Icyanya cy'Inganda cy'i Masoro kimaze igihe nta 'parking' kandi uruhushya rwo kuyubaka rwarasabwe – #rwanda #RwOT

Written by

in

Iki kibazo cya parking kiri mu by'ingenzi byagarutsweho mu kiganiro Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yagiranye n'Abasenateri mu ntangiriro za Kanama 2026.

By'umwihariko mu Cyanya cy'Inganda cy'i Masoro harimo ikibazo kimaze igihe cy'uko umushoramari cyari cyarahawe ugicunga witwa 'Kigali Economic Zone' atashoboye gushyira mu bikorwa ibyo Leta yari imutegerejeho neza, none hashize imyaka irenga ibiri inshingano yari afite zigiye mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB).

Ibyo biri mu bituma hari imwe mu mishinga yacyo, nko kubaka ibikorwaremezo by'ingenzi, itarashyirwa mu bikorwa kuko ikeneye ko hari umushoramari uba ugifite.

Abashoferi n'abakorera muri iki cyanya bagaragaza ko babangamirwa cyane n'urujya n'uruza rw'imodoka, kuko umuhanda urimo udakoreshwa wose kuko igice kimwe ari cyo cyagizwe parking.

Umushoferi w'ikamyo witwa Munyanziza Cyprien yabwiye RBA ko 'Tuba duparitse ku muhanda hari gukoreshwa icyerekezo kimwe. Ubu iyo hagize izihuriramo haba koroherana, hagira usubira inyuma undi agatambuka kandi urumva ko ari ikibazo gikomeye cyane.'

Uyu mushoferi yagaragaje ko nta kindi cyakemura icyo kibazo uretse kubaka pariking nini noneho umuhanda ugakomeza gukoreshwa mu rujya n'uruza kuko uko bakora ubu bibacyerereza cyane.

Umuyobozi Mukuru wa Prime Economic Zone yubatse iki cyanya cy'inganda, Gasana Jeanne Isabelle, yavuze ko bashatse ingengo y'imari isabwa n'ubutaka bwo kubakaho parking n'ibindi, ariko ko basabye icyangombwa cyo kubaka ntibagihabwa none imyaka itatu irirenze.

Ati 'Iyo parking twari twateganyije yari kwakira amakamyo 400, twateganyije no kubaka amacumbi y'abashoferi 60. Byari kujyana no kubaka restaurant, tukubaka n'ivuriro kuko hano haba hari abantu barenga ibihumbi 25 ku munsi hari nk'uwakora impanuka. Twari twateganyije no kubaka ubwiherero rusange kandi inyigo yarakozwe n'amafaranga araboneka, igisigaye ni uguhabwa icyangombwa.'

Gasana yasabye ko Guverinoma yabumva ikabafasha gukemura iki kibazo kuko ntawe kidateye impungenge.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Kajangwe, yagaragaje ko iki kibazo bakizi, kimwe n'ibyo mu bindi byanya by'inganda, aho bateganyije kubakamo ibikorwaremezo abahakorera bose bazahuriraho kandi ko bitarenze muri Nyakanga 2027 abashoramari bubaka bazaba baratangiye kubyubaka.

Abayobora Icyanya cy'Inganda cy'i Masoro ntibumva impamvu bamaze imyaka itatu badahabwa icyangombwa cyo kubaka parking


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyanya-cy-inganda-cy-i-masoro-kimaze-igihe-nta-parking-kandi-uruhushya-rwo

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *