Umwaka utaha dufite intego yo kugera ku ntore nibura 800 – Minisitiri Dr. Bizimana – #rwanda #RwOT

Written by

in

Yabivuze ku wa 10 Kanama 2026, mu muhango wo gusoza Itorero Indangamirwa, Icyiciro cya 16, mu kigo cy'imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Minisitiri Dr. Bizimana agaragaza ko ibyiciro byabanje byatorezwaga mu kigo cy'Ubutore cya Nkumba ariko cyakiraga umubare muto w'intore ugereranyije n'ikigo cy'imyitozo ya gisirikare cya Gabiro.

Ati 'Kuba Itorero ry'indangamirwa ryarabereye hano muri iki kigo cya Gabiro cyujuje ibisabwa byose byaturutse ku murongo twahawe na perezida wa Repubulika, kugira ngo itorero ribere ahantu hujuje ibisabwa byose, ari na yo mpamvu byabafashije gufata amasomo nk'uko mwabibonye.'

Akomeza ati 'Byadufashije no kongera umubare w'intore bakaba barangije ari intore 769 mu gihe mu myaka ibiri ishize dutoreza nkumba, twatozaga abari hagati ya 400 na 450, bivuze ko uyu mwaka twongeyeho 300. Umwaka utaha dufite intego yo kugera ku ntore nibura 800 kuko iki kigo cya Gabiro gifite ubushobozi bwo kubakira no kubatoza.'

Uru rubyiruko rwiyongereye ku bandi 5.216 bamaze gutozwa mu byiciro birenga 15 byabanje, ibituma kugeza uyu munsi urubyiruko rwaciye mu Itorero indangamirwa rugera kuri 5985.

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko urubyiruko rwishimiye cyane amasomo rwaherewe muri iri torero ku buryo mu byifuzo byatanzwe nta na kimwe cyanengaga cyangwa ngo kigaye ibyo bigishirijwe muri iri torero.

Ati 'Igishimishije nta cyifuzo na kimwe kiri mu murongo wo kuganya cyangwa wo kunenga. Ibyifuzo batanze byerekanye ko banyuzwe mu buryo bwose bw'imigendekere y'itorero. Batahanye umuhigo wo kuzakora ubukangurambaga muri bagenzi babo kugira ngo umwaka utaha hazaboneke benshi bitabira itorero ry'indangamirwa.'

Itorero Indangamirwa, icyiciro cya 16, cyari kigizwe n'intore 769 zirimo abakorwa 315, n'abahungu 454.

Abitabiriye ni abahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo Abanyarwanda baba cyangwa biga mu mahanga, abanyeshuri bo mu mashuri mpuzamahanga yisumbuye, abo muri kaminuza, ndetse n'abitwaye neza ku Rugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasobanuye ko Itorero ry’Indangamirwa ryari rikeneye kujya mu kigo cyakira urubyiruko rwinshi

Abayobozi batandukanye mu nzego z’igihugu bitabiriye igikorwa cyo gusoza Itorero ry’Indangamirwa Icyiciro cya 16

Urubyiruko rwatorejwe mu kigo cy'imyitozo ya gisirikare cya Gabiro


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwaka-utaha-dufite-intego-yo-kugera-ku-ntore-nibura-800-minisitiri-dr-bizimana

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *