Karongi: Umuganura wafashije bamwe kuganura bwa mbere icyanga cy'icyayi bahinga – #rwanda #RwOT

Written by

in

Babitangaje ku wa 7 Kanama 2026, ubwo kimwe n'ahandi hose mu gihugu, mu Karere ka Karongi na bo bizihizaga Umunsi w'Umuganura.

Ku rwego rw'Akarere ka Karongi, uyu munsi mukuru wabereye mu Murenge wa Twumba, buri wese mu bawitabiriye yahawe agakombe nk'icyayi gihingwa mu misozi ya Karongi kigatunganywa n'uruganda rw'icyayi rwa Gisovu.

Nyirandabarora Marie umaze imyaka ibiri asorama icyayi yabwiye IGIHE ko ari ubwa mbere asomye ku cyayi cyayi gitunganywa n'uruganda akorera ndetse ko yumvise kiryoshye kuruta icyo asanzwe agura kuri butiki zimwengereye.

Ati 'Ni ubwa mbere nsomye ku cyayi cya Gisovu. Turagisoroma ariko ntabwo tukinywa. Impamvu tutakinywa ni uko nta hantu inaha bagicuruza. Nishimiye ko umuganura wa 2026 utumye tunywa ku cyayi tutakinywaga'.

Mvuyekure Mathias, umuhinzi w'icyayi yavuze ko impamvu batanywa icyayi ari uko iyo kimaze gutunganywa n'uruganda imodoka zigipakira cyose zikijyana i Mombasa muri Kenya ntihagire igisigara.

Ntawuyigurira Etienne umaze imyaka 34 ahinga icyayi, yagize ati 'Njye ukinywa mbona bimfasha kuko iyo nakinyoye bituma ntararikira ibindi binyobwa nk'inzoga cyangwa Fanta'.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yibukije abaturage b'i Karongi ko u Rwanda ruri muri gahunda yo kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ko na bo bagomba kugaragaza uruhare rwabo.

Ati 'Umunsi w'Umuganura utwibutsa ko dukwiye gusigasira umuco wa Gihanga, twirinda ubusinzi n'ubwomanzi'.

Umuganura ni umwe mu minsi mikuru ikuze cyane mu Rwanda kuko amateka y'u Rwanda agaragaza ko Umuganura watangiye kwizihizwa ku ngoma y'Umwami Gihanga Ngomijana, mu gihe Umwami Ruganzu II Ndoli yawuhaye imbaraga ndetse awusubizaho nyuma y'uko wari warahagaze.

Ni umunsi mukuru abaturage n'abayobozi bahurira hamwe bakarebera hamwe ibyo bagezeho mu mwaka ushize, bagafatira hamwe ingamba z'ibyo bagiye gushyiramo imbaraga, ndetse bakanasangira ku mbuto zeze.

Mu byaranze ibirori by'umunsi w'umuganura mu Karere ka Karongi harimo kuba abakozi ba RAB sitasiyo ya Gakuta baroroje inka abatishoboye babiri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kugeza ubu mu Karere ka Karongi habarizwa inganda eshatu zirimo urwa Rugabano, urwa Karongi n'urwa Gisovu, zitunganya toni 4000 z'icyayi cy'amajyane ku mwaka.

I Karongi hizihijwe Umunsi w’Umuganura

I Karongi habarurwa inganda eshatu zitunganya icyayi

Umuganura wafashije bamwe mu baturage b’i Karongi kuganura bwa mbere icyanga cy'icyayi bahinga


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuganura-wafashije-bamwe-kuganura-bwa-mbere-icyanga-cy-icyayi-bahinga

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *