zidafite umutima wo kugira nabi.

    Ati 'Nta kitagira iherezo. Iyi si uko iteye umuntu ni we wishakira igisubizo. Turabasaba gukomeza kubaka ubumwe, ubufatanye, ubwubahane no kujyana abana banyu mu mashuri kugira ngo bazabeho neza ejo hazaza'.

    Kugeza muri Werurwe 2026, mu Rwanda habarurwaga impunzi z'Abanye-Congo zirenga 79.000. Uretse mu nkambi Kiziba igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Abatutsi b'Abanye-Congo bishwe bazira uko baremwe cyabereye no mu zindi nkambi zose zirimo Abanye-Congo ari zo Mahama, Kiziba, Nyabiheke, Kigeme, n'i Mugombwa.

    Iki gikorwa cyahawe insanganyamatsiko igira iti Twibuka twiyubaka duharanira ubutabera no gutaha

    Impunzi z’Abanye-Congo zimaze mu Rwanda imyaka irenga 30

    Kwibuka ku nshuro ya 22 Abatutsi b’Abanye-Congo bishwe bazira uko bavutse byabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka

    Urubyiruko rw’impunzi z’Abanye-Congo zasabwe guharanira gutaha iwabo muri Congo

    Inkambi ya Kiziba kuri ubu irimo Abanye-Congo barenga 12000


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugambi-wo-guheza-abatutsi-b-abanye-congo-uhishe-mu-guhindura-itegeko-nshinga

  • Nagiye muri Amerika kugira Clapton Kibonge abe umugabo – Ramjaane Joshua #rwanda #RwOT

    Ramjaane Joshua, yatangaje ko kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwe byagize uruhare mu gutuma mugenzi we Clapton Kibonge arushaho kwigirira icyizere no kwihagararaho nk’umugabo mu rugendo rwo kubaka umwuga we agezeho kugeza ubu.

    Uyu munyarwenya akaba n’umunyamakuru Joshua Niyoyita uzwi nka Ramjaane yavuze ko kuba yaragiye muri Amerika atabifata nk’amahirwe asanzwe, ahubwo ko yari umugambi w’Imana wari ugamije no gufasha abo bakoranaga gukomera, by’umwihariko Clapton Kibonge.

    “Kujya muri Amerika wari umugambi w’Imana, byari ukugira ngo ngende Clapton Kibonge abe umugabo kandi ni inkuru mpamo rwose. Clapton nimuganira azabikubwira ko iyo nguma hano mu Rwanda ntabwo yari kuba umugabo.' Ubwo yaganiraga na Isango Star.

    Ramjaane yanasobanuye ko icyo gihe Clapton yari umunyarwenya wari usanzwe amwishingikirizaho cyane, ku buryo yatekerezaga ko ibyinshi mu bikorwa byabo bidashoboka Ramjaane adahari.

    Ati 'Clapton yari umunyabwoba ukomeye cyane, yari azi ko ibintu byose Ramjaane adahari bitaba kandi twarasenze Imana yaratubwiye ko izadukomeza, ariko Clapton akaba ari we ushidikanya.'

    Ramjaane yakomeje avuga ko umunsi wo gutandukana kwabo ku kibuga cy’indege wamugumye ku mutima, kuko Clapton yari yagize amarangamutima akomeye ubwo yamusezeragaho ubwo yari kumwe na benshi mu bari bagize iitsinda ryabo barimo 5K Etienne na Clapton Kibonke na Japhet Mpazimaka waje kuzamo nyuma.

    Ramjaane Joshua yamenyekanye cyane mu Rwanda binyuze mu bikorwa by’urwenya n’ibiganiro birimo The Ramjaane Show, ndetse anagira uruhare mu gushinga itsinda ry’abanyamuryango ryitwaga Abanyagasani.

    Nyuma yo kwimukira muri Amerika, yakomeje ibikorwa bye mu myidagaduro no gufasha Abanyarwanda, cyane cyane binyuze muri Ramjaane Joshua Foundation.

    Ramjaane Joshua yavuze ko iyo atava mu Rwanda, Clapton Kibonge atari kuba umugabo

    Source : http://isimbi.rw/nagiye-muri-amerika-kugira-clapton-kibonge-abe-umugabo-ramjaane-joshua.html

  • Sobanukirwa indwara ya stroke ikomeje kwiyongera mu Banyarwanda – #rwanda #RwOT

    Hakunze kumvikana abantu bavuga ko stroke ari imwe mu ndwara zijyanye n'iterambere ry'aho Isi igeze ndetse ko by'umwihariko uburyo abantu birirwa muri rwinshi nta mwanya uhagije wo kuruhuka, bishobora kunaniza ubwonko n'imitsi yabwo ikaba yaturika bikabyara stroke.

    Inzobere mu kubaga imitsi n'ubwonko mu Bitaro bya CHUK, Dr. Shingiro Eric, yasobanuye ko ubundi stroke abenshi bita uguturika kw'imitsi yo mu bwonko yagutse kurenza aho, kuko bivuga kubura amaraso akwiye mu gice cy'ubwonko.

    Ibi bituma iyi ndwara iba mu moko abiri, harimo iyo kuba imitsi itwara amaraso mu bwonko yaziba, ntatambuke ngo agereyo no mu gihe iyo mitsi yaturitse, amaraso agasohoka, hakabamo ikibazo cyo kuba atageze aho yagombaga kujya, ari byo stroke, ariko agateza n'ikindi kibazo cyo gusandara mu bwonko.

    Iyi ndwara ifata ingeri zose, kuva ku bana bato kugeza ku bageze mu zabukuru ikaba iterwa no kuba umuntu asanzwe afite ikibazo cy'umuvuduko ukabije w'amaraso no kuba imitsi yo mu bwonko ikoze nabi mu buryo karemano, nko kuba ijyana amaraso n'iyagarura bidatandukanyije.

    Dr. Shingiro yasobanuye ko umuntu ashobora kurwara stroke ntabimenye ahubwo akazagaragaza ibimenyetso bigeze kure.

    Ati 'Umuntu ashobora kubyuka mu gitondo akumva afashwe n'umutwe w'igikatu nk'ukubiswe n'inkuba, bigakurikirwa no kujya muri koma. Biterwa n'urwego ubwonko bwangiritseho, aho uzasanga nk'akaguru n'akaboko byagagara cyangwa agatera imigeri nk'abarwaye igicuri. Muri rusange nta bimenyetso bidahinduka bihari biterwa.'

    Icyakora hari izindi mpamvu abantu bagiramo uruhare zishobora gutera stroke, ariko kandi zishobora kwirindwa, harimo umubyibuho ukabije uganisha ku muvuduko w'amaraso, kunywa itabi no kunywa inzoga nyinshi hamwe n'ibiyobyabwenge.

    Bashobora kwirinda binyuze mu gukora siporo zigabanya umubyibuho ukabije no gufata imiti neza ku bafite ikibazo cy'umuvuduko ukabije w'amaraso.

    Icyakora, uyu muganga yasobanuye ko abahuza stroke n'imibereho y'iyi minsi, aho abantu batabasha kuruhuka bihagije bikabatera stress, avuga ko atari byo.

    Ati 'Hari ugira stress agashaka kuyishakira igisubizo cyoroshye, agafata ibiyobyabwenge, kandi ni bimwe mu biganisha kuri stroke. Hari n'ugira stress ntafate neza imiti asanganywe bikaba byatuma ibyago bya stroke byiyongera, ariko stress ubwayo ntitera stroke.'

    Uyu muganga yagaragaje ko abarwayi ba stroke bakirwa muri CHUK bigaragara ko bagenda biyongera, ariko ko ishobora kuvurwa igakira bitewe n'imiterere yayo ariko no kuba umurwayi yagejejwe kwa muganga vuba hakigaragara ibimenyetso bya mbere.

    Sobanukirwa indwara ya stroke ikomeje kwiyongera mu Banyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sobanukirwa-indwara-ya-stroke-ikomeje-kwiyongera-mu-banyarwanda

  • Umwaka utaha dufite intego yo kugera ku ntore nibura 800 – Minisitiri Dr. Bizimana – #rwanda #RwOT

    Yabivuze ku wa 10 Kanama 2026, mu muhango wo gusoza Itorero Indangamirwa, Icyiciro cya 16, mu kigo cy'imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

    Minisitiri Dr. Bizimana agaragaza ko ibyiciro byabanje byatorezwaga mu kigo cy'Ubutore cya Nkumba ariko cyakiraga umubare muto w'intore ugereranyije n'ikigo cy'imyitozo ya gisirikare cya Gabiro.

    Ati 'Kuba Itorero ry'indangamirwa ryarabereye hano muri iki kigo cya Gabiro cyujuje ibisabwa byose byaturutse ku murongo twahawe na perezida wa Repubulika, kugira ngo itorero ribere ahantu hujuje ibisabwa byose, ari na yo mpamvu byabafashije gufata amasomo nk'uko mwabibonye.'

    Akomeza ati 'Byadufashije no kongera umubare w'intore bakaba barangije ari intore 769 mu gihe mu myaka ibiri ishize dutoreza nkumba, twatozaga abari hagati ya 400 na 450, bivuze ko uyu mwaka twongeyeho 300. Umwaka utaha dufite intego yo kugera ku ntore nibura 800 kuko iki kigo cya Gabiro gifite ubushobozi bwo kubakira no kubatoza.'

    Uru rubyiruko rwiyongereye ku bandi 5.216 bamaze gutozwa mu byiciro birenga 15 byabanje, ibituma kugeza uyu munsi urubyiruko rwaciye mu Itorero indangamirwa rugera kuri 5985.

    Minisitiri Bizimana yagaragaje ko urubyiruko rwishimiye cyane amasomo rwaherewe muri iri torero ku buryo mu byifuzo byatanzwe nta na kimwe cyanengaga cyangwa ngo kigaye ibyo bigishirijwe muri iri torero.

    Ati 'Igishimishije nta cyifuzo na kimwe kiri mu murongo wo kuganya cyangwa wo kunenga. Ibyifuzo batanze byerekanye ko banyuzwe mu buryo bwose bw'imigendekere y'itorero. Batahanye umuhigo wo kuzakora ubukangurambaga muri bagenzi babo kugira ngo umwaka utaha hazaboneke benshi bitabira itorero ry'indangamirwa.'

    Itorero Indangamirwa, icyiciro cya 16, cyari kigizwe n'intore 769 zirimo abakorwa 315, n'abahungu 454.

    Abitabiriye ni abahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo Abanyarwanda baba cyangwa biga mu mahanga, abanyeshuri bo mu mashuri mpuzamahanga yisumbuye, abo muri kaminuza, ndetse n'abitwaye neza ku Rugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasobanuye ko Itorero ry’Indangamirwa ryari rikeneye kujya mu kigo cyakira urubyiruko rwinshi

    Abayobozi batandukanye mu nzego z’igihugu bitabiriye igikorwa cyo gusoza Itorero ry’Indangamirwa Icyiciro cya 16

    Urubyiruko rwatorejwe mu kigo cy'imyitozo ya gisirikare cya Gabiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwaka-utaha-dufite-intego-yo-kugera-ku-ntore-nibura-800-minisitiri-dr-bizimana

  • Urban Boyz yaba igiye kongera kuzuka? #rwanda #RwOT

    Itsinda ry’abahanzi Urban Boyz riri mu nzira yo kubyutsa imikoranire na Super Level, nyuma y’igihe kitari gito aba bahanzi bari bamaze batandukanye.

    Abagize Urban Boyz bongeye guhurira hamwe ari batatu, ndetse bamaze iminsi i Kigali aho bari gukomeza ibikorwa byo gusubirana umubano bahoranye.

    Muri uru rugendo, hari amashusho yagiye hanze abagaragaza bongeye guhura na Nsengumuremyi Richard, wahoze ari umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu bikorwa by’iri tsinda ubwo ryakoraga muri Super Level.

    Urban Boyz na Richard Nsengumuremyi bari mu biganiro bigamije kureba uburyo imikoranire hagati yabo yakongera kubyutswa.

    Muri ibyo biganiro hanarebwa uburyo Super Level yakongera kugira uruhare mu ishoramari no guteza imbere ibikorwa bya Urban Boyz.

    Urban Boyz yatangiye gukorana na Nsengumuremyi Richard muri Super Level mu 2012. Iyo mikoranire yagize uruhare mu kuzamura ibikorwa by’iri tsinda, ryaje no kwegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Star.

    Mu 2016 ni bwo Urban Boyz yatandukanye na Nsengumuremyi, nyuma y’imyaka bari bamaze bakorana. Nyuma yaho, abagize iri tsinda na bo batangiye kugira ibibazo by’imikoranire, kugeza ubwo gutandukana kwabo kwemejwe ku mugaragaro mu 2018.

    Urban Boyz mu nzira zo kongera kuzuka

    Source : http://isimbi.rw/urban-boyz-yaba-igiye-kongera-kuzuka.html

  • Tanasha Donna yahembye Zuchu uherutse kwibaruka #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi wo muri Kenya, Tanasha Donna, yasuye Zuchu nyuma yo kwibaruka umwana we wa mbere yabyaranye na Diamond Platnumz, amushyiriye impano ndetse amwifuriza umugisha muri uru rugendo rushya rw’ububyeyi.

    Tanasha yagaragaje ko uru rugendo yarukoze ku Cyumweru, tariki ya 9 Kanama 2026, ubwo yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ifoto y’urwo ruzinduko iherekejwe n’uturangabyiyumviro [emojis] tw’urukundo.

    Nubwo atigeze atangaza byinshi kuri uru ruzinduko, byemezwa ko Tanasha yageze kwa Zuchu yitwaje impano zirimo agaseke karimo imipira, imyambaro y’umwana, igikinisho ndetse n’ibaruwa yandikiwe Diamond na Zuchu.

    Muri iyo baruwa kandi, Tanasha yashimiye ababyeyi bashya, abasabira umwana wabo ubuzima bwiza, ibyishimo n’imigisha.

    Yagize ati 'Naseeb na Zuchu, mbifurije ishimwe ku bw’umukobwa mwiza mwakiriye. Imana imuhe ubuzima bwiza, ibyishimo, urukundo n’imigisha myinshi.'

    Uru ruzinduko rwakurikiye ivuka ry’umukobwa wa Diamond na Zuchu, ari na we mwana wa mbere aba bombi bahuriyeho.

    Diamond na Zuchu batangaje ivuka ry’umwana wabo ku wa 2 Kanama 2026, buri umwe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Diamond yakiriye umwana we amagambo agaragaza ibyishimo byinshi, mu gihe Zuchu we yamwise isi ye.

    Ivuka ry’uyu mwana ryakurikiwe n’ubutumwa bwinshi bw’abafana, abahanzi n’abandi bantu bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.

    Tanasha Donna afite amateka yihariye na Diamond Platnumz kuko bombi bakundanye mu 2019, nyuma baza gutandukana. Bafitanye umuhungu witwa Naseeb Junior wavutse mu Ukwakira 2019.

    Nubwo batakiri mu rukundo, bombi bakomeje guhuza ubuzima bwabo binyuze ku mwana wabo. Uruzinduko rwa Tanasha kwa Zuchu rwagaragaje ko umubano wabo ushobora gukomeza kurenga ku mateka y’urukundo rwahise, cyane ko ubu umuryango wa Diamond wagutse ukagira undi mwana.

    Tanasha yagiye guhemba Zuchu

    Source : http://isimbi.rw/tanasha-donna-yahembye-zuchu-uherutse-kwibaruka.html

  • Muzasanga gukora igikwiye bigoye ariko ni ho ubutore bwanyu buzagaragarira – Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva – #rwanda #RwOT

    Yabivuze ku wa 10 Kanama 2026, mu muhango wo gusoza Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16, mu kigo cy'imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

    Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko urubyiruko rw'uyu munsi rufite amahirwe kuko rwabyirukiye mu gihugu gitanga amahirwe menshi, bitandukanye n'urubyiruko rwa mbere ya 1994.

    Ati 'Ibyo igihugu cyanyu kibasaba bitandukanye n'ibyo urubyiruko rwabohoye igihugu rwasabwaga. Bo basanze u Rwanda rwarasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ubutwari bwabo bwagaragariye mu kongera kubaka igihugu bundi bushya, kugarura ubumwe bw'Abanyarwanda, no gushyirwaho umusingi w'iterambere u Rwanda ruriho uyu munsi.'

    Yabibukije ko ubu hari byinshi byo kubakiraho hagamijwe kugira u Rwanda igihugu gikomeye kandi giteye imbere.

    Ati 'Mwe mubyirutse u Rwanda rwarongeye kwiyubaka, rufite amahirwe menshi ndetse n'ejo hazaza hatanga icyizere. Inshingano zanyu rero ni ukurinda ibyagezweho no kubiteza imbere mukageza igihugu ku ntera irenze kure cyane aho kiri uyu munsi.'

    Minisitiri Dr. Nsengiyumva yavuze ko urubyiruko rusoje Itorero Indangamirwa rufite amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro ariko hari n'ibishuko ruzahura na byo bityo rukwiye guhitamo neza.

    Ati 'Hari amahirwe menshi urubyiruko nkamwe mufite yo kubyaza umusaruro, ariko kandi nagira ngo mbibutse ko hari n'ibibarangaza byinshi n'ibishuko byinshi. Kenshi muzasanga gukora igikwiye bisa n'ibigoye ariko aho ni ho indangagaciro n'ubutore bwanyu buzagaragarira.'

    Itorero Indangamirwa, icyiciro cya 16, kigizwe n'intore 769 zirimo abakorwa 315, n'abahungu 454. Zatorejwe mu kigo cy'imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, aho batojwe ibintu bitandukanye birimo kunoza ururimi rw'Ikinyarwanda, indangagaciro na kirazira by'umuco Nyarwanda, kurasa n'ibindi bya gisirikare by'ibanze.

    Abitabiriye ni abahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo Abanyarwanda baba cyangwa biga mu mahanga, abanyeshuri bo mu mashuri mpuzamahanga yisumbuye, abo muri kaminuza, ndetse n'abitwaye neza ku Rugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13.

    Uru rubyiruko rwiyongera ku bandi 5.216 bamaze gutozwa mu byiciro birenga 15 byabanje.

    Itorero ry’Indangamirwa ryasusurukije abitabiriye umuhango wo gusoza icyiciro cya 16

    Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16, mu karasisi kagaragaza amasomo bahawe

    Urubyiruko rugize Itorero ry’Indangamirwa icyiciro cya 16 berekana bimwe mu byo batojwe

    Bigishijwe kwirwanaho mu bihe bikomeye

    Minisitiri w’intebe Dr. Justin Nsengiyumva yasabye urubyiruko kuzarangwa n’ubutore n’igihe bisa n’ibikomeye

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muzasanga-gukora-igikwiye-bigoye-ariko-ni-ho-ubutore-bwanyu-buzagaragarira

  • Karongi: Impanuka y'imodoka yahitanye batandatu barimo umusaza washyingiye – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kigarama Akagari ka Rwariro Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi ku wa 9 Kanama 2026.

    Saa Tanu n'Igice z'ijoro nibwo umushoferi yagize ibitotsi kubera umunaniro imodoka irenga umuhanda igarukira muri metero 20 uvuye ku muhanda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitesi Ngendahimana Jean Damascène yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka ikimara kuba bihutiye kugera aho yabereye bafatanya n'inzego z'umutekano abakomeretse boherezwa ku Bitaro bya Kibuye.

    Ati “Ni abantu bo mu Murenge wa Ruganda bari bavuye mu bukwe i Kigali. Imodoka yarenze umuhanda, abahise bapfa ni batandatu, batanu bakomeretse bikomeye abandi umunani bakomereka byoroheje”.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba SP Twajamahoro Sylvestre mu kiganiro na IGIHE yavuze ko iperereza ry'ibanze rigaragara ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n'umunaniro n'ibitotsi byatumye umushoferi ananirwa kuyobora ikinyabiziga mu muhanda.

    Ati “Turasaba abashoferi kwirinda gukomeza gutwara ibinyabiziga igihe bumva bafite umunaniro, kujya baringaniza umuvuduko no kujya basuzumisha ibinyabiziga”.

    Mu baguye muri iyi mpanuka harimo na se w'umukobwa wari washyingiwe. Umushoferi ari mu bakomeretse.

    Mu karere ka Karongi impanuka yahitanye abantu batandatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-impanuka-y-imodoka-yahitanye-batandatu-barimo-umusaza-washyingiye

  • Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 14,5% muri Nyakanga 2026 – #rwanda #RwOT

    Imibare yashyizwe hanze na NISR, ku wa 10 Kanama 2026, igaragaza ko Muri Nyakanga 2026, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 13,1%, ibiciro by'ibinyobwa bisembuye n'itabi byiyongereyeho 9,8%.

    Ibiciro by'inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n'ibindi bicanwa byiyongereyeho 21%, ibiciro by'ibijyanye n'ubwikorezi byiyongereyeho 24,2% n'ibiciro by'amafunguro n'icumbi byiyongereyeho 14,2%.

    Ugereranyije Nyakanga 2026 na Kamena 2026, ibiciro byiyongereyeho 0,9%. Iri zamuka ryatewe ahanini n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,5% n'ibiciro by'ibijyanye n'ubwikorezi byiyongereyeho 1,3%.

    Ugereranyije Nyakanga 2026 na Nyakanga 2025, ibiciro by'ibintu bitarimo ibiribwa n'ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 11,4%.

    Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 14,5% muri Nyakanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiciro-ku-masoko-byiyongereyeho-14-5-muri-nyakanga-2026